Zerbo, w’imyaka 58 y’amavuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization).
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, ni yo yemeje abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) barimo, Dr Lassina Zerbo n’Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Stephane Wenceslas Sanou, yatangaje ko Lassina Zerbo yashyizweho hisunzwe iteka rya Perezida, hakaba hategerejwe guverinoma nshya mu minsi iri imbere.
Uyu mugabo ntiyari azwi cyane mu gihugu cye ariko afite izina rikomeye mu mahanga kubera uruhare rwe mu kurwanya igeragezwa ry’intwaro z’ubumara nk’uko ikinyamakuru Ajazeera cyabitangaje.
Mu nkubiri y’impinduka, Perezida Kaboré yirukanye Minisitiri w’Intebe Christophe Dabire ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza. Izo mpinduka ni zo za vuba aha zitunguranye zirimo n’izakozwe mu nzego nkuru za gisirikare.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta bagaragaje inshuro nyinshi ko batishimiye imyitwarire ya guverinoma mu kibazo cy’umutekano, bajya mu mihanda bigaragambya basaba Kaboré kuva ku butegetsi.
Mu mpera z’Ugushyingo, abantu 10 barakomeretse, barimo umwana ndetse n’abanyamakuru babiri, ubwo abapolisi bakoreshaga imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga babarirwa mu magana mu Murwa Mukuru Ouagadougou.
Burkina Faso ni izingiro ry’amakimbirane yibasiye ibice byinshi byo mu Karere ka Sahel yahitanye abantu ibihumbi abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.
Nubwo hashyizwemo ingufu z’ingabo z’akarere n’iz’u Bufaransa bwakolonije iki gihugu n’ubu ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na ISIL (ISIS) na al-Qaeda birakomeje bituma abaturage baho Babura epfo na ruguru.
Gusa hari ibyakozwe na Leta bishimwa cyane na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu harimo gushyiraho ikigega nzahurabukungu, gahunda yo kugarura abana ku mashuri n’ibindi. Ibindi bishimwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ni uburyo Leta y’u Rwanda yitaye kuri ba nyakabyizi mu bihe bya Covid-19, bagahabwa ibyo kurya, ndetse serivisi z’ubuvuzi n’ubuhinzi ntizihungabane cyane.
By’umwihariko, Fodé Ndiaye, umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI akorera mu Rwanda, yashimye ko mu bihe bya Covid-19, Leta y’u Rwanda yitaye ku bijyanye no kubona uburenganzira ku buvuzi, abaturage bahabwa inkingo.
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73, hasohotse itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti 'Kureshya: kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa muntu'.
Mukasine Marie Claire, Uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Mukasine Marie Claire, yavuze ko Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, isanga mu Rwanda haratewe intambwe ishimishije mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Byakozwe mu buryo butandukanye, u Rwanda rwemera amasezerano mpuzamahanga yashyizweho ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, amategeko yo mu gihugu duhereye ku itegeko nshinga,inzego zose zagiye zishyirwaho harimo na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu. Hari kandi za porogaramu nyinshi zigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ariko guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni urugendo, tugomba guhora tugendamo buri munsi, rero mu magenzura tujya dukora, hari aho dusanga hari ibikwiye kwitabwaho,tukabiganiraho, tugasanga ibyinshi biri muri gahunda Leta yateganyije. Ariko birumvikana ko intambwe igenda iterwa bitewe n’ubushobozi igihugu kiba gifite.”
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga, ko icyo iyo Komisiyo ishima cyane,kitigeze kibaho na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko ubu, u Rwanda rufite ubushake bwinshi bwo kugira Leta igendera ku mategeko. Ibyo rero ngo bitanga icyizere, kuko naho ikibazo kigaragaye, haba hari ubushake bwo kugikemura.
Uwo muyobozi avuga ko mu igenzura bakoze basanze nubwo, mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore, hari byinshi byiza byakozwe n’ingamba zagiye zifatwa, ariko ngo babona hari intambwe ikeneye guterwa.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore mu bukungu, kugira ngo agere ku rwego rushimishije, akore ibikorwa binini, kuko usanga ubu abagore bakiri mu bikorwa bito bito, nko gukoresha ikoranabuhanga kuko ngo risigaye rifasha mu bintu byinshi, dusanga ubumenyi muri iryo koranabuhanga ritaragera ku rwego rushimishije,kwitabira amashuri abafasha kumenya umwuga no gukora imirimo ituma babona inyungu⦠kuko nubu usanga hari abantu bagifite imyumvire y’uko hari imirimo abagore badashoboye, cyane cyane mu rwego rw’abikorera. Aho rero ni ahantu twabonye hakenewe inama.”
Ku bijyanye n’uburyo bwo kugabanya ubusumbane nk’uko biri munsangamatsiko y’uyu mwaka, Mukasine Marie Claire avuga ko, icya mbere ari uko abantu bamenya ko bafite uburenganzira, kuko abantu bose mu bice byose barimo, no mu mirimo barimo bafite uburenganzira kuko babwemererwa n’amategeko, nubwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu hakirimo ikibazo.
Yagize ati: “Iri tangazo twizihiza uyu munsi, nyuma y’imwaka 73, ni ihame ko umuntu ari umunyagitinyiro,afite uburenganzira, kubera ko ari umuntu byonyine,bimuhesha bwa burenganzira bungana n’ubw’undi.Ibyo rero dukeneye kubyumva neza twese, tukagira urwego rushimishije rw’imyumvire.”
Umutoza wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdou avuga ko umwe mu bakinnyi yatoje beza ari rutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick.
Bizimana Yannick yatojwe na Abdou Mbarushimana ubwo yakinaga muri AS Muhanga.
Muri 2019 ubwo AS Muhanga yakinaga APR FC mu mukino wa shampiyona yaje gutsinda iyi kipe y’ingabo z’igihugu 2-0 bya Yannick Bizimana, byatumye APR FC ihita inatakaza amahirwe ku gikombe.
Umutoza Abdou Mbarushimana watozaga iyi kipe ya AS Muhanga icyo gihe, yavuze ko Yannick Bizimana ukinira APR FC bazahura ku munsi w’ejo muri shampiyona ari umwe mu bakinnyi beza yatoje.
Ati “mu bakinnyi navuga ko Yannick Bizimana wantsindiye APR FC ari umwe mu bakinnyi beza natoje.”
APR FC na Rayon Sports zizahura ku munsi w’ejo muri shampiyona bakina umunsi wa 8.
Yannick Bizimana wavuye muri AS Muhanga yerekeza muri Rayon Sports 2019, ayivamo 2020 ajya muri APR FC ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo.
Ubwo yari muri AS Muhanga yatsinze APR FC ibitego 2 byayibujije igikombe
Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuhanzikazi Rose Muhando yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutaramira mu Rwanda mu birori bya nyuma bizahuriza hamwe abahanzi bose bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.
Andi makuru aravuga ko kandi aho ibi birori byari kubera (Kigali Arena) hahindutse bikaba bizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku mpamvu z’uko itariki yari yaremejwe mbere y’umunsi umwe hari ikindi gitaramo kizaba cyahabereye bityo imyiteguro yabo bakabona itazagenda neza nk’uko babyifuza.
N’ubwo hataramenyekana itariki nshya ibi birori bizaberaho ariko biravugwa ko taliki 16 Mutarama 2022 ari bwo ibirori nyirizina bizaba bibere kuri Canal Olympia ku Irebero. Andi makuru aravuga ko amatike n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bizamenyekana vuba.
Rose Muhando ugiye gutaramira mu Rwanda, yubatse izina rikomeye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y'Uburasirazuba. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nibebe, Nipe Uvumilivu, Nibariki n'izindi.
Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera ari yo Metts Rwanda Service. Abahanzi bari mu gikora cya Rwanda Gospel Stars live ni 15, buri umwe akaba afite umushinga uzagirira akamaro abanyarwanda yaba mu byo aba bahanzi bakora umunsi ku munsi bibafasha cyangwa bifasha abanyarwanda muri rusange, harimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, gusubukura ibikorwa bari baratangiye bikabura ubushobozi n'ibindi.
Abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live
Umuhanzi uzaba ahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa Miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we kubera ko nta muhanzi uzataha amaramasa bitewe n'uko iyo umushyigikiye amafaranga ajya ku mufuka we.
Nduwamungu Donath atsindiye televiziyo nini ya 'pouce' 55 muri Poromosiyo 'STARTIMES WISHEYA' y'ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo StarTimes cyashyizeho ya Noheli n'Ubunani.
Ni poromosiyo igikomeza izafasha abatabuguzi bashya n'abasanzwe gutsindira ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 100 Frw mu mpera z'uyu mwaka kugeza tariki ya 15 Mutarama 2022.
Nduwamungu utuye mu karere ka Kicukiro avuga ko amaze imyaka irenga icumi akoresha ifatabuguzi rya StarTimes, yabwiye FLASH ko yishimiye cyane kuba ariwe wegukanye iyi televisiyo, avuga ko iyi myaka amaze akorana n'iyi sosiyete icuruza amashusho ya Televiziyo yungutse byinshi cyane birimo ibyishimo by'umuryango.
Ati 'Nabyakiriye neza cyane nk'umuntu uyimazeho imyaka myinshi, numva ko amafaranga tubaha tugura 'abonement', cyangwa se tugura ibikoresho natwe batuzirikana, bakibuka ko bagira impano batugenera nk'iyi muri ibi bihe by'impera z'umwaka.'
Nk'umuntu umaranye na StarTimes imyaka irenga icumi, Nduwamungu avuga ko abatarakoresha StarTimes yabashishikariza kwihutira kuyikoresha kubera ko ibahishiye byinshi byiza.
Ati ' Iyi sosiyete igerageza kugaragaza amashusho neza, kandi n'iyo ugize ikibazo baragufasha yaba kuri telephone cyangwa abatekenisiye, ikindi ni uko badushimishirije abana bongera amashene ya 'Cartoon'.'
Majyambere Jean Damascene utuye i Gatsibo mu ntara y'Iburasirazuba we yatsindiye ibihumbi 200.000 Frw muri poromosiyo ya 'STARTIMES WISHEYA'; aganira n'itangazamakuru yavuze ko icyatumye atsinda ari ukugura 'abonement' ya buri kwezi gusa.
Ati ' Natangiye ngura 'abonement' ya buri kwezi⦠StarTime igira amashusho meza, kandi n'iyo umuntu agize icyibazo urabahamagara kuri telefone hanyuma ikibazo bakagikemura, mu minota micye ikibazo kiba kirangiye.'
Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya dekoderi, muri ibi bihe bya Noheri n'Ubunani, StarTimes yahise ishyiraho poromosiyo irimo na tombola yiswe 'StarTimes we Share (STARTIMES WISHEYA)' yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021, ikazasozwa tariki 15 Mutarama 2022.
Billie Zhanga Umuyobozi Ushinzwe kumenyakanisha Ibikorwa muri StarTimes avuga ko impamvu bahisemo 'WISHEYA' ari uko n'ubusanzwe bahora baha ibyishimo Abanyarwanda.
Ati ' Ndatekereza ko ari ibintu twakoze mu myaka myinshi tumaze mu Rwanda, kubera ko 'WISHEYA' ni ibyishimo abantu bakura mu kureba televiziyo, 'WISHEYA' ni ibiciro bya macye by'ifatabuguzi mu Rwanda; none kuri ubu turi gutanga ibiciro byacu, televiziyo n'amafaranga dufasha abantu kugira iminsi myiza isoza umwaka.'
Amashene mashya arimo MAGIC Sports yatangiye kwerekana imikino ya Shampiyona ku wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021, iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y'udushami) shene ya 265.
Ubuyobozi bwa StarTimes bwavuze ko abanyamahirwe bazatsinda muri tombola bazajya bahamagarwa kuri 'Call Center' yayo kuri 0788156600 ndetse inabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zayo ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.
Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n'amashusho hamwe na hamwe (signal), StarTimes yavuze ko kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa, ikibazo cyakemutse, ukaba ukora neza.
StarTimes imaze imyaka 30, yageze mu Rwanda mu 2007 mbere yo kwagura imbibi igera mu bihugu 30 bya Afurika ndetse kuri ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 25 mu gihe abakoresha application ya StarTimes ON bagera kuri miliyoni 14.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier n’abanyamakuru batandukanye.
Minisitiri wa Siporo, yavuze ko tombola y’Igihugu ije kunganira Leta mu kubona ubushobozi busanzwe bugenerwa inzego za siporo by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abakiri bato.
Umuyobozi wari uhagaragriye Komite Olempike y’u Rwanda, Gakwaya Christian, yavuze ko siporo, ishoramari n’amikoro ari ibintu bisigaye bigendana. Bityo Kuba habonetse ahandi hantu ubushobozi bwaturuka ari ibintu byo kwishimira kandi bizeyeko bizatanga umusaruro.
Ibihembo bizajya bitsindirwa ni uguhera ku bihumbi bibiri kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Hari uburyo butandukanye bwo gukina muri iyi tombola y’igihugu, harimo gusura urubuga rwa Inzozilotto.rw cyangwa se ugakanda *240# cyangwa ukagana umu-agent wa inzozi lotto.
Ukina amafaranga make ashobora kwishyura 300 frw mu gihe yakinnye quick Lotto ndetse na 500 frw ku wakinnye Jackpot Lotto.
Abaterankunga bo mu mahanga bemeye kohereza mu bikorwa bya ONU by'ibiribwa n'ubuvuzi muri Afghanistan miliyoni 280 z'amadolari y'Amerika (miliyari 280 mu mafaranga y'u Rwanda) yo mu kigega cyafunzwe, nkuko banki y'isi ibivuga.
Afghanistan yugarijwe n'ibibazo bikomeye bijyanye n'imibereho n'ubukungu, byahuhuwe no gukurirwaho ubufasha bwo mu rwego rw'imari nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani.
Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) riburira ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Afghanistan bugarijwe n'ibyago byo kugira inzara yo ku rwego rwo hejuru.
Uko ibintu bimeze kwatewe n'amapfa (izuba ryinshi) yabayeho mu gihugu, yangije cyane umusaruro w'ingano ndetse agatuma ibiciro by'ibiribwa byiyongera cyane, n'amakuba yo mu rwego rw'ubukungu yongerewe n'icyemezo cy'ibihugu by'i Burayi n'Amerika cyo guhagarika imfashanyo y'amafaranga nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.
Ibihugu bikomeye by'i Burayi n'Amerika byanze kwemera ku mugaragaro leta y'aba Taliban. Amerika n'ibindi bihugu byafatiriye agera hafi kuri miliyari 10 z'amadolari y'Amerika y'imari ya Afghanistan, mu gihe banki y'isi n'ikigega cy'isi cy'imari (FMI/IMF) na byo byahagaritse iki gihugu ku kugera ku mari zabyo.
PAM igereranya ko abantu bagera hafi kuri miliyoni 23 muri Afghanistan bacyeneye imfashanyo yihutirwa y'ibiribwa, muri iki gihe hatangiye igihe cy'ubukonje bwinshi muri iki gihugu gicungira cyane ku mfashanyo. PAM ivuga ko aya ari yo “makuba ya mbere mabi cyane y'imibereho ku isi”.
Amafaranga yo muri banki y'isi agenewe ikigega cyari icyo kongera kubaka Afghanistan (Afghanistan Reconstruction Trust Fund) azoherezwa muri PAM no mu ishami ryita ku bana (UNICEF), aya yombi ni amashami ya ONU.
Banki y'isi yavuze ko ayo mashami yombi afite “aho gukorera mu gihugu n'ubushobozi bw'ibikoresho” bwo gutanga serivisi mu buryo butaziguye ku Banya-Afghanistan, bijyanye “na gahunda bwite n'imikorere byayo”. UNICEF izahabwa miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika yo gutuma itanga serivisi z'ingenzi cyane zo mu rwego rw'ubuvuzi, naho PAM ihabwe miliyoni 180 z'amadolari y'Amerika.
Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.
Uyu mugore yemeza ko yabonye uwari umugabo we atwaye interahamwe. ati 'Namubonye atwaye Interahamwe zirimo kuririmba indirimbo zaririmbwaga n'abagiye kwica, zagendaga zisakuza cyane kandi ari imodoka nyinshi zishoreranye ndetse na bisi zari zifite abantu imbere n'abandi babaga bitendetse inyuma bagiye kwica abantu mu Bisesero.'
Perezida yabajije uyu mugore niba yarigeze abaza umugabo we aho aba agiye n'ibyo yabaga agiyemo, cyane ko mbere yari yatangarije urukiko ko akazi kose kari karafunze muri icyo gihe, nawe asubiza ko umunsi amubona atwaye izo nterahamwe zajyaga kwica mu Bisesero yamubwiye ati 'Nta soni ufite zo kujya kwica abantu? Nawe ansubiza ko akazi ke ari ako gutwara abantu, ariko yabivuze arakaye cyane.'
Yakomeje avuga ko hari abantu benshi bazaga kureba uwari umugabo we harimo na konseye wa Segiteri, uyu akaba yarashinjwe na benshi ko ariwe washishikarizaga interahamwe kujya kwica, ibyo bitaga kujya mu kazi.
Abajijwe icyo Muhayimana yabaga avugana na Konseye, yavuze ko atabimenyaga.
Muhayimana we avuga ko uyu mugore yatumwe kumwicira mu Bufaransa
Umugore: Ni umubeshyi[â¦]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[â¦]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.
Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.
Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.
Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya, Â ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.
Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?
Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.
Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.
Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.
Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[â¦]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.
Twabibutsa ko Muhayimana Claude w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).
Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.
Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo Padiri Canisius Niyonsaba uba mu Bufaransa na Padiri François Kayiranga uba mu Butaliyani bombi bakaba bagaragaje ko mu gihe bamaranye n'uregwa batamubonye atwaye interahamwe cyangwa ajya mu bitaro byishe Abatutsi.
Padiri Canisius Niyonsaba yavutse mu 1968. Yamenye Muhayimana muri mata 94,yahamagajwe na perezida w'Urukiko ku bubasha ahabwa n'amategeko..
Yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Kivu hazengurukaga ubwato bw'abicanyi buhiga abagerageza guhunga Nyamishaba, hatewe n'abitwaje intwaro gakondo Ntiyabonye Claude Muhayimana i Nyamishaba yamubonye iwe gusa.
Yemeje avuga ko kandi ubwo Turquoise yazaga mu mpera za Kamena 1994, atigeze Claude Muhayimana akorana nayo.
Perezida aramubaza ati 'Wabonye Claude akorera Caritas igihe wari uhari?
Padiri Canisius: Oya ni padiri Kayiranga wabimbwiye nyuma ya 94 ko maze kugenda yahaye akazi Claude Muhayimana.
Perezida: Cardinal Echigaray aza wari uhari?
Padiri Canisius: Simbyibuka.
Perezida:Hari abapadiri b'abahutu bahaniwe ibyaha bya jenoside ibi ubivugaho iki?
Padiri Canisius: Njye mpora n'ishinja ko nta cyo nakoze. Ni gute ibintu byageze hariya? Ni culpabilité y'abapadiri.
perezida: Hejuru ya 90% bari abakristu ni gute bishe?
Padiri Canisius: Hano i Bulayi habaye intambara zingana iki? ntihari abakristu benshi? Ikibazo ni uko abantu babatizwa ariko batarahindutse. N'iwacu ni ko byagenze. Abo bantu rero sekibi abinjiramo bagakora ishyano (l'innommable).
Perezida: Hari icyo wongeraho?
Padiri Canisius: Ukuri n'ubutabera ni byo byonyine bizadukiza ibikomere bitubohore.
Padiri François Kayiranga aba Italy
Kayiranga François 1962, atuye mu Butaliyani, yavuze ko azi Muhayimana Claude guhera mu 1992 yari inshuti y'umuryango we ndetse ngo yabaye umukozi we guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu Ukuboza 1994 atwara ikamyo ya Caritas.
Padiri Kayiranga: Claude namumenye mu 1992 ariko mu 1993 nibwo twavuganye bwa mbere twashyinguraga muramu wanjye. Muri 94 nibwo nageze ku Kibuye mpahungiye ariko ndi no mu butumwa. nahageze tariki 15 Gicurasi 1994. Ubwo Claude ndibuvuge ndibuvuge ni uwo nzi guhera kuriyo tariki.
Kuri Accension tariki 15.05 navuye i Nyange njya gusoma misa ku Kibuye mpura n'abakristu bake. Abayobozi ba perefegitura bansabye niba nahaguma mbasubiza ko ntabaha igisubizo ntagize abayobozi ba Kiliziya mbaza
Nasubiye i Nyange bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri batatu na perezida w'inama y'abepisikopi. Ndabibabwira baransubiza bati niba udafite ubwoba kdi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo.
Claude Muhayimana
Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 94. Diocese ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 na Musenyeri Vincent ampa ibihumbi . Bukeye le17 njya ku Kibuye natuye mu nzu yabagamo ababikira, bo bari baragiye muri ETF(ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari, aho rero hari hafi yo kwa Claude muri -100m nyuma y'iminsi nk'ibiri ndi muri iyo nzu, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo.
Bambwira ko barimo kubaca amafaranga nibatayabona bari kubica. nahise nitabira njya kwa Claude. Mvugana nabo bantu bari bafite Claude mvugana nabo bantu mbaha ibihumbi bitanu ngo batamwica.
Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude. Yari afitemo murumuna w'umugore we, musaza we, abana 2 b'umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana nabo bantu.
Abo bana b'i Rubengera n'ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira nyuma yaho najyaga kwa Claude nk'abantu nzi, nubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo bigeze mukwa 6 amatariki ntibuka neza, mission ya Turquoise yarahageze.
Umu col. wari ubakuriye yaje kumbaza ukuntu batanga amatangazo bakamenyesha abantu mu gace bagenzuraga ka Kibuye, dusoza twandikanye agatangazo gatoya kavuga 'Ingabo z'Abafaransa zageze mu Rwanda nta bwicanyi bugomba gukomeza mu gace bayoboye kdi abantu baba bafite ubwoba bihishe bashobora kujya aho ingabo z'Abafransa zikambitse'
Amubaza uko batanga iri tangazo mubwira ko bajya Rubengera, Birambo? Mukungu (muri Mwendo) na Kibuye, ambaza uwamenya aho hantu hose, mupropoza Claude wari umushoferi wanjye ajya kuhabayobora.
Bamaze kugenda, kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muribyo bice twari turimo. nashatse umuntu w'umushoferi mbura ufite categorie y'ikamyo, nyuma uwariyayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana tour nibura umunsi 1 kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara.
Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z'ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi chauffeur.
ku bwanjye kuva mukwa gatanu ndi ku Kibuye kugeza igihe Claude muburiye, nta kibazo nigeze mubonaho cyatuma uyu munsi yaba ashyirwa imbere y'ubucamanza ashinjwa ibyo nasomye niba koko ari ko bimeze.
Yakomeje asaba perezida w'urukiko ko iby'Abanyarwanda bajya babisuzumana ubushishozi.
Padiri: Wambajije icyo niba nifuza kugira icyo nongera ku rubanza rwa Muhayimana. Ntangira narahiye kandi mvuga ko mbabwira ukuri niyo mpamvu nabwiye perezida n'abacamanza kwitondera ibyo mu Rwanda. Claude nababwiye ni uwo namenye guhera kuri 15.05.94. Nkiza kwiga i Bulayi mu 2001 kugera mu 2006 Claude twaravuganaga. Claude naje kubabwira imibanire yanjye nawe yarahindutse guhera mu 2006 mu sinzi niba nawe ihahamuka ryaba ritaramugezeho nk'abandi banyarwanda
Mu rukiko kandi hatangarijwe ko ibizami byakozwe n'abaganga b'inzobere byagaragaje ko Claude Muhayimana nta burwayi bwo mu mutwe afite cyangwa ikindi kibazo cy'imitekerereze, bityo aramutse ahamwe n'ibyaha yaba yarabigizemo uruhare nta kindi kibimuteye.
Twabibutsa ko Muhayimana Claude w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).
Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.
Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.