Blog

  • Meteo Rwanda yasobanuye inkomoko y'imvura igwa mu mpeshyi – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bya vuba ntibyari bisanzwe kubona imvura igwa muri Kamena na Nyakakanga, ahubwo yari amezi y'izuba ryinshi ariko mu 2025 byarahindutse, abashinzwe iteganyagihe bagaragaza ko hazabaho ubukonje aho kuba ubushyuhe bukabije.

    Iteganyagihe ryashyizwe hanze mu mpera za Kamena 2025 ryerekanaga ko hazagwa imvura itari nyinshi mu bice bitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yabwiye RBA ko imvura yo mu mpeshyi ikomoka ku miyaga iba izenguruka Isi.

    Ati 'Hari impinduka zagaragaye, zigaragarira nanone mu bipimo […]Hari itsinda ry'imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ku buryo bishobora kumara nk'iminsi 30 bizenguruka Isi, iyo iryo tsinda ry'imiyaga rigeze hejuru y'inyanja y'u Buhinde ryongera ubuhehere mu kirere, ikaba ari yo ya nkomoko ya ya mvura yari yateganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga [2025.] Uko ubuhehere bwiyongera hakaboneka imvura na bwa bushyuhe buragabanyuka.'

    Yashimangiye ko no mu bihe bya kera 'Mu mpeshyi hajya habaho imvura, ikibigaragaza cya mbere ni ibipimo. Ibyo bipimo birahari, n'abantu kumwe baba bamenyereye ahantu bo hari ubundi buryo bapima. Hari imvura zo mu mpeshyi zigiye zifite amazina mu Kinyarwanda bigaragara ko izo mvura zishingiye ku bipimo n'uburyo umuntu yapimaga.'

    Imvura zamenyerewe kugwa mu bihe by'impeshyi harimo impungiramirara, intsindagirabigega, n'inkangabagisha.

    Ati 'Izo mvura zifite icyo zivuze. Tuzihuza n'ibipimo byafashwe tugasanga ko izo mvura zabagaho.'

    Imvura yaguye mu mpeshyi yatumye benshi bibaza icyabaye ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yasobanuye-inkomoko-y-imvura-igwa-mu-mpeshyi

  • Ambasaderi Mukasine yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Thaïlande – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Mukasine, anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo u Buyapani, Philippines na Malaysia akagira icyicaro i Tokyo mu Buyapani.

    Yakiriwe mu Ngoro y'Umwami wa Thaïlande izwi nka 'Amphorn Royal Palace' iherereye mu Murwa Mukuru, Bangkok, mu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru muri iki gihugu.

    Muri uyu muhango wabaye ku wa 20 Nyakanga 2025, Amb Mukasine yashyikirije Umwami Rama X intashyo za Perezida Paul Kagame amugaragariza ko yamwifurije ishya n'ihirwe.

    Yagaragaje ko u Rwanda rurajwe ishinga no gukomeza umubano warwo na Thaïlande ndetse ko ruzakomeza gufatanya na yo mu mishinga itandukanye

    Umwami Rama X na we yakiriye intashyo za Perezida Kagame yizeza ko azakomeza gushyigikira umubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi.

    Na we yahaye intashyo Perezida Kagame n'Abanyarwanda ndetse agaruka ku mubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi bishingiye ku bucuti n'ubwubahane.

    Yagaragaje ko anezezwa n'uburyo umubano w'igihugu cyabo n'u Rwanda ukomeje gukura bigashimangirwa n'uburyo ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye.

    Amb Mukasine yaganiriye n'Umunyamabanga Uhoraho Wungirije muri Minisiteri y'Ubucuruzi ya Thaïlande, Ekachat Seetavorarat, baganira ku bufatanye mu nzego nk'ubucuruzi, ishoramari, ingufu zisazura, umuco no kwakira abantu.

    Yeretse abo muri Thaïlande uburyo u Rwanda rushaka gukomeza umubano n'abo mu nzego z'abikorera muri iki gihugu cyane cyane Ishami ry'Ubucuruzi mu Rugaga rw'Abikorera

    Yagaragaje ko u Rwanda runatekereza uburyo bwo gushyiraho Ibiro by'Ubagarariye inyungu z'u Rwanda muri Thaïlande, kugira ngo bifashe ibikorwa bya dipolomasi n'ibijyanye n'ubukungu hagati y'ibihugu byombi.

    Ni inkuru abo muri Thaïlande bakiranye ubwuzu na bo bagaragaza ko bashaka kwagura ubufatanye na Afurika u Rwanda rukaba ahantu ha nyaho hazabafasha kwinjira neza ku isoko rya Afurika.

    Amb Mukasine kandi yaganiriye na Minisitiri w'Ubutabera, hasuzumwa amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana, anamugezaho ishimwe ry'u Rwanda ku bufatanye ibihugu byombi biherutse kugirana butuma Abanyarwanda 10 babaga muri iki gihugu boherezwa mu Rwanda

    Amb Mukasine yanahuye n'Abanyarwanda baba muri Thaïlande, abereka uburyo u Rwanda rukomeje kwita ku Banyarwanda baba muri Diaspora runabafasha gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

    U Rwanda kandi rwatumiwe mu gikorwa cya Guverinoma ya Thaïlande, kiba kigamije kugaragariza abo muri iki gihugu umwihariko w'ibihugu byo muri Afurika.

    Ambasaderi Mukasine Marie Claire yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Thaïlande

    Ambasaderi Mukasine yakiriwe mu Ngoro y'Umwami wa Thaïlande izwi nka 'Amphorn Royal Palace' iherereye mu Murwa Mukuru, Bangkok

    Ambasaderi Mukasine yaganiriye n’abayobozi bo muri Thaïlande


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-mukasine-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri

  • Abapolisi 240 bagiye koherezwa mu butumwa muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko aba mbere muri aba Bapolisi bazahaguruka mu Rwanda ku wa 24 Nyakanga 2025 berekeza muri Sudani y'Epfo, aba nyuma bakazagenda ku wa 8 Kanama 2025. Barimo abagore 35 n'abagabo 205.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yabasabye guhorana ikinyabupfura n'ubunyamwuga mu butumwa bazakora, no guharanira kurangwa n'indangagaciro nyarwanda kuko u Rwanda ari igihugu cyamenyekanye ku guharanira amahoro.

    Abapolisi 240 bagiye koherezwa muri Sudani y'Epfo bazasimbura abari bariyo 240.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro kuzarangwa n’ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-240-bagiye-koherezwa-mu-butumwa-muri-sudani-y-epfo

  • U Bushinwa: Sosiyete zirenga 200 zigiye kumurikirwa amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda, ni urubuga rugamije kumurika amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda n'ibicuruzwa bihakorerwa [Made in Rwanda], guteza imbere ubukerarugendo n'umuco, no guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Bushinwa kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Yateguwe na Ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa ku bufatanye n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

    Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku bucuruzi, bizakorwa ku bufatanye n'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi Mpuzamahanga [China Council for the Promotion of International Trade].

    Ni ibiganiro bizahuza Abanyarwanda baba mu Bushinwa, abikorera ku giti cyabo, abacuruzi, abashakashatsi, abakora mu rwego rw'ubukerarugendo, ibigo by'umuco, amashyirahamwe y'ubucuruzi, itangazamakuru ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

    Magingo aya u Bushinwa ni cyo gihugu kiza imbere y'ibindi mu gukora ishoramari mu Rwanda [foreign direct investment, FDI], ndetse hakanoherezwayo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda. Biteganyijwe ko iyi nama izafasha kurushaho gukomeza umubano usanzweho.

    'Meet Rwanda in China' izaba urubuga ruhoraho ruzajya ruhuza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.

    Biteganyijwe ko kandi hazizihizwa umunsi w'Umuganura, mu busanzwe usobanura gusangira no kwishimira umusaruro uba waragezweho mu gihe cy'ihinga.
    Abazitabira iyi gahunda kandi, bazagira amahirwe yo kuryoherwa na gahunda zitandukanye zirimo imbyino n'indirimbo gakondo, ibisakuzo, guha abana amata, imikino irimo kubuguza n'ibindi.

    The inaugural 'Meet Rwanda in China' event is coming to Wuhan on 1—2 August 2025! A unique platform to promote Rwanda's investment opportunities, Made in Rwanda products, tourism, and rich cultural heritage. 🇷🇼🇨🇳 #MeetRwandaInChina #VisitRwanda #InvestInRwanda #BuyMadeInRwanda… pic.twitter.com/WHXu63Uha0

    — Rwanda Embassy | China (@RwandaInChina) July 22, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bushinwa-sosiyete-zirenga-200-zigiye-kumurikirwa-amahirwe-y-ishoramari-ari-mu

  • Nyarugenge: Polisi yafatanye umugore udupfunyika 184 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yafashwe ku wa 22 Nyakanga 2025, afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Mataba, Umudugudu wa Burema.

    Urumogi yafatanywe yari arubitse mu nzu atuyemo kugira ngo arugurishe abakiliya be.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, bahamagaye Polisi ikorera mu Murenge wa Mageragere, bagaragaza ko uyu mugore acuruza urumogi.

    Ati 'Abapolisi bihutiye kujya iwe mu rugo bahageze yanga gukingura, nyuma aza kwemera arakingura, basatse inzu atuyemo ni bwo bamusanganye urumogi ndetse n'umunzani akoresha apimira abakiliya be.'

    Uyu mugore yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha, akurikiranwe n'amategeko.

    CIP Gahonzire yashimiye abaturage bamaze kumva neza uruhare rwabo mu guhashya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

    Yavuze ko RNP ishishikariza abatari babyumva guhindura imyumvire, bakajya batanga amakuru igihe hari aho babonye ibiyobyabwenge.

    Yanaburiye kandi abantu bacyumva ko bazakora imishinga yo gucuruza ibiyobyabwenge, abereka ko bitazabahira kuko Polisi ifatanyije n'abaturage n'izindi nzego, bahagurukiye iki kibazo kugira ngo abijandika muri ibi bikorwa bafatwe bahanwe.

    CIP Gahonzire ati 'Ababinywa na bo baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza kirimo uretse kwangiza ubuzima bwabo.'

    Iteka rya minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Ni mu gihe itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Polisi y’u Rwanda yafashe umugore wacururizaga urumogi i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yafashe-umugore-ucuruza-urumogi

  • Amasezerano ya AFC/M23 na RDC akomeje guteza impagarara #rwanda #RwOT

    Tariki ya 19 Nyakanga 2025, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko ari bwo umutwe wa AFC/M23 n'ubutegetsi bwa Kinshasa byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, bigizwemo uruhare na Qatar nk'umuhuza ndetse n'umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos.

    Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar aje akurikira andi yasinyiwe i Washington, hagati ya Leta ya Congo n'u Rwanda, agamije gushakira umuti w'igihe kirekire ibibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

    Amasezerano ya AFC/M23 na RDC akomeje guteza impagarara

    Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Leta ya RDC yari ihagarariwe na Sumba Sita Mambu, intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, mu gihe AFC/M23 yari ihagarariwe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa uhoraho w'uwo mutwe.

    Impande zombi zemeranyije ku gahenge, ko nta gikorwa cy'intambara kizongera gukorwa haba mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi. Ziyemeje kandi kwirinda itangazwa ry'amagambo y'urwango no gutiza umurindi ibikorwa by'urugomo.

    Gusa, ibi byahise bitera impaka zishingiye ku bisobanuro bitandukanye buri ruhande ruha ayo masezerano. Leta ya Congo ishimangira ko AFC/M23 yemeye ko ubutegetsi bugomba gusubizwa Kinshasa mu duce iri tsinda ryitwaje intwaro ryigaruriye, ariko AFC/M23 irabihakana.

    Muyaya Patrick, Umuvugizi wa Leta ya RDC, yanditse kuri X agira ati:

    'Aya masezerano y'i Doha azirikana imirongo ntarengwa Leta ya Congo yakomeje gushimangira irimo kurekura ibice byose byafashwe na AFC/M23 ntayandi mananiza, inzego za Leta zikongera gukorera muri ibyo bice, igisirikare, igipolisi n'ubucamanza.'

    Ibi byamaganiwe kure na AFC/M23, binyuze mu muyobozi bw'ishami ryayo rya politiki, Bertrand Bisimwa, wavuze ko bitateganyijwe na hamwe ko bagomba gusubiza Leta ubutaka yafashe, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa uburyo bwo gufasha Leta gusohoza inshingano zayo.

    'Ntibivuze kuvana ingabo mu bice, ahubwo bivuze uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo,' — Bertrand Bisimwa.

    Impande zombi ziyemeje gutangira gushyira mu bikorwa ayo masezerano bitarenze ku wa 29 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye, nk'uko byatangajwe n'ababaye abahuza. Hateganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bazahurira i Washington mu gihe cya vuba kugira ngo bashyire umukono ku masezerano rusange agomba gukurikiraho.

    Impande zombi zemeranyije ku gahenge
    Aya masezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar aje akurikira andi yasinyiwe i Washington, hagati ya Leta ya Congo n'u Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/amasezerano-ya-afc-m23-na-rdc-akomeje-guteza-impagarara/

  • Hoteli 50 i Musanze, ubukerarugendo n'iterambere ry'abahatuye: Ikiganiro na Guverineri Mugabowagahunde (video) – #rwanda #RwOT

    Ni iwabo w'ibyiza nyaburanga birangajwe imbere na Pariki y'Ibirunga ibarizwamo ingangi zo mu misozi miremire zisigariye hake ku Isi, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Mugabowagahunde Maurice uyobora iyi ntara yavuze ko ubukerarugendo mu Ntara y'Amajyaruguru bushoboka cyane, bijyanye n'ubwiza nyaburanga buharangwa.

    Yavuze ko nko mu Karere ka Musanze, habarirwa hoteli zirenga 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru.

    Yagarutse nko kuri Amakoro Songa Lodge iherereye mu Kinigi, Bisate Eco Lodge iherereye muri uyu murenge, One&Only Gorilla's Nest n'izindi zikomeje gutanga akazi ku bo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Ati 'Dufite hoteli z'inyenyeri eshanu, enye kugeza ku zifite inyenyeri imwe ku buryo udusuye wese abasha kwibona muri hoteli dufite hano, akabasha kubona aho yakirirwa.'

    Yavuze ko kandi izi hoteli zitanga imirimo mu buryo bunyuranye yaba ku batwaza ba mukerarugendo, abakora muri hoteli, abatanga amafunguro, abatwara abagenzi n'abandi, haherewe ku baturage baturiye izi hoteli.

    Guverineri Mugabowagahunde kandi yavuze ko mu byishimirwa harimo ko abubaka izi hoteli banakoresha ibikoresho basanze i Musanze, hibanzwe ku makoro aboneka muri iki gice cy'ibirunga ku bwinshi.

    Ati “Nkanjye navukiye muri aka gace, amakoro twayabonaga nk'ibintu bitubangamiye […] ariko ubu na yo yagize agaciro gakomeye, ubu izi hoteli zikomeye zirubakisha ibi bikoresho zisanga hano.”

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hoteli zirenga 50 ziri i Musanze zikomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage

    Izi hoteli kandi zishimirwa kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kubungabunga ibidukikije muri ibi bihe u Rwanda n'Isi muri rusange bihanganye n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Yatanze urugero kuri Amakoro Songa Lodge, agaragaza ko iyo umuntu agiyeyo asanganirwa n'indirimbo za Kinyarwanda n'ibindi bigaruka ku muco Nyarwanda, bigatuma abahasura bawumenyaho byinshi.

    Yibukije ko nk'ubu benshi mu bakozi b'izi hoteli bari ba rushimusi bagiraga uruhare mu gushimuta inyamaswa no gutema ibiti, ariko mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima barasobanuriwe berekwa akamaro ko kubungabunga Pariki y'Ibirunga.

    Ati 'Ikindi ni uko abasura izi hoteli bashishikarizwa gusiga bateye ibiti, mu kubungabunga ibidukikije. Uwasuye iyi hoteli asiga ateye igiti cye akacyita izina, akazajya agaruka kureba uko kibayeho, bikadufasha kubungabunga ibidukikije.'

    Zigira kandi umumaro munini mu guteza imbere ubukungu bw'abaturage n'igihugu muri rusange, kuko ibizikoreshwamo biba byaguzwe mu baturage baturiye hafi yazo, bakigishwa n'uburyo bwo kubihinga bigezweho bijyanye n'ibyo izi hoteli zifuza.

    Uretse Pariki y'Ibirunga, i Musanze hari ubuvumo na bwo bukurura ba mukerarugendo, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bahisemo guteza imbere ibindi bikorwa nyaburanga bashobora gusura.

    Ati 'Dufite ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ahazwi nka Nkotsi na Bikara [aho gihanga yagiraniye inama y'umushyikirano n'abami b'abasangwabutaka], na ho harasurwa cyane, dufite Umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke. n'ahandi.'

    Yagaragaje ko Intara y'Amajyaruguru ari ho habarizwa Igishanga cya Rugezi, gicumbikiye urusobe rw'ibinyabuzima ndetse mu minsi ishize havumbuwe amoko y'ibinyabuzima arenga 400 arimo ataboneka ahandi.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru batangiye guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, nko mu turere twa Rulindo na Gakenke, ahari abajya kwihera ijisho uko ikawa itegurwa.

    Ati 'Ubu twatangiye ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi bw'ibirayi mu Karere ka Musanze. Abantu bakamenya n'ibindi biva mu birayi, ubu dufite uruganda rwenga inzoga mu birayi. Abantu bakamenya uko ikirayi gihingwa'

    Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko bari guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

    Mu minsi ishize Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 30,7 Frw azifashisha mu gutera inkunga imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028.

    Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by'ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by'inyungu rusange n'imishinga y'iterambere n'imibereho myiza.

    Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y'abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by'ubuhinzi, 41% ijyanye n'ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by'abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by'ubucuruzi by'abaturage baturiye barike.

    Guverineri Mugabowagahunde ati 'Iryo 10% ridufasha gukora imishinga itandukanye nko gukwirakwiza amazi hose, ku buryo nk'imirenge umunani ikora kuri Pariki, ikibazo cy'amazi cyamaze gukemuka.'

    Ayo mafaranga yavuze ko yifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo nk'amashuri, ibiraro, imihanda ifasha mu kugeza umusaruro w'ubuhinzi ku isoko, bikajyana no kuvana abaturage mu bukene.

    Guverineri Mugabowagahunde yibukije kandi ko umuhango wo kwita izina abana b'ingagi na wo ugira uruhare runini mu gutuma Intara y'Amajyaruguru isurwa, na none imirimo ikaboneka ku bwinshi, buri wese amafaranga akamugeraho.

    Yanashimiye ubuyobozi bw'igihugu bwashyizeho ibikorwaremezo bitandukanye butuma gusura ibyo byiza nyaburanga, anashishikariza Abanyarwanda gusura ibi bice kuko boroherejwe cyane.

    Intara y'Amajyaruguru ituwe n'abaturage 2.038.511 iri ku buso bwa kilometero kare 3.293,3 ikagirwa n'uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n'imidugudu 2744.

    Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Guverineri Mugabowagahunde

    Umunyamakuru wa IGIHE ashimira Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wabakiriye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-50-i-musanze-ubukerarugendo-n-iterambere-ry-abahatuye-ikiganiro-na

  • Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo kizwi nka 'Veronica Rudge Green Prize in Urban Design', kigamije guha ishimwe imishinga irangwa n'ubuhanga buhanitse mu gushushanya no gutunganya imijyi (urban design) no mu kuyobora imishinga igira uruhare mu iterambere rirambye ry'imijyi n'imibereho myiza y'abaturage, kikaba cyatangwaga ku nshuro ya 15.

    Kaminuza ya RICA yubatswe ku buso bwa hegitare 1400, ikaba yarashushanyijwe, inubakwa na Sosiyete ya MASS Design Group, kuva ku gukora igishushanyo-miterere, kubaka, gutegura ubusitani no gushyiramo ibindi bikoresho byose. Ifatwa nk'icyitegererezo cy'ubuhanga mu kubungabunga ibidukikije, ubufatanye n'abaturage, no mu kugira igishushanyo-miterere cy'indashyikirwa.

    Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka k'ibi bihembo, Joan Busquets, yavuze ko “Muri ibi bihembo, GSD yemera ko ubwiza mu miterere y'inyubako atari bwo gusa bukwiye gushimwa, ahubwo n'uburyo bikorwa…Umushinga wa RICA wagennye igipimo gishya mu kugenzura udushya mu rwego rwo gutunganya imijyi.”

    Kaminuza ya RICA yubatswe mu buryo bwita ku ntego y'ubuzima bukomatanyije (One Health), ishingiye ku guhuza ubuzima bw'abantu, ubw'amatungo n'ubw'ibidukikije.

    Uburyo iki kigo cyubatsemo burimo inyubako z'amashuri, amacumbi y'abanyeshuri, ibiraro by'amatungo, inganda zitunganya ibiribwa, uburyo bwo gukusanya no gutunganya amazi n'imyanda hamwe n'imiyoboro y'ingufu zituruka ku bidukikije. Hari inzira imwe ihuriza hamwe iki kigo, igihuza ahakorerwa ibikorwa by'ubuhinzi n'aho abantu baba, mu buryo bwateguwe neza.

    Umwe mu bayobozi bakuru ba MASS Design Group, Alan Ricks, yagize ati “RICA ni urugero rukomeye rutwibutsa ko igishushanyo-miterere gishobora kuba byombi, icyitegererezo cy'uburumbuke buterekanwa no kugira ibisaga, ahubwo no kugira uburinganire, aho uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n'imibereho myiza y'abaturage biterera imbere hamwe.”

    Yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari cyo cyari ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga. Inyubako z'iki kigo zubatswe hifashishijwe ibikoresho biboneka mu gihugu nk'amabuye n'itaka kandi yubakwa mu buryo burengera ibidukikije.

    Ibikoresho birenga 90% byakoreshejwe byabonetse mu ntera itarenga ibirometero 800, naho hafi 96% by'ibyayubatse byose byaturutse mu Rwanda. Ikipe yabigizemo uruhare ivuga ko umubare w'imyuka ya karubone yagiye mu kirere kubera kubaka RICA iri munsi ya 58% ugereranyije n'imishinga nk'iyi ku rwego rw'Isi, kandi bishoboka ko iyi nyubako izaba ibungabunga ikirere kurushaho bitarenze 2044.

    Imirasire y'izuba ifite ubushobozi bwa megawati 1.5 ni yo itanga umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa muri RICA n'imiyoboro y'amazi akoreshwa mu kuhira imyaka. Amazi y'imyanda arasukurwa agakoreshwa mu kuhira imyaka y'ibiribwa by'amatungo, naho imyanda iva ku matungo igakoreshwa nk'ifumbire y'imborera, bigafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije

    Iyi kaminuza yubatse ku buso bwa hegitare 1400

    Ibikorwa byo kuhira imyaka bikorwa hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-rica-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-imyubakire-ibungabunga

  • Igiti kimwe agisaruraho ibilo 70: Ikiganiro na Munyentore wihebeye ubuhinzi bw'imyumbati – #rwanda #RwOT

    Munyentore Théobard, uri mu kigero cy'imyaka 60 wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Rubona, mu Mudugudu wa Shyoko, we yumviye inama zo guhinga imyumbati mu buryo bugezweho, none ubu ageze ku rwego rwo kweza hagati y'ibilo 70 na 80 ku giti kimwe cy'umwumbati yateye.

    Uyu mugabo avuga ko ubu buryo bw'imihingire abukomora ku rugendoshuri yigeze kwitabira mu Karere ka Gisagara, akerekwa umuhinzi uhinga neza imyumbati, bikamuha isomo agahita amwigana.

    Aganira na IGIHE, Munyentore yavuze ko imihingire y'imyumbati itanga umusaruro.

    Ati ''Uracukura ubutaka ukabumenagura, ukongera ukagaruramo bwa butaka, ugashyiramo ifumbire y'imborera nk'udutebo dutatu, noneho ugatera ingeri imwe y'umwumbati, kugira ngo uzere wisanzuye, ushora imizi neza ari nayo ihinduka imyumbati ku ntera itubutse, maze ikera bihagije.''

    Yavuze ko ubu atakirirwa atekereza kumara ubutaka bwe agena aho ahinga imyumbati hihariye, kuko imyumbati ye ayihinga mu rutoki bitamugoye.

    Atanga inama ku bandi bahinzi cyane cyane abadafite ubutaka butubutse.

    Ati ''Buri muntu wese akwiye kwikebuka, akareba niba ubuhinzi bwose akora bumuha umusaruro agashakisha tekiniki yose yatuma ahinga akeza.''

    Munyentore, ubu umaze kugira ibiti bisaga 50 by'imyumbati, akomeza avuga ko yigishije n'abandi baturanyi be nabo bakaba bamaze kubiyoboka aho bamushimira ko yabarahuriye ubwenge bw'imihingire myiza.

    Impuguke mu bukangurambaga bw'abaturage akaba n'umukozi wa AEE, mu Ntara y'Amajyepfo, Dusengimana Osée, ashishikariza abaturage bose gukanguka, bagatekereza ubuhinzi buvuguruye budatwara ubutaka bunini, kugira ngo bongere umusaruro.

    Ati ''Umuntu ashobora gusarurura ibilo 70 kuri 'are' 10, mu gihe, nyamara yakabaye asaruraho toni irenga, ni ibyumvikanisha ko abantu bose bakwiye kubiyoboka. Urumva ibiti 50, nukuba n'ibilo 70 byera kuri kimwe, azasaruraho toni eshatu zirenga kandi ku buso buto. Igikenewe ni ukubyumva kuko abahanga barabigaragaje.''

    Imyumbati ni kimwe mu bihingwa biri gutezwa imbere. Mu mpera za 2024 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB cyatangaje ko hari hamaze gutunganywa imbuto z'imyumbati 12 zahinduriwe uturemangingo, harimo ubwoko butatu bwashoboraga guhita buhabwa abaturage.

    Ab’i Nyaruguru biyemeje gukora ubuhinzi bw’imyumbati bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igiti-kimwe-agisaruraho-ibilo-70-ikiganiro-na-munyentore-wihebeye-ubuhinzi-bw

  • Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ibiciro by'itike y'umukino utegerejwe na benshi uzayihuza na Yanga SC yo muri Tanzania, uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025.

    Ni umukino uzaba mu rwego rwo kwizihiza 'Rayon Day', umunsi ngarukamwaka wahariwe ibikorwa bya Rayon Sports birimo no kwerekana abakinnyi iba izakoresha mu mwaka w'imikino.

    Binyuze ku rubuga rwa X, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itike ta menshi ari iya Miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda, naho iya make ikaba ari iy'ibihumbi Bitatu.

    Uko ibiciro bihagaze kuri uyu mukino:

    Upper Bowl: 3,000 Frw

    Lower Bowl: 5,000 Frw

    Classic Seats: 15,000 Frw

    VIP: 30,000 Frw

    VVIP: 100,000 Frw

    Executive Seat: 150,000 Frw

    SkyBox: 2,000,000 Frw

    Mu mwaka ushize wa 2024, ikipe ya Rayon Sports kuri Rayon Day yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0.

    The post Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/harimo-na-tike-ya-miliyoni-2-ku-mukino-rayon-sports-izahuramo-na-yanga-sc-kuri-rayon-day/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=harimo-na-tike-ya-miliyoni-2-ku-mukino-rayon-sports-izahuramo-na-yanga-sc-kuri-rayon-day