Blog

  • Umugaba w'ingabo z'Ubuhinde n'abandi bantu 13 barimo umugore we bahitanwe n'impanuka ya kajugujugu #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Buhinde, General Bipin Rawat n'abandi bantu 12, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y'iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu.

    Kuri uyu wa gatatu nibwo iyi kajugujugu yari itwaye Jenerali Bipin Rawat w'imyaka 63, yakoze impanuka ihira mu ishyamba riri hafi ya Coonoor, muri Tamil Nadu.

    Uyu mukuru w'ingabo yari kumwe n'umugore we n'abandi bantu 11 mu ndege ya Mi-17V5 yaguye mu ishyamba ryinshi rya Nilgiris.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, abantu 13 kuri 14 bari muri iyo ndege bapfuye nyuma y'impanuka.

    Amakuru avuga ko Rawat n'umugore we Madhulika Rawat bari berekeje mu Ishuri Rikuru ry'Ingabo z'Ingabongo atange ikiganiro.

    Umuntu umwe niwe wabashije kurokoka iyi mpanuka ariko afite ibikomerebyinshi aho ari kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare, Wellington.

    Ingabo zirwanira mu kirere mu Buhinde zemeje ku rubuga rwazo rwa Twitter urupfu rwa Rawat, umugore we Madhulika n'abandi 11.

    Amashusho yerekanywe mu binyamakuru bitandukanye mu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi waturukaga kuri iyi ndege iri guhira muri iryo shyamba riri nko mu birometero 10 uvuye ku muhanda wegereye mu karere ka Nilgiris.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugaba-w-ingabo-z-ubuhinde-yahitanwe-n-impanuka-ya-kajugujugu-yahiriye-mu

  • Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo… – #rwanda #RwOT

    Rurangayire Guy usanzwe ari Umuyobozi wa Siporo w'agateganyo akaba n'umuyobozi ushinzwe amakipe y'igihugu muri MINISPORTS yamaze kwandika ibaruwa asezera ku kazi ke, aho kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye asezera.

    Nta makuru yigeze atanga ku isezera rye, kuko yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Guy Rurangayire yasezeye ku mirimo ye muri MINISPORTS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112368/umuyobozi-wa-siporo-muri-minisiteri-ya-siporo-yeguye-ku-mirimo-ye-112368.html

  • Abyaye yava ku micyo! Umukinnyi wa Filime yah… – #rwanda #RwOT

    Ini Edo, ni icyamamare muri Filime za Nigeria. Amakuru atandukanye avuga ko akunda urubyaro ariko kikaba ikizira kuba yatwita, aho yumva ko umubiri we utemba itoto utakongera kurangaza benshi mu gihe yaba yarabyaye. Ini akireba  umubyarira byabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, aho yabajijwe se w’umwana (uwo bahuje intanga) afite ntamutangaze.

    Uburyo bwa ‘surrogacy’ (guha uburengenzira umuntu akakubyarira aho utanga intanga ), ntibumenyerewe mu bihugu bimwe by’afurika ariko birakorwa, mu gihe habayeho ubwumvikane ku gutanga intanga n’uzifata. Ini yavuze ko yahisemo kubyara umwana we wa mbere binyuze mu kumubyarirwa mu kwirinda ibibazo cyangwa impinduka yaterwa n’inda.

    Ikinyamakuru Dailypost , kivuga ko Ini yabajijwe uwo bahuje intanga ngo hamenyekane se w’umwana araruca ararumira, ahitamo kuvuga ko yagombaga kubona umwana ariko atamubyaye, akishimira kwitwa umubyeyi nyuma yo gutandukana n’umugabo we Philipe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112374/abyaye-yava-ku-micyo-umukinnyi-wa-filime-yahisemo-ko-bamubyarira-umwana-akamurere-aho-kugi-112374.html

  • Byiringiro Lague agiye guhabwa akayabo katarahabwa undi mukinnyi wese mu Rwanda kugira ngo yongere amasezerano #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Radio 10 nuko Ikipe y'ingabo z'igihugu igiye guha uyu rutahizamu Miliyoni 60 Frw yo kumugura.

    Uretse kariya kayabo ko kumugura,iyi kipe izajya imuha umushahara wa Miliyoni 2 Frw buri kwezi.

    Biravugwa ko uyu mugabo azahabwa imodoka ndetse n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC,Gen.James Kabarebe yamwereye kumwubakirwa Inzu yo kubamo we n'umugore we Uwase Kelia.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe n'uyu mukobwa bari bamaze imyaka 4 bakundana.

    Ubu bukwe bwagombaga kuba Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko uyu mugabo yemeye kubusubika kugira ngo afashe APR FC kwitwara neza imbere ya RS Berkane ariko ntabwo byamukundiye nubwo yatsinze igitego cyiza.

    Byiringiro Lague w'imyaka 22, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y'uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-igiye-guha-byiringiro-lague-akayabo-katarahabwa-undi-mukinnyi-wese

  • Rocky yavuguruje Papa Cyangwe #rwanda #RwOT

    Rocky Kirabiranya avuga ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Papa Cyangwe warebererwaga na Rocky Entertainment ahagarariye, ni mu gihe uyu muhanzi we avuga ko icyahindutse ari imikoranire gusa n’aho ubundi akiri mu nshingano zabo.

    Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w’i Burundi.

    Tariki ya 24 Ugushyingo nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi 'Nyaza’, 'Niki Niki’, 'Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, 'Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna’ yakoranye na Logan Joe.

    Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang’.

    Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

    Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Ubwo Papa Cyangwe yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment ahubwo icyahindutse ari imikoranire gusa.

    Ati “ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo 'Cuma’, twashatse gufata 'Cuma Gang’ tukayihuza na 'RE (Rocky Entertainment)’ tukongera imbaraga.'

    Ibi ariko bikaba bitandukanye n’ibyo Rocky yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko bamaze gutandukana n’uyu muhanzi nyuma y’uko abisabiye gutandukana.

    Muri iri tangazo, Rocky yavuze ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse nabo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

    Rocky yemeje ko yatandukanye na Papa Cyangwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rocky-yavuguruje-papa-cyangwe

  • MU MAFOTO: Ibyihariye kuri Nana wo muri City… – #rwanda #RwOT

    Nadege Uwamwezi (wavutse 1993) ni Umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filimi zo kuri televiziyo mu Rwanda, azwi cyane ku izina ‘Nana’ mu biganiro bya Televiziyo, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y’uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana. Usibye gukina filime, ni n’umuririmbyi akaba n’munyamideri.

    Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa ‘Nana Fashion Shop’ yitiriye izina rye muri cinema. Afite umuhungu umwe kuva yashyingiranwa bwa mbere witwa Ganza Benny Lucky. Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa.

    Mu minsi ishize ni bwo amakuru yasakaye ko ari gutegura ubukwe n’umukunzi we Damas uba i Burayi. Ndetse kuri ubu Nana ari kubarizwa i Burayi mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwe nk’uko amakuru agera ku InyaRwnda.com abihamya. 

    Mbere yo gukina, Nadege yari umuririmbyi waririmbye ku izina rya ‘Umwamikazi Nadege’. Yari mu itsinda ryitwa ‘The Queens’ aho baririmbaga ‘Ryajambo’ mu mwaka wa 2009. Yinjiye muri Kwetu Film Institute yiga ibijyanye n’Ikinamico. 

    Nyuma yaje guhura na Kennedy Mazimpaka wabonye ubuhanga bwe bwo gukina muri Kwetu, amuha uruhare ruto muri filime Rwasibo maze arigaragaza cyane. Nana yaje kuba umukinnyi wa mbere wa sinema mu Rwanda nyuma y’aho mu 2016 atangiye gukina muri filime City Maid ifatwa nka nimero ya mbere muri filime nyarwanda zikunzwe cyane.

    Nyuma yaho, yakinnye muri filime nyinshi zizwi cyane zirimo, Catherine na Nkubito ya Nyamunsi. Muri 2016, yakinnye muri City Maid filimi imaze kumenyekana cyane mu bantu, akaba ayikinamo yitwa Nana. 

    Nana amaze iminsi asangiza abamukurikira amafoto ari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yagiye gusura umukunzi we kugira ngo banoze imishinga y’ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka. Taliki 06 Ukuboza 2021, abinyujije kuri konti ya Instagram ye, Nana yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we ubona ko ari Nana wayifashe maze akoresha akamenyetso k’umutima n’akandi k’ijana.

    Ugenekereje kuri utwo tumenyetso igisobanuro cyatwo Nana yagize ati: ”Umukunzi wanjye Ijana ku ijana”. Ubu amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Nana, aravuga ko agiye gukora ubukwe n'umusore usanzwe uba mu gihugu cy'u Bubiligi bamaze imyaka itatu bakundana. Amakuru yizewe avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2021, mu gihe ibirori byo gusezerana mu rusengero bizabera mu Bubiligi.

    Amakuru kandi InyaRwanda ifite avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by'ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata. Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi.

    Nana agiye gukora ubukwe n’umukunzi we utuye i Burayi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112339/mu-mafoto-ibyihariye-kuri-nana-wo-muri-city-maid-uri-kubarizwa-mu-bubiligi-kwitegura-ibiro-112339.html

  • Ni we mukinnyi uhenze kurusha abandi mu Rwand… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwigaragaza cyane mu myaka itatu ishize muri APR FC no mu Amavubi, Byiringiro Lague agiye guhabwa amasezerano y'imyaka itatu muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu azaca agahigo mu mateka ya ruhago nyarwanda.

    Amakuru Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'iyi kipe avuga ko byose byateguwe, impande zombi zamaze kwemeranya kuri aya masezerano mashya, igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro.

    Mu masezerano mashya Lague azasinya muri APR FC, harimo ko azahabwa miliyoni 60 Frw kugira ngo asinye amasezerano y'imyaka itatu, akazajya ahembwa miliyoni 2 Frw nk'umushahara wa buri kwezi, agahabwa imodoka yo kugendamo ndetse akazanubakirwa inzu yo guturamo.

    Aya masezerano Lague azasinya niyo masezerano ahenze mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Uyu mukinnyi wakoze ubukwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021 n'umukunzi we Uwase Kelia, ni we watsindiye APR FC igitego rukumbi batsindiye muri Maroc mu mukino basezerewemo na Berkane muri CAF Confederations Cup.

    Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC. Uyu musore w'imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n'ibitego bitanu muri 2020/21.

    Byiringiro Lague uheruka mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, ari ku musozo w'amasezerano y'imyaka ibiri yari afite muri APR FC.


    Byiringiro Lague agiye kongera amasezerano y’imyaka itatu izatuma aca agahigo mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

    Lague amaze igihe ayoboye ubusatirizi bwa APR FC

    Lague ni umwe mu bakinnyi bakunda kwitabazwa cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112361/ni-we-mukinnyi-uhenze-kurusha-abandi-mu-rwanda-ibikubiye-mu-masezerano-mashya-ya-lague-mur-112361.html

  • General uyobora Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda ari mu bafatiwe ibihano na USA #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ari mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano n’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.

    Ni ibihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za America kubera ibyaha bifitanye isano no kubangamira Uburenganzira bwa Muntu bikurikiranywe kuri bariya bantu.

    CMI ni urwego rwagiye rugarukwaho kugira uruhare mu guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa bajyayo aho bamwe bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bagakorerwa ibabazamubiri n’iyicarubozo.

    Uretse General Maj Abel Kandiho ukuriye CMI, hari n’abandi basanzwe ari abakozi b’uru rwego bari ku rutonde rw’aba bantu bafatiwe ibihano na USA.

    Leta Zunze Ubumwe za America zitangaza ko aba bantu bafatiwe ibihano kubera uruhare bavugwaho mu guhohotera uburenganzira bwa muntu.

    Bimwe mu bihano bafatiwe, ni ibijyanye n’ubukungu aho imitungo yabo iri muri USA izafatirwa kandi bakaba batemerewe gukora ibikorwa by’ubucuruzi muri kiriya Gihugu cyangwa kubukorana n’Abanyamerika.

    Leta zunze Ubumwe za America kandi zitunga agatoki General Maj Abel Kandiho ubwe yagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo byakozwe na CMI aho hari abagiye bakubitwa ibiboko abandi bagakubitishwa amashanyarazi ku mategeko yabaga yatanzwe n’uyu musirikare ukomeye muri Uganda.

    USA itangaza ko abakorewe biriya bikorwa by’ibabazamubiri bamwe bagiye banabiburiramo ubuzima mu gihe hari n’ababikurijemo ubumuga.

    Itangazo rwa Leta Zunze Ubumwe za America ntirigaragaza abakorewe ibikorwa bishinjwa bariya bayobozi barimo General Maj Abel Kandiho gusa ibirego bishinjwa urwego ayobora birimo ibyakorewe Abanyarwanda kuko hari benshi bagiye bafatirwa muri Uganda bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse n’ubu bikomeje gukorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/General-uyobora-Urwego-rw-Ubutasi-bw-Igisirikare-cya-Uganda-ari-mu-bafatiwe-ibihano-na-USA

  • Perezida Kagame yagiye muri Tanzania kwifatanya nabo mu kwizihiza ibirori by’Ubwigenge #rwanda #RwOT

    Tanzania yabonye ubwigenge mu 1961, kuri ubu ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yabonye mu 1960, ikaba yari yarakolonijwe n’u Bwongereza.

    Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

    President Kagame has arrived in Dar es Salaam where he was received by Tanzanian Minister of Constitutional and Legal Affairs, Prof. Palamagamba John Kabudi @j_kabudi ahead of tomorrow’s 60th Independence Day celebrations. pic.twitter.com/EXC1JfSkwj

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 8, 2021

    Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, nyuma y’uko Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2021.

    Uru kandi ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yagiye-muri-Tanzania-kwifatanya-nabo-mu-kwizihiza-ibirori-by

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubuhinde yaguye mu mpanuka ya Kajugujugu #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi zirwanira mu kirere, rivuga ko kajugujugu yari itwaye Gen Bipin Rawat yakoze impanuka igeze muri Leta ya Tamil Nadu.

    Iyi mpanuka y’indege yabaye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatatu, amashusho yerekana iyi kajugujugu irimo igurumana, ndetse n’abapolisi bafatanyaga n’abasirikare mu bikorwa by’ubutabazi.

    Kajugujugu yo mu bwoko bwa IAF Mi-17V5 ni yo yari itwaye Gen Bipin Rawat ndetse bivugwa ko harimo n’abandi bantu bo mu muryango we, yasandaye igeze hafi y’agace kitwa Coonoor, muri Leta ya Tamil Nadu.

    Hatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’iyi mpanuka.

    Ni impanuka ya kabiri Gen. Rawat yari akoze ari mu ndege ya kajugujugu, mbere indege yarimo yasandaruye mu Majyaruguru ashira Uburasirazuba mu Buhinde.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Umugaba-Mukuru-w-Ingabo-z-Ubuhinde-yaguye-mu-mpanuka-ya-Kajugujugu