Blog

  • Gisagara na UVC zahigitse REG na APR zegukana igice cya mbere cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo hasojwe igice cya mbere (phase) cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ aho mu bagabo Gisagara VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC ni mu gihe mu bagore UVC WVC yahigitse APR WVC.

    Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 4, igice cya mbere ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, rikaba ryateguwe na kompanyi yo gutega (betting) ya Forzabet.

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gufasha amakipe n’abakinnyi kuzamura urwego mu gihe u Rwanda rukiri mu bihano by’agateganyo rwahawe kubera gukinisha abakinnyi mu gikombe cy’Afurika batujuje ibisabwa, gusa nk’uko umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rafael yabivuze bizeye ko bashobora kubabarirwa.

    Ati 'Ni ibyo kwishimira. Turashimira kompanyi ya Forzza iba yatekereje iri rushanwa, ntabwo ari iri gusa kuko n’andi atatu azakurikira ni bo bazayategura kuko basabye ane turayabemerera. Abakinnyi barakomeza bitoza, barakomeza bakine. Uzatwara aya marushanwa ashobora kuzitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe twaba dukurikiweho ibihano kandi turizera ko bizakurwaho.'

    Iki cyiciro cya mbere gisize Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo nyuma yo gutsinda REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25, 20, 25-20, 23-25, 25-17) n’aho APR VC iba iya gatatu itsinze UVC amaseti 3-0 (25 -16, 25-21, 25-23).

    Kirehe VC yabaye iya 5, IPRC Ngoma VC iya 6, KVC iya 7 na IPRC Musanze VC ya 8.

    Mu bagore, UVC ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda bigoranye APR WVC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-9) mu gihe RRA VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze KVC amaseti 3-0 (25-12, 25-23, 25-13).

    IPRC Kigali WVC yabaye iya 5, Ruhango WVC iya 6, IPRC Huye WVC iya 7 na St Aloys itaritabiriye.

    Mu mpera z’iki cyumweru hazakurikiraho icyiciro cya 2 kizabera Gisagara, ni mu gihe ibindi byiciro 2 bya nyuma bizabera i Kigali. Uko amakipe yatwaye muri iki cyiciro cya mbere akaba ari cyo kizagenerwaho haba tombala y’icyiciro cya kabiri, ni mu gihe hazateranywa amanota yose yo mu byiciro 4 iyagize menshi akaba ari yo yegukana umwanya wa mbere.

    Gasongo na Mahoro bazamutse kuzibira Muvara Ronald

    Gisagara yabaye iya mbere mu bagabo

    Ni umukino Gisagara yatsinze byoroshye

    REG ntiyahiriwe n’iri rushanwa

    UVC bigoranye yatsinze APR

    UVC mu bagore yahuye na APR WVC ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-na-uvc-zahigitse-reg-na-apr-zegukana-igice-cya-mbere-cya-forzza-volleyball-tournament-2021

  • APR FC yabonye amanota atatu, AS Kigali inganya na Etincelles FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR Fc yabanje mu kibuga
    APR Fc yabanje mu kibuga

    Ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, aho ku munota wa 27 ku mupira wari uvuye kwa Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert yarobye umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu Shawulini, ariko akawugaruza ikiganza myugariro wa Bugesera FC, Muhinda Brian, ananirwa gukuraho umupira wahise usubizwa mu izamu na Mugunga Yves akabonera APR FC igitego cya mbere.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, ku munota wa 29 w’umukino ikipe ya Bugesera FC ibifashijwemo na Ishimwe Ganijuru Elie watwaye umupira Byiringiro Lague ku ruhande rw’iburyo rwa APR FC ahagana ku izamu, maze ahinduye umupira asa nushakisha ba rutahizamu umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira ariko ku mupira wari uturutse kuri Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakinwe neza hagati ya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert wahise atera ishoti mu izamu rya Bugesera FC, abonera iyo kipe y’Ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi.

    Icyo gitego cyari icya kabiri kuriyo, ari na cyo cya nyuma kuko mu gice cya kabiri nta cyigeze gihinduka uretse uburyo butandukanye bwagiye bugeragezwa n’amakipe yombi ariko ntibubyare umusaruro.

    Mbere y’uyu mukino saa sita n’igice ikipe ya Kiyovu Sports kuri iyi sitade yari yakiye Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyabonetse ku munota wa 30 gitsinzwe na Bigirimana Abed ku mupira yari ahawe na Ismael Pichou mu gihe cyishyuwe na Hassan Djibrine ku munota wa 36, ku mupira wari uhinduwe na Nkubana Marc.

    Bugesera yabanje mu kibuga
    Bugesera yabanje mu kibuga

    Kuri stade Umuganda i Rubavu mu mukino wabayemo impaka nyinshi kubera iminota 10 y’inyongera yongewe ku minota isanzwe y’umukino, Ikipe ya AS Kigali yongeye gutakaza amanota inganya na Etincelles FC igitego 1-1, aho ku munota wa 50 Akayezu Jean Bosco yatsindiye Eteincelles FC igitego cyishyuwe ku munota wa 102 na Sugira Ernest watsindaga igitego cye cya kabiri muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino, As Kigali yuzuza imikino 3 inganyije mu mikino 4 iheruka gukina itsindamo umwe.

    Umunsi wa 3 wa shampiyona hinjijwe ibitego 15 ku mpuzandengo y’igitego 1.87 ku mukino, umunsi wa 9 wa shampiyona ukazakinwa hagati ya tariki 17 na 19 Ukuboza 2021.


    source : https://ift.tt/3m0aDUq

  • Abasifuzi bari bagiye gukubitwa iz’akabwana bakijijwe na Polisi i Rubavu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya AS Kigali na Etincelles FC, abafana ba Etincelles biraye mu kibuga basagararira abasifuzi bari basifuye uyu mukino bakizwa na polisi.

    Etincelles FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 8 washampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ntabwo warangiye neza kuko abasifuzi bawusifuye batabawe na Polisi yari yaje gucunga umutekano.

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bari bayobowe na Ugirashebuja Ibrahim wasifuye hagati, Bwiriza Nonathe na Ndayishimiye Dieudonne na Akingeye Isham wari umusifuzi wa 4.

    Etincelles FC niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

    Iminota y’umukino 90 yarangiye AS Kigali itarishyura iki gitego, benshi batunguwe no kubona umusifuzi wa 4, Akingeneye Isham yazamuraga iminota 10 y’inyongera ni mu gihe nta kintu gikomeye cyari cyabaye.

    Sugira Ernest yaje kwishyurira AS Kigali ku munota wa 102′, umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi bikaba byababaje cyane abafana ba Etincelles bahise binjira mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi kubera kutishimira imyitwarire yabo.

    Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha izi mvururu no gucungira umutekano abasifuzi.

    Abafana basohotse bajya gutegerereza abasifuzi hanze ya Stade, amakuru avuga ko n’imyenda y’abasifuzi bari basize mu rwambariro bayitumyeho bakayibazanira mu kibuga, ni mu gihe polisi ari yo yabasohoye muri Stade.

    Umukino warangiye bose bashaka kwirundira mu kibuga ngo bakubite abasifuzi

    Polisi yahise itabara, isohora abafana muri Stade isagara icungiye umutekano abasifuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bari-bagiye-gukubitwa-iz-akabwana-bakijijwe-na-polisi-i-rubavu

  • Ikibazo ni mwe banyamakuru – Eric Nshimiyimana mu magambo akomeye yikomye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yifatiye ku gahanga abanyamakuru avuga ko ari bo kibazo, ni nyuma yo kumunenga umusaruro muke.

    AS Kigali yatangiye shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyoma kubera uburyo yiyubatse.

    Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.

    Ati “Ikabazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

    Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

    Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

    Yavuze ko muri shampiyona habamo gutsinda no gutsindwa ndetse ko nta n’ikibazo kirimo, ngo niba hari umutoza bazi utazatsindwa bazamuzane.

    Ati “Murebe n’abandi hose ku Isi muri shampiyoma baratsindwa, n’ikipe ya mbere ntayiratakaza munsi y’amanota 9, twe tumaze gutakaza 8, ikibazo kirihe? Mushaka ko dutsinda imikino yose? Niba ari byo mushaka muzaze muzane uwo utsinda iyo mikino.”

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga aho kuba abafana, n’aho AS Kigali ngo iratuje nta kibazo kirimo.

    Ati “Mureke tuvugishe ukuri tube abanyamwuga, tureke amarangamutima, kuvuga ngo byacitse, twe turatuje tuzakomeza dukine kugeza igihe mu mibare tubona ko bidashoboka.”

    AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

    Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru ko ari ryo rifite ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-ni-mwe-banyamakuru-eric-nshimiyimana-mu-magambo-akomeye-yikomye-itangazamakuru

  • Inzego z’ibanze zirasabwa kujya zigaragaza aho uburenganzira bw’abaturage bwahutajwe #rwanda #RwOT

    Abafashe ijambo muri rusange bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY ″ Reducing inequalities, advancing human rights'.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zasabwe kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda nabo basabwe kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    Hon Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangarije abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango ko kuva mu 1999 Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yashingwa, uyu munsi ngarukamwaka uhora wizihizwa hasuzumwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu harebwa amatsinda y’abantu atandukanye, kandi yizeza ko ibi bizakomeza.

    Mu ijambo rye, Hon Mukasine yavuze kandi ko by’umwihariko kuva muri 2020 kugeza muri uyu mwaka wa 2021, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwari bugamije gusesengura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore ku mutungo, uburenganzira bw’abana ku bijyanye no guhabwa uburezi n’ubuvuzi, hanyuma banasuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ababana na Virusi itera SIDA.

    Ibi birori byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

    Kwizihiza uyu munsi byanabayemo gucinya akadiho no kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Mani Martin hamwe n’itsinda rya Kesho Band, abitabiriye uyu muhango bakaba baryohewe n’umuziki banumva ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-ibanze-zirasabwa-kujya-zigaragaza-aho-uburenganzira-bw-abaturage-bwahutajwe

  • Nta bandi baturuta! Irebere Ellen DeGeneres… – #rwanda #RwOT

    Ellen DeGeneres, umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umunyarwenya wabigize umwuga, yamamaye cyane mu kiganiro akora kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC yise ‘The Ellen DeGeneres Show’ yatangiye gukora mu mwaka wa 2003 kugeza magingo aya. Uyu mugore kandi azwiho kuba ari umutinganyi ndetse afite n’umugore we bashyingiranywe bahuje igitsina witwa Portia De Rossi ukomoka mu gihugu cya Australia, aba bombi bakoze ubukwe mu mwaka wa 2008.

    Ikinyamakuru People Magazine cyandika ku myidagaduro mpuzamahanga cyerekanye amwe mu mafoto yaranze urukundo rw’aba batinganyikazi Ellen DeGeneres na Portia De Rossi nyuma y'aho Ellen DeGeneres atangarije mu kiganiro cye ko abona nta yindi couple y’abatinganyi ibarusha we n’umugore we. Ellen DeGeneres agitangaza ibi, byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushyigikira ko we na Portia batigeze bihishira batinya ko banengwa ko babana bahuje igitsina.

    Mu mafoto 20 irebere ibihe byiza byaranze Ellen Degeneres n’umugore we Portia De Rossi bamaranye imyaka 13 babana:

    Ku munsi w’ubukwe bwabo ibyishimo byari byinshi.

    Src:www.PeopleMagazine.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112481/nta-bandi-baturuta-irebere-ellen-degeneres-numugore-we-portia-rossi-bamaranye-imyaka-13-ba-112481.html

  • APR FC itsinze Bugesera FC, As Kigali biyisab… – #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert byafashije APR FC kwikura imbere ya Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR  FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n’ibirarane bigera kuri  3.

    APR FC yari yakoresheje Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Prince Buregeya, RuRwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves.

    Mugunga Yves ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23 ku mupira muremure wari utewe na Ruboneka Bosco awuha Mugisha Gilbert ashose mu izamu umuzamu awukuramo, usanga Mugunga Yves ahita atereka mu izamu. Bidatinze, Bugesera FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Ishimwe Elie ku makosa y’umuzamu wa APR FC.

    Bugesera FC yabanje mu kibuga Nsabimana Jean de Dieu, Ekele Samuel David, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Muhinda Bryan, Kato Samuel Nemeyimana, Chukwuma Odili Baransananikiye Jackson, Niyongira Danny, Hakizimana Zuberi na Sadick Sulley.

    Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri cya APR FC 

    Igice cya mbere cyenda kurangira Mugisha Gilbert yaje gutsinda igitego cya kabiri, amakipe yombi ajya Kuruhuka APR FC iyoboye. Mu gice cya kabiri nta mpinduka zabaye kuko nta kipe n’imwe yarebye mu izamu. APR FC ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 13 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 8.

    Indi mikino yabaye, As Kigali yanganyije na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe. Etincelles FC niyo yabanje igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu, mu gihe As Kigali yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102 kuko umusifuzi yari yongereyo iminota 10. 

    Nyuma y’umukino habaye imvururu aho abafana banze gusohoka mu kibuga, bavuga ko abasifuzi babibye bagomba kubonana nabo.

    Police yagiye mu kibuga ishaka uko yacyura abasifuzi.

    Abafana ba Etincelles bimukiye mu marembo ya Sitade bashaka abasifuzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112492/apr-fc-itsinze-bugesera-fc-as-kigali-biyisaba-iminota-102-112492.html

  • Abafana ba Etincelles FC basagariye umusifuzi wongeje iminota 12 ku mukino/APR FC yihanije Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Abafana ba Etincelles bashatse gusagarira umusifuzi wabasifuriye mu mukino bahuye na AS Kigali bakayitsinda igitego 1-0 mu minota 90 ariko akaza kongeraho iminota 10 yaje kurangira bishyuwe.

    Etincelles FC yari imaze iminsi mu bihe bibi,iheruka guhamagama APR FC banganya 0-0 ariko uyu munsi yari yizeye kubona amanota 3 kuri AS Kigali itsindwa igitego mu minota irenga 10 umusifuzi yongeye kuri 90.

    Abafana ba Etincelles barakaye cyane nyuma y'igitego cya Sugira Ernest ku munota wa 101 binjira mu kibuga gusagarira umusifuzi atabarwa na Polisi.

    Aba bafana babazaga umusifuzi impamvu yongeye iminota 10 ku mukino bagatsindwa ku wa 11.

    Étincelles yari yakiriye uyu mukino kuri Stade Umuganda, yafunguye amazamu ku munota wa 50 ku gitego cyatsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

    Nubwo abafana ba Etincelles baburanye,mu minota ya nyuma abakinnyi babo banyuzagamo bagatinza umukino, byatumye hongerwaho iminota 10 itishimiwe n'iyi kipe yari mu rugo. Byasabye AS Kigali gutegereza umunota wa 11 w'inyongera, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sugira Ernest.

    Kunganya uyu mukino byatumye AS Kigali igira amanota 16 ku mwanya wa kabiri, ikomeza kurushwa inota rimwe na Kiyovu Sports, yo yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 i Nyamirambo.

    Etincelles yagize amanota atatu mu mikino umunani, gusa ikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe nyuma yo kuzana umutoza Bizimana Abdul uzwi nka “Bekeni.”

    Abafana bashakaga gukubita abasifuzi byatumye polisi ihitamo kubanyuza ahari igice gitwikiriye (VIP) kuko abafana bari bategeye ku rwambariro.

    APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1,byatsinzwe na Mugunga Yves na Mugisha Gilbert mu gihe Bugesera FC yatsindiwe na Ishimwe Elie.

    Hakinwaga umukino w'umunsi wa 8 wa Shampiyona gusa APR FC yakinaga umukino wayo wa gatanu wa Shampiyona dore ko ubu ifite n'ibirarane bitatu.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-etincelles-fc-basagariye-umusifuzi-wongeje-iminota-101-ku-mukino-apr