Blog

  • APR FC yiteguye gutangira gutwara abantu mu nkiko #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwiteguye gutangira kujyana abantu mu nkiko batangaza amakuru y’ibihuha kuri iyi kipe kandi nta muyobozi baba bashatse ngo bayabaze ayabime.

    Ibi babitangaje nyuma y’ibyavuzwe mu bitangazamakuru ko iyi kipe igiye kongerera Byiringiro Lague amasezerano y’imyaka 3 azatuma aba ari we mukinnyi uhenze muri APR FC.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu uheruka gukora ubukwe, usatira anyuze ku mpande mu masezerano ye mashya azishyurwa miliyoni 60 agasinya imyaka 3, akazajya ahembwa miliyoni 2 buri kwezi.

    Iyi kipe ikaba yabyamaganiye kure ibinyujije ku mbuga zayo aho yavuze ko ari amakuru y’ibihuha adafite ishingiro.

    Bagize bati 'Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague agiye kongerwa amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu aho byavuzwe ko agiye guhabwa miliyoni 60 n’umushahara wa miliyoni 2 buri kwezi.'

    'Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya APR FC kudatega amatwi no kudaha agaciro ibihuha nk’ibi kuko bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe no gushaka kwangiza ikipe muri rusange.'

    Bakomeje basaba abantu batangaza amakuru kuri APR FC kwitonda bakavuga ibyo bafitiye gihamya, ngo nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera.

    Bati 'Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwamaganye abantu bagamije kwangiza ikipe ya APR FC kuko nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera, bityo bukaba busaba buri wese kujya abanza kubaza neza mbere yo kugira ibyo atangaza kugira ngo atangaze ibyo afitiye gihamya.'

    Si inshuro ya mbere ikipe ya APR FC yanditse inkuru nk’iyi inyomoza ibiba byatangajwe kuri iyi kipe baba bise ibihuha.

    Byavuzwe ko Byiringiro Lague agiye guhabwa amasezerano azamugira umukinnyi uhenze kurusha abandi muri iyi kipe

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bugiye gutangira kujya bujyana abantu mu nkiko batungaza ibihuha kuri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yiteguye-gutangira-gutwara-abantu-mu-nkiko

  • DR Congo: Umupolisi yashinje Joseph Kabila gutegeka ko impirimbanyi Floribert Chebeya yicwa #rwanda #RwOT

    Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro yabwiye urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

    Uyu mupolisi witwa Paul Mwilambwe wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011, nyuma y'uko ahunze ashakishwa kubera iyicwa rya Chebeya, aherutse guhunguka nyuma y'imyaka myinshi aba muri Senegal nk'impunzi.

    Joseph Kabila ntabwo yigeze ashinjwa mu nkiko uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya nyuma waje kwitwa 'Intwari y'uburenganzira bwa muntu' na UN. Minisiteri y'imirimo ya Leta ivuga ko Mwilambwe ashaka kwivanaho uruhare yagize mu cyaha, nk'uko bivugwa na Radio Okapi.

    Mu kwezi kwa Kamena 2010 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Chebeya basanze yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n'umukuru w'igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye.

    Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.

    Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, Paul Mwilambwe w'ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko 'General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]', nk'uko bivugwa na radio okapi.

    Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n'abandi bantu banyuranye.

    Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y'abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri 'reception'.

    Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y'uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.

    Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n'ishyirahamwe ry'uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b'ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.

    Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n'iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na Leta ubwicanyi kuri abo basivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.

    Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n'umukuru wayo, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa icyo gihe yabivuze.

    Uwo munsi, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk'uko uyu munyamakuru yabivuze.

    Chebeya yari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire. Nyuma y'urupfu rwe n'umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-umupolisi-yashinje-joseph-kabila-gutegeka-ko-impirimbanyi-floribert-chebeya-yicwa/

  • Sosiyete ya Liquid Rwanda yageneye abakiriya bayo impano z’iminsi mikuru yongera ingano ya interineti yabahaga #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo yatangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2021 ikazageza muri Mutarama 2022, aho abakiriya bazajya babona interineti ikubye hafi inshuro ebyiri ubushobozi n’umuvuduko by’iyo bari basanzwe babona, ndetse bakazajya bayikoresha ntacyo bishisha ngo irashira vuba.

    Ramadhani Nshakabatenda, Umuyobozi muri Liquid Rwanda avuga ku bijyanye n’iyi poromosiyo yagize ati: “Mugihe icyorezo (COVID-19) kikiri igice kinini cyubuzima bwacu muriyi minsi mikuru, abagize umiryango benshi bazasabana binyuze ku yakure (Internet). Urufunguzo rwo kwemeza ko ibyo barigukora bimeze neza nta nkomyi, kugira internet yihuta, nibyo Liquid izaniye kubakiriya bayo murugo uyumwaka. Yaba amateraniro yo kuri interineti, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ibirori bya Instagram Live, Tik Tok cyangwa YouTube, ubushobozi bwacu bwiyongereye buzabigeraho nubwo haba hari abayikoresha benshi mu rugo rumwe.'

    Usibye kongera ubushobozi bwa internet yari isanzwe iha abari basanzwe ari abakiriye bayo, ubuyobozi bwa Liquid Rwanda buravuga ko bwemereye abakiriya bayo bashya insitarasiyo ya internet ku bakiriya bashya ku buntu aho ibikorwa remezo by’iyi sosiyete bigera hose mu Rwanda.

    Ubuyobozi bwa Liquid Home Rwanda kandi buravuga ko kuba imyaka ibiri ishize yari igoye, cyane cyane imikoranire mike nimiryango ninshuti byatumye yongera ingano ya internet yageneraga abakiriya bayo ikubye kabiri ubushobozi bw’iyo bari basanzwe babona, aho abakiriya bayo basanzwe ndetse n’abashya bashobora gusabana n’ababo ndetse bakanakomeza kwidagadura mu birori by’iminsi mikuru.

    Dore uko amapaki (Packages) ya internet Liquid Rwanda itanga ateye

    - Iyitwa Basic Essentials igera kuri 20Mbps igura 27,999 RWF
    - Iyitwa Family Entertainment igera kuri 80Mps igura 69,999 RWF
    - Iyitwa Modern Family igeza kuri 120Mbps igura113, 999 RWF
    - Iyitwa PowerPack igeza 200Mbps igura 199,999 RWF.

    Ibyo wamenya kuri Liquid Intelligent Technologies

    Liquid Intelligent Technologies ni ubucuruzi bwa Cassava Technologies, itsinda ry’ikoranabuhanga rya pan-Afrika rihari mu bihugu birenga 20, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Liquid yashyizweho yo ubwayo nk’ikigo Nyafurika k’intangrugero mu gutanga ibikorwa remezo bya by’ikoramabuhanga n’itumanaho gifite umuyoboro mugari wa fibre mugari urenga 100.000 km. Liquid Intelligent Technologies nayo ikoresha umuyoboro w’ikoranabuhanga kugirango itange Cloud na Cyber Security ibisubizo binyuze mu bufatanye bukomeye nabakinnyi bakomeye ku isi. Liquid Intelligent Technologies ni itsinda ryuzuye ry’ikoranabuhanga ritanga ibisubizo

    Source : https://imirasire.com/?Sosiyete-ya-Liquid-Rwanda-yageneye-abakiriya-bayo-impano-z-iminsi-mikuru

  • Umuhanzi ukomeye muri Kenya yahamije ku mugaragaro ko ari umutinganyi #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagize itsinda rya muzika rya Sauti Sol yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Kubyemera kwe ku mugaragaro bishobora guha imbaraga abaharanira uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina-LGBT muri iki gihugu, aho ubusanzwe ubihamijwe n'urukiko ashobora guhabwa igifungo kigera ku myaka 14.

    Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y'indirimbo ye nshya 'Friday Feeling'. Muri iyi ndirimbo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, habonekamo abagize ihuriro ry'abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).

    Yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: 'Nta kwihisha ukundi'. Yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw'igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n'uburyarya.

    Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.

    Kuba uyu muhanzi yemeye kumugaragaro ko ari umutinganyi, bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw'aba-LGBT muri Kenya, aho imibonano mpuzabitsina y'abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umuhanzi-ukomeye-muri-kenya-yahamije-ku-mugaragaro-ko-ari-umutinganyi/

  • MUTABAZI ‘s Letter requesting changing name – #rwanda #RwOT

    We inform you that the named MUTABAZI Abudu, son of Kabera and Uwimabera, Domiciled at Ibuhoro Village, Kibagabaga cell, Kimironko sector, Gasabo district, in the city of Kigali applied for the authorization of the change of the name from his current name MUTABAZI Abudu to be called MUTABAZI Abdul Karim in the National Population Registry. The reason for the change of name is that it is my nickname.

    Approved by Prof. Shyaka Anastase, Minister of Local Government

    Document Validity: Issued on:2020-12-02

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112415/mutabazi-s-letter-requesting-changing-name-112415.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame na Samia Suluhu mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y'ubwigenge bwa Tanzania [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame uri muri Tanzania, yageze kuri Stade Uhuru i Dar es Salaam aho yifatanije na Perezida Samia Suluhu Hassan hamwe n'ibihumbi by'Abanyatanzaniya mu birori byo kwizihiza Isabukuru ya 60 y'Ubwigenge.

    Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya [Jamhuri ya Muungano wa Tanzania], yari yarakoronijwe n'u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, tariki 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by'isabukuru y'imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.

    Umukuru w'Igihugu ni umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 ishize igihugu cya Tanzania kibonye ubwigenge.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame ageze i Dar es Salaam yakiriwe na Minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

    Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w'iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y'igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw'amateka rwabaye mu ntangiro za Kanama uyu mwaka.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-na-samia-suluhu-mu-birori-byo-kwizihiza-imyaka

  • MU MAFOTO: Ihere ijisho uburanga bw’inkumi yi… – #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko warangirije amashuri ye yisumbuye muri APACE mu Rwanda, abamuzi neza bavuga ko urukundo rwabo rumaze igihe n’ubwo rwo rutihishira.

    Amakuru InyaRwanda.com yamenye akomeza avuga ko uyu mukobwa watwaye umutima wa Axel Rugangura, akubutse mu Rwanda aho yavuye abonanye n’uyu munyamakuru ukora Urubuga rw’Imikino mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), n’ubwo iby’urugendo rwe rutamenyekanye na cyane nta wari wakagaragaje amarangamutima ye.

    Kuwa 8 Ukuboza 2021 Rugangura Axel abinyujije kuri konti ye Instagram, yafashe ifoto y'uyu mukobwa bakundana, arangije ashyiraho amagambo agira ati 'Umurongo w'ubuzima.' Amakuru y'urukundo rwa Rugangura Axel n'uyu mukobwa uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jojo Ashley amaze igihe avugwa n’ubwo ba nyiri ubwite batakunze kwerura ngo bayahamye.

    Jojo asanzwe atuye muri Amerika

    Rugangura Axel ari mu rukundo na Jojo uba muri Amerika

    Ubutumwa bwa Axel yabunyujije kuri konti ya instagram ahashyirwa ubumara umunsi umwe

    Ni we mukobwa watwaye umutima wa Axel Rugangura

    Rugangura Axel akunzwe cyane mu Urubuga rw’Imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112388/mu-mafoto-ihere-ijisho-uburanga-bwinkumi-yitwa-jojo-ituye-muri-amerika-yatwaye-umutima-wum-112388.html

  • Uburanga bw’umunyamideli waterewe ivi muri si… – #rwanda #RwOT

    Ku mukino Barcelona iheruka guhuramo na Real Betis tariki 4 Ukuboza 2021, abafana b’iyi kipe bamaze igihe bakundana batunguye benshi bari bitabiriye uyu mukino ubwo Ricardo Preciado Barba yatereraga ivi umukunzi we anamwambika impeta nk’ikimenyetso cyo kuzabana.


    Mbere y’uko uyu mukino utangira abakinnyi bakiri mu Rwambariro, ni bwo Ricardo yahisemo gushinga ivi hasi asaba Nathalie ko yamubera umugore w’ibihe byose, na we arabyemera avuga ‘YEGO’. Nathalie ukomoka muri Mexico asanzwe ari umunyamideli uzwiho kwerekana inkweto zigezweho. Ricardo Preciado Barba washinze ivi na we akomoka muri Mexico akaba nyir’uruganda rwa Rayalty rucuruza ibikoresho bya siporo.


    Barcelona ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yashimiye aba bafana bayo ndetse ibifuriza ibihe byiza.












    Nathalie ugiye kubana na Barba bombi bihebeye FC Barcelona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112409/uburanga-bwumunyamideli-waterewe-ivi-muri-sitade-ya-barcelona-mu-mukino-amafoto-112409.html

  • Rubavu: Bari mu byishimo ko ibitaramo byinshi byongeye kugaruka iwabo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Rubavu babwiye Umuryango ko bafite ibyishimo bidasanzwe byo kubona ibitaramo buri mpera z'icyumweru,kuko bari bamaze imyaka igera kuri ibiri barakonje.

    Nshimiyimana Samuel ,umukunzi wa muzika muri aka karere yagize ati”Bimeze nko korosora uwabyukaga.Ibintu biragenda bisa neza.Nubwo haje icyorezo gishya ariko twizeye nk'abanyarwanda ko nkuko dusanzwe dukorera hamwe mu kugihashya n'ubundi tuzakomeza kugihashya kugira ngo kitazatwicira mood y'ibyishimo.Kandi turashimira leta y'ubumwe kuko ikomeje kutwibuka ikatureberera.”

    John Baganizi uri gutegura igitaramo cya Niyo Bosco aravuga ati” Ubu rwose tuvuye ahantu bitari bitworoheye kuko twahuye n'ibihombo byinshi.Murabizi ko aka karere ari aka mbere mu kunganira Kigali.Rero tukaba twijeje Akarere ubufatanye kuko ntitwifuza gusubira aho twavuye kuko nihabi rwose.

    Turi kongera gutegura ibitaramo byo gushimisha abatugana kugira ngo tubakure mu bwigunge bwatewe na Covid-19 kandi tunareba ko twakongera kwagura ubukerarugendo muri aka karere kacu ka Rubavu.

    Bamwe mu bahanzi n'abakinnyi ba filime kuri ubu ibyishimo ni byose ngo kuko ibihombo byabaye byinshi kandi niho bakuraga amaramuko.Bakaba bashimira ubuyobozi nyuma yo kugarura ibitaramo.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/ Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rubavu-bari-mu-byishimo-ko-ibitaramo-byinshi-byongeye-kugaruka

  • Umugore yakubitiye umugabo we kuri Radio bari mu kiganiro #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'umugore n'umugabo babashakanye bo muri Ghana cyahinduye isura kuri radio bari batumiweho mu kiganiro cy'abashakanye.

    Aba bashakanye bari batumiwe mu kiganiro kivuga ku bibazo byabo mu rugo no kubishakira igisubizo, ariko ibintu byahindutse cyane ubwo umugore yarakazwaga nibyo umugabo we yamuvuzeho niko kumukubita urushyi.

    Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kofi, yabwiye abanyamakuru bari babatumiye ko uyu mugore we amaze hafi imyaka ibiri atamushimisha kubera ko agira umwanda ndetse ko afite akamenyero ko kurekera inkari n'umwanda mu cyumba bararamo.

    Amashusho yafatiwe muri iki kiganiro abigaragaza,uyu mugore yarakajwe nibyo umugabo we yamushinje,ahita ahaguruka amukubita urushyi ndetse aramutuka karahava.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yakubitiye-umugabo-we-kuri-radio-bari-mu-kiganiro