Blog

  • Gukunda igihugu bive mu magambo, bigaragarire mu bikorwa- Brig Gen Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yatanze ku wa 20 Nyakanga 2025 agiha urubyiruko rugera kuri 150 rwaturutse mu bigo by'amashuri atandukanye rurimo abanyeshuri bo muri kaminuza 35.

    Bari mu nama izwi nka 'Young Leaders Breakfast Network Gathering' yebereye i Kigali yateguwe n'Ihuriro ry'abayobozi bakiri bato muri Afurika (Africa Youth Leadership Forum), hagarukwa ku ndangagaciro zikwiriye zifasha umuyobozi kuzana impinduka nziza.

    Yerekanye urugendo rw'u Rwanda rw'iterambere ndetse n'indangagaciro zarufashije gutera imbere, avuga ko ubuyobozi atari imyanya abantu bahabwa mu nzego ahubwo ari umuhate wo guharanira ukuri no gukorana ubumuntu.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko buri Munyarwanda akwiriye kurangwa n'indangagaciro zituma umuntu afata ibyemezo bikwiriye kuko ahazaza h'Igihugu hashingiye kuri zo.

    Ati 'Ese amahitamo yawe ajyanye n'amahame yawe? Ugomba guhagarara ku cyiza, ukita ku bandi mbere y'uko wita ku nyungu zawe bwite.'

    Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko ntacyo bimaze gukora cyane ariko umuntu ntiyite ku buzima bwe bwite, asaba urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, burangwa n'ikinyabupfura, bakirinda kwijandika mu nzoga zibangiriza ubuzima.

    Yasabye urubyiruko kwigira ku rwagize uruhare mu kubohora u Rwanda, abereka ko iyo bakomeza kuba mu buhungiro ntibafate iya mbere ngo bitange kugira ngo u Rwanda rubohorwe, ubu haba havugwa indi nkuru.

    Ati 'Bari bafite imyaka nk'iyanyu, kuva kuri Perezida wacu wari mu myaka 30, nubwo wenda ashobora kuba yarabasumbagaho gato, abayobozi mu ngabo mubona bari mu myaka nka 50 muri biriya bihe [banganaga nkamwe], ese dushobora gukora nk'ibyo bakoze uyu munsi? Imyaka ni imibare, mushobora gukora ibintu byinshi.'

    Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko gukunda Igihugu ndetse bikava mu magambo ahubwo bikagaragarira mu bikorwa bya buri munsi, abereka ko n'ibihugu ubu bikize ndetse by'ibihangange, abagize uruhare muri iryo terambere bahereye ku gukunda igihugu.

    Ati 'Kunda igihugu cyawe bitari mu magambo gusa ahubwo [bigaragarire] mu bikorwa bya buri munsi. Abo mu bihugu byateye imbere na bo bahere ku gukunda igihugu.'

    Yaberetse ko aho bajya kwiga hose ndetse bakagira impamyabumenyi z'ikirenga, bakwiriye guhora bibuka kuza gushora imari mu Rwanda mu buryo bwo guteza imbere aho bakomoka.

    Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko kugira ngo umuntu akomeze kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, bimusaba ubushake, kubahiriza inshingano bigaherekezwa n'ikinyabupfura.

    Ati 'Buri Munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo kwimakaza indangagaciro mu byo akora.'

    Yasabye ko Abanyarwanda bakwiriye kubaha igihugu binyuze mu kwitwara neza, kugikunda ndetse no kwimakaza ubumwe, ibizatuma hagerwa ku Rwanda rwifuzwa.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yerekanye indangagaciro zikwiriye kuranga urubyiruko

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yasabye urubyiruko kuzibukira ibyo kwijandika mu bikorwa byangiza ubuzima bwarwo harimo n’inzoga

    Urubyiruko rugera ku 150 rwahuriye i Kigali ruganira ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi wa nyawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukunda-igihugu-bive-mu-magambo-bigaragarire-mu-bikorwa-brig-gen-rwivanga

  • Perezida Museveni yatangaje impamvu adafana amakipe y'i Burayi y'umupira w'amaguru. #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni

    Wigeze wibaza ikipe y'umupira w'amaguru Perezida wa Uganda, Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, ashyigikiye? Nubwo akunda umupira, si umwe mu bakurikirana shampiyona zo ku mugabane w'u Burayi.

    Mu kiganiro giherutse kumugaragaraho, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza 'Umusingi w'icyubahiro' atangaza ko atazi byinshi ku mupira wo mu Burayi.

    Yavuze ko yifuza umupira gusa iyo ikipe y'igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, iri gukina.

    Yagize ati:
    'Sinkunda ikipe n'imwe,' abivuga anyeganyeza umutwe.

    Yakomeje agira ati:
    'N'izo kipe muvuga simbaziranye na gato. Sinabizi. Ahari gusa iyo Uganda Cranes iri gukina, ni bwo nshobora kugira inyota nkeya yo kumenya uko byagenze, ariko za kipe z'i Burayi? Sinazizi. Sinkunda n'imwe. Ntanubwo ndeba ayo mikino kuko mba mpugiye ku bintu by'ibanze.'

    Perezida Museveni agaragaza ko igihe cye agikoresha cyane cyane mu bibazo by'ingenzi igihugu gihura nabyo, aho kureba shampiyona za ruhago zitamureba byihariye.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-museveni-yatangaje-impamvu-adafana-amakipe-yi-burayi-yumupira-wamaguru/

  • 'Yari hafi yo gupfa…' Patrick Salvado atangaje urugamba rukomeye umugore we yanyuzemo nyuma yo kubyara #rwanda #RwOT

    Patrick Salvado

    Umunyarwenya Patrick Salvado Idringi yasangije abamukurikira inkuru y'ibibazo bikomeye by'ubuzima umugore we, Daphine Frankstock Idringi, yahuye nabyo nyuma yo kubyara umwana wabo wa nyuma.

    Yatangaje ibi mu rwego rwo kwifatanya na Mama D, uherutse kwibaruka impanga ku mpera z'icyumweru gishize, ariko ubu akaba akeneye ubufasha nyuma yo kurwara pre-eclampsia ubwo yibarukaga—indwara itungurana ikibasira ababyeyi, ikagira ingaruka ku maraso n'impyiko.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga X (rwa kera rwitwaga Twitter), Salvado yagarutse ku rugendo rukomeye bagize, avuga ko umugore we yari arwaye Hyperemesis Gravidarum, indwara idasanzwe ariko ikomeye cyane mu gihe cy'ubushake bw'inda, irangwa no kuruka no kumera nabi birenze urugero kandi bidashira. Ibi byatumye Daphine ajyanwa mu bitaro, aho yamaze igihe kirenga amezi ane arwariye.

    Yagize ati:

    'Umugore wanjye yahuye n'indwara ikomeye ya Hyperemesis Gravidarum ubwo yari atwite umwana wacu wa nyuma. Yajyanywe mu bitaro ararwaho amezi arenga ane. Yaratahutse cyane, kuko ibyo yariye byose cyangwa n'ibyo yumvise bihumura yahitaga abiruka. Byageze aho bituma umuganga atubwira ngo dusenge. Yari hafi no gupfa, ariko Imana yaradutabaye turabikuramo.'

    Nubwo Daphine nyuma yabashije gukira, Salvado yavuze ko umwana wabo yavutse afite ibibazo by'ubuzima byamusabye gushyirwa mu cyumba cy'abana barembye (intensive care unit) mu byumweru byinshi.

    Yanakomoje ku gitero gikomeye iki kibazo cyateye ku muryango wabo mu bijyanye n'amikoro, aho yavuze ko fagitire y'ibitaro yageraga ku Shs150,000 buri munsi, bitarimo imiti, mu gihe cyose umugore we yamaze mu bitaro.

    Yagize ati:

    'N'iyo natangira kuvuga uburyo byaduhenze, sinabirangiza… ariko Imana yaradukijije.'

    Mu gusoza ubutumwa bwe, Salvado yahamagariye rubanda gufasha Mama D mu bihe bitoroshye arimo.

    Yagize ati:

    'Turi kumwe nawe, Kirabo. Ndahamagarira buri wese ufite ubushobozi kugufasha hamwe n'impanga zawe. Nohereje inkunga yanjye nubwo ari nto, ariko hamwe twashobora kumuvanamo iki kibazo cy'amikoro. Imana iguhe umugisha, Kirabo.'

    Source : https://kasukumedia.com/yari-hafi-yo-gupfa-patrick-salvado-atangaje-urugamba-rukomeye-umugore-we-yanyuzemo-nyuma-yo-kubyara/

  • APR FC iracakirana n'ikipe y'Igihugu ya Nigeria y'abakina imbere mu gihugu mu mukino wa gicuti #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, izwi ku izina rya Nigeria CHAN (Championship of African Nations). Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa 29 Nyakanga 2025, kuri Stade Amahoro iherereye i Remera, ariko nk'uko byemejwe n'inzego zibishinzwe, uzakinwa nta bafana bari muri Sitade kubera impamvu z'umutekano n'imyiteguro y'iri rushanwa.

    APR FC izacakirana n'ikipe y'Igihugu ya Nigeria y'abakina imbere mu gihugu mu mukino wa gicuti

    Uyu ni umukino utegerejwe n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda, kuko uzaba ari amahirwe kuri APR FC yo gupima urwego rw'abakinnyi bayo, cyane ko iyi kipe ihora yitabira amarushanwa akomeye mu karere no ku rwego rwa Afurika.

    Uyu mukino kandi uje mu gihe Nigeria CHAN iri kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2026), aho ishyaka n'ingufu ari byose.

    APR FC, ifite igikundiro mu gihugu, izakina ishaka kwerekana ko igifite ubukaka imbere y'ikipe ikomeye nka Nigeria, imwe mu makipe afite amateka akomeye ku mugabane wa Afurika. Abasesenguzi ba ruhago bavuga ko ari umukino ushobora no gufasha abatoza bombi kubona abakinnyi beza bo gukomeza kubakira ikipe y'ejo hazaza.

    Ni umukino kandi utegerejweho kuzana umubano n'ubufatanye hagati y'impande zombi, haba ku rwego rwa siporo no ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rundi ruhande, abafana bari bategereje kureba uyu mukino imbona nkubone basabye ko wazanwa kuri Televiziyo y'igihugu cyangwa ku mbuga nkoranyambaga za APR FC, kugira ngo batazawucikwa burundu.

    Uyu ni umukino uzaba wubakiye ku bucuti, ariko uzakinwa n'umuhate n'ishyaka nk'uko amakipe yombi abimenyereweho.

    Uyu ni umukino utegerejwe n'abakunzi benshi ba ruhago
    Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti n'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu

    Source : https://kasukumedia.com/apr-fc-izacakirana-nikipe-yigihugu-ya-nigeria-yabakina-imbere-mu-gihugu-mu-mukino-wa-gicuti/

  • Nyagatare: Urujijo ku mukobwa w'imyaka 23 wasanzwe mu nzu yapfuye – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'uyu mukobwa rwamenyekanye Saa Cyenda z'amanywa ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tabagwe, Gatungi Sam, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yasanzwe mu nzu yapfuye, inzego z'umutekano zihita zitangiza iperereza.

    Ati 'Umukobwa w'imyaka 23 icyamwishe ntabwo turakimenya, RIB n'izindi nzego z'umutekano ziri mu iperereza. Umukobwa yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, yaba ababyeyi nta kintu babiziho kuko babibabwiye badahari, yaba abaturanyi nta kintu babiziho.''

    Yakomeje agira ati 'Ubu turacyakurikirana ngo tumenye icyamwishe, ntabwo tuzi ngo yishwe n'abantu cyangwa se ni indwara yamwishe, twese turacyategereje ibiri buve mu iperereza riri gukorwa n'inzego z'umutekano. Gusa yari umukobwa wavukanye ubumuga ariko ababyeyi n'abaturanyi batubwiye ko ejo mu gitondo yari muzima.''

    Kuri ubu umurambo w'uyu mukobwa wajyanywe ku bitaro bya Nyagatare ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urujijo-ku-mukobwa-w-imyaka-23-wasanzwe-mu-nzu-yapfuye

  • Rubavu: Inzu 124 n'amashuri arindwi byangijwe n'ibisasu byarashwe n'Ingabo za RDC byarasanwe – #rwanda #RwOT

    Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n'inzu zigera kuri 293.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko imirimo yo gusana inzu zari zangijwe n'ibisasu ku buryo bukabije yarangiye.

    Ati 'Amashuri yararangiye, inzu 124 zarasanwe (zari yangijwe cyane), abaturage basigaye abenshi barisaniye cyane ko ibyangiritse bitari bikabije, nihaboneka ubushobozi hazakorwa igenzura rigaragaze abasigaye babikwiye nabo bafashwe.'

    Binyuze mu muganda wabaye tariki 22 Gashyantare 2025, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi nibwo yatangije imirimo yo gusana inzu n'amashuri byari byarangijwe n'ibyo bisasu.

    Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi icyo gihe yatangaje ko inzu 293 zangiritse harimo izo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, zigizwe n'izigera kuri 10 zasenyutse burundu, 245 zangijwe isakaro, 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n'amabati.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti icyo gihe yatangaje ko inyubako z'amashuri kuzisana bizatwara Leta Miliyoni 35 Frw, inzu z'abaturage zitware miliyoni 400 Frw, naho ibikorwaremezo bindi birimo amazi n'umuriro bitware asigaye. Byose hamwe byatwaye ingengo y'imari isaga Miliyoni 527 Frw.

    Inzego zose zashyize imbaraga mu gikorwa cyo kubakira no gusanira abangirijwe n’ibisasu byaturukaga mu Mujyi wa Goma

    Inzu y’umuturage yangirijwe n’ibisasu ubwo M23 yafata Umujyi wa Goma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-inzu-124-n-amashuri-arindwi-byangijwe-n-ibisasu-byarashwe-n-ingabo-za

  • Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje guhura n'ibibazo bikomeye by'umutekano muke, ruswa n'ubukene bukabije, indi ngorane ikomeje kugaragara ni uko bamwe mu bayobozi b'inzego za leta, by'umwihariko abadipolomate ba Perezida Félix Tshisekedi, bakomeje gufatirwa mu bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu y'ibiyobyabwenge.

     

    Mu cyumweru gishize, ku mupaka wa Bulugariya na Turukiya, hafatiwe imodoka yanditseho plaque y'i Bubiligi, irimo ibiro 206 bya kokayine ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amayero. Mu bayirimo harimo umudipolomate w'Umunya-Kongo, bivugwa ko afite ubudahangarwa mu butumwa yahawe na leta ya Tshisekedi. Ibi byatumye hibazwa ku ruhare rw'abategetsi bo hejuru mu micungire mibi y'inzego za dipolomasi, ndetse no mu bikorwa bihabanye n'amategeko.

     

    Si ubwa mbere abakozi ba leta ya Kongo bashinjwa kwivanga muri magendu y'ibiyobyabwenge. Muri 2022, hari umudepite wo mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi wavuzweho gucisha heroïne muri Repubulika ya Centrafrique akoresheje indege ya gisirikare.

     

    Ibikorwa nk'ibi byagaragaje ukuntu ubudahangarwa butangwa ku bayobozi b'igihugu cya Kongo n'abadipolomate bacyo bikoreshwa nabi, bigatuma baba igikoresho cyoroshye mu kwinjiza no gusohora ibiyobyabwenge. Abasesenguzi bavuga ko ubu buryo bw'imikorere bufasha amatsinda y'abacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kwifashisha RDC nk'inzira yizewe yo kugera i Burayi cyangwa mu bindi bihugu byateye imbere.

     

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kunenga Perezida Tshisekedi ku buryo yirengagiza ibikorwa nk'ibi, aho aho kwirukana cyangwa gukurikirana abakekwaho ruswa n'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ahubwo ahora abazamura mu myanya y'ubuyobozi. Ibi binagaragaza imikorere y'ubutegetsi idahwitse kandi inatuma igihugu gikomeza gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga.

     

    Uretse guteza isura mbi igihugu cya Kongo isanzwe izwi nabi, ibikorwa bya magendu y'ibiyobyabwenge binagira ingaruka ku mutekano w'akarere. Inzira zikoreshwa muri ibyo bikorwa zinyura mu bihugu by'abaturanyi bikaba byongera ibibazo by'umutekano n'ubucuruzi butemewe. Hari bamwe mu bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro bahabwa amafaranga na Leta ya Tshisekedi avuye muri ubwo bucuruzi mu rwego rwo gukomeza intambara.

     

    Mu gihe Perezida Tshisekedi yitegura kwiyamamariza indi manda, icyizere cy'abaturage ku buyobozi bwe gikomeje kuyoyoka bitewe n'ukuntu adafata ingamba zikomeye ku bayobozi be bivanga mu bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu, cyane cyane ibiyobyabwenge. Ibimenyetso ni byinshi, ariko ibikorwa ni bike. Abaturage n'amahanga bategereje kureba niba iyi myitwarire izahinduka, cyangwa niba RDC izakomeza kuba isooko y'ubucuruzi butemewe.

    The post Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y'ibiyobyabwenge appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abadiplomate-ba-tshisekedi-bakomeje-gufatirwa-muri-magendu-yibiyobyabwenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadiplomate-ba-tshisekedi-bakomeje-gufatirwa-muri-magendu-yibiyobyabwenge

  • 'Kari Vodka', inzoga nshya ku isoko ry'u Rwanda ikorwa mu birayi by'i Musanze – #rwanda #RwOT

    Made in Rwanda yatangiye mu 2015 ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda, kumenyekanisha no gukoresha iby'iwabo. Intego yari iyo kugabanya ibicuruzwa bikomoka mu mahanga bigira ingaruka zitari nziza ku bukungu bw'igihugu, kuko byongera ikinyuranyo hagati y'ibyinjira n'ibisohoka kandi bishobora gukorerwa mu Rwanda.

    Politiki ya Made in Rwanda yo yemejwe mu 2018 hagamijwe guteza igihugu imbere.

    Ikigo cya Virunga Mountain Spirits ni kimwe mu byateye imboni aya mahirwe yo gushora muri 'Made in Rwanda', binyuze mu nzoga cyise 'Kari Vodka'.

    Vodka ni ubwoko bw'inzoga ikorwa mu ngano, ibigori cyangwa ibirayi ariko byamaze gutunganywa. Izwiho kuba ikarishye cyane, kuko inyinshi zigira alcohol ya 40% gusubiza hejuru.

    Iyi nzoga yamamaye cyane hagati y'ikinyejana cya 8 n'icya 14 cyane cyane aho ikomoka mu bihugu byo mu Burasirazuba bw'u Burayi birimo u Burusiya, Pologne na Ukraine. Abakunzi ba Vodka bashora kuyinywa yonyine cyangwa bakayishyira mu ruvange rw'izindi nzoga (Cocktails).

    Mu moko y'iyi nzoga yamenyekanye cyane harimo Smirnoff Vodka, Absolut Vodka, Belvedere Vodka, Grey Goose Vodka, Russian Standard Vodka na CÎROC ari nayo yamenyekanye cyane kubera kwamamazwa n'abaraperi nka Diddy na Rick Ross.

    Ibiciro by'iyi nzoga bishobora gutandukana bitewe n'uruganda rwayikoze ariko inyinshi zihera kuri 15$, gusa hari n'izihenze nka Billionaire Vodka igura miliyari 4,4Frw, Russo-Baltique Vodka igura miliyari 1,5 Frw na Diva Vodka igura arenga miliyari 1Frw.

    Mu Rwanda hatangiye gukorerwa 'Vodka' ya mbere

    Mu Rwanda ubucuruzi bw'inzoga ni bumwe mu bugira inyungu cyane, haba ku nganda ziburimo, abazirangurira ndetse n'abandi bari mu ruhererekane rw'ubucuruzi, gusa ahanini usanga isoko ryarigaruriwe n'izo mu bwoko bwa byeri.

    Nyuma yo kubona iki kibazo, uruganda Virunga Mountain Spirits rukorera i Musanze rwatangiye kwenga Kali Vodka, iba iya mbere y'ubu bwoko ikorerwa mu Rwanda. Rwatangiye ibikorwa mu Ukuboza 2024.

    Igitekerezo cy'uru ruganda cyakomotse ku bintu bibiri: umusaruro w'ibirayi wapfaga ubusa muri Musanze, no kuba nta nzoga ya 'vodka' yakorerwaga mu Rwanda.

    Iyi nzoga yengwa mu musaruro w'i Burayi wari usanzwe upfushwa ubusa mu Karere ka Musanze, waterwaga ahanini n'ibirayi byeze ari bito cyane ku buryo bibura abaguzi.

    Ibi birayi biba byasagutse Virunga Mountain Spirits ibigura ku bahinzi ndetse n'uruganda rwa Winnaz/Hollanda Fairfoods rutunganya ibikomoka ku birayi, ubundi bikawukoramo iyi nzoga ifite alcohol ya 40%.

    Umuyobozi Mukuru wa Virunga Mountain Spirits akaba n'umwe mu bayishinze, Karen Sherman yavuze ko bafite gahunda yo kumenyekanisha Afurika n'u Rwanda nk'ahantu hakorerwa ibintu byiza.

    Ati 'Intego yacu ni ukwereka Isi ko u Rwanda ari ahantu h'indashyikirwa, ho guhangira ibishya kandi bikozwe mu buryo burambye. Kari Vodka ntabwo ari igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda gusa, ahubwo ni iy'u Rwanda, ikomoka mu butaka bwarwo, igatunganywa n'abaturage barwo kandi ikaba ifite imizi mu kubaha cyane umuco w'u Rwanda n'ahazaza harwo.'

    Kari Vodka yengerwa i Musanze

    Iyi nzoga ikorwa mu birayi bisaguka ku musaruro uba wabonetse mu Karere ka Musanze

    Uru ni urwengero rwa Virunga Mountain Spirts rukorerwamo Kari Vodka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kari-vodka-inzoga-nshya-ku-isoko-ry-u-rwanda-ikorwa-mu-birayi-by-i-musanze

  • Rwamagana: Rotary Club iri kwigisha abana bo mu miryango ikennye umwuga w'ubudozi – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, abagize Rotary Club of Kigali Cosmopolitan basuye uru rubyiruko rugera kuri 54 harimo abahungu barindwi mu rwego rwo kureba aho bageze biga kudoda kinyamwuga. Uru rubyiruko ruvuka mu Murenge wa Musha ruri kwigishwa imyuga bigizwemo uruhare na Rotary Club of Kigali ifatanyije n'umushinga REAP.

    Uwimpuhwe Rachel uri mu bana biga kudoda yashimiye Rotary Club of Kigali Cosmopolitan ku kuba yarabafashije kwiga nyamara batari babazi, abizeza ko umwuga bari kwiga bazawukoresha neza biteza imbere ndetse banateza imbere imiryango yabo.

    Niyonkuru Yves utuye mu Mudugudu wa Rukombe mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Musha we yavuze ko ubuzima bubi yakuriyemo yifuza kuzabukuramo umuryango we akoresheje ubudozi ari kwigishwa muri iki gihe.

    Yagize ati 'Naje kwiga hano kuko mu muryango wanjye bitari bimeze neza, kwiga kudoda bifite inyungu nyinshi kuko bizamfasha kwikura mu bukene, ndifuza kuzikorera nkagera aho nanjye nzajya ntanga akazi nkanafasha umuryango wanjye.''

    Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Cosmopolitan, Srinivas Cheruvu, yavuze ko uyu muryango uriho kugira ngo ufashe umuryango nyarwanda gutera imbere ari nayo mpamvu bahisemo gufasha abakiri bato kwiga umwuga.

    Ati 'Rotary Club ni umuryango ukunda gufasha, uriho ngo uzane impinduka mu muryango Nyarwanda, niyo mpamvu twahisemo gufasha uru rubyiruko kuko turwifuriza ejo hazaza heza. Iyo dufashije urubyiruko guhinduka bagatera imbere uba ufashije igihugu muri rusange.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yashimiye Rotary Club of Kigali Cosmopolitan ku ruhare rwabo mu guteza imbere urubyiruko, avuga ko uru rubyiruko ruri kwigishwa imyuga rwitezweho kuzafasha imiryango yabo.

    Ati 'Aba bana twatoranyije ni abana usanga barimo abatewe inda ari bato, abandi bafite imiryango itishoboye. Rotary yemeye kudutera inkunga y'ibikoresho bibafasha mu kwiga ubudozi, mbere wabonaga batifitiye icyizere ariko ubu bamaze kumva ko gutera imbere bishoboka, ubu hari n'abatangiye gukora ibiraka bibaha amafaranga.''

    Rotary Club of Kigali Cosmopolitan imaze umwaka ivutse, kuri ubu iri gufasha uru rubyiruko 54 rwo mu Karere ka Rwamagana mu kwiga umwuga w'ubudozi, babaha kandi ubufasha mu bijyanye no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe nyuma y'uko benshi baba baturuka mu miryango ifitanye amakimbirane n'ubukene bukabije.

    Abasore n'inkumi 54 baturuka mu miryango ikennye bari kwigishwa kudoda na Rotary Club of Kigali Cosmopolitan

    Abagize Rotary Club of Kigali Cosmopolitan bishimiye ko uru rubyiruko ruri kwiga neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-rotary-club-iri-kwigisha-imyuga-abana-bo-mu-miryango-ikennye

  • Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Mu bitabye Imana harimo umumotari ndetse n'umugenzi wagonzwe n'imodoka.

    Umuntu wa mbere yapfiriye mu mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025 ibera mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Umumotari yavuye mu muhanda w'igitaka yinjira muri kaburimbo ahura na Coaster iramugonga ahita apfa.

    Indi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025 aho yabereye mu Mudugudu wa Nkira mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire ahazwi nko ku Kadasumbwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yapfiriyemo umuntu umwe mu gihe iyo modoka y'ivatiri yahiye igakongoka.

    Ati 'Hari umuntu wamanukaga ari mu cyerekezo kijya Kigali, inyuma ye hari imodoka y'ivatiri yajyaga mu cyerekezo cya Kigali nayo, yamugonze rero inagonga n'undi muntu umwe. Umwe yahise apfa undi arakomereka, ya modoka yarenze umuhanda igwa muri metero nka 80 irashya irakongoka.''

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abari bari muri iyo modoka bakomeretse byoroheje, asaba abantu bose bakoresha umuhanda kwitonda no gushishoza mu gihe bawugendamo kuko impanuka.

    Ati 'Ikindi turongera kwibutsa abantu bakoresha umuhanda kwirinda uburangare, kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije. Turasaba abantu bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda bakirinda ibisindisha mu gihe batwaye, impanuka iterwa na byinshi ariko iyo twubahirije amategeko y'umuhanda ntabwo yaba.''

    Abakomeretse barimo abari batwaye imodoka ndetse n'undi muntu iyo modoka yagonze bose bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo bitabweho ngo nubwo batakomeretse bikabije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka-i-rwamagana