Blog

  • Abanyapolitike 2 batavugaga rumwe bakemuriye amakimbirane yabo mu mukino w'Iteramakofe bahuriyemo #rwanda #RwOT

    Abanyapolitike babiri batavugaga rumwe muri Brazil,bahisemo gukemura ibibazo byabo mu murwano ukomeye w'iteramakofe warangiye umwe akubise undi mu gace ka 3.

    Meya wa Borba, Simão Peixoto, yatumiwe mu mukino w'iteramakofe na mugenzi we batumvikanaga Erineu da Silva wahoze ari umujyanama.Iyi ntambara yasabwe muri Nzeri uyu mwaka.

    Bwana Silva ukoresha izina rya Mirico, ngo yaba yararakariye uyu muyobozi w'akarere avuga ko yananiwe kurinda parike iri hafi y'umugezi wa Madeira maze yibasira Peixoto.

    Peixoto yemeye ibyasabwe ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yiteguye kurwanya Silva.

    “Erekana isura yawe! Umuyobozi w'akarere abwiye Silva. Umuyobozi w'akarere ka Borba yahise yoroshya ijwi nyuma yuko bamwe mu bamutoye bavuze ko imyitwarire ye idakwiriye umuyobozi batowe. Peixoto yabwiye abantu ko atazitabira guterana amagambo kubanziriza intambara yo muri ring.

    Ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Ntabwo ndi indwanyi yo ku muhanda…”. “Ndi umuyobozi w'akarere ka Borba.” Ariko] niba ashaka kurwana… twiteguye kurwana… mpora ntsinda. “

    Amaherezo imirwano yabaye mu rukerera rwo ku cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza, abantu babarirwa mu magana bishyura kuyireba.

    Peixoto yinjiye mu kibuga ahagana mu ma saa munani n'igice z'urukerera akikijwe n'abamushyigikiye kandi yambaye igitambaro cy'umukara cyanditseho “Yesu”.

    Umuyobozi w'akarere yagaragaye afite ubwoba bwinshi,ubwo yari agiye guhangana na mukeba we mu ntambara yamaze iminota 13.

    Ikipe ya Peixoto yatangaje umukino imbonankubone. Mu masegonda ya mbere, umuyobozi w'akarere w'imyaka 39, yakubise Silva hasi. Ariko Silva, uzwi ku izina rya Mirico w'imyaka 45, yarahagurutse.

    BNC Amazonas yagize ati: “Nyuma y'uduce dutatu tw'umukino, umuyobozi wa Borba ntiyashoboye kugenda kubera umubare w'amakofe yakubiswe n'uwo bari bahanganye “.

    Urundi rubuga rwo mu karere, Fato Amazônico rwatangaje ruti: 'Umuyobozi w'akarere yakubiswe ikofe akarinda amenyo karagwa.'

    Peixoto yaje gutsinda umukino nyuma y'agace ka gatatu k'uyu murwano wiswe “Intambara ya Borba”. Fato Amazônico yagize ati: “Igitangaje, Mirico yatsindiwe mu manota.”

    Abafana bavugije induru,bararira mu rwego rwo kwamagana abari bayoboye umukino,batangaje ko umuyobozi w'akarere ariwe watsinze.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abanyapolitike-2-batavugaga-rumwe-bakemuriye-amakimbirane-yabo-mu-mukino-w

  • Miss World: 17 banduye Covid-19 mbere yuko i… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Primera Hora cyatangaje ko bitaramenyekana uko byagenze kugira ngo bandure icyorezo cya Covid-19, n'ubwo kugeza ubu abategura Miss World batangaza ko abakobwa barindwi (7) ari bo bamaze gushyira mu kato.

    Iri rushanwa rirasozwa mu ijoro ry'uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 ahitwa Coliseo muri Teritwari ya Puerto Rico, aho umunya-Jamaica, Toni-Ann Singh aza gutanga ikamba ku musimbura we.

    Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa riba. Mu 2020 ryasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19, bituma Toni-Ann Singh aba Nyampinga wa mbere mu mateka y'iri rushanwa utindanye ikamba.

    Umuvugizi wa Minisitiri w'Ubuzima muri Puerto Rico, Lisdian Acevedo yavuze ko kugeza ubu '17 ari bo banduye Covid-19', ariko ko ejo 'hashize bari barindwi (7). Avuga ko mu banduye harimo abakobwa bahataniye ikamba n'abari mu ikipe itegura iri rushanwa.

    Acevedo yavuze ko n'ubwo 'nta n'umwe urembye ku buryo yajyanwa mu bitaro, ariko bose bagomba kumara iminsi 10 bari mu kato.'

    Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organizations, Julia Morley yabwiye ikinyamakuru Primera Hora ko umukobwa wanduye Covid-19 atari bugaragare mu muhango wo gutanga ikamba, ariko ko 'niba ari we utsinda azagutangazwa'.

    Julia yavuze ko bazi neza ibihe Isi irimo byo guhangana na Covid-19, ari nayo mpamvu bafashe amashusho buri mukobwa, bityo ko ariyo ashobora kwifashishwa mu gutanga ikamba mu gihe uwo mukobwa yaba atabonetse kubera Covid-19.

    Ati 'Akanama Nkemurampaka karongera kanyuze amaso mu mashusho y'abo bakobwa ku buryo kayashingiraho gafata umwanzuro.'

    Mu Ugushyingo 2021, Botino wari uhagarariye u Bufaransa muri Miss Universe yategetswe kumara iminsi 10 mu kato nyuma y'uko yanduye Covid-19.

    Uyu mukobwa yabashije kugera mu bavuyemo uwegukana ikamba rya Miss Universe 2021. Imbere y'abari bakuriye umuhango wo gutanga ikamba, yavuze ko ibihe yanyuzemo yanduye Covid-19 'byatumye ndushaho gushikama'.


    17 bari muri Miss World 2021 barimo abari mu irushanwa n'abakozi nibo banduye Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112651/miss-world-17-banduye-covid-19-mbere-yuko-ikamba-ritangwa-112651.html

  • Ku munsi wo gutanga ikamba, bitunguranye Miss World yitabiriwe na Ingabire Grace yasubitswe #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry’uyu munsi ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza nibwo hagombaga gutangwa ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi ku Isi wa 2021 (Miss World 2021) mu irushanwa ririmo kubera muri Puerto Rico ariko ryaje gusubikwa nyuma y’uko bamwe mu bakobwa baryitabiriye banduye Coronavirus.

    Mu izina rya Julia Morley uhagarariye Miss World, basohoye itangazo bavuga ko ikamba ritagitanzwe irushanwa risubitswe mu gihe cy’iminsi 90 mu rwego rwo kurengera abahatana ndetse n’abandi bafitemo akazi.

    Yagize ati “Miss World 2021 yasubitse by’agateganyo gusoza irushanwa ryagombaga kwerekwa Isi yose riri kubera muri Puerto Rico kubera inyungu z’umutekano by’abahatana, abakozi n’abaturage muri rusange. Irushanwa rizaba muri Puerto Rico Coliseum José Miguel Agrelot mu minsi 90 iri imbere.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y’uko hari abanduye iki cyorezo abakobwa bose bahise bashyirwa mu kato kugeza igihe bizagaragarira ko nta bwandu bafite, bazahita bategerwa basubire mu bihugu byabo.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 70 amakuru avuga17 ari bo banduye, rikaba risubitswe nyuma y’uko n’irya 2020 ritabaye kubera iki cyorezo cyugarije Isi.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021.

    Miss World yasubitswe ku munota wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ku-munsi-wo-gutanga-ikamba-bitunguranye-miss-world-yitabiriwe-na-ingabire-grace-yasubitswe

  • Breaking: Miss World 2021 yagombaga gusozwa k… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’isubikwa rya Miss World 2021 yitabiriwe n’abakobwa barimo umunyarwandakazi Ingabire Grace, yemejwe mu kanya gato gashize n’Ubuyobozi bw’iri rushanwa mu itangazo rirerire ribisobanura neza. Abategura iri rushanwa batangaje ko babaye basubitse iri rushanwa kubera impamvu z’ubuzima n’umutekano w’abakobwa baryitabiriye, abakozi n’abayobozi baryo n’umuryango mugari.

    Irushanwa rya Miss World rizongera gusubukurwa nyuma y'iminsi 90 ribere Puerto Rico nk'uko byari biteganyijwe. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'inama yahuje abategura irushanwa rya Miss World, inzobere mu by'ubuganga n'inzego zishinzwe ubuzima muri Teritwari ya Puerto Rico' hemezwa ko irushanwa rizongera gusubukurwa nyuma y'iminsi 90.

    Julai Moley ati 'Twizera ko abakobwa bacu bahataniraga ikamba bazongera kugaruka bagahatanira ikamba. Bari bamaze gukura bariremyemo n'umutima wo gukundana.'

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotswe mu ijoro ry'uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, Miss World Organizations yatangaje ko abahatanaga bose n'abafite aho bari bahuriye n'irushanwa bagiye kujya mu kato hagakurikizwa ingamba zijyanye n'iby'ubuzima hanyuma 'hazakurikizwa izindi ngamba tuzagirwa n'inzobere mu by'ubuzima zizatuma abakobwa basubira mu bihugu byabo'.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko inzego z'ubuzima muri Teritwari ya Puerto Rico zemeje ko abakobwa 17 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi 2021 banduye icyorezo cya Covid-19.

    Ikinyamakuru Primera Hora cyatangaje ko bitaramenyeka uko byagenze kugira ngo aba bakobwa bandure icyorezo cya Covid-19 n'ubwo kugeza ubu abategura Miss World batangaza ko abakobwa barindwi (7) ari bo bamaze gushyira mu kato.

    Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa riba. Mu 2020 ryasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19, bituma Toni-Ann Singh aba Nyampinga wa mbere mu mateka y'iri rushanwa utindanye ikamba.

    Umuvugizi wa Minisitiri w'Ubuzima muri Puerto Rico, Lisdian Acevedo yari yavuze ko kugeza ubu 'abakobwa 17 ari bo banduye Covid-19', ariko ko ejo 'hashize bari barindwi (7). Avuga ko mu banduye harimo abakobwa bahataniye ikamba n'abari mu ikipe itegura iri rushanwa.

    Acevedo yavuze ko n'ubwo 'nta n'umwe urembye ku buryo yajyanwa mu bitaro ariko bose bagomba kumara iminsi 10 bari mu kato.'

    Abakobwa bagera kuri 17 bari muri Miss World 2021 banduye Covid-19

    Itangazo rishimangira isubikwa rya Miss World 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112654/breaking-miss-world-2021-yagombaga-gusozwa-ku-mugoroba-wuyu-wa-kane-yasubitswe-112654.html

  • VIDEO-Ibizongamubiri byinshi mubigize Alliah The Movie, Filime yaritegerejwe na benshi yasohotse #rwanda #RwOT

    VIDEO ISESENGURA KURI FILIME ALLIAH THE MOVIE

    Ni film igaragaramo ibyamamare bitandukanye bizwi cyane hano mu Rwanda, yaba mu muziki cyangwa se sinema.Ni filime ikinamo Alliance ukinamo yitwa Alliah, ari nawe mukinnyi wibanze, igakinamo kandi Baraka usanzwe uzwi cyane mu mashusho yizindi filime ndetse n'amashusho y'indirimbo z'abahanzi. aha we akinamo yitwa Justice.

    Iyi film kandi igaragaramo ibyamamare bizwi mu ruganda rw'umuziki nka Dj Diallo usanzwe akorera Isibo TV ukina muri iyi filime ari Bishop, abasore b'ibigango bo muri B-KGL nka Yantare, ndetse na bagenzi be igaragaramo kandi Muzehe Nkota usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwanda kuva cyera.

    Gusomana biba ari ibisanzwe
    Ni filme igaragaramo cyane ibizongamubiri kubagira ukwihangana gucye ku birebana n'irari, dore ko gusomana umunwa ku munwa biba byabaye ibisanzwe ariko batagamije gushitura imibiri ya rubanda ahubwo bagamije kubigisha no kubahugura.

    Ni film benshi bakunze itarasohoka dore ko buri wese wabonaga integuza yayo yahitaga yibaza igihe iyuzuye izasohoka.

    Filime yaritegerejwe nabenshi
    Nubwo ari filime irimo ibyo twagarutseho haruguru, ni filime yiganjemo cyane ibibera mu ngo nyinshi, aho umugabo atoteza umugore we nyamara nta na kimwe aba atamukoreye. kugeza ubwo umugore afata icyemezo cyo kumwica, ariko kubera kumukunda bikamunanira.

    Alliah aba acunaguzwa cyane n'umugabo bashakanye

    Nubwo irangira utabishaka, iki gice cyagiye hanze kimara isaha irengaho iminota 45, ariko kuri bamwe ishira wagira ngo nibwo igitangira!

    Ubwo yayimurikaga ku mugaragaro mu minsi yashize, Alliance yatangaje ko yifuza ko iyi filime yazaca ku ma site akomeye asanzwe acururizwaho sinema nka Netflix n'izindi. kuri ubu iyi filime irabarizwa kuri YouTube Channel ya Isimbi Alliah Cool.

    KANDA HANO UREBE FILM ALLIAH THE MOVIE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-ibizongamubiri-byinshi-mubigize-alliah-the-movie-filime-yaritegerejwe-na

  • RIB yerekanye abasore 4 babeshyaga abakobwa bakabasambanya bakanabambura #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abasore bane bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kubeshya abakobwa akazi ubundi bakabajyana ahantu bakabasambanya bakanabiba ibyo baje bitwaje byose.

    Aba basore berekanwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021,bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Aba basore beretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

    Ibi byaha bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 21 -30 y'amavuko.

    Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

    Guhura k'uyu musore n'abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

    Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n'umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

    Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

    Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati 'Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n'abantu beza n'ababi, hari abaza bihishe inyuma y'ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

    Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yerekanye-abasore-4-babeshyaga-abakobwa-bakabasambanyaga-bakanabambura

  • TWABASUYE: Uruhisho rwa Chorale de Kigali ku… – #rwanda #RwOT

    Iyi konseri izaninjiza abantu mu byishimo bya Noheli, bitegura gusoza umwaka wa 2021. Ibyishimo bya Noheli byigisha kuba abanyamahoro n'umutima w'amahoro.

    Chorale de Kigali, iritegura gukora igitaramo yise “Christmas Carols Concert 2021” ikora buri mwaka. Kuri iyi nshuro, kizabera muri Kigali Arena ku wa 19 Ukuboza 2021.

    INYARWANDA yasuye abaririmbyi b'iyi korali aho bakorera imyitozo ibaganisha ku munsi wa nyuma w'iki gitaramo gikomeye, ibera muri Saint Paul.

    Ni imyitozo bakora basubiramo indirimbo zabo, iz'abandi zakunzwe mu bihe bitandukanye bifashishije abacuranzi babo n'umutoza wabo, kugira ngo bahuze neza amajwi n'ibyuma bazifashisha mu gitaramo cyabo.

    Iyi myitozo imara hafi amasaha ibiri, isiga buri wese yumvise neza kandi afashe mu mutwe uko indirimbo iririmbwa n'amagambo ayigize!

    Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yabwiye INYARWANDA, ko tariki 19 Ukuboza 2021 itinze kugera ngo bataramire abakunzi babo, kuko bafasha igihe cyo kwitegura basubiramo indirimbo baririmba ziri hagati ya 20 na 30.

    Iki gitaramo avuga ko bagihaye umwihariko kuko gitandukanye n'ibindi byabanje bakoze. Avuga ko buri mwaka bakora igitaramo barushaho 'kuzamura amarangamutima y'abakunzi ba Chorale de Kigali'.

    Ati 'Ku buryo buri wese ukunda Chorale de Kigali witabira ibitaramo bya Chorale de Kigali yiyumva muri iyo konseri.'

    Uyu muyobozi avuga ko bakunze kubona ibitekerezo by'abakunzi babo babasaba ko babaririmbira n'izindi ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, bityo ko kuri iyu nshuro batekereje kuri abo bose, bategura indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Patrick avuga ko bahisemo indirimbo nziza zose. Ati 'Ntabwo twapfuye guhitamo indirimbo tubonye yose.'

    Anavuga ko muri iki gitaramo batekereje ku bakunzi babo bakunda kuramya, ku buryo kuri iyi nshuro bateguye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya kuririmba n'abakunzi babo. 

    Ati 'Mu ndirimbo twateguye, nta muntu n'umwe uzaba uri Arena uzasohoka atumvisemo ebyiri cyangwa eshatu turirimbana.'

    Ikindi, uyu muyobozi avuga ko batekereje ku bantu baba batazi neza amagambo y'indirimbo, ari nayo mpamvu amagambo ya buri ndirimbo yose bazaririmba muri iki gitaramo azaba atambuka ku nyakira amashusho ziri muri Kigali Arena.

    Kugeza ubu, abantu bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Kigali. Kuva ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021, ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.

    Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati;

    Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicarwaho n'abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n'abiri (72h).

    Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw

    1.Fungura link yatanzwe haruguru

    2.Kanda kuri “Book”

    3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera “terms and conditions”

    4.Kanda kuri “Continue”

    5.Ongera ukande kuri “Continue”

    6.Toranya “Ticket categories”

    7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry’ubururu

    8.Kanda kuri “view seats”

    9.Toranya intebe mu ziri “available”

    10.Kanda kuri “check out”

    11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe

    12.Shyiramo ’email address” yawe

    13.Kanda kuri “Proceed”

    14.Kanda kuri “Continue”

    15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa …)

    16.Shyiramo numero ya telephone yawe

    17.Kanda kuri “Confirm Payment”

    18.Kanda kuri “Continue”

    19.Emeza kubikuza cash

    20.Shyiramo Pin yawe

    21.Reba kuri e-mail ticket waguze.


    Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yavuze ko biteguye gutaramira abakunzi babo, kandi ko bazirikanye ubusabe bwabo


    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomeje imyiteguro y'igitaramo kizinjiza abantu mu byishimo bya Noheli kizaba tariki 19 Ukuboza 2021

    Mu baririmbyi barenga 100 iyi korali ifite, siko bose bagaragara imbere mu gitaramo


    Chorale de Kigali isaba buri muntu kuzaba yipimishije Covid-19 mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera

    KANDA HANO UREBE IMYITEGURO Y'IGITARAMO CYA KORALI DE KIGALI

    “>AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112648/twabasuye-uruhisho-rwa-chorale-de-kigali-ku-bazataramana-nayo-ku-cyumweru-video-112648.html

  • Producer Chrisy Neat wo mu Ibisumizi yatangaj… – #rwanda #RwOT

    Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] akomeje kuzamuka neza mu muziki nk'umuririmbyi kandi unawutunganya wanabyigiye mu ishuri rya Nyundo. Nyuma y’uko asanzwe ari umukinnyi w'Ikinamico ‘Ni Nyampinga’ igaruka ku buzima burimo inyigisho kuri ba Nyampinga b'u Rwanda, yakinnye bwa mbere muri filime yitwa 'i Bwiza' ari nawe mukinnyi w'Imena.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Chrisy Neat yagarutse ku buryo yisanze ari we mukinnyi w'Imena n’ukuntu yahuye na Clemence Nahimana nyiri filime 'I Bwiza' yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021. Yagize ati:

    Clemence twigeze gukorana muri ‘Ni Nyampinga’, urumva rero yari azi ukuntu nkina mu ikinamico ariko atarambona muri filime. Amenyesha ko yifuza ko twakorana bwa mbere, ikintu yambajije cyari ‘niba nzi igare’, arongera arambaza ngo ‘uzi kuririmba gakondo?’, arangije ambwira ko yifuzaga umuntu umeze nka njye. Ikibazo yari afite cyari ‘niba mbishoboye’.

    Yasabye abantu kutazacikwa n’iyi filime 'i Bwiza' ati: 'Bazarebe iyi filimi kuko irimo inyigisho cyane noneho no ku bahanzi. Ikindi yigisha abantu kwihangana irimo.' Iyi filime yateguwe kandi ikurikiranwa na Nahimana Clemence, umwanditsi wa filimi n’ikinamico wabigize umwuga. Filimd ‘I Bwiza’ yamurikiwe muri Canal Olympia mu gikorwa kitabiriwe n'abarimo n'Intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, umunyarwenya Clapton Kibonge n’abandi.

    Chrisy Neat wishimiye gukina muri filime ‘I Bwiza’ ya Nahimana Clemence

    Chrisy Neat mu imurikwa rya filime ‘I Bwiza’ akinamo ari umukinnyi w’imena

    Nahimana Clemence nyiri filimi ‘I Bwiza’ yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia

    Ifoto y’urwibutso ku bitabiriye imurikwa ry’iyi filime

    REBA HANO AGACE GATO KAMAMAZA FILIME ‘I BWIZA’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112643/producer-chrisy-neat-wo-mu-ibisumizi-yatangaje-uko-yagizwe-umukinnyi-wimena-muri-filime-i–112643.html

  • Umupira w’amaguru muri Afurika uri gusubizwa… – #rwanda #RwOT

    Umupira w’amaguru muri iki gihe nk’ibindi bice bitandukanye wakunze gukoresha ndetse hari aho bikiri ko bamwe bagikoresha abo hakurya y’amazi kugira ngo babone umusaruro, gusa hari n’ibimenyetso ko ibi byaba byaratangiye kugabanyuka. Usibye no gukoresha abo hakurya y’amazi, umupira wa Afurika waranzwe no kubamo abantu batawuzi ahubwo ugasanga icyizere gusa n’ikimenyane ni byo bitumya bahabwa ubushobozi kandi umupira w’amaguru si uko ukora.


    Kuva tariki 12 Werurwe 2021 haraye inkuru y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ribonye umuyobozi mushya nyuma y’igihe kitari gito ubwo iri shyirahamwe ryari rifitwe na ISSA Hayatou kuva mu 1988 kugera mu 2017, asimburwa na Ahmad Ahmad utaratinzeho. Kuva icyo gihe, abenshi batangiye kuvuga ko CAF ibonye umuyobozi uzi ibya siporo by’umwihariko ya Afurika byatumaga bamwe batangira gushyira agatima impembero.


    Icyizere ni cyose muri ruhago ya Afurika 

    Patrice Motsepe yafashe ikipe ya Mamelodi Sundowns mu 2003 byanatumye iyi kipe itangira kuzamura urwego ndetse no kubakira ubushobozi bamwe mu bakinnyi b’imbere mu gihugu, bituma amakipe yo muri iki gihugu ava ku rwego rwo gukina ashaka amafaranga y’imbere iwabo ahubwo ko bashobora no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.


    Tariki 27 Kamena uyu mwaka ni bwo mu Rwanda hasakaye inkuru ko Nizeyimana Olivier Mugabo wari usanzwe ayobora ikipe ya Mukura victory Sport yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda.

    Abanyarwanda bari bamaze igihe bavuga ko FERWAFA ikorera i Remera igomba kujyamo umuntu umenyereye umupira w’amaguru, ndetse uwumazemo igihe kuruta Rtd Brig Gen Sekamana wayoboraga iyi nzu ariko akaza kwegura muri Mata. Nizeyimana Olivier Mugabo usanzwe ari umufana wa FC Barcelona ufite ibyangombwa, yari anamaze imyaka isaga hafi 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport wanayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro mu 2018.


    Samuel Eto’o nta n’icyumweru gishize atorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ku myaka ye 40 gusa. Samuel Eto’o yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cameroun igihe kinini ndetse anafatwa nka rutahizamu Afurika yagize yewe no ku ruhando rw’isi. Samuel Eto’o yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Cameroun mu mwaka wa 2014, gusa kuri ubu umupira wa Afrika ndetse na Cameroun umuhanze amaso.

    Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino y’igikombe cya Afurika itangire muri Cameroun tariki 12 Ukuboza 2021, igihugu cya Nigeria cyatakarije icyizere uwari umutoza w’ikipe y’igihugu yabo Gernot Rohr wari umaze imyaka isaga itandatu, ahubwo ikipe bayiha abenegihugu. Uyu mutoza ukomoka mu Budage, yasimbuwe na Augustine Eguavoen ari na we uzayijyana mu mikino y’igikombe cya Afurika. 

    Iyo urebye mu bantu uyu mutoza azaba ari kumwe nabo usangano Salusu Yusuf Paul Aigbogun, Joseph Yobo, Augustine Jay Jay Okocha na Nwankwo Kanu, bose bakaba baritangiye umupira w’iki igihugu mu myaka yatambutse.


    Pitso John Hamilton Mosimane n’umwe mu batoza b’abanyafurika bakomeje kwerekana ubushobozi nk’ubwa bamwe bakomoka hakurya y’amazi banyuze kuri uyu mugabane ndetse hari na benshi arusha. Pitso Mosemane yamenyekanye cyane mu ikipe ya Mamelodi Sundowns kuva mu 2012 kugera mu 2020 ubwo mu 2016 yegukanaga igikombe cya CAF Champions League batsinze Zamalek ibitego 3-1.

    Icyo gihe kandi Pitso Mosemane yagizwe umutoza wa 10 ku Isi mwiza na IFFHS. Mu 2020 yerekeje muri Al Ahly nayo ahita ayifasha kwegukana igikombe cya 9 cya CAF Champions League. Mosemane ubu ni umwe mu batoza ikipe hafi ya zose zo muri Afurika zakifuza ko azibera umutoza.


    Tariki 26 Kanama 2021 ni bwo Benjani Mwaruwari umunyabigwi w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yagize umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ari na ho yatangiriye inshingano ze nk’umutoza. Benjani Mwaruwari wamenyekanye cyane muri Manchester City iyo uvuze Zimbabwe mu mupira w’amaguru uyu mugabo ahita agaruka mu matwi ya benshi, muri Mutarama umwaka utaha azaba yungirije Zdravko Logarusic mu mikino y’igikombe cya Afurika. Benjani Mwaruwari w’imyaka 43, muri iki cyumweru kandi yagizwe utoza mukuru w’abatarengeje  imyaka 23 ba Zimbabwe.


    Tariki 13 Ukuboza uyu mwaka ikipe y’igihugu ya Guinea yahaye akazi Kaba Diawara ko kuba umutoza mukuru aho inshingano ze zizatangirira mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun. Kaba Diawara wakiniye amakipe arimo Arsenal na PSG yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinea, none kuri ubu inshingano ze z’ubutoza ku ruhando mpuzamahanga azitangiriye mu rugo.


    Ibi turi kuvuga igihugu cya Algeria kiri mu babitangiye mbere dore ko iki gihugu gifite agahigo ko kumara imikino 33 kidatsindwa ndetse umupira wabo ubu uri ku murongo byanatumye kuri ubu ari bo babitse igikombe cya Afurika giheruka. Ikipe nkuru ya Algeria itozwa na Djamel Belmadi w’imyaka 45 ndetse wanakiniye iki gihugu. Kuva mu 2018 ni bwo uyu mutoza yahawe Algeria ndetse na n’ubu ntaratsindwa. Djamel yakiniye Algeria kuva mu 2000 kugera mu 2004, none ubu icyizere cya Algeria cyose kimuri mu biganza.


    Si uwo gusa kuko ikipe y’imbere mu gihugu (Algeria) ya CHAN nayo itozwa na Madjid Bougherra umwana wa Algeria kuri ubu ufite imyaka 39 y’amavuko, yasezeye gukinira Algeria mu 2015 ndetse kuri ubu akaba yafashije Algeria kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Arab Cup.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112638/umupira-wamaguru-muri-afurika-uri-gusubizwa-ba-nyirawo-112638.html

  • FIilime I Bwiza Yamuritswe k'Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia #rwanda #RwOT

    I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa kubufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels) yerekanywe kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema kigezweho kitwa Canal Olympia giherereye Rebero.

    I Bwiza ni filime ivuga inkuru y'umukobwa Gatoni Maya, ubarizwa muri koperative ikora ibihangano by'ubwoko bwinshi uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

    Urugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n'urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina.

    Kibonge na Lufonsina mu Muturanyi nabo bari bitabiriye

     

    Madame Nahimana Clemence Umuyobozi wa Filime I Bwiza

    Iyi filime IBWIZA igaragaza ubwiza bw'u Rwanda, uruhare rw'urubyiruko n'abagore mu iterambere; ni umushinga wa Madame Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020 muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Koronavirus (Cultural and Creative industry Recovery Fund)

    Igikorwa cyo kumurika filime I BWIZA cyitabiriwe n'intumwa ya Ministeri y'urubyiruko n'umuco Bwana Nyangezi François, ushinjwe iterambere ry'inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri. Bwana Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi film ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

    Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n'abakunzi ba filime muri rusange nka Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi film (abakinnyi n'abatekinisiye), Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora.
    Nyuma yo kwerekanywa mu gihugu (National Premiere), filime I BWIZA ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Africa.

    Reba Trailer yayo hano hasi

    The post FIilime I Bwiza Yamuritswe k'Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fiilime-i-bwiza-yamuritsweku-mugargaro-mu-nzu-mberabyombi-ya-canal-olympia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fiilime-i-bwiza-yamuritsweku-mugargaro-mu-nzu-mberabyombi-ya-canal-olympia