Blog

  • Kanis Retail Rwanda Ltd yifashishije ubucuruz… – #rwanda #RwOT

    Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga abantu benshi bamaze kuriyoboka aho usanga baryifashisha mu bintu binyuranye bakenera bya buri munsi birimo no guhaha. Mu gihe abantu batakibona umwanya uhagije wo kujya mu masoko guhaha ibyo bakeneye aho basigaye bakoresha murandasi bagahaha ibyo bashaka, niyo mpamvu Kanis Retail Rwanda Ltd ikora ubucuruzi kuri murandasi yorohereje abanyarwanda mu kugezwaho ibicuruzwa mu gihe gito.

    Kanis Retail Rwanda Ltd, kompanyi nshya ikorera ubucuruzi kuri murandasi icuruza ibintu byinshi binyuranye birimo ibikoresho bya Electronic, imyenda y’abana, imyenda y’abantu bakuze yaba abagabo n’abagore, ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho byo mu biro, ibikoresho bya siporo n’ibindi byinshi binyuranye. Kanis Retail Rwanda Ltd ikaba ifite intego yo kugeza ibicuruzwa byabo mu gihe gito ku bantu babiguze binyuze kuri murandasi.

    Mu gihe usanga akenshi kubona ibyo waguze kuri murandasi bifata igihe cyangwa bitinda kukugeraho, ibi ni byo Kanis Retail Rwanda Ltd yakemuye kuko igeza ibintu ku babiguze ikabibagezaho mu mwanya muto kandi bikabagereraho igihe nk’uko Patel Kalpesh wayishinze yabitangaje ko intego yabo ari ukwihutisha guha ibicuruzwa ababagana kuri murandasi.

    Patel Kalpesh yagize ati: ”Nakoze Kanis Retail Rwanda Ltd ngira ngo tubere igisubizo ku bantu batabasha kugezwaho ibintu mu ngo zabo nk’uko bikwiye, nayikoze ngira ngo bazabashe kubona ibicuruzwa byiza biramba kandi bibagereho mu gihe gito”.

    Kugeza ubu Kanis Retail Rwanda Ltd ifite ibicuruzwa bigera kuri 5400 ku rubuga rwabo ari rwo www.kanis.rw aho umuntu wese arusura akabasha guhaha ndetse ku bijyanye no kwishyura Kanis yorohereje abantu kuko bashobora kwishyura bakoresheje MTN Mobile Money. Ku bifuza ibicuruzwa by’ibiribwa nabo bashobora kubigura kuri www.kanisfood.com.

    Uretse kuba inacuruza kandi Kanis Retail Rwanda Ltd yorohereje n’abacuruzi bifuza kuba bacuruzaho ibintu byabo aho bashobora gusaba ubufatanye babinyujije kuri www.kanis,rw maze bakabasha kuba nabo bacuruza bakanageza ibintu ku bakiriya babo mu gihe gito. Kugeza ubu Kanis Reatail Rwanda Ltd ibasha kuba yageza ibicuruzwa ahantu hose mu mujyi wa Kigali.

    Bimwe mu byo wagurira kuri Kanis.rw

    Mika Standing Cooker iragura 632,500 Frw yonyine

    Blueflame cooker iragura 190,000 Frw

    Ku mafaranga ibihumbi 242 Frw wabasha kugura iyi Mika Water Dispenser ikonjesha ikanashyuhisha amazi

    Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho wabisanga kuri Kanis.rw

    Ipaki y’udupfukamunwa tugera kuri 50 iragura 6,500 Frw

    Imishani ifura iragura ibihumbi 440 Frw yonyine

    Refrigerator nziza iragura 374,000 Frw

    Ku mafaranga yawe ibihumbi 130 Frw wagura iyi ndangururamajwi (Speaker)

    Ibihumbi 19 Frw yonyine babasha guhaha ibi bisorori

    Parufe nziza y’abagabo yitwa ‘Hemani Reine Du Jardin’ iragura 58,000 Frw

    Parufe nziza y’abagore yitwa ‘Carlo Bossi 555’ iragura 40,000 Frw

    Apple Imac nshya barayiguhera 2,821,500 Frw

    Ku mafaranga yawe 145,000 Frw yonyine wabona Printer muri kanis.rw

    Amata y’Ikivuguto cya Nyanza ni 3,700 Frw kuri Litiro eshanu

    Icupa rimwe rya Hennessy Vs Cognac ni 99,000 Frw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112428/kanis-retail-rwanda-ltd-yifashishije-ubucuruzi-bwo-kuri-murandasi-irageza-ibicuruzwa-ku-ba-112428.html

  • Kayitare Wayitare Dembe ugiye kugaruka muri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye   mu ndirimbo ‘Abana ba Afurika’, amaze umwaka asa n’uwasubitse muzika. Aganira na InyaRwanda, yagarutse mu gusubukura muzika n’impamvu nyamukuru yatumye adashaka umugore. Kayitare witegura gushyira hanze indirimbo nshya yise’ Mugore mwiza’ yemera ko igihe cy’umuntu kiba kitaragera ngo umuntu afate umwanzuro.

    Mu magambo ya Kayitare Wayitare, yagize ati: 'Umuziki umba mu maraso , nitegura gushyira hanze indirimbo ‘Mugore mwiza’, benshi bambaza impamvu ntarashaka umugore kandi mfite ubushobozi, kandi mu byukuri ubushobozi bambonamo sindabushyikira. Buriya njyewe  ndatangaje cyane, mfite urusoro rumwe niyo mpamvu nabyaye umwana umwe, kuba kandi ntarazana umugore igihe ntikiragera ndacyabyigaho'.

    Abajijwe uwo yabyaranye nawe umwana w’umukobwa, yagize ati: ‘Uwo twabyaranye arahari kandi mfite urugo mbamo n’umwana wanjye ariko nyina  duhuzwa n’umwana gusa’. Ku byo ahugiyemo muri iyi minsi, Kayitare yavuze ko kubera aririmba amahoro no kuyakunda yashinze ikigo ‘Amahoro Human Respect’, ikigo cy’uburenganzira bwa muntu n’ubuzima kisangamo abantu bingeri zose bagaragara mu miryango runaka bahezwa, aho kimaze imyaka umunani giharanira uburenganzira bwa muntu.

    Kayitare Wayitare Dembe aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Slay Queen’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112454/kayitare-wayitare-dembe-ugiye-kugaruka-muri-muzika-yavuze-impamvu-itangaje-ituma-atarashak-112454.html

  • Katrina Kaif wakunzwe muri filime z'igihinde yarushinganye n'umugabo bahuje umwuga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filimi uri mu bakunzwe cyane muri Bollywood witwa Katrina Kaif yashyingiranwe n'umukunzi we witwa Vicky Kaushal nawe usanzwe ari umukinnyi wa Filimi.

    Aba bombi bashyingiranywe mu birori bibereye ijisho byabereye kuri Six Senses Fort Barwara muri Rajasthan ku wa kane.

    Nubwo amashusho ya mbere y'ubukwe bwabo yashyizwe hanze n'aba paparazzi, uyu mugeni yashyize kuri Instagram ye amafoto meza yabo

    Nubwo ibirori byabo byabaye imiryango ifunze,aba bombi bakoze ubukwe bw'igitangaza bagendera mu ndege ya kajugujugu.

    Katrina Kaif yanditse kuri Instagram ati: “Urukundo no gushimira nibyo gusa biri mu mitima yacu kubera ibintu byose byatugejeje aha.Turifuza urukundo rwanyu n'imigisha ubwo dutangiye uru rugendo rushya turi hamwe.”

    Katrina Kaif ni umwe mu bakobwa bubatse izina muri sinema z'Igihinde by'umwihariko muri filimi zakunzwe nka Humko Deewana Kar Gaye ari kumwe na Akshay Kumar,Dhoom 3,Apne n'indi yakunzwe cyane yitwa Jab Tak Hai Jaan yakinannye n'umunyabigwi muri Filimi z'ibihinde Shah Rukh Khan.

    Katrina Kaif w'imyaka 38 ufite inkomoko mu Bwongereza, yahoze ari umunyamideli mbere y'uko yinjira mu gukina filimi z'Igihinde muri 2003.





    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/katrina-kaif-wakunzwe-muri-filime-z-igihinde-yarushinganye-n-umugabo-bahuje

  • Gasana Alfred wari ukuriye urwego rw'umutekano imbere mu gihugu muri NISS yagizwe Minisitiri w'Umutekano #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021, yashyize Bwana Gasana Alfred ku mwanya wa Minisitiri w'umutekano mu Gihugu. Ni nyuma y'igihe iyi Minisiteri isa n'itariho kuko uwayiherukagamo ni Gen. Patrick Nyamvumba.

    Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'intebe byashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki gicamunsi, rivuga ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yashyizeho Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Bwana Alfred Gasana.

    Bwana Gasana Alfred, wagizwe Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, ahawe uyu mwanya nyuma y'amezi arenga 19 iyi Minisiteri isa n'itariho kuko yaherukaga kuyoborwa na Gen. Patrick Nyamvumba wakuwe kuri uyu mwanya mu kwa Kane kwa 2020. Kuva icyo gihe nta Minisitiri wari warigeze ushyirwaho.

    Dore itangazo ry'ibiro bya Minisitiri w'intebe uko rivuga;

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/gasana-alfred-wari-ukuriye-urwego-rwumutekano-imbere-mu-gihugu-muri-niss-yagizwe-minisitiri-wumutekano/

  • Umurenge wa Kigali: Bamaze amezi abiri basaba gusanirwa inzu, amaso yaheze mu kirere #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mudugudu wa Makaga, mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Kigali bavuga ko bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe nuko zatangiye gusenyuka, kandi ngo bamaze amezi abiri, basaba ko basanirwa inzu zabo ariko ngo barategereje baraheba.

    Ukinjira muri uyu mudugudu urabona amwe mu mazu yatangiye kwiyasa, andi amatafari yarasenyutse agwa imbere mu nzu, kubera umuyaga n'imvura ubu ntarasakarwa.

    Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n'itangazamakuru rya Flash baravuga ko hashize amezi abiri bagejeje iki kibazo mu buyobozi ariko ngo nta isubizo barahabwa.

    Barasaba ko basanirwa amazu yabo kuko bafite impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga

    Mpayana Leonard Yagize ati 'Twatujwe hano turi imiryango itishoboye, noneho inzu zikagenda zigwa, mpamagara Akarere, mpamagara umurenge, mpamagara na Minaloc,  ariko nta gisubizo bampaye. Nari mu nzu itafari ringwaho, nta kindi nkeneye n'ubuvugizi ndagira ngo nsanirwe inzu yanjye kuko ndara aho bwije ngeze.'

    Mugenzi we nawe inzu yasenyutse Yagize ati 'Inzu yanjye yaragurutse nyereka abo ku murenge, bivuze ko umuyaga ugarutse ni ukuvuga ko inzu yahita igenda kandi nta bushobozi mfite. Uwo tubana afite ubumuga ntiyabasha gusana, nta bushobozi dufite. Turifuza ko bazidusanira bakadushyiriramo isima n'umucanga n'ubuyobozi burabizi.'

    Munyana Annonciata Yagize ati 'Niba inzu yarasenyutse, mu gihe cy'izuba bisobanuye ko izi nzu  zasondetswe. Twebwe dukeneye ubuvugizi bw'inzego zo hejuru, basondetse ubuyobozi bubireba ariko nta buyobozi dufite.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigali Bwana Ntirushwa Christophe, avuga ko ikibazo cy'inzu zasenyutse bazi ari ebyiri gusa, kandi ziri gusanwa, ibindi bakazabikurikirana.

    Yagize ati 'Inzu 2  zagize ibibazo by'ibiza ko turimo tuzisana? Zigomba kuba zanarangiye. Ubwo nabo ikibazo nikiragaragara tuzazisana.'

    Imiryango ituye muri uyu mudugudu wa Makaga igera kuri 96, abahatuye bavuga ko izi Nzu zubakiwe iyo imvura iguye ibisenge bikunze kuguruka, ubuyobozi bugaragaza ko butigeze bubimenyeshwa.

    AGAHOZO AMIELLA

    The post Umurenge wa Kigali: Bamaze amezi abiri basaba gusanirwa inzu, amaso yaheze mu kirere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/umurenge-wa-kigali-bamaze-amezi-abiri-basaba-gusanirwa-inzu-amaso-yaheze-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umurenge-wa-kigali-bamaze-amezi-abiri-basaba-gusanirwa-inzu-amaso-yaheze-mu-kirere

  • Rocky yavuze ikintu yicuza, asubiza Papa Cyangwe ngo niba ari we yabwiraga amagambo nk’ariya akakaye (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Marc wamamaye mu gusobanura Filime nka Rocky Kirabiranya, avuga ko ikintu kimwe yicuza ari uko atari afite ubushobozi burenze bwo kuba yashyira Papa Cyangwe ku rwego rwo hejuru bakaba batandukanye uyu muhanzi ari ho ari nubwo n’aho avuga ko ari heza.

    Iminsi 2 irashize Rocky na Papa Cyangwe beruye ko batandukanye. Byatangiye Papa Cyangwe avuga ko bahinduye imikoranire ariko bakiri kumwe, icyo gihe Rocky nibwo yahise asohora itangazo avuga ko uyu muhanzi yamusezeyeho ahitamo kumurekura, Papa Cyangwe na we yahise ajya kuri Twitter ye avuga ko atigeze asezera ndetse avuga ko abantu bakunda kwigira beza.

    Ibi ariko byari byabanjirijwe na post ya Papa Cyangwe ya tariki ya 24 Ugushyingo yashyize kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi 'Nyaza’, 'Niki Niki’, 'Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, 'Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna’ yakoranye na Logan Joe.

    Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang’.

    Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

    Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

    Mu kiganiro Rocky yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atakwemera ko ari we yabwiraga aya magambo, gusa ngo aramutse abaye ari we yabwiraga yabyemera kuko n’ubundi nta mafaranga menshi yari aifte yo kumushoraho.

    Ati 'Abaye ari njye yabwiraga nahita mbyemera kuko ibintu ntabwo n’ubundi biri ku rwego rwo hejuru cyane, ibintu koko byanjye yambwiraga ngo nimbigumane ntabwo birenze ariko byagira umuntu, umuntu urenze (umuntu wa danger), urumva niba hari aho byamukuye bikagira aho bimugeza, ntabwo yari akibikeneye nk’uko yavuze.'

    'Nimba yaravuze ngo gumana ibyawe, akeneye ibirenze kuri ibyo byanjye kandi nanjye ari byo mwifuriza, ntabwo yahora ku bintu bimwe kuko njyewe icya mbere nta mafaranga ngira, ntabwo mfite amafaranga menshi yo kumena mu muziki, hari abantu bafite amafaranga, njye ibyo namukoreye ni ibyo nari nshoboye.'

    Yakomeje avuga ko ku giti cye nta kintu yabwira abantu yapfuye na Papa Cyangwe kuko nta kintu yapfa na murumuna we kuko ariko amufata.

    Ati 'Ntabwo mbizi. Nta kintu napfa n’uriya mwana kuko Papa Cyangwe ndamuruta, umuntu wese tuziranye uba muri uru ruganda rw’imyidagaduro, cyangwa urukoramo cyangwa utuba hafi azi ko umuntu wa mbere mba mvuga neza, mba mvuga ngo murumuna wanjye azi ko ari uriya mwana, nta kintu napfa na we.'

    Rocky Kirabiranya avuga ko ikintu kimwe yicuza mu mubano we na Papa Cyangwe ari uko nta mafaranga menshi yari afite ngo amushyire ku rwego rurenze urwo ari ho.

    Ati 'Nicuza ko ntari mfite ubushobozi bwinshi bw’amafarango ngo mushyire ku rundi rwego rurenze, iyo nza kuba mfite amafaranga menshi ntabwo yari kuba yaramamaye bigarukiye hano, yari kuba ari hejuru cyane.'

    Nyuma yo gutandukana na Papa Cyangwe, Rocky binyuze muri Rocky Entertainment bahise basohora indirimbo nshya 'Ubahwa’ ya Emeline Penzi, umuhanzikazi mushya muri iyi nzu ireberera inyungu abahanzi.

    Rocky avuga ko nta kintu na we azi yapfuye n’uyu muraperi Papa Cyangwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rocky-yavuze-ikintu-yicuza-asubiza-papa-cyangwe-ngo-niba-ari-we-yabwiraga-amagambo-nk-ariya-akakaye-video

  • Ihere ijisho uburanga bw'abanyampinga bahagarari u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza atandukaye ari kuba[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hari kuba amarushanwa y'ubwiza atandukanye akomeye ku Isi , Hari bayanyampinga b'u Rwanda baruserukiye bashaka inkuga yaburi munyarwanda wese ,kugirango bakomeze guhesha ishema igihugu cyabo .

    Muri abo banyampinga twavugamo Ingabire Grace ahagarariye u Rwanda muri Miss World iri kuba kunshuro ya 70 iri kubera Mu gihugu cya Puerto Rico , Umunyana Shanitah witabiriye irushanwa rya miss Miss East Africa ryateguwe n'abarimo uwabye nyampinga w'u Rwanda muri 2016 Miss Mutesi Jolly na Umwiza Phiona witabiriye Miss University Africa iri kubera mu gihugu cya Nigeria.

    Miss Grace yamaze kugera aho abanyarwanda n'inshuti zarwo babasha kumushyigikira kugirango azaheshe u Rwanda ishema muri aya marushanwa ya Miss Wolrd , binyuze mu gushyira 'Mobistar' muri telephone (download mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n'amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.

    Naho gushyigikira Umunyana Shanita na Umwiza Phiona n'ukwifashisha imbuga nkoranyambaga z'amarushanwa bahatanyemo ukagaragaza ko ubashyigikiye, binyuze mu gukunda amafoto yabo ibizwi nka 'Like', ugutanga ibitekerezo bizwi (Nka Comment) n'ibindi.

    Umunyana Shanita uri guhatanira ikamba rya Miss East Africa
    Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw'imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-abanyampinga-bahagarari-u-rwanda-mu-marushanwa-y

  • Amagambo yavuzwe na Papa Francis ku cyaha cy'ubusambanyi akomeje kwibazwaho na benshi #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yagarutse cyane mu binyamakuru kubyo yavuze ku cyaha cy'ubusambanyi, avuga ko 'atari cyo kibi cyane', nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters. Ni nyuma yo kwegura k'Umusenyeri mu Bufaransa.

    Kuwa mbere ari mu ndege, Papa Francis yabibwiye abanyamakuru bagendana ari mu rugendo agana muri Cyprus n'Ubugiriki ubwo yariho agira icyo avuga ku kwegura kwa Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit.

    Ibyo yatangaje, biri kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru ku isi no kumbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize Musenyeri Aupetit yatanze ubwegure bwe bwemerwa na Papa.

    Impamvu zo kwegura kwe nkuko BBC ibitangaza, ntizatangajwe byeruye ariko byakomeje kunugwanugwa ko zirimo umubano udasanzwe yagiranye n'umugore mbere y'uko agirwa Arkepiskopi wa Paris.

    Kuri ibyo, Papa Francis yavuze ko yemeye ukwegura kwa Aupetit kubera ko atakoze icyaha ahubwo kuko ibyamuvuzweho byatumye adashobora gukomeza gutegeka diyoseze.

    Muri video yatangajwe, Papa Francis yumvikanye avuga ko ibyaha by'umubiri koko ari ibyaha ariko bidakomeye nk'ibyaha nk'urwango no kwikuza.

    Musenyeri Aupetit yasabye imbabazi kubera uwo mubano we n'umugore. Amategeko y'abihaye Imana muri Gatolika ababuza gushaka umugore. Aupetit w'imyaka 70 yahakanye ko yagiranye imibonano mpuzabitsina n'uwo mugore utaratangajwe, ariko yemeye ko imyifatire ye ishobora kuba itari isobanutse.

    Papa Francis yabwiye abanyamakuru ati: 'Byari ukurenga ku itegeko rya gatandatu (Ntugasambane) ariko si ryose, gukorakora gutoya rimwe, massage ku munyamabanga we, ni ibyo ashinjwa…Aho hari icyaha ariko si cyo kibi cyane'.

    Yongeyeho ko buri wese ari umunyabyaha, nawe ubwe. Ati: 'Yaciriwe (Aupetit) urubanza, ariko na nde? N'ibivugwa na rubanda, n'ibihuha…ntiyari agishobora gutegeka'. Yongeraho ati: 'Nemeye kwegura kwa Aupetit bidashingiye ku ukuri kwa altari, ahubwo ku ukuri kwa altari y'uburyarya.'

    Papa yavuze ko atarabona amakuru yose arambuye kuri kiriya kibazo, ariko azayahabwa n'abasenyeri b'Ubufaransa ubwo bazasura Vatican ngo baganire kuri raporo iheruka ku myifatire mibi ivugwa ku bihaye Imana.

    Kuwa gatanu w'icyumweru gishize, Padiri Wenceslas Munyeshyaka w'umunyarwanda, yahagaritswe ku kuba Padiri wa paruwasi ya Brionne nyuma y'uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z'ubutegetsi ko ari se w'umuhungu wavutse mu kwa karindwi 2010.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/amagambo-yavuzwe-na-papa-francis-ku-cyaha-cyubusambanyi-akomeje-kwibazwaho-na-benshi/

  • Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka igonga umuntu ahita ajyanwa kwa muganga (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Imodoka y’ikipe ya Kiyovu Sports, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakoze impanuka i Nyamirambo aho yagonze umuntu wagendaga n’amaguru agakomereka ku kuguru.

    Iyi mpanuka amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos, yari itwaye abakinnyi b’iyi kipe gukora imyitozo kuri Stade ya Kigali yitegura umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona bazakinamo na Gasogi United ku Cyumweru.

    Iyi modoka yaje kugira ibyago umushoferi agonga umunyamaguru wahise akomeka ku kuguru, bahise bitabaza polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Polisi yaje irapima maze uyu mugabo wagozwe ajyanwa kwa muganga ni mu gihe imodoka nayo yakomeje itwara abakinnyi gukora imyitozo.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo yumve niba bakurikiranye uwo muntu wajyanywe kwa muganga n’uko yaba amerewe, ntibyakunze kuko perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Yakoreye impanuka Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos

    Uwo mugabo wicaye ni we wagonzwe

    Polisi yahise ihagera irapima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-ya-kiyovu-sports-yakoze-impanuka-igonga-umuntu-ahita-ajyanwa-kwa-muganga-amafoto-video

  • Kenya: Hitezwe kandidature ya Raila Odinga mu matora ya 2022 #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abambari ba Raila Odinga buzuye muri stade ya Kasarani mu munsi ukomeye, ahuriramo n'abambari ba perezida uhuru Kenyatta, aho ashobora gutangaza ko aziyamamariza gutegeka iki Gihugu mu mwaka utaha wa 2022.

    Ibitangazamakuru byo muri Kenya byanditse ko uyu umwanzuro witezwe kuva mu ihuriro rya Azimio la Umoja riri kubera kuri stade ya  Kasarani mu murwa mukuru Nairobi, rihuje abasaga 60.000.

    Azimio la Umoja  ni  ihuriro rihuriweho nabo mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) rya Odinga  n'abambari ba Perezida Uhuru Kenyatta, rigamije gushyira hamwe imbaraga mu gushyigikira Raila Odinga mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2022 gusa.

    Raila Odinga yabwiye Citizen TV ko agereranya igikorwa kiri kuba uyu munsi nk'ubukwe, bityo ko abanya-Kenya bagomba kubitegerezanya amatsiko, kuko haza kuvamo ibizakemura ibibazo byinshi bibangamiye igihugu.

    Odinga yakomeje avuga ko nubwo uyu mwaka wa 2021 waranzwe n'ibibazo byinshi, ariko ngo amakuba abanziriza umunezero kandi umucyo ugiye gutangira kugaragara kuva mu mpera z'uyu mwaka.

    Mbere yo kwerekeza i Kasarani, Odinga na we yashimangiye ko iryo huriro ryashakaga guharanira ubumwe bw'Abanyakenya bose, harimo n'abo bahanganye ku buryo ibizakemurwa byose bizibanda ku guhuza igihugu muri rusange.

    The post Kenya: Hitezwe kandidature ya Raila Odinga mu matora ya 2022 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/kenya-hitezwe-kandidature-ya-raila-odinga-mu-matora-ya-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-hitezwe-kandidature-ya-raila-odinga-mu-matora-ya-2022