Blog

  • Ihurizo ku bisasu FAR yasabye mu 1992, bisa n’ibyahanuye indege ya Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Ni indege yahanuwe mu mugoroba w’itariki 6 Mata 1994 ahagana saa Mbili n’igice, ubwo Perezida Habyarimana Juvénal wari kumwe n’abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania bahuye n’isanganya ikomeye ubwo indege yari ibatwaye yaraswagaho ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile, mu guhanuka igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege, ntihagira urokoka.

    Kuva ubwo kugeza ubu ntabwo haraboneka amakuru yuzuye y’uburyo iyi ndege yahanuwe nubwo abashakashatsi batandukanye bagerageje gukora iyo bwabaga.

    Nubwo ibyabaye kuri iyi ndege byakomeje kuba inshoberamahanga, hari amakuru agaragaza ko ibisasu byayihanuye ingabo za Habyarimana zabyifuje guhera mu 1992 ubwo zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi.

    Ibyabaye kuri iyi ndege byagiye biteza umwuka mubi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Leta y’u Bufaransa, aho iki gihugu cy’i Burayi cyakunze kuyifashisha gishinja abayobozi b’u Rwanda kuri uku guhanura iyi ndege, mu gutwikira uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byafashe intera mu 2006 ubwo umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoza ikirenge cye mu Rwanda, yasohoraga raporo ashinja bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

    U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ndetse biza gutuma ibihugu byombi bicana umubano waje gusubukurwa mu 2009.

    Raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye, ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranywe agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.

    Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bo babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ibitandukanye n’ibya Bruguière. Bavuze ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ko ntaho bihuriye n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

    Ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ingabo ze zabyifuje mu 1992

    Muri Mutarama 1992, hari hashize umwaka n’amezi atatu FPR Inkotanyi itangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu, nyuma yo gusaba kenshi ko Abanyarwanda bari mu mahanga bataha, bakimwa amatwi.

    Perezida Habyarimana yakunze kuvuga ko yatewe atunguwe ndetse bikemezwa n’igisirikare cye (FAR) cyavumbuye ko nta bwirinzi bw’ikirere gifite, bikaba ngombwa ko hasabwa ibikoresho.

    Mu bibazo FAR yari ifite, hari harimo ibikoresho byo kurinda ikirere, harimo n’imbunda zifashishwa mu guhanura indege mu gihe zaba zivogereye ikirere cy’u Rwanda.

    Tariki 17 Mutarama 1992, Col Laurent Serubuga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije yandikiye Minisitiri w’Ingabo, amumenyesha akaga bahuriye nako mu Ruhengeri na Rusumo, ubwo bajyaga guhanura indege imbunda bafite zikabatenguha.

    Muri iyo nyandiko ifite umutwe ugira uti “Possibilités des Moyens de Défense Aérienne et de Défense Anti Aerienne”, Col Serubuga yagize ati “Ndifuza kubagezaho imbogamizi batayo LAA yahuye nazo ubwo yashyiraga mu bikorwa ubutumwa bwayo bwa AA kubera ubushobozi buke bw’intwaro yahawe.”

    Yakomeje agira ati “Inshuro ebyiri zose nyakubahwa Minisitiri, amatsinda abiri yagiye mu butumwa muri Ruhengeri na Rusumo, guhanura indege zivogera ikirere cyacu ariko byarabananiye kuko indege zabaga ziri kugurukira hejuru cyane harenze ubushobozi bw’ibikoresho bya batayo.”

    Serubuga yavuze ko intwaro u Rwanda rwari rufite, zari zifite ubushobozi buke cyane bwo guhanura indege, ugereranyije n’aho indege bashakaga guhanura zigurukira.

    Ati “Intwaro iyo batayo ifite 37 mm double-barreled cannon ndetse na 14.5 mm AA mi, zikora ku ndege ziri kugurukira ku butumburuke bwo hasi, nka metero 1500 uvuye ku butaka.”

    “Kugira ngo tubashe kurinda ahari ubutumburuke bwo hagati (hagati ya metero 1500 na metero 7500), hakenewe izindi ntwaro zifite ubushobozi buhambaye ziri ku rwego rumwe n’iz’u Bufaransa, ubushobozi bwazo tukaba twabwometse kuri iyi baruwa.”

    Intwaro Serubuga yavuze ko zikenewe kandi ziberanye n’u Rwanda, ni izo mu bwoko bwa SAM 16 zikorerwa mu Burusiya. Izi ni nazo ntwaro byagaragaye ko zakoreshejwe ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994.

    Muri iyi baruwa, Serubuga yashimagije izi ntwaro, avuga ko uretse kuba zishobora guhanura indege ziri hejuru cyane “zishobora no kurashishwa ziri ku modoka nto.”

    Hagaragajwe ko izi ntwaro “zihutirwa’, ahita atanga n’umubare w’izikenewe. Ati “Hakenewe intwaro 12 zirashisha SAM16 n’ibisasu byazo 120, muzirikana ko agatsinda gato k’abasirikare barasa kagizwe n’abantu bane barashisha imbunda ziremereye.”

    Mu mpamvu zitangwa n’abahakana ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare be, bavuga ko nta ntwaro za SAM 16 igisirikare cye cyagiraga, nyamara ntaho bagaragaza ko ubu busabe bwa Serubuga butubahirijwe.

    Hari inyandiko z’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Bufaransa, DGSE, zigaragaza ko icyo gihugu cyari gifite amakuru ku bahanuye indege ya Habyarimana guhera ku wa 6 Mata 1994.

    Mu iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru Radio France na Mediapart, byavumbuye inyandiko DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru uru rwego rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

    Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

    Ivuga ko ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga’ ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

    Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri indege irashwe, DGSE nabwo yari yagaragaje ko yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

    Igishimangira ko Abafaransa bari bazi neza ayo makuru, ni uko indege ya Habyarimana ikimara kugwa aribo ba mbere bahageze ndetse binavugwa ko aribo bajyanye agasanduku k’umukara kayo, kabika amakuru y’ingenzi y’ibyabaye ku ndege.

    Ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ni kimwe n’ibyo ingabo ze zari zarasabye mu 1992

    Col Laurent Serubuga wigeze kuba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo, ashyirwa mu majwi mu bahanuye indege ya Habyarimana

    Falcon 50, ubwoko bw’indege Habyarimana yagendagamo

    source : https://ift.tt/3EFqLC2

  • Umunyamakuru Rugangura Axel yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’inkumi yo muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Rugangura Axel yaciye amarenga y’uko ari mu rukundo n’inkumi yibera muri Amerika.

    Axel akaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ashley Jojo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Axel yaciye amarenga ko bari mu rukundo nyuma y’ifoto y’iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n’amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.'

    Ntabwo aba bombi bakunze kugaragarizanya urukundo rwabo ariko bakunze guca amarenga yarwo binyuze mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Ashley Jojo amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yayize muri APE Rugunga.

    Ifoto Axel yifashishije agaragaza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa

    Iby’urukundo rwabo ntibakunze kubishyira hanze

    Imiterere ye ntacyo wagaya

    Ashley yavuye mu Rwanda arangije amashuri yisumbuye

    Axel Rugangura asanzwe ari umunyamakuru w’imikino ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-rugangura-axel-yaciye-amarenga-ko-ari-mu-rukundo-n-inkumi-yo-muri-amerika

  • Aba Sheikh bashya basabwe kugendera kure imyumvire y’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sheikh Hitimana Salim, Mufti w
    Sheikh Hitimana Salim, Mufti w’u Rwanda aganira n’aba Sheikh bashya

    Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti), Sheikh Hitimana Salim, mu mpanuro yagejeje ku ba Sheikh bashya, yabibukije ko kuba barasoje amasomo bakagaruka mu Rwanda ari igisobanuro cy’uko iwabo haruta ahandi hose, bityo batagomba gutandukana n’indangagaciro z’idini ya Islam ndetse n’iz’Ubunyarwanda.

    Sheikh Sindayigaya Mussa
    Sheikh Sindayigaya Mussa

    Sheikh Sindayigaya Mussa na we yagejeje ikiganiro kuri abo bavugabutumwa bitegura kwakirwa mu nama y’aba Sheikh mu Rwanda, ikiganiro cyanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’UMuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC).

    SP Isaac Safari wo muri Polisi y
    SP Isaac Safari wo muri Polisi y’u Rwanda yabaganirije ku kurwanya iterabwoba

    SP Isaac Safari, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, yibukije abitabiriye amahugurwa y’Aba Sheikh bashya, ko bagomba kugendera kure imyumvire y’Ubuhezanguni buganisha ku Iterabwoba kuko ari ibikorwa by’imitwe yihisha inyuma y’inyungu zayo bwite.

    Mu kurushaho kubasobanurira uburyo iterabwoba n’ubuhezanguni badakwiriye kubiha agaciro, SP Isaac Safari yabasabye kugendera ku mpanuro Perezida Kagame yigeze gutangira mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku kurwanya iterabwoba, aho yagize ati “Iterabwoba ntirishingira ku idini, ku bwoko, cyangwa ku bukene, ahubwo riterwa na politiki mbi n’imyizerere y’ibinyoma. Kugira ngo habeho guhangana n’ubutagondwa, abantu cyane cyane abakiri bato, bagomba kumva ko bafite uruhare mu gushyigikira igihugu cyabo.”

    source : https://ift.tt/3IxD71m

  • Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'ubwigenge bwa Tanzania #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifatanyije na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n'abandi bakuru b'ibihugu na Guverinoma batumiwe mu birori by'isabukuru y'imyaka 60 y'ubwigenge bwa Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.

    Ni umuhango witabiriwe n'ibihumbi by'abanya-Tanzania, urimo kubera i Dar es Salaam, umurwa mukuru w'iki gihugu, kuri Sitade Uhuru.

    Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yari yarakoronijwe n'u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, tariki 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by'isabukuru y'imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.

    Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w'iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y'igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw'amateka rwabaye mu ntangiro za Kanama uyu mwaka.

    The post Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'ubwigenge bwa Tanzania appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/09/perezida-kagame-yitabiriye-ibirori-byubwigenge-bwa-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yitabiriye-ibirori-byubwigenge-bwa-tanzania

  • Ethiopia: Abiy Ahmed yasubiye 'by'igihe gito' mu biro avuye ku rugamba #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed bivuga ko yavuye ku rugamba akaba yasubiye 'by'igihe gito' ku kazi ke gasanzwe ko mu biro mu murwa mukuru Addis Ababa.

    Ibiro bye bisubiramo amagambo ye agira ati: 'Ndimo gusubira mu biro kuko nasoje icyiciro cya mbere [cy'imirwano]'.

    Kuva mu mpera y'ukwezi gushize kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yavuze ko yari yagiye ku rugamba ngo ayobore ingabo za leta ya Ethiopia ari kumwe na zo, muri iyi ntambara imaze umwaka umwe yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru.

    Ingabo za leta zimaze icyo gihe zirwana n'inyeshyamba zo muri ako karere za Tigray People's Liberation Front (TPLF) hamwe n'indi mitwe yitwaje intwaro yifatanyije na zo.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu byumweru bya vuba aha bishize, ingabo za leta ya Ethiopia zavuze ko zisubije uturere mbere twagenzurwaga n'inyeshyamba.

    Byibazwa ko ikoreshwa ry'indege nto zizwi nka 'drones' ndetse n'umubare munini w'abinjiye mu gisirikare ari byo byafashije leta ya Ethiopia.

    Ariko inyeshyamba zikomeje gushimangira ko ari zo ubwazo zikuye muri utwo turere nk'uburyo bwo gusubira inyuma by'amayeri ya gisirikare.

    Bwana Abiy yaburiye ati: 'Urugamba ntirurarangira. Hari uturere tutarabohorwa. Dukwiye gutanga umuti w'igihe kirekire kugira ngo twizere ko umwanzi watugerageje atongera guteza ibyago kuri Ethiopia'.

    iriba.news@gmail.com

    The post Ethiopia: Abiy Ahmed yasubiye 'by'igihe gito' mu biro avuye ku rugamba appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/ethiopia-abiy-ahmed-yasubiye-byigihe-gito-mu-biro-avuye-ku-rugamba/

  • Rocky yakuyeho urujijo ku byo gutandukana na Papa cyangwe yazamuriye izina #rwanda #RwOT

    Itandukana ry’aba bombi, ryavuzwe kuva mu minsi ishize gusa Rocky icyo gihe yari yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Iyi nkuru yongeye kuvugwa muri iki cyumweru gusa Papa Cyangwe ayamaganira kure aho yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment gusa akavuga ko icyahindutse ari imikoranire.

    Kuri telephone yagize ati “Ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere na yo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo Cuma.'

    Ku rundi ruhande Rocky we yahise atangaza ko ibye na Papa Cyangwa byarangiye abinyujije mu butumwa bugaragaza itangazo rigenewe Abanyamakuru yashyize kuri Instagram ye.

    Iri tangazo ryatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Rocky yatangaje ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse na bo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

    Rocky yagize ati 'Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rocky-yakuyeho-urujijo-ku-byo-gutandukana-na-Papa-cyangwe-yazamuriye-izina

  • Mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 cyongeye guhitana umuntu #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, COVID-19 yishe umuhungu wari ufite imyaka 13 y’amavuko.

    Mu butumwa bugaragaza ishusho y’iki cyorezo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yagize iti 'Twihanganishije umuryango w’umuhungu w’imyaka 13 witabye Imana.'

    Uyu muhungu w’imyaka 13 witabye Imana azize COVID-19 abaye umuntu wa 1 344 mu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Ni na we wenyine wishwe na COVID-19 muri iyi minsi irindwi ishize mu gihe iki cyorezo kimaze igihe kitanagira uwo kivugana mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu kandi habonetse abantu 15 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 bashya batumye abamaze gusangwamo iki cyorezo mu minsi irindwi mu Rwanda bagera ku 102.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Mu-Rwanda-icyorezo-cya-COVID-19-cyongeye-guhitana-umuntu

  • Ni ibyishimo bidasanzwe! Imbamutima za Ndanda… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo Ndanda yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza aho umugore we asanzwe atuye, kugira ngo basangire iminsi mikuru bari kumwe ndetse anasure umuryango muri rusange.

    Aganira na Inyarwanda.com, Ndanda yavuze ko yishimiye kongera kubona umufasha we ndetse akaba yamusuye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Yagize ati'Birumvikana ndishimye cyane!!! Kuba nongeye kubona umufasha wanjye. Nagiye gusura umuryango wanjye, nishimiye kuba ngiye gusangira n'umugore wanjye iminsi mikuru'.

    Ndanda yavuze ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ko yagiye kumusura bagasangira iminsi mikuru nyuma akazagaruka mu Rwanda.

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse yambitse impeta Miss Gracia Kamalia biteguraga kurushinga nyuma y'igihe inkuru z'urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi na Gracia.

    Hashize amezi ane Ndanda abana na Miss Gracia mu buryo bwemewe n'amategeko nk'umugore n'umugabo.

    Nizeyimana Alphonse Ndanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n'ayandi, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w'amaguru nyuma y'imvune zakunze kumwibasira.

    Ndanda yagiye gusura umugore we Kamalia mu Bwongereza

    Ndanda mu byishimo byinshi byo kongera kubonana n’umugore we

    Ndanda yavuze ko nyuma y’iminsi mikuru azagaruka mu Rwanda ko atagiye gutura mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112377/ni-ibyishimo-bidasanzwe-imbamutima-za-ndanda-wasanze-umugore-we-mu-bwongereza-112377.html

  • Miss Mutesi Jolly nabarimo Miss Shanitah bas… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Miss Jolly Mutesi. umwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa yasangiye ifunguro rya nijoro n'abakobwa bari guhatanira ikamba muri iri rushanwa.

    Ku mbuga nkoranyambaga za Miss East Africa hagaragaraho ibihe bitandukanye abari muri iri rushanwa bagiranye na ba nyampinga bose, mu bihe byo gusangira ubwo bari bari kumwe kuri icyo kirwa.

    Aba ba nyampinga basangiriye ku kirwa ubusanzwe kidatuwe cyitwa Bongoyo, giherereye mu birometero bibiri n'igice mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.

    Abakobwa mbere y’umusangiro

    Abakobwa batangiye kugera muri Tanzania mu mpera z'ukwezi gushize, bari mu mwiherero uzarangira tariki 24 Ukuboza 2021 ubwo hazatangazwa uwegukanye ikamba.

    Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan X-Trail nshya, ifite agaciro k'ibihumbi 44 by'Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

    Mutesi Jolly nyuma yo kuganiriza ba Nyampinga yafashe agafoto

    Abakobwa ubwo batangiraga gusangira

    Ba Nyampinga barimo Miss Shanitah baryohewe n’amazi yo kukirwa

    Ba Nyampinga bafata ifoto y'urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112376/miss-mutesi-jolly-nabarimo-miss-shanitah-basangiriye-ku-kirwa-cya-bongoyo-mbere-yuko-hamen-112376.html

  • Mbappe yahishuye impamvu ikomeye yigomwe gutsinda ibitego 3 akarekera Messi penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yatangaje impamvu yaretse Lionel Messi bakinana agatera penaliti nyamara yari kumuhesha amahirwe yo gutsinda ibitego 3 muri uyu mukino batsinzemo Club Brugge ibitego 4-1.

    Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri byihuse ku munota wa 2 n'umunota wa 7muri uriya mukino,yakoze igikorwa cy'ubutwari yanga kwikunda aha Messi wari watsinze igitego 1 penaliti yari ibonetse.

    Ku munota wa 75,PSG yahawe penaliti nyuma yuko Lionel Messi yakandagiwe mu rubuga rw'amahina.

    Nubwo uyu rutahizamu w'Umufaransa yari abonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 3 [hat-trick], yemeye ko Lionel Messi ariwe utera iyo penaliti arayinjiza.

    Nyuma yumukino, Kylian Mbappe yatangaje ko yabikoze kugira ngo afashe Lionel Messi kugarura icyizere cyo gutsinda ibitego.

    Ati: 'Tugiye gukenera Lionel Messi. Tugiye kumukenera muri uyu mwaka w'imikino kandi nzi neza ko azadufasha igihe cy'ingenzi kigeze. Akeneye kuhagera afite ikizere kuri iyo mikino, azadufasha natwe. Nibyiza kuri we ko yarangije afite ibitego bibiri, ariko kandi ni byiza kuri twe ejo hazaza “.

    Nubwo PSG ifite ba rutahizamu 3 bakomeye ku isi,benshi ntabwo bayibara mu bahatanira igikombe cya Shampiyona kubera imikinire yayo iri hasi.

    Muri Ligue 1,Lionel Messi ntabwo ahagaze neza ariko amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 6 ya Champions League amaze gukina.

    Mbappe ahagaze neza mu buryo bugaragara buri wese, ariko ikibazo gikomeye Pochettino akeneye gukemura muri uyu mwaka w'imikino n'ukureba uko yahuza Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappe bakamenyerana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-yahishuye-impamvu-yarekeye-messi-penaliti-kandi-yari-gutsinda-ibitego-3