Blog

  • Gisagara : Baratakira ubuyobozi nyuma y’uko amasomo bahawe atambamiwe n’ibura ry’amazi #rwanda #RwOT

    Imiryango itandukanye nka Plan International yigishije impunzi ziri mu nkambi ya Mugombwa ibijyanye n’isuku, kurwanya imirire mibi no gufatanya inshingano ku bashakanye nk’umusemburo wabageza ku iterambere n’imibereho myiza. Amasomo yahawe impunzi, ninayo yahawe abaturiye inkambi.

    Mu byo bigishijwe harimo kwikorera uturima tw’igikoni, korora amatungo magufi n’ibijyanye n’isuku n’isukura, nka zimwe mu ngamba zabafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana. Ibi byose ariko kubishyira mu bikorwa bisaba ko baba bafite amazi, nyamara nta muyoboro wa WASAC ugera muri aka gace ndetse n’amazi bavoma mu gishanga, uretse kuba atari n’amazi afite isuku no kuhagera birabagora kuko ari kure.

    Bamwe mu baturage twaganiriye, basaba ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, ikigo gishinzwe amazi n’isukura ndetse n’abandi baterankunga ko babafasha bakabona amazi bityo amasomo meza bize ntakomeze gukomwa mu nkokora no kubura amazi.

    Mukamana wo mu mudugudu wa Migina mu kagari ka Mugombwa muri uyu murenge wa Mugombwa, avuga ko kutabona amazi meza ari ikibazo ku mibereho myiza yabo, kuko no kubona ayanduye bashobora gusukura mbere yo kuyakoresha nabyo bibasaba gukora urugendo rurerure.

    Habimana Jean wo mu mudugudu wa Bishya muri aka kagari we avuga ko ibijyanye n’isuku, gutegura indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi, batabigeraho mu gihe kubona amazi bibakomerera cyane.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Dusabe Denise, avuga ko ikibazo bakizi kandi batabatereranye kuko hari umuyoboro ugiye gukorwa, wazarangira bakazahita babona amazi.

    Bigishijwe gukora byinshi bihindura imibereho yabo ariko amazi yabaye imbogamizi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Gisagara-Baratakira-ubuyobozi-nyuma-y-uko-amasomo-bahawe-atambamiwe-n-ibura-ry-amazi

  • Perezida Kagame ari muri Turukiya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze Istanbul mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye inama ya Gatatu yiga ku bufatanye bw'iki gihugu na Afurika.

    Ni inama y'iminsi ibiri yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nama izafungurwa na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, biteganyijwe ko izitabirwa n'abakuru b'ibihugu 13 n'abaminisitiri baturutse mu bihugu 39.

    Mu byitezwe kuganirwaho muri iyi nama harimo ibijyanye n'ubufatanye mu ishoramari n'ubucuruzi, umutekano n'izindi ngingo zitandukanye.

    Umubano wa Turikiya n'ibihugu bya Afurika wagiye waguka kuko nko mu 2003, iki gihugu cyari gifite za Ambasade 13 muri Afurika ariko ubu zimaze kugera kuri 43.

    Nko ku ruhande rw'u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, ibihugu by'u Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu burezi, inganda na siporo.

    Muri Werurwe 2020 Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by'umwihariko mu kubaka ubushobozi.

    Mu 2015 kandi impande zombi zasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga, amahugurwa y'umutwe udasanzwe wa Polisi (Special forces ) ndetse no guhugura Abapolisi bazahugura abandi.

    Hari n'ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ethiopia, Angola, Maroc n'ibindi bifitanye imikoranire n'ubufatanye bwa hafi n'iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

    Ni mu gihe sosiyete y'indege ya Turkish Airlines ikorera igendo mu byerekezo 60 bya Afurika birimo n'u Rwanda.

    Perezida Recep Tayyip Erdoğan avuga ko igihugu cye gifite intego yo kuzamura ingano y'ubucuruzi gikorana na Afurika bukagera ku gaciro ka miliyari 75$.

    The post Perezida Kagame ari muri Turukiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/17/perezida-kagame-ari-muri-turukiya-mu-nama-yigira-hamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-turukiya-mu-nama-yigira-hamwe

  • Urukundo rw'Ukuri!!! Umugore w'imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n'umugabo w'imyaka 45 udahaguruka kubera ubumuga #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, umugore witwa Christiana w'imyaka 27 yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we witwa Terkimbir Benjamin Tyough w'imyaka 45 uhora aryamye ku buriri, kubera ubumuga yagize.

    Benjamin, ukomoka muri Gboko muri Leta ya Benue muri Nijeriya, yakoraga amashanyarazi mbere yo guhura n'impanuka yamuteye ubumuga budakira.

    Uyu mugabo yangiritse uruti rw'umugongo nyuma yo guhanuka ku nkingi 'amashanyarazi ubwo yari mu kazi mu ntangiriro za Werurwe.

    Yasezeye ku mirimo ye nyuma yokunanirwa gukusanya amafaranga (hejuru ya $ 2,500) yari akenewe ngo abagwe.

    Aganira na BBC News Pidgin, Christiana yavuze ko akunda umugabo we cyane nubwo afite ubumuga kandi ko yiteguye kugumana na we kugeza imperuka.

    Nyina w'abahungu batatu yavuze ko umugabo we ari umugabo mwiza, avuga ko babeshejweho n'ubufasha abaturanyi babo babahaye.

    Ati: 'Umugabo wanjye ni umugabo mwiza kandi niteguye kubana na we ubuziraherezo kubera urukundo mukunda. Kubera ko yagize impanuka, abaturanyi ni bo badutera inkunga,nta kazi mfite kandi umugabo wanjye yatangaga ibyo umuryango ukeneye mbere y'impanuka '.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urukundo-rw-ukuri-umugore-w-imyaka-27-yemeye-gushyingiranwa-n-umugabo-w-imyaka

  • Koreya ya Ruguru: Abantu 7 bishwe ku mugaragaro bazira kureba imiziki yo mu mahanga #rwanda #RwOT

    Raporo nshya ibabaje yerekanye ko Koreya ya ruguru yishe ku mugaragaro abantu 7 bazira kureba amashusho y'umuziki wa Koreya y'Epfo [K-pop] mu gihe kurwanya imyidagaduro y'ahandi bigenda byiyongera.

    Abantu barindwi biciwe ku mugaragaro muri Koreya ya ruguru bazira kureba amashusho ya K-pop,ubwoko bw'umuziki w'igihugu gituranyi cyabo.

    K-pop ni ijambo rivuga ubwoko butandukanye bw'umuziki ukomoka muri Koreya y'epfo, urangwa n'uruvange rw'amajwi n'amashusho.

    Raporo nshya yatangaje n'umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu yerekana ko abantu 27 bakatiwe urwo gupfa kuva mu mwaka wa 2011, harimo umubare w'abazira “kureba no gukwirakwiza” imyidagaduro yo mu majyepfo y'umupaka wa Koreya.

    Gutunga umuziki wa K-pop hamwe na filimi zo muri Koreya y'Epfo n'ahandi byaabujijwe ku mugaragaro na perezida wa Koreya ya Ruuru,Kim Jong Un, watangije intambara mu gihugu mu myaka mike ishize bitewe n'uko itangazamakuru ryagendaga rishinga imizi mu benegihugu.

    Ibibazo byabajijwe abantu 700 bashinzwe ibyo kunyonga berekanye ko batandatu muri barindwi biciwe mu mujyi wa Hyesan hagati ya 2012 na 2014.

    Uwo mujyi uri kumupaka n'Ubushinwa kandi wabaye indiri y'abambutsa magendu, harimo n'abazana ibyerekeranye n'imyidagaduro mu gihugu.

    Kubera iyo mpamvu, ingamba za guverinoma mu gukumira imico yo hanze ziri kwibanda muri ako karere.

    Abaturage bahatiwe kureba ku ngufu abo bantu bicwa nabi harimo n'abagize umuryango bose mu rwego rwo kubaburira

    Raporo igira iti: 'Ababajijwe bakunze kuvuga ko amategeko agenga iyicwa rusange ategeka abarashi batatu kurasa amasasu icyenda yose mu mubiri w'uwahamwe n'icyaha. Imiryango y'abicwa itegekwa kureba ku ngufu uko bicwa.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/koreya-ya-ruguru-abantu-7-bishwe-ku-mugaragaro-bazira-kureba-imiziki-yo-mu

  • Ni gute wamenya niba umukobwa ari kugukoresha mu rukundo #rwanda #RwOT

    Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by'umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza nyuma.

    Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe. Mbere yo kujya kure rero banza usome izi ngingo twaguteguriye.

    1.Genzura ibyiyumviro byawe n'ibyo uteganya kuri we

    Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba niba bijyanye n'urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?

    2.Ese arakumva cyangwa akuvugiramo?

    Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.

    3.Ese ashishikajwe nawe?

    Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu bibahuza yaremye we ubwe?

    4.Menya neza niba atuma ugera ku ntego zawe

    Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.

    5.Ese agukundiye amafaranga ufite?

    Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni ikimenyetso cy'umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.

    Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe, rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo 'Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka'. Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.

    Inkomoko: Wikihow

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ni-gute-wamenya-niba-umukobwa-ari-kugukoresha-mu-rukundo

  • Polisi y’u Rwanda yirukanye burundu Abapolisi 480 kubera amakosa arimo ubusinzi, ruswa,… #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama Nkuru ya Polisi y’Igihugu yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 yatangijwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, ari kumwe na IGP Dan Munyuza, mu mugaragaro wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Inama nkuru ya polisi ni rwo rwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga muri polisi hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

    Niyo mpamvu muri iyi nama hafatiwemo uriya mwanzuro wo kwirukana bariya bapolisi batandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w’abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y’igihugu.

    Iyi nama ya polisi ibaye nyuma y’aho Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda),ugaragaje ko inzego z’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi mu 2021.

    Bikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe ku nshuro ya 12 ikaba n’inshuro ya kabiri isohowe u Rwanda n’isi biri mu bihe bya Covid-19.

    Ni raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2021 harimo inzego z’abikorera zagarawemo iri ku kigero cya 20,4 %, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho mu 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Polisi-y-u-Rwanda-yirukanye-burundu-Abapolisi-480-kubera-amakosa-arimo-ubusinzi-ruswa

  • Ku myaka 14 yatewe inda nyuma yo kubeshywa ko ubusugi ari ikizira-Ubuhamya #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa twahisemo guha izina rya Gasaro avuka mu Karere ka Rwamagana ku myaka 14, yatewe inda n'uwari umwarimu we nyuma yo kumushuka amubwira ko kuba akiri isugi ari amakosa akomeye.

    Gasaro watewe inda yiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye, umwarimu wamwigishaga yamwumvishije ko agomba kumufasha gutakaza ubusugi kandi ko ari igikorwa cy'ubugiraneza yari agiye kumukorera.

    Uyu mwana twise Gasaro yaremeye asambanywa n'umwarimu wamwigishaga.

    Ati'Ajya kumbwira yambwiye ko isugi ari ikintu kizira cyane ku mukobwa cyangwa se ku muntu wenda kubaka. Kandi ko kugira ngo umuntu ate ubusugi ari ibintu bigoranye cyane, aza kumbwira ko none yemeye kunyitangira, kuko umuntu wagusujyura ni umuntu wakwitangiye, ndakwitangiye uyu munsi reka ngufashe. We yabinkoreye nk'umuntu umfasha biza kurangira ntwaye inda.'

    Gasaro yahise asama inda kuri ubu umwana yabyaye afite imyaka 4, ariko na n'ubu uwayimuteye ahari ntihazwi, dore ko n'umwirondoro we wuzuye utari uzwi.

    Ati 'Niba tutari tuzi izina tumwita Tonton, ntabwo wari kugenda uvuga ngo ngiye kurega Tonton. Twagerageje gukurikirana amakuru ariko amakuru twarayabuze neza nta zina rye twigeze tubona.'

    Uko byagendekeye uyu mwana w'umukobwa twahaye izina rya Gasaro, ni nako byagendekeye mugenzi we twahaye izina rya Fillette nawe wo muri Rwamagana, wasambanijwe n'umugabo mukuru amushutse bikavumiramo gutwita afite imyaka 17, nawe ntiyashoboye kumenya umwirondoro w'uwamuteye inda kuko yamubwiye amazina atari yo.

    Ati 'Mbere bansabye ko namutanga bakamufunga, ariko kuko yari yarambeshye amazina, amazina yose navugaga  barayashakaga bakayabura.'

    Nyuma y'inzira y'umusaraba n'ubuzima bugoye aba bana bombi b'abakobwa, ni bamwe mu bagera muri 300  bafashijwe gusubira ku ishuri.

     Uwo twise Gasaro kuri ubu yiga mu mwaka wa Gatanu, Fillete we yarangije amashuri yisumbuye, bigizwemo uruhare n'ihuriro  ry'abagore riharanira amajyambere y'icyaro  Reseau de Femme.

    Icyakora hari abanyamategeko bagaragaza impungenge ko igihe hakiriho guhishira abagize uruhare mu guhohotera abana, ngo ntibagezwe imbere y'ubutabera ikibazo gishobora kwiyongera aho kugabanuka.

    Maître Gatari Salimu Steven ni umunyamategeko ati 'Ikibazo gihari kinini cyane ikintu bita guhishira abantu batera inda abana. Ni yo mbogamizi ikomeye kurenza itegeko, kubera ko ujya kugenza icyaha cyangwa ujya gushakisha umunyacyaha ahera ku makuru.'

    Ihuriro  ry'Abagore riharanira Amajyambere y'Icyaro  'Reseau de Femme' naryo risaba ko hadakwiye kubaho gukingira ikibaba, abagize uruhare mu guhohotera abana b'abakobwa.

     Kandi ko bakwiye kugezwa imbere y'ubutabera, ndetse ntibinagarukire aho ahubwo uwahohotewe agahabwa indishyi z'akababaro.

    Madamu Uwimana Xaverine ayobora Reseau De Femme.

    Ati 'Twe guceceka. Kuba uwahohoteye umwana yanamuteye inda agashyikirizwa ubutabera agafungwa ni ubutabera. Ubutabera buba bubonetse ariko ubutabera buba bwuzuye iyo wawundi wahohotewe, iyo wawundi wakorewe icyaha ahawe indishyi z'akababaro.'

    Ubukana bw'ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana mu Rwanda cyatumye Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no Kurwanya Jenoside mu Mutwe w'Abadepite, ihamagaza Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango tariki 16 Ukuboza 2021, ngo baganire kuri icyo kibazo 

    Abadepite bagize iyi komisiyo basabye ko hafatwa  ingamba ziyongera ku zisanzweho, kuko nubwo hari amategeko ahana abahohotera abana hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Tito DUSABIREMA

    The post Ku myaka 14 yatewe inda nyuma yo kubeshywa ko ubusugi ari ikizira-Ubuhamya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/17/ku-myaka-14-yatewe-inda-nyuma-yo-kubeshywa-ko-ubusugi-ari-ikizira-ubuhamya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-myaka-14-yatewe-inda-nyuma-yo-kubeshywa-ko-ubusugi-ari-ikizira-ubuhamya

  • Inama Nkuru ya Polisi y'Igihugu yirukanye burundu Abapolisi 481 #rwanda #RwOT

    Inama Nkuru ya Polisi y'Igihugu, yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi abapolisi 481 kubera amakosa n'ibyaha bihabanye n'imyitwarire y'umwuga iranga igipolisi cy'u Rwanda, aya makosa akaba arimo ruswa, ubusinzi no gutoroka mu kazi.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w'abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y'Igihugu.

    The post Inama Nkuru ya Polisi y'Igihugu yirukanye burundu Abapolisi 481 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/17/inama-nkuru-ya-polisi-yigihugu-yirukanye-burundu-abapolisi-481/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inama-nkuru-ya-polisi-yigihugu-yirukanye-burundu-abapolisi-481

  • Ni wo muzuko wa La Liga: Klyan Mbappe muri Re… – #rwanda #RwOT

    Umufaransa Klyan Mbappe n'umunya-Norvege Erling Braut Haaland bafatwa nk'abakinnyi b'ikiragano gishya nyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi basa n'abari gutamba bava mu kibuga.

    Shampiyona ya Espagne yakurikirwaga na benshi ku Isi ubwo yakinagamo Cristiano na Messi, gusa aho bahaviriye ntigishishikaza benshi ndetse n'amakipe yaho amwe yatangiye gusubira hasi ku buryo iyi shampiyona izwi nka 'La Liga' bigaragarira buri wese ko urwego rwayo rwasubiye hasi.

    Benshi mu basesenguzi b'umupira w'amaguru bemeza ko kugira ngo iyi shampiyona izongere gukurura abayireba ndetse ubwayo yiyubake bifatika, ari ukugura abakinnyi bagezweho ndetse bahanzwe amaso na buri wese nk’uko byari bimeze igikinwamo na Cristiano na Messi.

    Kugarura muri Espagne aba bakinnyi bari kugana mu zabukuru biragoye, igikenewe ni ugushaka abakinnyi bafite izina rikomeye ariko bakiri bato.

    Byatangajwe kenshi ko Klyan Mbappe ukinira PSG kuri ubu yagiye agirana ibiganiro na Real Madrid kugira ngo ashake uko yayerekezamo, ndetse na Perezida w'iyi kipe, Perez yijeje abafana ko azagura uyu rutahizamu ufatwa nk'umusimbura w'ejo hazaza wa Cristiano Ronaldo muri iyi kipe.


    Ku ruhande rw'umukinnyi ubwe, arashaka kwerekeza muri Espagne aho yiteze kuzahabwa agaciro n'umwanya kugira ngo ayobore ubusatirizi bw'iyi kipe y'ubukombe ku Isi ndetse anashake uburyo yakwegukana Ballon d'Or.

    Mbappe w'imyaka 22 y'amavuko, yanze kongera amasezerano muri PSG anamenyesha ubuyobozi bw'iyi kipe ko ashaka kwerekeza ahandi, ndetse bihumira ku mirari ubwo PSG yaguraga Messi n'abandi bakinnyi bakomeye mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Amakuru ahari kandi yizewe yemeza ko Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid ndetse muri Mutarama 2022, uyu mukinnyi azasinya imbanzirizamasezerano, akazayerekezamo ubwo shampiyona izaba irangiye, nawe asoje amasezerano afite i Paris.

    Undi mukinnyi bivugwa ko azerekeza muri shampiyona ya Espagne ni rutahizamu wa Borussia Dortmund n'ikipe y'igihugu ya Norvege, Erling Haaland wifuzwa na FC Barcelona.


    Nubwo Manchester United igicungiye hafi uyu mukinnyi, Perezida wa FC Barcelona Laporta yatangaje ko mu mpeshyi y'umwaka utaha azagurira iyi kipe umukinnyi ukomeye kandi bikavugwa ko ari Haaland.

    Uyu mukinnyi ufatiye runini Dortmund, ari gushakwa cyane na Manchester United yifuza kumugura mu mpeshyi gusa bizayigora kuko Haaland ashaka Barcelona kuruta kujya mu Bwongereza.

    Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko abahagarariye uyu mukinnyi baganiriye n'ubuyobozi bwa Barcelona bagira ibyo bumvikanaho ku hazaza h'uyu mukinnyi wifuzwa i Catalonia mu mpeshyi.

    La Liga yasubirana ubuzima ibonye aba bakinnyi kuko bakongera kugarura ubushyuye muri Espagne ndetse bigatuma abantu bongera kugira inyota yo kuyikurikira.


    Byitezwe ko muri Mutarama 2022 hashobora gutangazwa imbanzirizamasezerano z'aba bakinnyi muri aya makipe yo muri Espagne.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112683/ni-wo-muzuko-wa-la-liga-klyan-mbappe-muri-real-madrid-erling-haaland-muri-barcelona-112683.html

  • Umugeni yapfuye nyuma y'icyumweru kimwe akoze ubukwe kubera uburyo bwo kuboneza urubyaro yafashe #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021,uyu mukobwa w'umuyobozi w'ishuri ryisumbuye rya Gayaza Robina Kizito yashakanye n'umukunzi we Derrick Wabwire mu birori byiza byabereye kuri All Saints Cathedral, nyuma baza kubakira muri Sheraton Hotel, Kampala.

    Nk'uko amakuru yatangajwe n'umuvugizi wa CID, Charles Twiine, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri Naguru mu ntangiriro ziki cyumweru, abashakanye baraye muri hoteri ya Sheraton bitegura kujya mu kwezi kwa buki.

    Ariko, kuwa gatandatu, abashakanye bahisemo kubanza kujya mu bitaro by'abagore i Bukoto gufata inshinge zo kuboneza urubyaro.

    Twine yagize ati:“Bakigera ku bitaro, abaganga babagiriye inama yo gufata intrauterine device (IUD). 'Yarasuzumwe ariko nyababyeyi ye ntabwo yari ihagaze neza.Abaganga bamuhaye amazi bizeye ko bishoboka ko bizahuza nyababyeyi. Byagaragaye kandi ko na we yari afite imihango kandi yiyiriza ubusa. '

    Polisi yavuze ko umuganga w'ubuzima bw'imyororokere yabagiriye inama ko umuntu ufite imihango adashobora gufata IUD, ariko nyuma y'impamvu zitazwi, bamwizamo ubwo buryo maze agira ububabare bukabije bwo mu gifu araremba.

    Uwo mugeni yahawe ubuvuzi ariko ntibyagira icyo bitanga.Yahise yoherezwa mu bitaro bya Victoria,ari muri koma.

    Nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi w'ibitaro bya Women Hospital International,Arthur Metso, ngo abo bashakanye basabye ubufasha mu kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo gushyirwamo igikoresho cya IUD cyo kuboneza urubyaro, Joanna yagize ikibazo bituma abaganga bamwitagaho bahita bamwohereza ahandi kugira ngo arusheho kwitabwaho.

    Ku wa gatatu, abaganga bane bo muri ibyo bitaro batoranyijwe n'abapolisi kugira ngo babazwe.

    Joanna yitabye Imana nyuma yo kuvurwa ntibigire icyo bitanga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugeni-yapfuye-nyuma-y-icyumweru-kimwe-akoze-ubukwe-kubera-uburyo-bwo-kuboneza