Blog

  • Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.

    Muhayimana: Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n'abacuti be. Aransatira muri (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.

    Umugore: Ni umubeshyi[…]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[…]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.

    Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.

    Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.

    Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya,  ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.

    Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?

    Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

    Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.

    Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.

    Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[…]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/uwahoze-ari-umugore-wa-muhayimana-yatanze-ubuhamya-bushinja-umugabo/

  • ‘Icyaha cyo gusambana ntabwo gikaze cyane, n… – #rwanda #RwOT

    Papa  Francis aganira n’abanyamakuru yavuze ko “ibyaha by’umubiri atari byo bikomeye” igihe yasabwaga kugira icyo avuga kuri Musenyeri Mukuru wa Paris weguye, Michel Aupetit, nyuma y’ibitangazamakuru bivuga ko hari umubano yari afitanye n’umugore, yari yarabihakanye yivuye inyuma ariko ageze aho afata umwanzuro wo kwegura anemera ko ahari bityo ko atabaho mu buzima bwa Gisenyeri kandi akunda.

     Ubwo Papa Francis yaganiraga n’itangazamakuru, yabajijwe icyaha abona kuri Michel Aupetit wahisemo kwegura aho gukomeza imirimo ye, mu nkuru ya  timesofisrael, Papa yavuze ko atibaza icyatumye Michel Aupetit yegura ku mirimo ye. Yagize Ati: 'Ndabaza nti, Aupetit yakoze iki cyari gikomeye kuburyo yagombaga kwegura, Niba tutazi icyo kirego, ntidushobora kumwamagana'. Papa yongeyeho, asaba abanyamakuru gukora iperereza ubwabo.

    Musenyeri Michel weguye ku mirimo ye kuko afite umugore bakundana

    Uyu muyobozi w’idini Katolika ku isi, yongeyeho ko Musenyeri Aupetit yamaganwe n’ibitekerezo rusange, ibihuha. bityo ariyirukana ati ‘Ariko yakoze iki?' Kubyo kuba Michel Aupetit yarihishaga agasambana ,aha Papa yagize ati'Icyo ni icyaha ariko ntabwo gikomeye cyane kuko ibyaha by’umubiri ntabwo bikomeye cyane, Aupetit ni umunyabyaha nkanjye  kimwe na Petero ' .

    Papa Francis abona icyaha cyo gusambana kidakomeye cyane kurusha ibindi byaha byo ku isi, anavuga ko ababikora ari abanyabyaha nkawe ndetse na Petero Intumwa ya Yezu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112460/icyaha-cyo-gusambana-ntabwo-gikaze-cyane-ni-umunyabyaha-nkanjye-na-petero-papa-francis-avu-112460.html

  • Alfred Gasana yagizwe Minisitiri muri Minisit… – #rwanda #RwOT

    Gasana wagizwe Minsitiri ni umwe mu bagabo b’inararibonye mu bijyanye n’umutekano, umwanya ashyizweho avuye mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (NISS).

    Aho akaba yari akuriye agashami gashinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu, umwanya yashyizweho nyuma yo kuba umwe mu bagize Inteko ishingamategeko.

    Si iyo mirimo yonyine yakoze kuko yagiye akora no mu zindi nzego zinyuranye z’igihugu mu bihe bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112455/alfred-gasana-yagizwe-minisitiri-muri-minisiteri-yumutekano-yongeye-gusubizwaho-112455.html

  • Kenya: Odinga aziyamamariza umwanya wa Perezida muri 2022 #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki benshi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Raila Odinga nka kandida Perezida, mu matora y'umwaka utaha ndetse yatangiye kugereranwa na Nelson Mandela wa Kenya.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko umuhango wo kwemeza Odinga nk'umukandida wabereye ahitwa Kasarani muri Nairobi.

    Ubuhamya bwatanzwe yaba abataravugaga rumwe nawe ndetse n'abaturage, bahuriza kukuba ariwe muntu ushoboye gukorera mu ngata Perezida Uhuru Kenyatta, wari umaze imyaka 10 ategetse igihugu.

    Nka David Murathe visi perezida w'ishyaka Jubilee riri ku butegetsi, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gukosora imvugo nyinshi mbi, zakoreshejwe kuri Odinga mu myaka yashize.

    Bwana Odinga yiyamamaje inshuti Eshatu zose atsindwa amatora atavugwagaho rumwe, bavuga ko yibwe amajwi.

    Senateri Gedion Moi uri mubashakaga guhangana na Odinga, yavuze ko nta wundi mukandida abanya-Kenya bakwiye kujya inyuma, uretse uyu wahoze ari minisitiri w'Intebe.

    Amatora kuri Kenya ari muri Kanama umwaka wa 2022.

    Uku kuba Raila Odinga yemejwe ku mugaragaro nka kandida w'ishyaka ODM asanzwe ashyigikiwe n'ubutegtesi, bivuze ko ahanganye na William Ruto usanzwe ari visi perezda.

    Mu buhamya abaturage batanze bagaragaza ko bafite inyota ya Raila Odinga, ngo kuko yemeye guca bugufi agahana ikiganza cy'amahoro na Uhuru Kenyatta muri 2018.

    ibi ngo byagaragaje ko ari umuntu urajwe ishinga no kubanisha abanya-Kenya.

    The post Kenya: Odinga aziyamamariza umwanya wa Perezida muri 2022 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/kenya-odinga-aziyamamariza-umwanya-wa-perezida-muri-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-odinga-aziyamamariza-umwanya-wa-perezida-muri-2022

  • Uwimana w'imyaka 22 agiye gushyingiranwa n'umusaza umurusha imyaka 56 bamaze imyaka 4 bakundana #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Uwimana Claudine w'imyaka 22 yongeye gushimangira ko urukundo nyarwo rutareba imyaka,ubukungu,isura n'ibindi ubwo yemeraga kuba umugore wa Nkurikiyinka David w'imyaka 76 bari bamaze imyaka 4 bakundana.

    David arusha imyaka 54 umugore we ukiri muto kandi benshi bibeshya ko uyu ari sekuru cyangwa ko ari se iyo bataramenya ukuri ko bakundana.

    Uwimana yabwiye Afrimax ishami ry'Icyongereza ko nubwo inshuti n'abaturanyi bamunenga kuba yarakundanye n'umusaza,ababyeyi be bamushyigikiye.

    Claudine avuga ko benshi bavugaga ko yashakanye na David kugira ngo azashobore kwibonera ibyo atunze ariko yagaragaje ko adakize.

    Mu kiganiro na AfriMax, bagaragaje ko bahuriye mu rusengero mu myaka 4 ishize bahita batangira gukundana.

    Uyu musaza ngo yamaze imyaka myinshi asaba Imana ko yamuha umukunzi birangira imuhaye uyu mukobwa Claudine arusha imyaka 54.

    Uwimana yagize ati “Abantu baravuga ariko ntacyo bahindura kuko mukunda.Baravuze ngo “ese uriya mukobwa n'uriya musaza ubwo barakwiranye?.Narababwiye nti “umutima niwo ukunda nta kindi.

    Uyu musaza sinigeze mukunda ngo n'uko afite imitungo cyangwa iki.Oya”

    Yakomeje agira ati “Aranshimisha,ugasanga aranterura.Nta musore wigeze abikora ariko uriya musaza we nta kibazo cye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko ababyeyi be batigeze binubira amahitamo ye kuko ngo hari abasore benshi bifuje kubana nawe ntabishimire.

    Uyu musaza yamaze kwambika impeta uyu mukobwa ndetse mu minsi iri imbere bazakora ubukwe nkuko babitangarije iki kinyamakuru.

    Uyu musaza utarigeze akundana mbere,yavuze ko yahoraga asenga yiyiriza ubusa kugira ngo abone umugore cyane ko umwanya we wose yari yarawuhariye Imana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwimana-w-imyaka-22-agiye-gushyingiranwa-n-umusaza-umurusha-imyaka-56-bamaze

  • Exclusive: Sadate Munyakazi agiye gushinga ik… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yahaye inyaRwanda.com, Sadate yavuze ko mu mwaka utaha wa 2022 azashinga ikipe y'abakiri bato izajya igaburira amakipe atandukanye mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abakinnyi bize umupira w'amaguru guhera mu bwana bwabo kigaragara mu Rwanda.

    Sadate avuga ko iyi kipe azashinga yizeye ko izatanga umusaruro n'umusanzu muri ruhago nyarwanda ariko by'umwihariko kuri Rayon Sports yihebeye.

    Sadate wayoboye Rayon Sports umwaka umwe kuva mu 2019-2020, avuga ko uyu mushinga amaze igihe awutekereza, yiyemeza gushyira itafari mu kubaka ruhago nyarwanda ishingiye mu kuzamura impano z'abakiri bato no kubaremera ubushobozi mu kibuga.

    Uyu mugabo ukunda gutnga ibitekerezo ku mupira w'amaguru mu Rwanda, yatunze agatoki Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' kugira uruhare mu kuba umupira w'amaguru mu Rwanda uri aho uri aka kanya.

    KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA SADATE MUNYAKAZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112445/exclusive-sadate-munyakazi-agiye-gushinga-ikipe-nshya-yumupira-wamaguru-video-112445.html

  • Police FC bigoranye yatsinze Musanze FC, umusifuzi ataha avumirwa ku gahera #rwanda #RwOT

    Bigoranye ikipe ya Police FC icyuye amanota 3 itsinze ikipe ya Musanze FC ibitego 2-1, ni nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande Simba Honore yari yanze igitego cy’iyi kipe cyo ku munota wa nyuma.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, Musanze FC yari yakiriye Police FC kuri Stade Ubworoherane.

    Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye adashaka gutakaza, Police FC nyuma yo kunganya na Gicumbi i Kigali yumvaga ititeguye kongera kubura amanota 3, Musanze FC yari yakuye inota i Kigali kuri AS Kigali nayo yashakaga amanota 3 imbere y’abafana bayo.

    Igice cya mbere cy’umukino nta kipe yabashije kureba mu izamu ry’indi, igitego cya mbere cyagiyemo ku munota 51, Police FC niyo yafunguye amazamu na rutahizamu Danny Usengimana n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri itewe na Sibomana Patrick Papy.

    Musanze FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 83, Usengimana Faustin yakoreye ikosa rutahizamu wa Musanze FC, Jean Luc maze umusifuzi atanga kufura, yatewe na Dusabe Jean Claude [Nyakagezi] umupira wagaruwe n’urukuta rwa Police FC maze uyu musore asubizamu ishoti rikomeye maze Zidane ategaho ikirenge umupira uyoboka mu rushundura biba 1-1.

    Police FC yahise ishaka uko itsinda igitego cy’intsinzi ndetse umutoza azanamo rutahizamu Dominique Antoine havamo Danny Usengimana, bashyize igitutu kuri Musanze FC, ku munota wa 90 Nduwayo Valeur yaje gucomekera umupira mwiza Muahdjiri Hakizimana na we wahise ashyira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhunde, Simba Honore avuga ko uyu musore yari yaraye mu izamu (offside) igitego aracyanga.

    Gusa nubwo iki gitego cyanzwe, iyo usibuye mu mashusho usanga Muhadjiri bamuhaye umupira imbere ye hari abakinnyi ba Musanze FC ku buryo yaba yabeshyewe.

    Police FC yaje kubona igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera aho Muhadjiri yakorewe ikosa maze kufura iterwa na Papy, Nyakagezi ahita yitsinda igitego. Umukino warangiye warangiye ari 2-1.

    Yaba Police FC ndetse na Musanze FC basohotse bitotombera uyu musifuzi Simba Honore kubera igitego cya Police Fc yanze kandi kigaragara, abantu bari hafi ya perezida wa Musanze, Tuyishimire Plaicide [Trump] bavuga ko yanagiriye inama Police FC kurega uyu musifuzi muri FEWRAFA agahanwa kuko adahanwe ntibyaba bikwiye ikindi ngo n’abantu bashobora gukeka ko hari ukuntu Musanze FC yamuvugishije.

    Imisifurire ya Simba Honore yijujutiwe nyuma y’uko n’undi musifuzi mugenzi we wo ku ruhande witwa Mazembe wasifuye umukino w’ikirarane wa Mukura VS na Marines yanze igitego cya Mukura kandi n’aho bigaragara ko nta kosa ryari ryabaye.

    Imisifurire muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 bimaze kugaragara ko ari ikibazo gikomeye, aba bakomeje gukora aya makosa nyuma y’uko hari abasifuzi 5 n’abakomisieri b’imikino 2 baherutse guhagarikwa na FERWAFA kubera amakosa bakoze mu mikino.

    Police FC yegukanye amanota 3 bigoranye

    Umupira wavuye ku kirenge cya Valeur, Muhadjiri ahagazi hariya, imbere ye hari abakinnyi babiri

    Ntwabo abakinnyi ba Police FC bumvaga uburyo Honore yanze iki gitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-bigoranye-yatsinze-musanze-fc-umusifuzi-ataha-avumirwa-ku-gahera

  • Kagere Meddie arisubiza ikuzo? #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make kugira ngo Simba ya Meddie Kagere icakirane na Young Africans mu mukino w’abakeba uzwi nka 'Kariakoo Derby’, umutoza wa Madui FC, Mohamed Rishard 'Adolf’ yavuze ko ari mwanya mwiza wa Kagere wo kwisubiza icyubahiro.

    Uyu rutahizamu uri ku mwaka we wa 4 muri Simba, imyaka 2 yabanje yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona, umwaka wa 3 ntiwamuhiriye kuko yagiye ubura umwanya wo gukina kimwe n’intangiro z’umwaka wa 4.

    Nyuma y’uko iyi kipe izanye umutoza Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne yongeye kugirira icyizere uyu rutahizamu w’umunyarwanda, mu mikino 7 ya shampiyona amaze gutsinda ibitego 4

    Ikinyamakuru Mwanaspoti kiganira n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania, nk’umutoza wa Madui FC, Mohamed Rishard 'Adolf’ yavuze ko ku ruhande rwa Simba SC abona abakinnyi 2, Hassan Dilunga na Meddie Kagere ejo bazagora Yanga.

    Kuri Kagere yagize ati 'sinshaka kuvuga ngo yasubiye inyuma, twibuke ko uwo tuvuga yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona inshuro 2 yikurikiranya, shampiyona iracyakomeje afite ibitego 4, birashoboka ko ashobora gukora ibishoboka byose akisubiza ikuzo.'

    Uwahoze ari umutoza wungirije wa Kagera Sugar na KMC, Jackson Mayanga na we yemeje ko Dilunga na Kagere bashobora kuzagora Yanga. Dilunga ngo ni umukinnyi utuje kandi wubahiriza amabwiriza y’umutoza, ni mu gihe Kagere ari indwayi kugeza ku munota aviriye mu kibuga.

    Idd Moshi wahoze akinira Yanga, yabwiye iki kinyamakuru ko n’ubwo Simba SC ifite abo bakinnyi 2 ariko no muri Yanga rutahizamu Fiston Mayele na Jesus Moloko ari abakinnyi bo kwitega kuri uyu mukino.

    Aya makipe agiye guhura mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania umwaka w’imikino wa 2021-22, Yanga niyo ya mbere n’amanota 19 ni mu gihe Simba ari iya 2 n’amanota 17.

    Hasan Dilunga na Kagere ku munsi w’ejo nibo bakinnyi ba Simba SC bitezwe ku mukino wa Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-arisubiza-ikuzo

  • Ntibatinya kwambara ubusa! Umuvuno mushya w’a… – #rwanda #RwOT

    Bafite ubufatanye, bafite umwihariko wabo wo kwambara, baratandukanye ndetse n’ibyo baririmba biratandukanye cyane kuko igihe cyose baziye ntibatinya kotsa igitutu bakuru babo basanze mu muziki ku buryo nabo n’ubwo bitizewe neza ushobora gusanga bahinda umushyitsi.

    Aba bahanzi bazanye umwihariko kuko kera ni gake wasangaga abahanzi nyarwanda bari kumwe basangira ndetse bagahuriza hamwe bitarimo intonganya za hato na hato izo bita ‘Beef’.

    Ni kenshi ubufatanye mu bahanzi buba bukwiye kugerwaho no kwiharira imyidagaduro kuruta ibindi byose cyane cyane urebeye no mu mboni y’indi miziki yo hanze n’ubwo ntahataba ururunturuntu.

    Aba bahanzi b’ikiragano gishya mushobora guhura ariko bitewe n’uko bambaye ugahita ubibwira kuko baratandukanye cyane.

    Bazanye uburyo bwabo bwo kwambara no gutuma imbuga nkoranyambaga zibahozaho ijisho kuko bafite inyota yo kuvugwa, guhora mu itangazamakuru ndetse ntibatinya kuririra kuri bakuru babo kugira ngo umuziki bakoze bawucuruze.

    Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bakomeye

    Mu minsi ishize umuhanzi Juno Kizigenza yerekejweho amaso cyane bitewe n’uburyo ababibonye bavuze ko yahangaye Meddy ariko we akaza kuvuga ko ari umuhanzi mukuru yemera kandi afatiraho urugero.

    Icyo gihe yavuze ko nta mwami uba Ishyanga, bihuzwa na Meddy kuko yari asohoye indirimbo ‘My Vow’ ikunzwe cyane ndetse yakiriwe neza ku isoko maze abantu batandukanye bagatangira kumwita Umwami mu muziki w’u Rwanda.

    Juno Kizigenza yongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga ubwo yatangiraga gukururana na Ariel Wayz ntatinye no kumusomera mu ruhame, akabyuka yihariye impapuro za mbere z’ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.

    Juno Kizigenza kandi yakoresheje umukobwa wasaga n’uwambaye ubusa, maze abantu batandukanye bacika ururondogoro kuko ibyo byari bishya mu maso y’abanyarwanda ariko nanone ari byiza mu myidagaduro.

    Ariel Wayz undi muhanzikazi mwiza uri gukoresha impano afite akayihuza no kwamamaza ibikorwa bye no kubigeza kure ndetse ibi bigakorwa mu bushobozi butari bwinshi kuko nta muhanzi uravuga ko afite abajyanama bahoraho.

    Uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ubusa, gusa ku myanya y’ibanga ye yagiye ahashyira utuntu dutoya tuhapfuka. Ayo mafoto yatumye avugwa cyane mu itangazamakuru. 

    Iyi nteguza igezweho cyane muri iyi minsi

    Muri icyo gih yari kuvugwa cyane, nawe yagerageje kuzamura EP ibura amasaha macye yenda gusohora. Iyo EP yise Love and Lust ni imwe mu ziri kuvugisha abantu benshi. Siwe Gusa kuko hari undi muhanzi witwa Seyn uherutse gushyira hanze integuza y’indirimbo ye ‘Ijana’, akaba agaragara yambaye ubusa buri buri ku bugabo bwe yahatwikirijeho akanyoni.

    Ntawakwibagirwa umurindi wa Bushali, Ish Kevin , Alyn Sano, Niyo Bosco n’abandi benshi b’ikiragano gishya bafite inyota yo gukora umuziki mwiza ugendanye n’udushya.

    Kera nta muhanzi wakoreshaga imbuga nkoranyamabaga zicururizwaho umuziki keraka Youtube ndetse hari n’abatarazigiraga batazi kuzikoresha kugeza magingo aya cyangwa bakabashyiriraho ibihangano. Ariko ubu abahanzi bose bahagurukiye gukiresha izi mbuga.

    Iyi ndirimbo ya Juno Kizigenza yavugishije abantu

    Umuhanzi ubwe asigaye ajya gusohora indirimbo yabanje kuzisohorera ku mbuga zicuruza umuziki bitewe n’uburyo isoko barijemo baryiteguye ndetse biteguye guhangana. Reka dufatire urugero rworoshye ku bitaramo biri kuba bikuzuza abantu, higanjemo cyane ab’ikiragano gishya kuko barihariye cyane mu gukundwa no gutuma abantu baza kubareba kuko hari ibyo bahinduye.

    Umuhanzi Seyn ni uku aherutse guteguza indirimbo ye nshya ‘Ijana’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112436/ntibatinya-kwambara-ubusa-umuvuno-mushya-wabahanzi-bikiragano-gishya-bafite-inyota-yo-kwam-112436.html