Blog

  • Nyarugenge : Imodoka yakoze impanuka iruhukira mu nzu y’Ubucuruzi #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

    Iyo modoka yaje iboneza aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Isco), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye na ho isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye usibye kubakomeretsa bikabije.

    Ababonye iyo mpanuka iba barimo abashinzwe gupakurura ibicuruzwa baketse ko uwari utwaye iyo modoka ashobora kuba yari yasinze cyangwa yari afite indarane, kuko urebye uburyo yaje ikinjira muri CHIC, ubona ko atari ukubura feri.

    Umwe mu bari muri iyo modoka yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru, naho umwe mu bakora mu iduka iyo modoka yangije, we yavuze ko yari asohotse, agaruka bamuhamagaye ngo aze arebe ibibaye.

    Amafoto : Kigali Today

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Imodoka-yakoze-impanuka-iruhukira-mu-nzu-y-Ubucuruzi

  • Paris: Muhayimana yatakambiye urukiko mbere yuko rujya kwiherera ngo rutangaze igihano ahawe #rwanda #RwOT

    Mu gihe urubanza rwa Muhayimana Claude uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa rusatira umusozo warwo, mbere yuko abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bafate umwanzuro, uregwa yatakambye, asaba abacamanza ko bakwishyira mu mwanya we mu 1994.

    Kuri uyu munsi wa 19 w'urubanza, umunsi ubanziriza uwa nyuma kuko ruzapfundikirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, Perezida w'urukiko ruburanisha Muhayimana Claude mbere yuko bajya kwiherera, yahaye ijambo uregwa ngo agire icyo avuga, aho mu kuvuga yabaye nk'utakambira urukiko, asaba ko rwaca inkoni izama.

    Mu mvugo Muhayimana yakoresheje, nkuko Umunyamakuru Hakorimaana Gratien woherejwe i Paris n'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press yabitangarije intyoza.com, avuga ko uregwa asa n'uwasabye urukiko guca inkoni izamba, bakishyira mu mwanya we mu 1994.

    Avuga ko ahabwa ijambo, Muhayimana yasabye ko mu kumufatira umwanzuro, abacamanza bakwishyira mu mwanya we mu 1994. Ati ' Ari mwe mwari gukora iki'!?. Iyi mvugo yakoresheje, ngo ni nayo mvugo umwunganizi we Me Francoise Marthe ku munsi ubanziriza uyu yakoresheje ubwo yasozaga imyanzuro ye ya nyuma kuri uru rubanza.

    Ubwo Muhayimana Claude yamaraga kuvuga amagambo ye, asa n'utakambira urukiko, Perezida w'urukiko mbere yo guhaguruka bajya kwiherera ngo bafate umwanzuro, yamusubije ko ' Ntacyo nagusubiza'. Nta mwanya mu nini washize, ndetse nta bantu benshi bitabiriye nkuko umunsi ubanziriza uyu bitabiriye ndetse urukiko rukuzura.

    Nyuma, abaca urubanza( juges et Jurés) bahise berekeza iyo mu mwiherero kugira ngo bafate umwanzuro, aho baza kuvayo batangaza ibyo Muhayimana Claude ashinjwa, hanyuma bagasubira kwiherera kugira ngo nyuma batangaze ibihano urukiko rumukatiye.

    Uko bigenda nkuko umunyamakurru Hakorimana abivuga, Perezida n'abacamanza baba bateguye ibibazo bagenda basubiza mu buryo bw'amatora uhereye ku cya 1. Muri uru rubanza Perezida yavuze ko bafite ibibazo 100. Abamenyereye iby'uru rukiko bavuga ko ibi bibazo bitegurwa na perezida afatanyije n'abandi bacamanza bamwunganira muri uru rubanza.

    Urubanza rwa Muhayimana Claude, umunyarwanda w'imyaka 60 y'amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-muhayimana-yatakambiye-urukiko-mbere-yuko-rujya-kwiherera-ngo-rutangaze-igihano-ahawe/

  • Rubavu : Umusore yagiye koga mu Kivu bamubuza ararohama arapfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza, 2021 mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Karere ka Rubavu.

    Amakuru avuga ko uyu musore yabanje kujya mu mazi ariko abari hafi y’ikiyaga barababurira kuko byakekwaga ko atazi koga nibwo bimutse bajya kogera ahandi maze ahita arohama.

    Mugenzi we abonye ko arohamye yatabaje abaturage ngo bamufashe kumurohora ariko basanze yamaze gupfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko impanuka nk’iyi zidasanzwe kugaragara kuko haba hari abashinzwe gucunga umutekano wo mu mazi.

    Agira inama abagana ikiyaga cya Kivu kujya babanza kumenyesha inzego zibishinzwe.

    Ati 'Tugira inama abantu aho bagera n’aho batagera. Mu gihe abantu bagiye koga bagomba kubanza kwiyambaza abantu bahashyizwe babafasha kugira ngo bababwire ahantu batagomba kurenga ngo babe bahatakariza ubuzima bwabo.'

    Uyu Muyobozi yavuze ko uwari kumwe na nyakwigendera yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ko nta ruhare yabigizemo.

    Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umusore-yagiye-koga-mu-Kivu-bamubuza-ararohama-arapfa

  • Mu magambo y'urukundo ,Umuhanzi Lionel Sentore yifurije isabukuru nziza umukunzi we Bijoux #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 16 Ukuboza ,nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yizihiza isabukuru y'amavuko, akaba ari kunshuro ya mbere agiye kwizihiza iyi sabukuru ari kumwe n'umukunzi we Lionel Sentore banitegura kurushinga.

    Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram, Lionel Sentore yifurije umukunzi we Aline amwibutsa ko yihariye cyane mubuzima bwe kandi amukunda cyane.

    Yagize ati'Isabukuru nziza rukundo,rurema akomeze akureme mubwiza bwiwe kuko urihariye ,kukuvuga bwakwira bugacya gusa ndagukunda'

    Uyu muhanzi uririmba indirimbo za gakondo yasesekaye i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 , aho aje mu myiteguro y'ubukwe we na Bijoux buzaba tariki 8 Mutarama 2022.

    Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu muhanzi. Agira ati Ati 'Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

    Kuva icyo gihe urukundo rw'aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n'umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk'abakunzi.

    Lionel usanzwe uba ku mugabane w'u Burayi aho akorera akazi n'ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

    Impapuro zerekana amatariki y'ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n'umukunzi we Abijuru Benjamin

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-y-urukundo-umuhanzi-lionel-sentore-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi

  • Igihano cyasabiwe Muhayimana Claude ni nkaho ari ntacyo-Perezida wa Ibuka Karongi #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'Umunyarwanda Muhayimana Claude unafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa rurimo kubera i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu cyahoze ari Kibuye( ubu ni Karongi). Nyuma yuko Ubushinjacyaha bumusabiye igihano cy'imyaka 15 y'igifungo, ubuyobozi bwa IBUKA Karongi, aho byo uregwa akurikiranyweho byabereye, buvuga ko uretse no kuba igihano cyaba giciriritse ngo ni nkaho ari ntacyo.

    Habarugira Isaac, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi aho ibyaha Muhayimana Claude akurikiranyweho byabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, avuga ko mu gusabira ibihano uyu uregwa hirengagijwe byinshi mubyo we ubwe yakoze ndetse n'uburemere bwabyo, ariko kandi akanahamya ko n'ibyo akurikiranyweho ubwabyo atari ubintu byoroshye kuko byatwaye ubuzima bw'inzirakarengane, ko igihano yasabiwe uretse no kuba giciriritse ngo ni nkaho ntacyo.

    Ahanira na intyoza.com, yagize ati ' Twe ku ruhande rwacu tubona ko imyaka 15 ku muntu tuzi, tuzi n'aho yakoreye biriya byaha n'uburemere byakoranywe, tubona ko.., nta nubwo gicororotse ahubwo ni nkaho ari ntacyo. Kandi urumva ni ibyasabwe ( ibyifuzo by'ubushinjacyaha), umucamanza nawe afite ukundi wenda ari bubibone, ashobora no kujya munsi cyangwa ntinagereho nta wamenya, twe rero rwose turabibona nkaho nta gihano kirimo '.

    Habarugira Isaac, avuga ko n'ubundi guha Muhayimana Claude igihano kinini atariko kugarura ababo babuze, bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko ko byibuza ubutabera bukwiye gukora inshingano zabwo bugatanga ibihano bijyanye n'uburemere bw'ibyaha byakozwe. Yongeraho ati ' Tuzabyakira nkuko dusanzwe n'ubundi twihanganira ko twabuze abantu bacu, nta kundi twabigenza nyine iyo ubuze icyo ushaka ukunda icyo ufite, tuzabyihanganira ariko ntabwo tuzaba tunyuzwe nubwo butabera, ni nkaho nta buzaba bubaye'.

    Habarugira, akomeza yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ababo babuze, abasaba gukomera no kuzihanganira imyanzuro y'ibizava mu rukiko. Asaba kandi ko Urukiko rukwiye gushishoza, rugashyira mu gaciro rukareba uburemere bw'icyaha cya Jenoside, rukareba kandi uburemere bw'ibyaha Muhayimana Claude  yakoze hanyuma bugatanga igihano kimukwiriye.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, bwana Habarugira Isaac avuga kandi ko ibyari kuba byiza kurushaho ari uko Muhayimana Claude yari kuba ari kuburanira aho ibyo akurikiranyweho byabereye, ibitandukanye n'ibi ngo biri muri bimwe bitabashimishije nk'abarokotse Jenoside banazi uburemere bw'ibyo ushinjwa yakoze. Yongeraho kandi ati' Kuba ari no mu Bufaransa tuzi n'uruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda muri Jenoside nyine.., tubyumva nk'agahomamunwa nyine nta kundi'.

    Muhayimana Claude w'imyaka 60 y'amavuko, ni umunyarwanda ariko akaba anafite ubwenegihugu bw'Ubufaransa. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/igihano-cyasabiwe-muhayimana-claude-ni-nkaho-ari-ntacyo-perezida-wa-ibuka-karongi/

  • Umukinnyi ukize kurusha abandi ku isi yirukanwe mu ikipe yakiniraga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukize kurusha abandi ku isi yabuze amahirwe yo gukora umwuga akunda kubera ko yatandukanye n'ikipe yakiniraga bitewe no kubura umwanya wo gukina.

    Uyu mukinnyi witwa Faiq Bolkiah, igikomangoma cya Brunei afite umutungo wa miliyari zisaga 15$, yasheshe amasezerano na Maritimo yo muri Portugal kuko mu mwaka n'igice ushize ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Bolkiah yaciye mu makipe y'abato ya Arsenal,Chelsea,Southampton ndetse na Southampton mbere y'uko zigenda zimurekura kubera ko atari ku rwego rwo hejuru.

    Uyu musore uri mu bazaragwa akayabo k'amafaranga mu bwami bwa Brunei cyane ko ari umwishywa wa Sultan wa Brunei,Hassanal Bolkiahnt,akeneye amafaranga kuko iwabo bayafite ahubwo akeneye umwanya wo gukina gusa amafaranga ntakora byose.

    Uyu musore yageze mu ikipe ya Maritimo nyuma yo kurekurwa na Foxes mu mpeshyi ishize adakinnye umukino n'umwe.

    Bolkiah agiye kuruhuka igihe kinini kuko amakuru avuga ko yamaze gusesa amasezerano yagiranye n'iyi kipe yo muri Portugal yo mu cyiciro cya mbere

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 15 muri 18 muri Primera Liga – yagize ati: 'Twumvikanye n'umukinnyi Faiq Bolkiah gusesa amasezerano ye.

    Turashimira umukinnyi kubera imbaraga n'ubwitange yagiriye mu gukorera ikipe yacu, kandi turamwifuriza byimazeyo umunezero mu buzima bwe no mu mwuga.”

    Iyi kipe ntabwo yatanze impamvu yafashe iki icyemezo gusa cyaje nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 23 ananiwe kwigaragaza mu ikipe ya B.

    Nyuma yo gukina umupira w'amaguru mu bato ba AFC Newbury, Faiq yasinyiye amasezerano y'umwaka ishuri ry'abato rizwi cyane rya Southampton mu 2009.

    Ntabwo yaje kubona amasezerano y'igihe kirekire bituma ajya mu igeragezwa muri Arsenal muri 2013, akinira Gunners mu gikombe 2013 Lion City Cup.

    Faiq yagiye ku rutonde rw'abatsinze igitego muri iri rushanwa bari bahanganye n'urubyiruko rwo muri Singapore.

    Chelsea yamenye ko aboneka,imuha amasezerano y'imyaka ibiri muri 2014. Ariko yavuye i Stamford Bridge mu kuboza 2015, asinyira Leicester amasezerano y'imyaka itatu.

    Nubwo atakinnye umukino mu babigize umwuga mu Bwongereza, Faiq yakiniye imikino mpuzamahanga igihugu cya Brunei inshuro esheshatu, abona inshundura inshuro imwe.

    Uyu yabaye na kapiteni w'iki gihugu mu gikombe cya Aceh World Solidarity Tsunami 2017.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-ukize-kurusha-abandi-ku-isi-yirukanwe-mu-ikipe-yakiniraga

  • Shaddyboo , Miss Nishimwe Naomie na Papa Sava bayoboye urutonde muri Rwanda Influencer Awards [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, ni bwo icyiciro cy'amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe. Abantu 50 b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye ni bo bari bahatanye aho batorwaga binyuze kuri internet hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money na Visa Card.

    Abatsinze mu cyiciro cy'amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico The Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 n'ubwo ababitegura bavuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y'uko Inama y'abaministri ihagaritse ibitaramo.

    Ariko ikavuga ko ibyateguwe bigomba gusaba uburenganzi Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB aho uru rwego narwo rwaraye rutangaje ko ruguye gusohora amabwiriza agenga ibitaramo.

    Nsengiyumva Alphonse ukuriye ikipe itegura ibi buhembo aragira ati 'Tukimara kubona itangazo twahise twandika ariko ntiturasunizwa. Amakuru dufite ni uko hakinozwa amabwirizwa ngenderwaho. Muri macye dukomeje kwitegura ariko ntituzi neza uko biri bugende.'

    Pamela Mudakikwa watsinze mu cyiciro cy'amatora azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo mu gushima ibyagenze neza cyangwa kunenga kandi agasangiza ibitekerezo bye abamukurikira.

    Agaragara cyane mu ngingo zibanda ku burenganzira bw'abana, umuryango ndetse no gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza yarufasha kubaka ejo heza hazaza.

    Shaddyboo ntawumukurikira mu kugira umubare munini w'abamukurikira kuri Instagram. Imbaraga afite zituma ikigo cyose cy'ubucuruzi kifuza kuba cyakorana na we. Abamukurikira bamwigiraho byinshi bijyanye n'aho gusohokera, imyidagaduro, ubwiza ndetse n'imyambarire.

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 yatsinze icyiciro cy'amatora muri Rwanda Influencer Awards 2021

    Umuhanzi Mico The Best yahize bagenzi be bari bahatanye mu cyiciro cy'amatora

    Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Seburikoko

    Umunyamideli Shaddyboo yayoboye abandi mu bavuga rikijyana kuri Instagram

    Pamela Mudakikwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nawe yatsinze mu cyiciro cy'amatora

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-miss-nishimwe-naomie-na-papa-sava-bayoboye-urutonde-muri-rwanda

  • Ethiopia- Tigray: Hatawe muri yombi abanyamakuru bakora inkuru ku ntambara #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru batatu barimo uw'ibiro ntaramakuru by'abanyamerika muri Ethiopia bafunzwe bazira amakuru y'intambara batangaza, bashinjwa guha urubuga umutwe leta ya Ethiopia ivuga ko ari uw'iterabwoba.

    Umwe muri bo ni Amir Aman Kiyaro, umunyamakuru ufata za videwo ukorera ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byo muri Amerika mu buryo bwa nyakabyizi (budahoraho).

    Abanyamakuru babiri bo muri Ethiopia Thomas Engida na Addisu Muluneh, na bo bafunzwe.

    Polisi ivuga ko abo banyamakuru barenze ku itegeko ry'igihugu ryo muri ibi bihe bidasanzwe no ku itegeko rihana ibikorwa by'iterabwoba.

    Umwanditsi mukuru wa AP Julie Pace yavuze ko ibi ari 'Ibirego bidafite ishingiro'.

    Ibi biro ntaramakuru bivuga ko umunyamakuru wabyo amaze igihe atara amakuru ku mpande zombi ziri mu ntambara.

    Akanama ko kurinda abanyamakuru mu mwuga wabo (Committee to Protect Journalists, CPJ) kamaganye itabwa muri yombi ry'abo banyamakuru, gasaba ko abanyamakuru bose bafungiwe gukora akazi kabo bahita barekurwa.

    CPJ ivuga ko umuvugizi wa polisi Jeylan Abdi yayibwiye ko kuvugana n'umutwe leta ivuga ko ari uw'iterabwoba ari icyaha nkuko bikubiye mu itegeko ry'iki gihugu ryo guhana ibikorwa by'iterabwoba, ko ibyo atari igikorwa cy'itangazamakuru.

    Abanyamakuru benshi bamaze gufungwa muri Ethiopia bijyanye n'amategeko y'iki gihugu y'ibihe bidasanzwe.

    The post Ethiopia- Tigray: Hatawe muri yombi abanyamakuru bakora inkuru ku ntambara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/16/ethiopia-tigray-hatawe-muri-yombi-abanyamakuru-bakora-inkuru-ku-ntambara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ethiopia-tigray-hatawe-muri-yombi-abanyamakuru-bakora-inkuru-ku-ntambara

  • REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG women Basketball yaraye isinyishije abakinnyi batatu barimo babiri bakinaga mu ikipe ya IPRC Huye ndetse n'undi umwe wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda ihora ihanganye n'andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda akina umukino w'intoki ya Basketball.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter ya REG BBC bagize bati 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije Mushikiwabo Sandrine imyaka ibiri, Mushikiwabo wakiniraga IPRC Huye WBBC ndetse n'ikipe y'igihugu ni umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we mu Rwanda.'

    Iyi kipe yongeye kwandika ko 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije kandi Tetero Odile uzwi nka Zuma, Tetero avuye muri IPRC Huye WBBC basinye imyaka 2 akinira REG WBBC.'

    Mu gihe iyi kipe yarimo isinyisha abakinnyi, hongeye kugaragara ifoto iherekejwe n'amagambo ashimangira ko REG W BC yahaye amasezerano FEZA Ebengo ukomoka murio Kongo Kinshasa.

    REG Women Basketball iti 'Feza Ebengo wakiniraga the Hoops yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri REG WBBC. Feza w'imyaka 21 ukomoka muri Congo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku mwanya we bakinaga mu Rwanda.'

    Ikipe ya REG iherutse kwegukana umwanya w'ikipe ya Ubumwe W BBC ikaba yaranakinnye imikino y'akarere ka 5 iheruka kubera mu gihugu cya Tanzania, iyi kipe ikaba yarabonye n'itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu.

    The post REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda

  • Igiciro cyo kugenda kuri moto cyagabanyijwe abamotari bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bafite mubazi bose #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere,RURA,rwatangaje ko guhera ku wa 7 Mutarama 2022,gukoresha mubazi ku bamotari bizaba ari itegeko mu Mujyi wa Kigali ndetse rushyiraho ibiciro bishya by'urugendo rwa moto.

    Igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe kivanwa ku 133 Frw kuri kilometero gishyirwa ku 107 Frw/km. Ibilometero bibiri bya mbere byagumye kuri 300 Frw.

    Igitekerezo cyo gukoresha mubazi ku bamotari kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege.

    Ubwa mbere ubwo byatangiraga, bahayeho ukwinangira, abamotari n'abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

    RURA isobanura ko impinduka nshya mu mikorere ya mubazi zigena ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

    Bivuze ko hari ikinyuranyo cya 26 Frw ugereranyije n'igiciro cyari gisanzwe.

    Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

    Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw. RURA isobanura ko byakozwe nk'uburyo bwo kurengera umumotari cyane ko iyo akoze urugendo nk'urwo runini, agaruka nta mugenzi afite bikamushyira mu gihombo.

    Ibi biciro byagenwe ku bufatanye n'amahuriro y'abamotari na sosiyete zitanga mubazi ku buryo nta rwego na rumwe rubifiteho ingingimira.

    Buri myaka ibiri, ibiciro by'ingendo biravugururwa, bivuze ko mu gihe iby'imodoka rusange byavuguruwe no kuri moto bizajya bikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/igiciro-cyo-kugenda-kuri-moto-cyagabanyijwe-abamotari-bahabwa-igihe-ntarengwa