Blog

  • Brazil yashyiriyeho itegeko rikomeye abanyamahanga bayisura #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cy'umucamanza gitesheje agaciro amabwiriza yari yaratanzwe mbere n'ikigo cy'igihugu cy'ubuvuzi asaba abanyamahanga kwerekana gusa icyemezo cy'igipimo cya PCR cyuko badafite Covid.

    Umucamanza yavuze ko byaba ibintu bidashoboka kugenzura abaza muri Brazil bose no kwirinda ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron.

    Ingamba zirimo koroshya zari zaratumye iki gihugu kimenyekana cyane muri ba mukerarugendo badakingiye.

    Iki cyemezo cy'umucamanza kirimo kubonwa nk'ukundi gutsindwa kwa Perezida Jair Bolsonaro, wakomeje kubangamira ibikorwa byo guhangana n'ikwirakwira ry'iyi virusi muri iki gihugu kiri mu byashegeshwe cyane n'iki cyorezo.

    Bwana Bolsonaro, uvuga ko atarakingirwa, yari yanze ubusabe bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuvuzi, Anvisa, bwuko abagera mu gihugu basabwa kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe Covid.

    Umucamanza Luís Roberto Barroso yavuze ko hari ugusonera kuzabaho ku bantu bavuye mu bihugu byananiwe gukingira benshi mu baturage babyo. Abo bazasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi itanu bakigera muri Brazil.

    Ntibizwi igihe ibi bisabwa bishya bizatangira gukurikizwa.

    Ibi bitangajwe mbere y'igihe cy'impeshyi (iki) kiba kirimo ibikorwa byinshi cyane muri iki gihugu, aho imijyi iba irimo ibirori byo kwizihiza umunsi ubanziriza umwaka mushya, no gukora imitambagiro.

    Ariko ibirori byinshi byamaze kuburizwamo kubera ubwoko bushya bwa Omicron. Mu mujyi wa Rio de Janeiro, imiriro y'ibyishimo (fireworks/feu d'artifice) izwi cyane ku mwaro wa Copacabana ku itariki ya 31 y'ukwezi kwa cumi na kabiri, yaburijwemo ku mwaka wa kabiri wikurikiranya.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, Brazil imaze gutangaza abantu miliyoni 22 banduye Covid-19 n'abantu 616,000 bishwe na yo. Abagera hafi kuri 65% by'abaturage bayo bamaze gukingirwa byuzuye.

    Kugeza ubu iki gihugu kimaze kwemeza ko abantu bane basanzwemo ubwoko bushya bwa Omicron.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/brazil-yashyiriyeho-itegeko-rikomeye-abanyamahanga-bayisura

  • Amajyaruguru: Akarere ka Rulindo ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ashyikirizwa igihembo ako Karere kagenewe

    Raporo yakozwe n’Urwego rw’Umuvunnyi, igaragaza ko Akarere ka Rulindo kahize utundi n’amanota 68%, gakurikirwa n’aka Gicumbi gafite amanota 57%, Akarere ka Gakenke 50%, Musanze 43% n’aka Burera kagize amanota 20% mu kurwanya ruswa n’akarengane.

    Mu byagendeweho hakorwa iyi raporo, ni ugusuzuma no gusesengura imikorere y’Inama Ngishwanama mu kurwanya ruswa n’akarengane muri buri Karere, urwego abaturage bariho mu gushishikarizwa gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, uburyo inzego zihanahana amakuru ku byaha bya ruswa n’akarengane, ingamba zashyizweho mu kubikumira, imikoranire y’akarere n’inzego ziri hasi yako mu gukemura ibibazo by’akarengane na ruswa byugarije abaturage n’ibindi.

    Mu biganiro byateguwe n’Urwego rw’Umuvunnyi, ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ndetse n’Ihuriro ry’Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa (APNAC), byabereye mu Karere ka Musanze ku ya 2 Ukuboza 2021, bigahuza izo nzego n’abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bahamagariwe gutahiriza umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zituma ruswa n’akarengane bicika.

    Umuvunnyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugushishikariza inzego zose duhereye ku bagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane, gukora inshingano zazo neza binyuze mu gushyiraho ingamba zihamye zirimo no gutanga amakuru mu gihe hari aho imenyekanye, kugira ngo ikumirwe. Ibyo bizatuma tugira u Rwanda ruziramo akarengane na ruswa, tudategereje ab’ahandi baza kubidukorera”.

    Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa n
    Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa n’akarengane basabwe kuyirandura burundu

    Ikibazo cy’akarengane na ruswa, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bahamya ko bahura nacyo, bikabakururira ingaruka.

    Umugore wo mu Karere ka Musanze, Kigali today itatangaje amazina ye, yatswe ruswa ishingiye ku gitsina yagize ati “Nagiranye ikibazo n’umugabo wanjye cy’imanza, biba ngombwa ko niyambaza umwunganizi ngo amburanire, bigera igihe ansaba ko turyamana, mbimwangiye, ibyo kunkurikiranira dosiye abivamo atanambwiye. Nanamubaza itariki yo kuburanira mu rukiko akambwira gutegereza, kugeza ubwo n’igihe cy’urubanza, cyageze ntarufiteho amakuru, bimviramo kurutsindwa kuko namwimye iyo ruswa ishingiye ku gitsina”.

    Ati “Muri iki gihe, twugarijwe n’ikibazo cyo gusyigingizwa n’abakaduhaye serivisi bagurana icyizere bagiriwe kwaka abantu ruswa. Ibyo bidukururira ingaruka nyinshi, birimo kudindizwa no kudahabwa serivisi mu buryo butunyuze, tugahera mu bibazo”.

    Undi muturage yagize ati “Nagiranye ikibazo n’umuturanyi wanjye, njya kumurega mu bunzi, bamutumizaho kugira ngo batuburanishe akanga kwitaba. Bamwoherereje amahamagaza inshuro zirenga eshanu, najyayo ngasanga ntiyitabye urubanza rugasubikwa, nanahura na we mu nzira, akambwira ko nzarinda nsazira mu nzira ntaburanye na we. Nabonye mbirambiwe, niyambaza izindi nzego, urubanza baruca ari uko zabyinjiyemo. Icyo kibazo cyarampumagije, mpatakariza igihe n’amafaranga menshi”.

    Ibisa n’ibi, abaturage babihuriyeho n’Ihuriro ry’Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa APNAC, aho rigaragaza ko mu gihe umuturage adashyizwe ku isonga ngo afashwe muri gahunda zituma imibereho ye iba myiza, biba bifitanye isano na ruswa.

    Ishingiye ku ngero zimwe na zimwe, APNAC igaragaza ko hakigaragara ruswa mu birebana n’ingurane zihabwa abaturage, ibikorwa remezo byubakwa bikangirika bitamaze kabiri, imitangire y’amasoko ya leta n’ibindi.

    Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uretse ibyo igihugu kiba cyarateganyije kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwuhahirizwe, hari ibyo n’abantu bakwikemurira bitagombye ubushobozi.

    Yatanze ingero za bamwe mu bantu, bamara igihe muri transit center mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi ni nk’abafungirwa muri za kasho, bakahamara igihe kirenze ikigenwe, ibifatwa nko guhutaza ubenganzira bwabo.

    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu Ntara y
    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane

    Ikibazo cya ruswa n’akarengane, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ahamya ko bagiye kugihagurukira, ku buryo kizagabanuka.

    Ati “Icyo tugiye gukora dufatanyije n’inzego zose ndetse n’abaturage ubwabo, ni uko buri wese, cyane cyane mu batanga serivisi, tugiye kurushaho kubegera kugira ngo basobanukirwe bihagije uruhare rwabo mu kumva ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, hatabanje kuzamo amananiza cyangwa kubasiragiza, kuko inshuro nyinshi iyo bibayeho, nibyo bibyara ruswa kandi aho yageze, akarengane nako kaboneraho.

    Ahereye ku kuba imibare y’uko uturere tugize Intara ayoboye, duhagaze mu kurwanya ruswa, Guverineri Nyirarugero yashimangiye ko tutari ku rugero rushimishije, ari na ho ahera akangurira abaturage n’inzego bafatanya kwita ku byo batashoboye gutunganya, bagahuza imbaraga mu gukumira, ikibazo cya ruswa n’akarengane kigacika burundu.

    Raporo y’impuguke mu birebana no kurwanya ruswa, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 48 ku isi mu kurwanya ruswa, rukaba urwa kane mu kuyirwanya ku mugabane wa Afurika.


    source : https://ift.tt/3IIckzl

  • Ubuzima bwa wa mwana wakorewe ubuvugizi na Kigali Today buragenda buba bwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda
    Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda

    Ni inkuru yakozwe na Kigali Today aho yaganiriye n’umubyeyi w’uwo mwana, Nyiramugisha Nadia wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze tariki 18 Gashyantare 2021, asaba abagiraneza ubufasha bwa miliyoni eshatu n’igice (3,500,000FRW) yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana.

    Uwo mugore w’imyaka 24 ufite abana babiri, yavugaga ko mu myaka itatu amaze arwaje uwo mwana byamuteye ubukene bukabije, ku buryo no guca inshuro bitashobokaga kubera uburyo yahoraga akurikiranye ubuzima bw’uwo mwana we.

    Nk’uko nyina abivuga, ngo kuva yabyara uwo mwana wari umaze imyaka itatu n’amezi abiri avutse, ntiyigeze agerageza kuvuga cyangwa ngo abashe kugenda.

    Uwo mubyeyi ngo yabayeho mu gahinda gakomeye, aho abaganga bamubwiraga ko uwo mwana afite ikibazo mu mutwe kandi ko ngo ashobora kuvurwa agakira, ariko ikibazo kikaba icyo kubura amafaranga yasabwaga.

    Ngo yamenye ko uwo mwana we afite ibibazo amaze amezi ane avutse ariko ngo uburwayi bukomeza kwiyongera uko iminsi yashiraga, dore ko yagiye mu bitaro binyuranye bamubwira ibisabwa, agasanga nta bushobozi nk’umuntu utunzwe no guca inshuro, dore ko umugabo bashakanye akimara kumenya ko uwo mwana yavukanye ubwo burwayi yahise amuta ajya gushaka undi mugore.

    Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza
    Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza

    Nyuma y’uko Kigali Today itangaje iyo nkuru, ifite umutwe ugira uti “Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite uburwayi budasanzwe”, inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza n’Akarere ka Musanze, bahise bamusura bamushakira uburyo uwo mwana yavurwa.

    Nyuma y’igihe kitarenze icyumweru kimwe, akarere kashakiye uwo mwana ubufasha bwo kuvurwa binyuze mu muryango witwa National Child Development Agency hishyurwa amafaranga 2, 155,369 FRW mu bitaro bya Rilima, ari nabyo bikomeje gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana.

    Kugeza ubu uwo mwana umaze imyaka hafi ine avutse, aba mu bitaro bya Rilima yitabwaho n’abaganga, aho byijeje umubyeyi we ko bitari ngombwa ko babana mu bitaro, aho we ari mu rugo, akaba yemerewe buri gihe cyose abonye umwanya kujya gusura umwana we.

    Umubyeyi ashimishijwe n
    Umubyeyi ashimishijwe n’uko umwana we arimo kwitabwaho n’abaganga

    Kugeza ubu uwo mwana ari kumwe n’umubyeyi we mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aho yoherejwe mu kiruhuko mu gihe cy’ukwezi, akazasubira mu bitaro tariki 22 Ukuboza mu rwego rwo gukomeza kwitabwaho n’abaganga.

    Ubwo Kigali Today yamusuraga, umubyeyi we yayitangarije ko yishimiye urwego umwana we agezeho avurwa, aho hari byinshi uwo mwana atangiye kwikorera bitanga icyizere cyo gukira.

    Yagize ati “Ndabona impinduka ikomeye ku mwana wanjye, biragaragara ko yatangiye gukira, yagiye atabasha kurya no kwicara, ariko ubu arabasha kwicara neza, ararya yitamika. Nkurikije uko yagiye ameze n’uko mubona, mfite icyizere ko umwana wanjye azakira”.

    Arongera ati “Ubu kuva tariki 22 Ukuboza agiye gusubira mu bitaro, yari yaraje mu kiruhuko, abaganga bambwira ko azakira akabasha kuba yagenda, ubu yavuyeyo bamaze gukora umugongo, icyo bagiye gukora ni amaguru no ku maboko, kugira ngo abe yabasha gufata ibintu neza akomeye, abe yashobora no gutera intambwe agende. Umugongo umuze neza nta kibazo ufite n’ijosi ryarakomeye nta kindi kibazo gihari, urabibona ko yicaye nta kibazo afite”.

    Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara
    Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara

    Uwo mubyeyi wari warihebye, avuga ko yishimiye cyane kubona umwana we ashobora kwicara, “Ndishimye, aho umwana wanjye ageze ndanyuzwe, ntabwo ari wa mwana ngisiga ku kirago ngo nsange yuzuye ivumbi. Arakenera kujya mu bwiherero ntabyikorereho nk’uko byari mbere ubu arabimwira, nanjye ubuzima buragenda buhinduka ndabasha gukora nkinjiza nk’igihumbi cyangwa icyatanu”.
    Abona uwo mwana ari umugisha kuri we, ati “Uyu mwana azaba umuntu ukomeye cyane, ni intwari, ni na we umpa imbaraga zo kuba nakora, mbona ari umugisha kuri njye”.


    source : https://ift.tt/3lU3ipu

  • Umugabo akambaye mu cyaro bamuha urw’amenyo!… – #rwanda #RwOT

    Crossbody Bags iri mu bwoko butandukanye kandi igenzweho mu byamamare haba mu muziki n’ahandi. Mu Rwanda byakugora kubona uri hejuru y'imyaka 40 akambaye, ariko hari aho byibura wamara umunsi uhuye n'umuntu umwe akambaye.

    Justin Bieber ari mu bakunda cyane aka gakapu 

    Kuri ubu kagezweho mu byamamare by'ibikomerwzwa mu ngeri zitandukanye ku isi birimo Asap Rocky umukunzi wa Rihanna, Justin Bieber, n’abandi barimo abo kuri uyu mugabane wa Afrika nka Otil Brown, Diamond ndetse n’abahanzi Nyarwanda tuza kugarukaho.

    Confy nawe akunda kugendana aka gakapu

    Utu dukapu twifashishwa n’ibyamamare birimo iby’igitsinagore n’igitsinagabo. Icyakora mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, umuntu aramutse akambaye akajya nko mu cyaro bamwibazaho cyane mu gihe yaba ari igitsinagabo. N’ubwo ku jisho ubona ari gato cyane, ntibikabuza guhenda ku buryo hari utwo usanga dufite igiciro nk'icy’ipantalo cyangwa inkweto zijyanye n'icyiciro kitagayitse. Ariko na none biterwa n’aho uhahira. 

    Ish Kevin ukunze kukambara yasobanuye uko tugura ku isoko agahahiraho. Yagize ati: “Ushobora kukagura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, cyangwa 25 Frw biterwa na karite (Quality) yako”. Mu Rwanda, aka gakapu gakunze kwambarwa n'ababahzni bo mu kiragano gishya, gusa hari na bakuru babo bakambara barimo nka Meddy – ubwo yazanaga bwa mbere mu Rwanda na Mimi, ndetse na Bruce Melodie nawe yatangiye kukagendana. Ish Kevin na Confy bakunda kuduserukana bo bavuze ko badutunze nk’ibikoresho by’ibanze. 

    Ish Kevin yambaye aka gakapu

    Mu kubisobanura, Ish Kevin yatangiye agira ati: “Njyewe kariya kantu ukuntu ngafata, nkafata nk’ikofi ariko itatakara ni ukuvuga ngo dukunda gukaresha ikofi tukayitwaramo ibikoresho ariko iyo urebye usanga umubare munini w’abantu bata ikofi ariko kariya kantu urakambara ugafite mu kwaha ntaho kajya kuko kaba gafunze n’imashini. So ni akantu umuntu yambara k’agakapu umuntu yashyiramo ibyangambwa utifuza kuba byatakara”.

    Mugenzi we Confy yagize ati: “Ni agakapu umuntu yambara agashyiramo utuntu tw’ingenzi nk’amarinete, Chargeur, Flash iriho indirimbo z’umuhanzi nka telefone na twa dutambaro umuntu yihanaguza mbese wakifashisha ukakabikamo utuntu bwinshi uba ugomba gukenera”.

    Ish kevin yavuze ko usibye kugatunga nk'igikoresho, agafata nk'umurimbo n’umuderi. Hari aho yagaragaje ko mu mboni ye hari abakambara bikajyana n’ibyo bambaye ati”Icya kabiri kajya kanaba style kuko hari igihe usanga kajyanye n’urukweto wambaye cyangwa ingofero wambaye kandi kakubikiye n’utuntu. Ni umuderi kakanabika ibintu neza”.

    Bushali nawe ari mu baserukana utu dukapu

    Muri rusange hashize imyaka ibihumbi udukapu dutoya dutangiye gukoreshwa ariko utwabanje tukaba twari utw’abagore gusa bakunze kwita isakoshi bifashisha mu gutwara ibikoresho nkenerwa. Abamenyekanishije izi zakoshi kurushaho ni Abafaransa. Uko imyaka yagiye itambuka ni bo bakomeje guteza imbere umuco w’isakoshi ugera no mu bindi bihugu nk’u Bwongereza n’ahandi. Isakoshi yafashe indi ntera bigera n’aho hatangirwa gukorwa iz’abagabo ‘Crossbody Bags’ ari nazo zakomotse cyane mu bihugu by’ i Burayi.

    Utu dusakoshi n’igitsina gore kiradukoresha 

    Utu dukapu dukunzwe n’ibyamamare turi mu moko anyuranye hari nk’utwo bita Rickshaw Bags Fanny Pacck, North St Bags Pioneer 12, Aer Day Sling 2 and City Sling Crossbody Bags, Topo Designs Block Bag n’ayandi. Uko dutandukanye ku moko ni na ko dusumbana mu biciro, urugero North St Bags Pioneer 12 igura ibihumbi 100 Frw, Day Sling 2 and City Sling Crossbody Bags yo igura ibihumbi 65 frw.

    Bruce Melodie nawe asigaye agendana aka gakapu

    Inshuro nyinshi uzabona Diamond ahetse aka gakapu gaharawe n’ibyamamare

    Meddy ubwo yazanaga bwa mbere n’umukunzi we mu Rwanda yaje ahetse aka gakapu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112464/umugabo-akambaye-mu-cyaro-bamuha-urwamenyo-ibyo-wamenye-ku-gakapu-kagezweho-mu-byamamare-b-112464.html

  • Chorale de Kigali yoroheje uburyo bwo kugura… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'Ugushyingo 2021, iyi korali yateguje abakunzi babo igitaramo yise 'Christmas Carols Concert' kizaba tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    Ni igitaramo ngarukamwaka kizamura amarangamutima ya benshi banogerwa n'umuziki w'umwimerere kandi w'ubuhanga utangwa n'iyi korali.

    Iki gitaramo kizafasha abantu kwinjira neza mu byishimo bya Noheli ari nako basoza neza umwaka 2021.

    Kuva batangaza ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, hari abagiye bagorwa no kuyagura ku rubuga rwa www.ticqet.rw ari nayo mpamvu iyi korali yiyemeje gushyiraho ubundi buryo abantu bashobora kwifashisha.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, iyi Chorali yasohoye itangazo rivuga ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021 ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Amasaha y’akazi ni 8h00 kugera 17hoo buri munsi, naho tariki 19/12 ni ukugera 12hoo’.

    Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati.

    Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw).

    Ku meza azicarwaho n'abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n'abiri(72h).

    Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw

    1.Fungura link yatanzwe haruguru

    2.Kanda kuri “Book”

    3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera “terms and conditions”

    4.Kanda kuri “Continue”

    5.Ongera ukande kuri “Continue”

    6.Toranya “Ticket categories”

    7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry’ubururu

    8.Kanda kuri “view seats”

    9.Toranya intebe mu ziri “available”

    10.Kanda kuri “check out”

    11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe

    12.Shyiramo ’email address” yawe

    13.Kanda kuri “Proceed”

    14.Kanda kuri “Continue”

    15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa …)

    16.Shyiramo numero ya telephone yawe

    17.Kanda kuri “Confirm Payment”

    18.Kanda kuri “Continue”

    19.Emeza kubikuza cash

    20.Shyiramo Pin yawe

    21.Reba kuri e mail ticket waguze.


    Guhera kuri iki Cyumweru ushobora kugurira itike yawe kuri St Michel no kuri Ste Famille
     

    Igitaramo 'Christmas Carols Concert” cya Chorale de Kigali kizaba ku itariki ya 19 Ukuboza 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112473/chorale-de-kigali-yoroheje-uburyo-bwo-kugura-amatike-mu-gitaramo-cyayo-112473.html

  • Arteta yavuze amagambo akomeye kuri Aubameyan… – #rwanda #RwOT

    Aubamayeng ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itanu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n'ibyabazwe asigaranye n'zamu gusa.

    Uyu Kapiteni wa Arsena w'imyaka 32 y'amavuko, yabanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe yo gutsinda yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w'inyongera, bituma abafana bakomeza kumwijujutira.

    Umutoza Mikel Arteta yagiriye inama ikomeye rutahizamu we, amubwira ko atagomba kwrakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

    Mu mukino Arsenal yakira Southampton kuru uyu wa Gatandatu saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00), biteganyijwe ko Aubameyang aza guhabwa umwanya ashimangira niba koko  agomba kwamburwa umwanya ubanza mu kibuga cyangwa aza kugaragaza ko yavuye mu bihe bibi amazemo iminsi, akongera agatsinda.

    Agaruka kuri rutahizamu we umerewe nabi muri iyi minsi, Arteta yagize ati, 'Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera, ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora, ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

    Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego, agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora'.

    Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Aubameyang afite ibitego 4 mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, imibare itari myiza na gato kuri rutahizamu uba witezweho guheka ikipe.

    Arteta yasabye Aubameyang kutirakarira ahubwo agakomeza gukora cyane

    Aubameyanga amaze imikino itanu nta gitego atsindira Arsenal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112470/arteta-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-aubameyang-uri-mu-bihe-bigoye-112470.html

  • Taylor Swift agiye kujyanwa mu nkiko ku bwin… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Taylor Swift watwaye ibihembo bitandukanye bikomeye harimo na Grammy Award, kuri uyu wa Gatanu urukiko rwanze ubusabe bwe bwo guhagarika ikirego yarezwe n'itsinda ry'abakobwa baririmba injyana ya R&B rizwi nka 3LW rimushinja gukoresha amagambo yo mu ndirimbo yabo, maze akayifashisha mu ndirimbo ye yaciye uduhigo ku isi.

    Umucamanza wo muri leta ya California witwa Michael Fitzgerald yatangaje ko izi ndirimbo ebyiri, Playas Gon' Play y’iri tsinda ndetse na Shake It Off ya Taylor Swift hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko hari aho zihuriye, bityo rero ikirego kikaba kigomba kujyanwa mu nkiko.

    Taylor Swift muri Shake It Off aririmba ati: 'Abakora bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, abanzi nabo bavuge, bavuge, bavuge, bavuge, bavuge.'

    Mu gihe mu ndirimbo Playas Gon' Play yasohotse muri Gicurasi 2001, bagira bati: 'Abakora, bazakora, abanzi nabo, bavuge.'

    Sean Hall na Nathan Butler abanditse Playas Gon' Play bavuze ko muri izi ndirimbo zombi amagambo abiri yakoreshwejemo ariyo 'Abakora ndetse n'ijambo abanzi' uburyo yakoreshejwe mu ndirimbo zombi bimeze kimwe.

    Nyuma yo kwanga ubusabe bw'uyu muhanzi bwo guhagarika iki kirego, abahagarariye Taylor Swift ntacyo baratangaza kuri iki kirego.



    Taylor Swift arashinjwa kwiba indirimbo

    Iyi ndirimbo 'Shake It Off' yasohotse mu mwaka wa 2014, magingo aya ikaba imaze kurebwa n'abagera kuri Miliyari eshatu na miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube. Muri Nzeri 2014, iyi ndirimbo yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 ndetse imara ukwezi kose ariyo iyoboye izindi. Si ibyo gusa kuko yanamaze ibyumweru 50 byose ikiri kuri uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe muri Amerika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112469/taylor-swift-agiye-kujyanwa-mu-nkiko-ku-bwindirimbo-ye-yaciye-uduhigo-ku-isi-ashinjwa-kwib-112469.html

  • PSG igiye kugurisha abakinnyi 7 barimo abakomeye mu kwezi kwa mbere #rwanda #RwOT

    Mauricio Pochettino afite itsinda rinini ry'abakinnyi i Paris, aho abakinnyi 33 bari muri iyo kipe bahawe iminota yo gukina ndetse abataritwaye neza bagiye kurekurwa muri iyi kipe yuzuyemo ibyamamare.

    Uyu mutoza w'Umunya Argentine yifuza gukorana n'abakinnyi bake,ariyo mpamvu ikinymakuru L'Equipe kivuga ko umuyobozi wa siporo Leonardo hamwe n'umuyobozi w'ikipe Nasser Al Khelaïfi bafite ubushake bwo gukora ibyo umutoza wabo asaba ku isoko.

    Umukinnyi ukomeye muri aba bakinnyi bagiye kurekurwa ni rutahizamu w'umunya Argentine Icardi. Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko yananiwe kwigaragaza i Paris, kubera ahanini imibanire ye n'umugore we uzwiho imyitwarire idahwitse.

    Icardi n'amahitamo ya gatanu kuri Pochettino inyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Lionel Messi na Angel di Maria kandi ikipe ivuga ko ishaka kurekura abakinnyi barimo uyu musore kuri miliyoni 50 € (42.7m).

    Myugariro Abdou Diallo nawe ari mu batabona umwanya muri PSG kubera kuza kwa Nuno Mendes ariyo mpamvu nawe ashobora kurekurwa.

    Umukinnyi wo hagati Rafinha nawe yakinnye iminota mike muri iyi shampiyona kandi ashobora kurekurwa muri Mutarama.

    Layvin Kurzawa yasinye amasezerano kugeza mu 2024 ariko ari mu bakinyi babuze amahirwe yo gukina ku bwa Pochettino.

    Biteganijwe ko uwahoze ari umunyezamu wa Fulham Sergio Rico,Colin Dagba hamwe n'umukinnyi ukina hagati Éric Junior Dina-Ebimbe nabo bazashyirwa ku isoko muri uku kwezi kwa mbere.

    Hari amakuru avuga ko Giorgino Wijnardum nawe ashobora gutizwa mu kwezi kwa mbere kubera kubura umwanya.

    PSG yazanye amazina menshi y'ibyamamaye kugira ngo ishake hampions League arimo Messi, Sergio Ramos na Gianluigi Donnarumma bose bifatanije mu gihe cyizuba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-igiye-kugurisha-abakinnyi-7-barimo-abakomeye-mu-kwezi-kwa-mbere

  • Sobanukirwa ingingo 9 wasuzuma ukamenya niba umukobwa mukundana agukunda by'ukuri #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibimenyetso bahuriraho, umusore ashobora kumenyeraho umukobwa umukunda by'ukuri:

    1.Agukunda uko uri ?

    Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by'ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw'ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n'iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

    Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n'icyo agukurikiyeho. Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk'umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

    2.Ntagusaba ibya mirenge ?

    Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo, n'ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by'ukuri.

    3.Aragukebura ?

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by'ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

    4. Agushyira muri gahunda ze z'ejo hazaza?

    Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. N'ubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk'umutware we.

    5.Biragorana ko muryamana ?

    Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk'umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by'ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nk'uko twabibonye mu ngingo ibanza.

    Iteka kuri we aba yifuza ko wazamubere umutware. Kuba mwaryamana igihe kitaragera(Mutarasezerana),aba abona ushobora kudohoka cyangwa kuva mu rukundo/umubano mwari mufitanye. Wowe uba ubonye icyo ushaka, we akabona azasigara arira mu myotsi kubera icyemezo kigayitse yafashe akareka mukaryamana. Si ukuvuga ko adafite umubiri nkuw'abandi cyangwa ngo abe agira ubushyuhe mu mubiri,ahubwo atekereza cyane ku ngaruka z'icyo gikorwa yaba yishoyemo imburagihe.

    6. Aguhishurira amateka y'ubuzima bwe ?

    Umukobwa ugukunda by'ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y'ubuzima bwabo, ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo, iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

    Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n'ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho, uzamugireho ikibazo, utangire no kumukemanga.

    7. Kukugirira ishema

    Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by'ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

    8.Kukubaha

    Umukobwa ugukunda by'ukuri arakubaha. Guca bugufi k'umukobwa /umugore imbere y'igitsinagabo ni ikimenyetso cy'urukundo. N'ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y'umugabo.

    9.Kukugaragariza urukundo n'amarangamutima nta mbereka

    Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n'ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y'ingenziy'ubuzima bwawe,kukuba hafi igihe uri mu byishimo ndetse no mu byago mukaba muri kumwe.

    Refe::www.lovetips.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ingingo-9-wasuzuma-ukamenya-niba-umukobwa-mukundana-agukunda-by

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGWIZE N'AMAZU AHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'AMAZU AHAREREYE NYARUGENGE-GITEGA-KORA-KORA.

    IPIGANWA RYA CYAMUNARA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATAGIRA TARIKI YA 12/12/2021 SAA MOYA ZA NIMUGOROBA (17:00) KUGEZA 19/12/2021 SAA MOYA ZA NIMUGOROBA (17:00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI: 0786061728

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugwize-n-amazu-aherereye