Blog

  • Kayonza: Yatewe icyuma n'indaya nyuma yo kubura ayo kuyishyura #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yaraye atewe icyuma n'umukobwa ukora umwuga w'uburaya nyuma yo kumusambanya akabura ubwishyu bari bumvikanye.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhondi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yegereye uyu mukobwa ukiri muto bemeranywa ibiciro, umugabo ngo yararanye na we aho akodesha mu gitondo yisatse abura amafaranga yo kwishyura bararwana birangira umugabo akomerejejwe anatabarwa n'abaturanyi b'aho uyu mukobwa aba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkruu ko koko ibi byabayeho ariko ngo umugabo yakomeretse mu buryo bworoheje.

    Yagize ati 'Ni umukobwa w'imyaka 22 ukora uburaya, yakiriye umukiliya w'umugabo w'imyaka 36, bagira ibyo bumvikana, amaze kugira ibyo akora yanga kumwishyura, bahise barwana uyu mukobwa amutera icyuma gusa amukomeretsa mu buryo bworoheje.'

    Uyu muyobozi yavuze ko abaturanyi bumvise barwana bahita baza kumutabara atarongera kumujomba icyuma, ngo bahise bahamagara irondo ry'umwuga riratabara, umugabo ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kuvurwa mu gihe uwo mukobwa yahise ajyanwa kuganirizwa.

    Yavuze ko abantu badakwiriye kwihorera mu gihe hari ubahemukiye ahubwo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ikibazo.

    Abakora uburaya mu Karere ka Kayonza abenshi babarizwa muri koperative bise indatwa nyuma yo kwanga kwitwa indaya, abakuze bayibarizwamo batangiye kwiga imyuga nyuma yo kuvuga ko abakiri bato bari kuza muri uyu mwuga babatwara abakiliya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kayonza-yatewe-icyuma-n-indaya-nyuma-yo-kubura-ayo-kuyishyura

  • Mu mukino wabanjirijwe n’impaka z’imyambaro, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino watinze gutangira bitewe n’uko amakipe yombi yari yazanye imyenda isa.

    Rayon Sports yaherukaga guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

    Gorilla FC nayo yashatse uburyo yishyura iki gitego iza kubigeraho ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena wahinduye umupira imbere y’izamu nyuma yo gucenga Iranzi Jean Claude. Umukino warangiye ari 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 12 iri ku mwanya wa 4, Gorilla FC yagize amanota 3 yose yakuye mu kunganya aho itaratsinda umukino n’umwe iri ku mwanya wa 15.

    Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino ni uko wakerereweho iminota igera kuri 19 yose, byatewe n’uko Gorilla FC yisanze yazanye imyenda isa n’iya Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.

    Ubusanzwe aya makipe yambara ubururu n’umweru, Gorilla yaje guhura n’ikibazo cy’uko Rayon Sports yateguye gukina yambaye imipira y’umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’umweru.

    Nk’uko umutoza mushya w’iyi kipe, Soganya Hamisi yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko basabye Rayon Sports kuborohereza ariko ikanga.

    Yagize ati 'Dufite imyenda ibiri, ubururu n’umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa.”

    Gorilla FC ikaba yahise ijya gushaka indi myambaro aho yakinnye yambaye imyenda y’umutuku.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0, Marines FC yatsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0. Ku munsi w’ejo Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 na Rutsiro itsinda Etoile del’Est 1-0.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 ba Gorilla FC babanjemo

    Nizigiyamana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports

    Rudasingwa Prince yishimira igitego cye

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin hagati y’abakinnyi ba Gorilla FC

    Youssef ashaka kunyura muri 2 ba Gorilla FC

    Mico Justin agerageza gucenga

    Lomami Marcel watozaga umukino we wa mbere asaba abakinnyi be gutuza

    Kishi yanganyije umukino we wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wabanjirijwe-n-impaka-z-imyambaro-rayon-sports-yanganyije-na-gorilla-fc-amafoto

  • Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba miliyoni 80 ayakoresha mu gutanga inkwano #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Ugushyingo 2021,agatsiko kinjiye mu nzu y'umukire ukomeye mu gace ko muri Cameroon bamwiba miliyoni 80 z'amadolari. Umwe muri bo yakoresheje ayo mafaranga y'ubujura kugira ngo yishyure inkwano y'umukobwa yakundaga.

    Itsinda ry'abagizi ba nabi bibye miliyoni 80 z'amfaranga akoreshwa muri Cameroon mu rugo rw'umuntu mu karere gaherereye mu murwa mukuru Yaoundé.

    Abagizi ba nabi binjiye mu rugo rw'uyu mukire bakoresheje imbunda zabo. Kugira ngo bagere ku gikorwa cyabo cyo kwiba miliyoni 80, babanje kwikiza abashinzwe umutekano.

    Nyuma yo kwiba,bahise bagabana ayo bibye kugira ngo bakore imishinga yabo. Mu gihe abandi bahisemo kubaka amazu, kugura imodoka, no gutera inkunga imishinga yo guhinga, umwe yahisemo gukwa umukunzi we. Yakoresheje umugabane we kugira ngo atange inkwano.

    Aba bajura uko ari batanu,bafite hagati y'imyaka 29 na 38 baje gutabwa muri yombi na polisi yakoze iperereza.

    Colonel Jean Marie Ebiketie, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, yerekanye ko bamaze kwemera ibyaha. Nyuma y'ifatwa ryabo, hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bari inyuma y'ubwo bujura.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwiba-miliyoni-80-ayakoresha-mu-gutanga-inkwano

  • Manchester United yateshejwe agaciro mu rugamba rwo kugura Haaland #rwanda #RwOT

    Ushakira Erling Haaland amakipe, Mino Raiola, yatangaje ko uyu mukinnyi wa Borussia Dortmund yahitamo kwerekeza muri Manchester City mu mpeshyi itaha kuko ariyo kipe nini kurusha kujya muri United.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Noruveje, ufite imyaka 21, n'umwe mu mari ishyushye mu mupira w'amaguru,ishakwa na buri wese.

    Manchester United na Chelsea niyo makipe 2 I Burayi avugwaho gushaka cyane uyu rutahizamu gusa yiyongeraho Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Barcelona.

    Benshi baremeza ko Haaland ufite amasezerano yo kumurekura ya miliyoni 63 z'amapawundi azatera intambara ku isoko ryo mu mpeshyi 2022.

    Uyu mukinnyi wavukiye mu mujyi wa Leeds, birashoboka cyane ko azava muri Dortmund umwaka utaha nyuma y'uko inaniwe kuva mu itsinda ryayo rya Champions League,ahubwo ikamanuka muri Europa League.

    Umuhagarariye Raiola yemeje ko City ifite umwanya mwiza wo kwegukana uyu rutahizamu utsinda ibitego byinshi.

    Raiola yabwiye Sport 1: “Man City yegukanye igikombe cya shampiyona inshuro eshanu mu myaka yashize, irusha United.

    “Tumaze imyaka ibiri dutekereza.”

    “Dufite ibitekerezo bisobanutse neza aho Haaland igomba kujya. Ntabwo isoko ryatuyobya.

    “Dushobora guhindura ibintu hamwe n'umukinnyi nka Haaland.”

    Raiola yavuze amazina y'andi makipe make – ariko yanga kuvugamo Chelsea cyangwa United.

    Yakomeje agira ati: “Azatera intambwe ikurikira. Bayern, Real, Barca, City – aya ni amakipe akomeye ashobora kujyamo.

    “Ryari? Ahari muri iyi mpeshyi, wenda ubutaha. Ariko hari amahirwe menshi ko azagenda muri iyi mpeshyi.

    Raiola yakomeje avuga ko umuyobozi wa siporo ya Dortmund, Michael Zorc – ahora yiteguye 'kujya ku rugamba' ku bakiriya be.

    Ati: “Mfitanye umubano mubi cyane na Zorc – ariko ubu baranyubaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yateshejwe-agaciro-mu-rugamba-rwo-kugura-haaland

  • 11 beza batojwe n’umutoza Abdou Mbarushimana #rwanda #RwOT

    Umutoza Mbarushimana Abdou wa Bugesera FC, ni umwe mu batoza bamaze igihe batoza umupira w’amaguru mu Rwanda aho amaze imyaka 20, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports.

    Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira akinira amakipe atandukanye aho yakiniye abato ba Rayon Sports, akinira Miroplast, Mukungwa asoreza muri Volcanic Gorillas.

    Yahise atangira akazi ko gutoza, yatoje amakipe atandukanye arimo Volcanic Gorillas, Electorgaz, Kibuye, AS Muhanga, Rayon Sports na Bugesera FC.

    Uyu mutoza agaruka ku bakinnyi 11 beza mu bo yatoje bose, yagize ati 'Harimo abatagikina, kubibuka bose byangora ariko nagerageza ariko sinzi ko ndibugere kuri 11.'

    11 beza yatoje

    Umunyezamu: Mvuyekure Emery (Electrogaz)

    Ba Myugariro: Nizigiyimana Karim Mackenzie, James Tubane (Rayon Sports) Abbas Kiwarabye na Papy Makara (Kibuye)

    Abakina Hagati: Target (iri ni izina ngo bari baramuhimbye ntiyibuka izina rye, ngo yari umukwe wa Runuya), Kibangila Simon na Bosanja Fidele (yabatoje muri Electrogaz)

    Ba Rutahizamu: Bokota Kamana Labama, Hamisi Cedric (Rayon Sports) na Olisalue

    Umunyezamu Emery Mvuyekure ni we munyezamu mwiza yatoranyije mu bo yatoje bose

    Abdou avuga ko Karim ari mu bakinnyi beza yaba yaratoje

    Cedric Hamis, ni umurundi wabiciye muri Rayon Sports

    Tubane James ni umwe mu bakinnyi beza yatoje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-batojwe-n-umutoza-abdou-mbarushimana

  • Gorilla FC yahagamye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo kuko yananiwe gutsinda Gorilla FC iri kurwana no kugira ubunararibonye muri shampiyona,banganya igitego 1-1.

    Nyuma yo guhagarika Masudi Djuma,Rayon Sports yakomeje kwitwara nabi inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

    Rayon Sports niyo yari yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Nizigiyimana Makenzi.

    Gorilla yaje kwishyura Iki gitego mu minota ya nyuma y'umukino gitsinzwe na Mohamed Camara.

    Rayon Sports yitwaye nabi Nyamara igiye guhura nabo AS Kigali mu mukino Ukurikira.Mu manota 24 imaze gukinira ifite 8.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gorilla-fc-yahagamye-rayon-sports

  • Bibonamo abasimbura ba Kimenyi Yves na Manzi Thierry, icyizere kiyongereye nyuma yo guhura na Jimmy Mulisa #rwanda #RwOT

    N’izibika zari amagi! Bamwe mu bana bo mu irerero rya Giti Kinyoni bahamya ko ari bo basimbura ba bamwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda, ibi byose bakavuga ko icyizere cyiyongereye nyuma yo guhura n’umutoza Jimmy Mulisa urimo kugerageza gushaka impano za ruhago mu bana bo ku mihanda.

    Binyuze muri 'Umuri Foundation’ abereye umuyobozi, Jimmy Mulisa amaze iminsi mu gikorwa yise '6 Aside Street Football Tourunament 2021' aho ahura n’abana bo ku mihanda abenshi bakuriye mu buzima butari bwiza akabakoresha irushanwa ashakishamo impano zigomba kwitabwaho by’umwihariko.

    Nyuma yo gusura uduce twa Kinyinya na Nyagatovu, uyu munsi hari hatahiwe Giti Kinyoni, aha n’aho yahakuye abana 5 bahize abandi. Ni abana batoranywa n’abatoza babo basanzwe babatoza ndetse n’abo ubwabo bavuga abo babona baba bahize abandi.

    Umwe muri abo bana yitwa Tuyishimire Aboubakar, akaba ari umunyezamu w’imyaka 15 umaze imyaka 3 mu irerero rya Giti Kinyoni, avuga ko yifuza kuzatera ikirenge mu cya Kimenyi Yves kandi abona azabigeraho kuko kubona umuntu nka Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu aza kumuganiriza hari icyo bimufasha.

    Ati 'umupira nasanze ari impano yanjye, ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano, bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Mavubi tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tigira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu mere nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.'

    Undi ni Nshumbusho Youssuf w’imyaka 14, akina mu mutima w’ubwugarizi, yifuza kuzaba umusimbura w’ahazaza wa Manzi Thierry, afite intego ko mu myaka 4 azaba akina mu cyiciro cya mbere.

    Ati 'mu myaka 3 cyangwa 4 nifuza kuzaba nkina mu cyiciro cya mbere, umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera, nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n’umuryango wanjye.'

    Umutoza Jimmy Mulisa wateguye iki gikorwa binyuze muri fondasiyo ye ya Umuri, yavuze ko yishimye cyane kubona abana bakiri bato bafite inyota yo gukina umupira w’amaguru, akaba yiyemeje kuzakomeza gukora ubuvigizi kugira ngo aba bana babone ubufasha bakwiye n’abataye amashuri babe bayasubiramo

    Ati 'Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha, impamvu nagiye muri iyi gahunda yo kureba ukuntu nafasha aba bana menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo, njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.'

    'Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50 ariko haje abagera kuri 200, bafite inyota yo gukina umupira babuze umuntu ubakurikira, ndishimye ni ugukomeza mbakorere ubuvugizi, mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.'

    Iri rushanwa buri Centre mu bana baba baje kurushanwa batoranywamo 5 bitwaye neza, ku munsi w’ejo ku Cyumwerru iki gikorwa kizakomereza Kicukiro mu Gatenga ni mu gihe tariki ya 23 Ukuboza 2021 abana baza batoranyijwe bazakina final hashakwamo abazakurikiranwa by’umwihariko ndetse bamwe babone n’amahirwe yo kujya mu irerero rya Umuri Academy ya Jimmy Mulisa

    Aba nibo bana 5 bahize abandi muri Giti Kinyoni, Tuyishimire Aboubakar (ubanza iburyo) avuga ko afite intego yo gutera ikirenge mu cya Kimenyi Yves, Nshumbusho Youssuf (wa kabiri ibumoso), ngo azaba umusimbura wa Manzi Thierry

    Iyo irushanwa rirangiye Jimmy Mulisa afata umwanya akaganiriza aba bana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bibonamo-abasimbura-ba-kimenyi-yves-na-manzi-thierry-icyizere-kiyongereye-nyuma-yo-guhura-na-jimmy-mulisa

  • Madamu Jeannette Kagame avuga ko igihe kigeze ngo Afurika igire Abahanga Batanga ibisubizo mu bibazo biri mu Buvuzi #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga igihe kigeze ngo abanyafurika bagire abahanga n'abashakashatsi bafasha Afurika kubonera umuti ibibazo biyugarije by'umwihariko mu rwego rw'ubuvuzi.

    Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigatutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, i Dakar muri Senegal.

    Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Senegal Macky Sall, na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwihatiye guteza imbere ubumenyi bufasha guhanga ibishya, mu rwego rw'ubuzima no kwishakamo ibisubizo bifasha gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda.

    Yatanze urugero ku bushakashatsi bwerekanye uruhererekane rw'ihungabana ku bakomoka ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubushakashatsi bwafashije kuvura indwara zitandukanye bityo abarokotse jenoside n'ababakomokaho bakabasha kugira ubuzima bwiza badaheranwe n'amateka mabi.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko ubumenyi n'ubushakashatsi ari ishingiro ry'iterambere ry'ikoranabuhanga, bityo kugenda muri icyo cyerekezo bikazafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw'ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.

    Yagize ati 'Ibihe nk'ibi ni byo bigena ahazaza tuzaraga abazadukomokaho, nituramuka twigiye ku mateka tukubakira iterambere ryacu ku bushakashatsi mu bumenyi.Tugomba gukomeza ubufatanye n'ubumwe twakomeje kugaragaza imbere y'icyorezo cya COVID19, kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.'

    Madamu Jeannette Kagame yerekanye ko Afurika idakwiye gusigara inyuma avuga ko kuba u Rwanda na Senegal byitegura kubaka inganda zikora inkingo bizafungura amayira aganisha Afurika ku kwihaza mu bumenyi no kwikorera imiti.

    Ati 'Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n'ingaruka z'ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwaremezo biteye imbere mu buvuzi? Kubera iki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze ngo tubone ibikoresho by'ubuvuzi n'ingorane bitera nk'uko twabibonye muri iki cyorezo cya COVID9?'

    Igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique gitangwa mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n'ibigo byakoze ubushakashatsi mu rwego rw'ubuvuzi n'imiti bifasha guteza imbere urwego rw'ubuzima muri Afurika.

    The post Madamu Jeannette Kagame avuga ko igihe kigeze ngo Afurika igire Abahanga Batanga ibisubizo mu bibazo biri mu Buvuzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/11/madamu-jeannette-kagame-avuga-ko-igihe-kigeze-ngo-afurika-igire-abahanga-batanga-ibisubizo-mu-bibazo-biri-mu-buvuzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-avuga-ko-igihe-kigeze-ngo-afurika-igire-abahanga-batanga-ibisubizo-mu-bibazo-biri-mu-buvuzi

  • Shaddyboo yibasiye umuntu wambitse Miss Ingabire Grace ikanzu aheruka guserukana muri Miss World[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Shaddyboo bakomeje gukwirakwiza amshusho n'amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021 , aho benshi bakomeje kunenga uwa mwambitse.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yibasiye-umuntu-wambitse-miss-ingabire-grace-ikanzu-aheruka

  • Rubavu: Umwe mu bakekwaho ubujura yishwe n’abanyerondo #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gora, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu masaha ya saa tanu z’ijoro, ubwo abari ku irondo bahagarikaga abakekwaho ubujura bari bashoreye intama ebyiri bakabarwanya ari bwo muri iyo mirwano umwe mu bari bashoreye izo ntama yapfuye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza.

    Yagize ati: “Aya makuru twayamenye ubu twatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze.”

    Abari kumwe n’uwishwe bakomeje gushakishwa mu gihe umuturage wa watewe icyuma mu gatuza yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Nyakiriba kugira ngo yitabweho.

    Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko yafashe babiri barimo uwitwa Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evariste bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette ku itariki ya 9 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Rubavu.

    Ikibazo cy’umutekano muke mu Mujyi wa Rubavu giterwa n’abiyita Abuzukuru ba Shitani kimaze igihe cyumvikana mu itangazamakuru, aho na bamwe mu Banyamakuru bakorera mu Karere ka Rubavu harimo abasagariwe bakamburwa ibyo bafite.

    Aba abaturage bahimbye 'Abuzukuru ba Shitana' bivugwa ko ari insoresore za ndanze ziba muri uyu Mujyi wa Rubavu, abatuye ibice byiganjemo uru rugomo bagiye bumvikana ko batewe impungenge no guhohoterwa kwa hato na hato.

    Mu minsi ishize habaye umukwabu wo gufata abibumbiye muri iri tsinda kubera umutekano mucye bakunze guteza mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma y’iminsi ibiri abari bafashwe bahise barekurwa.

    Source : https://imirasire.com/?Rubavu-Umwe-mu-bakekwaho-ubujura-yishwe-n-abanyerondo