Blog

  • Kamonyi : Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo nyirarwo ahita ahishura ko ari ubwa gatatu bari bahateraniye #rwanda #RwOT

    Aba bantu bagizwe n’abagabo 17, abagore 108 n’abana 26bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage Polisi ubwo bari mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

    Mugirente Innocent nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko bariya bantu bari baje ku nshuro ya Gatatu gusengera iwe. Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.

    Yagize ati “Aba bantu bavuye mu mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe.”

    Bamwe mu baturage bafatiwe mu rugo rwa Mugirente bavuze ko baba baje gusenga basaba Imana ibintu bitandukanye birimo gukira indwara no kuyisaba ubukire. Gusa bemeye ko ibyo bakoze ari amakosa batazabisubira, babisabira imbabazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere yavuze ko bariya bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bakaba bagomba kubihanirwa.

    Yagize ati “Aba bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe. Tugiye kubaganiriza tubagaragarize ubukana bw’iki cyorezo n’uko bagomba kukirinda, barapimwa harebwe ko hatarimo abanduye ndetse dukingize abarimo batarikingiza.”

    Yakomeje akangurira abaturage kujya bajya mu gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa ku buryo batakwanduzanya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku baturage batanze amakuru, yaboneyeho kubashimira.

    Yagize “Hari ku isaha ya saa sita z’amanywa tubona amakuru atubwira ko mu rugo rw’uriya muturage harimo abantu basenga. Polisi yahise ihagera isanga koko barahari bicaye ahantu hafunganye nta mabwiriza bubahirije yo kwirinda COVID-19.”

    Yakomeje agaragaza ko bakoze amakosa arimo gusenga mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse harimo abatarikingije COVID-19 kandi bose ntabwo bari bipimishije icyorezo cya COVID-19.

    Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abanduye kandi biyishyurire ikiguzi cyo gupimwa, nyuma baracibwa amande hakurikijwe amabwiriza nderse n’abatarakingirwa bahabwe urukingo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Abantu-150-bafashwe-basengera-mu-rugo-nyirarwo-ahita-ahishura-ko-ari-ubwa-gatatu-bari-bahateraniye

  • Noheli ishyushye: CANAL + ikomeje kudabagiza… – #rwanda #RwOT

    Iyi tombora iri muri poromosiyo CANAL+ yageneye abakiriya bayo, mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose, akaninjira ako kanya muri tombora izatangwamo Moto nk'igihembo nyamukuru.

    Mukabahire Beata uri mu banyamahirwe batomboye Televiziyo ya puse 43, yagaragaje ibyishimo afite ndetse aboneraho no gukangurira abanyarwanda kurushaho kwitabira iyi Tombola.


    Mukabahire nyuma yo gutombora Televisiyo ya puse 43

    Yagize ati “Nshimishijwe no kuba natomboye SmartTV ya puse 43. Nari naguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 10,000Rwf ndetse nongezwa n'iminsi 15 ndeba amashene yose ya CANAL+. Mu bihembo nabonye hano harimo na MOTO ndetse nayo niteguye kuyitsindira kuko ngiye kongera ngure ifatabuguzi rya CANAL+ “

    Uwizeyimana Jean Baptiste watomboye Telefoni ya SAMSUNG S20, nawe yavuze ko yatunguwe no kwisanga mu banyamahirwe muri iyi Tombola, ndetse ashishikariza abantu kujya bagura ifatabuguzi hakiri kare.


    Uwizeyimana Jean Baptiste ashyikirizwa Telephone n’ubuyobozi bwa CANAL+

    Yagize ati ” Ntabwo hari hashize igihe kinini nguze Decoderi ya CANAL+. Kugira ngo ninjire muri iyi tombola, nari naguze ifatabuguzi rya 10,000Rwf kugira ngo ndebe ibiganiro bicukumbuye ndetse n'amakuru agezweho ku mashene ya CANAL+. Ubusanzwe ngura ifatabuguzi hakiri kare nkaba nshishikariza n'abandi kujya bagura hakiri kare. “

    Rwigema Paterne ukora mu ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba CANAL+, yavuze ko ibihembo bigihari ndetse ashimangira ko buri wese uguze ifatabuguzi aba yinjiye muri Tombola ako kanya.

    Yasoje yibutsa abantu ko umukiriya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye, cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda (*500*7#), cyangwa se Ecobank Mobile App.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112653/ibihembo-birakomeje-hamwe-na-canal-utahiwe-ni-wowe-ngo-wegukane-igihembo-nyakuru-cya-moto-112653.html

  • Ethiopia: Abanyamakuru batangaza amakuru ku ntambara bafunzwe #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru batatu bafunzwe muri Ethiopia bijyanye n'amategeko yo mu bihe by'intambara yashyizweho mu gihugu, bashinjwa guha urubuga umutwe leta ya Ethiopia ivuga ko ari uw'iterabwoba.

    Umwe muri bo ni Amir Aman Kiyaro, umunyamakuru ufata za videwo ukorera ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byo muri Amerika mu buryo bwa nyakabyizi (budahoraho, cyangwa kwisumamwo mu Kirundi).

    Abanyamakuru babiri bo muri Ethiopia Thomas Engida na Addisu Muluneh, na bo bafunzwe.

    Polisi ivuga ko abo banyamakuru barenze ku itegeko ry'igihugu ryo muri ibi bihe bidasanzwe no ku itegeko rihana ibikorwa by'iterabwoba.

    Umwanditsi mukuru wa AP Julie Pace yavuze ko ibi ari 'ibirego bidafite ishingiro'.

    Ibi biro ntaramakuru bivuga ko umunyamakuru wabyo amaze igihe atara amakuru ku mpande zombi ziri mu ntambara.

                                                                                      Amir Aman Kiyaro

    Akanama ko kurinda abanyamakuru mu mwuga wabo (Committee to Protect Journalists, CPJ) kamaganye itabwa muri yombi ry'abo banyamakuru, gasaba ko abanyamakuru bose bafungiwe gukora akazi kabo bahita barekurwa.

    CPJ ivuga ko umuvugizi wa polisi Jeylan Abdi yayibwiye ko kuvugana n'umutwe leta ivuga ko ari uw'iterabwoba ari icyaha nkuko bikubiye mu itegeko ry'iki gihugu ryo guhana ibikorwa by'iterabwoba, ko ibyo atari igikorwa cy'itangazamakuru.

    Abanyamakuru benshi bamaze gufungwa muri Ethiopia bijyanye n'amategeko y'iki gihugu y'ibihe bidasanzwe.

    SRC:BBC

    The post Ethiopia: Abanyamakuru batangaza amakuru ku ntambara bafunzwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/17/ethiopia-abanyamakuru-batangaza-amakuru-ku-ntambara-bafunzwe/

  • U Bufaransa: Muhayimana Claude ushinjwa uruhare muri Jenoside yakatiwe #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Muhayimana Claude wari warahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa yakatiwe igifungo cy'imyaka 14 n'Urukiko rw'i Paris ruburanisha ibyaha nshinjabyaha nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Ku wa gatatu, ubushinjacyaha bukuru bwari bwasabiye Muhayimana Claude igifungo cy'imyaka 15, buvuga ko Claude Muhayimana 'yagize uruhare muri jenoside kuko yatwaraga abicanyi bajya kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye mu gihe cy'amezi atatu.'

    Ni rubanza rwaburanishwaga kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri 16 Ukuboza, akaba ari urwa gatatu ruciriwe mu Bufaransa ku bashijwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Mu gufata umwanzuro urukiko rwagendeye ku byemejwe n'abaturage batoranyijwe ngo bace uru rubanza basubiza ibibazo 100 mu buryo bw'amatora.

    Ni ibibazo bijyanye no kwemeza niba Muhayimana Claude yarabaye umufatanyacyaha mu bikorwa bya jenoside byakorewe i Nyamishaba, Kizenga, Gitwa, Karongi na Bisesero, niba yarabishowemo ku gahato bikaba byakuraho uburyozwacyaha, noneho ibibazo nk'ibi bikaza no ku bufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu muri ibi bice.

    Hagendewe ku bwiganze bw'amajwi y'abacarubanza bahagarariye abaturage cyangwa jurés, ni ho urukiko rwahereye rumukatira igifungo cy'imyaka 14. Abajandarume bari mu rukiko bahise bamujyana muri gereza.

    Abakurikiye imikirize y'uru rubanza barimo Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufransa  bemeza ko icy'ingenzi atari uburemere bw'igihano cyahawe uwaregwaga.

    Naho Alain na Dafroza Gauthier bo mu muryango CPCR watangije iki kirego bahamya ko uru rubanza hari ubutumwa rutanga ku bakoze jenoside bataraburanishwa, bw'uko iki cyaha kidasaza.

    Me Philippe Meilhac umaze imyaka 10 yunganira Muhayimana Claude guhera ku kirego cyo kumwohereza mu Rwanda avuga ko atanyuzwe n'imikirize y'uru rubanza ndetse ko kuri uyu wa 5 bakijuririra bakizera ko ibyaha bisigaye azabigirwaho umwere.

    Abunganiye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard na Me Karongozi André Martin, bemeza ko ubusanzwe nta gihano gikwiriye uwahamwe n'ibyaha bya jenoside.

    Ku wa kabiri, Dafroza Gauthier yabwiye urukiko ati: 'Ubuhamya bwatanzwe imbere y'uru rukiko rwa Assize ni ibimenyetso simusiga by'ibyabereye i Kibuye, bidashobora kwibagirana[…]Aba bantu b'inzirakarengane nta bindi byaha bari bazi uretse kuba abatutsi.'

    Claude Muhayimana abaye uwa kane uburanishijwe n'ubucamanza bwo mu Bufransa mu manza 3 zimaze kuhaburanishirizwa. Ni we uhawe igihano kiri munsi y'iby'abamubanjirije kuko Pascal Simbikanga yakatiwe imyaka 25 na ho Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahanishwa gufungwa burundu.

    Muhayimana Claude w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).

    [email protected]

     

    The post U Bufaransa: Muhayimana Claude ushinjwa uruhare muri Jenoside yakatiwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/17/u-bufaransa-muhayimana-claude-ushinjwa-uruhare-muri-jenoside-yakatiwe/

  • Bwa mbere King James yavuze ku rukundo rwe, umukobwa batandukanye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda King James udakunda gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo, yemeje ko hari umukobwa bakundanye baza gutandukana ari n’aho yakuye inganzo yo guhanga indirimbo ‘Uhari Udahari’.

    Ruhumuriza James uzwi nka King James, amaze imyaka irenga 10 muri muzika nyarwanda, afite abakunzi benshi biganjemo igitsina gore kubera indirimbo z’urukundo aririmba zifasha benshi.

    Gusa nubwo bimeze gutya, uyu muhanzi ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane nk’ibindi byamamare, ndetse ntabwo muri iyi myaka yigeze agira umukobwa agaragaza bakundana.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, King James yavuze ko gukunda akunda kandi azi no gutereta ariko aba yifuza ko ubuzima bwe mu rukundo butandukana n’ubuzima bw’umuziki.

    Ati “Nanjye sinzi impamvu ariko ni uko mba nifuza ko ubuzima bwanjye bw’urukundo bwaba ubuzima busanzwe, butari ahagaragara. Igihe nagerageje gutereta ntabwo byigeze byanga.”

    Uyu muhanzi uherutse gusohora album nshya, iriho indirimbo yitwa ‘Uhari Udahari’, avuga ko ari nkuru mpamo y’ibyamubayeho n’ubwo yongeyemo izindi nkuru kugira buri wese yibonemo.

    Ati “Uhari udahari, ni inkuru mpamo ariko na none nkabivanga n’izindi nkuru kugira ngo buri wese yiyumvemo, urebye ushobora gukundana n’umuntu ukabona ntumufatisha neza. Ushobora gukundana n’umuntu ukabona uko birimo kugenda siko ubyifuza, twakundanye nk’umwaka.”

    King James ni umuhanzi wagiye uvugwa mu rukundo n’abakobwa benshi barimo abo mu muziki na we abarizwamo nka Priscillah, Knowless… ibi byaje kumushyira ku gitutu maze muri 2015 yerura ko hari inkumi bari mu rukundo ariko yirinda gutangaza izina rye.

    King James yavuze ko hari inkumi batandukanye bamaranye umwaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-king-james-yavuze-ku-rukundo-rwe-umukobwa-batandukanye

  • Paris: Muhayimana Claude yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa imyaka 14 y'igifungo #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa rubanda ruherereye i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, nyuma yo kuva kwiherera, rwatangaje ko Muhayimana Claude ahamwa n'ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rwamuhanishije imyaka 14 y'igifungo, ruvuga ko afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano yahawe mu gihe yaba yumva atakishimiye.

    Guhera ku I saa tatu n'igice kugera I saa mbiri z'ijoro ku I saha y'I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, abagize inteko iburanisha ( juges et Jurés) mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, aho Muhayimana Claude, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urukiko rwamuhamije ibyaha by'ubufatanyacyaha muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, ahanishwa imyaka 14 y'igifungo. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15 y'igifungo.

    Ibyaha Muhayimana Claude yari amaze igihe aburana, kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021 aho yabihamijwe n'urukiko, ni ibyo yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ( ubu ni Akarere ka Karongi),

    Mu isomwa ry'uru rubanza, ubwo Muhayimana Claude yakatirwaga imyaka 14 y'igifungo, urukiko rwatangaje ko mu gihe yaba atishimiye imikirize y'urubanza afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy'urukiko. Aha, Me Philippe Meilhac wunganira Muhayimana Claude, yavuze ko bagomba kujurira.

    Nkuko Hakorimana Gratien, umunyamakuru woherejwe I Paris n'umuryango w'abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza yabitangarije intyoza.com, avuga ko nubwo rwasomwe amasaha akuze, ngo hari haje abantu benshi bavuye mu Bufaransa n'ahandi nko mu Bubiligi, baje kumva imyanzuro y'urukiko.

    Avuga ko abantu bari biteze ko akatirwa nubwo nta n'umwe wari uzi igihano urukiko rushobora gutanga. Avuga ko mu cyumba cy'urukiko abantu bari benshi urebye uko amasaha aba ateye.

    Avuga kandi ko urebye uruhande rw'abaregera indishyi, rwishimiye imikirize y'urubanza kuko bavuga bati 'ibi birerekana ko muri Jenoside nta ruhare ruto rubamo'. Mu isomwa ry'urubanza ku byemezo by'urukiko, umucamanza yagiye avuga kuri buri site, agaragaza ibyaha bihama Muhayimana Claude nk'ubufatanyacyaha, aho byitezwe ko imyanzuro yanditse neza izakorwa na Perezida igatangwa kuwa mbere cyangwa nyuma yaho.

    Soma hano indi nkuru kuri uru rubanza;Paris: Muhayimana yatakambiye urukiko mbere yuko rujya kwiherera ngo rutangaze igihano ahawe

    Urubanza rwa Muhayimana Claude, umunyarwanda w'imyaka 60 y'amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, rwaberaga mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo, aho rupfundikiwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, mbere ho umunsi umwe ku itariki yari yatangajwe mbere. Ibyaha yari akurikiranyweho, byari ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi  hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-muhayimana-claude-yahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akatirwa-imyaka-14-yigifungo/

  • Gasabo: Wa mugore washinjwe gufatwa ari guca inyuma umugabo yavuze ukuri kw'ibyabaye #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru birimo ISIMBI TV na BTN TV,Akayezu yavuze ko amaze igihe kinini atabanye neza na Mike baherukaga kurushinga bitewe nuko yamuhatiraga gusaba inguzanyo muri Banki agatanga ingwate y'inzu ye n'abana be babiri 2 bashakanye afite.

    Uyu mugore yavuze ko Mike ibyo Mike ari gukora ari ukumuharabika nyuma yo kugirana ubwumvikane buke bushingiye ku mitungo uyu mugabo yashakaga gusahura.

    Akayezu Odette atangaza ko bijya gutangira umugabo yamubeshye ko nta mugore afite batandukanye nyamara bamara kugera mu rugo nyuma y'imihango yo gusaba aza kumenya ko mike yari afite abandi bagore 3 n'abana batandukanye.

    Ati' Njya kubimenya numvise umugore amuhamagara bavugana ibijyanye no kutubahiriza inshingano zo kwita ku bana (gutanga indezo)noneho ndamubaza nti ko wambwiye ko ari amagambo uwo muvuganye byo bimeze bite, ati noneho reka nkubwize ukuri ati mfite umugore wa mbere twabanye mu nzu turananiranwa tubyanye 3, undi natunze mu nzu twabyaranye umwe nawe turananiranwa uwa 3 we ni umukobwa w'I Gikondo nateye inda hanyuma mushakira aho kuba ntitwabana'.

    Akomeza Avuga ko umubano wabo warushijeho kujya habi nyuma yo kwanga ko imitungo y'umuryango Mike yamusanganye imwandikwaho ,ikagurishwa cyangwa igatangwamwo ingwate muri bank nkuko Mike yabyifuzaga.

    Ati 'Yambwiye ko iyo umugore afite imitungo umugabo ntayo afite batubaka ati bibaye ngombwa iyo mitungo yakwandikwa k'umugabo cyangwa ikagurishwa hagashakwa indi bahuriyeho noneho bigacungwa n'umugabo nibwo umugore yubaka'.

    Akayezu yavuze ko we na Mike bashwanye ku cyumweru,biturutse kuri telephone ya smart phone Mike yamusabye ngo ayikoreshe we abe akoresha agatelephone gato ka Mike,arabyanga amucyurira cyane ko ntacyo azigezaho kugeza ubwo ku cyumweru I saa tanu n'igice z'ijoro Mike yakase imodoka y'akazi agasubira inyuma yari ageze munsi y'urugo.

    Odette yavuze ko akunda Mike cyane ndetse ko muri iryo joro yashatse kumugarura undi arabyanga aramubwira ngo “gumana ibyondo byawe.”

    Uyu mugore yavuze ko yamutegereje kugeza mu rukerera rwo kuwa mbere ari nabwo yahamagaye Simeon ngo aze amuganirize ibyamubayeho nawe akihagera saa kumi n'igice ngo nibwo Mike yahise agera mu rugo atangira gushaka kumukubita.

    Akomeza avuga ko yahise asaba Simeon kwirukira mu cyumba kubera ko Mike yamumerera nabi undi yibagirwa kujyana inkweto ze aribwo Mike yatangiye guhamagara abantu ko Akayezu yari ari kumuca inyuma.

    Uyu mugore yavuze ko Mike asanzwe amukubita guhera banakirambagizanya ndetse nawe ngo uwo munsi yagiye kwihisha mu gikoni kugira ngo atamukubitira mu bantu.

    Yavuze ko uyu mugabo yamukubise inda yari atwite ivamo yanga kujya kumurega ngo adafungwa kandi amukunda.

    Uyu mugore yavuze ko atari gusambana na Simeon kuko yari mu mihango ndetse na bamwe mu bahuruye barimo na mudugudu yarabiberetse.

    Yasoje avuga ko nubwo agikunda Mike ariko yifuza ko ibyabo byarangira akagenda cyane ko ngo basezeranye mu idini gusa ndetse ko ntacyo amufasha mu mibereho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gasabo-wa-mugore-washinjwe-gufatwa-ari-guca-inyuma-umugabo-yavuze-ukuri-kw

  • Ba nyampinga b’u Rwanda 5 bifatanyije na Miss Ingabire Grace ufite urubanza rutoroshye #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make hakamenyekana Nyampinga w’Isi wa 2021 (Miss World 2021), Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza ririmo kubera muri Puerto Rico, bakuru be bamweretse ko bamushyigikiye ndetse bamwifuriza kuza kuryegukana.

    Tariki ya 19 Ugushyingo 2021 nibwo Ingabire Grace yerekeje muri Puerto Rico yitabiriye iri rushanwa ryari rigiye kuba ku nshuro ya 70.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukuboza nibwo hari bube umuhango wo gutanga ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi ku Isi, mu bwiza, ubumenyi, umuco n’ibindi.

    Amatsiko ni menshi ku banyarwanda kuza kumenya uko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace ari buze kwitwara muri iri rushanwa.

    Amahirwe y’uyu mukobwa asa n’aho ari make bitewe n’ibyiciro byabanjirije uyu muhango nyirizina kuko atigeze yitwara neza yaba mu kumurika imideli, imikino, head to head challenge n’ibindi.

    Mbere y’amasaha make kugira ngo iri rushanwa ribe, abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ye barimo Mutesi Jolly wa 2016, Nimwiza Meghan wa 2019, Iradukunda Elsa wa 2017, Iradukunda Liliane wa 2018, Bahati Grace wa 2009 bose banyijujije kuri Instagram zabo bamwifurije kuza gutsinda.

    Ingabiri Grace ahatanye muri Miss World

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ba-nyampinga-b-u-rwanda-5-bifatanyije-na-miss-ingabire-grace-ufite-urubanza-rutoroshye

  • Kigali : Abasore bane bakurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abakobwa babanje kubizeza akazi #rwanda #RwOT

    RIB yerekanye aba basore kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikaba ibakurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Aba basore bretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

    Ibi bikorwa bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21 -30 y’amavuko.

    Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

    Guhura k’uyu musore n’abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

    Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n’umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

    Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

    Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati 'Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business. Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

    Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abasore-bane-bakurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-abakobwa-babanje-kubizeza-akazi