Blog

  • Kamonyi: Ikamyo yagonze abantu 12, umwe ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025, mu masaha ashyira saa saa moya z'umugoroba, mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Truck Shanx yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yageze hafi y'ikiraro cy'umugezi wa Kayumbu, ikarenga umuhanda, ikagonga ibyuma bikikije ikiraro kirangirika irakomeza igonga n'abantu bari ku muhanda bategeje imodoka zibatwara, hahita hapfamo umuntu umwe, abandi 11 barakomereka.

    Ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko iyo kamyo yari iya sosiyete ikora sima ikorera mu Karere ka Muhanga.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw'iyi modoka ari na byo byayiteye kurenga umuhanda ikagonga abantu.

    Ati 'Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kabgayi na ho abakomeretse bajyanwe ku Bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.'

    Impanuka ikiba, ubutabazi bwahise butangira ngo harokorwe ubuzima bw’abo yakomereje

    Abantu bari benshi impanuka ikiba, bacitse bareba ibyago bibagwiririye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ikamyo-yagonze-abantu-12-umwe-ahita-apfa

  • Abiga amategeko muri UNILAK bibukijwe inshingano zikomeye zibategereje – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 20 Nyakanga 2025, mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru ryo kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda (ILPD), Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, ubwo yabaganirizaga ku musanzu bakeneweho mu mwuga w'amategeko n'akamaro ko kwiga muri ILPD.

    Dr. Muyoboke yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumye ubuyobozi bwa ILPD butangiza iki gikorwa cyo kujya gusura abanyeshuri biga amategeko ari ukubigisha amateka ajyanye na yo ndetse no kubibutsa inshingano zibategereje hanze.

    Ati 'Turimo turashaka ngo abanyamategeko b'u Rwanda mwumve inshingano zibategereje aho kugira ngo uze kwiga bisanzwe urwanira amanota ahubwo umenye y'uko hari ibigutegereje hanze ukwiriye kumenya.'

    Yakomeje ababwira ko mu gihe bari kwiga amategeko badakwiriye kuyiga bisanzwe ngo bayafate mu mutwe gusa kubera ko amategeko nta butabera bubamo ahubwo ikibamo ari uburenganzira n'inshingano.

    Ati 'Igihe cyose muri kwiga amategeko mugomba kwibaza muti ese ingingo y'itegeko batwigishije ituruka he? Ese yaba igamije iki? Kubera ko mu manza cyangwa ibyemezo by'inkiko ni ho honyine hatangirwa ubutabera.'

    Uyu muyobozi yanasobanuriye aba banyeshuri ko ubutabera mu Rwanda bwatangiye kera butigeze buzanwa n'abakoloni ahubwo Abanyarwanda bari bafite inzira esheshatu zo kumenya niba umuntu ahamwa n'icyaha.

    Dr. Muyoboke yeretse aba banyeshuri ko ILPD ihari nka kimwe mu bisubizo bizabafasha kurushaho gutyaza ubwenge, kugira ngo bahinduke abanyamategeko igihugu na Afurika bifuza, ndetse abifuriza ikaze mu gihe bazaba basoje kaminuza bakajya kwihugura muri ILPD, kuko ari yo nzira umushingamategeko yateganyije yo kwinjira mu myuga itandukanye y'amategeko.

    Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro na bo bavuze ko bungukiyemo byinshi bizabayobora mu gihe bazaba bageze hanze ya Kaminuza.

    Ishuri rya ILPD rigira gahunda zitandukanye zo gutanga amasomo, harimo iy'abanyeshuri biga ku manywa, abiga nimugoroba no mu mpera z'icyumweru.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yatangaje ko mu gihe kiri imbere hazashyirwaho inzu ndangamateka y'ubutabera bw'u Rwanda

    Abanyeshuri batandukanye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byerekeye ku byo bigishijwe

    Abanyeshuri bari bakurikiye amasomo bahawe n’umuyobozi wa ILPD


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-amategeko-muri-unilak-bibukijwe-inshingano-zikomeye-zibategereje

  • Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye ruharanira umutekano w'umugabane – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2025 ubwo yatangizaga amahugurwa y'iminsi itatu yitabiriwe n'abayobozi b'amashuri makuru ya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 38 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika birimo, Misiri, Maroc, Nigeria, Ghana, Libya, Ethiopia n'ibindi.

    Harimo kandi ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo ariko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyitabiriye.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko mu gihe ikoranabuhanga ryihuta n'ibihugu bikwiye gushora imari mu kubaka igisirikare gikomeye.

    Ati 'Mu Isi aho ibyago byo guhungabanya amahoro n'umutekano birushaho kwiyongera no guhindagurika bijyanye n'igihe, Afurika igomba gukomeza gushora imari mu mahugurwa y'igisirikare akomeye, ajyanye n'igihe kandi agamije kureba kure.'

    Yashimangiye kandi ko muri iki gihe nta gisirikare cyangwa umusirikare ukwiye gusigazwa inyuma mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere, agaragaza ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n'ibihugu binyamuryango mu gukomeza kwimakaza imikoranire hagati y'ibihugu mu kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye.

    Yakomeje ati 'Ubumwe n'iterambere by'ibigo byacu bya gisirikare ni ingenzi mu kugera ku ntego zacu z'umutekano nk'igihugu, ni n'umusingi ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo rusange cy'amahoro, umutekano n'Afurika itekanye kandi iteye imbere.'

    Yasabye kandi ko abitabiriye amahugurwa baharanira kugira ngo ejo hazaza habe aho buri musirikare w'Umunyafurika yaba afite ubushobozi, yahawe amahugurwa akwiye kandi yiteguye gukorera igihugu cye n'umugabane wose muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko aya mahugurwa, agamije kwigira hamwe ingingo zitandukanye zirebana n'umutekano no kunoza amahugurwa n'imyitozo bihabwa abasirikare mu bihugu bitandukanye.

    Yashimangiye kandi ko igamije kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare mu mashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, kuzamura ireme ry'imitangire y'amasomo n'imyitozo abasirikare bahabwa no gushyira hamwe mu guhangana n'inzitizi ku mutekano.

    Abo bayobozi babonye umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zirushyinguwemo banasura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye ibihugu bya Afurika kubaka inzego za Afurika zikomeye ziharanira inyungu z’umugabane

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko ayo mahugurwa, agamije kwigira hamwe ingingo zitandukanye zirebana n'umutekano n’ubufatanye

    Ibihugu bya Afurika byasabwe kubaka urwego rw'igisirikare rukomeye ruharanira umutekano w'umugabane

    Abayobozi b’amashuri makuru ya Gisirikare bateraniye mu Rwanda

    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Amateka yo guhagarika Jenoside

    Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abasirikare bakuru basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare na Guverinoma yari iriho

    Bagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera isomo amahanga

    Basobanuriwe amateka yagejeje Ingabo za RPA ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Basobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze

    Abo bayobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-byasabwe-kubaka-urwego-rw-igisirikare-rukomeye-ruharanira

  • Hagiye gushyirwaho amarerero mu bigo bya Polisi mu gihugu hose – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigurutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ahamya ko umukobwa cyangwa umugore muri Polisi hari iby'ibanze aba akeneye kugira ngo akazi kagende neza.

    ACP Boniface Rtikanga yavuze ko mu myanzuro yamaze gufatwa harimo gushyira irerero muri buri kigo cya Polisi y'u Rwanda bikazahera ku cyicaro gikuru.

    Ati 'Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gutangiza irerero ndetse rikaba rizahera hano ku cyicaro gikuru ndetse rigakomereza ku bigo by'amashuri mu minsi iri imbere.'

    Yijeje ko mu mwaka umwe ibyo gutangiza irerero n'icyumba cy'umukobwa bishobora kuzaba bigezweho.

    Ati 'Ni umwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu ihuriro ry'abagore riba buri mwaka kuko bagiye bagaragaza icyo kibazo kandi ukabona ko gifite ishingiro. Uyu munsi niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo birumvikana ko irerero cyangwa icyumba cy'umukobwa bikenewe. '

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahishuye ko Polisi igiye gufungura amarerero y’abana mu bigo byayo byose biri mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-amarerero-mu-bigo-bya-polisi-mu-gihugu-hose

  • Burikantu yatawe muri yombi azira gufungirana abari mu nzu #rwanda #RwOT

    Mwitende Abdoulkarim, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, yatawe muri yombi kuri uyu wa 20 Nyakanga 2025, aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye. Aya makuru yemejwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry Murangira, wavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y'uko ayo makuru atanzwe n'abaturage.

    Dr Murangira yavuze ko Burikantu yatawe muri yombi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo aho yari atuye. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha aregwa.

    'Turimo gukurikirana icyaha cyo gufungirana abantu ahantu hadakwiye. Turasaba abantu bose kubaha uburenganzira bw'abandi, by'umwihariko uburenganzira bw'abagore n'abakobwa,'  Dr Murangira.

    Bivugwa ko abakobwa babiri bari basuye Burikantu, ariko nyuma baza gutangira gutabaza banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko banze kubafungurira ngo batahe, ibintu byahise bikurura uburakari bw'abantu benshi.

    Burikantu yatawe muri yombi azira gufungirana abari mu nzu

    Abaturanyi be bavuze ko bajyaga babona abantu benshi binjira mu rugo rwe, ariko ntibatekerezaga ko hashobora kuba hari ibikorwa binyuranyije n'amategeko.

    Umwe muri bo yagize ati: 'Twumvaga ko ari abantu basanzwe, kuko hari igihe yajyaga atumira abafana be ngo bafate amafoto. Gusa ibyo gufungirana abantu ni igikorwa kigayitse.'

    Burikantu ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda kubera amashusho y'urwenya n'ibiganiro akora ashyirwa ku mbuga nka TikTok, Instagram na YouTube. Afite ibihumbi by'abamukurikira, byatumye aba icyamamare mu gihe gito.

    RIB yasabye abantu bose, cyane cyane urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga, kugira imyitwarire iboneye, ntibifashishe izina cyangwa igikundiro bafite mu kugirira nabi abandi.

    Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye

    Mu gihe iperereza rikomeje, Burikantu yahakanye ibyo ashinjwa, ariko amategeko ateganya ko gufungirana umuntu binyuranyije n'amategeko bishobora guhanwa n'igifungo kiri hagati y'imyaka 5 kugera kuri 7. Umwe mu nkoramutima ze, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko atari amuzi mu bikorwa nk'ibyo, ati:

    'Yari umuntu wishimye, ukunda guseka no gusetsa abandi. Ntitwigeze tumuca iruhande cyangwa ngo tumwumve afata abandi nabi. Turatunguwe cyane.'

    RIB yakomeje gusaba Abanyarwanda gutanga amakuru igihe cyose babonye ibikorwa bikekwa kuba icyaha, mu rwego rwo kurengera umutekano w'abantu bose.

    Source : https://kasukumedia.com/burikantu-yatawe-muri-yombi-azira-gufungirana-abari-mu-nzu/

  • Huye: Ingo zisaga ibihumbi 25 zigiye guhabwa amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni imishinga izageza amashanyarazi ku baturage bose bagaragaza ko batuye mu bice byemerewe kugezwamo ibikorwaremezo bya Leta, ni ukuvuga abatuye neza bose ndetse n'ahari ibikorwaremezo nk'amashuri, insengero, amavuriro n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (REG), mu Karere ka Huye, Kayibanda Omar, yabwiye IGIHE ko umwe muri iyo mishinga uzageza amashanyarazi ku batuye mu mirenge ya Mbazi, Karama, Mukura, Maraba, Gishamvu, Huye na Tumba.

    Ati 'Hatangiye gukorwa ibarura ry'uduce twose twemerewe kugezwamo ibikorwarezo bya Leta n'amashanyarazi arimo twari twaracikanwe, maze dutangire tuhageze ibyangombwa, nta hazasigara muri iyi mirenge.'

    Kayibanda yakomeje avuga kandi ko hari n'undi mushinga bibangikanye uzageza amashanyarazi ku ngo zisaga ibihumbi 18 mu mirenge ya Kigoma, Kinazi, Ruhashya, Rusatira, Rwaniro na Simbi aho abayituye benshi banyotewe amashanyarazi, dore ko hari n'utugari tumwe na tumwe tutarageramo n'ipoto n'imwe nka Nyangazi muri Simbi, Nyaruhombo muri Rwaniro n'ahandi.

    Abatuye mu mirenge itandukanye izageramo amashanyarazi irimo uwa Simbi, mu tugari twa Nyangazi na Gisakura bavuga ko banyotewe n'uyu muriro, kuko biyumvaga nk'abirengagijwe, dore ko muri utu tugari nta poto n'imwe y'amashanyarazi yari yakahagera, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka mu iterambere, aho bavuga ko bagisudiza imbabura n'imivuba, abandi bakajya kuvumba televiziyo mu yindi mirenge, bikabaheza mu bwigunge.

    Umwe mu baheruka kuganira n'itangazamakuru witwa Sahoguteta Pierre, yavuze ko kutagira umuriro w'amashanyarazi mu tugari batuyemo bituma abanyabukorikori basubira inyuma.

    Yavuze ko gukora telefone n'ibindi bikenera amashanyarazi bakibikora bya gakondo, bigatuma n'abakiliya babacikaho.

    Ati 'Tekereza ko nka njye ukora telefone, kugira ngo nyisudire usanga ngomba gucana udukara ku mbabura, kugira ngo nshongeshe sudire, mbese ubona ko twasigaye inyuma kubera kutagira umuriro.'

    Muhawenimana Samuel nawe ati 'Abana bacu ubona ko kwiga bibagora, gusudiza urugi bigombera kujya mu Murenge wa Ruhashya, ukoze ibirometero byinshi, ni ibibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yizeza abaturage ko mu gihe cya vuba umuriro w'amashanyarazi uzaba wabagezeho, akabasaba kuzawifashisha biteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

    Kuri ubu imibare igaragaza ko Akarere ka Huye kageze ku gipimo cya 74,8% gakwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

    Akarere ka Huye kagiye gukwirakwiza umuriro mu bice byose utarageramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ingo-zisaga-ibihumbi-25-zigiye-guhabwa-amashanyarazi

  • Ikigo 'AMS' kigiye gushyira ku isoko ry'u Rwanda impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi mpapuro mpeshamwenda zizimara imyaka itanu, aho AMS izaba yishyura inyungu ya 13,25% ku mwaka, ariko inyungu ikazajya yishyurwa kabiri buri mwaka, nyuma y'amezi atandatu.

    Igishobora gito gishoboka ni miliyoni 1 Frw, mu gihe AMS izatangira kwishyura amafaranga yashowe n'abashoramari, nyuma y'amezi 18, ubwo ni muri Gashyantare, 2027.

    Muri make, niba warashoye nka miliyoni 1 Frw muri izi mpapuro mpeshamwenda, uzajya uhabwa inyungu ya 66,250 Frw buri nyuma y'amezi atandatu.

    Kuva muri Gashyantare, 2027, AMS izatangira gutanga inyungu hongeweho igishoro cyashowe mu kugura izi mpapuro mpeshamwenda. Ibi bizakomeza kugeza ubwo igihe izi mpapuro mpeshamwenda zagenewe kuzaba karangiye, muri Kanama, 2030.

    Ayo mezi 18 mbere yo gutangira kwishyura inyungu hongeweho igishoro, azafasha AMS mu kurushaho kwagura ishoramari ryayo kugira ngo igere ku ntego yihaye.

    AMS kandi izakoresha igice cy'aya mafaranga mu kwishyura umwenda ifite, uzishyurwa mu madorali akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku bifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, bazatangira gutanga ubusabe bwabo hagati y'itariki ya 24 Nyakanga na 7 Kanama, 2025. Nyuma yaho, izi mpupuro mpeshamwenda zizashyirwa ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda zitangire kugurishwa, kuva ku itariki ya 22 Kanama, 2025.

    Muri rusange, iki kigo gihagaze neza mu bijyanye n'imari cyane ko cyinjiye 18,5 Frw, arimo inyungu ya miliyoni 681 Frw.

    Mu myaka ine ishize, hagati ya 2020 – 2024, AMS yinjije miliyari 45 Frw.

    AMS ni ikigo kizwi cyane mu Rwanda mu bijyanye no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga. Gikorana n'ibitaro, amavuriro, farumasi, ibigo nderabuzima, imiryango itegamiye kuri leta, amashami y'Umuryango w'Abibumbye na porogaramu za Minisiteri y'Ubuzima.

    Magingo aya, gikorana n'abakiliya 400 aho gitanga serivisi zo kubagezaho ibyo bakeneye, kubishyira aho bigomba kuba biri mu buryo bwizewe (installation) ndetse no gukomeza kubikurikirana nyuma yo kubigurisha.

    Bimwe mu byo iki kigo gikora bigamije guhangana n'indwara zitandura zirimo diyabete, indwara z'umutima, indwara z'ubuhumekero n'indwara z'imbyiko.

    Mu bikoresho gitanga harimo ibikoresho byo kwa muganga nk'ameza, intebe n'ibindi, ibikoresho byifashishwa mu gupima umuntu mu buryo bwihuse, imiti, ibikoresho bipima umuriro, ibikoresho byo muri laboratwari n'ibindi.

    Magingo aya iki kigo gikorera mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville gusa gifite imigambi yo kwagura ibikorwa, birimo ibyo kwita ku bikoresho byo kwa muganga.

    Ibihugu AMS ihanze amaso harimo Guinea Conakry na Repubulika ya Centrafrique.

    Ni ikigo kandi gitanga icyizere mu bijyanye no gukomeza kubona amasoko n'amafaranga azagifasha kwagura ibikorwa. Nk'ubu cyamaze kubona amasoko ya Leta y'u Rwanda afite agaciro ka miliyari 17,4 Frw, mu gihe cyifuza kujya cyinjiza nibura miliyari 2 Frw aturutse mu bigo by'abikorera n'imiryango itegamiye kuri leta.

    Mu mahanga, AMS imaze gusinya amasezerano afite agaciro ka miliyari 13 Frw mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.

    Umuyobozi Mukuru, akaba n'uwashinze AMS, Fabrice Shema Ngoga, yavuze ko amafaranga bazakura muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa mu “kongera ishoramari no kwagura ubushobozi bwacu bwo gutanga serivisi, ibizatuma turushaho kugira ubushobozi mu gihe kirekire.”

    Yashimangiye ko “ubu buryo [bwo kubona igishoro] buduhuza n'abashoramari dusangiye icyerekezo cy'aho buri Munyarwanda wese agera kuri serivisi z'ubuzima kandi zihendutse. Ni intsinzi kuri AMS n'abashoramari.”

    Kuri uyu wa Mbere, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane (CMA) rwamaze gutanga uburenganzira bw'uko AMS ishobora gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-ams-kigiye-gushyira-ku-isoko-ry-u-rwanda-impapuro-mpeshamwenda-za

  • RMC yatorewe guhagararira EAC mu muryango w'inzego z'itangazamakuru zigenga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Intego y'uyu muryango ni uguteza imbere ubwisanzure bw'itangazamakuru no kurushaho kubaka ubunyamwuga mu mwuga w'itangazamakuru ku Mugabane wa Afurika.

    Icyemezo cyo guha RMC uyu mwanya, cyafatiwe mu nama mpuzamahanga ihuriza hamwe inzego z'itangazamakuru zigenga zo muri Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku mategeko n'imiyoborere y'itangazamakuru, Pan-African Media Councils Summit.

    Iyi nama yabereye i Arusha muri Tanzania kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Emmanuel Mugisha, yabwiye The NewTimes ko binyuze muri uyu mwanya yahawe, RMC yifuza kugira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga itangazamakuru ku Mugabane no guharanira ubwisanzure bwaryo.

    Yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw'u Rwanda mu gutanga umusanzu mu kubaka itangazamakuru rikorera ku murongo, cyane cyane mu guhangana n'ibibazo biterwa n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

    Ati 'Ni amahirwe kuri RMC kugira ngo itange umusanzu mu iterambere ry'itangazamakuru, iharanire ubwisanzure bwaryo, ndetse inagire uruhare mu kuryongerera ubushobozi.'

    'Guhagararira akarere kacu bizanafasha RMC gukorana n'izindi nzego nkayo zo mu bindi bihugu, bitume habaho gusangizanya ubumenyi, hashyirweho imikorere ikwiye no gusenyera umugozi umwe mu guhangana n'imbogamizi zihari.'

    Mu nshingano zayo nshya zo ku rwego rw'akarere, RMC igomba guhuza serivisi z'itangazamakuru mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ishyira imbaraga mu kunoza itangwa ry'amakuru y'ukuri kandi yuje ubuziranenge.

    Muri iyi nama kandi habereyemo ku nshuro ya mbere, Inteko Rusange ngarukamwaka ya NIMCA, aho abayitabiriye bagaragaje ko kongera ubumenyi mu by'ikoranabuhanga ku banyamakuru ari cyo cyaba igisubizo cy'ibanze mu guhangana n'ibibazo biterwa na ryo muri ibi bihe.

    Bagaragaje kandi ko kimwe mu bibazo byibasiye uyu mwuga, harimo ikwirakwira ry'amakuru y'ibihuha, ndetse n'ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bibangamira ubuzima bwite bw'abantu.

    Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry'Isi, World Economic Forum [WEF], igaragaza ko ibihugu bifite ubumenyi bwinshi mu bijyanye n'itangazamakuru bigaragaramo amakuru y'ibihuha ku rwego ruri hasi ugereranyije n'ibifite ubumenyi buke.

    Indi nyigo yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco [UNESCO], igaragaza ko 18% by'abakoresha internet muri Afurika ari bo bonyine bafite ubumenyi bukenewe mu gusesengura ibitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    RMC yatorewe guhagararira EAC mu muryango w'inzego z'itangazamakuru zigenga muri Afurika

    Iyi nama yabereye Arusha muri Tanzania kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rmc-yatorewe-guhagararira-eac-mu-muryango-w-inzego-z-itangazamakuru-zigenga

  • Amateka ya Senateri Evode Uwizeyimana wakatiye abiyita Opposition #rwanda #RwOT

    'Burya ngo ururimi rw nyoko ntiruvuga ibibi bya so', Evode Uwizeyimana ni umwe mu banyamategeko bamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ishize, bitewe n'ubuhanga, ubusesenguzi, no kutarya iminwa mu kugaragaza ibitekerezo bye. Yamenyekanye cyane nk'umunyamakuru w'impaka mu mategeko, umwarimu muri Kaminuza, ndetse n'umunyapolitiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera.

    Uyu mugabo, uvugwaho kugira amagambo akomeye kandi adaca ku ruhande, yigeze kuvuga amagambo akomeye ku biyita 'opposition' bari mu mahanga, agira ati:

    'Nta opposition irimo gutuka igihugu mu mahanga. Opposition nyayo ikorera imbere mu gihugu, igakorana n'amategeko agenga politiki. Ibyo bindi ni amabandi n'abasazi.'

    Iri jambo ryatangajwe ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y'igihugu, ryatangaje benshi, rishyigikirwa n'abatari bake ndetse rikanengwa n'abandi. Ariko nk'uko bivugwa: 'Akabura ntikaboneke ni umutima w'umuntu.'

    Evode Uwizeyimana yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye. Yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), nyuma aza gukomereza mu mahanga, aho yize kugeza ku rwego rwa Doctorat.

    Yagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitangira u Rwanda mu bijyanye no kongera kubaka inzego z'ubutabera. Aje kugira uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry'amategeko mashya, n'ubusesenguzi ku mategeko y'igihugu.

    'Uzi ubwenge, ntatindana n'iteka', ni umugani uhamya uko Evode yazamukiye mu nzego z'igihugu kubera ubuhanga bwe no kudatinya kuvuga ukuri.

    Yigeze kuba umwe mu bantu bagize komisiyo ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga. Icyo gihe yagize uruhare rugaragara mu gusobanura neza impinduka zabaye mu itegeko nshinga ryemereye Perezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.

    'Burya ngo ururimi rwa nyoko ntiruvuga ibibi bya so, ni nako utavuga nabi igihugu ngo ukomeze uvuge ko ugifitiye urukundo.'

    Abamukurikiranaga icyo gihe, bamwibuka ku mvugo ze zifite imizi mu mategeko, ariko zinaherekejwe n'ubutumwa bukarishye ku bantu batari bashyigikiye impinduka.

    Yagize ati:

    'Ubwisanzure si ubugome. Kwinyuranya n'inzira zemewe n'amategeko si opposition, ni ubugizi bwa nabi bwambaye ikoti rya politiki.'

    'Urunyurana n'inzira, rwica umugenzi', ni umugani ushushanya ibyo yashakaga kuvuga ko kwitwaza politiki kugira ngo usenye igihugu, bidakwiriye kwihanganirwa.

    Evode yakomereje muri politiki, aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, aho yagize uruhare mu gukurikirana imishinga ikomeye y'amategeko, harimo ibirebana no kuvugurura imikorere y'ubutabera bushingiye ku bumwe no kubana kw'Abanyarwanda.

    Nyuma y'aho havugwaga ko yakoreye amakosa mu mwanya w'akazi (ibirebana n'ubwubahane ku mukozi wo ku kibuga cy'indege), yeguye ku mwanya we. Ariko ibi ntibyabaye iherezo. 'Icyo Imana yanditse ku ishyamba ntigihanagurwa n'imvura' biba umugani ugaragaza ko nubwo yavuye ku buyobozi, amateka ye n'ubuhanga bwe bitigeze byibagirana.

    Mu 2023, Evode Uwizeyimana yagarutse mu ruhando rwa politiki, ashyirwa mu mwanya wa Senateri, aho kongera kwisanzura mu kugaragaza ibitekerezo no gusuzuma imishinga y'amategeko.

    Mu 2023, Evode Uwizeyimana yagarutse mu ruhando rwa politiki, ashyirwa mu mwanya wa Senateri

    Yatangiriye aho asanzwe azwi: kugaragaza ibitekerezo bisobanutse, birimo ubusesenguzi, ariko rimwe na rimwe byumvikanamo umujinya w'ukuri. Ni muri urwo rwego, mu gihe abandi banyapolitiki babaga bacecetse, we yagaragaye anenga bikomeye 'opposition' y'Abanyarwanda baba hanze bavuga nabi igihugu.

    'Nta mukinnyi wa Rayon Sports wambaye umwambaro wa APR FC ngo agumane amahoro. Ni nako utavuga nabi igihugu ngo ukomeze uvuge ko ugifitiye urukundo.'

    Ni amagambo yagaragaje ko Evode ashyize umurongo uhamye hagati ya politiki y'ukuri n'ibinyoma byitwikira opposition.

    Mu Nteko, Senateri Evode ni umwe mu bagaragaramo mu buryo buhoraho, aho akunze gusaba ko ingingo zifatwa hashingiwe ku mategeko, si ku marangamutima. Yagaragaye kenshi asaba ko ingengo y'imari yajya yitabwaho hashingiwe ku bipimo bifatika.

    'Niba tutamenya gupima, tuzajya dupfusha amafaranga ubusa. Kwita ku mibare ni ukugira igihugu cy'ejo gitekanye.'

    'Akarima k'imigisha karaturwa n'ubwenge, si amagambo menshi' — Umugani uhuza neza n'iyo migabo n'imigambi ya Senateri Evode muri Sena.

    Evode avuga ko hari abihisha inyuma y'uburenganzira bwo kuvuga, nyamara icyo bagamije atari impinduka nziza, ahubwo ari ukurwanya igihugu. Ku bwe, opposition ikora itanga ibitekerezo imbere mu gihugu, ikubahiriza amategeko, kandi ikabana n'abandi mu nzego zemewe.

    Yagize ati:

    'Niba uri umunyarwanda, ukwiye guharanira amahoro n'iterambere. Iyo wifashe nk'umwanzi w'igihugu, uba uri gutatira umurage wawe.'

    'Inkuba irakubita ntikubura ijambo' ni umugani ubwira abavuga nabi igihugu ko nubwo bavugira mu mahanga, ukuri kuzagaragara, kandi abaturage bazirikana ababashyigikira, aho kubatesha umutwe.

    Mu Nteko, Senateri Evode ni umwe mu bagaragaramo mu buryo buhoraho, aho akunze gusaba ko ingingo zifatwa hashingiwe ku mategeko

    Evode Uwizeyimana si umunyapolitiki usanzwe; ni umuntu ufite isura ebyiri: iy'ubushakashatsi n'ubwitonzi, n'iy'umurabyo w'amagambo y'urufaya. Nubwo bamwe bamunenga, benshi bemeza ko ari umwe mu banyapolitiki batinyuka kuvuga ibyo abandi batinya.

    'Gukunda igihugu si amagambo, ni ibikorwa, kwemera ko watsinzwe si intege nke, ni ubutwari.'

    'Isuka ntiriga guhinga ku ishyamba ry'undi', ni umugani utwibutsa ko gukemura ibibazo by'u Rwanda bigomba gukorerwa mu Rwanda, si hanze yarwo.

    Evode Uwizeyimana akomeje kugenda yandika amateka nk'umwe mu banyamategeko batarindira kuba bamwe na bose, ahubwo bavuga ibyo bemera kandi babihagararaho.

    Source : https://kasukumedia.com/amateka-ya-senateri-evode-uwizeyimana-wakatiye-abiyita-opposition/

  • Gukunda igihugu bive mu magambo, bigaragarire mu bikorwa- Brig Gen Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro yatanze ku wa 20 Nyakanga 2025 agiha urubyiruko rugera kuri 150 rwaturutse mu bigo by'amashuri atandukanye rurimo abanyeshuri bo muri kaminuza 35.

    Bari mu nama izwi nka 'Young Leaders Breakfast Network Gathering' yebereye i Kigali yateguwe n'Ihuriro ry'abayobozi bakiri bato muri Afurika (Africa Youth Leadership Forum), hagarukwa ku ndangagaciro zikwiriye zifasha umuyobozi kuzana impinduka nziza.

    Yerekanye urugendo rw'u Rwanda rw'iterambere ndetse n'indangagaciro zarufashije gutera imbere, avuga ko ubuyobozi atari imyanya abantu bahabwa mu nzego ahubwo ari umuhate wo guharanira ukuri no gukorana ubumuntu.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko buri Munyarwanda akwiriye kurangwa n'indangagaciro zituma umuntu afata ibyemezo bikwiriye kuko ahazaza h'Igihugu hashingiye kuri zo.

    Ati 'Ese amahitamo yawe ajyanye n'amahame yawe? Ugomba guhagarara ku cyiza, ukita ku bandi mbere y'uko wita ku nyungu zawe bwite.'

    Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko ntacyo bimaze gukora cyane ariko umuntu ntiyite ku buzima bwe bwite, asaba urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, burangwa n'ikinyabupfura, bakirinda kwijandika mu nzoga zibangiriza ubuzima.

    Yasabye urubyiruko kwigira ku rwagize uruhare mu kubohora u Rwanda, abereka ko iyo bakomeza kuba mu buhungiro ntibafate iya mbere ngo bitange kugira ngo u Rwanda rubohorwe, ubu haba havugwa indi nkuru.

    Ati 'Bari bafite imyaka nk'iyanyu, kuva kuri Perezida wacu wari mu myaka 30, nubwo wenda ashobora kuba yarabasumbagaho gato, abayobozi mu ngabo mubona bari mu myaka nka 50 muri biriya bihe [banganaga nkamwe], ese dushobora gukora nk'ibyo bakoze uyu munsi? Imyaka ni imibare, mushobora gukora ibintu byinshi.'

    Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko gukunda Igihugu ndetse bikava mu magambo ahubwo bikagaragarira mu bikorwa bya buri munsi, abereka ko n'ibihugu ubu bikize ndetse by'ibihangange, abagize uruhare muri iryo terambere bahereye ku gukunda igihugu.

    Ati 'Kunda igihugu cyawe bitari mu magambo gusa ahubwo [bigaragarire] mu bikorwa bya buri munsi. Abo mu bihugu byateye imbere na bo bahere ku gukunda igihugu.'

    Yaberetse ko aho bajya kwiga hose ndetse bakagira impamyabumenyi z'ikirenga, bakwiriye guhora bibuka kuza gushora imari mu Rwanda mu buryo bwo guteza imbere aho bakomoka.

    Brig Gen Rwivanga kandi yagaragaje ko kugira ngo umuntu akomeze kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, bimusaba ubushake, kubahiriza inshingano bigaherekezwa n'ikinyabupfura.

    Ati 'Buri Munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo kwimakaza indangagaciro mu byo akora.'

    Yasabye ko Abanyarwanda bakwiriye kubaha igihugu binyuze mu kwitwara neza, kugikunda ndetse no kwimakaza ubumwe, ibizatuma hagerwa ku Rwanda rwifuzwa.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yerekanye indangagaciro zikwiriye kuranga urubyiruko

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yasabye urubyiruko kuzibukira ibyo kwijandika mu bikorwa byangiza ubuzima bwarwo harimo n’inzoga

    Urubyiruko rugera ku 150 rwahuriye i Kigali ruganira ku ndangagaciro zikwiriye umuyobozi wa nyawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukunda-igihugu-bive-mu-magambo-bigaragarire-mu-bikorwa-brig-gen-rwivanga