Blog

  • Umunyamakuru MC Hero yambitse impeta umukunzi we bamaze imyaka 20 bakundana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    MC Hero yanyuze ku maradio atandukanye arimo nka Radio Isano ikorera mu mujyi wa Gisenyi aho yakoraga mu biganiro by'imyidagaduro.

    Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga ahazwi nko ku Kinamba cyahuriranye n'umunsi umukunzi we yavutseho kitabirwa n'abanyamakuru batandukanye ndetse n'inshuti zabo.

    Aba bombi bazwi ku kazina ka GARU bavuga ko urukundo rwabo rumaze imyaka 20 kuva mu mwaka 2001 bakiri bato.

    MC Hello yabwiye Kigali Up ko byagiye bigorana ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye. 

    Yagize ati “Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni.”

    Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.

    Ati “Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza.”

    Mc Hero usanzwe akorera amaradio atandukanye ya gare yashinze yanamenyekanye cyane mu kuyobora ibitaramo cyane cyane mu ntara y'amajyepfo n'iburasirazuba.

    Biteganyijwe ko aba bombi bazarushinga umwaka utaha aho amatariki y'ubukwe bwabo azatangazwa mu gihe cya vuba.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamakuru-mc-hero-yambitse-impeta-umukunzi-we-bamaze-imyaka-20-bakundana

  • King James yasohoye album ‘Ubushobozi’ wumva… – #rwanda #RwOT

    King James yari amaze iminsi araritse abafana be n'abakunzi b'umuziki, ko ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 ari bwo azashyira hanze Album ye iriho indirimbo ze bwite n'izo yakoranye n'abandi bahanzi banyuranye.

    Ni Album yashyize hanze mu buryo butandukanye n'izindi yagiye ashyira hanze, kuko itari kuri Youtube ahubwo iri ku rubuga yashinze yise www.zanatalent.com.

    Asohora iyi Album, King James yavuze ko yishimiye kuyisangiza abakunzi be. Avuga ko mu manyarwanda igura 5000 Frw, mu madorali ikagura atanu naho mu mayero ikagura 4.

    Anavuga ko hariho n'uburyo umuntu ashobora gutera inkunga, bitewe n'uburyo ashakaga gushyigikira ibihangano by'uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10 mu muziki.

    King James avuga ko iyi Album ushobora kuyigura ukoresheje uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money, Master Card na American Express.

    Akavuga ko yahisemo gucuruza iyi Album muri ubu buryo mu rwego rwo kuzana ‘impinduka’ mu muziki, 'kugira ngo abantu bajye babasha kugura Album'.

    Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA, ko Album ye yayise 'Ubushobozi' mu kumvikanisha imbaraga z'urukundo mu buzima bwa buri munsi; n'urukundo umubyeyi agirira umwana we nk’uko bizumvikana mu ndirimbo.

    Album ye iriho indirimbo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’ yitiriye Album, ‘Ubudahwema’ aherutse gusohora, ‘Habe namba’, ‘Uhari udahari’, ‘Uyu mutima’, ‘Nyabugogo’ na 'Reka gukurura’.

    Hari kandi 'Kimbagira’, ‘Nyishyura nishyuke’, ‘Ikiniga’, ‘Nzakuguma iruhande’, ‘Pinene’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Hinduka’ ndetse na ‘Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

    Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batatu, Ariel Wayz, Israel Mbonyi ndetse n'umuraperi Bull Dogg.

    King James avuga ko hari ibyo yashingiyeho mu guhitamo abahanzi yashyize kuri iyi Album.

    Avuga ko indirimbo 'Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz iri kuri iyi Album kubera ko n'ubundi yari yarasohotse mbere yayo, ariko ko ari umuhanzikazi wo gushyigikira.

    Yavuze ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire. Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi kuri iyi Album, kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. 

    KANDA HANO UBASHE KUGURA  ALBUM YA KING JAMES  

    King James yasohoye Album ye yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo 17


    King James yavuze ko yahisemo gucururiza Album ku rubuga yashinze kugira ngo abantu bagire umuco wo kujya bagura Album z'abahanzi 

    KANDA HANO UREBE UKO WAGURA  ALBUM YA KING JAMES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112490/king-james-yasohoye-album-ubushobozi-wumva-ari-uko-wishyuye-112490.html

  • Abashaka urupfu binyuze mu kwiyahura bakorewe imashini ibihutishiriza urugendo #rwanda #RwOT

    Kompanyi yakoze imashini 3D pod ishobora gufasha abantu mu buryo bwo kwiyahura byihuse, ivuga ko yizeye ko ishobora gukoreshwa mu Gihugu cy'Ubusuwisi-Swisse mu mwaka utaha. Sarco yabajije umuhanga mu by'amategeko muri Swisse, yasanze iyo mashini itarenga ku mategeko y'icyo Gihugu

    Nubwo uyu munyamategeko wabajijwe avuga ko iyi mashine nta mategeko ayibuza gukoreshwa, abandi banyamategeko bafite amakenga kuri ibyo uyu wayikoze yageze ho. Ishyirahamwe ryiyemeje gufasha abiyahura Dignitas, rivuga ko iyo mashini ishobora 'kutizerwa cyane'.

    Gufasha mu kwiyahura, aho umuntu ahabwa uburyo bwo kurangiza ubuzima bwe, byemewe n'amategeko mu Gihugu cy'Ubusuwisi-Swisse. Abantu bagera 1.300 barapfuye muri ubwo buryo mu mwaka wa 2020.

    Nkuko BBC ibitangaza, yaba ufashwa mu kwiyahura cyangwa se mu gupfa kuko ageze kure, aho umuganga arangiza ubuzima bw'umuntu yifuza gupfa, nta na kimwe cyemewe mu Bwongereza.

    Uburyo bukoreshwa muri Swisse, ni uguha umuntu ibintu bitandukanye bimeze nk'amazi, mu gihe abinyoye, bishobora kumutwara ubuzima. Bitandukanye n'imashini Pod, ushobora gutereka aho ariho hose, ukayuzuzamo azote igabanya urugero rw'umwuka byihuse.

    Ibyo bishobora gutuma umuntu ufungiranyemo atakaza ubwenge agahita apfa mu minota nk'icumi. Iyo mashini Pod ifasha mu kwiyahura yakirizwa imbere, ikaba inafite aho ukanda kugira ngo usohoke igitaraganya mu gihe waba wisubiyeho.

    Daniel Huerlimann, umuhanga mu by'amategeko akaba n'umwarimu kuri kaminuza ya St Gallen, yasabwe na Sarco gutekereza niba ikoreshwa rya Pod ritaba rinyuranije  n'amategeko ya Swisse.

    Yabwiye BBC ko yasanze iyo Pod 'nta kintu na kimwe cyo kwa muganga ifite', ko rero itarebwa n'itegeko ry'Ubusuwisi ryitwa Therapeutic Products Act.

    Atekereza kandi ko bitazabangamira amategeko agenga ikoreshwa rya azote, ibirwanisho cyangwa ikoreshwa neza ry'ibintu. Avuga ko 'Ibi bisobanura ko Pod itarebwa n'amategeko ya Swisse'.

    Ariko Kerstin Noelle Vkinger, umuganga, umucamanza akaba n'umwarimu wa kaminuza i Zurich, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Swisse Neue Zurcher Zeitung ati:'Ibintu bijyanye n'ubuvuzi biragenzurwa kuko bigomba gukoreshwa mu nzira nziza gusumba ibindi bintu. Kubera ko ibintu bitajyanye n'ibyo ubuzima bw'abantu, ntibisobanura ko bitarebwa n'ayandi mategeko ajyanye n'igenzurwa ko bikoreshwa neza'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/abashaka-urupfu-binyuze-mu-kwiyahura-bakorewe-imashini-ibihutishiriza-urugendo/

  • Gasogi United yongeye guhagama Kiyovu Sport – #rwanda #RwOT

    Mu mukino watangiye ku isaha ya Saa sita n’igice, Kiyovu Sport yashakaga kongera amanota ku rutonde rwa shampiyona mu gihe Gasogi United nayo yashakaga kongera kwigaranzura Kiyovu Sport.

    Abakinnyi 11 Kiyovu yabanje mu kibuga: 

    1.KIMENYI Yves 

    2.SERUMOGO Ally Omar 

    3.DUSINGIZIMANA Gilbert

    4.NGENDAHIMANA Eric 

    5.NDAYISHIMIYE Thierry

    6.NSHIMIRIMANA Ismael 

    7.MUGENZI Cédric 

    8.BIGIRIMANA Abed

    9.BENEDATA Janvier 

    10.NKINZINGABO Fiston

    11.EMMANUEL Okwi

    Bigirimana Abedi niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30, nyuma y’imino 6 gusa Djibrine Hassan Brahim wa Gasogi United ahita acyishyura.

    abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga:

    1.Aime Gäel CUZUZO

    2.Marc NKUBANA

    3. Ally MBOGO

    4.Guy K.BAHATI (C)

    5. Trésor NDABARASA

    6.Augustin KANEZA

    7. Théodore MALIPANGOU

    8. Berian Scarla HERRON

    9.Hassan KIKOYO

    10.Armel GYSLAIN

    11.Hassan DJIBRINE

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije bituma Kiyovu Sport ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona  n’amanota 17, naho Gasogi United igira amanota 12 iguma ku mwanya wa 7. Mu mikino 6 imaze guhuza aya makipe, Kiyovu Sport imaze gutsinda umukino umwe banganya imikino ibiri Gasogi United itsindamo itatu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112491/gasogi-united-yongeye-guhagama-kiyovu-sport-112491.html

  • Arsenal: Aubameyang hagati yumupfu numupfum… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo Aubameyang yagaragaye mu bakinnyi bakinnye umukino wa Southampton ndetse bakanayitsinda ibitego 3-0, kandi nta kibazo cy'imvune yari afite cyamuzitiye kujya mu kibuga.

    Umutoza Mikel Arteta agaruka kuba uyu mukinnyi atagaragaye muri uyu mukino yasobanuye ko impamvu atakinnye ari ikibazo cy'imyitwarire ye, ntabwo yasobanuye birambuye iyo myitwarire yabujije kapiteni w'iyi kipe kugaragara mu kibuga.

    N'ubwo bigaragarira buri wese gusa amakuru ava imbere mu buyobozi bw'iyi kipe, avuga ko impamvu Aubameyang atakinnye bifitanye isano n'uburyo amaze iminsi yitwara mu kibuga bitashimishije na gato abafana ba Arsenal.

    Aubameyang ari ku rwego ruciriritse rw'imikinire muri iki gihe, aho buri wese abona ko kujya mu kibuga bibera umutwaro Arsenal aho kuyibera igisubizo ku busatirizi bwayo.

    Uyu rutahizamu uba witezweho ibitego bya Arsenal, amaze imikino itanu yikurikiranya nta gitego atsinda, yewe nta n'umupira uvamo igitego atanga, ahubwo imipira yahawe ngo ayibyaze umusaruro bikarangira imupfiriye ubusa.

    Ibi byabaye inshuro nyinshi mu mikino itandukanye yashyizwe mu kibuga, binamuviramo kwikururira umujinya w'abafana ba Arsenal barakajwe n'imyitwarire ya kapiteni wabo.

    Uyu Kapiteni wa Arsenal w'imyaka 32 y'amavuko, yabanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe yo gutsinda yari gutuma ikipe ye inganya ku munota wa nyuma w'inyongera, bituma abafana bakomeza kumwijujutira.

    Si uyu mukino gusa watumye abafana ba Arsenal binubira rutahizamu wabo kuko no ku mukino batsinzwemo na mukeba Manchester United 3-2, nabwo yahushije uburyo bwinshi bwari gutanga umusaruro kuri iyi kipe byatumye yikururira umujinya ukomeye w'abafana b'iyi kipe.

    Amakuru ava mu bari hafi y'umutoza Arteta avuga ko nadakosora imyitwarire ye, Aubameyang atazasubira mu kibuga vuba.

    Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Aubameyang afite ibitego 4 mu mikino yose amaze gukinira Arsenal, imibare itari myiza na gato kuri rutahizamu uba witezweho guheka ikipe.

    Aubameyang yamaze gutakarizwa icyizere muri Arsenal

    Aubameyang ari mu bihe bibi cyane muri iki gihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112484/arsenal-aubameyang-hagati-yumupfu-numupfumu-112484.html

  • Perezida Kagame yahaye isezerano rikomeye abitabiriye Hanga PitchFest #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021,nibwo Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi muri iri rushanwa rya 2021.

    Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko aya marushanwa ari meza ndetse hagiye kongerwa imbaraga ngo abatsinze batere imbere kurushaho.

    Yagize ati “Iyi ni gahunda nziza kandi ndashimira inzego zose zayigizemo uruhare ndetse n'urubyiruko rwiriwe hano rwiga ibijyanye no kwihangira imirimo na inovasiyo. Iyi ni intangiriro, ndatekereza ko hagiye gukorwa ibirenze ndetse hakagerwa no ku birenze.

    Ndifuriza abageze mu cyiciro cya nyuma kugera ku ntego zabo. Mufite ubufasha bwacu bwose ndetse n'abataratsinze kuko dushaka ko bazatsinda n'ubutaha.”

    Umushinga wa Cyuzuzo Diane ujyanye no gukora ibihangano bigezweho biri mu ishusho y'ibikoresho ndangamateka by'umuco nyarwanda, ni wo wahize indi wegukana igihembo cy'ibihumbi 50 by'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 50 mu manyarwanda.

    Urugero ni amatara afite ishusho y'uducuma twa kera ndetse na radiyo yakoze mu gaseke.

    Umushinga waje ku mwanya wa kabiri ni uwa Leandre Berwa washinze Secord Life Storage. Yahembwe ibihumbi 20$.

    Yavuze ko uyu mushinga we wongera guha ubuzima batiri zapfuye zigakora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwo gukora bugera kuri 70%.

    Ku mwanya wa gatatu, Norman Mugisha washinze AfriFarmers Market ihuza abacuruzi n'abaguzi yahembwe ibihumbi 15$. Ni sosiyete nshya igamije gufasha abahinzi kubona isoko ry'umusaruro wabo.

    Ku mwanya wa kane, haje Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation na we yahembwe ibihumbi 12,5$. Ni umushinga ugamije gufasha abanyeshuri biga muri kaminuza, kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo no gufasha abashoramari kubona abakozi bifuza kuko bujuje ibisabwa.

    Ku mwanya wa gatanu hari Kalisimbi Tech Solutions. Kalisimbi Technology yifuza ko amavuriro yajya abika amakuru y'abarwayi mu buryo bw'ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu (Software) ishyirwa muri mudasobwa zo mu bitaro ku buryo zizajya zihuza amakuru.

    Iri rushanwa ryitabiriye n'abarenga 400, baje gutoranywamo 25 hagasigara batanu bahawe ibihembo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahaye-isezerano-rikomeye-abitabira-hangapitchfest

  • Nyabugogo: Yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Murenge wa Gahanga ,Akarere ka Kicukiro yatabawe ubwo yari agiye kwiyahurira mu nyubako y'Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo.

    Ahagana saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki a 10 Ukuboza 2021,nibwo uyu mugore w'abana batatu yashatse kwiyahura asimbutse mu igorofa ya Gatanu.

    Uyu mugore wafatanywe ibaruwa yari yanditse avuga ko yafashe icyemezo cyo kwiyahura kubera ko yasanze Isi ishaririye.

    Ubuyobozi bwa bw'Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko camera zishinzwe umutekano w'iyi inyubako ari zo zerekanye amashusho y'uko uyu mugore ashaka kwiyahura, abashinzwe umutekano bahita bajya kuburizamo iki gikorwa.

    Uyu mugore we yabwiye IGIHE ko yari agiye kwiyahura kubera ko yasanze isi ntacyo imumariye n'ubuzima bumushaririye.

    Yagize ati 'Ikibazo mfite n'uko hari ibintu mba mbona nkeneye nakwihaye kuva mfite amaboko n'amaguru n'umutwe, nubwo abantu bakunda kunyita umusazi ndi muzima pe!. Njya nkurura ubuzima bwanjye nkabona nta cyiza cy'isi.'

    Uyu mugore yavuze ko ari ubwa gatatu yari agerageje kwiyahura ariko ko yaganirijwe, agahumurizwa akerekwa ko adakwiye kwiheba no gushaka kwivutsa ubuzima.

    Ngo yahise ahindura igitekerezo yari afite, anasaba abafite icyo gitekerezo kukireka.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabugogo-yari-agiye-kwiyahurira-ku-inkundamahoro-kubera-impamvu-itangaje

  • Umugore yagurishije umwe mu bana b'impanga be kugira ngo agure ibyokurya #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo muri Afuganisitani yahatiwe kugurisha umwe mu mpanga ye kugira ngo agaburire undi mu gihe ikibazo cy'ibiribwa gikomeje gukara mu gihugu.

    Nk'uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza, ngo uyu mugore w'imyaka 40 ukomoka mu ntara ya Jawzjan yo mu majyaruguru, yagurishije umwana we w'uruhinja,undi muryango wabuze urubyaro ku madorari 104 mu rwego rwo gushaka uko agurira umuryango we ibiryo bihagije kugira ngo babeho andi mezi atandatu.

    Kwigarurira ubutegetsi kw'Abatalibani muri Kanama uyu mwaka byasenye ubukungu,bituma benshi mu banya Afghanistan bahura n'inzara ikomeye.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rivuga ko kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Afuganisitani bafite ibyago byo kwicwa n'inzara muri iki gihe cy'itumba, ikibazo cyarushijeho kuba kibi bitewe n'uko imiryango myinshi y'abatabazi yahunze igihugu igihe guverinoma yakurwagaho.

    Ikibazo cy'uyu muryango cyavumbuwe na Save the Children, bagifite abakozi hasi bagaburira ibiryo bamwe mu baturage babikeneye cyane.

    Aganira n'abakozi bashinzwe ubutabazi, nyina w'umwana yavuze ko yibarutse impanga – umuhungu n'umukobwa – hashize amezi ane cyangwa atanu, nyuma gato yo kuva mu murima wabo kubera amapfa.

    Umugore yasobanuye ko yabanje gutegura gahunda yo kurera abo bana bombi, ariko ntabashe kubona ibiryo bihagije kuri umwe cyane ko ubusanzwe abana bagaburirwa umutsima, ndetse rimwe na rimwe amata y'ifu.

    Umugabo we w'imyaka 45 akora akazi kinjiza idorari 1 ku munsi. Aya mafranga ntashobora kubagaburira iminsi 2.

    Umuhungu wa kabiri w'imfura na we akora ku isoko ribegereye, nyina avuga ko asunika amagare akoreshwa mu gutwara ibicuruzwa.

    Ariko kubera ko akiri muto,abacuruzi bakunda guhitamo gukoresha abana bafite imbaraga,akenshi ngo usanga adafite akazi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-yagurishije-umwe-mu-bana-b-impanga-be-kugira-ngo-agure-ibyokurya

  • Muchoma yakoze indirimbo ku mukobwa wahaye am… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uri mu Rwanda muri iki gihe, dore ko akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo atari ukuri ariko ‘nzi benshi banyura mu bibazo nk’ibyo ukitanga cyane, ugatanga buri kintu amaherezo ugahemukirwa'.

    Ibi ngo nibyo byatumye yicara ashushanya urugendo rw’umukobwa wakunze umusore wari ufite ubumuga bwo kutabona, kubera urukundo bikagera ubwo amwitangira akamuha amaso ye umusore akongera kureba nyuma y'igihe kinini.

    Akomeza ati 'Umukobwa yabaye impumyi, hanyuma umusore arongera arareba kubera ko umukobwa yari yamuhaye amaso ye.'

    Muchoma avuga ko amaherezo, uyu musore yaje guhemukira uyu mukobwa atangira kumuca inyuma ‘kubera ko atabonaga, nyine urumva byari agahinda n’akababaro’.

    Ibi binagaragara mu ikinankuru y'iyi ndirimbo, aho umusore atangira kuzana abandi bagore kubera ko umukunzi we atabonaga.

    Muri iyi ndirimbo, Muchoma agaragaza ukuntu uyu mukobwa yashenguwe n’ukuntu umukunzi we yahaye amaso yahindutse mu gihe gito, akamuca inyuma amuzaniraho abandi bagore, bituma uyu mukobwa afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Ati 'No mu mashusho y’iyi ndirimbo biragaragara. Ni indirimbo y’agahinda muri macye, igaragaza uburyo ushobora gukunda umuntu utari uwa nyawe. Hanyuma umuntu yanakubwira ati mwihorere ntushake kubyumva ugakomeza ugahatiriza, ariko amaherezo bikazakugeza ahantu hatari heza.'

    Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo nta muntu azi ibi byabayeho, ariko hanze aha hari benshi banyura mu bigeragezo nk'ibi, aho umuntu ashobora gukunda urukundo rukamurira mu gihe gito. Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo ateye agahinda yise 'Amarangamutima' 

    Muchoma yavuze ko ibyo yaririmbye atari inkuru mpamo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘AMARANGAMUTIMA' YA MUCHOMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112488/muchoma-yakoze-indirimbo-ku-mukobwa-wahaye-amaso-ye-umusore-wari-ufite-ubumuga-bwo-kutabon-112488.html

  • Jimmy Mulisa akomeje ibikorwa byo gushaka imp… – #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa Gatatu wa '6 Aside Street Football Tournament 2021.” Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, kibera ku kibuga giherereye ku Gitikinyoni. 

    Ni igikorwa kiri gukorwa na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa, kigamije gufasha abana bo ku muhanda kubyaza umusaruro impano bafite zo gukina umupira w'amaguru, bakanavanwa mu buzima bubi. Saa yine z'amanywa n'iminota 30 nibwo iki gikorwa cyari gitangiye, gisozwa Saa sita z'amanywa.

    Cyari kitabiriwe na Kamanzi Karim, nk'uwakinnye umupira w'amaguru mu Rwanda mu myaka yo hambere n'abandi. Jimmy Mulisa yabanje kuganiriza aba bana abibutsa ko kuba bafite impano yo gukina umupira w'amaguru ari ikintu cy'ingenzi kuri bo, ariko ko bayibyaza umusaruro baramutse bumviye ababatoza n'ababyeyi babo.

    Abana bagera ku 160 ni bo bari bitabiriye iki gikorwa. Ikibuga cyagabanyijwemo kabiri, buri kipe yabaga ifite abakinnyi icumi bakinaga iminota 15 yarangira iyatsinzwe ikavamo.

    Mu gusoza uyu munsi, hatoranyijwe abana batanu bitwaye neza kurusha bagenzi babo. Abo ni Manishimwe El-Shadai, Shumbusho Yussuf, Uwimana Christian, Tuyishimire Abouba na Kamoso. Aba biyongera ku bandi bagiye batoranywa mu bice bya Nyagatovu na Kinyinya. 

    Jimmy Mulisa yongeye kuvuga ko ikimuraje inshinga kandi kimushimisha, ari ugufasha abana b'abanyarwanda kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w'amaguru.

    Ati 'Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha. Impamvu nagiye muri iyi gahunda, ni ukureba ukuntu nafasha aba bana, menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo. Njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.'

    Yakomeje agira ati 'Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50, ariko haje abagera hagati ya 160 na 200 bafite inyota yo gukina umupira babuze umuntu ubakurikira. Ndishimye, ni ugukomeza mbakorera ubuvugizi. Mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye, hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.'

    Abana baganiriye n'Itangazamakuru, bavuze ko ari iby'agaciro kubona umuntu nka Jimmy Mulisa aza kubasura akabafasha kuzamura impano zabo, kandi bamwe muri aba bana bizeye ko bazavamo ba Manzi Thierry na ba Kimenyi Yves nk'uko Shumbusho Yussuf na Tuyishimire Abouba babivuze.

    Yussuf yagize ati 'Mu myaka itatu cyangwa ine nifuza kuzaba nkina mu Cyiciro cya Mbere. Umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza, bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera. Nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n'umuryango wanjye.'

    Abouba we ati 'Umupira nasanze ari impano yanjye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Amavubi, tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tugira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.'

    Mutegetsi Silas watangije Irerero ryo ku Gitikinyoni mu 2010, yavuze ko havuye abana benshi barimo Bizimana Yannick ukinira APR FC, ari yo mpamvu bizeye ko hazava n'abandi. Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko kubona Jimmy Mulisa yegera aba bana biganjemo ab'amikoro make ntako bisa, kuko bifasha kugabanya abana bo ku muhanda bagafashwa.

    Ati 'Ni igikorwa twishimiye cyane. Kubona Jimmy Mulisa aza hano, binafasha abana kumva ko babyaza umusaruro impano zabo. Abana bo ku muhanda hari igihe baba bazi umupira ariko ntibabihe agaciro, iyo baganirijwe n'umuntu nka Jimmy Mulisa bibafasha gutekereza ku mpano zabo.'

    Uyu mutoza kandi yanasabye Ubuyobozi mu nzego zitandukanye, gufatanya na Jimmy Mulisa mu gukomeza gufasha aba bana bo ku muhanda.

    Abeza bazatoranywa, bazafashwa kubyaza umusaruro impano zabo biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation na AS Kigali FC, ndetse n’andi marerero.

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, iki gikorwa kirakomereza mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos guhera 14h-15h30.

    Biteganyijwe ko tariki 22 Ukuboza 2021, ari bwo iki gikorwa kizasozwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma yo kuzenguruka ibice bitandatu bigize Umujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa kizabanza gukorerwa mu Umujyi wa Kigali mu bice bigera kuri bitandatu. Mu Cyumweru gitaha, kizakomereza Nyabugogo no mu bindi bice by'i Nyamirambo.

    Umuri Foundation yatangiye mu 2019. Ubu ibarizwamo abana barenga 300, barimo abahungu n'abakobwa bigishwa gukina umupira w'amaguru. Aba bana harimo abafashwa kwiga no guhabwa ibindi bikoresho by'ibanze bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112486/jimmy-mulisa-akomeje-ibikorwa-byo-gushaka-impano-mu-bakiri-bato-aho-hari-hatahiwe-abo-ku-g-112486.html