Blog

  • Amasezerano ya AFC/M23 na RDC akomeje guteza impagarara #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Nyakanga 2025, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko ari bwo umutwe wa AFC/M23 n'ubutegetsi bwa Kinshasa byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, bigizwemo uruhare na Qatar nk'umuhuza ndetse n'umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos.

    Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar aje akurikira andi yasinyiwe i Washington, hagati ya Leta ya Congo n'u Rwanda, agamije gushakira umuti w'igihe kirekire ibibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

    Amasezerano ya AFC/M23 na RDC akomeje guteza impagarara

    Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Leta ya RDC yari ihagarariwe na Sumba Sita Mambu, intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe AFC/M23 yari ihagarariwe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho w'uwo mutwe.

    Impande zombi zemeranyije ku gahenge, ko nta gikorwa cy'intambara kizongera gukorwa haba mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi. Ziyemeje kandi kwirinda itangazwa ry'amagambo y'urwango no gutiza umurindi ibikorwa by'urugomo.

    Gusa, ibi byahise bitera impaka zishingiye ku bisobanuro bitandukanye buri ruhande ruha ayo masezerano. Leta ya Congo ishimangira ko AFC/M23 yemeye ko ubutegetsi bugomba gusubizwa Kinshasa mu duce iri tsinda ryitwaje intwaro ryigaruriye, ariko AFC/M23 irabihakana.

    Muyaya Patrick, Umuvugizi wa Leta ya RDC, yanditse kuri X agira ati:

    'Aya masezerano y'i Doha azirikana imirongo ntarengwa Leta ya Congo yakomeje gushimangira irimo kurekura ibice byose byafashwe na AFC/M23 ntayandi mananiza, inzego za Leta zikongera gukorera muri ibyo bice, igisirikare, igipolisi n'ubucamanza.'

    Ibi byamaganiwe kure na AFC/M23, binyuze mu muyobozi bw'ishami ryayo rya politiki, Bertrand Bisimwa, wavuze ko bitateganyijwe na hamwe ko bagomba gusubiza Leta ubutaka yafashe, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa uburyo bwo gufasha Leta gusohoza inshingano zayo.

    'Ntibivuze kuvana ingabo mu bice, ahubwo bivuze uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo,' — Bertrand Bisimwa.

    Impande zombi ziyemeje gutangira gushyira mu bikorwa ayo masezerano bitarenze ku wa 29 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye, nk'uko byatangajwe n'ababaye abahuza. Hateganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bazahurira i Washington mu gihe cya vuba kugira ngo bashyire umukono ku masezerano rusange agomba gukurikiraho.

    Impande zombi zemeranyije ku gahenge
    Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar aje akurikira andi yasinyiwe i Washington, hagati ya Leta ya Congo n'u Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/amasezerano-ya-afc-m23-na-rdc-akomeje-guteza-impagarara/

  • Hoteli 50 i Musanze, ubukerarugendo n'iterambere ry'abahatuye: Ikiganiro na Guverineri Mugabowagahunde (video) – #rwanda #RwOT

    Ni iwabo w'ibyiza nyaburanga birangajwe imbere na Pariki y'Ibirunga ibarizwamo ingangi zo mu misozi miremire zisigariye hake ku Isi, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Mugabowagahunde Maurice uyobora iyi ntara yavuze ko ubukerarugendo mu Ntara y'Amajyaruguru bushoboka cyane, bijyanye n'ubwiza nyaburanga buharangwa.

    Yavuze ko nko mu Karere ka Musanze, habarirwa hoteli zirenga 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru.

    Yagarutse nko kuri Amakoro Songa Lodge iherereye mu Kinigi, Bisate Eco Lodge iherereye muri uyu murenge, One&Only Gorilla's Nest n'izindi zikomeje gutanga akazi ku bo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Ati 'Dufite hoteli z'inyenyeri eshanu, enye kugeza ku zifite inyenyeri imwe ku buryo udusuye wese abasha kwibona muri hoteli dufite hano, akabasha kubona aho yakirirwa.'

    Yavuze ko kandi izi hoteli zitanga imirimo mu buryo bunyuranye yaba ku batwaza ba mukerarugendo, abakora muri hoteli, abatanga amafunguro, abatwara abagenzi n'abandi, haherewe ku baturage baturiye izi hoteli.

    Guverineri Mugabowagahunde kandi yavuze ko mu byishimirwa harimo ko abubaka izi hoteli banakoresha ibikoresho basanze i Musanze, hibanzwe ku makoro aboneka muri iki gice cy'ibirunga ku bwinshi.

    Ati “Nkanjye navukiye muri aka gace, amakoro twayabonaga nk'ibintu bitubangamiye […] ariko ubu na yo yagize agaciro gakomeye, ubu izi hoteli zikomeye zirubakisha ibi bikoresho zisanga hano.”

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hoteli zirenga 50 ziri i Musanze zikomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage

    Izi hoteli kandi zishimirwa kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kubungabunga ibidukikije muri ibi bihe u Rwanda n'Isi muri rusange bihanganye n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Yatanze urugero kuri Amakoro Songa Lodge, agaragaza ko iyo umuntu agiyeyo asanganirwa n'indirimbo za Kinyarwanda n'ibindi bigaruka ku muco Nyarwanda, bigatuma abahasura bawumenyaho byinshi.

    Yibukije ko nk'ubu benshi mu bakozi b'izi hoteli bari ba rushimusi bagiraga uruhare mu gushimuta inyamaswa no gutema ibiti, ariko mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima barasobanuriwe berekwa akamaro ko kubungabunga Pariki y'Ibirunga.

    Ati 'Ikindi ni uko abasura izi hoteli bashishikarizwa gusiga bateye ibiti, mu kubungabunga ibidukikije. Uwasuye iyi hoteli asiga ateye igiti cye akacyita izina, akazajya agaruka kureba uko kibayeho, bikadufasha kubungabunga ibidukikije.'

    Zigira kandi umumaro munini mu guteza imbere ubukungu bw'abaturage n'igihugu muri rusange, kuko ibizikoreshwamo biba byaguzwe mu baturage baturiye hafi yazo, bakigishwa n'uburyo bwo kubihinga bigezweho bijyanye n'ibyo izi hoteli zifuza.

    Uretse Pariki y'Ibirunga, i Musanze hari ubuvumo na bwo bukurura ba mukerarugendo, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bahisemo guteza imbere ibindi bikorwa nyaburanga bashobora gusura.

    Ati 'Dufite ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ahazwi nka Nkotsi na Bikara [aho gihanga yagiraniye inama y'umushyikirano n'abami b'abasangwabutaka], na ho harasurwa cyane, dufite Umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke. n'ahandi.'

    Yagaragaje ko Intara y'Amajyaruguru ari ho habarizwa Igishanga cya Rugezi, gicumbikiye urusobe rw'ibinyabuzima ndetse mu minsi ishize havumbuwe amoko y'ibinyabuzima arenga 400 arimo ataboneka ahandi.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru batangiye guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, nko mu turere twa Rulindo na Gakenke, ahari abajya kwihera ijisho uko ikawa itegurwa.

    Ati 'Ubu twatangiye ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi bw'ibirayi mu Karere ka Musanze. Abantu bakamenya n'ibindi biva mu birayi, ubu dufite uruganda rwenga inzoga mu birayi. Abantu bakamenya uko ikirayi gihingwa'

    Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko bari guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

    Mu minsi ishize Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 30,7 Frw azifashisha mu gutera inkunga imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028.

    Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by'ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by'inyungu rusange n'imishinga y'iterambere n'imibereho myiza.

    Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y'abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by'ubuhinzi, 41% ijyanye n'ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by'abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by'ubucuruzi by'abaturage baturiye barike.

    Guverineri Mugabowagahunde ati 'Iryo 10% ridufasha gukora imishinga itandukanye nko gukwirakwiza amazi hose, ku buryo nk'imirenge umunani ikora kuri Pariki, ikibazo cy'amazi cyamaze gukemuka.'

    Ayo mafaranga yavuze ko yifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo nk'amashuri, ibiraro, imihanda ifasha mu kugeza umusaruro w'ubuhinzi ku isoko, bikajyana no kuvana abaturage mu bukene.

    Guverineri Mugabowagahunde yibukije kandi ko umuhango wo kwita izina abana b'ingagi na wo ugira uruhare runini mu gutuma Intara y'Amajyaruguru isurwa, na none imirimo ikaboneka ku bwinshi, buri wese amafaranga akamugeraho.

    Yanashimiye ubuyobozi bw'igihugu bwashyizeho ibikorwaremezo bitandukanye butuma gusura ibyo byiza nyaburanga, anashishikariza Abanyarwanda gusura ibi bice kuko boroherejwe cyane.

    Intara y'Amajyaruguru ituwe n'abaturage 2.038.511 iri ku buso bwa kilometero kare 3.293,3 ikagirwa n'uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n'imidugudu 2744.

    Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Guverineri Mugabowagahunde

    Umunyamakuru wa IGIHE ashimira Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wabakiriye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-50-i-musanze-ubukerarugendo-n-iterambere-ry-abahatuye-ikiganiro-na

  • Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo kizwi nka 'Veronica Rudge Green Prize in Urban Design', kigamije guha ishimwe imishinga irangwa n'ubuhanga buhanitse mu gushushanya no gutunganya imijyi (urban design) no mu kuyobora imishinga igira uruhare mu iterambere rirambye ry'imijyi n'imibereho myiza y'abaturage, kikaba cyatangwaga ku nshuro ya 15.

    Kaminuza ya RICA yubatswe ku buso bwa hegitare 1400, ikaba yarashushanyijwe, inubakwa na Sosiyete ya MASS Design Group, kuva ku gukora igishushanyo-miterere, kubaka, gutegura ubusitani no gushyiramo ibindi bikoresho byose. Ifatwa nk'icyitegererezo cy'ubuhanga mu kubungabunga ibidukikije, ubufatanye n'abaturage, no mu kugira igishushanyo-miterere cy'indashyikirwa.

    Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka k'ibi bihembo, Joan Busquets, yavuze ko “Muri ibi bihembo, GSD yemera ko ubwiza mu miterere y'inyubako atari bwo gusa bukwiye gushimwa, ahubwo n'uburyo bikorwa…Umushinga wa RICA wagennye igipimo gishya mu kugenzura udushya mu rwego rwo gutunganya imijyi.”

    Kaminuza ya RICA yubatswe mu buryo bwita ku ntego y'ubuzima bukomatanyije (One Health), ishingiye ku guhuza ubuzima bw'abantu, ubw'amatungo n'ubw'ibidukikije.

    Uburyo iki kigo cyubatsemo burimo inyubako z'amashuri, amacumbi y'abanyeshuri, ibiraro by'amatungo, inganda zitunganya ibiribwa, uburyo bwo gukusanya no gutunganya amazi n'imyanda hamwe n'imiyoboro y'ingufu zituruka ku bidukikije. Hari inzira imwe ihuriza hamwe iki kigo, igihuza ahakorerwa ibikorwa by'ubuhinzi n'aho abantu baba, mu buryo bwateguwe neza.

    Umwe mu bayobozi bakuru ba MASS Design Group, Alan Ricks, yagize ati “RICA ni urugero rukomeye rutwibutsa ko igishushanyo-miterere gishobora kuba byombi, icyitegererezo cy'uburumbuke buterekanwa no kugira ibisaga, ahubwo no kugira uburinganire, aho uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n'imibereho myiza y'abaturage biterera imbere hamwe.”

    Yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari cyo cyari ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga. Inyubako z'iki kigo zubatswe hifashishijwe ibikoresho biboneka mu gihugu nk'amabuye n'itaka kandi yubakwa mu buryo burengera ibidukikije.

    Ibikoresho birenga 90% byakoreshejwe byabonetse mu ntera itarenga ibirometero 800, naho hafi 96% by'ibyayubatse byose byaturutse mu Rwanda. Ikipe yabigizemo uruhare ivuga ko umubare w'imyuka ya karubone yagiye mu kirere kubera kubaka RICA iri munsi ya 58% ugereranyije n'imishinga nk'iyi ku rwego rw'Isi, kandi bishoboka ko iyi nyubako izaba ibungabunga ikirere kurushaho bitarenze 2044.

    Imirasire y'izuba ifite ubushobozi bwa megawati 1.5 ni yo itanga umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa muri RICA n'imiyoboro y'amazi akoreshwa mu kuhira imyaka. Amazi y'imyanda arasukurwa agakoreshwa mu kuhira imyaka y'ibiribwa by'amatungo, naho imyanda iva ku matungo igakoreshwa nk'ifumbire y'imborera, bigafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije

    Iyi kaminuza yubatse ku buso bwa hegitare 1400

    Ibikorwa byo kuhira imyaka bikorwa hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-rica-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-imyubakire-ibungabunga

  • Igiti kimwe agisaruraho ibilo 70: Ikiganiro na Munyentore wihebeye ubuhinzi bw'imyumbati – #rwanda #RwOT

    Munyentore Théobard, uri mu kigero cy'imyaka 60 wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Rubona, mu Mudugudu wa Shyoko, we yumviye inama zo guhinga imyumbati mu buryo bugezweho, none ubu ageze ku rwego rwo kweza hagati y'ibilo 70 na 80 ku giti kimwe cy'umwumbati yateye.

    Uyu mugabo avuga ko ubu buryo bw'imihingire abukomora ku rugendoshuri yigeze kwitabira mu Karere ka Gisagara, akerekwa umuhinzi uhinga neza imyumbati, bikamuha isomo agahita amwigana.

    Aganira na IGIHE, Munyentore yavuze ko imihingire y'imyumbati itanga umusaruro.

    Ati ''Uracukura ubutaka ukabumenagura, ukongera ukagaruramo bwa butaka, ugashyiramo ifumbire y'imborera nk'udutebo dutatu, noneho ugatera ingeri imwe y'umwumbati, kugira ngo uzere wisanzuye, ushora imizi neza ari nayo ihinduka imyumbati ku ntera itubutse, maze ikera bihagije.''

    Yavuze ko ubu atakirirwa atekereza kumara ubutaka bwe agena aho ahinga imyumbati hihariye, kuko imyumbati ye ayihinga mu rutoki bitamugoye.

    Atanga inama ku bandi bahinzi cyane cyane abadafite ubutaka butubutse.

    Ati ''Buri muntu wese akwiye kwikebuka, akareba niba ubuhinzi bwose akora bumuha umusaruro agashakisha tekiniki yose yatuma ahinga akeza.''

    Munyentore, ubu umaze kugira ibiti bisaga 50 by'imyumbati, akomeza avuga ko yigishije n'abandi baturanyi be nabo bakaba bamaze kubiyoboka aho bamushimira ko yabarahuriye ubwenge bw'imihingire myiza.

    Impuguke mu bukangurambaga bw'abaturage akaba n'umukozi wa AEE, mu Ntara y'Amajyepfo, Dusengimana Osée, ashishikariza abaturage bose gukanguka, bagatekereza ubuhinzi buvuguruye budatwara ubutaka bunini, kugira ngo bongere umusaruro.

    Ati ''Umuntu ashobora gusarurura ibilo 70 kuri 'are' 10, mu gihe, nyamara yakabaye asaruraho toni irenga, ni ibyumvikanisha ko abantu bose bakwiye kubiyoboka. Urumva ibiti 50, nukuba n'ibilo 70 byera kuri kimwe, azasaruraho toni eshatu zirenga kandi ku buso buto. Igikenewe ni ukubyumva kuko abahanga barabigaragaje.''

    Imyumbati ni kimwe mu bihingwa biri gutezwa imbere. Mu mpera za 2024 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB cyatangaje ko hari hamaze gutunganywa imbuto z'imyumbati 12 zahinduriwe uturemangingo, harimo ubwoko butatu bwashoboraga guhita buhabwa abaturage.

    Ab’i Nyaruguru biyemeje gukora ubuhinzi bw’imyumbati bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiti-kimwe-agisaruraho-ibilo-70-ikiganiro-na-munyentore-wihebeye-ubuhinzi-bw

  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ibiciro by'itike y'umukino utegerejwe na benshi uzayihuza na Yanga SC yo muri Tanzania, uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025.

    Ni umukino uzaba mu rwego rwo kwizihiza 'Rayon Day', umunsi ngarukamwaka wahariwe ibikorwa bya Rayon Sports birimo no kwerekana abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w'imikino.

    Binyuze ku rubuga rwa X, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itike ta menshi ari iya Miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda, naho iya make ikaba ari iy'ibihumbi Bitatu.

    Uko ibiciro bihagaze kuri uyu mukino:

    Upper Bowl: 3,000 Frw

    Lower Bowl: 5,000 Frw

    Classic Seats: 15,000 Frw

    VIP: 30,000 Frw

    VVIP: 100,000 Frw

    Executive Seat: 150,000 Frw

    SkyBox: 2,000,000 Frw

    Mu mwaka ushize wa 2024, ikipe ya Rayon Sports kuri Rayon Day yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0.

    The post Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/harimo-na-tike-ya-miliyoni-2-ku-mukino-rayon-sports-izahuramo-na-yanga-sc-kuri-rayon-day/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=harimo-na-tike-ya-miliyoni-2-ku-mukino-rayon-sports-izahuramo-na-yanga-sc-kuri-rayon-day

  • Bryan Mbeumo ati: ' Kwerekeza mu ikipe ya Manchester United byari inzozi zanjye' #rwanda #RwOT

    Bryan Mbeumo, rutahizamu w'imyaka 25 ukomoka muri Cameroun, yamaze gusinyira ikipe ya Manchester United, mu buryo bwatangaje benshi ndetse na we ubwe. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: 'Nagiye mu ikipe y'inzozi zanjye.' Ibi byakurikiwe n'amashusho amugaragaza yambaye imyenda y'iyi kipe yo mu Bwongereza, afite akanyamuneza kenshi.

    Uyu mukinnyi wahize abandi muri Brentford mu gihe cy'imyaka itandatu, yasize amateka akomeye. Kuva yagera muri iyi kipe mu 2019 avuye muri Troyes yo mu Bufaransa, yayikiniye imikino 242, atsinda ibitego 70 anatanga imipira 51 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka ushize w'imikino wa Premier League 2024—2025, Mbeumo yaranzwe n'imyitwarire idasanzwe aho yakinnye imikino 38, atsinda ibitego 20, anatanga imipira ivamo ibitego 7, akanahabwa amakarita 3 y'umuhondo. Uburyo bw'imikinire ye bwihuta, ubwenge mu kibuga no kugirira akamaro ikipe mu buryo bwinshi ni byo byatumye Manchester United imukurikirana igihe kirekire kugeza ibonye umwanya wo kumwegukana.

    Kugera muri Manchester United ni intambwe ikomeye kuri Mbeumo, cyane ko iyi kipe imaze imyaka irenga 100 ifite amateka akomeye muri ruhago ku isi. Iri gura n'igurisha rye rizongerera imbaraga ubusatirizi bw'iyi kipe bwari bukeneye umuvuduko, ubuhanga n'intsinzi, abasesenguzi batangiye kumubona nk'umukinnyi ukomeye uje guhindura byinshi.

    Bryan Mbeumo, rutahizamu w'imyaka 25 ukomoka muri Cameroun, yamaze gusinyira ikipe ya Manchester United, mu buryo bwatangaje benshi ndetse na we ubwe.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: 'Nagiye mu ikipe y'inzozi zanjye.' Ibi byakurikiwe n'amashusho amugaragaza yambaye imyenda y'iyi kipe yo mu Bwongereza, afite akanyamuneza kagaragara.

    Uyu mukinnyi wahize abandi muri Brentford mu gihe cy'imyaka itandatu, yasize amateka akomeye. Kuva yagera muri iyi kipe mu 2019 avuye muri Troyes yo mu Bufaransa, yayikiniye imikino 242, atsinda ibitego 70 anatanga imipira 51 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka ushize w'imikino wa Premier League 2024—2025, Mbeumo yaranzwe n'imyitwarire idasanzwe aho yakinnye imikino 38, atsinda ibitego 20, anatanga imipira 7 yavuyemo ibitego, akanahabwa amakarita 3 y'umuhondo.

    Uburyo bw'imikinire ye bwihuta, ubwenge mu kibuga no kugirira akamaro ikipe mu buryo bumwe cyangwa ubndi ni byo byatumye Manchester United imukurikirana igihe kirekire kugeza ibonye umwanya wo kumwegukana.

    Kugera muri Manchester United ni intambwe ikomeye kuri Mbeumo, cyane ko iyi kipe imaze imyaka irenga 100 ifite amateka akomeye muri ruhago ku isi. Iri gura n'igurishwa rye rije kongerera imbaraga ubusatirizi bw'iyi kipe bwari bukeneye umuvuduko.

    Bryan Mbeumo ati: ' Kwerekeza mu ikipe ya Manchester United byari inzozi zanjye'
    Bryan Mbeumo, rutahizamu w'imyaka 25 ukomoka muri Cameroun, yamaze gusinyira ikipe ya Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/bryan-mbeumo-ati-kwerekeza-mu-ikipe-ya-manchester-united-byari-inzozi-zanjye/

  • U Rwanda mu biganiro n'u Bushinwa bigamije kubaka inganda ziteranya imodoka z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iby'iyi ntambwe u Rwanda rushaka gutera mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi, Ambasaderi Kimonyo yabigarutseho mu kiganiro yatanze kigaruka kuri gahunda y'u Bushinwa yo kubaka hirya no hino ku Isi ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kwimakaza ubuhahirane, izwi nka 'Belt and Road Initiative'.

    Binyuze muri iyi gahunda, Amb. Kimonyo yagaragaje ko u Rwanda rwabashije kugera ku bikorwaremezo bitandukanye rubifashijwemo n'u Bushinwa.

    Yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda rukomeje gutera intambwe nziza mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ibinyabiziga by'amashanyarazi, hagamijwe kurengera ibidukikije no kwirinda ihumana ry'ikirere.

    Amb. Kimonyo yavuze ko kuri ubu Leta y'u Rwanda iri mu biganiro n'ibigo byo mu Bushinwa bikora ibinyabiziga by'amashanyarazi kugira ngo bitangize mu gihugu inganda zibiteranya.

    Ati 'U Rwanda kuri ubu rurayoboye mu bijyanye no gukoresha imodoka na moto by'amashanyarazi, hashimwe cyane ibigo byo mu Bushinwa byahanze ikoranabuhanga nk'iri. Kuri ubu turi mu biganiro n'ibigo by'Abashinwa bifite ubushake bwo gushinga inganda ziteranya (ibi binyabiziga) mu Rwanda kugira ngo abantu babone byoroshye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse tugire umwuka mwiza wo guhumeka.'

    Amb. Kimonyo ntiyigeze atangaza amazina y'inganda ziri mu biganiro n'u Rwanda, gusa muri Mata 2025, Leta yinjiye mu mikoranire n'uruganda rwo mu Bushinwa, Chery International ruri mu zizobereye mu gukora imodoka muri iki gihugu cyane cyane izikoresha ingufu z'amashanyarazi.

    Impande zombi zemeranyije gukorana mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi, ingufu zitangiza ikirere, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Chery International ni ikigo cyamenyekanye cyane mu bijyanye no gukora imodoka mu Bushinwa, ndetse kiza guca agahigo ko ari cyo cya mbere cyo muri iki gihugu cyagurishije bwa mbere imodoka zirenga miliyoni imbere mu gihugu.

    Bitewe na gahunda zitandukanye u Rwanda rwagiye rushyiraho, buri mwaka mu gihugu hinjira abashoramari bashya bifuza gushyira amafaranga mu bijyanye no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi no gutwara abantu butangiza ikirere.

    Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Kabisa, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.

    Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (arenga miliyari 930 Frw).

    Aya mafaranga azakoreshwa mu kugeza izi modoka mu gihugu ndetse no gushyiraho ibikorwaremezo bitandukanye zikenera kugira ngo zikore neza. Uru kandi ni urugendo rudashoboka bitagizwemo uruhare n'abashoramari.

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa n'ubundi bwose bushoboka.

    Mu byo aba bashoramari bazagabanyirizwa harimo n'igiciro cy'amashanyarazi kuri sitasiyo izi modoka zizajya zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi, ni uko ibyuma bisimbura ibindi by'izi modoka bizajya bigabanyirizwa umusoro.

    Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo, ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.

    Ubundi bufasha aba bashoramari bazahabwa harimo kuba batazajya bishyura ubukode bw'aho bubatse sitasiyo z'amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.

    Imodoka zo muri ubu bwoko kandi ngo zizajya zihabwa ibirango byihariye ku buryo zizajya zoroherezwa kubona aho guparika. Mu gihe izi modoka ziri gukoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi, zizajya zoroherezwa kubona ibyangombwa.

    Mu gihe Leta igiye gukodesha imodoka mu bikorwa bitandukanye, hazajya haherwa kuri izi zikoresha amashanyarazi. Mu gihe ibigo bizikora n'ibizicuruza bizajya bigabanyirizwa umusoro kandi bigashyirirwaho igihe runaka bizajya bimara bitawishyura.

    Nubwo gushyira mu bikorwa gahunda y'ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda bisa n'ibihenze, Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu gihe kirekire ibifitemo inyungu.

    Mu nyigo yakozwe na Guverinoma byagaragaye ko bizagera mu 2025 u Rwanda rumaze kuzigama arenga miliyari 20 Frw yajyaga agenda mu bikorwa byo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga.

    Ku rundi ruhande, u Bushinwa ni igihugu kimaze gutera imbere mu ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi haba mu kuzikora cyangwa kwitabira ikoreshwa ryazo.

    Kugeza mu mpera za Ukuboza 2024, imodoka zikoresha amashanyarazi zari zihariye 8,9% by'imodoka zose ziri muri iki gihugu. Muri uwo mwaka ku isoko ry'u Bushinwa hinjiye ubu bwoko bw'imodoka zibarirwa muri miliyoni 11, bingana n'izamuka rya 51,5% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Imodoka zose zagurishijwe mu Bushinwa mu 2024, izakoresha amashanyarazi zari zihariye 47,6%.

    Mu nganda zo mu Bushinwa ziza ku isonga mu gukora imodoka z'amashanyarazi harimo BYD, Geely Auto Group, SAIC Motor, GAC Aion, Li Auto, NIO na Changan Automobile.

    Amb. Kimonyo James yashimangiye ko u Rwanda ruri mu biganiro n'u Bushinwa bigamije kubaka inganda ziteranya imodoka z'amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-biganiro-n-u-bushinwa-bigamije-kubaka-inganda-ziteranya-imodoka-z

  • Kwicara cyane bingana no kunywa itabi – Dr. Sabin Nsanzimana wa Minisiteri y'Ubuzima – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko hari indwara zitizwa umurindi no kwicara cyane, ibishobora no guteza imfu.

    Yagaragaje ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara z'imutima ku kigero cya 35%, guturika udutsi duto tw'ubwonko ku kigero cya 14%, ndetse n'ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara diabetes yo mu bwoko bwa kabiri, ugereranyije n'ugerageza guhaguruka akagendagenda.

    Si ibyo gusa kuko uyu muyobozi yerekanye ko kwicara cyane byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 40%.

    Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyiza ari uko umuntu nibura yajya agerageza guhaguruka buri saha.

    Yagize ati 'Buri minota 60 wicaye haguruka! Amasaha atandatu ku munsi wicaye byongera ibyago niyo wakora siporo nyuma.'

    Ni mu gihe mu 2023 Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu Rwanda abarenga ibihumbi 390 barwaye indwara ya diabetes.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo guturika k'udutsi duto tw'ubwonko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwicara-cyane-bingana-no-kunywa-itabi-dr-sabin-nsanzimana-wa-minisiteri-y

  • Intore Tuyisenge yinjiye mu buyobozi bw'inzego z'ibanze – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yinjiye muri izi nzego mu mpera z'umwaka ushize kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka Igihugu, nyuma y'aho abaturage bo mu Mudugudu wa Rwamaya, mu Kagari ka Karembure, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro bamugiriye icyizere ngo ababere Umuyobozi w'Umudugudu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Intore Tuyisenge, yavuze ko kuva mu 2024 ari bwo yinjiye mu buyobozi bw'inzego z'ibanze, atangira ayobora Isibo ariko abaturage baza kumugirira icyizere ngo abayobore ku rwego rw'umudugudu.

    Ati 'Ubu nishimiye ukuntu mbanye n'abaturage kandi ni n'igihe cyiza cyo gutangira gukorera igihugu atari ukugikorera gusa ku bijyanye n'ubuhanzi ahubwo umuntu akaninjira mu zindi nzego abona ko yatangamo umusanzu we. Aya ni andi mahirwe yo gusobanukirwa n'imikoranire n'izindi nzego z'ibanze n'abaturage, ubu bimwe naririmbaga by'uruhare rw'abaturage mu iterambere ubu noneho turafatanya nabo.''

    Intore Tuyisenge yavuze ko ikintu cya mbere cyamugoye mu nzego z'ibanze ari ukubasha guhuza ibintu ndetse no gutanga raporo za gahunda zose zikenewe mu nzego zitandukanye aho zose zakwa Umuyobozi w'Umudugudu umunsi ku munsi.

    Ati 'Ubu namenye ko ku mudugudu ari ho huriro ry'ibintu byose bikenewe, igipfiriye ku mudugudu burya no ku rwego rw'Igihugu nticyabasha gukunda. Ba mudugudu babashije kwitwara neza bagakora ubukangurambaga neza, ibintu byose byagenda neza mu nzego zose. Ubu rero njyewe biranyorohera gukora ubukangurambaga kuko hari ubwo bwa butumwa ndirimba mu ndirimbo nanabukoresha dukangurira abantu kwishyura mituweli n'ibindi byose bikenewe.''

    Intore Tuyisenge yakebuye kandi abahanzi bigira ntibindeba aho batuye, bakahaba bihishe batagira uruhare mu iterambere ry'aho batuye.

    Ati 'Ntabwo abantu bakwiriye kukubona muri Sitade gusa wagiye kuririmba cyangwa ngo bakubone kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, nibagerageze bababone mu muganda n'ibindi bikorwa bibera aho utuye burya nibwo barushaho kugukunda kandi ni nawo musanzu mwiza mu kubaka uru Rwanda.''

    Intore Tuyisenge kuri ubu ayobora ihuriro ry'abahanzi ba muzika mu Rwanda, akabifatanya no gukora indirimbo zishingiye ku burere mboneragihugu zirimo izakunzwe nka Tuzarwubaka, indirimbo zirata uturere n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Intore Tuyisenge yinjiye mu buyobozi bw’ibanze

    Intore Tuyisenge yaririmbye indirimbo zitandukanye zishingiye ku burere mboneragihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-tuyisenge-yinjiye-mu-buyobozi-bw-inzego-z-ibanze

  • Imbunda ibihumbi 12 na toni 500 z'ibisasu byarasenywe: Ibyihariye ku kurwanya intwaro nto mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2000, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga menshi agamije kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'iziciriritse, harimo ayasinyiwe i Nairobi mu 2000, ayasinyiwe i Kinshasa ku wa 1 Kanama 2011 n'ayandi.

    Abayobozi b'ibihugu bya Afurika biyemeje ko kugira ngo umugabane uzagere ku ntego wihaye ya 2063, bisaba ko intambara z'urudaca zihagarara mu bice bitandukanye, hagahagarikwa urusaku rw'imbunda.

    Gahunda yo gucecekesha urusaku rw'imbunda yagombaga kugerwaho mu 2020 ariko yimurirwa mu 2030.

    Politiki y'u Rwanda yo kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'iziciriritse yo mu 2009 kugeza mu 2014, igaragaza ko hamaze gusenywa imbunda 12.327 n'ibisasu biturika bipima toni 500.

    U Rwanda kandi rwaguze imashini enye zikoresha ikoranabuhanga mu gushyira ibimenyetso byihariye ku mbunda (electronic firearms marking machines).

    Hari kandi imashini ebyiri zisenya intwaro mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku buryo ibi bikorwa bidahumanya ikirere, bitandukanye n'uko mbere intwaro zishaje zasenyerwaga ahantu hatari mu nzu, ariko mu kigo cya gisirikare.

    Mu byerekeye umutekano w'imbunda n'ibijyanye na zo, haguzwe amasanduku 335 akozwe mu byuma bidatoborwa n'amasasu, mu gihe hari n'ibikoresho 88 (gun racks) bibikwamo intwaro akenshi ziba ari imbunda nini.

    Magingo aya u Rwanda rugaragaza ko imbunda zose za Polisi y'Igihugu n'izitunzwe n'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byigenga mu buryo bwemewe n'amategeko ziriho ibimenyetso biziranga.

    Politiki ivuguruye yo kurwanya ikwirakwira ry'intwaro nto n'iziciriritse ya 2024 kugeza 2029 igaragaza ko 'intwaro nshya zose zizajya zishyirwaho ibimenyetso, habariwemo n'iz'ibigo byigenga bifite uruhushya rwo gutanga serivisi z'umutekano n'abantu ku giti cyabo batunze intwaro.'

    Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu ivuga ko mu Rwanda ahantu hari intwaro mu buryo butemewe n'amategeko ari hake cyane na bwo zikaba izasizwe n'ingabo zatsinzwe mu 1994.

    Mu Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwakiraga ububiko bw'intwaro bwimukanwa, Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry'Intwaro nto muri Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana yavuze ko umutekano wazo urinzwe neza kuko imbunda imwe ishobora guhungabanya umutekano w'umujyi wose.

    Ati 'Imbunda za Leta n'izindi zitunzwe b'ababyemerewe mu rwego rw'amategeko, zicunzwe neza nta cyuho gihari, ariko rero buri gihe ni ngombwa guhora umuntu ashaka gukomeza kubyongera. […] Iyo imbunda imwe iri mu maboko mabi ishobora guhungabanya umutekano w'umujyi wose. Ni yo mpamvu tubyitaho cyane.'

    Mu Rwanda gutunga imbunda byemewe n'amategeko ariko bigasabirwa uruhushya ndetse uyitunze ategekwa kurugendana igihe cyose agendanye imbunda, amasasu n'ibindi byose bijyana n'intwaro.

    Ingingo ya 18 y'itegeko ryerekeye intwaro ryo mu 2018 itegeka ko 'Nta musivili wemerewe gutunga intwaro zigenewe inzego z'umutekano za Leta.'

    Abantu ku giti cyabo babifitiye uburenganzira batunga imbunda zoroheje

    Amasasu n’ibindi bijyana na yo bibikwa ku bubiko bukozwe mu cyuma kitaraswa ngo gitoboke

    Abasivili ntibemerewe gutunga imbunda zikoreshwa n’inzego z’umutekano z’igihugu

    Imbunda nshya igihugu cyinjije igomba guhita ihabwa ikimenyetso cyayo kiyiranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbunda-ibihumbi-12-n-ibisasu-birenga-toni-500-byarasenywe-ibyihariye-ku