Blog

  • Kigali: Umuhinde yakandagiye umuriro azi ko a… – #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Josue Umukundwa wageze ahabereye iyi mpanuka muri iki gitondo, yasanze iyi modoka yinjiye neza mu nyubako ya CHIC. Amakuru yahakuye ayahawe n’abaturage babyiboneye ni uko umugabo w’umuhinde wari uvanye iyi imodoka muri Parikingi yakandagiye umuriro azi ko afashe feri, maze imodoka ihita yirukanka ku muvuduko mwinshi cyane yinjira mu nyubako ya CHIC.

    Iyi modoka yagonze umusekirite wari uri mu kazi kuri iyi nyubako arakomereka cyane ndetse hanakomereka umugore wari kumwe mu modoka n’uyu muhinde wari utwaye iyi modoka nk’uko twabitangarijwe n’umuturage twahasanze. Umwe mu bari bahari yabwiye InyaRwanda uko byagenze. Ati 'Imodoka yari iparitse muri parking aho kugira ngo afate feri yakandagiye umuriro bityo ahita yinjira muri CHIC agonga umusekirite arakomereka cyane n'umugore bari bari kumwe mu modoka nawe yagize ikibazo”.

    Icyakora kugeza ubu nta muntu wahitanywe n’iyi mpanuka ndetse n’umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye. Ku rundi ruhande ariko iyi mpanuka yangije ibintu byinshi cyane dore ko yagonze iduka ry’imyenda n’irindi rikorerwamo ubucuruzi bujyanye na ‘Printing’ ikangiza za mudosobwa nyinshi n’ibindi bikoresho. Yanangije cyane iyi nyubako aho ibirahure byamenaguritse bikomeye. Polisi yahise igera ahabereye iyi mpanuka ndetse umunyamakuru wacu avuga ko ari kuhabona n’imbangukiragutabara.

    Iyi modoka yinjiye muri CHIC yangiza byinshi inakomeretsa abantu babiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112642/kigali-imodoka-yataye-umuhanda-yinjira-mu-nyubako-ya-chic-nyuma-yuko-umushoferi-akandagiye-112642.html

  • Ibintu 5 bitangaje utari uzi kuri Neymar Jr #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufarnsa, Neymar Jr akaba akunzwe na benshi bitewe n’ubumennyi afite ku mupira, tugiye kureba ibintu 5 abantu benshi batari bazi kuri we.

    Uyu rutahuzamu w’imyaka 22, yatangiriye gukina mu ikipe ya Santos muri Brazil hari mbere y’uko muri 2013 agurishwa muri FC Barcelona ku mayero miliyoni 88.20, yahakinnye imyaka 4 ahita yerekeza muri PSG akinira uyu munsi.

    Yatsinze ibitego 100 ku myaka 20

    Neymar ni umukinnyi wagarageje impano akiri muto, ubwo yari afite imya 17 nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru ya Santos, muri 2011 aifte imyaka 19 ayifasha kwegukana igikombe cya Copa Libertadores yaherukaga muri mu 1963. Tariki ya 5 Gashyantare 2012 ku munsi yujujeho imyaka 20 ni nabwo yatsinze igitego cye cy’100, icyo gihe bakinaga na Palmeiras.

    West Ham niyo yifuje Neymar mbere

    Ubwo yarimo azamuka neza, muri 2010 ubwo yari afite imyaka 18, ikipe ya West Ham yo mu Bwongereza niyo yifuje uyu mukinnyi kuba yamusinyisha itanga miliyoni 15 z’amayero nk’uko umuyobozi w’iyi kipe, Pedro Luiz Nunes yabitangarije Daily Monitor ariko ntibayemera kuko atageraga ku mafaranga yagombaga kwishyurwa nk’uko amasezerano ye yabivugaga (release clause). Nyuma banze n’amafaranga ya Manchester City na Chelsea zamwifuzaga ahubwo 2013 ahita yerekeza muri FC Barcelona muri 2013.

    Umukinnyi wa mbere watsinze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Copa Libertadores kandi ikipe ye ikegukana igikombe

    Ubwo ikipe ya Santos yegukanaga igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere muri Amerika y’Epfo kizwi nka ' Copa Libertadores’ muri 2011, Neymar yatsinze igitego muri 2-1 batsinze Club Atletico Penarol yo muri Urguay, akaba, yaraje no kuba umukinnyi w’iri rushanwa (MVP).

    Nyuma y’imyaka 4 yaje kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe na FC Barcelona batsinze Juventus 3-1 harimo icye, Suarez na Ivan Rakitic, bihita bimugira umukinnyi wa mbere utsinze ku mikino ya nyuma y’aya marushanwa kandi ikipe ye ikegukana igikombe.

    Neymar ni we watsinze igitego cyihuse mu mateka y’imikino Olempike

    Neymar wari mu bakinnyi batatu ba Brazil barengeje imyaka 23 kuko muri 2016 yari afite 24, yakoreye amateka muri iyi mikino Olempike yabereye iwabo muri Brazil muri Rio de Janeiro aho muri ½ banyagiye Honduras ibitego 6-0, yatsinzemo ibitego 2 icyo ku munota wa nyuma ndetse n’icyo yatsinze ku isegonda rya 15, yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Janine Becker, umunyacanadakazi we wagitsinze Australia ku isegonda rya 19.

    Ikirenge cy’iburyo kiruta icy’ubumoso

    Kimwe mu bintu bitangaje waba utarigeze wumva kuri Neymar Jr, ni uko ikirenge cy’iburyo cye kirutaho icy’ubumoso igice cya santimetero (0.5 cm). Gusa ibi ntibimubuza gukoresha amaguru ye neza kandi nta kibazo na kimwe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-bitangaje-utari-uzi-kuri-neymar-jr

  • Ibihe byaranze imurikwa rya filime i Bwiza… – #rwanda #RwOT

    Filimi yiswe 'i Bwiza' ya Nahimana Clemence, yaraye imurikiwe kuri Canal Olympia tariki 15 Ukuboza 2021. Ifite iminota 115, ikaba igaragaramo abakinnyi barimo n’abamamaye muri Cinema. Yanditswe inayoborwa ku bufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels).

    Inkuru y'iyi filimi (i Bwiza) igaruka ku mukobwa Gatoni Maya, uba abarizwa muri koperative ikora ibihangano by'ubwoko bwinshi, uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

    Ikomeza igaruka ku rugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n'urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina. Iyi filime i Bwiza kandi igaragaza ubwiza bw'u Rwanda, uruhare rw'urubyiruko n'abagore mu iterambere.

    Ni umushinga wa Madamu Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020, muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Koronavirus (Cultural and Creative  industry Recovery Fund).

    Igikorwa cyo kumurika filime cyaranzwe n'ibihe byiza birimo no gutambuka ku itapi itukura.  i Bwiza cyitabiriwe n’intumwa ya Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco Bwana Nyangezi François, ushinjwe iterambere ry’inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri.

    Bwana Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi filime, ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

    Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n'abakunzi ba filime n'ibyamamare binyuranye birimo Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi film (abakinnyi n'abatekinisiye).

    Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora, nyuma yo kwerekanwa mu gihugu (National Premiere), filime i Bwiza  ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Africa.

    Intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Nyangezi watangaje ko bakomeje kwiga ku mishinga yatuma abahanzi barushaho gukomeza gutera imbereNahimana Clemence nyiri filime 'i Bwiza' uri no mu bayiyoboye bakanayandika

    Emmanuel Nturanyenabo uri mu bayobozi bayoboye filimi i Bwiza

    Clapton Kibonge na Alphonsine bari mu byamamare byitabiriye imurikwa rya filime i Bwiza

    Umunyamakuru wa RBA, Gaga na Producer Chrisy Neat wakinnye yitwa Mya muri i Bwiza

    Mama Zulu ni umwe mu bakinnyi ba filime ya i Bwiza 

    Abafana bari bishimiye kureba bwa mbere filime nziza yiswe i BwizaBamwe mu bagize uruhare mu itegurwa rya filime bari baje baherekejwe n’inshuti zabo 

    Ifoto y’urwibutso y’abakinnyi ba Filime ‘I Bwiza’ bitabiriye imurikwa ryayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112645/ibihe-byaranze-imurikwa-rya-filimi-i-bwiza-ryitabiwe-nabarimo-intumwa-ya-minisiteri-yuruby-112645.html

  • Yatewe inda ku myaka 9 ashyingirwa ku myaka 11 bituma agira abana 6 ku myaka 16 #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Sherry Johnson akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera inkuru y'ubuzima budasanzwe yaciyemo,bwatumye ku myaka ye 16 gusa abyara abana 6.

    Uyu mukecuru wasambanyijwe ku ngufu bwa mbere afite imyaka 9 n'umudiyakoni wo mu itorero ryabo wari ufite imyaka 18 agatwita ndetse akanabyara,yaje gushyingirwa umugabo ku myaka 11 gusa,abyara abana 6 ku myaka 16.

    Uwo musore wamusambanyije afite imyaka 9 ngo yacunze ababyeyi be n'abavandimwe be bagiye gusenga hanyuma aza mu rugo rwabo.Johnson yabisobanuye agira ati: “Byari birahagije kumanuka ingazi ziva ku itorero ryacu kugira ngo winjire mu gikoni cyacu.Aho niho yamfatiye ku ngufu.Nakangutse numva andi hejuru.”

    Johnson yabwiye nyina uko byagenze byose aramwinginga ngo amufashe kumva ibyo yahuye nabyo. Nubwo yari akiri muto, yari azi ko hari ibitagenda neza. Ariko nyina yaramwirengagije ndetse ntiyamwizera. Ndetse yabwiye itorero ko Johnson ari umubeshyi.

    Johnson agira ati: “Nabaye igitambo cyo guhisha ibyo yakoze.” Johnson yashakaga guhunga iwabo,ariko nta hantu na hamwe yari afite ajya kandi yari afite imyaka icyenda gusa. Yaje kumenya ko atwite nyuma y'amezi make asambanyijwe na diyakoni.

    Abashinzwe imibereho myiza y'abaturage baratabaye, ariko Johnson ntiyashobora kubabwira se w'umwana we kuko yari afite ubwoba. Nyina yamubwiye kandi ko agomba kubigira ibanga kugira ngo adasebya izina rye.

    Johnson yahise yirukanwa na diyakoni wongeye kumusambanya ubwo bakoraga urugendo bava Tampa berekeza i Miami.

    Ubwo yagumanaga na diyakoni ku bilometero ibihumbi uvuye iwabo, yabyariye mu bitaro. Johnson yavuze ko nyina atigeze amusura cyangwa ngo aze kureba uruhinja rwe rushya.

    Igihe yari afite imyaka 11, yahatiwe gushyingiranwa ku ngufu n'uyu mudiyakoni wamufashe ku ngufu we wari afite imyaka 20. Nyina yamuteguriye umutsima w'ubukwe,ikanzu n'ibindi.

    Nyuma yubukwe, uyu mudiyakoni yatangiye kumubabaza, haba mu byiyumvo ndetse no ku mubiri. Igihe cyose yamuteraga inda yahitaga amusiga, hanyuma akagaruka umwana amaze kuvuka kugira ngo yongere kumutera inda.Johnson yagize imyaka 16, amaze kubyara abana batandatu.

    Amaherezo, uyu mudiyakoni yarafunzwe azira ko atishyuye indezo y'abana. Johnson yagerageje gusaba gatanya ariko ntiyabishobora kuko atari yakageza ku myaka 18 y'ubukure.

    Nyuma yaje kubona iubufasha bwihariye maze atandukana na diyakoni afite imyaka 17. Johnson yahise ashyingirwa bwa kabiri, kandi muri ibyo bihe byombi yarahohotewe.

    Yabyaye abandi bana batatu nyuma.Hashize imyaka igera kuri itanu, arangije amashuri yisumbuye afite imyaka 55.

    Ubu n'umubyeyi w'abana icyenda na nyirakuru w'abuzukuru barenga 30.Akomeje guhirimbanira ihagarikwa ishyingirwa ry'abana muri Amerika. Abana be, bazi ibyo yanyuzemo akiri muto, bamuha inkunga yose akeneye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatewe-inda-ku-myaka-9-ashyingirwa-ku-myaka-11-bituma-agira-abana-6-ku-myaka-16

  • Nyamagabe : Umukozi wa SACCO yarashwe n’umusekirite wamukurikiye akamurasa akinjira iwe #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha ya saa satu z’ijoro (ku wa Gatatu), ubwo Umusekirite witwa Ntakirutimana Bosco w’imyaka 48 y’amavuko urinda ku Umurenge SACCO Buruhukiro yakurikiye Manager w’iyi SACCO witwa Dusingizimana Moise w’imyaka 36 amurasa mu nda.

    Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye yatangaje ko ibi byabaye

    Ati 'Aka kanya ntitwamenya icyo yamurasiye biracyari mu iperereza gusa uriya ucunga umutekano wa SACCO, yarashe Manager, ajyanwa kwa muganga kandi ibimenyetso by’Abaganga birerekana ko atakomeretse cyane. Yamurashe mu nda hasi ahagana ku rukenyerero.'

    Manager yarasiwe mu Mudugudu wa Nkamba, Akagali ka Rambya mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, umwe mu batanze amakuru witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ari na we watabaje yavuze ko Boss we yatashye ageze mu nzu, Umusekirite amwinjira inyuma, ahita amurasira ari muri Corridor. Ngo yamurashe isasu rimwe mu nda.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu musekirite yafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Musebeya.

    Ati 'Yamugenze runono amurasira iwe ariko yahise afatwa.'

    Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye uriya musekirite arasa Manager wa SACCO. Cyakora abaturage bavuga ko ngo yamuhoye ko yamugambaniye akamwimura mu kazi ko gucunga iriya SACCO, bakamujyana gukorera mu mujyi wa Nyamagabe.

    Dr Murangira avuga ko uriya musekirite yari yagambiriye kwica ngo kuba atishe uwo yarashe si kubwe.

    Ati 'Akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica, icyaha kimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka 25.'

    Manager akimara kuraswa Polisi Yahise Ihagera, ahita ajyanwa ku Ikigo Nderabuzima cya Buruhukiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-Umukozi-wa-SACCO-yarashwe-n-umusekirite-wamukurikiye-akamurasa-akinjira-iwe

  • Rayon Sports yazanye umwenda wa 3 ufite ibara ryihariye #rwanda #RwOT

    Rayon Sports imaze gushyira ahagaragara, umwambaro wayo wa Gatatu (Third Kit) , izajya ikoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-22.

    Rayon Sports isanzwe yambara ibara ry'ubururu ku mukino yakiriye mu gihe yagiye hanze ikambara umweru ariko kuri iyi nshuro yazanye ibara ritamenyerewe ku mwenda wa 3 izajya yambara.

    Rayon Sports igeramiwe n'amakipe arimo AS Kigali akomeje gukunda ibara ryayo ry'ubururu yasaga naho yigengaho mu myaka ishize.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yazanye-umwenda-wa-3-ufite-ibara-ryihariye

  • Miss Bahati Grace , Jolly, Liliane, Meghan Bifurije amahirwe masa Miss Ingabire Grace uri muri Miss World ibura amasaha macye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ba nyampinga b'u Rwanda batandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Liliane, Miss Bahati Grace, Iradukunda Elsa na Nimiza Meghan bafatiye iry'iburyo Miss Ingabire Grace maze bamwifuriza amahirwe no gutsinda neza muri iri rushanwa arimo ritoroshye.

    Urugendo rwa Miss Ingabire Grace ntirwari rworoshye kuva yagerayo kuko nta hantu na hamwe cyangwa agace na kamwe yigeze atsinda mu twari duteganyijwe yaba Head to Head challenge, imikino, kumurika imideli, kubyina n'utundi, ibintu bigoye cyane kumenya niba ari bwegukane iri Kamba.

    Miss Ingabire Grace yaranzwe n'inseko nziza muri Miss World 2021 ndetse anagaragaza icyizere mu byo yari arimo byagaragariraga amaso, n'ubwo atabashije guhirwa mu manota ndetse n'abagiye batangazwa muri iri rushanwa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 nibwo hateganyijwe kumenywa nyirikamba uwo ariwe ndetse abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba bari kuvuga ko Ingabire Grace atari butahe amaramasa.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Miss Ingabire yahagurutse i Kigali yerekeza Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

    Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege uyu mukobwa yari aherekejwe n'Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n'abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilian.

    Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugerayo kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021.

    Mbere y'uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b'uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi. Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-jolly-liliane-meghan-bifurije-amahirwe-masa-miss-ingabire

  • Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya watunguye benshi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya uri mu mabara itari imenyereweho bitungura benshi, akaba ari umwambaro wa 3 (3rd kit) w’iyi kipe.

    Ubusanzwe Rayon Sports imenyerewe mu mwambaro w’ubururu n’umweru. Imikino yakiriye ikunda kuyikina yambaye ubururu burimo umweru muke, ni mu gihe imikino yakiniye hanze ni ukuvuga yasuye, yambara umweru, byaba ngombwa ko hajyamo ubururu bukaba buke.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 iyi kipe yagaragaje umwambaro wayo wa 3 (3rd kit) izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22.

    Ni imyenda ifite ibara risa nk’ivu, amabutura ku mpande ndetse n’imipira ku ntugu umanuka ku maboko ifite uturongo tw’umuhondo, ni mu gihe nimero ndetse n’izina ry’ikipe nabyo byandikishijwe umuhondo.

    Kuba Rayon Sports yahitamo iri bara nk’umwambaro wabo wa 3 kandi imenyerewe mu bururu n’umweru, nta kosa yaba yakoze kuko n’ahandi henshi ku Isi usanga amakipe menshi umwambaro wabo wa 3 uba utandukanye n’amabara amenyereweho.

    Ibi bikaba bifasha ikipe mu gihe igiye gukina n’ikipe bihuje amabara kuba itabura icyo yambara.

    Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona ubwo Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC mu mpera z’icyumweru gishize, yasanze Rayon Sports yahisemo kwambara imipira y’umweru ifitemo ubururu buke ndetse n’amakabutura y’ubururu, Gorilla FC isanzwe nayo yambara ubururu n’umweru yabuze amahitamo ihita ijya mu isoko kugura imyenda y’umutuku ni yo yakinanye, habuze gato bari bagiye kuyitera mpaga.

    Rayon Sports itangaje umwenda wa 3 mu gihe ku wa Gatandatu nayo yashoboraga kuzahura n’iki kibazo kuko AS Kigali bazakina nayo yambara ubururu kandi akenshi iyo yakinanye ubururu umunyezamu wayo aba yambaye umweru, bivuze ko nta bara bari basigaranye uretse gushakira ku mwenda wa 3.

    Iyi myenda Rayon Sports igiye kujya yifashisha nk’umwambaro wa 3, yenda gusa n’amakabutura abanyezamu bayo bamaze iminsi bakinisha yenda kumera nk’iyi myenda mishya baguze.

    Igaragaza uyu mwambaro mu ifoto yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, benshi mu bakunzi b’iyi kipe batunguwe n’iri bara ariko na none bashimira komite aho bemeza ko uwo mwenda ntacyo utwaye, bayisabye kuyishyira ku Isoko bakihahira.

    #OurThirdkits… pic.twitter.com/F9xYM6OCnm

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) December 16, 2021

    Iyi niyo myenda mishya ya Rayon Sports

    Rayon Sports imenyerewe mu bururu n’umweru

    Imyenda bakorewe ifite ibara ryenda gusa n’iyo kabutura Bashhunga Abouba yambaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamuritse-umwambaro-mushya-watunguye-benshi

  • Lionel Messi mu magambo yuje amarangamutima yavuze kuri Aguero wasezeye ruhago #rwanda #RwOT

    Rutahuizamu wa PSG ukomoka muri Argentine, Lionel Messi yavuze ko bibabaje kubona Kun Aguero ahagarika gukina yakundaga kubera uburwayi.

    Sergio Aguero ukomoka muri Argentine, yagize ikibazo cyo kubabara mu gatuza mu mukino Barcelona yanganyijemo na Alaves 1-1 mu Kwakira uyu mwaka, nyuma yo gusuzumwa akaba yarahawe amezi 3 hanze y’ikibuga, ubu akaba yahisemo gusezera burundu.

    Ku munsi w’ejo nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina Burundu bitewe n’uburwayi, ni nyuma y’uko abaganga bamugiriye inama yo kubireka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Messi yavuze ko bibabaje cyane kubona Aguero ahagarika gukora ikintu yakundaga kubera ibyamubayeho.

    Ati 'N’ibyishimo byinshi mu minsi ishize uteruye igikombe cya Copa America, ibyo wagezeho byose mu Bwongereza, ukuri ni uko ubu bibabaje cyane kukubona uburyo uhagaritse gukora ibyo wakundaga kubera ibyakubayeho.'

    Yakomeje avuga ko yizeye ko ubuzima agiye gutangira azabwishimira, amwifuriza amahirwe mu bindi azakora.

    Ati 'Uzakomeza kwishima kuko uri umuntu uhora utanga ibyishimo kandi twe bagukunda tuzagumana na we. Indi ntambwe y’ubuzima bwawe iratangiye, ndemeza ko ugiye kubana nabyo n’ibyishimo.'

    'Nkwifurije amahirwe muri iyi ntera ugiye gutangira, ndagukunda cyane nshuti, ngiye kujya nkumbura kuba ndi kumwe na we mu kibuga n’igihe twabaga turi kumwe mu ikipe y’igihugu.'

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo yavuye muri Manchester City asize abaye rutahizamu w’ibihe byose yerekeza muri FC Barcelona.

    Uyu mugabo akaba yarabisikanye na Lionel Messi wahise uza muri iyi kipe yerekeza muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

    Messi yavuze ko bibabaje kubona Aguero asezera kubera uburwayi

    Baheruka gutwara igikombe cya Copa America

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-mu-magambo-yuje-amarangamutima-yavuze-kuri-aguero-wasezeye-ruhago

  • Bugesera : Habuze gato ngo yiyahure muri Nyabarongo ngo kuko yanduje umugabo we SIDA #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yabwiye BTN ko nawe atari azi ibiri kumubaho gusa ngo yaje kuruhuka nyuma yo kubuzwa n’abaturage kujya kwiyahura.

    Ati “Nari ndi mu muhanda ngenda njya iyo ntazi.N’ubu isaha ntiragera,sindayimenya ariko ni isaha n’umunsi ntazibagirwa.”

    Ubu ndumva naruhutse sinzi niba ari uko maze umwanya mpagaze.Umugabo wanjye naramubabaje cyane.Mubabaza muca inyuma,mubabaza ampahira,mubabaza ambyaza.Mubabaza muri byinshi ntarondora.Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.

    Gahunda yo gukomeza kubunga nk’uku.Ikintu nasaba Imana ntagisabye umwana w’umuntu kuko sinzi ku mutima we uko hameze.Namusaba kumbabarira ku cyaha cyose namukoreye.

    Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo.Manitse ibiganza,ninongera gutandukira igihango cyayo,ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima.”

    Uyu mugore yakomeje avuga uko yahemukiye umugabo we ati “Nuko namwanduje SIDA kandi atarigeze asambana na rimwe ansha inyuma.Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Habuze-gato-ngo-yiyahure-muri-Nyabarongo-ngo-kuko-yanduje-umugabo-we-SIDA