Blog

  • MINISANTE iravuga ko nta bwandu bwa Omicron buragera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ibya Virusi ya Covid-19 yihinduranya bikiri mu bushakashatsi ngo hamenyekane ubukana bwayo n’ubwo bizwi ko yandura vuba kurusha izindi zayibanjirije, ariko ikaba itarembya cyane abayanduye.

    Mahoro avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ryo rigena ingamba zikurikizwa mu kwirinda ubwoko bwa Covid-19 nka Omicron bwandura vuba, gusa ngo (OMS) na yo iracyakurikirana iby’iyo virusi, ari na yo mpamvu n’ibihugu birimo n’u Rwanda bitewe impungenge n’iyo virusi nshya yihinduranya kandi yandura ku muvuduko wo ku rwego rwo hejuru.

    Aho Omicron yagaragaye bwa mbere nta muntu irahitana

    Mu gihe Isi yose yahangayikishijwe n’ubwandu bwa Covid-19 bwihinduranyije bwiswe Omicron, mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere nta muntu irahitana, kandi abayanduye ntabwo baremba cyane nk’uko byagendaga kuri Delta.

    Abakurikiranira hafi ibya Omicron bagaragaza ko ugereranyije imibare wasangaga mu gihe cya Delta abanduraga ku munsi bajyanwa mu bitaro bageraga ku 4,000 ku munsi, ariko abandura Omicron bajyanwa mu bitaro babarirwa mu 1,700 ku munsi, bivuze ko itarembya cyane abayanduye.

    Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko Omicron isa nk’iyazimije izindi Virus nka delta kuko aho yagaragaye muri Afurika y’Epfo nta bundi bwandu buharangwa.

    Umwe mu baganga b’inzobere ku ndwara z’ibyorezo, Prof. Phillipe Froguel, avuga ko ku baturage 85% banduye Omicron, nta bimenyetso basanganwe nk’ibyari bisanzwe biboneka ku barwayi ba Covid-19, mu gihe bacye cyane ari bo usanga baribwa umutwe, kuruka no gucika intege, bivuze ko icyorezo kiri kugenda gicika intege.

    Agira ati, 'Niba Omicron itarembya cyane abantu baba abageze mu zabukuru cyangwa abikingije, ayo ni amakuru meza kuko ubudahangarwa bw’abantu batandukanye bubasha guhangana n’ubwandu, uko niko indwara z’ibyorezo zandurira mu mwuka zigenda zicika intege kugeza ubwo zizimira burundu'.

    Ingero zitangwa z’ibyorezo byagiye byaduka bigakendera ni nk’ibicurane byo muri Esipanye, hari nka Variyole na yo yigeze kwaduka mu myaka ya 1980 na yo ibonerwa urukingo iracika, hari kandi icyorezo cyadutse mu 2003 na cyo cyacitse.

    Izo ngero zitangwa ni zo zishingirwaho hemezwa ko Covid-19 ishobora gukendera mu bihe bya vuba kuko uko yihinduranya bigenda biyica intege nk’uko byegenze ku bicurane by’ingurube byigeze kwaduka.

    Source : https://imirasire.com/?MINISANTE-iravuga-ko-nta-bwandu-bwa-Omicron-buragera-mu-Rwanda

  • Umuzamu yamaze iminota cumi n'itanu wenyine mu kibuga atazi ko umukino wahagaritswe #rwanda #RwOT

    Mu mwaka w'1937, mu Bwongereza habereye umukino w'umupira w'amaguru wahuzaga ikipe ya Chelsea na Charlton Athletic, muri uwo mukino habayemo ikintu kidasanzwe kandi kinasekeje, aho umusifuzi yahagaritse umukino ku munota wa 60 abakinnyi bose bakava mu kibuga, naho Samuel Bartram wari umunyezamu w'ikipe ya Charlton Athletic  we akigumira mu kibuga arinze izamu ry'ikipe ye atazi ibyabaye.

    Byari ku munsi wa Noheli muri uwo mwaka nyine w'1937 nibwo amakipe yombi yahuriye ku kibuga cy'ikipe ya Chelsea; Stamford Brigde, ubwo umukino wari urimbanije mu gice cya kabiri cy'umukino, kuri stade no mu kibuga by'umwihariko hatangiye kubudika igihu kugeza ubwo umusifuzi afashe icyemezo cyo guhagarika umukino ku munota wa 60 ushyira uwa 61 w'umukino.

    Inkuru dukesha urubuga rwa futbolretro ivuga ko abakinnyi bose n'abasifuzi bahise bava mu kibuga berekeza mu rwambariro, Sam Bartram we ngo ntiyigeze yumva ifirimbi y'umusifuzi ihagarika uwo mukino kubera urusaku rw'abafana bari bari inyuma ye kandi ntiyashoboraga no kureba mu ntambwe nyinshi imbere bitewe n'igihu gikomeye cyari cyabuditse mu kibuga.

    Samuel Bartram

    Ubwo umukino wahagarikwaga, kubera ko we yari amaze kohereza ishoti imbere ngo yiyumvishaga ko bagenzi be bari barimo gukinira mu rubuga rw'ikipe ya Chelsea, mbese yumvaga ikipe bahanganye yasumbirijwe cyane ku buryo itabashaga kugera imbere y'izamu ryabo.

    Kubera ikizere cy'uko bagenzi be bari imbere bashaka kubona igitego cya kabiri dore ko kugeza kuri uwo munota amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe, ngo yabonaga amashusho asa n'atagaragara neza imbere mu kibuga ubwo nyine agakomeza kwibwira ko ari bagenzi be.

    Kera kabaye ngo yagiye kubona abona ishusho y'umuntu ugenda aza amusanga, amugeze imbere ku buryo abasha kumenya uwo ari we, ngo yasanze ari umupolisi wo kuri stade, aramubaza ati 'Urakora iki aha kandi abandi bagiye? ati umukino umaze iminota 15 uhagaritswe.'

    Ayo ni amagambo ye yiyandikiye mu nyandiko ivuga ku buzima bwe, yakomeje avuga ati 'Ubwo nahise nimyiza imoso nerekeza mu rwambariro n'agahinda kenshi, siniyumvishaga ukuntu bagenzi bange bashobora kunyibagirwa kandi nitanga uko nshoboye kugirango ikipe yacu ibashe gutsinda, nageze mu rwambariro nsanga abandi bakinnyi bamaze koga no kwambara indi myenda maze batangira kumpa urw'amenyo.'

    Samuel Bartram yavutse mu mwaka w'1914, yitaba Imana mu mwaka w'1981. Yakiniye ikipe imwe gusa nk'uwabigize umwuga ari yo ya Charlton Athletic.

    Musinga.C

     

     

    The post Umuzamu yamaze iminota cumi n'itanu wenyine mu kibuga atazi ko umukino wahagaritswe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/11/umuzamu-yamaze-iminota-cumi-nitanu-wenyine-mu-kibuga-atazi-ko-umukino-wahagaritswe/

  • Ingabo za Uganda na RDC zigambye kurimbura inkambi za ADF #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Uganda n'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bivuga ko inkambi enye z'umutwe w'inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) zashenywe mu bitero by'indege hamwe n'iby'imbunda za rutura byagabwe ku itariki ya 30 y'ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

    Itangazo ry'igisirikare cya Uganda n'icya DR Congo rivuga ko intagondwa 34 zo mu mutwe wa ADF zafashwe naho Abanye-Congo 31 bari barafunzwe n'uwo mutwe bararekurwa.

    Nta cyo umutwe wa ADF wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa n'ingabo za Uganda n'iza DR Congo.

    Ingabo z'ibihugu byombi zivuga ko ubu zatangiye gufungura imihanda yo mu turere two mu nkengero z'umujyi wa Beni, aho byemezwa ko izo nyeshyamba zifite ibirindiro.

    Igisirikare cya Uganda cyagiye mu burasirazuba bwa DR Congo ku butumire bwa leta y'icyo gihugu, muri gahunda yo guhashya inyeshyamba za ADF zivugwaho gukorana n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), nyuma y'urukurikirane rw'ibitero by'ibisasu i Kampala no hafi yayo mu byumweru bishize.

    Uganda yegeka ibi bitero ku ntagondwa za ADF. Polisi ya Uganda yavuze ko zashyizeho amatsinda yihishe mu gihugu kandi ko zirimo gushakisha abo kujya muri uwo mutwe.

    Umutwe wa IS wigambye bitatu muri ibyo bitero, birimo n'ibisasu bibiri byatewe hagati mu murwa mukuru Kampala ku itariki ya 16 y'ukwezi kwa 11.

    Umutwe wa ADF, mbere washingiwe muri Uganda, umaze imyaka irenga makumyabiri ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-uganda-na-rdc-zigambye-kurimbura-inkambi-za-adf

  • Samuel Eto'o yatorewe kuba Perezida wa Fecafoot #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Samuel Eto'o Fils yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Kameruni Fecafoot cyane ko yahabwaga amahirwe menshi.

    Eto'o w'imyaka 40 y'amavuko,yatorewe uyu mwanya atsinze Seydou Mbombouo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe kuva muri 2018.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/samuel-eto-o-yatorewe-kuba-perezida-wananiwe-fecafoot

  • Utarakingiwe Covid-19 ntiyemerewe gukandagiza ikirenge muri Ghana #rwanda #RwOT

    Ghana irimo gushyiraho zimwe mu ngamba za mbere zikaze cyane ku isi zijyanye n'ingendo muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid, ibuza umuntu mukuru wese utarakingiwe kwinjira muri icyo gihugu guhera ku wa mbere.

    Nta mahitamo ahari yo kwishyira mu kato.

    Abanya-Ghana n'abafite ibyangombwa byo gutura muri Ghana bari mu mahanga ntibarebwa n'izo ngamba mu gihe cy'ibyumweru bibiri, ariko bizaba ngombwa ko bakingirwa Covid bakigera ku kibuga cy'indege.

    BBC yatangaje ko abategetsi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba abanduye bakwiyongera cyane mu gihe cy'iminsi mikuru yo mu mpera y'umwaka.

    Ibindi bihugu byinshi byirinze kubuza ingendo burundu ku batarakingiwe babigeramo, urugero ni nk'ibihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Imipaka ya Ghana yo ku butaka no mu mazi irafunze ku bagenzi kuva ingamba zo kwirinda Covid zashyirwaho bwa mbere mu ntangiriro y'iki cyorezo.

    Hamwe n'izo ngamba nshya, abategetsi ba Ghana bazanakomeza gusaba ko abagera mu gihugu bagaragaza icyemezo cya PCR cyuko nta Covid bafite.

    Abanya-Ghana bose bava mu gihugu cyabo n'indege na bo bagomba kuba barakingiwe byuzuye.

    Ibi bivuze ko Umunya-Ghana ubu utarakingirwa ariko agakingirirwa ku kibuga cy'indege byamusaba gutegereza kugeza abonye urukingo rwa kabiri, mbere yuko ashobora kwinjira mu ndege agakora urugendo, keretse abonye urwa Johnson & Johnson rutangwa inshuro imwe.

    Umugore urimo gukingirwa muri Ghana

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ritanga inama yuko habaho igihe cy'ibyumweru biri hagati y'umunani na 12 hagati yo gufata doze ya mbere na doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca, ndetse n'iminsi iri hagati ya 21 na 28 hagati ya doze ya mbere n'iya kabiri y'urukingo rwa Pfizer. Inkingo za Moderna na Sputnik V na zo zisaba ko hatangwa doze ebyiri zazo kugira ngo umubiri ugire ubwirinzi bwuzuye.

    Gukingira bigiye kongerwa

    Abategetsi bo muri Ghana batewe impungenge n'icyiciro gishya cy'ubwandu butewe n'ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron mu bagenzi baturutse mu mahanga.

    Mu itangazo, Patrick Kuma-Aboagye ukuriye ikigo cy'ibikorwa by'ubuvuzi mu gihugu cya Ghana Health Service, yagize ati:

    'Ubwiyongere bwitezwe mu gihe cy'iminsi mikuru busaba ko hagira ibikorwa mu buryo bwihutirwa mu kwirinda kwiyongera cyane kw'abanduye Covid-19 muri Ghana'.

    Yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, abasanzwemo Covid ku kibuga mpuzamahanga cy'indege gikoreshwa cyane muri Ghana cya Kotoka, bihariye hafi 60% by'abanduye Covid bashya bose babonetse mu gihugu.

    Izi ngamba nshya zo kwirinda Covid zakiriwe mu buryo butandukanye mu Banya-Ghana, bamwe barazishyigikiye mu gihe abandi bavuga ko abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo guhitamo, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Favour Nunoo uri mu murwa mukuru Accra.

    Mu gihe mu gihugu muri rusange hari umubare muto w'abanduye Covid, Abanya-Ghana benshi ntibahangayikishijwe cyane n'iki cyorezo, rero ntibiyumvamo ko bategetswe kwikingiza, nkuko umunyamakuru wacu akomeza abivuga.

    Abatageze ku 10% by'abaturage ba Ghana ni bo kugeza ubu bamaze gukingirwa — ku ruhande rumwe bitewe n'inkingo zari zidahagije mu gihugu kugeza mu gihe cya vuba aha gishize.

    Avugana n'ikiganiro cyo kuri radio cya BBC Focus on Africa, Bwana Kuma-Aboagye yamaganye impungenge z'abatashaka kwikingiza.

    Yagize ati: 'Nufata icyemezo cyo kuza, ubwo bivuze ko ushaka gukingirwa'.

    Yongeyeho ko mu nkubiri iherutse y'ubwandu bwa Covid, abarenga 90% by'abanduye bikaba ngombwa ko bashyirwa mu bitaro bari abatarakingiwe.

    Mu kwezi kwa mbere abategetsi muri Ghana barateganya kongera ibikorwa byo gukingira abaturage, ku bakozi ba leta, abanyeshuri n'abakora mu bikorwa by'ubuvuzi bikaba itegeko kwikingiza, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Inyandiko z'inzira zuko umuntu yakingiwe (vaccine passports) zizanasabwa kugira ngo umuntu yinjire ahateranira abantu benshi nko mu tubyiniro no ku bibuga by'imikino.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, Ghana imaze gutangaza abantu 131,246 banduye Covid n'abo yishe bagera ku 1,228.

    iriba.news@gmail.com

    The post Utarakingiwe Covid-19 ntiyemerewe gukandagiza ikirenge muri Ghana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/11/utarakingiwe-covid-19-ntiyemerewe-gukandagiza-ikirenge-muri-ghana/

  • Liverpool yahishuye inama ikomeye yagiriwe na Jurgen Klopp #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Aston Villa,Steven Gerrard yatangaje ko umutoza Jurgen Klopp yamuhaye inama nziza yo gutoza mu buryo bwe aho kwigana abandi.

    Mbere y'urugendo rwa mbere rwa Gerrard ku kibuga cya Liverpool nk'umutoza wa Villa, uyu mugabo w'imyaka 41 avuga ko 'azashimira iteka' Klopp kuri iyo nama nziza yamuhaye.

    Gerrard yagize ati: “Inama nziza namukuyeho ni 'Toranya ikipe yawe ariko ubikore mu buryo bwawe.

    “Genda wimenyereze kandi witoze uko ushaka ko ikipe yawe ikina, imikinire ushaka gukoresha, genda ugabanye amakosa imbere ya kamera…..nzaguha inkunga yose ukeneye igihe ushaka.” “

    Uwahoze ari kapiteni wa Liverpool yongeyeho ati: “Izi ni inama za zahabu, kuri njye, Umukinnyi wavuye mu mwuga muremure wo gukina afite intego zo kujya gutoza no kuyobora ikipe.”

    Icyamamare I Anfield n'Ubwongereza Gerrard ari kwitwara neza muri Aston Villa kugeza ubu.

    Villa yatsinze imikino itatu muri ine yatojwe na Gerrard.Umukino wonyine yatsinzwe muri shampiyona n'uwa Man City.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza yasezeye nk'intwari muri iyi kipe y'IMerseyside.

    Gerrard yakinye imikino 710 muri The Reds,n'uwa gatatu mu mateka yayo. Yatsinze ibitego 186, bimushyira muri batanu ba mbere b'ibihe byose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yahishuye-inama-idasanzwe-yagiriwe-na-jurgen-klopp

  • Guverineri w’Amajyaruguru n’uw’Iburasirazuba baganiriye ku gukumira ibyaha byambukiranya umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama ije ikurikira iyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi ikaba ibereye mu Majyaruguru kugira ngo harebwe uko umutekano w’umupaka wifashe.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko barebeye hamwe aho imyanzuro yafashwe ubushize igeze ishyirwa mu bikorwa, kungurana ubumenyi ku mikorere n’imikoranire byatuma bashobora gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

    Mu myanzuro y’ubushize bari biyemeje guhugura Inkeragutabara ndetse na bamwe mu rubyiruko kugira ngo bafashe mu kurinda ahantu hari ibyuho hakunze guca magendu ndetse n’abantu bagenda nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kureba ahantu hari ibyambu bitemewe kugira ngo hategurwe abantu bahabwe amahugurwa ndetse banahabwe ubushobozi bwo kurinda ibyo byambu.

    Mu byaganiriwe uyu munsi rero harimo kureba umusaruro wabyo kuko abarinzi b’ibyambu bashyizweho mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyaruguru mu turere dukora ku mupaka.

    Ikindi kwari ukureba ahakiri ibyuho cyane mu gukurikirana abantu bagura ibicuruzwa n’inzoga zitemewe kuko ari bo batuma ababyinjiza mu gihugu batabivamo.

    Guverineri Gasana ati “Bariya bantu bakora magendu cyangwa abakoresha inzira zitemewe n’abaca muri ibyo byambu hari abantu bashyira ibintu bakomeye, turagira ngo rero dukurikirane kugera kuri wa muntu ubigura uba watumye abo bantu babikora.”

    Banarebye ku mikorere y’amaguriro yagiye ashyirwa mu turere twegereye imipaka niba koko abaturage bayitabira cyangwa bakijya gushakira muri Uganda ibidafite ubuziranenge.

    Banarebye aho umuhigo w’umudugudu utarangwamo icyaha abaturage basinyanye n’abayobozi aho ugeze weswa.

    Guverineri Gasana avuga ko banarebye niba hashobora gushyirwaho abantu bihariye bagenzura magendu n’ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu mu muhora wa kabiri mu turere twa Gatsibo na Kayonza kuko hari ibishobora kunyura mu rihumye abarinzi b’ibyambu bakabijyana muri utwo turere.

    Kuva abarinzi b’ibyambu bashyirwaho mu Karere ka Nyagatare, kuva muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2021, abantu 232 bashyikirijwe inkiko nyuma yo gufatwa binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

    Hari kandi abantu 98 bashyikirijwe inkiko kubera kwinjiza magendu mu gihugu, naho abantu 962 bafashwe banyura mu nzira zitemewe n’amategeko.

    source : https://ift.tt/3lWDYPn

  • Arteta yagiriye inama ikomeye Aubameyang uri ku rwego rwo hasi muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yagiraye inama kapiteni we, Pierre-Emerick Aubameyang,yo kutirakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

    Kapiteni wa Arsenal ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itandatu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n'ibyabazwe asigaranye n'zamu gusa.

    Aubamayeng w'imyaka 32 y'amavuko yabanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe ya zahabu yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w'inyongera.

    Kuri uyu wa gatandatu, uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon yizeye ko azagaruka mu kibuga bakiriye Southampton.

    Abajijwe niba rutahizamu ari kurwana n'icyizere,Arteta yagize ati: 'Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera.

    Ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora – ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

    'Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego,agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora. '

    Muri uyu mwaka w'imikino,Aubameyang afite ibitego 4 gusa mu mikino yose amaze gukinira Arsenal muri uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arteta-yagiriye-inama-ikomeye-aubameyang-uri-ku-rwego-rwo-hasi-muri-shampiyona

  • Bruce Melodie ari gutegura indirimbo yakoranye Harmonize #rwanda #RwOT

    Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, niwe wasangije abamukurikira amashusho ari muri studio yarimo na Bruce Melodie bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

    Nta magambo menshi yumvikanaga mu mashusho Harmonize yasangije abamukurikira.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize mu gihe hadaciyeho iminsi myinshi The Ben akoranye na Diamond.

    Harmonize muri iyi minsi ubona ko ahanganye na Diamond agerageza gukora ibishoboka byose ku buryo atamusiga.

    Ibi bimeze nk'ibyabaye kuri aba bahanzi ubwo mu minsi ishize Diamond yakoranaga indirimbo na Koffi Olomide, mu gihe bari bakimara kuyikora Harmonize nawe agahita akorana na Awilo Longomba.

    Harmonize mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo abahanzi bo muri aka karere batere imbere bibasaba ubufatanye no gukorana.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yatanze urugero ku kuba yakorana indirimbo na Bruce Melodie.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize nyuma y'aho mu minsi ishize yifuje gukorana na Koffi Olomide ariko bikarangira bidakunze.

    Bivugwa ko indirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie iri gukorwaho n'aba producer barimo na Madebeats uri no mu bakoreye The Ben na Diamond.

    Madebeats si ubwa mbere akoranye na Harmonize, kuko ari we wakoze indirimbo nka Love you ya Marina na Harmonize na Ina million Safi Madiba yakoranye n'uyu muhanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-ari-gutegura-indirimbo-yakoranye-harmonize

  • Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe… – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho n'aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n'imyambarire y’uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk’iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

    Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n'abanenze abahaye urw’amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

    Muri ayo mashusho abenshi bayataramiyeho ndetse aba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'ikanzu uyu mukobwa yambaga itamukwira ubona ko uburyo inadozemo itari ijyane nawe n'uko angana, ibintu byababaje bamwe.

    Ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye yavuzweho mu buryo butandukanye

    Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati: ''Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112451/ikanzu-irengeje-ibihumbi-500-frw-yaserukanywe-na-ingabire-grace-yabaye-igitaramo-ku-mbuga–112451.html