Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (UN/ONU) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri DR Congo (MONUSCO) zivuga ko zabonye uburenganzira buvuye i New York bwo gukoresha ingufu ku mitwe yitwaje intwaro.
Byatangajwe n'ukuriye izi ngabo General Marcos De Sá Affonso Da Costa kuri uyu wa kabiri ubwo yasinyaga inyandiko ivuga uko bazafatanya n'ingabo za DR Congo ziri mu bitero hamwe n'iza Uganda ku mutwe wa ADF, nk'uko radio okapi iterwa inkunga na UN ibivuga.
Da Costa yavuze ko ingufu zizakoreshwa 'mu njyana y'inshingano z'Umuryango w'Abibumbye no mu kubaha uburenganzira bwa muntu'.
Radio Okapi isubiramo amagambo ya Gen Da Costa agira ati: 'Dufite ingabo ziva mu bihugu 14. Ibyo bihugu byose byahaye uburenganzira Umuryango w'Abibumbye ngo ukoreshe ingufu mu kurengera abasivile, gufasha ingabo za Congo no kurengera ubusugire bwa Congo.'
Ingabo za MONUSCO, zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo zinengwa n'abaturage kudatanga umusaruro mu kurandura imitwe yitwaje intwaro no guha amahoro abaturage.
MONUSCO muri Congo ifite inshingano zo gufasha ingabo na polisi bya Leta kurinda abasivile bageramiwe n'imitwe yitwaje intwaro no gufasha izo nzego zombi kwiyubaka. Inshingano no kuba muri Congo kwayo bivugururwa buri mwaka n'akanama ka UN gashinzwe umutekano kw'isi ku bwumvikane na Leta ya Kinshasa.
MONUSCO nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yatangaje ko izakomeza gufasha ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ariko itazafasha iza Uganda (UPDF) mu bitero izo ngabo zombi ziri gufatanya ku mutwe wa ADF.
Kuri iyi ngingo, Da Costa ati: 'Ariko kuko tugiye guhurira mu bikorwa bimwe, hagomba kubaho uburyo bw'imikoranire kugira ngo twirinde kugongana'. Avuga ariko ko MONUSCO itazinjira mu buryo butaziguye mu mirwano ikorwa na FARDC-UPDF.
ADF yaba iri kurwana n'ingabo z'ibi bihugu?
Amakuru aturuka mu duce twa Beni avuga ko nyuma yo kuraswa n'indege n'imbunda zirasa kure kwa bimwe mu birindiro bya ADF abo barwanyi bakwiriye imishwaro. Ingabo za Uganda zatangaje ko abagera muri za mirongo bapfuye abandi benshi bakamanika intwaro. Nta gace bizwi ko kari kuberamo imirwano ikomeye hagati y'ingabo z'ibi bihugu n'abarwanyi ba ADF, ibiri kuba ni ukubahiga aho bagenda bahungira mu bindi bice.
Ikibazo gikomeye kuri izi ngabo ni uko bamwe mu barwanyi b'uyu mutwe ari urubyiruko rwo muri utu duce bahita bavanamo imyenda y'inyeshyamba bagahisha intwaro bagasubira muri rubanda rusanzwe, nk'uko inzobere mu bibera muri aka gace zibivuga.
Radio Okapi ivuga ko ibirindiro bikuru bya ADF bishobora kuba byaravuye muri Beni bikimukira mu duce twa Mambasa na Irumu mu ntara ya Ituri igihe Leta yatangazaga ibihe bidasanzwe muri Ituri na Kivu ya ruguru.
Ivuga kandi ko abo barwanyi bagiye bicamo amatsinda mato mato agenda akajya mu duce dutandukanye muri Kivu ya ruguru na Ituri.
Moussa Seka Baluku ukuriye ADF yaba ubu adafite ibirindiro bihoraho, nk'uko iyi radio ibivuga, ko yaba ahubwo agenda yimukira ahantu hatandukanye muri Beni ahunga abamuhiga, agafashwa n'uruhererekane rw'abantu bo kwizerwa ADF yagiye yubaka muri ako gace mu myaka myinshi ishize.
intyoza







Butera Andrew niwe wari Parrain wa Lague
Uko Lague yagiye gusaba yambaye
Mugunga Yves bakinana muri APR FC
Nshuti Innocent mu bari bambariye Lague
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince bamaranye igihe muri APR FC
Ruboneka Bosco mu bambariye Lague
Lague akikijwe na Butera na Mugunga
Nyina wa Uwase Kelia
Se w’umugore wa Byiringiro Lague
Nyina wa Lague, Mushiki we na Nyirasenge mu birori bya Lague Byiringiro
Byari ibyishimo bivanze n’amarira ku mpande zombi
Lague na Kelia bari bizihiwe mu bukwe bwabo
Lague yambitse impeta umukunzi we Kelia

Umubyeyi wa Kelia yagenewe impano n’urugo rushya rwa Lague
Habayeho igihe cyo gucinya akadiho muri ibi birori

Lague yarushinze na Kelia bari bamaze imyaka ine bakundana


Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’Imana
Lague na Kelia bacinye akadiho
Umutoza Adil wa APR FC yari yitabiriye ubukwe bw’umukinnyi we Lague



