Blog

  • Cristiano na Messi batandukanye! PSG ihabwa Real Madrid, Man United na Atletico Madrid #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/8 cya UEAFA Champions Leagues yasubiwemo, yasize ikipe ya Paris Saint Germain igomba guhura na Real Madrid ni mu gihe Manchester United yatomboye Atletico Madrid.

    Tombola yari yabanje, yari yahuje Manchester United ya Cristiano Ronaldo na Paris Saint Germain ya Lionel Messi, UEFA yaje gutangaza ko bayisheshe kubera amakosa ya 'Software’ bakoresheje yakoze.

    Kwibeshya kwa mbere kwabayeho ni uko Villareal yo muri Espagne yatomboye Manchester United yo mu Bwongereza byari kumwe mu itsinda F, byateshejwe agaciro maze Villareal tombola Manchester City n’aho Manchester United itombola PSG.

    Irindi kosa ni uko ubwo Atlético Madrid yatomboraga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

    Iyi tombola yabaye saa 16h zo kuri uyu wa Mbere n’ubundi ibera i Nyon mu Busuwisi, yasize Manchester United noneho itomboye Atletico Madrid ni mu gihe Paris Saint Germain.

    Imikino ya 1/8 iteganyijwe tariki ya 14&15 na 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.

    Uko tombola yose yagenze

    FC Salzburg vs FC Bayern Munichen
    SC Portugal vs Manchester City
    SL Benefic ava AFC Ajax
    Chelsea vs Lille
    Atletico Madrid vs Manchester United
    Villareal vs Juventus
    Inter Milan vs Liverpool
    Paris Saint Germain vs Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-na-messi-batandukanye-psg-ihabwa-real-madrid-man-united-na-atletico-madrid

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri Mushya aboneraho kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.

    Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yifuza kwifuriza Abaturarwanda gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no kuzatangira neza utaha wa 2022.

    Ati 'Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.'

    Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ahashimishije mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo nko gukingira abaturage benshi ariko iki cyorezo kigikomeje guhangayikisha.

    Ati 'Ku isi hose bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka. Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.'

    Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Minisitiri Mushya amwifuriza imirimo myiza kandi ko mu nshingano ze harimo no kwirinda ku bijyanye n’umutekano ariko n’ubuzima bihuriza hamwe inzego zitandukanye.

    Avuga ko Minsitiri w’Umutekano mushya asanzwe ari mu nzego z’umutekano ariko ko inshingano ziyongereye.

    Ati 'Byasumbyeho uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi asanzwe akora ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza twese Igihugu kubyungukiramo.'

    Perezida Kagame yizeje Minsitiri mushya ubufatanye bw’abagize Guverinoma ndetse n’izindi nzego kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-za-Minisitiri-Mushya-aboneraho-kwifuriza-Abanyarwanda-umwaka-mwiza

  • Bugesera: Meya Mutabazi arashimira Abaskuti umusanzu batanga mu burere bw'urubyiruko #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ashimira umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, uruhare ugira mu gutanga uburere buboneye ku rubyiruko ndetse n'ibikorwa by'ubugiraneza bakorera abaturage bagamije kubakura mu mibereho mibi.

    Meya Mutabazi, ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, ubwo yasuraga ingando y'Abaskuti yabereye muri aka karere mu murenge wa Rilima, ku cyiyaga cya Kidogo. Ni ingando yahuje Abaskuti bakuze bari mu nshingano z'Umuryango haba muri Kaminuza, mu Turere tw'Ubuskuti no muri Komisiyo z'abakoranabushake ku rwego rw'Igihugu ndetse n'abakozi b'umuryango.

    Meya Mutabazi iburyo.

    Yagize ati' Ndashimira Umuryango w'Abaskuti kuko ni umuryango uhamye kandi mufite uruhare rukomeye mutanga mu burere bw'urubyiruko rw'u Rwanda. Mubigisha byinshi byabafasha gutera imbere bo ubwabo, bakanahindukira bagafasha abaturage bacu hagamijwe kunoza imibereho n'imyitwarire by'abaturage muri rusange.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile avuga ko bishimiye kongera guhurira mu ngando bagamije kurebera hamwe uko bakomeza gufasha abanyamuryango, banateza imbere uburere n'inyigisho bikwiriye ndetse no kubibutsa gukomeza gukorera abaturage ibikorwa by'ubugiraneza.

    Yagize ati' Turishimye cyane kandi turashimira Abaskuti bitabiriye iyi ngando. Kurebera hamwe imigambi y'Ubuskuti nuko twarushaho kunoza ibyo dushinzwe, byose biba  bigamije kunoza uko inyigisho zihabwa abanyamuryango bacu zibageraho, tunagamije kubibutsa ko ibikorwa bakorera abaturage bikomeza gushingira ku bugiraneza n'ubwitange duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze'.

    Yongeyeho ko kandi buri Muskuti akwiye kurangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza biteza imbere imibereho y'abaturage abana nabo, no kubibutsa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, ibikorwa byabo bigakomeza mu bukangurambaga bwa buri munsi bakora.

    Umuhoza Magnifique, umwe mu bitabiriye iyi ngando avuga ko nubwo hashize imyaka ibiri ibikorwa bihuza abantu benshi bitaba, baticaye gusa ahubwo bagiye bafasha abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID -19 no gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi yatuma babura n'ubuzima bwabo; bakagira isuku, uturima tw'igikoni, na kandagira ukarabe. Yongeraho ko uburere bahererwa mu muryango w'Abaskuti buzabaherekeza kugera mu busaza bwabo bakanga umugayo bakaba abaturage beza banogeye igihugu.

    Umuryango w'Abaskuti ni umuryango ureba abana n'urubyiruko ndetse ukabakira utagize icyo ureberaho haba; Igihugu, ubwoko, idini, ibara ry'uruhu n'ibindi bitandukanye byatuma abantu bagirana amakimbirane kubera kutabyumva kimwe. Ni umuryango kandi ufasha abawurererwamo guteza imbere ubushobozi bifitemo mu bwenge, imibanire n'abandi, imbaraga, imibanire n'Imana, n'imbamutima bikabatoza kuba ingirakamaro aho batuye hagamijwe kugira isi nziza kandi ituwe n'abaturage babanye neza bose baharanira kwiteza imbere.

    Iyi ngando y'Abaskuti, yashojwe kuri iki cyumweru yabereye ku kiyaga nyaburanga cya Kidogo. Abayitabiriye bavuga ko inama n'impanuro bahakuye zigiye kubafasha kurera neza abakiri bato mu buskuti.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/bugesera-meya-mutabazi-arashimira-abaskuti-umusanzu-batanga-mu-burere-bwurubyiruko/

  • Europa League 1/8: FC Barcelona izaterera umu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/8 muri UEFA Europa League yasize umushyitsi muri iri rushanwa, FC Barcelona itomboye Napoli yo mu Butaliyani mu mukino uvuze byinshi ku makipe yombi.

    Nyuma yo kwandagazwa mu mikino y'amatsinda muri Champions League, bikarangira ikipe ibaye iya gatatu mu itsinda ndetse ntibone amahirwe yo gukomeza muri iryo rushanwa, ahubwo ikerekeza muri Europa League, intego ya FC Barcelona ni ukwegukana iki gikombe gikomeye i Burayi.

    Umukino ubanza uzabera I Camp Nou muri Espagne tariki ya 17 Gashyantare 2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Butaliyani tariki ya 24 Ukuboza 2022.

    Indi mikino ikomeye izaba muri iri rushanwa harimo uzahuza RB Leipzig na Real Sociedad, Porto na Lazio, Atalanta na Olympiacos ndetse na Dortmund na Rangers.

    Ikipe izegukana igikombe cya Europa League izamenyekana tariki ya 18 Gicurasi 2022, uyu mukino ukazabera muri Espagne ku kibuga cya Sevilla cya Ramón Sánchez Pizjuán.

    FC Barcelona na Napoli mu mukino utoroshye wo gushaka itike ya 1/4 cya Europa League

    Uko tombola ya Europa League yagenze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112521/europa-league-18-fc-barcelona-izaterera-umusozi-wi-naples-uko-tombola-yagenze-112521.html

  • Kamonyi : Impanga y’Umuhungu n’Umukobwa zakoreye ubukwe umunsi umwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gakuru Christine na Gatoya Sebastien, ni abo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi bombi bavukiye umunsi umwe.

    Ubukwe bwabo by’umwihariko ubwo gusaba no gukwa bwabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko no gusezerana imbere y’Imana ubukwe buzabera rimwe.

    Gakuru Christine yasabwe anakobwa na Dushimiyimana Jacques mu gihe Gatoya Sebastien yasabye anakwa Yamuragiye Alphonsine.

    Nk’uko bikorwa mu mihango yo gusaba no gukwa, imiryango yombi [usaba umugeni n’usabwa umugeni] iba yahuriye mu rugo rw’umukobwa, hakaba hateguwe abasaza babiri barimo uwaje gusabira umusore n’utanga umugeni.

    Kuba aba bana bari impanga byatumye umusaza wasabiye Gatoya ari na we watanze Gakuru.

    Photos © Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Kamonyi-Impanga-y-Umuhungu-n-Umukobwa-zakoreye-ubukwe-umunsi-umwe-AMAFOTO

  • Tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi 'UEFA’ yamaze gutangaza ko tombola ya 1/8 ya UEFA Champions League yasheshwe kubera amakosa y’ikoranabuhanga yabaheyo.

    Iyi tombola ikaba yashyizwe saa 16h zo kuri uyu wa Mbere n’ubundi ikabera i Nyon mu Busuwisi.

    UEFA ibinyujije kuri Twitter yagize ati 'Habayeho amakosa bitewe na 'software’ yifashishwa muri tombola. Tombola yabaye yateshejwe agaciro, irasubirwamo saa 15:00 CET (saa Kumi z’i Kigali)'.

    Tombola ya mbere yari yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti wakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda, yari kumwe n’Umurusiya Andrey Arshavin nka Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 rizasorezwa i St Petersburg wakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya mbere mu matsinda.

    Kwibeshya kwa mbere kwabayeho ni uko Villareal yo muri Espagne yatomboye Manchester United yo mu Bwongereza byari kumwe mu itsinda F, byateshejwe agaciro maze Villareal tombola Manchester City n’aho Manchester United itombola PSG.

    Irindi kosa ni uko ubwo Atlético Madrid yatomboraga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

    Ibi byatumye amwe mu makipe asaba ko tombola yasubirwamo kuko byafashwe n’ubujura.

    Tombola ya mbere yateshejwe agaciro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-ya-1-8-cya-uefa-champions-league-yateshejwe-agaciro

  • Kigali:Abarimo n'abatinyaga urukingo bahawe andi mahirwe yo gukingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abatari barahawe urukingo na rumwe rwa Covid-19 nibo bagize umubare munini w'abitabiriye igikorwa cyo gukingira mu buryo rusange cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, mu mujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa kiri kubera muri Gare eshatu zo mu mujyi wa Kigali, zirimo iya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge,iya Kimironko na Kabuga zo mu karere ka Gasabo.

    Muri gare ya Nyabugogo yo mu Karere ka Nyarugenge, ni hamwe muri site eshatu ziri gutangirwamo urukingo rwa Covid-19 rwa mbere, kubatarakingirwa na rimwe ariko bafite hejuru y'imyaka 18.

    Urwa kabiri kubari barahawe urwa mbere ndetse n'urukingo rwiswe urushimangira arirwo rwa gatatu kubafite imyaka uhereye kuri 50 kuzamura, n'abarwaye indwara za karande.

    Imirongo y'abitabiriye iri kingira ntabwo ari miremire cyane ugereranije n'uko byari, igihe mu mujyi wa Kigali habaga ikingirwa mu buryo rusange nk'ubu mu mezi ashize.

    Gusa kuri iyi nshuro abiganje ni abafata urukingo rwa mbere kandi bakiri bato.

    Itangazamakuru rya Flash ryababajije abitabiriye iki gikorwa, icyatumye batinda gufata urukingo n'icyatumye kuri iyi nshuro bitabira.

    Devota w'imyaka 19 yagize ati 'Numvaga mfite ikintu cy'ubwoba muri njye, kuba wenda rwangiraho ingaruka, ariko kubona ari wowe wenyine usigaye utarikingije kandi abandi bari kujyayo, uba wumva ufite ubwoba muri wowe.'

    Uwimana Clemence w'imyaka 34 we yagize ati 'Ndi umukozi wo mu rugo, ba mabuja na ba databuja baba bafite akazi kenshi cyane, ntabwo bakunda kuboneka. Ubu nibwo Mabuja ampaye uruhushya, gusa ubwoba bwo narabugize ngira n'ubushake bucye bwo kwaka uruhushya.'

    Icyakora mu bitabiriye guhabwa urukingo rwa Kabiri hari abo mudasobwa zagaragaraje nk'abafite ibibazo, biganjemo abafatiye urukingo rwa mbere hanze ya Kigali.

    Uyu musore w'imyaka 21 yagize ati 'Muri sisiteme ngo basanze nararufashe kandi ntararufashe. Ntabwo nigeze ndufata urwa kabiri, barambwiye ngo nararufashe kandi ntararufashe.'

    Mugenzi we ati'Ubundi urukingo rwa mbere nikingije barwita Sinaphame, naje uyu munsi banshyize muri siisteme barambura, barambwira ngo ntabwo biri gukunda.'

    Hari kandi n'abesheshakanguhe barengeje imyaka 50, bari baje gushaka urukingo rushimangira inkingo ibyiri bahawe.

    Hamdan w'imyaka 70 ati 'Twebwe twarwitabiriye kubera ko ari urukingo rushimangira. Ufashwe na Corona ntushobora kuremba, nta kindi dukurikiye kuri uru rukingo.'

    Nahayo Francois w'imyaka 72 yagize ati 'Batubwiye ko urwa 3 rushimangira iza mbere.'

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije Nkunda Evariste, umuhuzabikorwa w'iki gikorwa cy'ikingira kiri gukorerwa mu mujyi wa Kigali muri gare 3, uko ubwitabire mu buryo rusange buhagaze n'icyo bafasha abari gusanga nta myirondoro yabo iri muri mudasobwa.

    Yagize ati 'Urabona ko ubwitabire bushimishije, ubundi sisiteme ni sisteme nk'uko ubivuze, hashobora kubaho kwibeshya ariko nabyo biragenzurwa.'

    Minisiteri y'Ubuzima yo ishimangira ko intego y'u Rwanda yo kuba rwakingiye 70% by'abaturage barwo bitarenze Ukuboza kwa 2022 izagerwaho.

    Dr Ngamije Daniel Minisitiri muri iyo minisiteri yemeza ko ibyo bizagerwaho ,ashingiye kukuba ibisabwa byose Igihugu kibifite, kandi n'abaturage bakaba bagaragaza ubushake bwo kwitabira.

    Hari mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya leta.

    Yagize ati 'Ibikenewe byangombwa byose, ari inkingo zirahari, ari abakozi n'ibindi byose bikenewe ku bikoresho ndetse n'abaturage ku kwitabira iki gikorwa, twe tubona uyu muhigo wa 70% tuzawesa  mbere y'uko Ukuboza kwa 2022 kugera.'

    Imibare yo kugera tariki 12 Ukuboza igaragaza ko abaturage bagera kuri  Miliyoni enye n'ibihumbi 123 aribo bari bamaze kubona urukingo rwa covid-19 mu buryo bwuzuye, naho abagera hafi kuri miliyoni  7  bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y'urukingo.

    Tito DUSABIREMA

    The post Kigali:Abarimo n'abatinyaga urukingo bahawe andi mahirwe yo gukingirwa Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/13/kigaliabarimo-nabatinyaga-urukingo-bahawe-andi-mahirwe-yo-gukingirwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigaliabarimo-nabatinyaga-urukingo-bahawe-andi-mahirwe-yo-gukingirwa-covid-19

  • Bamporiki yagize icyo avuga ku banenze imyambarire ya Miss Grace #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kumurika imideli gakondo mu irushanwa rya Miss World 2021 riri kubera muri Puerto Rico.

    Benshi mu bagarutse kuri iyi kanzu, barimo uzwi cyane ari we Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati 'Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.'

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uruyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko igikwiye kwibandwaho atari uriya mwambaro wambawe na Miss Ingabire Grace.

    Bamporiki yagize ati 'Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza.'

    Bamporiki yavuze ko abambika abantu bakwiye kubikora neza gusa akavuga ko hari abashobora kuba barabonye iriya kanzu itanogeye ijisho mu gihe hashobora kuba hari n’abayishima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yagize-icyo-avuga-ku-banenze-imyambarire-ya-Miss-Grace

  • Itangazo: KAMANZI Emmanuel yasabye guhindura amazina akitwa KAMANZI Jacques #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAMANZI Emmanuel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KAMANZI Jacques mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kamanzi-emmanuel-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kamanzi-jacques

  • U Rwanda rwavuze ku byatangajwe n’Ibinyamakuru ko Busingye yavanywe ku Buminisitiri kubera ibya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bikomeye birimo Daily Mail byagarutse ku busabe bw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongerezam Chris Bryant wavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idakwiye kwemera ko Johnston Busingye ahagarararira u Rwanda muri kiriya Gihugu ngo kubera uruhare yagize mu ishimutwa ryakorewe Rusesabagina Paul.

    Ibyatangajwe n’iyi Ntumwa ya Rubanda, byuririweho n’Ibinyamakuru nka Dail Mali na The Times, byongeye gushinja Guverinoma y’u Rwanda ibinyoma byo kuba yarashimuse Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Daily Mail yatangaje ko kuba yari Minisitiri w’Ubutabera yakurwa kuri uyu mwanya akagirwa Ambasaderi, ari ukumumanura mu nteta kubera kuba yaremeye ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye Indenge yagejeje Paul Rusesabagina.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanyujije kuri Twitter ubutumwa bwamagana ibi byatangajwe n’ibi binyamakuru.

    Yagize ati 'Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri. Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.'

    Yolande Makolo yagarutse ku ifatwa rya Rusesabagina, avuga ko ryanyuze mu mucyo ndetse ko byagizwemo uruhare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rukurikiranye Paul Rusesabagina nk’umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Ati 'Guverinoma y’u Rwanda yabitanzeho umucyo inshuro nyinshi kuva muri Nzeri 2020 uko n’impamvu Paul Rusesabagina yanyurishijwe mu nzira zihishe kugira ngo agezwe mu Rwanda.'

    Yolande Makoro yasoje ubutumwa bwe avuga ko Paul Rusesabagina yaciriwe urubanza runyuze mu mucyo we n’abandi bantu 20 baburanaga hamwe mu rubanza ruregwamo ibifitanye isano n’umutwe wa FLN.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/U-Rwanda-rwavuze-ku-byatangajwe-n-Ibinyamakuru-ko-Busingye-yavanywe-ku-Buminisitiri-kubera-ibya-Paul-Rusesabagina