Blog

  • Abakinnyi b’abanyarwanda 10 ba ruhago bagiye gusoza umwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagram #rwanda #RwOT

    Abana bamwe uzumva bavuga ngo ninkura nzaba Messi, Ronaldo n’abandi, ni ikigaragaza uburyohe bwa ruhago, akaba ari na wo mukino ukunzwe mu Rwanda kurusha izindi siporo zose ndetse ikaba inakurikiranwa n’abantu batari bake hano mu Rwanda kandi b’ingeri zose, ari na yo mpamvu usanga abakinnyi bayikina baba bakurikiranwa umunsi ku munsi yaba mu mibereho yabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram.

    Instagram ni urubuga nkoranyambaga rurimo gukoreshwa cyane muri iyi minsi, ibyamamare binyuzaho amakuru yabyo ya buri bunsi, ibyo bakora, uko biriwe, ikintu kidasanzwe cyababayeho mu buzima uzasanga ariho bazihutira kukinyuza mbere y’ahandi.

    Uyu munsi tugiye kubagezeho urutonde rw’abakinnyi ba ruhago 10 b’abanyarwanda bagiye gusoza ubwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagaram.

    Uru rutonde twarukoze twifashishije inkuta za Instagram z’aba bakinnyi. Aha twarebye buri mukinnyi w’umunyarwanda yaba ukina mu Rwanda cyangwa se akina hanze yarwo.

    Kagere Meddie ni we uyoboye uru rutonde aho yenda gukuba inshuro 2 umukurikiye ari we Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima.

    Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bakurikirwa cyane

    1. Meddie Kagere — Simba SC (Tanzania)

    Meddie Kagere ni rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, aza ku mwanya wa 1 mu bakinnyi b’abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram aho akurkirwa n’abantu ibihumbi 646.

    2. Haruna Niyonzima — AS Kigali (Rwanda)

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya AS Kigali ni uwa kabiri mu bakinnyi b’abanyarwanda ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibimbi 335.

    3. Yannick Mukunzi — Sandvikens IF(Sweden)

    Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi ba ruhago b’abanyarwanda bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 129.

    4. Kimenyi Yves — Kiyovu Sports

    Umunyezamu wa Kiyovu n’Amavubi, Kimenyi Yves aza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi b’abanyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 78.9.

    5. Usengimana Faustin — Police FC (Rwanda)

    Myugiriro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Usengimana Faustin, akinira ikipe ya Police FC mu Rwanda, akaba ari no mu bakinnyi bamaze kumva uburyohe bw’umwenda w’ikipe y’igihugu inshuro nyinshi aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 53

    6. Rwatubyaye Abdul — FC Shkupi (Macedonia)

    Rwatubyaye Abdul myugariro w’Amavubi ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe FC Shkupi muri Macedonia, aza ku mwanya wa 6 aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 49.

    7. Sugira Ernest — AS Kigali (Rwanda)

    8. Jacques Tuyisenge — APR FC (Rwanda)

    Jacques Tuyisenge ni rutahizamu w’ikipe ya APR FC. Mu gukurikiranwa ku rubuga rwa Instagram uyu mukinnyi araza ku mwanya wa 8 aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 40.7

    Rutanga Eric — Police FC (Rwanda)

    Myugariro w’ibumoso w’ikipe ya Police FC, Rutanga Eric bakunze kwita Kamotera, aza kumwanya wa 9 mu bakinnyi bakurikirwa cyane aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 39.7.

    10. Iradukunda Jean Bertrand — Township Rollers (Botswana)

    Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Township Rollers ni we ufunga uru rutonde aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 30.5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-10-ba-ruhago-bagiye-gusoza-umwaka-wa-2021-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram

  • Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cy… – #rwanda #RwOT

    Ku bazi amateka n'urugendo rwo kuza gushaka ubuzima muri Kigali avuye i Rubavu aho avuka, bibuka ko Dominic atigeze ahisha kuvuga ko kwiga kwe atabibonaga na gato kubera inshingano z'umuryango we zitamworohereje kuba yakomeza amasomo ye.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, Dominic Ashimwe ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya, akaba asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru n'itumanaho (Mass Media and Communication).

    Asoje kaminuza ari mu bafite amanota menshi (First Class) ibintu avuga ko yarI afite nk'intego n'inzozi agitangira kwiga ariko akabona kubigeraho ari nko guterera umusozi uhanamye.

    Yabwiye INYARWANDA ati 'Sinabashije gukomeza Kaminuza mu gihe nari mbikeneye kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano z'umuryango wanjye nari mpetse ku mugongo wanjye, wenda bitari ngombwa ko nzibwira abantu.'

    'Nyuma y'igihe Imana iciye inzira, nagiye kwiga ariko binsaba kwiyishyurira buri kimwe cyose kuko ntawe nari mfite ubimfasha. Ibi byatumye niha intego yo kwiga nshyizeho umwete nk'umuntu wiyishyurira, kuko nabaga nzi imvune byansabye ngo mbone amafaranga y'ishuri.'

    Uyu muhanzi avuga ko 'Uyu munsi kwibona nsoje kaminuza muri 'First Class Honours' nkibuka uko kwiga byari inzira z'ibizigu kuri njye, bituma mpamya ko Imana yacu ari Imana ikora ibikomeye umutima ubabaye ikawuremera ibiwunezeza biwukwiriye.'

    Yavuze ko atabona inyunguramagambo ikwiye ngo atangarize Isi yose gukomera kw'Imana ariko 'ndagira ngo mbwire umuntu wese uri guca mu bibazo atazi aho bimuganisha, yaburiye izina abyita, atabona aho igisubizo kizava, yumva gupfa bimurutira kubaho n'ibindi bibabaza umutima nk'ibyo.'

    Akomeza ati 'Dufite Imana ifite ubushobozi bwo guhindukiza amateka y'umuntu mu kanya gato cyane agahinduka ubuhamya bushya kandi bikemera pe.'

    Dominic avuga ko atariyumvisha ko yasoje Kaminuza. Akavuga ko intambwe yateye mu buzima ikwiye no kubera abandi urugero, ko 'Ni Imana iceceka kandi iri gukora'.


    Umuhanzi Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza afite amanota menshi 'First Class'

    Dominic ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya

    Dominic yavuze ko yatinze kurangiza Kaminuza kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano

    Dominic agaragaza ubuhangange bw'Imana agira ati 'Ni Imana yitamurura mu gihe bose babona ko byanze. Ni Imana izi aho ikora uwariraga akaririmba'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112461/dominic-ashimwe-yasoje-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza-afite-amanota-menshi-112461.html

  • Bimwe mu bikorwa by'ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye #rwanda #RwOT

    Mu by'ukuri ubushotoranyi Perezida Yoweri K.Museveni akorera u Rwanda byatangiye intambara yo kubohora u Rwanda ikirangira. Intandaro ni uko yashakaga guha abayobozi bashya b'u Rwanda amabwiriza y'uko bafata ibyemezo,nabo bamubwira ko u Rwanda atari intara ya Uganda, urwango rutangira ubwo.

    Irimbi ry'ahashyinguye abasirikare baguye Kisangani.

    Murabyibuka ubushotoranyi abasirikari ba Uganda bakoreye ingabo z'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,bikavamo intambara zabereye mu mujyi wa Kisangani, zanaguyemo abasirikari ba Uganda batabarika. Gutakaza abasirikari benshi nabyo byateye ipfunwe Perezida Museveni, bishimangira urwango afitiye u Rwanda.

    Ibikorwa by'ubushotoranyi bya Perezida Museveni n'ibyegera bye ntibibarika, ariko muri iyi nyandiko turibanda gusa kuri bike byabaye muri iyi myaka 10 ishize.

    Mu mwaka wa 2001, umugore witwa Winnie Byanyima, icyo gihe wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amatgeko ya Uganda, akaba n'inkoramutima ya Perezida Museveni, yasabye Museveni kureka gushyigikira umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ariko Museveni amwima amatwi. Uburyarya, ruswa n'igitugu biri mu byatumye Winnie Byanyima ashwana na Museveni, nyamara barafatanyije mu ntambara yatumye Museveni afata ubutegetsi.

    Si Byanyima gusa wagiriye Museveni inama yo kureka gushotora u Rwanda, kuko hari n'abandi benshi bagerageje, arabananira. Kugeza n'uyu munsi Museveni aracyari umufatanyabikorwa w'abo bajenosideri bashaka kugaruka gusoza umugambi mubisha wa jenoside.

    FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba rwashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse n'Umuryango w'Abibumbye.

    Muw' 2005, u Rwanda rwagaragarije isi yose ko umujenosideri Ignace Murwanashyaka yakoraga ingendo hirya no hino ku isi akoresheje pasiporo yahawe na Leta ya Uganda. Uyu Ignace Murwanashyaka yabaye umuyobozi wa FDLR, ndetse akaba yaranashakishwaga ngo aryozwe ubunyamaswa bwa FDLR. Nyuma yaje gutabwa muri yombi, bishengura cyane Perezida Museveni, wakoze uko ashoboye ngo Murwanashyaka adafatwa, ariko birananirana.

    Hagati y'umwaka wa 2007 na 2010, abanyabyaha banyuranye barimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bahunze u Rwanda babifashijwemo na Perezida Museveni, babanza gutura muri Uganda, bimaze gusakuza abohereza mu bihugu binyuranye, birimo Afrika y'Epfo.

    Nyamwasa na Karegeya bahise batangiza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Uganda bashingwa umutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Kugeza n'ubu muri Uganda RNC ivuna umuheha ikiyongeza undi nk'umwana uri iwabo. Muri Uganda niho RNC ishakira abayoboke, ikanahatoreza abarwanyi, mbere y'uko bohereza mu mashyamba ya Kongo.

    Mu mwaka wa 2017, RNC yakajije umurego mu bikorwa byayo muri Uganda, birimo gushaka abayoboke n'imisanzu, no gutoza abarwanyi.

    U Rwanda rweretse amahanga ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Perezida Museveni ubwe akorana n'abayobozi ba RNC, maze akozwe n'ikimwaro yandikira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, arimanganya ngo yakiriye abayobozi ba RNC 'by'impanuka'! Twakwibutsa ko yari yakiriye mu biro bye, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi, uyu Mukankusi we akaba yaranagenderaga kuri pasiporo ya Uganda.

    Muw'2018, Akanama k'Amahoro n'Umutekano mu Muryango w'Abibumbye kasohoye icyegeranyo kivuga ko hari ikiguri cyitwa 'P5' gikorera muri Kongo, kikaba giterwa inkunga na Uganda. Mu Kuboza uwo mwaka kandi, nibwo Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda. Aba bombi bari mu maboko y'ubutabera bw'uRwanda, bakaba biyemerera ko bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, mu nama n'uwari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Akarere k'Afrika y'Uburasirazuba, Philemon Mateke, inama yateguraga ibitero ku Rwanda.

    Muw'2019, RUD-Urunana, umwe mu mitwe igize ikiguri cya 'P5', wagabye igitero mu Kinigi, mu Majyaruguru y'u Rwanda, uhica abantu 15 abandi 14 barakomereka. Ingabo z'u Rwanda zakubise ikibatsi abo bagome, abatarahasize agatwe barafashwe, abasigaye bahungira muri Uganda.

    Abatawe muri yombi, n'ubu bakiburana, bavuga ko umuhuzabikorwa w'icyo gitero yari Ministiri Philemon Mateke. Ibi binashimangirwa na telephone zafatanywe abo bantu ba RUD-Urunana, zirimo ubutumwa bugaragaza ko mu gutegura icyo gitero bavuganaga na Philemon Mateke, umunsi ku wundi.

    Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza uyu munsi, ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje guhohotera bikomeye Abanyarwanda bagenda cyangwa batuye muri Uganda, harimo kubica, kubahondagura bagakomereka cyane, kubacuza utwabo no kubafungira ahantu hatazwi. Uwitwa Abel Kandiho utegeka urwego rw'ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, ashinja abo Banyarwanda kuba intasi z'u Rwanda, nyamara nta n'umwe wigeze agezwa imbere y'ubutabera ngo hagaragazwe icyo akurikiranyweho. Iyo bamaze gukorerwa iyicarubozo abo Banyarwanda, barimo abana n'abagore, bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda, ubuhamya bwabo bukaba buteye agahinda.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Uganda yohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, hitwajwe ko bagiye'guhashya'inyeshyamba za ADF. Nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyegera bya Perezida Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh, bikorana ubucuruzi na ADF, amafaranga avuye muri ubwo bucuruzi akanyuzwa muri banki zo muri Uganda.

    Abasesenguzi bavuga ko kohereza abasirikari muri Kongo, ahubwo bihishe indi migambi y'ubutegetsi bwa Museveni, irimo gusahura umutungo wa Kongo, no kurushaho gufasha imitwe irwanya Leta y'u Rwanda. Mu minsi mike ishize kandi, Museveni yagerageje gusaba FDLR kwihuza na FLN ya Paul Rusesabagina, ariko FDLR irabyanga kuko ngo ifata FLN nk'abagambanyi n'abaswa mu by' intambara.

    Ibikorwa by'ubushotoranyi n'ubugambanyi Museveni akorera u Rwanda ni byinshi, ariko nta na kimwe cyamuhiriye. Kujya muri Komgo gutegurira inzira abashaka gutera u Rwanda nabyo ntibizamugwa neza, kandi amateka yagombye kuba amwigisha.

    URwanda ruratera ntiruterwa!!

    The post Bimwe mu bikorwa by'ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bimwe-mu-bikorwa-byubushotoranyi-perezida-museveni-yakoreye-u-rwanda-mu-myaka-10-ishize-ariko-bitamuhiriye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bimwe-mu-bikorwa-byubushotoranyi-perezida-museveni-yakoreye-u-rwanda-mu-myaka-10-ishize-ariko-bitamuhiriye

  • Rubavu: Abuzukuru ba Shitani bateye urugo rw'umuturage bamukatisha inzembe mu rwego rwo kwihimura #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abiyise abuzukuru ba shitani ryayogoje abantu mu karere ka Rubavu ryaraye riteye umugabo witwa Habimana mu rugo rwe rimukatisha urwembe baramukomeretsa we n'umugore we.

    Umuryango wamenye ko aba buzukuru ba shitani bafashwe bagafungwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kari karahiye kubahagarika,ariko bamwe ngo bafunguwe bahita batera uriya muturage witwa Habimana bamukata mu maso bakoresheje inzembe.

    Mu mafoto yagiye hanze ariko Umuryango utashatse gushyira hanze,yagaragaje uyu mugabo Habimana n'umugore we bari kuvirirana cyane nyuma yo gukomeretswa n'aba bagizi ba nabi bari bitwaje inzembe.

    Umuryango w'UMURYANGO yavuze ko aba buzukuru ba shitani basa nk'abigize ibyihebe kuko badatinya polisi n'izindi nzego zishinzwe umutekano iyo bari gukora ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ikibabaje kurusha ibindi n'uko batangiye gukwirakwira mu mirenge y'indi yegereye umujyi wa Gisenyi irimo Cyanzarwe na Nyamyumba.

    Ni kenshi abaturage baturiye umujyi wa Gisenyi bagiye basaba inzego zishinzwe umutekano kugira icyo bakora.

    Bamwe muri aba baturage bagiye babwira itangazamakuru ko inzego zishinzwe umutekano zabarasa bagashya ubwoba kuko urugomo rwabo rukomeje kwiyongera.

    Aba buzukuru ba shitani bagizwe n'urubyiruko,bitwaza ibyuma n'inzembe mu guhohotera abaturage no kubambura utwabo ndetse ngo ubu bamaze no gucirira imbwa zo kubafasha mu kazi.

    Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro kuko no ku manywa y'ihanga basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura.

    Mu minsi ishize,Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwavuze ko bwamaze gufata ingamba zo guhangana n'aba bagizi ba nabi burundu ngo kuko bakomeje gukorera urugomo abatuye aka karere ndetse n'abagasura.

    Ibi byaje nyuma y'aho abaturage benshi barimo na bamwe mu banyamakuru bakorewe urugomo nabo bitwa abuzukuru ba shitani

    Mu bahohotewe harimo umunyamakuru wa Radio&TV10,Gasigwa Danton na Mugenzi we wa Kigali Today,Syldion Sebuharara.

    Gasigwa yavuze ko yakubiswe akanamburwa ibyo yari afite birimo amafaranga na terefone n'aba biyita abuzukuru ba shitani.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier,yemeje ko aba basore bazwi ndetse bagiye guhangana nabo.

    Yagize ati“Abo biyita iryo zina turabazi ariko ubu bamwe muri bo bagera kuri 80 bamaze gufatwa n'inzego zibishinzwe kandi turarangiza icyumweru bose twabafashe.Nta numwe ukibarizwa muri aka karere kuko twarabahagurukiye tugomba Kubaca mu karere kacu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abuzukuru-ba-shitani-bateye-urugo-rw-umuturage-bamukatisha-inzembe-mu

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'Umutekano #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Bwana Alfred Gasana.

    Gasana wagizwe Minisitiri mushya w'Umutekano, yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko, umwanya yavuyeho ahabwa inshingano mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS.

    Muri NISS yari akuriye umutekano w'imbere mu gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-w-umutekano

  • Imodoka itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

    Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.

    Uwari uhari ubwo ibi byabaga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko 'Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.'

    Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera igakurikirana uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.

    Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho iri gukorera imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n'igice.

    Nyuma y'mikino irindwi imaze gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 16, irusha rimwe AS Kigali ya kabiri.

    Imodoka ya Kiyovu Sports yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali

    Uwagonzwe yakomeretse ukuguru ndetse yajyanywe kwa muganga.

    Hashushanyijwe uko imodoka ya Kiyovu Sports yagonze ihagaze mu muhanda mbere y'uko bayireka ngo ikomeze urugendo

    Kiyovu Sports yari igiye ku myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imodoka-itwara-abakinnyi-ba-kiyovu-sports-yakoze-impanuka

  • Bugesera: Camera icunga umutekano wo ku muhanda yibwe n'umuturage #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Bugesera,mu murenge wa Ntarama ,kuwa gatatu taliki ya 8 Nyakanga 2021,umuntu utaramenyekana yibye Camera ya polisi iba iri ku muhanda ishinzwe kugenzura umuvuduko w'ibinyabiziga.

    Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, batangajek o hagati ya saa sita na saa munani z'amanywa iyi Camera yari iteretse ku muhanda.

    Mu gitondo cyo kuwa kane nibwo abapolisi benshi bazindukiye muri aka gace ka Ntarama ahari hateretswe iyi camera bari guashakisha niba nta muturage waba warayitwaye.

    Umwe mu bacunga umutekano kuri station iri hafi y'ahaterekwa camera yabwiye BTN TV ko ubwo abapolisi bari barangije akazi kabo yababonye bajya kwanura camera nkuko basanzwe babigenza gusa ngo nyuma y'iminota icumi bahavuye bahamagaye umukozi utanga essence kuri station ngo abarebere n'iba nta cyuma bataye aho bari bateretse camera,ariko undi yajyayo agashakisha agaheba.

    Undi muturage nawe yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa kane yasanze abapolisi bahazindukiye bashakisha camera ariko bayibuze.

    Andi makuru kandi avuga ko atari camera yibwe nkuko bitangazwa n'abaturage ahubwo ari imashini(laptop) yifashishwa mu gukoresha camera yo ku muhanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    BTN

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-camera-icunga-umutekano-wo-ku-muhanda-yibwe-n-umuturage

  • Uwahoze ari umuyobozi w'igisirikare cya Ethiopia yiyemeje gufasha inyeshyamba za TPLF #rwanda #RwOT

    Umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali wari umaze igihe atangiye ikiruhuko cy'izabukuru yongeye kwambarira urugamba mu ntambara ishyamiranije inyeshyamba za TPLF na Leta ya Etiyopiya.

    Jenerali Tsadkan Gebre-Tensae wigeze kuyobora igisirikare cya Etiyopiya mu gihe cy'imyaka icumi, yafashe iki cyemezo ubwo intambara ishyamiranyije intara ya Tigreya na Leta ya Etiyopia yuburaga. Asubiye ku rugamba kurwanya ingabo yatoje ndetse yabereye umuyobozi.

    Tsadkan Gebre-Tensae ni umugabo w'igihagararo, ufite urahara n'ubwanwa buhora bwogoshe neza azwi cyane nk'umusirikare ukomeye muri Etiyopiya.

    Mu mwaka w'i 1991, n'ukuvuga imyaka 30 ishize yayoboye igisirikare cya TPLF ubwo cyerekezaga mu murwa mukuru Addis Abeba, urugendo rutaguye neza uwari Perezida wa Etiyopiya Mengistu Hailemariam, nyuma wahiritswe ku butegetsi.

    Jenerali Gebre-Tensae yaje kuba umugaba w'ingabo za Leta ya Etiyopiya imyaka icumi yakurikiyeho. Muri iki gihe yari umugaba w'ingabo, Etiyopiya yari mu ntambara n'igihugu gituranyi cya Eritreya kuva muri 1998 kugeza muri 2000.

    Ku bantu barebera ibintu hafi, ntabwo bagira ugushidikanya uko ari ko kose ko uyu mu jenerali ufite ubunararibonye mu bya gisirikare wenda kugira imyaka 70 yaba yivanye mu kiruhuko cy'izabukuru agiye gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za TPLF.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uwahoze-ari-umuyobozi-w-igisirikare-cya-ethiopia-yiyemeje-gufasha-inyeshyamba

  • Umuraperi Dr.Dre yakoze ibirori bikomeye byo kwishimira ko yatandukana n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umuraperi Dr. Dre yarenzwe n'ibyishimo ubwo yari arangije gutandukana n'uwahoze ari umugore we Nicole Young nyuma y'urubanza rwatwaye miliyari imwe y'amadolari kandi bari bamaranye imyaka 25 bashakanye.

    Uyu muraperi w'imyaka 56,yifotoje yerekana ko yari mu birori ndetse inyuma ye hari ibipira binini cyane byanditseho ngo “gatanya” gusa ifoto yashyizwe hanze n'inshuti ye Breyon Prescott.

    Ku ifoto, Dr.Dre yari amwenyuye yicaye imbere y'ijambo ryanditseho ngo 'Divorce AF'.

    Prescott yanditse kuri iyi foto yashyize hanze ati “'Hey Nibyiza Murumuna wanjye @drdre Gusa Yambwiye ko byarangiye !!! ishime (icupa rya champagne emoji) aracyari Dre.'

    Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.

    Gatanya ya Dr Dre n'umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z'amafaranga y'u Rwanda yishyura umunyamategeko w'umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuraperi-dr-dre-yakoze-ibirori-bikomeye-byo-kwishimira-ko-yatandukana-n

  • Dr Dre yakoze ibirori byo kwishimira gutanduk… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu nshuti za Dr Dre yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza uyu mugabo akanyamuneza ari kose ari mu birori byo kwishimira gutandukana n'umugore we Nicole Young bari bamaze igihe kitari gito bari mu nkiko.

    Iyi foto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'uwitwa Breyon Prescot, yari ikimenyetso cyagaragazaga ko Dr Dre ubu yishimiye kuba ari ingaragu nk'abandi bose nyuma yo gutandukana na Nicole Young bari bamaranye imyaka 25 babana nk'umugabo n'umugore.

    Dr Dre w'imyaka 56 y'amavuko wahoze ari n'umuraperi, muri iyi foto yagaragaye arambuye amaboko n'akamwenyu ku maso ndetse n'inyuma ye hari imitako igaragaza ko ubu yamaze guhabwa gatanya.

    Kuri iyi foto Prescot yasangije abantu ku rubuga rwa Instagram, yayiherekesheje amagambo agira ati: 'Umuvandimwe wanjye Dr Dre yambwiye ko byarangiye!!'

    Nyuma y'iyi foto yashyizwe hanze n'inshuti ye imugaragaza ari mu birori byo kubona gatanya yatwaye arenga Miliyari y'amadolari, Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.



    Dr Dre akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa gatanya

    Gatanya ya Dr Dre n'umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z'amafaranga y'u Rwanda yishyura umunyamategeko w'umugore we.

    Nicole kandi yari yasabye urukiko ko rwategeka Dr Dre kuzajya amuha agera hafi kuri Miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi utabariyemo ayo kwishyura umunyamategeko we. Uyu mugore yatse gatanya nyuma yo gushinja umugabo we kumuhohotera amukubita ndetse akagera n'aho amutunga imbunda.



    Dr Dre na Nicole Young bari bamaze imyaka 25 babana

    Dr Dre na Nicole Young bashakanye mu mwaka 1996 ndetse banabyaranye abana babiri, umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 20 y'amavuko n'umuhungu witwa Truice Young w'imyaka 24 y'amavuko.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112456/dr-dre-yakoze-ibirori-byo-kwishimira-gutandukana-numugore-we-bari-bamaranye-imyaka-25-112456.html