Blog

  • Nyanza: RIB ivuga ko abagabo babishatse ikibazo cy’isambanwa ry’abana cyacika #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Ukuboza, 2021 ubwo mu Karere ka Nyanza hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina by’umwihariko isambanwa ry’abana, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Harerimana Jean Marie Vianney yabwiye abagabo bari bamaze gukora urugendo rwaturutse ahitwa Ku Bigega bagasoreza ku biro by’Umurenge wa Busasamana ko abagabo bo ubwabo babishatse ikibazo cy’isambanwa ry’abana cyacika.

    Yabishingiraga ko imibare yo mu Ugushyingo 2021 igaragaza ko abana 11 basambanyijwe bari abakobwa bikozwe n’abagabo.

    Ati: “Twebwe abagabo iki kibazo dusobanukiwe ingaruka zacyo tugasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, tubishatse cyacika burundu.”

    Umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza

    Umugenzacyaha Harerimana yibukije abagabo ko kiriya cyaha kiremereye kandi uwo gihamye ahanwa biremereye ibihano bitandukanye birimo no gufungwa burundu bitewe n’uko yagikoze, nk’igihe uwo yasambanyije yamuteye uburwayi budakira, igihe babanye nk’umugabo n’umugore n’ibindi bikagira ingaruka ku wasambanyije n’umuryango we.

    Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanwa ry’abana.

    Uwitwa Rukundo Jacques usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, ati 'None se burya uzarebe umugabo ni we utereta cyane ko akenshi aba anafite ibyo yahonga uwo mwana bityo abiretse uko gusambanya umwana ntibyabaho.'

    Mugenzi we Sibamana Anathole nawe ati: “Uzarebe no mu gihugu humvikana imibare myinshi y’abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe none se nyine si abagabo baba bazibateye? Bityo abagabo nitwe ba mbere bo ku kurwanya gusambanya abana.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko akenshi abana bafite guhera ku myaka 12 y’amavuko kugera kuri 17 y’amavuko umuntu ujya gusambanya uriya mwana usibye uwamufata ku ngufu akamuhambira, ubundi biba byatangiye buhoro buhoro abantu bakabibona bakabyihorera kandi ngo ntibikwiye, yasabye abarebera abana basambanywa ko bakwiye kwihutira gukumira hakiri kare kandi rimwe na rimwe hari n’ababyeyi muri rusange babibona bakabyihorera.

    Ati: “Babyeyi twite ku burere bw’abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo.”

    Imibare igaragaza ko abana 108 batarageza imyaka 18 y’amavuko mu Karere ka Nyanza umwaka ushize wa 2020 ari bo basambanyijwe.

    Source : https://imirasire.com/?Nyanza-RIB-ivuga-ko-abagabo-babishatse-ikibazo-cy-isambanwa-ry-abana-cyacika

  • Reba Imishahara y'abatoza bo mu Rwanda-Adil akubye inshuro 3 umukurikira #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe na Radio Royal FM ku mishahara y'Abatoza bo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda,yagaragaje ko umutoza wa APR FC,Adil Mohamed Erradi ahembwa akayabo gakubye 3 umukurikira.

    Adil uhembwa Miliyoni 18 niwe uhiga abandi ndetse uyu mushahara akomeje kugaragza ko awukwiriye kuko amaze gutwara shampiyona 2 zikurikiranya adatsinzwe.Umutoza uhembwa make ahembwa ibihumbi 800.

    Reba Urutonde:

    SOURCE: ROYAL FM

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-imishahara-y-abatoza-bo-mu-rwanda-adil-akubye-inshuro-3-umukurikira

  • Miss Ingabire Grace yatsinzwe muri Head to h… – #rwanda #RwOT

    'Head to Head Challenge' ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n’abaryitabiriye.

    Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n’uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.

    Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.

    Aka gace Miss Ingabire Grace yari agahuriyemo na Pamela Ubaezuonu [Ireland], Celine Van Ouytsel [Belgium], Andrea Aguilera [Colombia], Alvinette Soliana [Curacao] na Emilia Lepomak [Finland].

    Kuri uyu wa Kane, abategura irushanwa rya Miss World batangaje umukobwa watsinze muri buri tsinda rya rihatanyemo mu gace ka 'Head to Head Challenge'.

    Mu itsinda rya mbere hatsinze umukobwa wo muri Nepal, Umunya-Indonesia yabaye uwa mbere mu itsinda rya Kabiri, Umunya-Paraguay ni we wa mbere mu itsinda rya Gatatu, umukobwa wo muri Cayman Island yabaye uwa mbere mu itsinda rya kane.

    Mu itsinda rya Gatanu, umunya-Venezuela ni we watsinze; mu itsinda rya Gatandatu hatsinze umunya-Trinidad&Tobaco, umunya-Mongolia yatsinze mu itsinda rya karindwi n'aho umunya-Botswana yahize abandi mu itsinda rya munani.

    Umukobwa wo muri Vietnam ni we watsinze mu itsinda rya cyenda, umunya-Cameroon yabaye uwa mbere mu itsinda rya cumi, umunya-Philippines yahize abandi mu itsinda rya 11.

    Mu itsinda rya 12 hatsinze umunya-Mexico ni mu gihe mu itsinda rya 13 ari naryo Miss Ingabire Grace yabarizwagamo hatsinze umunya-Colombia.

    Umunya-Cote d'ivoire yatsinze mu itsinda rya 14, umunya-Nicaragua ahigika abandi mu itsinda rya 15 naho umunya-Haiti yahize abandi mu itsinda rya 16.

    Nyuma yo gutangaza abakobwa 16 batsinze muri 'Head to head Challenge', abategura Miss World banagaragaje abakobwa 8 muri aba bahise bagera muri 30 bazavamo Nyampinga w'Isi 2021.

    Abakobwa umunani bahise babona itike yo kujya muri 30 ba mbere ni Umunya-Nepal, Paraguay, Venezuela, Botswana, Cameroon, Philippines, Cote d'ivoire [Yatsinze icyiciro cyo kumurika imideli gakondo n'iyindi, byari byamuhesheje amahirwe n'ubundi yo kujya muri 30] ndetse n'umunya-Nicaragua.

    Mu gace ka 'Head to head Challenge' abakobwa babajijwe ibibazo na Tonni-Ann Singh wabaye Miss World 2019 ndetse na Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016.

    Imibare igaragaza ko abarenga miliyari ebyiri bakurikira ibi biganiro byo mu matsinda.


     Abakobwa 16 batsinze agace ka 'Head to head Challenge'
    Amasura y’abakobwa 16 batsinze aka gace kanogera benshi


    Abakobwa 8 babonye amahirwe yo kugera muri 30 bazavamo Nyampinga w'Isi


    Umunya-Cote d'ivoire akomeje kwigaragaza muri iri rushanwa, dore ko yanahize abandi mu kumurika imideli gakondo


    Ba Nyampinga baserukanye imyambaro gakondo n'iyindi muri iki cyiciro


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112426/miss-ingabire-grace-yatsinzwe-muri-head-to-head-challenge-abakobwa-8-bagera-mu-cyiciro-cya-112426.html

  • Hatangajwe ibihembo kuri filime zizahiga izin… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco rizatangizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021 rigasozwa tariki 17 Ukuboza 2021, rifite insanganyamatsiko igira iti 'Kagire inkuru (Tell the tale)', yatekerejwe mu rwego rwo gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira umuze.

    Iri serukiramuco ryagombaga kuba muri Werurwe 2021 risubikwa kubera Covid-19. Abaritegura ko bishimira ko nibura muri iki gihe ibintu bigenda bisubira mu buryo n'ubwo Isi ikomeje guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Kuri iyi nshuro ya karindwi, U Bufaransa ni bwo mushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.

    Umuhango wo gufungura iri serukiramuco uzaba kuri uyu wa Gatanu, uzerekanirwamo filime 'TUG OF WAR (Vuta N'Kuvute)' y'umunya-Tanzania Amil Shivji.

    Mu gihe cy'icyumweru kimwe iri serukiramuco rizamara hazaba ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku iterambere rya sinema, kwerekana filime 57 zigabanyije mu byiciro bitandatu harimo icyiciro cya filime ndende [Long Feature], icyiciro cya filime ngufi [Short Films], filime mbarankuru [Documentary], Tv&Web Series, filime Mpuzamahanga n'izo mu Rwanda.

    Ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abakora sinema, kwerekana filime, ibiganiro ku iterambere rya sinema n'ibindi.

    Filime zizerekanirwa kuri Canal Olympia, Century Cinema, Centre Culturelle Francophone no kuri Lavana.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, ko ku munsi wa nyuma w'iri serukiramuco bazahemba filime zahize izindi.

    Avuga ko hari akanama Nkemurampaka kagizwe n'abantu 9 bazemeza filime yitwaye neza kurusha izindi. Akavuga ko uretse igikombe gishushanyije mu ishusho y'Intore, hari n'abaterankunga barimo nka Canal+, MaraPhone n'abandi bazatanga ibihembo.

    Yavuze ko buri cyiciro cyizahembwa. Ati 'Muri buri cyiciro hazavamo abantu, kandi Akanama Nkemurampaka kazaba gafite ibyo gashingiraho twabahaye. Rimwe biba bishingiye ku buryo filime ikoze n'ukuntu yayobowe, amashusho, amajwi n'ibindi. Rero akanama kazicara gahitamo umwe.'

    Tressor avuga ko kuva mu 2014 iri serukiramuco ritangajwe bishimira intere rimaze kugeraho, harimo umubare wa filime uryitabira, abashyitsi, abaterankunga bagenda barigana, ababafasha gushyira mu ngiro ibitekerezo n'ibindi.

    Ni ibintu ariko avuga ko bitikoze umunsi umwe; kuko byasabye kubaka ikiraro hagati y'abatunganya cinema n'abazireba bahana ibitekerezo kucyakorwa.

    Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga ishusho y'uko iri serukiramuco rigomba kumera, we avuga ko ryafashije Abanyarwanda gutinyuka bumva ko nabo bakora filime zihatana ku rwego Mpuzamahanga.

    Ataga urugero rwa Joel Karekezi wakoze filime 'Mercy of the Jungle', Mutiganda wa Nkunda ufite filime 'Nameless' n'abandi bagaragaza ubushake bwo kwagura cinema mu Rwanda.

    Muri filime zizerekanwa harimo 'Ethereality' ya Gahigiri Kantarama iherutse kwegukana igihembo mu cyiciro cya filime mpamo ngufi mu iserukiramuco rya Fespaco.

    Hari kandi 'Bambi' ya Mutiganda wa Nkunda ndetse na 'Nameless' ye yahize izindi mu cyiciro cy’Inyandiko nziza ya filime ndende mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime, Fespaco.

    Kanda hano urebe filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki


    Umuyobozi w'Iserukiramuco rya Sinema, Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, yavuze ko bishimira intera iri serukiramuco rigezeho n'ubwo bafite urugendo rwo gukora 

    Umutaliyani Fabrizio Colombo utanga ishusho y'uko iserukiramuco rya Mashariki rigomba gukorwa


    Mahrez Keroui, umunyamakuru wibanda kuri cinema wo muri Abdijan. Ni umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka ka Mashariki African Film Festival  

    Uhereye ibumoso: Umuvugizi wa Mashariki African Film Festival, Mazimpaka Kennedy, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tressor Nsenga, Umutaliyani Fabrizio Colombo n'umunyamakuru Mahrez Keroui witabiriye amaserukiramuro akomeye arimo Fespaco, iryo muri Tunisia n'andi 


    Filime 76 zizerekanwa mu iserukiramuco Mashariki 


    Ku wa 5 Ukuboza 2021, kuri Canal Olympia, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yaharebeye filime yakozwe n’Abanya-Israel


    Iserukiramuco Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya karindwi

    KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME IZAFUNGURA IRI SERUKIRAMUCO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112419/hatangajwe-ibihembo-kuri-filime-zizahiga-izindi-muri-57-zizerekanwa-mu-iserukiramuco-masha-112419.html

  • Tanzania : Reba amwe mu mafoto atandukanye ya… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Samia yari yinjiye muri stade Uhuru byabereyemo, harashwe imizinga 21 y’icyubahiro maze atambuka kuyobora akarasisi ka gisirikare kakurikiwe n’imyiyereko y’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano.

    Amakuru dukesha bbc avuga ko ibi birori byitabiwe n’imbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi byinshi, hamwe n’abakuru b’ibihugu nka Kenya, u Rwanda, ibirwa bya Comoro, uwa Mozambique na Visi Perezida w’u Burundi.

    Ibi nibyo birori bya mbere by’ubwigenge Perezida Samia Suluhu ayoboye nyuma yo kujya ku butegetsi.

    Perezida Samia Suluhu asuhuza Perezida Paul Kagame wari wifatanyije na Tanzania

    Urwego rushinzwe Imipaka ya Tanzania

    Ishami Ry’igipolisi muri Tanzania 

    Ingabo zirwanira mu mazi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112421/tanzania-reba-amwe-mu-mafoto-atandukanye-yaranze-ibirori-byubwigenge-112421.html

  • APR FC yaherukaga gusoza iminota 90 itarebye… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru itari ikunze kuvugwa muri shampiyona y’u Rwanda, kumva ko APR FC yashoje umukino itarebye mu izamu. Usibye no kudatsindwa muri shampiyona yewe no kunganya ntabwo byari bikunze kuba, gusa kuri iyi inshuro APR FC yasohotse mu kibuga nta n’igitego iteye mu izamu ngo nyuma bacyange.

    APR FC yaherukaga kunganya umukino wa shampiyona tariki 26 Gicurasi inganya na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe,  umukino wabereye i Muhanga.

    Hari hashize umwaka n’iminsi 341 APR FC itarasoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, bivuze ko haburaga iminsi 25 kugira ngo imyaka ibiri yuzure.

    Etincelles FC imaze imyaka ibiri idatsindwa na APR FC kuko ubwo baheruka guhura nabo banganyije igitego kimwe kuri kimwe muri Mutara tariki 18 mu 2020 kandi nabwo Etincelles FC yari yahawe ikarita y’umutuku.

    APR FC iheruka gusoza umukino wa shampiyona idatsinze igitego, tariki 30 Ukwakira 2019 ubwo yanganyaga na As Kigali ubusa ku busa. APR FC iheruka gutsindwa na Espoir FC kuri sitade ya Kigali tariki tariki 25 Nzeri 2019 ari nayo nsinzwi iheruka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112425/apr-fc-yaherukaga-gusoza-iminota-90-itarebye-mu-izamu-agapfukamunwa-kataraza-112425.html

  • Kutaboneka kw’Abacamanza byatumye Munyenyezi woherejwe na USA ataburana urubanza rwe rwimurirwa umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Inteko y’abacamanza yagombaga kuburanisha Munyenyezi ntiyabonetse kubera amahugurwa y’abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.

    Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

    Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

    Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

    Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

    Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

    Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06 Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kutaboneka-kw-Abacamanza-byatumye-Munyenyezi-woherejwe-na-USA-ataburana-urubanza-rwe-rwimurirwa-umwaka-utaha

  • Kayonza : Umugabo wari wirukanye umugore we n’abana babo 5 akisigarana mu nzu bamusanze yimanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana yatangaje ko uyu nyakwigendera yari aherutse kwirukana umuryango we bakaba bari bamaze iminsi ibiri.

    Ati 'Mu gitondo rero basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.'

    Uyu muyobozi w’Umurenge kandi avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi yishoye mu businzi ari na bwo bwatumye yirukana umuryango.

    Icyakora akavuga ko nta gihe kinini yari amaze yishoye muri ubu businzi, ati 'Yari umurokore. Ubwo COVID-19 yazaga ariko yaje kubireka yishora mu nzoga zinatuma atangira kujya atonganya umugore we, yari amaze iminsi ibiri anamwirukanye mu nzu we n’abana be.'

    Umuryango wa nyakwigendera na wo ushimangira ibyatangajwe n’uyu muyobozi aho uvuga ko yahoze ari umukritsu ukomeye ariko ko mu minsi ishize yahindutse mu kanya agato agahita yijandika mu businzi.

    Abaturanyi b’uyu mugabo w’imyaka 51 bavuga ko yari amaze iminsi avuga hari ijwi rimaze iminsi rimuvugiramo rimusaba kujya kwibera mu irimbi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugabo-wari-wirukanye-umugore-we-n-abana-babo-5-akisigarana-mu-nzu-bamusanze-yimanitse-mu-mugozi

  • Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama mpuzamahanga yiga ku Burezi, World Innovation Summit for Education (WISE) iri kubera i Doha muri Qatar.

    Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, Education Above All (EAA) ugamije ko uburezi bw’ibanze bugere kuri bose hirya no hino ku Isi.

    Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr Uwamariya Valentine .

    Perezida Kagame wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko uburezi bukwiriye kumvikana nk’uburyo nyabwo bufasha abana gukurana imitekerereze iboneye, izabafasha mu buzima bwabo bwose.

    Ati 'Uburezi kuri bose ni ingenzi. Uburezi ntabwo ari ugufata ibintu mu mutwe gusa, ahubwo ni uguhereza abana uburyo bw’imitekerereze buboneye.'

    Yakomeje agira ati 'Niba dushaka kubona umusaruro mwiza no kubaka abakozi bashoboye, ireme ry’ibyo dutanga rigomba kuba intego yacu. Ubufatanye mu burezi buzaba umusemburo wo kubigeraho.'

    Inkingi ya kane y’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs), isaba ibihugu byose ku Isi gushyira imbere uburezi bwa bose nka kimwe mu bizafasha Isi kugera ku bukungu n’imibereho myiza irambye kuri bose.

    Perezida Kagame yavuze ko Isi idashobora kugera ku bukungu burambye uburezi budashyigikiwe.

    Ati 'Kujyana mu ishuri abana bose bizakurura ishoramari ryisumbuyeho byose bigamije guha abaturage bacu ubumenyi bukenewe no guhangana mu ruhando mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize, bigenze gutyo ntabwo byaba ari uburezi kuri bose. Ndahamagarira ibindi bihugu kutwiyungaho kugira ngo duharanire ko nta mwana n’umwe usigara inyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abana b’abanyarwanda basigaye biga amashuri abanza ku kigero cya 98% ari intambwe ikomeye ariko n’abo 2% basigaye bakwiye gukurikiranwa kuko ari ngombwa ko igipimo kigera kuri 100%.

    U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbere uburezi kuri bose. Kuri ubu ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye ari ubuntu kuri bose.

    Ni mu gihe imibare iheruka igaragaza ko umubare w’abantu bazi gusoma no kwandika ugeze kuri 73%.

    Muri iyi nama AEE hatangijwe ubufatanye na Guverinoma zitandukanye muri gahunda yiswe 'Educate a Child’, uzafatanyamo n’ibihugu birimo u Rwanda, Zanzibar, Gambia na Djibouti. Intego ni uko nta mwana ugeze igihe cyo kujya mu ishuri ukwiriye kuba ataririmo no guharanira ko abaririmo barigumamo, hitabwa ku bituma abana bata ishuri.

    Source : https://imirasire.com/?Uburezi-kuri-bose-ntabwo-bwagarukira-gusa-ku-bihugu-bikize-Perezida-Kagame

  • Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko uburezi kuri bose ari ingenzi cyane kandi umwana akaba agomba kubakwamo imitekerereze mizima, byose bikajyana n'uburezi bufite ireme.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye ikiganiro cyavugaga ku guharanira ko abana bose bajya mu ishuri.

    Ni inama iri muri gahunda yatangijwe na Qatar Foundation iyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser.

    Iyi nama yaberaga muri Qatar, yatangiye ku itariki 7 yasojwe uyu munsi. Yitabiriwe n'ibihumbi by'abafatanyabikorwa mu burezi n'abandi bahanga mu guhanga udushya baturutse hirya no hino ku isi, bamwe bayitabiriye imbonankubone, abandi bifashisha ikoranabuhanga kugira ngo baganire kuri ejo hazaza h'uburezi.

    SRC:RBA

    The post Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/perezida-kagame-yagaragaje-uko-uburezi-kuri-bose-ari-ingenzi/