Blog

  • Suwede yahaye u Rwanda doze miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima doze z’inkingo za Moderna

    Izi nkingo zagejejwe mu bubiko bw’Ikigo gishinzwe ubuzima(RBC), mu cyanya cy’Inganda i Masoro, aho Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Ni inkingo zizatangwa ku baturage bagera ku bihumbi 500 kuko gukingirwa byuzuye ku muntu umwe bisaba doze ebyiri z’uru rukingo.

    Lt Col Dr Tharcisse Mpunga ashimira Leta ya Suwede kuba yashyigikiye u Rwanda mu ntego rwihaye yo kuba rwakingiye Covid-19 abaturage barwo byibura 70% mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

    Yakomeje agira ati “Mbonereho gusaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirahari, byadufasha kugira ngo ibihe byo gusoza umwaka ntibizatubere bibi.”

    Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ubu u Rwanda rumaze kwesa umuhigo rwari rwarihaye wo gukingira 30% mu mpera z’uyu mwaka wa 2021, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS) ryari ryasabye ibihugu gukingira nibura 10% by’abaturage babyo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2021.

    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru
    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru

    Ambasaderi wa Suwede, Johanna Teague ashimira u Rwanda kuba rutanga neza inkingo ku baturage barwo, akavuga ko nta gushidikanya ko izatanzwe zizakoreshwa neza.

    Ambasaderi Teague yakomeje agira ati “U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kigenewe izi nkingo za Moderna nk’impano yo mu rwego rw’ubutwererane, zikaba ziyongera ku zitangwa muri gahunda ya COVAX”.

    Izo nkingo zikaba zazanye n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzitera abantu bingana na miliyoni imwe Leta ya Suwede yahawe n’Ishami rya LONI ryita ku bana(UNICEF).

    Uretse Suwede, ibihugu by’i Burayi, Aziya na Amerika bikomeje gutanga doze z’inkingo zitandukanye ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’Amajyambere nk’uko Umuryango w’Abibumbye usaba kuzisaranganya.

    source : https://ift.tt/3IBg5Xw

  • Hatangiye urubanza mu bujurire rw'abo kwa Rwigara n'umujyi wa Kigali bapfa ubutaka #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubucuruzi rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza umuryango wa Assinapol Rwigara watsinze umujyi wa Kigali ku mutungo w'ubutaka uvuga ko wambuwe binyuranije n'amategeko.

    Ubu butaka buri mu mujyi wa Kigali bwaje kwegurirwa ikigo cy'ubwishingizi RSSB ndetse igice kimwe cyabwo kikaba cyarazamuwemo inyubako nini.

    Ababuranira umujyi wa Kigali basaba ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze kigomba guseswa kuko ubutaka bwatsindiwe na Rwigara butari ubwe bwose.

    Bemera ko umuryango wa Rwigara wahawe ubutaka n'umujyi wa Kigali ariko ukaba wari kubwegukana burundu umaze kwishyura amafranga yo kwimura abaturage bari bahatuye.

    Gusa nk'uko bivugwa n'umujyi wa Kigali ngo Rwigara yishyuye igice kimwe cy'abaturage, abasigaye bishyurwa n'ikigega cy'ubwishingizi RSSB cyaje kwegurirwa ubu butaka.

    Umuryango wa Rwigara ariko wo uvuga ko ufite ibyemeza ko wishyuye abaturage bose mu mwaka wa 2005 ariko ntuhabwe ibyangombwa byo kubaka.

    Ku rundi ruhande, umujyi wa Kigali na wo uvuga ko ufite inyandiko zo mu mwaka wa 2009 zemeza ko Rwigara yari atarishyura abaturage bose.

    Aha ni na ho impaka zishingiye. Umuryango wa Rwigara uvuga ko utashira amakenga inyandiko za nyuma ya 2005 kuko umujyi wa Kigali wari watangiye kwerekana ko wifuza kumwambura ubutaka.

    Uyu muryango uvuga ko wasohoye akayabo ka Miliyoni zigera kuri 500 kugira ngo ubone ubu butaka. Ngo wasabye kwishyurwa niba ubutaka bwari bukenewe ku zindi mpamvu nyamara ngo ushyikirizwa miliyoni 6 gusa utemeye kwakira.

    Bahise biyambaza urukiko rwemeza ko Rwigara yambuwe ubutaka mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Umucamanza wo mu bujurire yasabye buri ruhande kuzana urutonde rw'abaturage rwishyuye ndetse n'ibimenyetso by'agaciro kishyuwe buri muntu.

    Mu rukiko ariko uruhande rwa Rwigara rwagaragazaga igisa n'impungenge ku bimenyetso byagaragazwa n'umujyi wa Kigali.

    Barasa n'abadafitiye icyizere umwimerere w'ibi bimenyetso kuko bemeza ko uyu mujyi wakoze ibishoboka byose ngo ubambure ubutaka buburanwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/hatangiye-urubanza-mu-bujurire-rw-abo-kwa-rwigara-n-umujyi-wa-kigali-bapfa

  • Itariki yo gusomera akurikiranyweho igitero cy’i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15 yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumaze iminsi rwumva ababuranyi muri uru rubanza, rwapfundikiye uru rubanza, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 07 Mutarama 2022.

    Ababurana muri uru rubanza barimo Abarundi bane ari bo Ndayizeye Saidi, Nduwayezu Ibrahim, Ntezimana Tharcisse hamwe na Simpunga Grégoire bafatiwe hamwe n’abandi mu gihe cyo kugaba ibyo bitero.

    Iri tsinda rimaze igihe kirenga amezi atanu riburanishwa mu mizi ku bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2019.

    Muri icyo gitero cyari gikomeye, abantu 15 bahasize ubuzima mu gihe abandi 14 bakomeretse, ndetse n’imitungo itandukanye ikangizwa n’indi igasahurwa.

    Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi uyu mwaka, rukaba rwapfundikiwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021.

    Abaregwa bagiye bashinjwa ibyaha binyuranye uhereye ku cyaha cy’ubwicanyi no kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubucura buciye icyuho n’ubwitwaje intwaro gusahura n’ibindi.

    Uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho buri mu byatumye Uushinjacyaha bwa gisirikare busabira abo barwanyi iginano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ko abakurikiranywe bahamwa n’ibyaha.

    Tariki ya 19 Ukwakira 2021 Urukiko rwa Gisirikare rwari rwatangaje ko rubaye rusubitse isomwa ry’urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubanze kumva uwitwa Mbarushimana Aimé Ernest wafatiwe muri Uganda, akaba yaravugaga ko afite amakuru mashya kuri bagenzi be.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bwasanze Mbarushimana nta makuru mashya yari afite, ahubwo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2021 bukaba bwakomeje kuburana busabira ibihano abatari babisabiwe bakomoka i Burundi.

    Mu iburanisha ry’ubushize, Abavoka bahagarariye abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’iryo tsinda rikurikiranywe bagaragarije urukiko indishyi abagizweho ingaruka bifuza.

    Bose hamwe barifuza guhabwa indishyi z’ibyangijwe ingana n’amafarnaga y’u Rwanda 105,030,000 azishyura ibyangijwe n’ibyasahuwe muri ibyo bitero. Abagizweho ingaruka n’ibyo bitero harimo ababuze ababo, abakomeretse, ababuze imitungo n’abandi.

    Umwe mu bunganira mu by’amategeko abo bagizweho ingaruka n’ibitero Me Marie Louise Mukashema, yavuze ko indishyi zikwiye kwishyurirwa hamwe kandi zikishyurwa n’abaregwa bose hatitawe ku ruhare bari bafite mu bitero.

    Ati 'Bamwe muri bo baravuga ko badashobora kwishyura indishyi bashingiye ku kuba bavuga ko batigeze bagera ahakorewe ibyaha, ariko, urukiko rukwiye gusuzuma uruhare rwabo mu bijyanye no korohereza abagabye ibitero. Ibi bitero byateguwe mbere n’itsinda ryose igihe bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).'

    Me Alice Umulisa, na we yongeyeho ati 'Ntibishoboka ko umuntu wagize uruhare mu gutegura ibitero yasonerwa kwishyura indishyi y’ibyangijwe.'

    Abunganira abaregwa ntibemeranywa n’abaregera indishyi kuko ngo byaba ari ugushaka guhanira bamwe ibyaha batakoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomera-akurikiranyweho-igitero-cy-i-Kinigi-cyahitanye-Abanyarwanda-15-yamenyekanye

  • U Rwanda rumaze kwakira Impunzi 648 ziturutse muri Libya zirimo 462 zabonye ibihugu bizakira #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi 176 zije nyuma y’amezi macye u Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu aho muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, hari hakiriwe 133.

    Aba bose baza basanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Izi mpunzi 176 zageze mu Rwanda amahoro nk’uko bitangazwa na Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zije zikurikira izaje mu byiciro bitandatu.

    Aba banyafurika 176 bariho bashaka ubuhungiro, barabanza gupimwa COVID-19 ubundi babone gusanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora.

    Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 648 ziturutse muri Libya, bakaba baratangiye kuza mu mpera za Nzeri 2019.

    Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko kugeza ubu abagera muri 462 bamaze kubona ibihugu bibakira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rumaze-kwakira-Impunzi-648-ziturutse-muri-Libya-zirimo-462-zabonye-ibihugu-bizakira

  • Itangazo: KUNDA UMUKUNZI Furaha yasabye guhindura amazina akitwa KUNDA FURAHA IRIS #rwanda #RwOT

    Uwitwa KUNDA UMUKUNZI Furaha yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KUNDA FURAHA IRIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kunda-umukunzi-furaha-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kunda-furaha

  • Etincelles FC yatunguranye ihagama APR FC yahabwaga amahirwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles FC iheruka guha akazi umutoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni,yahagamye APR FC banganya 0-0 mu mukino utarabereye igihe kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu

    Ikipe ya APR FC imaze imikino 41idatsindwa,yatakaje amanota yayo ya mbere muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino,ubwo yahuraga n'ikipe ya Etincelles FC mu mukino utarabereye igihe kubera ko ikipe ya APR FC yari mu marushanwa nyafurika.

    Ntabwo Etincelles FC yahabwaga amahirwe kuko kugeza ubu nta kipe yari yatsinda ndetse yagiye muri uyu mukino imaze kunganya inshuro 2 mu mikino 7 ishize.

    APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Confederations Cup na RS Berkane ku bitego 2-1 mu mikino yombi,ifite ibirarane 3 imbere nyuma yo kunganya n'iyi Etincelles FC.

    Kugeza ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n'amanota 16 mu mikino 7.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etincelles-fc-yatunguranye-ihagama-apr-fc-yahabwaga-amahirwe

  • RDC: Abakozi ba UN babiri bakomerekeye mu gitero bagabweho n'inyeshyamba #rwanda #RwOT

    Ishami rya ONU rya ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko abakozi baryo baraye bakomerekeye mu gitero bagabweho n'abagabo babiri bitwaje intwaro.

    Umuvugizi wa HCR Johannes van Gemund, yavuze ko ibyo byabereye i Lubero mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yamagana icyo gikorwa avuga ko abakora ibikorwa by'ubutabazi ku bavanywe mu byabo batagombye kwibasirwa.

    Yakomeje avuga ko umusirikare bari kumwe, watanzwe n'ingabo z'amahoro za ONU, nyuma yabaherekeje akabageza ahari umutekano.

    Uburasirazuba bwa Kongo bwabaye indiri y'imitwe yitwaje intwaro irwanira ubutaka n'umutungo kamere kandi igisirikare cya Kongo, nticyorohewe no kuburizamo ibitero bitandukanye. Bityo ibyo bigatuma abasivili bahora baterwa.

    I Lubero, muri iyi myaka ishize habaye ibitero hagati y'abarwanyi ahanini bo mu bwoko bw'Abahutu n'aba Nande.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abakozi-ba-un-babiri-bakomerekeye-mu-gitero-bagabweho-n-inyeshyamba

  • Pallaso yigobotoye bigoranye umukobwa washakaga ko basambanira i Dubai #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Pallaso,uri mu bakunzwe muri Uganda yahuye n'uruva gusenya ubwo yari yagiye i Dubai mu gitaramo hanyuma umukobwa w'indaya uba muri uyu mujyi amusanga ku rubyiniro amusaba ko basambana.

    Amakuru aravuga ko uyu muhanzi yari hafi gufatwaku ngufu ari ku rubyiniro n'umudamu uzwi ku izina rya Brenda Miles,wicuruza.

    Uyu mukobwa wari wariye karungu,yashakaga cyane gusambana n'uyu muhanzi uvukana na Jose Chemeleone.

    Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza,uyu mukobwa yasanze Pallaso ku rubyiniro agerageza kumusoma ariko Pallaso arabyanga.

    Uyu mukobwa wari wambaye imyenda idahwitse, yagerageje kwihambira kuri Pallaso ndetse amwizirikaho bikomeye nk'uwibasiwe n'imyuka mibi gusa yaje gukurwa kuri stage na bouncers.

    Umutangabuhamya yavuze ko uyu mukobwa yananiwe kwihangana ategerereza uyu muhanzi hanze kugira ngo bararane ariko arabyanga.

    Nyuma yo kunanirwa kwinjiza Pallaso mu buriri bwe, Brenda yafashe undi mugabo utamenyekanye, nyuma aza gushyira hanze videwo yambaye ubusa.

    Mu minsi ishize, Brenda yatangaje ko yasambanye n'ibyamamare byinshi bahuriraga i Dubai.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/pallaso-yigobotoye-bigoranye-umukobwa-washakaga-ko-basambanira-i-dubai

  • Xavi yahaye umukoro ukomeye abakinnyi be nyuma yo kwerekeza muri Europa League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona ntiyabashije kwerekeza muri 1/16 cya Champions League nyuma yo kunanirwa kuva mu itsinda itsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0.

    Hari hashize imyaka 21 ikipe ya FC Barcelona irenga amatsinda. Kuberako Blaugranas yagombaga gutsinda kumunsi wa gatandatu nuwanyuma na Bayern Munich yaguye (3-0).

    Xavi Hernandez akimara kwerekeza muri Europa League yagize ati: “Uku n'ukuri gushaririye tuzi. Uyu munsi ni intangiriro y'icyiciro gishya. Tugomba kurushaho kwisuzuma ubwacu.Hagomba kuba impinduka kugirango duhindure ibintu byinshi.Urwego rwacu ni Europa League.

    Tugiye gukora cyane kugira ngo tugarure Barca aho ikwiye kuba iri,hatari muri Europa League. Birambabaje rwose guhangana n'ukuri kwacu.

    Ibihe bishya bitangiye uyu munsi. Dutangiriye kuri zeru. Intego yacu ni Champions League, ntabwo ari Europa League, ariko ibyo niko kuri kwacu ubu kandi tugomba kugerageza kuyitwara.Nabonye uko ukuri kubabaza. “

    Ndumva nishinja, natekereje ko dushobora kubikora ariko ntitwabikoze. Umuntu wese ugerageza ntajya ananirwa. Uyu munsi icyiciro gishya kiratangiye kandi turagiye.”

    Uyu mugabo utaramara iminsi muri FC Barcelona,yavuze ko yabwiye abakinnyi ko ibihe bishya bitangiye ndetse buri wese agomba gukora cyane kugira ngo bagaruke mu makipe ya mbere ku isi.

    Barca igiye guhura na Osasuna, Elche na Sevilla muri La Liga mbere y'uko muri Espagne bajya mu kiruhuko.

    FC Barcelona yaraye itsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0 bya Thomas Muller, Leroy Sane na Jamal Musiala,igomba gutegereza kumenya ikipe bazahura muri Europa League muri Gashyantare umwaka utaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/xavi-yahaye-umukoro-ukomeye-abakinnyi-be-nyuma-yo-kwerekeza-muri-europa-league

  • Umupolisi wakatiwe urwo gupfa yashinje Joseph Kabila gutegeka iyicwa ry'impirimbayi #rwanda #RwOT

    Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro yabwiye urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

    Paul Mwilambwe wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011, nyuma y'uko ahunze ashakishwa kubera iyicwa rya Chebeya, aherutse guhunguka nyuma y'imyaka myinshi aba muri Senegal nk'impunzi.

    Joseph Kabila ntabwo yigeze ashinjwa mu nkiko uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya nyuma waje kwitwa 'Intwari y'uburenganzira bwa muntu' na UN.

                                                                       Joseph Kabila 

    Minisiteri y'imirimo ya leta ivuga ko Mwilambwe ashaka kwivanaho uruhare yagize mu cyaha, nk'uko bivugwa na Radio Okapi.

    Muri Kamena (6) 2010, Chebeya basanze yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n'umukuru w'igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye.

    Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.

    Mu rukiko kuwa gatatu Paul Mwilambwe w'ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko 'General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]', nk'uko bivugwa na radio okapi.

    Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n'abandi bantu banyuranye.

    Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y'abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri 'reception'.

    Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y'uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.

    Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n'ishyirahamwe ry'uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b'ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.

    Floribert Chebeya Bahizire yatewe ubwoba kenshi ko azicwa, yarafunzwe ubundi agirirwa nabi kubera guhirimbanira uburengnzira bwa muntu, nk'uko byavuzwe na ONU

    Floribert Chebeya Bahizire yatewe ubwoba kenshi ko azicwa, yarafunzwe ubundi agirirwa nabi kubera guhirimbanira uburengnzira bwa muntu, nk'uko byavuzwe na ONU

    Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n'iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na leta ubwicanyi kuri abo basivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.

    Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n'umukuru wayo, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa icyo gihe yabivuze.

    Uwo munsi, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk'uko uyu munyamakuru yabivuze.

    Chebeya yari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire.

    Nyuma y'urupfu rwe n'umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.

    SRC:BBC 

    The post Umupolisi wakatiwe urwo gupfa yashinje Joseph Kabila gutegeka iyicwa ry'impirimbayi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/umupolisi-wakatiwe-urwo-gupfa-yashinje-joseph-kabila-gutegeka-iyicwa-ryimpirimbayi/