Blog

  • Davido akomeje gukusanya amafaranga azafashis… – #rwanda #RwOT

    David Adedeji Adeleke wamamaye ku izina rya Davido mu muziki, ni umwe mu bahanzi ba Afro Beat bagezweho ku mugabane wa Afurika no hanze yaho. Uyu muhanzi uyoboye abahanzi bakize muri Afurika, aherutse gutangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufashisha imfumbyi zo muri Nigeria. Kuri ubu akomeje gukangurira abantu bafite umutima wo gufasha, ko batanga amafaranga muri iki gikorwa avuga ko cyizafasha abana benshi b’imfumbi babayeho nabi.

    Mu kwezi gushize, nibwo Davido yatangije iki gikorwa ubwo yizihizaga isabukuru ye agasaba abafana n’abahanzi bagenzi be, ko niba bashaka kumwifuriza isabukuru nziza bakwitanga amafaranga bakayamwoherereza maze nawe akayafashisha imfumbyi. Mu buryo butangaje, icyifuzo cya Davido cyarasubijwe yohererezwa akayabo ka miliyoni 40 z'ama Naira mu gihe cy’amasaha abiri gusa. Aya mafaranga akaba yarahise ajya kuyafashisha ikigo cyirera abana b’imfumbyi.

    Kuri ubu Davido yongeye kwibutsa abantu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yibutsa abantu ko iki gikorwa cyo gufasha imfumbyi kigikomeje ndetse abibutsa n’imibare bakoherezaho amafaranga, anatangaza ko ku itariki 20/12/2021 aribwo bazahitamo ikigo cy’imfumbyi bazatera inkunga bagafasha abana baho gusoza umwaka neza. Ikinyamakuru Daily Africa, cyatangaje ko Davido afite intego yo gukusanya miliyoni 250 akaziha ibigo by’imfumbyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112487/davido-akomeje-gukusanya-amafaranga-azafashisha-imfumbyi-112487.html

  • Kayonza: Bafatanwe insinga za metero 46 zajyanaga umuriro mu ngo z'abaturage #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n'abayobozi mu Nzego z'ibanze n'abaturage bafashe abantu 6 bakekwaho kwitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo z'abaturage bakaziba. Bafashwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza, bafatanwa metero 46 z'insinga, bafatirwa mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Kahi, Umudugudu wa Nyamiyaga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ndetse n'abanyerondo.

    Yagize ati: 'Mu ijoro rya tariki ya 09 Ukuboza 2021, abanyerondo bari mu kazi babona umuriro urabuze, bakomeza kugenzura baza gusanga hari insinga zimaze gukatwa ahaturuka umuriro ujya mu baturage kuri (Transformateur). Abaturage bo muri uriya mudugudu nabo bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bagakata insinga zijyana umuriro mu ngo zabo.'

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yakoranye n'abaturage n'abayobozi mu nzego z'ibanze hatangira gushakishwa abacyekwa bose nibwo hafashwe bariya bantu batandatu.

    Yagize ati: 'Abaturage batubwiye abantu bose bacyekaho kuba bakora ibyo bintu, bariya bose twabasanganye ibikoresho byifashishwa mu gukora amashanyarazi harimo ibyuma bikata insinga n'ibipima ingano y'umuriro uri mu nsiga. Bariya bantu uko ari 6 nta kazi kazwi bafite ko gukora mu mashanyarazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko bariya bantu bitwikira ijoro bakurira amapoto y'amashanyarazi bakabanza bagakuraho umuriro banyuze ku mashini iwukwirakwiza (Transformateur). Barangiza bagakata insinga umuriro umaze kuzima bakajya kuzigurisha.

    Yakanguriye abanturage kugira uruhare rwo kwirindira ibikorwaremezo kandi babona ubyangiza bakihutira gutanga amakuru. Yaburiye abarimo kugaragara mu bikorwa byo kwangiza no kwiba insinga z'amashanyarazi ko Polisi itazabihanganira.

    Ati: 'Muri iyi minsi mu bice bitandukanye by'Intara y'Iburasirazuba harimo gufatirwa abantu badukanye ingeso yo kwangiza ibikorwaremezo cyane cyane kwiba insinga z'amashanyarazi. Hari abo duherutse gufata bibaga insinga bakazikoramo imashini zifashishwa mu gusudira(post à souder).'

    Abafatiwe mu Murenge wa Gahini bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-bafatanwe-insinga-za-metero-46-zajyanaga-umuriro-mu-ngo-z-abaturage

  • Xavi arashaka kugurisha abakinnyi 3 bakomeye bamurakaje ku mukino wa Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Barcelona, ​​Xavi, arateganya kuvugurura ikipe ye nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich muri Champions League ibitego 3-0 bigatuma yerekeza muri Europa League.

    Umutoza wa Barcelona, ​​Xavi, arateganya gukora impinduka nyinshi I Camp Nou,nyuma yo gushyira ku isoko abakinnyi 3 bakomeye ku isoko nyuma yo gusezererwa muri Champions League.

    Umunyamakuru w'imikino muri Espagne, Gerard Romero, aravuga ko uyu mutoza mushya yamaze gutakaza kwihangana kuri bamwe mu bakinnyi be kandi ko yitegura guhindura byinshi muri iyi kipe.

    Nk'uko Romero abitangaza ngo Frenkie de Jong, Marc-Andre ter Stegen na Sergino Dest bose bagiye gushyirwa ku isoko bagurishwe kuko Xavi ashaka kubakira ikipe ya Blaugrana ku bandi.

    Umunyezamu Ter Stegen yanenzwe cyane kubera gusubira inyuma muri uyu mwaka w'imikino mu gihe De Jong yananiwe kugera ku rwego yariho ubwo yagurwaga miliyoni 65 zamapawundi muri 'Ajax muri 2019.

    Myugariro Dest we arashaka kwerekeza muri Bayern Munich imwifuza.

    Ni ku nshuro ya mbere kuva mwaka w'imikino 2003-04,Barcelona inaniwe kujya muri 1/16 cya Champions League.

    Ikipe ya Xavi iri kurwanira kwitwara neza muri La Liga kuko iri ku mwanya wa karindwi, amanota 16 inyuma ya Real Madrid ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/xavi-arashaka-kugurisha-abakinnyi-3-bakomeye-bamurakaje-ku-mukino-wa-bayern

  • Aubameyang agiye gufatirwa ibihano bikarishye kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ashobora kwamburwa ubukapiteni bwa Arsenal nyuma yo gukurwa mu ikipe kubera imyitwarire mibi ku nshuro ya kabiri uyu mwaka.

    Umutoza Mikel Arteta yakuye Aubameyang mu ikipe ye yumunsi nyuma y'aho uyu mukinnyi agiye mu ngendo agatinda kugaruka mu myitozo.

    Muri Werurwe uyu mwaka, uyu musore w'imyaka 31 y'amavuko yakuwe mu ikipe Arsenal yari guhura na Tottenham kubera gutinda kugera ku mukino bitewe no gufatirwa mu kajagari k'imodoka mu muhanda.

    Ibyo yakoze muri iki cyumweru bishobora kumugiraho ingaruka kuko byatewe n'ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, byafatanywe uburemere cyane.

    Arteta yanze kujya mu bindi bisobanuro nyuma y'uko Arsenal itsinze Southampton ibitego 3-0, ariko nanone yanze gusubiza niba Aubameyang azakomeza kuba kapiteni wikipe.

    Inama yo kumufatira ibihano iracyakomeza,ariko biravugwa ko ashobora guhabwa igihano gikomeye cyane kirimo no kuba yakwamburwa kuba kapiteni.

    Arteta yagize ati: 'Yishe amabwiriza y'imyitwarire niyo mpamvu yakuwe mu ikipe.

    “Ndatekereza ko twakomeje guhozaho kuko dufite amahame adashobora kuganirwaho twishyiriyeho nk'ikipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-agiye-gufatirwa-ibihano-bikarishye-kubera-imyitwarire-mibi

  • Elie Maniraguha yegukanye irushanwa ryateguwe… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango watambutse imbona nkubone kuri Genesis Tv mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu 11 Ukuboza 2021, waberaga muri Kigali City Tower.

    Iri rushanwa ryatangiranye n’abanyempano 100 hasigaramo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma. Aba nabo baje kuvamo batatu bakuwemo umwe Elie Maniraguha.

    Abanyempano 10 bageze mu cyiciro cya nyuma ni Uwajeneza Cabella; Iradukunda Fabiola, Iyakaremye Mugisha Theoneste, Dusenge Jean Michele, Asifiwe Prince, Niyibizi Jean Claude, Elie Maniraguha, Mugish Prince, Umwali Ineza Herniette na Aime Igabe.

    Aba banyempano babanje gutambuka ku itapi itukura bafatwa amafoto n’ amashusho, nyuma bakaganira n’abanyamakuru Bona ndetse na Christian.

    Umukinnyi wa filime akaba n'Umuyobozi wa Genesis Tv, Niragire Marie France avuga ko ‘ashima Imana’ kuba iri rushanwa risojwe, akavuga ko ryagiye rihindurirwa amatariki ‘bitewe n’icyorezo cya Covid-19’ cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Marie France washinze Televiziyo Genesis, Umuhanzi Mbarushimana Paul Maurice [Maurix Baru] washinze Maurix Studio ndetse na Producer Ishimwe David [Evydecks] ukorera muri studio Ibisumizi.

    Nyuma y'isesengura, Akanama Nkemurampaka kemeje ko Elie Maniraguha ari we wahize abandi. Producer Maurix Baru wari ukuriye aka kanama, yavuze ko kuva ku munsi wa mbere w'iri rushanwa bagiye bahitamo abakomeza mu kindi cyiciro bashingiye ku bintu bitandukanye.

    Birimo uko umuhanzi yigaragaza ku rubyiniro, imyandikire ye, uburyo igihangano cye gikoze, ijwi rye n’ibindi bitandukanye bikwiye kuba biranga umuhanzi.

    Elie Maniraguha wegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, yagaragaje amarangamutima avuga ko yishimye cyane ndetse ashimira abategura iri rushanwa.  

    Uyu musore yavuze ko yatunguwe cyane kuko yitabiriye iri rushanwa aziko azaba uwa 10. Agashima Genesis Tv yateguye iri rushanwa.

    Ati “Icya mbere ndatunguwe. Bagenzi banjye bo barabizi neza naje mbabwira ko mba uwa cumi. Ariko ndishimye cyane. Ndashimira Imana na Genesis Tv yateguye iki gikorwa, ndashimira n’umuvandimwe Jean Michel wampaye ‘Link’ [yo kwiyandikisha mu irushanwa]. Ni ukuri ndishimye cyane, murakoze.”

    Maniraguha Ellie yahembwe miliyoni 1 Frw, gukorerwa Album y'indirimbo esheshatu harimo indirimbo ebyiri z'amashusho (Video).

    Umuhanzi Niyibizi Jean Claude yabaye uwa kabiri ahembwa 500.000 Frw. Ni mu gihe Iyakaremye Theoneste yabaye uwa Gatatu ahembwa 300.000 Frw.


    Maniraguha Elie wegukanye irushanwa ryateguwe na Genesis Tv, yavuze ko yatunguwe bikomeye, ashima abagize igitekerezo cy'iri rushanwa

    Abahanzi 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bakoranye indirimbo yubakiye kuri iri rushanwa. Buri muhanzi kandi yakorewe indirimbo imwe yaririmbye muri iri rushanwa
     

    Niragire Marie France yavuze ko uretse batanu ba mbere, abandi bose bitabiriye iri rushanwa bemerewe kuzongera kuryitabira. Akavuga ko mu mpeshyi ya 2022 bateganya kuzongera kurikora


     

    Uhereye ibumoso: Niyibizi Jean Claude wegukanye umwanya wa kabiri, Iyakaremye Theoneste wabaye uwa Gatatu na Maniraguha Ellie wabaye uwa mbere

      

    Umwali Herniette, uri mu bageze mu cyiciro cya nyuma ni we wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa


    Niyibizi Jean Claude wabaye uwa kabiri agehambwa ibihumbi 500 Frw

    Asifiwe Prince wigaragaje cyane muri iri rushanwa


    Jean Michel, umunyempano witwaye neza muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere


    Producer Evedycks ukora mu Ibisumizi Records wari mu Kanama Nkemurampaka 

    KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112483/elie-maniraguha-yegukanye-irushanwa-ryateguwe-na-televiziyo-genesis-112483.html

  • Umunyabigwi Samuel Etoo yatorewe kuyobora ru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto'o yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun mu gihe cy'imyaka ine iri imbere , ku bwiganze bw'amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.

    Eto'o wegukanye ibihembo 4 by'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF'.

    Uyu munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo yakuragamo kandidatire ku munsi w'amatora.

    Nyuma yo kwegukana intsinzi, Eto'o w'imyaka 40 y'amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.

    Yagize ati'Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego dushaka kugeraho'.

    Eto'o wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10 mu myaka 4 yatorewe.

    Yagize ati'Namaze kuvugana n'abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi bizakorwa'.

    Eto'o yari ashyigikiwe cyane n'abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana muri ruhago yabo, nk'uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.

    Eto'o atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022. 

    Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroun habura iminsi micye bakakira CAN 2022

    Eto’o yijeje abanya Cameroun kubaka Stade 10 mu myaka ine ya manda ye
    Eto’o afite amateka akomeye muri ruhago ya Cameroun

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112478/umunyabigwi-samuel-etoo-yatorewe-kuyobora-ruhago-ya-cameroun-112478.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Nyuma yo kuva ku muh… – #rwanda #RwOT

    Kenny ni izina ryamamaye cyane ubwo Irene Murindahabi yari ari mu kazi agahurira nawe mu muhanda yamuririmbira akumva afite impano idasanzwe bityo akagira umuhate wo kumufasha nk'uko yagiye abitangaza.

    Nyuma yo kumufata no kumufasha, bakoze indirimbo yari yaramuririmbiye ariyo “Imana y'imihanda” yanaje gukundwa cyane kuko ubwo yari amaze kuyishyira ku rubuga rwa youtube rushya rwitwa Morodekayi8 Nation ntawitaye ko ari nshya ahubwo yararebwe karahava.

    Iyi ndirimbo kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu mu minsi 7 imaze isohotse, niyo iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music Top 10 n'amajwi menshi bigaragaza uburyohe n'urukundo iyi ndirimbo y'uyu munyempano ifite.

    Irene Murindahabi ubwo yahuraga na Kenny

    Indirimbo 10 zatoranyijwe hagendewe ku majwi y'abakunzi b'umuziki nyarwanda batoye bibanze cyane kuri iyi ndirimbo maze bayihundagazaho amajwi karahava.

    Urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Rwanda ruyobowe na Imana y’Imihanda ya Kenny

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IMANA Y’IMIHANDA YA KENNY




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112477/inyarwanda-music-top-10-nyuma-yo-kuva-ku-muhanda-indirimbo-imana-yimihanda-ya-kenny-yaniki-112477.html

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Prix Galien muri Senegal, asaba Afurika guhuza kugira ngo yihaze mu by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bakomeye harimo Abayobozi nka Perezida wa Senegal Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, abashakashatsi n’abakuru b’imiryango yagize udushya igeraho mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyo Abanyarwanda bagezeho, birimo ubushakashatsi bwakozwe na Dr Leon Mutesa bwerekanye uruhererekane rw’ihungabana ku bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bwafashije kuvura indwara zitandukanye abarokotse Jenoside n’ababakomokaho, bituma bagira ubuzima bwiza binabarinda guheranwa n’amateka mabi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubumenyi n’ubushakashatsi bishingiye ku Ikoranabuhanga bizafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw’ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.

    Ashima ko u Rwanda rufite Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bufite ireme kandi budaheza(UGHE), ikaba itoza abaganga, abaforomo n’abashakashatsi kugera ku cyerekekezo cy’isi na Afurika by’umwihariko.

    Gahunda yo kugeza amaraso n’indi miti ku barwayi hakoreshejwe utudege tutagira abadereva(drones) na yo Madamu wa Perezida wa Repubulika yayigarutseho mu Ijambo yagejeje ku Ihuriro Prix Galien Afrique muri Senegal.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibi hamwe n’ibindi bitahindura ubuzima bw’Abanyafurika hatabayeho ubufatanye bw’abahanga mu by’ubuvuzi n’imiti Afurika imaze kugira, babifashijwe n’inzego zifata ibyemezo.

    Yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza ubufatanye n’ubumwe twakomeje kugaragaza mbere y’icyorezo cya COVID-19, kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.”

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu bijyanye no kubona abahanga n’abashakashatsi, imiti hamwe n’inkingo byafasha guteza imbere ubuzima bw’abayituye.

    Yashimye ko u Rwanda na Senegal byitegura kubaka inganda zikora inkingo n’imiti mu rwego rwo gufasha Afurika kwihaza mu bumenyi no kwikorera imiti.

    Yakomeje agira ati “Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi! Kuki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze kugira ngo tubone ibikoresho by’ubuvuzi kandi mubona ingorane byateye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19!”

    Igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique gitangwa n’Umuryango ‘Foundation Galien International’ mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n’ibigo byakoze ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti muri Afurika.

    source : https://ift.tt/3oMyetB

  • Nta yandi mahitamo Rayon Sports ifite, igikom… – #rwanda #RwOT

    Aho bikomereye ni uko ikibazo nyamukuru kiri mu ikipe kitagaragara ngo gikemurwe ikipe ibone umusaruro mwiza, kuko nyuma yo guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma azira umusaruro mubi, n'ubundi nta cyahindutse ugereranyije n'uko ikipe yari imerewe mbere y'uko ahagarikwa.

    Ibimenyetso bica amarenga ndetse binaburira abarayon bibabuza kubyina mbere y'umuziki byatangiye kugaragara, bibibutsa ko badakwiye kugendera kucyizere bahabwa n'ubuyobozi bwabo, ahubwo bakwiye guhanga amaso ikipe bafite ndetse bakitegereza neza niba ifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Byahumiye ku mirari ubwo Rayon Sports yagwaga miswi na Gorilla FC 1-1, ku mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince, ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

    Gorilla FC yishyuye igitego ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara, warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena.

    Uyu mukino wagombaga kugarura muri kuruse y'igikombe iyi kipe ndetse ikanagarurira icyizere abafana n'abakunzi b'iyi kipe, bafite inyota y'igikombe cya shampiyona bamaze igihe kitari gito biruka inyuma ariko barakibuze.

    Rayon Sports yasezeranyije abafana bayo igikombe uyu mwaka, mu mikino umunani ya shampiyona imaze gukinwa, ifitemo ½ cy'amanota yagombaga kubona kuko mu manota 24 ifitemo 12 gusa.

    Uyu ni umusaruro mubi udatanga icyizere na gito ku gikombe cya shampiyona gihanganiwe n'amakipe arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports adasiba gutsinda.

    Igikwiye aka kanya ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiye kwihutira gukora ni ukuvuguta umuti w'ibibazo biri mu ikipe mu maguro mashya, bagashaka intsinzi mu mikino ya shampiyona isigaye, banategura imikino y'igikombe cy'amahoro bashobora kubonamo amahirwe yo kongera gusohokera igihugu mu mikino nyafurika, bitari ibyo igikombe basezeranyije abafana bashobora kuzakigura mu isoko.

    Mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona, Rayon Sports izakina na AS Kigali bahanganiye igikombe, nyuma yo gutsindwa na APR FC na Kiyovu Sports, iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda izaba ifite undi mukoro utoroshye imbere y'abanyamujyi.

    Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC 

    Rayon Sports ishobora kuzasigara inyuma hakiri kare mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112480/nta-yandi-mahitamo-rayon-sports-ifite-igikombe-gishobora-kuzagurwa-mu-isoko-112480.html

  • Kuvuga uwamuteye inda byamuviriyemo kubaho yumva adatekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwera (izina twamuhaye) utuye mu Karere ka Nyaruguru ni umwe mu bahuye n’ikibazo cyo kurebwa nabi n’umuryango w’uwamuteye inda afite imyaka 15, ku buryo ahorana ubwoba bwo kuba yagirirwa nabi.

    Ubundi Uwera ngo yatewe inda n’umugabo wo mu muryango we, kuko yumvise bavuga ko mu miryango yaba ari nka musaza we. Yaramurutaga cyane kuko yari afite imyaka 24, undi na we afite 15.

    Avuga ko mbere y’uko amutera inda yajyaga amunyuraho mu gasantere yokerezagamo inyama (yari mucoma), akamusekera anamuganiriza, undi ntatekereze ko hari icyo yamutwara kuko yabonaga ari umuturanyi, anamuruta cyane.

    Umunsi umwe ngo yavuye ku ishuri afite amakaye atatu mu ntoki n’igitabo, amunyuzeho aramubwira ngo nazane arebe uko yandika, amaze kureba ntiyabimusubiza ahubwo arabijyana arabibika, undi amukurikiye ngo abimusubize aramubwira ngo nategereze kuko yari afite abakiriya.

    Uwera agira ati “Nabuze uko mbigenza ndataha, bukeye nsubiye ku ishuri nifashisha amakaye yandi nari nasizeyo, hanyuma nimugoroba ntashye njya gushaka amakaye yanjye. Nasanze arangije akazi, antungira agatoki ahari icyumba cye ngo njye kuyashakamo, njyayo numva nta kibazo.”

    Uwo muvandimwe ngo yamusanze mu cyumba, afunga umuryango, ni uko amwicaza ku buriri aramubwira ngo nareke babanze baganire.

    Ati “Numvaga ari nko kunkinisha nta kindi kibiri inyuma kuko yari umuturanyi ari n’umuntu wo mu muryango. Arambwira ngo wa njiji we icara nkubwire! Ndicara, atangira kunkorakora, mbura ubutabaza kuko natekerezaga ngo mbese uwanyumva yavuga ko nageze muri icyo cyumba gute? Ni uko ndamureka akora ibyo ashaka, hanyuma ndataha.”

    Icyo gihe ngo yahise asama inda, aho abiboneye inda arayihisha, ku buryo yarinze abyara iwabo bataramenya ko atwite.

    Ku munsi wo kubyara na ho ngo bari biriwe bakora imirimo yo kwikorera ibirayi hamwe n’abandi bavandimwe kuko bari mu biruhuko. Ngo yumvise ikintu kimufashe mu nda, yibutse inkuru z’abantu yumvise bajya bavuga ko bapfukamye bakabyara, na we arapfukama, ni uko abyara umwana w’umuhungu.

    Ngo yahise ahamagara nyina, maze bahamagara abahetsi bamujyana kwa muganga, kuko iya nyuma yo ngo yatinze kuza.

    Kuri ubu afite imyaka 19, naho umwana we afite ine. Yasubiye ku ishuri muri uyu mwaka, kandi n’umwana we yiga mu ishuri ry’inshuke.

    Hagati aho nyuma yo kubyara, bamubajije uwamuteye inda aramuvuga, none ubu yaranafunzwe. Ariko ahangayikishijwe cyane n’uko umuryango we wamwanze uvuga ko yabafungishirije umwana.

    Agira ati “Ndatambuka bakanteza abasazi bakantera amabuye. Ubu iyo ngiye n’ahantu nkabona bunyiriyeho mpita ndara, kuko mba mfite ubwoba ko bantegera mu nzira bakangirira nabi.”

    Anavuga ko akurikije uko abona abayeho nta mukobwa yagira inama yo kuvuga uwamuteye inda, kuko ntawe yifuriza guhura n’ingaruka kn’izo yahuye na zo.

    Ku rundi ruhande asaba abakobwa bakiri batoya kwirinda abagabo babitoratozaho babagira nk’inshuti zabo, kuko kubimenyereza ari na byo bivamo kubashuka, bakabakorera ibya mfura mbi, kandi ingaruka bakazikorera bonyine.

    source : https://ift.tt/3pHWkow