Blog

  • Riderman, Mico The Best na Social Mula mu baz… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa umaze gusohora indirimbo ebyiri, avuga ko yiteguye gutaramira ku ivuko ariko kandi akagira n'akantu k'ubwoba muri we atekereza uko bazamwakira.

    Igitaramo cye azagikora tariki 24 Ukuboza 2021 kuri Palast Roch Hotel i Nyamata. Akavuga ko mu rwego rwo guseruka neza ku ivuko rye yitwaje abahanzi bazamufasha gususurutsa abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Bwiza avuga ko yatumiye umuraperi Riderman, Mico The Best bahuriye muri Kikac, Social Mula uzwi mu ndirimbo z'urukundo, Chris Eazy uzwi mu ndirimbo 'Amashu' na Kevin Skaa.

    Yabwiye INYARWANDA ko yiteguye kwigaragaza neza imbere y'abo ku ivuko rye. 

    Ati “Mbyiteguye neza. Ndiyumva neza, gusa ndiyumvamo akantu k'ubwoba, gutaramira abantu b’iwacu mfite n’amatsiko menshi y’ukuntu bazabyakira. Ukuntu babyiteguye, ukuntu bizaba bimeze ariko nziko bizagenda neza.'

    Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ari mu myiteguro imuganisha ku kuririmba muri iki gitaramo, kandi ko amatsiko ari menshi ahagaze imbere y’abantu b’iwabo.

    Bwiza wiga ibijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli muri Mount Kenya University, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Yiwe'. 

    Uyu mukobwa yatsinze irushanwa ryiswe 'The Next Diva Indi Mbuto', bimufasha gusinya muri Kikac Music Label.


      

    Bwiza yagaragaje abahanzi bazamufasha kuganuza impano ye ku ivuko rye


    Bwiza avuga ko ageze kure imyiteguro yo gutaramira mu Karere ka Bugesera aho avuka

    Mico The Best ubarizwa muri Kikac Music Label ni umwe mu bazahekereza Bwiza 

    Riderman uherutse gusohora indirimbo yise 'Ndarisoma' yakoranye na Davydenko nawe azifatanya na Bwiza mu gitaramo cye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YIWE' YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112328/riderman-mico-the-best-na-social-mula-mu-bazaherekeza-bwiza-gukorera-igitaramo-ku-ivuko-ry-112328.html

  • Dr.Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku buyobozi bwa RBC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima [RBC],Dr Sabin Nsanzimana, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe,ryemeje ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Ntabwo higeze hatangazwa ibyo uyu mugabo akurikiranyweho.

    Kuwa 30 Nyakanga 2019 nibwo Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro yagize Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi wa RBC imukuye k'umwanya w'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yagizwe Umuyobozi Mukuru w'iki kigo asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.

    Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w'inzobere mu guhangana n'icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yize kandi amasomo yo ku rwego rw'ikirenga mu bijyanye n'ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-sabin-nsanzimana-yahagaritswe-by-agateganyo-ku-buyobozi-bwa-rbc

  • Masudi Djuma yahagarutswe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukuboza 2021 rivuga ko “Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke.”

    Rikomeza rigira riti “Umutoza wungirije, Lomami Marcel, ni we usigarana inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo.”

    Kuri ubu, Rayon Sports ifite amanota 11 mu mikino irindwi imaze gukinwa muri Shampiyona ndetse yabonye amanota ane muri 12 iheruka gukina.

    Inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye abakinnyi barimo Kapiteni w’Ikipe Muhire Kevin ku wa Mbere ni yo yafatiwemo umwanzuro ko Masudi Djuma yirukanwa.

    Iyi nama yabaye nyuma y’umunsi umwe Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu gihe mu minsi 10 yabanje, yari yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1.

    Hagati yo gutakaza iyi mikino ibiri ikomeye, Rayon Sports yatsinze bigoranye Etoile de l’Est igitego 1-0 mu gihe yatakaje amanota i Rusizi ubwo yanganyaga na Espoir FC ibitego 2-2.

    Mu mikino itatu ibanza, iyi kipe yari yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0, inganya na Rutsiro FC ibitego 2-2 mu gihe yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1.

    Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, aho izakira Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.

    Masudi Djuma yagizwe Umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kabiri muri Nyakanga uyu mwaka, ni nyuma y’uko yari yarayitoje hagati ya 2016 na 2017, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu gihe gito yari amaze mu nshingano, yakunze kuvuga ko afite ikipe ikiri kwiyubaka kuko mu myaka ibiri ishize ntayari ihari ndetse ubwo yatangiraga gutoza muri Nzeri uyu mwaka, yahasanze abakinnyi batari ku rwego rwayo.

    Gusa, na we avugwaho kudacana uwaka na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Rayon Sports ndetse no kutumva abatoza bamwungirije nubwo yabihakanye.

    Uyu mugabo w’imyaka 44, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

    Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

    Masudi yaretse gukina ruhago mu 2010 ari muri Inter Stars, agana mu butoza.
    Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016 ubwo yayisigaranaga nyuma y’igenda rya Ivan Minnaert, ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2016.

    Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava asubira mu Rwanda mu mpeshyi, aho yagizwe Umutoza wa AS Kigali.

    Yayibayemo amezi ane gusa, yirukanwa kubera umusaruro muke mu gihe yagiye muri Bugesera FC mu Ugushyingo 2019 nyuma yo kuva muri Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko na yo ikaba itaramwongereye amasezerano ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2019/20.

    Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-yahagarutswe

  • Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we mu muhango yaberewemo Parrain na Butera Andrew #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Lague bwagombaga kuba kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize busubikwa kugira ngo ajye gufasha ikipe ye mu mukino yari ifite mu mpera z’icyumweru gishize.

    Byiringiro Lague mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi we, yari aherekejwe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

    Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Byiringiro-Lague-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-muhango-yaberewemo-Parrain-na-Butera-Andrew

  • Masudi Djuma umaze iminsi atsindwa yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu itangazo bwashyize kuri Twitter y’iyi kipe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.

    Iri tangazo ritangira rivuga impamvu uyu mutoza Masudi Djuma yahagaritswe ko ari ukubera umusaruro udashimishije wari uri gutangwa n’iyi kipe.

    Iri tangazo rigira riti 'Bitewe ni umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Romami Marcel.'

    Masudi Djuma umaze iminsi atitwara neza mu mikino ya Rayon Sports iheruka gukina irimo uwo yatsinzwemo na APR FC 2-1 ndeste n’uwo iherutse gutsindwamo na Kiyovu Sports.

    Uyu mutoza udakunze kuripfana, mu minsi ishize yavuze ko ubu Rayon Sports bari kuyubaka kuko umwaka ushize yasaga nk’itariho.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo wakubaka ikipe mu mezi abiri gusa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Masudi-Djuma-umaze-iminsi-atsindwa-yahagaritswe-n-ubuyobozi-bwa-Rayon

  • Irushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzaba ku ya 27 Ukuboza 2021 muri Leta ya Cross Rivers ari nayo isanzwe iryakira ryasubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar rivuga ryasubitswe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyihinduranyije (Omicron).

    Itangazo rigira riti ' Gusubika iri rushanwa byaturutse ku mabwiriza y'inzego z'ubuzima za leta ya Cross Rivers hamwe n'itsinda ryashyizweho na Perezida wa Repubulika rishinzwe kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    Si urushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe kuko ibikorwa byose byaberaga muri Calabar Festival naryo ryahagaze.

    Amatariki mashya azatangazwa nyuma y'igihembe cya mbere cy'umwaka wa 2022. Uwari kuzaserukira u Rwanda yari ataramenyekana.

    Mu mwaka ushize Uwihirwe Yassipi Casmir ni we wahagarariye u Rwanda. Mu 2017 Fiona Muthoni Naringwa yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Christella Kabagire Njongi niwe wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2021

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irushanwa-rya-miss-africa-calabar-2021-ryasubitswe

  • Burundi : Inkongi y’umuriro yibasiye Gereza yahitanye abarenga 30 #rwanda #RwOT

    Iyi Gereza iri mu zicumbikiye umubare munini cyane w’imfungwa biganjemo abanyepolitiki. Amakuru ava i Gitega avuga ko umuriro wadutse muri Gereza mu masaha ya saa kumi zo mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza, 2021.

    Umuriro wari mwinshi mu gihe abafungiwe muri gereza bari bakiryamye.

    Mu gice gifungiyemo abanyepoliti bagerageje gukora coup d’etat mu mwaka wa 2015, abafungiwemo bijujutiye kuba babuze uza kubakingurira ngo bahunge ubwo inkongi yadukaga.

    Abafungiwe muri icyo gice bakijijwe no kurira hejuru y’inkuta bahungira ahandi kure y’umuriro, ibyabo byose byahiye.

    Amajwi y’imfungwa yumvikana zivuga ko hari abahiriyemo n’ubwo imibare itaramenyekana.
    Bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko abafungiwemo bumvikana bavuga ko bitatewe n’intsinga z’amashanyarazi.

    Hari ugira ati 'Ibi bintu si intsinga ntibaze kubeshya.'

    Hari undi ugira ati 'Abapfuye abake ni nk’ijana, hariya batoboye twumva hari induru nta n’umwe wavuyemo.'

    Usibye abo bicyekwa ko bahaburiye ubuzima, ibintu byinshi byahiye birimo ibikoresho by’imfungwa ndetse n’inyubako yaho imfungwa zirara yangiritse.

    Igipolisi gishinzwe kuzimya inkongi mu Burundi cyihutiye kuzimya ariko kihagera hari byinshi byangiritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Burundi-Inkongi-y-umuriro-yibasiye-Gereza-yahitanye-abarenga-30

  • 2050: Amakuru ku mihindagurikire y'ibihe azajya atangwa n'Abanyeshuri n'Abarimu ba Kaminuza #rwanda #RwOT

    Icyerekezo 2050 gishobora gusiga u Rwanda rubona amakuru arebana n'imihindagurikire y'ibihe ashingiye ku bushakashatsi azafasha igihugu gufata ingamba zo guhanga n'ingaruka  z'ihindagurika ry'ibihe.

    Ni nyuma y'aho kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy'Igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, Minisiteri y'Uburezi n'Inama Nkuru y'Aamashuri makuru na za Kaminuza bashyiriye umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda n'abarimu babo bakora ubushakashatsi bw'igihe kirekire ku mihindagurikire y'ibihe mu Rwanda.

    Aba baturage batunzwe n'imirimo y'ubuhunzi bakurikije uburyo ibihe by'imvura bisigaye bisimburana mu buryo butari busanzwe, baragaragaza impungenge z'uko ihindagurika ry'ibihe rishobora kuteza ibyago byinshi ikiremwamuntu igihe nta gikozwe mu maguru mashya.

    Umwe ati'Ibintu byagiye bihinduka imvura yagiye igwa ikagwa mu bihe bitari ibyayo. Hari imvura yaguye muri Nyakanga no muri Kanama, ariko bigeze muri Nzeri imvura irabura, mu Kwakira nabwo imvura irabura. Imyaka bahinze iri kugenda yuma kubera izuba, urumva ni imihindarukire mibi iza guteza ibibazo muri iki gihe.'

    Mugenzi we ati'Iyo imvura iguye yitwa ngo yaguye, iraza igasenya igasenya inzu ugasanga mbese ubuzima butameze neza. Iyo byagenze bityo bamwe ubuzima burahagarara.'

    Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, nacyo cyemera ko imihandagurikire y'ibihe yakomeje gutera ibyago byinshi abaturarwanda, kandi hari impungenge ko ibyo byago bishobora kwiyongera no mu bihe biri imbere.

     Juliet Kabera ayobora ikigo REMA ati'Twabonye mu mezi yashize aho imyuzure yazaga igatwara imirima y'abantu ikangiza ibikorwaremezo, imihanda, amazu…ndetse hari n'aho twaburaga ubuzima bw'abantu. Ibi rero iyo tubibonye turibaza ngo biziyongera bingana bite?'

    Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, Minisiteri y'Uburezi n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, byiyemeje gufatanya mu gutera inkunga ubushakashatsi, buzatanga umurongo w'icyakorwa ku ngaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

     Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Velentine, arasobanura iby'ubwo bushakashatsi.

    Ati'Ni umushinga w'igihe kirekire. Uyu munsi bagaragaje gutangirana n'abanyeshuri 25 bazaba bakora ubushakashatsi hamwe n'abarimu babo, ariko ni gahunda izakomeza kuko buriya iyo ibidukikije byangiritse natwe buriya tuba mu bidukikije, ubuzima bwacu buba buri mu kaga.'

    Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA kivuga ko mu busanzwe ubushakashatsi butanga ishusho nyayo y'uko ibintu bihagaze, ku buryo bwashingirwaho hafatwa ingamba zirimo n'izafasha gukumira ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe mbere y'uko riba.

    Juliet Kabera uyobora ikigo REMA niwe ukomeza.

    Ati 'Ayo makuru tuzakura muri ubwo bushakashatsi azadufasha mu gukora za gahunda twavugaga. Urugero: Dushobora kwibaza ngo amakuru ajyanye no kwiyongera ku bushyuhe mu Rwanda bizaba bingana bite? Ni gute bizagira ingaruka ku bukerarugendo cyangwa ku buhinzi? Ni urugero.'

    Zimwe mu ngeri ubu bushakatsi buzibandaho harimo urwego rw'ingufu, imicungire y'amazi ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ni ubushashatsi bugamije ko ibyerekezo bya 2050 na 2080 bizagera u Rwanda rushobora kubona amakuru ashingiye ku bushakashatsi, arufasha guhangana n'ingaruka z'ibihe.

    Ni umushinga uzatwara amafaranga miliyoni 500 ariko ashobora kongerwa igihe n'abakora ubushakashatsi bazaba biyongereye.

    Raporo ya Banki y'Isi ku ihindagurika ry'ikirere igaragaza ko nta gikozwe kugeza mu mwaka wa 2050, abaturage basaga miliyoni 143 bazaba impunzi biturutse ku ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Iyi Banki igaragaza ko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, ariyo izibasirwa kurusha ibindi bice by'Isi.

    Tito DUSABIREMA

    The post 2050: Amakuru ku mihindagurikire y'ibihe azajya atangwa n'Abanyeshuri n'Abarimu ba Kaminuza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/2050-amakuru-ku-mihindagurikire-yibihe-azajya-atangwa-nabanyeshuri-nabarimu-ba-kaminuza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=2050-amakuru-ku-mihindagurikire-yibihe-azajya-atangwa-nabanyeshuri-nabarimu-ba-kaminuza

  • Leta yatangiye kwisubiza imijyi yari yarigaruriwe n'abarwanyi ba TPLF #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari yarafashwe n'abarwanyi ba TPLF mu kwezi gushize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) ntabwo iragira icyo itangaza ku bivugwa na leta, ariko abarwanyi bayo basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe muri leta za Afar na Amhara.

    Dessie na Kombolcha ni imijyi yegeranye iri ku muhanda mukuru uhuza amajyaruguru ya Ethiopia n'umurwa mukuru Addis Ababa.

    Iyi mijyi iri kandi ku masanganzira ariho umuhanda werekeza iburasirazuba ukagera muri Djibouti ari naho Ethiopia ikura byinshi bivuye ku cyambu cyo ku nyanja.

    Abategetsi ku ruhande rwa leta bavuga ko mu minsi ishize basubije inyuma bigaragara abarwanyi ba TPLF n'abo bafatanyije.

    Bikekwa ko utudege two mu bwoko bwa 'drones' twabaye ingenzi cyane ku ngabo za leta.

    Hashize ibyumweru bibiri Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed ubwe agiye ku rugamba, ibintu bisa n'ibyahinduye isura yarwo nyuma y'uko abarwanyi bo muri Tigray bari basumbirije Addis Ababa.

    Igisirikare cya Ethiopia giheruka kubona intwaro zikomeye cyahawe n'ibihugu birimo Turkiya, Iran, na Emira zunze ubumwe z'Abarabu, nk'uko TPLF yabitangaje.

    Umukuru wa TPLF yatangaje ko ingabo ze zasubiye inyuma mu bice bya Afar na Amhara ariko avuga ko atifuza kuvuga impamvu.

    The post Leta yatangiye kwisubiza imijyi yari yarigaruriwe n'abarwanyi ba TPLF appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/leta-yatangiye-kwisubiza-imijyi-yari-yarigaruriwe-nabarwanyi-ba-tplf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yatangiye-kwisubiza-imijyi-yari-yarigaruriwe-nabarwanyi-ba-tplf