Blog

  • Huye: Umubare w’abangavu batwita imburagihe waragabanutse – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 ubwo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholique haberaga ibiganiro mpaka byahuje abanyeshuri bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibyo biganiro byateguwe n’urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima, RICH, hagamijwe gutoza abakiri bato gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere kugira ngo birinde ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi.

    Umukozi wa RICH, Tumupende Violette, yavuze ko bashaka ko abana bari kubyiruka bakurana umuco wo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati “Dushaka ko ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigiraho amakuru ahagije bakamenya uko barirwanya, bakamenya ko igihe babonye uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutanga amakuru ku buyobozi, bityo tugafatanyiriza hamwe twese mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Mu biganirompaka byahuje abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Butare Catholique n’abiga ku rwunge rw’amashuri rwa Sovu. Byibanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abangavu, ababikoze bagenerwa ibihembo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubukangurambaga bukorwa bumaze gutanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abangavu batwita imburagihe.

    Ati “Hari igihe twageze mu bangavu 500 baterwa inda imburagihe ariko ubu ngubu dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 71 kandi 54 muri bo bagiye gusubira mu ishuri. Ni ikintu gikomeye cyane kigaragaza ko ubukangurambaga n’ibindi bikorwa dukora biri gutanga umusaruro mwiza.”

    Bamwe mu bangavu b’abanyeshuri bakurkiye ibyo biganirompaka babwiye IGIHE ko bakunze guhura n’abasore ndetse n’abagabo babashuka ariko bakabagendera kure bitewe n’inama bagirwa n’ababyeyi babo, abarimu n’abayobozi.

    Igihozo Kevine ati “Ibishuko mpura na byo kuko hari abagabo baza bambwira ko dukundana kandi bafite abagore. Cyane cyane abamotari baza bambwira ngo bashaka kuntwarira ubuntu nkabyanga kuko ababyeyi bangiriye inama yo kwirinda ibishuko. Iyo hagize ushaka kunshuka ndabyanga kandi iyo ngeze mu rugo mbibwira ababyeyi banjye.”

    Nikuze Divine na we yavuze ko ababyeyi be bamuganiriza ku kwirinda ibishuko kandi n’ibiganiro bitangwa hari byinshi yungukiramo.

    Ati “Muri ibi biganiro nungukiyemo ko ntagomba guceceka igihe mbonye hari umuntu uri gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngomba guhita mbimenyesha abayobozi.”

    Ibiganirompaka byahuje abo banyeshuri biri kuba muri gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye ku wa 25 Ugushyingo ikazasozwa ku ya 10 Ukuboza 2021.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa buvuga ko ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizakomeza kandi bizajya bibera ahantu hose.

    Bamwe mu biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholique bakoze ibiganiro mpaka bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Bamwe mu bangavu b’abanyeshuri bakurkiye ibyo biganirompaka babwiye IGIHE ko bakunze guhura n’abasore ndetse n’abagabo babashuka ariko bakabagendera kure bitewe n’inama bagirwa n’ababyeyi babo, abarimu n’abayobozi

    Abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Butare Catholique bitabiriye ibiganirompaka ahawe ibihembo

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubukangurambaga bukorwa bumaze gutanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abangavu batwita imburagihe

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3dG8mci

  • Asabye Abayobozi bo ku Nkombo, RIB na Polisi byaho guterwa ikimwaro n’ibihabera #rwanda #RwOT

    Mutesi Scovia wagarutse ugaruka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abari n’abategarugori, yavuze ko hari aho ibikorwa bimwe by’ihohoterwa byafashwe nk’umuco mu bice bimwe na bimwe.

    Uyu munyamakuru aherutse kugaragaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abangavu bo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi.

    Ati 'Usanga umwana w’umukobwa w’imyaka 15 Nyina na Se batangiye kumubaza ngo 'ariko ubundi ugira umugabo uzagushaka ?’ agatangira noneho gushaka amafaranga yo kuzaha umusore uzamushaka kugira ngo bafatanye kubaka inzu bazabanamo.'

    Akomeza agira ati 'Umwana w’umukobwa utarashaka, nyina atangira guhozwa ku nkeke na se amuba ati 'uwo mukobwa w’ikigoryi utarabona umugabo kandi abo kwa runaka na runaka bararongowe ni iki ? Ni uwa nyina’. Ku buryo umwana ufashe icyemezo ko atazajya kwangiza ubuzima bwe, aba ahisemo gusenyera nyina kuko se abirukana mu rugo.'

    Scovia uvuga kandi ko n’iyo umukobwa ashatse akiri muto, n’uwo bashakanye ahita amuta ubundi wa mugore agasigara arera wenyine, avuga ko ibi hari ku Nkombo 'babigize umuco, njye naratunguwe ndavuga nti 'burya koko ikirwa kiba ari ikirwa’.'

    Avuga ko ibi byose biba inzego zibireba ku buryo yaba abakora ariya mahano ndetse n’abayobozi ubwabo bakwiye kuba babiryozwa.

    Ati 'Hakwiye kuba hakatirwa n’Umuyobozi w’Akarere, hagakatirwa n’uw’Umurenge, hagakatirwa na Social [ushinzwe imibereho myiza], hagakatirwa na Polisi ihakorera, hagakatirwa inzego zose ziba hariya zemeye zikarebera icyo kintu kikaba kikubakwa kikaba umuco.'

    IKIGANIRO KIRAMBUYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Asabye-Abayobozi-bo-ku-Nkombo-RIB-na-Polisi-byaho-guterwa-ikimwaro-n-ibihabera

  • RDC: Abarwanyi ba ADF bishe abaturage 15 #rwanda #RwOT

    Imibare y'abaturage bishwe n'abarwanyi ba ADF mu gace ka Beni yavuye kuri batanu igera kuri 15, nk'uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

    Imirambo 10 y'abagore n'abagabo bishwe mu buryo bubi yabonywe mu bihuru kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021, nyuma y'indi itanu yari yabonetse kuri wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021,  mu gace ka Mangina kari mu birometero  30 uvuye mu mujyi wa Beni ujya mu burengerazuba.

    Abategetsi bo muri aka gace bemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe na ADF nubwo yo itigambye ko ariyo yishe abo baturage.

    Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hashize ibyumweru bibiri ingabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo n'iza Uganda zitangije ibitero kuri aba barwanyi.

    Ibinyamakuru bisubiramo amagambo ya Kambale Mahamba ukuriye ako gace avuga ko abaturage bari bahungiye mu bihuru, aribo babonye iyi mirambo bahungutse.

    Yemeza ko ubu ituze ryagarutse aho i Mangina no hafi yaho kuko 'Ubu nta masasu ari kumvikana.'

    Ibitero bya ADF ku baturage bo muri ako gace byatumye benshi bahagarika gukora imirimo yabo barahunga batinya kwicwa n'izi nyeshyamba.

    Abategetsi bavuga ko nyuma ingabo za leta zatabaye maze izi nyeshyamba zigahunga abaturage bakabona gusubira mu byabo.

    Ibitero by'ingabo za Uganda n'iza DR Congo ku mutwe wa ADF byahereye mu gice cy'uburasirazuba uvuye mu mujyi wa Beni ahegera umupaka wa Uganda.

    Ubu bwicanyi mu kindi gice cy'iburengerazuba bwerekana ko inyeshyamba za ADF zishobora kuba zifite igice kinini zikoreramo mu ntara ya Kivu ya ruguru iruta ubunini u Burundi n'u Rwanda ubishyize hamwe.

    The post RDC: Abarwanyi ba ADF bishe abaturage 15 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/rdc-abarwanyi-ba-adf-bishe-abaturage-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abarwanyi-ba-adf-bishe-abaturage-15

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 53 mu bipimo 11,477 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,344.

    source : https://ift.tt/31UcFOQ

  • Biyemeje kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu baturiye Kaminuza Gatolika y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y
    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka

    Byatangajwe na komite yari ihagarariye aba banyeshuri (CURSU), mu muhango wo kurahiza komite nshya igiye kuyobora aba banyeshuri mu gihe cy’umwaka.

    Silas Niyigena wari umuyobozi wa Komite icyuye igihe agira ati “Nyuma y’icyumweru kimwe gusa dutowe Coronavirus yahise yaduka, bituma tutabasha guhita dushyira mu bikorwa imihigo yacu, ariko twifashishije abiga mu ishami rya ‘Public Health’ na ‘nutrition’ twaje kubasha kujya mu bikoni by’umudugudu byo mu tugari dutandukanye twa Save, twigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye.”

    Akomeza agira ati “Abacyumva ko kurya neza ari ukurya inyama, amafi n’amafiriti ndetse n’ibindi bihenze twabagaragarije ko ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara bishobora kuboneka mu byo bihingira. Kubera ko imboga ari zo abantu bakunze kubura nyamara bashobora kuzihingira twagiye tubafasha kubaka uturima tw’igikoni.”

    Mu bindi bakoze harimo gutanga mituweli ku miryango 60 itishoboye, gusana inzu z’abatishoboye bane, kubaka ibikoni umunani n’ubwiherero butanu.

    Niyigena kandi ati “Tunishimira ko umudugudu wa ba mutima w’urugo wo mu Kagari ka Munazi wabonye igikombe cyo kuba waravuye habi ukagera heza, tubigizemo uruhare.”

    Marie Aimée Duterimbere ugiye kuyobora Komite nshya, avuga ko bazakomeza ibyo bikorwa bagenzi babo batangiye, bakazongeraho no gususurutsa abaturiye kaminuza bigamo.

    Ati “Tuzategura imikino y’umupira w’amaguru, tunabonereho kugaragariza abaturage ko siporo ari ingirakamaro mu gutuma umubiri umererwa neza, no kurwanya indwara zitandura nk’iy’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara nka diyabete.”

    Ubuyobozi bwa kminuza na bwo ngo bwiteguye kubibafashamo nk’uko bivugwa na Padiri Laurent Ntaganta uyiyobora.

    Kaminuza gatolika y’u Rwanda yigamo abanyeshuri bagera ku 1400 biga mu mashami atandatu.


    source : https://ift.tt/3pQthzk

  • Polisi yahuguye abakozi ba CHUB ku kwirinda inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe ni abatoranyijwe muri ibi bitaro barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

    Abahugurwa barimo guhugurwa ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije kongera umubare w’abantu bafite ubushobozi bwo kwirwanaho habaye inkongi ndetse no kumenya uko bakwirinda ibitera inkongi.

    Yagize ati “Abatoranyijwe barimo guhugurwa bakazajya guhugura abandi harimo n’abo mu miryango yabo. Guhugura abantu benshi ni uburyo bwiza mu kurwanya no kwirinda inkongi n’ingaruka zayo.”

    Yakomeje agaragaza ko abahuguwe beretswe uko bakoresha ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi. Banibukijwe ko kwirinda inkongi bigomba kuba ingenzi kugira ngo hagabanywe impanuka zikunze guturuka ku nkongi.

    Kuwa Kane tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi wa kabiri w’aya mahugurwa. Abahugurwa banahawe nomero za telefoni bazajya bifashisha bahamagara Polisi igihe habaye inkongi.

    Izo nimero ni: 111, 112 cyangwa bagahamagara 0788311023 ,ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi mu Ntara y’Amajyepfo.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3dFgs5a

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya karindwi cy’impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zatangiye kwakirwa muri Nzeri 2019 nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye ko u Rwanda ruzatanga ubufasha, zigacumbikirwa mu gihugu mu gihe zigishakisha ibindi bihugu zakwerekezamo.

    Kuva icyo gihe, hamaze kwakirwa ibyiciro birindwi bigizwe n’impunzi 648 utabariyemo abakiriwe kuri uyu wa Gatanu. Muri abo, 462 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira by’igihe kirekire bikabaha ubuhungiro. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibyo ku mugabane w’u Burayi.

    Amasezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

    Ni mu gihe HCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe, babe 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun.

    Impunzi zakiriwe ni icyiciro cya karindwi kigizwe n’abantu 176

    Bakiriwe mu Rwanda mu gihe bategereje ko babona ibindi bihugu baturamo mu gihe kirekire

    Ubwo bari bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe batangiye kwiruhutsa kuko ubuzima bagiye kubamo buhabanye kure n’ubwo bari basanzwe babamo muri Libya

    Buri wese yari afite ibyangombwa bitangwa na HCR bigaragaza ko ari impunzi

    source : https://ift.tt/3DBC0dm

  • Abikorera bagaragaje inyungu bazakura mu imurikabikorwa ry’ubukerarugendo i Cannes – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Ukuboza 2021, nibwo mu Mujyi wa Cannes hatangiye iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM). Ryasojwe tariki ya 9 Ukuboza 2021.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ryitabiriwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari na rwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo ndetse n’abikorera bari muri uru rwego.

    Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, ibintu birigira urubuga ruberamo ibiganiro biteza imbere ubukerarugendo hirya no hino ku Isi.

    Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye yaganisha ku iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ati “Iki gikorwa turimo hano i Cannes, ni igikorwa gikomeye ku bukerarugendo mpuzamahanga, impamvu gikomeye ni uko abacyitabira bose bakora ubucuruzi mu bukerarugendo kandi ubucuruzi buzana ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru ari bo natwe tuba dushaka.”

    Yakomeje avuga ko rizatuma babasha kubona ba mukerarugendo bo mu rwego rwo hejuru, yemeza ko ari amahirwe no ku bandi Banyarwanda bose.

    Ati “Bagenzi bacu tuba tuje guhura ni abantu baba basanzwe bafite abo bakiliya nkumva rero ko ari ikintu gikomeye cyiza kuri twe ari abakora mu bukerarugendo turi kumwe hano ari n’abataje, ari amahoteli, restaurant, utubari bose bibageraho.”

    Yakomeje avuga ko nibura buri muntu witabiriye iri murikabikorwa yahuraga n’abantu 40 kandi bakagirana ibiganiro byaganisha ku iterambere ry’uru rwego.

    Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa rigizwe Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

    Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

    Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari ruhagarariwe na Philbert Ndandali.

    Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye

    Aimable Rutagarama aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable

    Abanyarwanda biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bakuye muri iri murikabikorwa

    Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by’u Rwanda

    Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by’u Rwanda

    Abaryitabiriye beretswe ibyo bashobora gusura mu Rwanda

    Ryabaye amahirwe yo kumenyana hagati y’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo

    Ryabereye mu Mujyi wa Cannes usanzwe ukomeye mu bukerarugendo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3rQlALR

  • 'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko mu rwego kurushaho gukura abaturage mu bukene hongerwa umusaruro, biyemeje ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo muri aka akarere uzaba adatunze (Atoroye) inka, ibi kandi ngo birashoboka kuko mu mwaka umwe gusa aboroye inka biyongereyeho 24.9%

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, mu kiganiro aherutse kugirana n'Abanyamakuru agaragaza ibyagezweho muri gahunda ya VUP.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko biyemeje kwihuta mu iterambere ntaw'usigaye inyuma mu batuye Gisagara, kandi ngo kubigeraho birashoboka.

    Yaravuze ati 'Ubu twafashe gahunda yo kuvuga ngo twihute, abaturage bacu bakire vuba. Uretse izo nkunga bahabwa turavuga ngo gisagara nk'akarere k'icyaro katera imbere gute? Umuturage yatera imbere ate ngo agire ubushobozi bwo kugura, yeze, asagurire n'isoko? Twiyemeje ko tutazarenza imyaka ibiri buri muturage wese wo mu Karere ka Gisagara adafite inka. Twakoze ibarura mu 2020 dusanga 30,5% gusa nibo bafite inka noneho turareba tuti ese umuturage kugirango abe umukungu nibura n'ubwo atagera ku bukire byagenda gute? dusanga nta muntu ushobora kuba umukungu adafite inka. Inka ni uruganda ruzana ifumbire[…]ifumbire niboneka umusaruro ku butaka buto dufite uziyongera.'

    Rutaburingoga Jerome (Hagati) umuyobozi w'Akarere ka Gisagara

    Yakomeje agira ati 'Mu mwaka umwe gusa twiyongereyeho inka 24.9%, ingo 21.884 zabonye inka mu mwaka umwe. Ni ukuvuga ko twarushije inka zose zabonetse kuva gahunda ya Girinka yatangira bivuze ngo abaturage dufite bifitemo n'ubushobozi budasanzwe. Muri iyo gahunda yo kuvuga ngo buri muturage wese yorore dufite imidugudu igera irenga 43 buri muturage wese afite inka[…]icyo duteganya nuko mu gihe kitarengeje imyaka ibiri cyangwa itatu turaba dukubye kabiri cyangwa gatatu ibyo twezaga.'

    'Turava kure, tugeze kure'
    Meya Rutaburingoga yakomeje agaragaza ko iterambere ry'aka karere ryavuye kure uhereye mu 1994.

    Ati 'Mu 1994 abaturage bari bafite amashanyarazi bari 0%, 2010 bari 2% , 2015 twari tugeze kuri 20%, ubu tukaba twarakubye inshuro hafi 50% urumva ko n'ibindi bishoboka[…] muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene turava kure, aho tugeze ni kure kandi haracyari urugendo kuko ntabwo turagera aho dushaka. Twari dufite abatishoboye bagera hafi kuri 50% by'abaturage bose, ariko ubu tugeze kuri 25% akarere ka gisagara niko kari gafite nyakatsi nyinshi mu gihugu zisaga ibihumbi 11,600 kuba uyu munsi wagenda mu karere nta nyakatsi n'imwe ubona  ahantu henshi harabaye imidugudu, ni ikintu ikimenyetso cy'iterambere ry'abaturage. Abari boroye inka bari munsi 10% mu 1994 ariko uyu munsi tugeze kuri 53%, gutura mu midugudu bari banyanyagiye ariko uyu munsi turi hejuru ya 80% batuye mu midugudu, amashanyarazi gisagara twari kuri 0 ariko uyu munsi tugeze kuri 70% mu gihe kitarenze imyaka ibiri tuzaba turi ku 100%.  Akarere ka Gisagara ni urugero rw'ibishoboka muri gahunda za leta zo gukura abaturage mu bukene.

    'VUP yagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage mu bukene'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara yemeza ko kuva muri 2012 hamaze gukoreshwa Miliyari 13,8 Frw yahawe abagenerwabikorwa ba VUP 152, 748 barimo abasanzwe bahabwa inkunga y'ingoboka ya buri kwezi ndetse n'abakora imirimo y'amaboko. Ibi ngo byagize uruhare mu kwihutisha iterambere muri rusange no kuzahura ubukungu bw'abaturage.

    [email protected]

    The post 'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/mu-myaka-ibiri-nta-muturage-wo-mu-karere-ka-gisagara-uzaba-adafite-inka/

  • Umunyarwanda yishwe arashwe n’Abasirikare muri Uganda #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Pacifique Nshizirungu yarasiwe aho banyweshereza ibikomoka kuri peteroli muri aka Karere ka Kiryandongo gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.

    Pacifique Nshizirungu wari umaze igihe aba muri Uganda aho yabanaga n’abo mu muryango we barimo umubyeyi we [Nyina] ndetse n’umuvandimwe.

    Yishwe mu ijoro ryo ku ya 08 Ukuboza aho bivugwa ko yarashwe n’abasirikare agahita yitaba Imana.

    Ni kenshi hagiye humvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda n’abajyayo bamwe bagiye banicirwayo hakaba n’abandi bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda, gikomeje kubanira nabi u Rwanda, cyagaragweho imigambi mibisha yo gutera inkunga bamwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda gusa Leta yacyo yo yakunze kubihakana.

    Ubuyobozi bw’Ibihugu byombi bwagiye buhura ngo buganire ku cyaba umuti w’ibi bibazo ndetse ubwo abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, DRC na Angola bahuriraga i Gatuna/Katuna mu Gashyantare 2020, Uganda yasabwe gusuzuma ibyo ishinjwa n’u Rwanda kandi yasanga bihari ikabihagarika.

    Kuva icyo gihe abakuru b’Ibihugu bahurira i Gatuna, ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda ntibyigeze bihagaragara kuko hari n’imirambo ya bamwe mu Banyaranda yagiye ivanwa muri Uganda ndetse hakaba n’Abanyarwanda benshi bakomeje kwirukanwa muri iki Gihugu cy’igituranyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Umunyarwanda-yishwe-arashwe-n-Abasirikare-muri-Uganda