Blog

  • Birakwiye ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo? – #rwanda #RwOT

    Ni impaka zimaze imyaka isaga 10, ahari abavuga ko kugira ngo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu by’umwihariko abakiri mu mashuri kirandurwe bakwegerezwa serivisi zo kuboneza urubyaro zirimo udukingirizo.

    Ku rundi ruhande imiryango ishingiye ku myemerere, ababyeyi, ndetse n’impirimbanyi z’umuco ntibakozwa ibyo kuba mu kigo cy’ishuri hashyirwa udukingirizo cyangwa izindi serivisi zifasha mu kuboneza urubyaro.

    Imibare y’abangavu baterwa inda ikomeza gutumbagira ndetse by’umwihariko abenshi ni abaziterwa bari mu mashuri.

    Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakoze ubushakashatsi igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda.

    Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, Health Development Initiative (HDI) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko nibura abangavu barenga ibihumbi 15 baterwa inda buri mwaka.

    Kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri, igisubizo ku makuru abana baburanye ababyeyi

    Ku ishuri niho umwana amara amasaha menshi ugereranyije n’iwabo mu rugo. Ibintu benshi bavuga ko ari ababyeyi n’abarimu bose bakwiye gufatanya mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere.

    Nyamara bamwe mu bayobozi b’amashuri cyamgwa ababyeyi ntibakozwa ibyo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’ibyo bagomba kwirinda.

    Mu 2015, hateguwe integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igafasha mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, ECASSA, yo mu 2013, yanzuye ko mu mashuri hagomba gushyirwaho uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Icyo gihe ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zihuriweho zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi, bwagaragaje ko abana barenga 65% batamenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere bayakuye ku babyeyi babo.

    Ni ukuvuga ko ku mashuri no muri bagenzi babo ariho bashobora kwigishirizwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko uburyo bwo kwirinda inda ziterwa abangavu ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi budaheza no kwita ku banyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye muri REB, Ngoga Fixer Eugène, avuga ko nubwo abarimu ari ababyeyi kandi b’Abanyarwanda, usanga hari aho batinya kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere.

    Ati “Habaho umuco, mu muco Nyarwanda ntabwo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibintu bivugwa mu buryo bwa rusange cyangwa ngo bivugirwe ku gasozi, abantu bateraniye hamwe.”

    Yakomeje agira ati “Abarimu na bo ni Abanyarwanda, iyo ukurikije n’igihe tumaze, ntabwo ari bose bashobora kuba babikora kimwe. Ariko ni amasomo agomba kwigishwa.”

    Abanyeshuri bagize icyo babivugaho…

    Abanyeshuri by’umwihariko abangavu baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko kudahabwa amakuru n’ababyeyi babo cyangwa abarimu bibagiraho ingaruka zo guhabwa amakuru atari ukuri na bagenzi babo.

    Bukana Queen wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye rya King David Academy, avuga ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo guterwa inda cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati “Tubibona nk’imbogamizi kuko hari igihe ababyeyi bacu batinya kutuganiriza cyangwa kutugira inama ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, bitugiraho ingaruka kuko hari nk’urubyiruko rutabasha kwirinda bikaba byabagiraho ingaruka mbi.”

    Yakomeje agira ati “Izo ngaruka zirimo nko gutwara inda bakiri bato, kwandura Sida. Numva tuba dukwiye kwigishwa uko twakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ababyeyi bakwiye kumenya ko abana babo bagomba kumenya gukoresha uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha agakingirizo n’ibindi.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko abangavu bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ariko by’umwihariko bigakorerwa mu mashuri kuko ariho bamara igihe kirekire.

    Rukundo asanga kandi ari ngombwa ko mu bigo by’amashuri hashyirwa serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro by’umwihariko udukingirizo kuko usanga abangavu n’ingimbi bakenera gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati “Byadufasha kugabanya za nda zitifuzwa, ubwandu bwa virusi itera Sida. Mu Rwanda dufite amahirwe y’uko igice kinini cy’urubyiruko hafi ya rwose ruri mu mashuri.”

    Twabaha ikaramu, ntitwabaha agakingirizo

    Ngoga avuga ko kuba serivisi zirimo izo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo zashyirwa mu mashuri atari byo byihutirwa ahubwo icy’ibanze ari ukwigisha abana uko birinda.

    Ati “Mu mashuri ntabwo duteza imbere imibonano mpuzabitsina, nta n’amahirwe cyangwa umwanya dukwiye gutanga wo kugira ngo habe imibonano mpuzabitsina.”

    Yakomeje agira ati “Byaba atari byiza aho kugira ngo ibyo wowe utemera, udakora, udashaka ko bikorwa […] twabaha ikaramu, wabaha ikaye ariko ntiwamuha agakingirizo, ubwo ni ukumubwira ngo genda usambane.”

    Kuri we asanga izo serivisi zikwiye gushakirwa ahandi nko mu bigo by’ubuvuzi bishinzwe kuzitanga ndetse ibijyanye no gusambana akavuga ko biramutse bikozwe bidakwiye gukorerwa ku mashuri.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko mu mashuri hakwiye gushyirwa udukingirizo

    source : https://ift.tt/3dFres8

  • Guterres yasabye Isi gushyigikira agaciro k’ikiremwamuntu hirindwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 73 Loni ishyizeho amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

    Yasinywe mu 1948 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, hemeranywa ko nta jenoside izongera kubaho ukundi (nubwo mu Rwanda yahabaye mu 1994).

    Guterres yavuze ko kwimakaza umuco wo kurwanya jenoside no guhana abayikoze bituma harushaho kumvikana ingaruka zayo n’ibigomba kwitonderwa.

    Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye abatuye Isi bananiwe gufatanya ngo bahagarike banarwanye jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara.

    Yakomeje ati “Kugira ngo duhagarike amakosa yakozwe mu bihe byahise, ni ngombwa ko dufatanya gushyigikira uburinganire n’agaciro k’ikiremwamuntu.”

    Umuhango wo kuwizihiza wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, witabirwa n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Loni, banatanga ubutumwa mu izina ry’imigabane inyuranye aho buri wose wari uhagarariwe.

    Hanumviswe ubuhamya bw’urubyiruko rwo mu bihugu byabayemo za jenoside, rusangiza abandi ubuzima rubayemo nyuma yayo, ibyo rushima byagezweho n’inzitizi rugihura nazo.

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rw’u Rwanda rwagaruye icyizere kubera kwisungana, ubuyobozi bwiza no kwiremamo inshuti hagati yabo.

    Ati “Mbere na mbere ikituremamo icyizere n’uko turi kumwe n’ababohoye igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame. Dufite amahirwe yo kuba tukiri kumwe nabo.”

    “Ubutumwa bwo guhagarika Jenoside bakanabanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge byashyizweho na guverinoma hari icyo byaturemyemo. Gusa ikidusubizamo intege cya mbere ni imiyoborere myiza.”

    Gatari yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, yemeza ko hari imikoranire n’inzego z’ubuzima mu guhangana nabyo.

    Yongeye kwibutsa ko kuba ubutabera burambye butaraboneka ngo abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye bagezwe imbere y’inkiko, nabyo bigitera ishavu abarokotse.

    Hashimangiwe ko umuco wo guhana, kurwanya ivangura n’ibindi byose bitandukanya abantu bikwiye kwimakazwa kandi hakabaho ubufatanye kugira Jenoside itazazubira ukundi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza uwo munsi iragira iti “Twibuke inzirakarengane, turwanye jenoside.”

    Magingo aya jenoside zemerwa na Loni ni enye zirimo iyakorewe Abayahudi,iyakorewe Abanya-Arménie, iyakorewe Abatutsi n’iy’Abanya-Cambodge.

    Uyu muhango wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide atanga ubutumwa muri uwo muhango

    Abagize GAERG bifatanyije n’Isi kwizihiza uwo munsi

    source : https://ift.tt/3DHvj9Q

  • Umurambo w’umusore wari umaze iminsi itatu arohamye muri Muhazi wabonetse – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo uwo musore yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kunanirwa koga ngo yambutse ibiti yari avuye gutema.

    Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi rifatanya n’abaturage gushakisha umurambo ariko ntibawubona, nyuma y’iminsi itatu umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa 9 Ukuboza ureremba hejuru y’amazi.

    Abaturage bawubonye nibo bahamagaye inzego z’umutekano zihita zohereza umurambo ku bitaro bya Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yasabye ababyeyi kwitwararika bakarinda abana babo kujya koga mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko bishobora kubakururira urupfu. Yasabye n’abantu bakuru kuhitwararika.


    source : https://ift.tt/3IGyyll

  • Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavanywe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho bari baragiye bafungirwa, bakanakorerwa iyicarubozo.

    Bakigezwa ku mupaka, babanje gusuzumwa COVID-19 hanarebwa niba nta zindi ndwara cyangwa ibindi bibazo baba baragiriye muri gereza zo muri Uganda bari bafungiwemo.

    Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza u Rwanda nabwo rwari rwakiriye abaturage barwo 35 bari birukanwe na Uganda. Mbere yaho nabwo iki gihugu cyari cyirukanye abandi banyarwanda 42.

    Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko benshi muri aba birukanwa, babanza gusabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

    Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byakozwe hagati y’impande zombi nta musaruro byatanze.

    Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/3yggSbn

  • Barasabwa kudahishira ihohoterwa ribera mu bipangu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera.

    Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari mu bipangu by’ingo z’abifite bashobora gusohoka cyangwa gusakuza ngo abantu bamenye ko barimo guhohoterwa.

    Ati “Mu ngo zifite ubushobozi, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ntabwo rivugwa kubera icyubahiro cya ba nyirazo, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu ridashobora gusohoka, ibipangu bibuza inshuti z’umuryango n’abashinzwe umugoroba w’umuryango kwinjiramo, ndetse n’ababirimo bibabuza kujya guterana n’abandi”.

    ‘Federation Handicap International’ ivuga ko mu mirenge itandatu ikoreramo y’uturere twa Rutsiro na Gasabo hamaze kuboneka abakorewe ihohoterwa bagera ku 3,954 kuva mu myaka ine ishize, barimo abagore 2,304 n’abagabo 1,650.

    Uwitwa Kanakuze wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yahohotewe n’umuyobozi w’ikirenga mu idini atashatse kuvuga izina, ngo washatse kumusambanya, yamuhunga (akiri muri icyo gipangu) agafatwa na murumuna we wahise amutera inda.

    Kanakuze (si ryo zina rye ry’ukuri) avuga ko amaze gutwita, uwo muryango wa Pasiteri wamusabye gukuramo inda arabyanga, akagaragaza ko yakorewe amahohoterwa atatu yikurikiranya, byose bitewe no kuba umukozi wo mu gipangu cy’abantu bifite.

    Kanakuze yagize ati “Nagiye kubona mbona umugabo wambaye ubusa(murumuna wa Pasiteri/Bishop) araje muri ‘salon’ aranteruye anjyana mu cyumba turwana, ariko andusha imbaraga”.

    Kanakuze avuga ko nyuma yaho yaje kuva muri ako kazi ajya kwicumbikira mu nzu idakingwa neza, akajya asurwa n’abantu b’ibirara bamutoza kunywa n’ibiyobyabwenge, bituma na we yahinduka umuntu ushobora guhohotera abandi.

    Nyuma yaho ngo yaje kugerwaho n’abakozi ba Federation Handicap International bamushyira mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa baramwigisha, none ubu Kanakuze ni umucuruzi ukomeye w’ibirayi, ubasha kwitunga no gutunga abandi.

    Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yateganyije ko kuva tariki 22 Ugushyingo- 17 Ukuboza 2021 abagize Komite mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera mu turere, bazajya bafata igihe cyo kuganira ku bibazo by’ihohoterwa(cyane cyane iryo gusambanya abana) ndetse n’ibiyobyabwenge.

    MINIJUST ivuga ko mu bagomba kuganirizwa cyane harimo abanyeshuri bagomba kwigishwa kwirinda ibishuko n’ababashuka, ndetse n’abafungiye muri kasho za RIB na Polisi hamwe n’abarimo kugororerwa mu bigo ngororamuco bazasurwa hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwabo.

    source : https://ift.tt/3lQo3C8

  • Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda arizeza guteza imbere ishoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Khan yahuriye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana mu biro bye aho baganiriye ku mishinga itandukanye n’amahirwe aboneka muri iyo Ntara y’Iburasirazuba.

    Guverineri Gasana yeretse Ambasaderi Khan amahirwe ari mu Ntara abereye umuyobozi irimo guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inganda n’ubukerarugendo.

    Ambasaderi Amir Khan yiyemeje ubufatanye mu kuzamura ubuhahirane mu ishoramari.

    source : https://ift.tt/3pMvLhU

  • Inteko rusange ya FERWAFA ishobora kujya yitabirwa n’intoranywa zitwaye neza mu mwaka w’imikino #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Inama y’Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ishobora kuzajya yitabirwa n’abanyamuryango bazajya baba bitwaye neza mu mwaka w’imikino.

    Tariki ya 18 Ukuboza 2021 hateganyijwe Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA, muri iyi Nteko Rusange abanyamuryango bamaze kumenyeshwa bimwe mu biri ku murongo w’ibyigwa nk’uko bisanzwe bigenda.

    Imwe mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa harimo ko nta munyamuryango mushya uzakirwa nk’uko iteko nshingiro ribiteganya, umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David akaba yabwiye ISIMBI ko hari ibikinozwa neza kugira ngo batangire kongera kwakira abanyamuryango bashya.

    Ati 'Inteko Rusange n’uyu mwaka izaba nk’ibisanzwe, abanyaryango bashya ntabwo ari ugupfa kwakira kuko hari ibyo baba basabwa kugira ngo babe bakuzuza, hari n’ibiri kunozwa kurushaho kugira ngo hakirwe abanyamuryango bashya kuko ubu hari ibisabwa biri kunononsorwa kugira ngo ubutaha bazajye bakirwa hari ibikenewe byose babyujuje, niyo mpamvu ubu ntabari ku rutonde.'

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi Nteko Rusange hashobora kuzatangwamo icyifuzo cy’uko Inteko yazajya yitabirwa n’abanyamuryango bitwaye neza (Intoranywa) mu mwaka w’imikino, ni mu rwego ngo rwo kongera ihangana mu makipe ku buryo buri umwe yazajya akora aharanira kugira icyicaro mu Nteko Rusange.

    Kuri iyi ngingo Iraguha David yabwiye ISIMBI ko nta kintu yabitangazaho Inteko Rusange itaraba kuko ngo biramutse bibaye biri no mu byo bifuza, kubivuga bitaremezwa ntacyo byaba bimaze, ngo ni ugutegereza nyuma yayo.

    Ati 'ibyo ngibyo reka tuzabivuganeho nyuma y’Inteko Rusange kuko urumva ko ubu ngubu ibyo naba ngiye kukubwira ntabigira blague, hari Inteko Rusange nyuma twazavugana mukamenya ibyavuyemo n’aho ubu ushaka ko nkubwira imyanzuro? Ibiteganywa?'

    Ibi biramutse byemejwe byaba bihamanye n’amategeko shingiro ya FERWAFA, ingingo ya 11 igaruka k’uburenganzira bw’umunyamuryango cyane mu gace ka mbere igika A, aho ivuga ko abanyamuryango bemerewe kujya mu Nteko Rusange ya FERWAFA, kumenyeshwa mbere ibiri ku murongo w’ibyigwa mu Nama y’Inteko Rusange, kuyitumirwamo ku gihe gikwiye no kuyitangamo ijwi iyo habaye amatora.

    Inteko Rusange ya FERWAFA ishobora kuzajya yitabirwa n’intoranywa gusa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inteko-rusange-ya-ferwafa-ishobora-kujya-yitabirwa-n-intoranywa-zitwaye-neza-mu-mwaka-w-imikino

  • Ikoranabuhanga ryashyizwe muri serivisi ryagabanyije Ruswa- Min. Uwizeye #rwanda #RwOT

    Minisitiri muri Peresidansi rya Repubulika y'u Rwanda Madamu Judith Uwizeye, avuga ko ikoranabuhanga ryagabanyije Ruswa ku kigero gishimishije.

    Muri raporo yamuritswe n'umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere.
    Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y'ibihugu birimo nk'ibirwa bya Seychelles, Botswana n'ibirwa bya Cape Verde.

    Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa wizihizwa tariki 9 Ukuboza buri mwaka,  Minisitiri muri Peresidansi y'U Rwanda Judith Uwizeye, avuga zimwe mu ngamba zakajijwe mu kurwanya Ruswa ari ugukaza ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa birinda ko abantu bahura.

    Yagize ati 'Hari izo ngamba zo gufatikanyiriza hamwe, ariko hari n'ingamba zo gukaza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga kugira ngo turusheho kugabanya cyane guhura kw'abatanga ndetse n'abagenerwa serivisi. Aho dukunda kubona ko haba ibyuho bikomeye cyane bya ruswa. Uko tuzagerageza kugabanya uko guhura ni ko no gutanga ruswa nabyo bigenda bigabanuka.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko kuba akarere kabo kaza ku mwanya wa mbere n'amanota 75% mu kurwanya ruswa, ari imbaraga bashyize mu kugena iminsi itangirwaho serivisi z'ubutaka nk'urwego rukunze kuvugwaho Ruswa.

    Yagize ati 'Mu kurwanya akajagari  twanashyize imbaraga mu gutunganya site, iyo urebye mu karere ka Kicukiro  usanga ariko karere ka mbere gafite site nyinshi zemejwe mu mirenge igifite ubutaka. Iyo hamaze gutunganwa burya akajagari ntikaba kagikunze. Ariko na kwa gutanga amakuru twashyizeho umunsi wihariye wo kubwira abaturage ibigendanye na serivisi z'ubutaka (Ni umunsi wo ku Gatatu), tuwita ameza yihariye yo kubwira abaturage amakuru, ibyo bituma na wawundi wari gushuka umuturage bidashoboka.'

    Urwego rw'Umuvunyi  ruvuga ko  mu rwego rwo kurandura Ruswa burundu hashyizweho ahri ingamba zitandukanye zashyizweho harimo n'amategeko.

    Nirere Madeleine ni umuvunyi mukuru yagize ati 'Twaganiriye ku bijyanye n'imyubakire n'imitangire y'ibyangombwa, aho hagaragajwe ibyuho n'ingamba. Twasanze kongera kurangwa n'imico myiza ariko n'uburyo bw'imyitwarire iboneye nk'urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda gutwara inda imburagihe n'ibindi. Ibyo twasanze byose bigomba kugendana cyane cyane no kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda, ni byo twasanze mu by'ukuri ari yo nkingi yo kuzakura neza igihugu kirinda ruswa kikimakaza imiyoborere myiza.'

    Leta y'u Rwanda yihaye intego ko byibuze mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba  rugeze ku gipimo cya 92.5% mu bijyanye no kurwanya ruswa, mugihe kuru ubu ruri ku gipimo cya 86.5%.

    Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa hanahembwe abanyamakuru  n'uturere twahize utundi mu kuyirwanya.

    AGAHOZO   Amiella

    The post Ikoranabuhanga ryashyizwe muri serivisi ryagabanyije Ruswa- Min. Uwizeye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/ikoranabuhanga-ryashyizwe-muri-serivisi-ryagabanyije-ruswa-min-uwizeye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikoranabuhanga-ryashyizwe-muri-serivisi-ryagabanyije-ruswa-min-uwizeye

  • Mu myaka ibiri mu Rwanda hiyahuye abantu 576 biganjemo abagabo bagize 82%- RIB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havugwa ibikorwa byo kwiyahura birimo n’ibikorerwa ahantu hasanzwe ari nyabagendwa ku ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro imaze kwiyahuriraho abantu bane barimo umugabo wahiyahuriye muri iki Cyumweru.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko isesengura ryakozwe n’uru rwego, mu myaka ibiri ya 2019-2020 ndetse na 2020-2021, hiyaguye abantu 576.

    Avuga ko muri iri sesengura kandi, basanze impamvu zibitera zitandukanye zikaba ziyobowe n’ibibazo by’amakimbirane cyangwa ihohoterwa ryo mu miryango bigize 28% hagakurikiraho uburwayi bwo mu mutwe bufite 8%, hakaza no kwiheba n’ahaginda gakabije bifite 4%.

    Ku bijyanye n’ibyiciro by’imyaka, abenshi mu biyahura ni abari hejuru y’imyaka 50 bari ku kigero cya 28% hagarukiraho abari hagati y’imyaka 18 na 25.

    Ati 'Noneho iyo ukoze isesengura ushingiye ku gitsina, abagabo ni b benshi ku kigero cya 82%, abagore ni 18%.'

    Dr Murangira avuga ko nubwo amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wiyahuye cyangwa wagerageje kubikora ariko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo y’ 116 riteganya ibihano ku muntu ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura.

    IKIGANIRO KIRAMBUYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-myaka-ibiri-mu-Rwanda-hiyahuye-abantu-576-biganjemo-abagabo-bagize-82-RIB

  • Miss World 2021: Miss Ingabire Grace yatsinzwe agace ka 'Head to Head challenge' #rwanda #RwOT

    'Head to Head Challenge' ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n'abaryitabiriye.

    Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n'uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.

    Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.

    Ubwo abategura iri rushanwa batangazaga abatsinze 'Head to head challenge' ritanga 16 binjira mu cyiciro cya nyuma badakoze ikindi kizamini, Ingabire Grace ntiyabashije kuza mu bitwaye neza kuko mu itsinda ryabo hatsinze umunya-Colombia.

    Guhera mu itsinda rya mbere kugeza mu rya 16, abakobwa batsinze irushanwa rya 'Head to Head Challenge' ni abaturuka muri; Nepal, Indonesia, Paraguay, Cayman Island, Venezuela, Trinidad&Tobaco, Mongolia, Botswana, Vietnam, Cameroon, Philippines, Mexico, Colombia, Côte d'Ivoire, Nicuragua na Haiti.

    Iri rushanwa ubusanzwe ritanga amahirwe muri Miss World, kuko abakobwa baritsinze bahita binjira muri Top40 nta yandi mananiza.

    Amasura y'abakobwa batsinze mugace ka Head to Head Challenge
    Aba uko ari 16 bamaze kubona itike biyongeraho abandi bagenda bitwara neza mu marushanwa atandukanye, hakaboneka 40 bajya mu cyiciro cya nyuma ari nabo bahatanira ikamba rya Miss World.

    Muri ibi byiciro harimo ibyamaze guhatanirwa nk'umukobwa uhiga abandi kugira impano (Ingabire ntiyabashije kugaragara mu batsinze), uhiga abandi mu kumurika imideli ryegukanywe n'umunya Côte d'Ivoire, mu gukora sport (utaratangazwa) aba baziyongeraho n'abandi bazagenda batsinda mu byiciro bitandukanye.

    Byitezwe ko irushanwa rya Miss World riri kubera muri Puerto Rico rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2021 hakamenyekana uwambitswe ikamba ku nshuro ya 70.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-uhagarariye-u-rwanda-mu