Blog

  • AMAFOTO : Perezida Kagame yitabiriye inama muri Turukiya #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje iby’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza mu butumwa bwanyujije kuri Twitter.

    Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugira buti 'Perezida Kagame yageze muri Istanbul aho agiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse muri Africa bitabiriye ihuriro rya gatatu ry’ubufatanye bwa Africa na Turkia [Africa-Turkey Partnership Summit].'

    Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame ageze ku kibuga cy’indege muri Istanbul yakirwa n’akarasisi k’inzego z’umutekano zo muri Turkia.

    Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame w’u Rwanda yatumijwe kanzi izayoborwa na mugenzi we Perezida wa Turkia, Recep Tayyip Erdoğan.

    Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ndetse na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat.

    Iri huriro rifite insanyamatsiko igira iti “Enhanced Partnership for Common Development and Prosperity”, tugenekereje [Ubufatanye bwimbitse bugamije iterambere no kuzamura ubukungu].

    Iri huriro rya Gatatu ry’imikoranire ya Africa na Turkia, riri kubera hamwe imishinga mishya yashorwamo imari mu mikoranire hagati y’Iki Gihugu n’Umugabane wa Africa.

    Ibikorwa by’iri huriro kandi bizaberamo ibiganiro bizahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazarebera hamwe ibijyanye n’imibanire ya Turkia na Africa.

    Hazanaganirwa kandi ku mishinga yo mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi, uburezi bizahuza ba Minisitiri bo muri izi nzego.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-yitabiriye-inama-muri-Turukiya

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare mu ngabo z'u Rwanda, Col François Regis Gatarayiha agirwa umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n'Umuyobozi w'ishami ry'Ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakoze impinduka mu gisirikare ku buryo bukurikira:

    Col François Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe Ikoranabuhanga.

    Abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel.

    472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.

    Uyu Col.François Regis Gatarayiha akomeje kuzamurwa mu ntera kuko muri Nzeri 2021 aribwo yakuwe ku ipeti rya Lt Col.

    Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera kuwa 9 Nzeri 2021,yahise ahabwa inshingano nshya nk'Umuyobozi w'Ishami ry'Itumanaho, Ikoranabuhanga n'Umutekano mu by'Ikoranabuhanga muri RDF.

    Yahawe uyu mwanya nyuma y'iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka yari yashyizweho mu 2018.



    Col François Regis Gatarayiha yahawe inshingano nshya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-bamwe-mu-basirikare

  • Urubyiruko rwize imyuga rurinubira amafaranga rucibwa rugiye gusaba imenyerezamwuga (Stage) #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwize imyuga n'ubumenyingiro rurinubira amafaranga rucibwa  n'ibigo n'inganda by'abikorera  mugihe rugiye gusaba imenyerezamwuga (Stage) babwirwa ko ari ayo kuriha ibikoresho bakwangiza bimenyereza umwuga.  Aba barasaba  Guverinoma kwinjira muri iki kibazo kuko gituma batabona imirimo.

    U Rwanda ni igihugu gishyize imbaraga mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri, ndetse abarangiza mu mashuri y'imyuga  biganjemo urubyiruko bariyongera ariko ngo kubona aho bimenyereza umwuga ni ingume, kuko ngo abafite inganda zakabafashije kwimenyereza (Stage) ngo baba bafite ubwoba bw'imashini zishobora gupfa kubwo gukoreshwa n'abimenyereza.

     Ibi ngo bituma bacibwa amafaranga yitwa aya kosiyo (Caution) babwirwa ko ari ayo kuriha ibikoresho bakwangiza babikoreraho.

    Umwe ati 'Kugira ngo ubone stage mubigo by'abikorera bisaba ko hari ikintu ubaha, ayo mafaranga badusaba batubwira ko ari ay'ibintu wakwangiza.'

    Undi ati 'Muby'ukuri  kubona stage biragora cyane ndetse ugasanga niba ari umuntu ushaka kudefiriza imisatsia (gutera produit) bakagubwira ngo jya kwigurira produit umukorereho.'

    Undi nawe ati ' Kompanyi ntabwo zikunda kwakira abantu, hari igihe ziba zivuga ngo ushobora kuza ukagira ibyo wangiza.'

    Muri 2017 mu Rwanda hashyizweho gahunda yiswe IGIRA KU MURIMO igamije gufasha abanyeshuri bize imyuga n'ubumenyingiro, bafashwa kubona aho bimenyereza umwuga.

    Mu Myaka itanu ishize abagera kuri 461 bahujwe n'ibigo by'abikorera byemera Ko bimenyereza umwuga (stage).

     Umwe mubanyenganda bemeye kwakira abimenyereza umwuga bamwe akanabaha imirimo, asanga nta gikwiye kubuza abikorera gutanga 'stage' kubize imyuga n'ubumenyingiro.

    Ati 'Akenshi ubundi mu mastage iyo ukoresheje umuntu stage ukaba ufite ubwo bushobozi bwo kumuha akazi uhita umufata.'

    Uko biri kose bisaba ko Guverinoma ijya hagati y'abikorera n'abize imyuga n'ubumenyingiro  bashaka kwimenyereza umwuga.

    Umwe mu bize imyuga ati 'Guverinoma numva yajyamo igahugura abantu bafite izo nganda, bagahindura imyumvire kuri icyo kintu cyo kumva ko umunyeshuri  wize ashobora kuza akagira ibyo yangiza.'

    Hasozwa ikiciro cya Mbere cy'imyaka itanu cya Gahunda ya IGIRA KUMURIMO, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'umurimo  Fanfan Rwanyindo Kayirangwa  yavuze ko Guverinoma hari imbaraga nyinshi  ishyize mu gufasha abiga imyuga n'ubumenyingiro kubona imenyerezamwuga.

    Icyakora Guverinoma ngo ntiyabyishoboza yonyine.

    Minisitiri Rwnayindo ati 'Iyo gahunda nubwo ifasha abanyeshuri kubona akazi muburyo bwihuse, ariko isaba amafaranga menshi. Rero icyo nka Guverinoma icyo dukora dukorana n'abafatanyabikorwa barimo Belgian cooperation, yaba Swiss cooperation ariko nka nka guverinoma icyo dukora ni no guha ibikoresho ama ibigo byigihsa imyuga n'ubumenyingiro (TVET SCHOOLS) abana bakabona aho babishyirira mu ngiro.'

    Guverinoma y'U Rwanda yihaye intego yo kuzamura umubare w'abiga imyuga ukaba 60% mu mwaka wa 2024.

     Mugihe aba bose basohoka babasha guhangana ku isoko ry'umurimo, byatuma igihugu gihigura umuhigo wo guhanga imirimo  miliyoni 1.5 nk'uko bikubiye muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7.

    Daniel Hakizimana

    The post Urubyiruko rwize imyuga rurinubira amafaranga rucibwa rugiye gusaba imenyerezamwuga (Stage) appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/17/urubyiruko-rwize-imyuga-rurinubira-amafaranga-rucibwa-rugiye-gusaba-imenyerezamwuga-stage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwize-imyuga-rurinubira-amafaranga-rucibwa-rugiye-gusaba-imenyerezamwuga-stage

  • Cristiano n’umukunzi we bahishuye igitsina cy’impanga zabo bitegura kwibaruka #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo n’umukunzi we, Georgina Rodriguez batangaje ko impanga bitegura kwibaruka ari umuhungu n’umukobwa.

    Ni mu mashusho magufi Cristiano Ronaldo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati 'aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira.'

    Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo 1 n’abakobwa bafite ikindi, umukunzi we Georgina yumvikana ababarira kugeza kuri gatatu maze bagahita babituritsa, abahungu babiri bahita bavuga bati 'ni umuhungu! Ni umuhungu!' Abakobwa n’abo bahita bavuga ngo 'Ni umukobwa! Ni umukobwa.'

    Mu mpera z’Ukwakira 2021 nibwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahishuye ko bitegura kwakira impanga mu muryango wabo.

    Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

    Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro.

    Aba bana bose bakaba biyongera ku mfura ya Cristiano Ronaldo ari we Cristiano Jr.

    Cristiano Ronaldo na Georgina bagiye kwibaruka impanga z’umukobwa n’umuhungu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-n-umukunzi-we-bahishuye-igitsina-cy-impanga-zabo-bitegura-kwibaruka

  • Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijiro ryakeye yasubitswe mu buryo butunguranye #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Julia Morley, uhagarariye iri rushanwa yatangaje ko bahisemo kuba barisubitse mu minsi 90 iri imbere ngo barengera ubuzima bw'abari guhatana ndetse n'abandi bafitemo akazi.

    Hari aho yagize ati 'Miss World 2021 yasubitse by'agateganyo gusoza irushanwa ryagombaga kwerekwa Isi yose riri kubera muri Puerto Rico kubera inyungu z'umutekano by'abahatana, abakozi n'abaturage muri rusange. Irushanwa rizaba muri Puerto Rico Coliseum José Miguel Agrelot mu minsi 90 iri imbere.'

    Nyuma yo gukora ubushakashatsi mu bijyanye na Virus nshya ya Omicron, ni bwo hazamenyekana uko irushanwa rigomba kugenda.

    Itangazo rya Miss World rivuga ko mu gihe abahatana n'abakozi muri iri rushanwa bazaba bamaze gupimwa no kugenzurwa neza bazasubira mu bihugu byabo kugeza igihe bazongera guhamagarirwa ngo rikomeze.

    Iri rushanwa ryasubitswe nyuma yaho abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. Mu 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo nabwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.

    Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021 ni we uri guhatana ahagarariye igihugu muri Miss World y'uyu mwaka yabaye isubitswe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-world-2021-yagombaga-gusozwa-mu-ijiro-ryakeye-yasubitswe-mu-buryo

  • BREAKING : Abasirikare ibihumbi 12 bazamuwe mu mapeti #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Col François Regis Gatarayiha nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.

    Col François Regis Gatarayiha wabaye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuva muri 2018, mu ntangiro za Nzeri 2021 yari yazamuwe mu mapeti aho yari yavuye kuri Lieutenant Colonel agahabwa ipetirya Colonel ndetse agahita anagirwa Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Umutekano mu by’Ikoranabuhanga muri RDF.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kandi rivuga ko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Major bakaba bahawe ipeti rya Colonel.

    Abandi basirikare bazamuwe mu mapeti, barimo 472 bari bafite ipeti rya Captain bakaba bahawe ipeti rya Major.

    Yanazamuye abasirikare 12 690 bari bafite ipeti rya Private, abaha ipeti rya Corporal naho 2 836 bari bafite ipeti rya Corporal bahabwa ipeti rya Sergeant.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/BREAKING-Abasirikare-ibihumbi-12-bazamuwe-mu-mapeti

  • Ethiopia: Raporo nshya ivuga ku bundi bwicanyi ndengakamere bwibasiye Abanya-Tigray #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse ku wa kane, umunsi umwe mbere y'inama yihariye y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yiga ku ihohoterwa ryakozwe muri iyi ntambara yiciwemo abantu imaze umwaka umwe yatangiriye mu majyaruguru.

    Ni yo raporo ya vuba aha ku rukurikirane rw'ubwicanyi ndengakamere bivugwa ko bwakorewe abaturage b'abasivile bukozwe n'impande zose ziri muri iyi ntambara.

    Gufunga abantu mu kivunge, gutuma bahunga ku ngufu ndetse n'ubwicanyi, ni bimwe mu bigarukwaho n'iyi raporo.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe, abashinzwe umutekano bo muri Amhara, barimo na polisi yo muri ako karere hamwe n'umutwe witwaje intwaro waho, bakusanyije Abanya-Tigray baba mu mijyi myinshi birukana bamwe muri bo barahabakura, nkuko bivugwa n'iyi raporo.

    Iyi raporo isubiramo amagambo y'abavuga ko babibonye, bavuga ko imodoka nyinshi z'amakamyo zuzuyemo abantu zavuye mu turere tugenzurwa n'ingabo za Amhara zerekeza rwagati muri Tigray.

    Ubutegetsi bw'akarere ka Amhara ntiburagira icyo butangaza kuri ibi bushinjwa.

    Intambara yo muri Ethiopia ishyamiranyije ingabo za leta y'iki gihugu – zifashwa n'ingabo zo mu turere twa Amhara na Afar – n'inyeshyamba zo muri Tigray.

    Iyi ntambara yateje amakuba mu rwego rw'imibereho, ndetse hari n'amakuru avuga ko habaye ubwicanyi mu kivunge bw'abaturage b'abasivile hamwe no gufata abagore n'abakobwa ku ngufu muri gahunda yagambiriwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-raporo-nshya-ivuga-ku-bundi-bwicanyi-ndengakamere-bwibasiye-abanya

  • Urukiko rw’i Paris rwahamije ibyaha Muhayimana rumukatira igifungo cy’imyaka 14 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 60 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja kuko bamubonye.

    Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse n’uruhande rw’uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14.

    Mu bwiregure bwe, uyu mugabo yari yasobanuye ko nta kindi yari gukora, ndetse abaza Urukiko icyo rwari gukora mu gihe cye.

    Yagize ati “Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana.”

    Muhayimana mu kuburana kwe yemera ko Jenoside yakozwe ariko ibyo kuba yarateguwe ngo ntabyo azi.

    Uyu mugabo uvuga ko azira kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, yari afite abanyamategeko bamaze kugira ubunararibonye mu kuburana imanza ziregwamo abagize uruhare muri Jenoside kuko nka Philippe Meilhac uri mu bamwunganira asanzwe ari umwunganizi mu mategeko wa Agathe Kanziga.

    Ku rundi ruhande Françoise Mathe na we umwunganira yakunze kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse yanunganiye Octavien Ngenzi wakatiwe imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rw-i-Paris-rwahamije-ibyaha-Muhayimana-rumukatira-igifungo-cy-imyaka-14

  • Abahanzi nyarwanda bemeza ko guhangana na Covid-19 ari urugamba rubareba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19
    Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19

    Abahahanzi bavuga ko aho bagiye bagera bashishikarizaga abantu kwirinda Covid-19, abaturage bagiye babafatiraho urugero kimwe n’uko abagiye bakurikira indirimbo zitandukanye babashije kuzibonera ku mbuga nkoranyambaga, aho bumvaga ubutumwa bubasaba kwirinda Covid-19.

    Mu kiganiro cya Master Card Foundation ifatanyamo n’abahanzi kwirinda Covid-19 cyatambutse kuri KT Radio, umuhanzi Andy Bumuntu avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bahanzi bagiye bafatwa batakurikije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, byashoboraga gukoma mu nkokora gahunda zo gushishikariza abaturage kwirinda icyo cyorezo, ariko bitatumye ubutumwa butumvikana ku babikoze neza.

    Agira ati “Twese twasabwaga kuba intangarugero tugatanga ubutumwa natwe tubasha kubahiriza ariko ababirenzeho baganiriye n’izengo zibishinzwe, ariko hari n’ababikoze neza kandi ubutumwa buratambuka ku buryo byari bihagije kumva abo beza kurusha ababyitwayemo nabi”.

    Ku kijyanye no kuba hari ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranya ya Omicron, Andy Bumuntu avuga ko abantu bakwiye kwitwararika muri iki gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka bakarangiza umwaka neza no gutangira undi ibintu bidasubiye inyuma”.

    Agira ati “Ni ugukomeza gukaza ingamba ku buryo ibintu bizamera neza abantu bagasubira hamwe dukumbuye, ni byo byarushaho kudufasha”.

    Andy Bumuntu
    Andy Bumuntu

    Umuhanzi Peace Jolis ukunze kuririmba indirimbo zishimisha abana avuga ko muri Covid-19 indirimbo ze zatumye abana bumva ku buryo bworoshye akamaro ko gukaraba intoki, kuko ari bumwe mu buryo bukomeye bwafashije kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

    Agira ati “Kwirinda ni ibintu buri wese akwiye kumva bitanamusabye kumva radio igihe cyose ukunda umuryango wawe ni byiza ko ubarinda, abantu bagerageze banafate urukingo rushimangira kuko ubu ntibyoroshye guhuriza abantu hamwe, ibintu tubigire ibyacu kuko kwirinda si ibya Leta”.

    Ku kijyanye no kuba abahanzi bakora za video ugasanga batambaye udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ubwandu bwa Covid-19, Andy Bumuntu avuga ko abagaragaye barenze ku mabwiriza bagiye bakurikiranwa bakanabihanirwa n’inzego zibishinzwe.

    Peace Jolis avuga ko kuri iyo ngingo abantu bakunze gukorana video bagombaga kuba bipimishije Covid-19, naho abagiye bafatwa ngo byaterwaga rimwe na rimwe n’imiterere y’igihangano ku buryo warenga ku mabwiriza kandi ababiguyemo bigishijwe impamvu icyorezo kigomba kwirindwa.

    Peace Jolis
    Peace Jolis

    Abakunzi b’abahanzi Nyarwanda bagaragaza ko bafite inyota yo kwegerwa kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya Covid-19, abahanzi na bo bakizeza ko bashishikajwe no kubona intsinzi kuri icyo cyorezo ku buryo abantu babaho mu gihugu kitagira Coid-19, kandi birashoboka igihe abantu bakomeza guhana amakuru azira kudohoka ku kwirinda.

    source : https://ift.tt/3sepoXp

  • Rwanda: Umuguzi aracyabangamiwe n'ihindagurika ry'ibiciro #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yavuze ko uburenganzira bw'umuguzi bukwiye kubahirizwa, kandi agasobanurirwa uko ibiciro biri kubyo agomba kugura.

    Hirya no hino mu gihugu humvikana abagura ibintu ku bacuruzi binubira ihindagurika ry'ibiciro rya hato na hato.

    Abaharanira inyungu z'abaguzi bavuga ko guhindaguranya ibiciro ku bicuruzwa, ari ukubangamira uburenganzira bwabo kandi ko bikwiye gukosorwa.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abaguzi mu Rwanda ADECOR, Ndizeye Damien ati 'Umuguzi afite uburenganzira ku buzima bw'ibanze. Usanga byinshi bimugwaho atabizi, nk'ibiciro by'amashanyarazi, amazi, ibyo byose usanga biri hejuru bituma bwa buzima yakagombye kubamo abaho neza, ugasanga agongwa n'ibintu byinshi.'

    Uwumukiza Beatrice umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), avuga  ko abacuruzi bishyiriraho ibiciro bakurikiranwa kandi ko ibyo bakora biba binyuranyije n'amategeko.

    Ati 'Ibintu abacuruzi bagomba kubahiriza ni uko ubucuruzi bugomba gukorwa hubahirijwe amategeko, budakozwe mu kajagari ariko kavamo bya bindi byo guhenda abaturage, byo gushyiraho ibiciro uko bishakiye cyangwa no ktabwira amakuru abaguzi.'

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko ihiganwa mu bucuruzi, rizatuma ibi bibazo bikigaraga hirya no hino bibangamiye umuguzi bigabanuka.

    Habyarimana Beatha ni Minisitiri muri iyi minisiteri.

    Ati 'Ubundi ihiganwa ni ikintu dukeneye. Dukeneye ko abantu bacuruza mu bintu bitandukanye ari benshi, impamvu nyamukuru ni uko iyo habayeho ihiganwa rinoze, bituma umuntu uri bugure  cya gicruzwa akigura ku giciro ciza.'

    U Rwanda n'Isi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, bizihije umunsi mpuzamahanga w'ihiganwa mu bucuruzi.

    Ni umunsi usanze abacuruzi binubira igihombo mu bucuruzi, batewe n'uko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byabo, ntibakore nk'uko bari basanzwe bakora.

    Ni umunsi kandi usanze ibiciro ibicuruzwa bitandukanye byaratumbagiye,  mu buryo budasanzwe , cyane amavuta,Gaz, umuceri, isukari n'ibindi.

    Yvette Umutesi

    The post Rwanda: Umuguzi aracyabangamiwe n'ihindagurika ry'ibiciro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/17/rwanda-umuguzi-aracyabangamiwe-nihindagurika-ryibiciro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-umuguzi-aracyabangamiwe-nihindagurika-ryibiciro