Blog

  • Umunyamakuru Nshuti Alpha yatangije ubukeraru… – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro azajya abinyuza ku muyoboro wa Youtube yise ‘Alpha Tour Channel’ ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021 ni bwo ikiganiro cye cya mbere cyageze hanze. Ni agashya ahanze kuko benshi mu bakoresha urubuga rwa Youtube usanga banyuzaho ibiganiro bivuga ku bintu bitandukanye, ariko abakora ku bijyanye n’ubukerarugendo gusa ni hafi ya ntabo. Avuga ko yafashe umwihariko w’ubukerarugendo mu rwego rwo kubika amateka no gusangiza abantu ahantu nyaburanga bashobora gutemberera no kuruhukira.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Alpha Nshuti yavuze ko ari we uri gukora ibi biganiro akaba abifashwamo na Sandrine Uwase utunganya amashusho. Yavuze ko azajya asura agace runaka kabitse amateka, agasura n’ahantu hashobora kuba hari amahirwe y’imirimo bityo bikaba igisubizo ku bantu b’abashomeri batari bafite amakuru y’uko mu gace runaka hari kubonekayo akazi. Yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze ahanini mu bashoramari bazajya bafata umwanzuro wo gushora imari mu gace runaka azajya aba yasuye.

    Nshuti yagize ati “Yego cyane kuko abashoramari nibamara kumenya ko bishoboka ko ahantu runaka ko hashorwa imari bazajyayo kandi si bo bazabyikorera bazaha akazi abatuye muri ako gace badafite imirimo”. Alpha avuga ko yiteze umusaruro mwinshi muri ibi biganiro afata nk’ububiko bw’amateka y’igihugu cy’u Rwanda. Ati “Umusaruro urahari pe, kuko icya mbere ni uburyo bwo kugumana amateka yacu nk’abanyarwanda yaba mu mvugo n’amashusho”.

    Yunzemo ati “Ikindi hari aho abantu benshi bifuzaga kubona ariko ntibibakundire kandi babyifuza, ni yo mpamvu tuzabagererayo, aho nshatse kuvuga ko umusaruro azaba ari ugusubiza ibyifuzo by’ababyifuzaga kuko hazabaho na gahunda yiswe ‘Tujyane’ mu gihe wifuza ko twajyana aho hantu tugakorana yo ikiganiro. Iki Kiganiro kizajya gitambuka kuri YouTube channel yitwa ALPHA TOUR CHANNEL gusa habayeho Televiziyo yabikunda twakorana”.

    Nshuti Alpha yatangije umuyoboro w’ubukerarugendo

    Mu Rwanda, hari uduce tw’ubukerarugendo tunyuranye usanga tuzwi cyane ndetse tumaze gusurwa na benshi. Twabajije Alpha niba ari two bazibandaho cyangwa niba bazajya basura n’utundi tutazwi cyane mu itangazamakuru, asubiza ko iki kibazo tumubajije ari cyiza cyane. Ati “Ni ikibazo cyiza cyane kandi ahanini ni cyo kigambiriwe, koko hari uduce tuzwi ariko umubare mwinshi utuzi mu mvugo gusa, ni yo mpamvu twifuje ko n’amashusho yaho yagaragara nk’urugero n’ikiganiro kivuga ku mateka y’aho bita ‘Ijuru rya Kamonyi’, aha twerekana aho Umwami bamuzaniraga amaturo, ibimenyetso yasize n’aho yatangiye”. 

    Nshuti Alpha yakomeje agira ati “Kandi na none hari uduce tutazwi nk’aho bita mu ‘Izingiro ry’igihugu’ cyangwa mu ‘Rwanda rwagati ku biti bitanu’, abantu bakeneye kuhabona bakamenya n’impamvu yabyo. Tuzerekana uduce twinshi rwose”. Abajijwe niba banateganya kujya basura uduce nyaburanga two hanze y’u Rwanda, yagize ati “Hanze y’u Rwanda sinahita mbyemeza ariko habayeho abo dufatanya byaba byiza cyane ko hari abo natangiye kuvugana na bo, gusa ndifuza gushyira imbaraga hano iwacu kuko dufite byinshi natwe tutazi kandi biri iwacu”.

    Mu nteguza y’ibi biganiro yasohotse kuwa Kabiri tariki 07 Ukuboza, Nshuti yavuze ko ‘Alpha Tour Channel’ izibanda ku bintu bibiri, ati “Hazazamo ibintu by’ubukerarugendo. Abantu bakunda gutembera cyangwa abantu bakunda amateka, birashobora hari igihe kigera ukumva ushaka kuruhuka, ukeneye kumenya ahantu heza kandi ntushobore kuhagera cyangwa ntushobore kujyayo, rero tuzagufasha kumenya aho hantu kugira ngo uharebe uhamenye, nujya no gutemberayo uzabe uhazi, uzamenye ko Alpha yakugereyeyo. (…) Nizera ko bizafasha benshi kugira ngo amateka yacu tuyagumane nk’abanyarwanda”. 

    Ikiganiro Alpha Nshuti yatangiriyeho ni icyerekana ‘Ijuru rya Kamonyi’ ho mu Karere ka Kamonyi. Yahasuye aganira n’abasaza bahatuye bamubwira amateka yaho nk’abantu bahatuye. Abasaza yaganiriye nabo ni Pascal Gashara wavuze ko afite imyaka 150 (hari amakuru avuga ko afite imyaka 110) ndetse na Ntamuhwe Joseph (Yozefu) wavuze ko yavutse mu 1934 ibisobanuye ko afite imyaka 87 y’amavuko. Muri aka gace niho Umwami Yuhi III Mazimpaka yari atuye, ni na ho yakiriraga amaturo y’i bwami. 

    Uyu mwami wari umusizi w’umuhanga cyane nk’uko biri mu nyandiko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yayoboye u Rwanda hagati ya 1642-1675. Alpha n’abo bari kumwe basuye aho Yuhi III Mazimpaka yabaga atekanye (yicaye) abuguriza (gukina ikibuguzo), banasura urutare yatangiyeho ubwo yari yumvise inkuru mbi ko urugo rwe rwatewe n’umwe mu bahungu be bo ku mugore we mukuru. Acyumva iyo nkuru mu matwi ye, yanze kuzenguruka kuko yagombaga gutabara byihuse urugo rwe, ni ko gufata icyemezo cyo gukoresha imbaraga zidasanzwe asimbuka ava ku musozi wo ku cy’i Rwanda yerekera ku musozi w’Ijuru rya Kamonyi, yikubita hasi ahita atanga.

    Alpha Nshuti yavuze ko ibiganiro yatangije bizigisha abantu amateka y’igihugu bikanabafasha kumenya ahantu batemberera

    Sandrine Uwase ni we ufata amashusho y’ikiganiro ‘Alpha Tour Channel’

    Sandrine Uwase yiteguye gufatanya na Alpha mu kugeza ku batuye Isi amashusho y’ahantu nyaburanga mu Rwanda n’aho batemberera. Icyakora uyu mukobwa ntabwo azagaragara muri ibi buganiro ahubwo ni we ufata akanatunganya amashusho yabyo

    REBA HANO IKIGANIRO CYA MBERE CYA NSHUTI ALPHA KIGARUKA KU BUKERARUGENDO

    REBA HANO INTEGUZA Y’IBIGANIRO ‘BY’UBUKERARUGENDO’ NSHUTI ALPHA YATANGIJE

    VIDEO: Sandrine Uwase – Alpha Tour Channel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112370/umunyamakuru-nshuti-alpha-yatangije-ubukerarugendo-yitezeho-kumurikira-isi-ahantu-nyaburan-112370.html

  • Muyango wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Sabizeze… – #rwanda #RwOT

    N'icyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi wubatse amateka akomeye mu buhanzi bwo mu Rwanda agiye gukora cyamwitiriwe. Kuko ibindi ibitaramo bigari yagiye aririmbamo mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye yabaga yatumiwe.

    Ni inkuru y'umunezero n'ibyishimo ku bakunzi ba gakondo n'abandi bakunda inganzo ibaye ibukombe y'uyu muhanzi biteguye kuzataramana nawe tariki 30 Ukuboza 2021 kuri kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama muri Kigali.

    Iki gitaramo cyiswe 'Muyango n'Imitari mu nganzo iganje'. Uyu muhanzi yizeza Abanyarwanda ko bazasoza umwaka banezerewe 'yabakumbuje ku nganzo y'umwimerere yabataramiye indirimbo ze zoze zakunzwe na benshi'.

    Muyango avuga ko iki gitaramo yagiteguye mu mujyo wo gutarama u Rwanda, kunezeza Abanyarwanda no gukundisha abato injyana gakondo.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Sabizeze', azataramira Abanyarwanda mu bihangano bye n'Imitari bakunze n'ubu bagikunda.

    Muri iki gitaramo Muyango azashimirwa 'nk'umuhanzi watanze umusanzu ufatika mu bihangano bye harimo indirimbo zikundwa cyane'.

    Kuri uyu wa Gatatu, uyu muhanzi yatangiye imyiteguro y'iki gitaramo, aho azaba afatanyije n'ababyeyi barimo Julienne, Faina n'abandi. Kugeza ubu ntiharatangazwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo.

    Muyango Jean Marie ni mutoza Mukuru w'itorero ry'igihugu 'Urukerereza'. Akomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, akagira indirimbo nyinshi zikora ku mutima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize.

    Yakoze indirimbo nka 'Sabizeze' icurangwa henshi, 'Karame nanone', 'Utari gito', 'Karame uwangabiye' n'izindi nyinshi zuje umuco Nyarwanda.

    Muyango ari mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Yavukiye mu Burundi aza mu Rwanda 1986.


    Muyango Jean Marie agiye gukora igitaramo cye cya mbere nyuma yo gutarama mu byo yabaga yatumiwemo

    Muyango uzwi mu ndirimbo nka 'Sabizeze' avuga ko azatarama u Rwanda muri iki gitaramo agafasha Abanyarwanda kurangiza neza umwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112386/muyango-wamamaye-mu-ndirimbo-zirimo-sabizeze-agiye-gukora-igitaramo-cye-cya-mbere-112386.html

  • Papa Cyangwe aracyatsimbaraye! Ni iki cyihish… – #rwanda #RwOT

    Bitewe n’uburyo abantu benshi bamaze kumenya Rocky Entertainment n’ikipe ye, hari abatarahamya ko Papa Cyangwa na Rocky Kirabiranya batandukanye byeruye nk’uko byemezwa n’ibaruwa yasohotse kuri mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.

    Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye havugwa ko Papa cyangwe na Rocky Kirabiranya baba batandukanye ndetse bagatandukana nabi bitewe n’ibyo batumvikanyeho birimo n’amafaranga, ariko bikaba urujijo.

    Mu gushaka kumenya ayo makuru InyaRwanda.com yagerageje kuvugisha impande bireba kugira ngo bagire icyo bavuga ku biri kubavugwaho ariko umwanya wose n’ikiganiro twagiranye na Papa Cyangwe ntiyigeze yemera ibimuvugwaho.

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Papa Cyangwe mu cyumweru gishize ibyo biri kuvugwa, uyu muhanzi ntiyigeze yemera na gato ko yatandukanye na Rocky Kirabiranya ndetse yakomezaga gutsimbarara avuga ko atari byo, ko ayo makuru ari ibinyoma.

    Papa Cyangwe yagize ati”Oya sibyo ayo makuru ntabwo ari ukuri, sinatandukana n’umuryango wanjye. Rocky Kirabiranya ni umuryango, rero wata umuryango ugiye he?. Gusa hari amakuru ya nyayo nzayaguha mu cyumweru gitaha.”

    N’ubwo byari bimeze gutyo, twategereje ayo makuru turaheba kugeza ubwo mu masaha macye ashize hasohokaga ibaruwa ya Rocky ihamya ko batandukanye ndetse ko Papa Cyangwe ariwe wasezeye. Binyuze mu butumwa bwa WhatsApp, Rocky yahaye umunyamakuru wacu ubutumwa bukubiyemo ibaruwa imenyesha itandukana rya Rocky Entertainment na Papa Cyangwe.

    Rocky yatandukanye na Papa Cyangwe

    Mu gushaka kumenya aya makuru Rocky Entertainment yaduhaye niba ari ukuri koko n’impamvu ubu ari bwo asohoye iyi baruwa, twamuhamagaye kuri telefone ye ariko inshuro zose twamuhamagaye ntabwo yafashe telefone ye ngendanwa.

    Nyuma y’uko Rocky Kirabiranya tumubuze kuri Terefone twagerageje gushaka Papa Cyangwe kugira ngo tumubaze ibijyanye n’iyi baruwa ndetse n’impamvu yayo cyane ko yasobanuraga byimbitse ibirimo ariko ahanini tugamije kumubaza ku byo aherutse gutangariza InyaRwanda, ariko nawe terefone yacagamo arimo akayikupa.

    Nyuma yo kuburira aho hose twanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga zabo bose ariko dusanga kuri konti ya Papa Cyangwe iyi baruwa iriho ndetse yayigeretseho amagambo amwe n’amwe yagiye avugwa muri iki cyumweru. Hari aho yavuze ko “gutwika bitinjiza” nta mumaro, ibi ubwabyo bikaba bigaragaza ko atabanye neza na Rocky.

    Papa Cyangwe atangiye kariyeri ye

    Ni ubutumwa bwagiraga buti: ”Mbere na mbere mbanje gushimira @rocky_kimomo na Gang ye yose n’abakunzi bayo bose uko mwamfashije mukanshyigikira nzahora mbizirikana kandi mbibashimira, ariko sinzi impamvu abantu gukunda kwigira beza tukabeshya gusa. Njyewe sinigeze nsezera. 24.12.2021 nzashyira hanze EP yanjye #SITAKI nzabaha ukuri kose. Murakoze cyane Imana ikomeze kubana namwe.”

    Inyuma y’ubwo butumwa yagiye arenzaho amagambo agira ati: ”Ntukizere uwo ariwe wese, igihe kizababwira. Gutwika bitinjiza nta mumaro, Imana iruta byose, cuma Ganga”. Si Papa Cyangwe gusa washyizeho ubwo butumwa kuko na Rocky nyuma yo kubuha umunyamakuru nawe yabushyize ku mbuga nkoranyambaga ze maze abimenyesha ingeri zose n’abamukurikira kuri konti ye ya instagram.

    Rocky Kirabiranya aratangaza umuhanzi mushya

    Rocky yanditse ati” Mukomere cyane nashakaga gukuraho urujijo umuhanzi Papa Cyangwe ntabeo twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa. Natwe tuzakomeza kubagezaho nk’ibisanzwe indi miziki n’abandi bahanzi turi gukorana.”

    Ushingiye ku kuba batari guhuza mu mvugo n’ibyagiye bibaranga mu minsi ishize, birashoboka ko batatandukanye nk’uko na Papa Cyangwe yabigarutseho. Ntabwo byaba ari bishya mu matwi y’abanyarwanda cyane ko Papa Cyangwe na Rocky bameze nk’abavandimwe nk’uko Papa Cyangwe abyivugira, bityo birashoboka ko baba bakiri kumwe bakaba ahubwo bari kugira ngo EP y’uyu muhanzi igere kure cyane.

    Si ubwa mbere kandi byaba byumvikanye ko “bari gutwika” kuko ubwo bakoraga ubukwe bwo mu ndirimbo ‘Bambe’ abantu benshi bahamyaga ko ari ubukwe bwa nyabwo nyamara nabwo byari ari ukugira ngo indirimbo yabo irebwe cyane kandi intego zagezweho.

    Ibaruwa y’itandukana rya Rocky Entertainment na Papa Cyangwe

    Abakurikiranira hafi muzika basanga bibaye ari byo Rocky na Papa Cyangwe bakaba bakiri kumwe, baba ari abahanga cyane ndetse ari bamwe mu bazi gucuruza no kujyana n’ibivugwa cyane cyane iyo bafite ikintu bari gukora kandi cyabahenze. Wakwibaza impamvu ibi bije ari uko uyu muhanzi asa n’ugiye gusohora iyi EP nabyo bikakuyobera, gusa ariko bikaba byiza ku bantu nka ba Rocky bazi gutekereza cyane ibyatuma bavugwa cyane mu myidagaduro.

    Ntawe utaragize icyo avuga kuri aya mafoto

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NYONGA YA PAPA CYANGWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112381/papa-cyangwe-aracyatsimbaraye-ni-iki-cyihishe-inyuma-yitandukana-rye-na-rock-kirabiranya-k-112381.html

  • Amerika: ALEXA, Ikigo ndangamibare y’ikoreshw… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cya Alexa cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigiye gufunga imiryango mu gihe kifashishwaga na benshi ku Isi. Abazi iby’ikoreshwa ry’imbuga za internet bari bamaze kumenyera ko ari ho barebera imbuga cyangwa website zikoreshwa cyane mu gihugu runaka cyangwa mu gace runaka.

    Alexa ni urubuga rwari rumaze imyaka myinshi rukorera hafi ku isi hose. Kuri iyi nshuro iki kigo cyatangiye kwandikira abakiriya bacyo kibashimira imikoranire yabo nacyo ndetse kinabibutsa igihe kizaba cyafungiye imiryango. Alexa yatangaje ko nta gikorwa na kimwe kijyanye no kwerekana imikoresherezwe n’imisurirwe y’imbuga zitandukanye ku Isi hirya no hino kizongera kwerekana.  

    Mu itangazo iki kigo cyashyize ku rubuga rwacyo ndetse n’iryo kiri guhereza abakiriya bacyo, kiri kuvuga ko kizafunga burundu kuwa 01 Werurwe 2022. Ucyigera ku rubuga rw’iki kigo uhita ubona itangazo ndetse bakanagusaba ko niba hari ikibazo ufite wababaza cyangwa niba ushaka kumanura amakuru yawe wabikora.

                            

    Itangazo rya Alexa rishimira abakiriya bayo ndetse rinavuga ibijyanye n’ifunga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112380/amerika-alexa-ikigo-ndangamibare-yikoreshwa-rya-za-websites-cyatangaje-ko-mu-2022-kitazong-112380.html

  • DR Congo: Umupolisi wakatiwe urwo gupfa yashinje Joseph Kabila gutegeka iyicwa ry'impirimbayi #rwanda #RwOT

    Paul Mwilambwe wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011, nyuma y'uko ahunze ashakishwa kubera iyicwa rya Chebeya, aherutse guhunguka nyuma y'imyaka myinshi aba muri Senegal nk'impunzi.

    Joseph Kabila ntabwo yigeze ashinjwa mu nkiko uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya nyuma waje kwitwa “Intwari y'uburenganzira bwa muntu” na UN.

    Minisiteri y'imirimo ya leta ivuga ko Mwilambwe ashaka kwivanaho uruhare yagize mu cyaha, nk'uko bivugwa na Radio Okapi.

    Muri Kamena (6) 2010, Chebeya basanze yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n'umukuru w'igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye.

    Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.

    Mu rukiko kuwa gatatu Paul Mwilambwe w'ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko “General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]”, nk'uko bivugwa na radio okapi.

    Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n'abandi bantu banyuranye.

    Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y'abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri 'reception'.

    Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y'uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.

    Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n'ishyirahamwe ry'uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b'ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.

    Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n'iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na leta ubwicanyi kuri abo basivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.

    Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n'umukuru wayo, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa icyo gihe yabivuze.

    Uwo munsi, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk'uko uyu munyamakuru yabivuze.

    Chebeya yari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire.

    Nyuma y'urupfu rwe n'umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-umupolisi-wakatiwe-urwo-gupfa-yashinje-joseph-kabila-gutegeka-iyicwa

  • Mvukiyehe Juvenal yasobanuye ibyo kugurisha imikino ikipe ye ikitsindishwa avugwaho #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko ibyamuvuzeho byo kugurisha imikino bizwi nka 'Betting’ mu rurimi rw’amahanga ari ibinyoma kuko atarabikoraho mu buzima bwe ndetse atazi n’uburyo bikorwamo.

    Ikintu kijyanye no kugurisha imikino ku makipe yo mu Rwanda kimaze iminsi kivugwa uretse ko nta gihamya kiraboneka.

    Ni kenshi kuva uyu mwaka w’imikino watangira wa 2021-22, byagiye bivugwa ko bamwe mu bayobozi b’amakipe bagurishije imikino muri kampuni zo gutega (betting companies) amakipe yabo akitsindisha bo bakabona amafaranga.

    Gusa nubwo bivugwa gutyo nta kizibiti kiragaragaza koko ko hari umuyobozi w’ikipe wagurishije umukino nk’uko biba bivugwa.

    Umwe mu bayobozi b’amakipe bagiye bashyirwa mu majwi ni perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, uyu mugabo bivigwa ko hari imikino yagurishije kugira ngo abone n’amafaranga azamufasha gutunga iyi kipe.

    Umukino AS Kigali yatsinzemo 4-0 Kiyovu Sports ufungura shampiyona ya 2021-22, ni umwe mu mikino byavuzwe ko uyu mugabo yagurishije.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yabyumvise ariko akaba abeshyerwa, gusa ngo nta mwanya abiha kuko agiye kubyinjiramo byatuma n’ibyo arimo abivamo.

    Ati 'Uretse nibyo kuvugwa ngo nanjye byavuzweho cyangwa iki, haba hanavugwa n’ibintu byinshi ariko ugiye kubikurikira, uyu munsi ubanza n’ibyo umuntu arimo yanabihagarika, narabyumvise n’igihe dutsindwa umukino wa AS Kigali ibitego 4-0 ngo perezida yagurishije umukino (betting), ibyo byose urabyumva ukibaza impamvu yabyo kandi ntaho bihuriye n’ukuri.'

    Yakomeje avuga ko mu buzima bwe ataratega ku mikino ndetse ko atazi uko bikorwa n’aho bikorerwa, ngo ajya atungurwa n’abantu bavuga ibintu babizi ko ari ikinyoma.

    Ati 'Uretse n’ibyo byo kubetinga (betting) byaba ari n’ubwa mbere naba mbikoze, ntabwo nzi n’aho babikorera sinzi uko bikorwa, ibyo bamvugaho ariko ngiye kubiha umwanya byatumwa kwa gushyira umutima ku kazi ngo gakorwe bitaba, naje gusanga abantu bavuga ibyo bashaka bidafite aho bihuriye n’ukuri.'

    Ubusanzwe gutega ku mikino uri umuyobozi cyangwa umukinnyi ntabwo biba byemewe ni nayo mpamvu hari abakinnyi benshi bagiye bafatirwa ibihano kubera betting, gusa mu Rwanda bisa n’aho mu mategeko y’umupira w’amaguru nta tegeko ririmo rirebana n’iki kibazo.

    Mvukiyehe avuga ko ibyo gutega ku mikino atabizi atanigeze abikoraho

    Umukino AS Kigali yatsizemo Kiyovu Sports byavuzwe ko wari wagurishijwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yasobanuye-ibyo-kugurisha-imikino-ikipe-ye-ikitsindishwa-avugwaho

  • Rugangura Axel ari mu rukundo n'inkumi y'uburanga yibera muri Amerika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino,Rugangura Axel,uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu kogeza umupira ku ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru,RBA, yaciye amarenga ko ari mu rukundo n'inkumi yibera muri Amerika.

    Axel akaba ari mu rukundo n'umukobwa witwa Ashley Jojo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Axel yaciye amarenga ko bari mu rukundo nyuma y'ifoto y'iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n'amagambo agira ati “Umurongo w'ubuzima.'

    Ntabwo aba bombi bakunze kugaragarizanya urukundo rwabo ariko bakunze guca amarenga yarwo binyuze mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Ashley Jojo amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yayize muri APE Rugunga.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/rugangura-axel-ari-mu-rukundo-n-inkumi-y-uburanga-yibera-muri-amerika

  • Urubyiruko rweretswe ko rufite ibyarufasha kurandura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n’udushya mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bibangamira iterambere ry’abaturage by’umwihariko urubyiruko.

    Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

    Umuyobozi Mukuru wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hari imishinga yahanzwe, inafashwa kwaguka.

    Yagize ati “Kuva iAccelerator itangijwe mu 2016, hakiriwe abarenga 2500 bafite imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko. Muri bo 80 bahuguwe ku kunononsora imishinga no kuyimurikira abandi. Imishinga 11 yagizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo 36 yahawe inkunga n’andi mahugurwa y’inyongera biganisha ku gutangiza ishoramari.’’

    Igikorwa cyo gutangiza iAccelerator ku nshuro ya kane cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi kuri uyu 8 Ukuboza 2021.

    Mu ijambo yavuze ayitangiza, Umutesi yabwiye urubyiruko ko rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo birwugarije.

    Yakomeje ati “Mwiyizere, mwabishobora.’’

    Muri uyu mwaka iAccelerator izibanda ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo mu mutwe; izi ngingo zatoranyijwe hashingiwe ku bushakashatsi bwo mu mwaka ushize bwakozwe harebwa ibibazo byugarije umuryango.

    Umutesi yifashishije ijambo ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, rivuga ko ‘buri kiragano kigira intego yacyo’ mu kubwira urubyiruko ko rufite amahirwe yo kugira ibyo rukora.

    Yakomeje ati “Iki ni igihe cyo guhanga udushya no kugaragaza impinduka. Ntidushidikanya ko mwifitemo ubushobozi bwo kuba ku isonga ry’impinduka zikenewe mu buzima bwanyu n’ubwa sosiyete mubarizwamo.’’

    Yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi, ubushobozi n’ubushake bwo guhanga udushya.

    Ati “Ubuzima bwo mu mutwe bugomba gusigasirwa. Ubuzima bw’imyororokere ni ubuzima butugira abo turi bo. Tubitezeho umusanzu cyane ko mwiga mu ishami ry’ubuvuzi.’’

    iAccelerator icyiciro cya kane yatangijwe mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, nacyo gishobora kubangamira ubuzima bwo mu mutwe.

    Ubwo yatangizwaga hanatanzwe ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko.

    Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo Yvonne Uwamahoro, Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuzima bwo mu Mutwe muri mHub Rwanda; Rwiyemezamirimo akaba n’Umuganga, Dr. Jean Berchmans Uwimana; Dusenge Ariane, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) na Mick Ndayishimiye, watsinze muri iAccelerator 2019, abikesha umukino yise ‘Urukundo’. Cyayobowe na Christelle Giraneza.

    Ndayishimiye yahaye urubyiruko umukoro wo gutekereza ku mushinga utanga impinduka aho rutuye.

    Ati “Dufite ubumenyi n’ubushobozi sosiyete ishaka. Ntimwitinye kuko hari ibisubizo mwatanga ku bibazo bihari. Ubumenyi mufite mubukoreshe kugira ngo mwungure umuryango.’’

    Aba bose bahurije ku gushakira umuti ibibazo biri muri sosiyete bigizwemo uruhare na buri wese.

    Dusenge Ariane yasobanuye ko abafite ubumuga bagifite ibibazo byo kugera ku makuru ajyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ariko bakwiye gufashwa.

    Ati “Abatanga serivisi barimo abajyanama b’ubuzima, abaganga n’abandi bahabwa ubushobozi bwo kubafasha. Ni imbogamizi ikomeye kuko bazi ko ubumuga ari ugucika akaguru cyangwa akaboko. Abantu bakeneye kumenya ibyerekeye ubumuga n’ibibazo ababufite bahura nabyo ngo babishakire umuti.’’

    Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iAccelerator, biteganyijwe ko kwakira imishinga bizasozwa ku wa 8 Mutarama 2022.

    Urubyiruko rwiyandikisha ni urufite imyaka iri hagati ya 18 na 30; rufite amahirwe yo guhabwa inkunga ya $10,000 yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, guhugurwa no kurushaho kuyinoza.

    Amafoto: Imbuto Foundation


    source : https://ift.tt/3oBHsZj

  • Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umukino w'intoki wa Volley Ball ya Rwanda Energy Group (REG) yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga ikipe ya Union Volleyball Club (UVC) aribo Mahoro Yvan ndetse na Murangwa Nelson, aba bombi bakaba bahawe amasezerano y'imyaka ibiri bakinira iyo kipe.

    Binyuze ku rubuga rwa twitter rw'iyi kipe ya REG VC, bahereye kuri Mahoro Yvan bemeza ko yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Bagize bati 'Umukinnyi Mahoro Ivan wakiniraga UVC yasinyiye #REGVC amasezerano y'imyaka 2.'

    Kuri Murangwa Nelson naho ubuyobozi bwa REG bwemeje ko nawe yamaze kuba umukinnyi wayo, bati 'Umukinnyi Murangwa Nelson wakiniraga UVC yasinyiye REG VC amasezerano y'imyaka 2 adukinira.'

    Aba bakinnyi bombi bageze muri REG bavuye muri United Volleyball Club yabayeho nyuma yaho iyi kipe yahoze ari iya Kaminuza ya UTB kugeza ubu itakiri mu makipe azakina shampiyona y'u Rwanda haba mu bagabo ndetse n'abagore.

    Murangwa Nelson yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri REG VC nyuma yaho yagiye akinira amakipe atandukanye arimo Rayon Sports VC, Gisagara na UTB VC, yanakiniye kandi amakipe atandukanye yo ku mugabane w'Uburayi ndetse n'Aziya.

    Kuri Mahoro Yvan we ageze mur REG VC yaranyuze mu makipe atandukanye na arimo ikipe ya GSOB Indatwa y'i Butare, Rayon Sports VC ndetse na UTB VC utakiri umunyamuryango, uyu we kandi akaba yarakinnye no hanze y'u Rwanda.

    The post Amafoto — Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mahoro-yvan-na-murangwa-nelson-bakiniraga-ikipe-ya-uvc-volleyball-club-berekeje-muri-reg-vc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mahoro-yvan-na-murangwa-nelson-bakiniraga-ikipe-ya-uvc-volleyball-club-berekeje-muri-reg-vc

  • Ethiopia: Abiy Ahmed yasubiye 'by'igihe gito' mu biro avuye ku rugamba #rwanda #RwOT

    Ibiro bye bisubiramo amagambo ye agira ati: “Ndimo gusubira mu biro kuko nasoje icyiciro cya mbere [cy'imirwano]”.

    Kuva mu mpera y'ukwezi gushize kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yavuze ko yari yagiye ku rugamba ngo ayobore ingabo za leta ya Ethiopia ari kumwe na zo, muri iyi ntambara imaze umwaka umwe yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru.

    Ingabo za leta zimaze icyo gihe zirwana n'inyeshyamba zo muri ako karere za Tigray People's Liberation Front (TPLF) hamwe n'indi mitwe yitwaje intwaro yifatanyije na zo.

    Mu byumweru bya vuba aha bishize, ingabo za leta ya Ethiopia zavuze ko zisubije uturere mbere twagenzurwaga n'inyeshyamba.

    Byibazwa ko ikoreshwa ry'indege nto zizwi nka 'drones' ndetse n'umubare munini w'abinjiye mu gisirikare ari byo byafashije leta ya Ethiopia.

    Ariko inyeshyamba zikomeje gushimangira ko ari zo ubwazo zikuye muri utwo turere nk'uburyo bwo gusubira inyuma by'amayeri ya gisirikare.

    Bwana Abiy yaburiye ati: “Urugamba ntirurarangira. Hari uturere tutarabohorwa. Dukwiye gutanga umuti w'igihe kirekire kugira ngo twizere ko umwanzi watugerageje atongera guteza ibyago kuri Ethiopia”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ethiopia-abiy-ahmed-yasubiye-by-igihe-gito-mu-biro-avuye-ku-rugamba