Blog

  • Rayon Sports irahabwa nde? #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu amatsiko ni menshi ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bategereje kumenya uzahabwa inshingano nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, ni nyuma y’uko uwari uhari yahagaritswe ndetse icyizere cyo kuzagaruka mu kazi ari hafi ya ntacyo.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Masudi Djuma mu gihe kingana n’ukwezi, ni nyuma y’umusaruro utari ushimishije iyi kipe yari imaze iminsi igaragaza.

    Nyuma y’uko Masudi Djuma ahagaritswe, imaze gukina umukino umwe wa shampiyona aho banganyije na Gorilla FC 1-1, ikipe ikaba iri mu nshingano z’umutoza Lomami Marcel nk’umutoza w’agateganyo.

    Nubwo Lomami Marcel arimo gutoza iyi kipe ariko si we uzayigumana kuko ibyangombwa afite bitamwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuko afite License C mu gihe byibuze umutoza mukuru agomba kuba afite B.

    Bivuze ko Masudi agomba kugaruka mu kazi cyangwa hagashakwa umutoza mushya.

    Ese iyi kipe ikunzwe na benshi irahabwa nde ngo ayitoze?

    Kugeza ubu haravugwa ibitandukanye ku mutoza ugomba kuza gutoza iyi kipe, ni mu gihe abakunzi bayo bo bakomeje kwibaza umutoza ugomba kuza gufata iyi kipe umuntu yavuga ko itari mu bihe byiza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugarura Masudi Djuma mu kazi ari igisubizo cya nyuma mu byo komite nyobozi ya Rayon Sports ishobora gufata.

    Amakuru avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza ukomoka mu Bubiligi aho barimo kubifashwamo na Muhirwa Prosper wakunze kuba hafi y’iyi kipe yaba mu bibazo cyangwa mu bihe byiza.

    Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza kuba bwagira icyo bubivugaho, andi makuru ahari avuga ko iyi kipe yegereye uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho akaba asigaye atoza Vipers FC yo muri Uganda.

    Gusa amakuru ava ku bamuhagarariye avuga ko uyu mutoza atiteguye kugaruka muri Rayon Sports. Ngo yavuze ko mu gihe Muvunyi Paul (wari perezida wa Rayon Sports ubwo yayitozaga) atari mu buyobozi bwa Rayon Sports byamugora kuyigarukamo.

    Andi makuru afite amahirwe make ni uko komite nyobozi ya Rayon Sports ishobora gufata umwanzuro ikagarura Masudi Djuma mu kazi mu kwezi kwa Mbere, ni mu gihe ibyo bateganya byose byagera muri Mutarama 2022 bitarakunda.

    Masudi Djuma yahagaritswe ukwezi

    Robertinho bivugwa ko ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irahabwa-nde

  • Ntinya Madamu wanjye, nkatinya Imana na Leta- Umukozi w’Imana Mutabazi #rwanda #RwOT

    Apotre Mutabazi uherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Perezida Paul Kagame akwiye guhabwa izina rya Baba wa Taifa [Umubyeyi w’Igihugu], avuga ko ibaruwa ye yagerageje gusobanura impamvu Perezida Kagame abikwiye.

    Ati 'Nanditse mbereka ko abikwiye cyangwa se ibyo nabonye abandi bari bujuje we anabirengeje ndangije ndavuga nti ntibabona hari ikiburamo bazampe umurongo kugira ngo bigerweho.'

    Mutabazi avuga ko nyuma yo kugaragaza iki cyifuzo yahise akora ikiganiro kigakurikirwa cyane kandi ko umubare munini w’abagarukaga kuri iyo baruwa ye ari abavugaga ngo 'natwe twarabitekerezaga ni uko adutanze.'

    Ariko nanone hari n’abatabyumva kandi ko abo bamwatatse [Mutabazi] 'Kandi mu ibaruwa ntabwo nigeze mvuga ko Mutabazi yaba ikintu iki n’iki.'

    Muri abo kandi harimo n’abavuze ko uyu mukozi w’Imana ari gucinya inkoro, gusa we akavuga ko atari ko biri ndetse ko no muri iriya baruwa yabyanditsemo.

    Abamunenga uyu Apotre Mutabazi bagaruka ku biganiro yabanje gutangaza aho yakundaga kunenga bimwe mu byo mu miyoborere y’u Rwanda byagiye binifashishwa na bamwe mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Apotre Mutabazi avuga ko uku gukomeza kwigaragaza muri Politiki hari abari basanzwe bamuri hafi batangiye kumwitaza.

    Ati 'Abantu batinya Isi ya Politiki pe…nk’uko hari abantu batinya igisirikare [uretse ko ubanza nanjye aho ndimo] hakaba n’abandi bavuga ngo ahubwo ntabaye muri force ibindi byororera.'

    Mu bo byateye ubwoba ngo harimo n’umugore we ariko ko yatangiye kubyakira ariko ko yamubwiye ngo azavuge ko atari kumwe na we muri ibi bya politiki.

    Gusa ngo Mutabazi we ntacyo akunze gutinya nubwo hari uwigeze kumubwira ko atinya Faustin Twagiramungu [Rukokoma] ariko ko yamusubije agira ati 'Njye Ntinya abantu batatu, ntinya umugore wanjye, nkanatinya Imana, nkanatinya Leta.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ntinya-Madamu-wanjye-nkatinya-Imana-na-Leta-Umukozi-w-Imana-Mutabazi

  • Amafoto ya mbere y’Imodoka y’akataraboneka izahembwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi modoka izatangwa na Kompanyi ikodesha ikanacuruza imodoka izwi nka Tom Transformers, yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

    Iyi modoka yeretswe abanyamakuru, ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw ikaba izegukanwa n’umusore uzatwara ikamba muri iri rushanwa rya Mr Rwanda rizasozwa muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022.

    Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa 'Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije na TomTransfers.

    Byitezwe ko ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022.

    Abasore bose bifuza guhatanira batangiye kwiyandikisha kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-ya-mbere-y-Imodoka-y-akataraboneka-izahembwa-uzegukana-ikamba-rya-Mr-Rwanda

  • Harimo abahanzi nyafurika babiri:Barack Obama… – #rwanda #RwOT

    Barack Obama yahoze ari Perezida w’igihugu cy’igihanganjye ku isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ndetse yaranaciye agahigo gakomeye akaba ariwe mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu. Barack Obama uretse kuba ari umunyapolitiki, umunyamategeko n’umwanditsi w’ibitabo, asanzwe ari umufana w’umuziki ukomeye. Ibi byagiye bigaragara kuva yaba Perezida ko yagendaga yitabira ibitaramo byinshi, ndetse agakunda no kuvuga abahanzi akunda, ibi nibyo byatumye akora igikorwa ngarukamwaka aho agaragaza urutonde rw’indirimbo yakunze cyane mbere y'uko umwaka urangira.

    Hashize igihe gito cyane Barack Obama yerekanye urutonde rw’indirimbo zamunyuze mu 2021 rugizwe n’indirimbo 27 z’abahanzi batandukanye, yaba abo muri Amerika no hanze yaho. Indirimbo yaje ku mwanya wa mbere ni iyitwa 'The Only Heartbreaker' y’umuhanzikazi Mitski ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani, akaba akorera umuziki we muri Amerika. Indirimbo ya kabiri yanyuze Obama ni 'I Don’t Live Here Anymore' y’itsinda The War On Drugs bafatanije na Lucius. Izindi zaje muri eshanu za mbere harimo 'Tala Tannam' y’umuhanzi nyafurika kabuhariwe Mdou Moctar ukomoka mu gihugu cya Niger, 'Magnolia Blues' ya Adia Victoria.

    Mdou Moctar ukomoka muri Niger

    Teddy Afrom ukomoka muri Ethiopia.

    Umuhanzi wa kabiri ukomoka ku mugabane wa Afurika wabonetse kuri uru rutonde ni uwitwa Teddy Afro mu ndirimbo yise 'Armash'. Mu ndirimbo zakunzwe cyane zagaragaye u ndirimbo 27 zanyuze Barack Obama harimo indirimbo 'Rumors' y’umuhanzikazi Lizzo afatanije n’umuraperikazi Cardi B, 'Montero' y’umuraperi Lil Nas X, 'Go Down Deh' y’umuhanzikazi Spice yahurijemo ibyamamare nka Sean Paul hamwe na Shaggy. Abahanzi nka Allison Russel, Brandi Carlile na Isaiah Rashad hamwe n’umuraperi Nas nabo babonetse mu bahanzi bakoze indirimbo zikagera ku mutima wa Barack Obama.

    Ikinyamakuru Times Magazine cyatangaje ko igikorwa Barack Obama yakoze yerekana indirimbo 27 yakunze mu 2021 ko ari igikorwa asanzwe akora buri mwaka, ndetse abahanzi bagaragara kuri uru rutonde bikaba bibaha amahirwe yo gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kuko abantu benshi baba bategerezanye amatsiko kureba urutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112693/harimo-abahanzi-nyafurika-babiribarack-obama-yagaragaje-indirimbo-27-zamunyuze-mu-2021-112693.html

  • Bizagenda gute umutinganyi niyitabira irushan… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo ku basore bitwa 'Imanzi Ltd' biyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi. Abandi ngo ubwiza bw’umusore uburebera he?

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Rifunguye amarembo ku basore bari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko. Gusa, riteguwe mu gihe hashize igihe humvikana abasore biyemerera ku karubanda ko ari abatinganyi.

    Muri Kanama 2019, umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Nabonibo Albert yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi.

    Icyo gihe yavuze ko azi neza ko abenshi babyakira nabi, ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we. Yahundagajwe ibitutsi, abandi bavuga ko ari amahitamo ye ntawe ukwiye kumutera amabuye.

    Umukinnyi wa filime Umuhire Hugue yigeze kubwira INYARWANDA, ko yavutse asanga akunda abasore/abahungu bagenzi be. Kandi ko kubera ukuntu agaragara n'ukuntu avuga, hari abasore bajya bamutereta bazi ko ari umukobwa.

    Nabonibo wiyemerera ko ari umutinganyi, mu Ukwakira 2019 yabwiye BBC ko gutangaza ko ari umutinganyi byatumye yirukanwa mu kazi k'ubucungamari yakoraga.

    Ati: “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru [Icyo gihe ibinyamakuru byanditse inkuru ye] bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika'.

    “Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake”.

    Umuco mu Rwanda ntushyigikira ubutinganyi. Kandi amategeko ntabwo ahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko nta n'ubwo yemera kubashyingira.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

    Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n'ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n'inzu yo guturamo.

    Abanyamakuru bagaragaje impungenge z'uko hari abasore biyemerera ko ari 'abatinganyi' bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w'umutinganyi witabiriye.

    Umuyobozi Wungurije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bazi neza ko zimwe mu mbogamizi bazahura nazo muri iri rushanwa harimo n'iki kibazo cy'uko hari umusore w'umutinganyi ushobora kwitabira irushanwa.

    Avuga ariko ko batekereza ko mu gihe cy'iminsi 14 abasore bazamara mu Itorero ry'Igihugu batozwa, 'umutinganyi' azaba yamenyekanye.

    Ati 'Iminsi 14 twateganyije yo mu Itorero ry'Igihugu hariya umusirikare cyangwa Sergent uri kumutoza azamutwereka. Niko tubitekereza…”

    “Nakubwiye ko ibintu byacu bishingiye ku bintu bitatu n'umuco nawo urimo. Ubwo rero umuco wacu mu gihe Igihugu kitarabyemera ko biba itegeko kikaba umugisha, twebwe ntabwo tuzabyemeza. Ntabwo tuje guhanga ibishya mu gihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe cy'iminsi 14 bazafata umwanya wo gukurikirana no kugenzura neza, kugira ngo bamenye niba koko Rudasumbwa bagiye guha ikamba yujuje ibisabwa.

    Yunganirwa n'Umujyanama ukuriye kwamamaza muri Imanzi Ltd, Mugisha Innocent, uvuga ko iki atari ikibazo kuri bo, kuko n'irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka ritarahura n'iki kibazo nk'iki cy'aho umukobwa yiyemerera ko ari umutinganyi.

    Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène avuga ko babanje gushidikanya ku  gutera inkunga iri rushanwa. Avuga ko icyo yamenye ari uko iri rushanwa ritaje guteza imbere ubutinganyi kandi ritaje no kubwubaka.

    Avuga ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite akazi gakomeye mu kuzamenya neza niba koko Rudasumbwa ugiye gutorwa atari umutinganyi, kuko si byo bibaraje inshinga. 

    Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses [Uri hagati] yavuze ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite igisubizo cya nyuma ku musore bishobora kugaragara ko ari umutinganyi


    Umuyobozi Wungirije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bataciye iteka ku batinganyi, ariko ko bafite icyizere cy'uko mu gihe 14 bari mu Itorero ry'Igihugu bazaba bamumenye


    Imodoka ‘Mr Rwanda’ azahabwa ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw

    Abasore bazajyanwa mu Itorero ry'Igihugu, aho bazatozwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112692/bizagenda-gute-umutinganyi-niyitabira-irushanwa-rya-mr-rwanda-112692.html

  • Gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards bya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, muri Century Park Hotel hari hateganyijwe umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

    Ibi bihembo bihatanyemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye bavuga rikumvikana, yaba abakoresha Twitter, Instagram, abanyamakuru bo kuri Televiziyo n'abandi. Abategura ibi bihembo bari batumiye abantu 150 mu muhango wo kubitanga.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, abategura ibi bihembo bavuze ko bafashe icyemezo cyo kubisubika 'Mu gihe tugitegereje amabwiza agenga ibitaramo azatangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.'

    Abategura ibi bihembo bavuga ko mu minsi iri imbere bazatangaza itariki bazatangiraho 'ibi bihembo'.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri w'iki Cyumweru iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Mu ngamba zafashwe harimo ko ibitaramo n'utubyiniro bisubikwa.

    Iyi nama yavuze ko 'Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemezwa n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere.'

    Umuhango wo gutanga ibihembo usubitswe nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, hasojwe icyiciro cy'amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe.

    Abatsinze mu cyiciro cy'amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico the Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

    1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]

    Mbabazi Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), Rukundo Patrick (Paycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.

    2.Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

    Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

    3. Ibyamamare mu muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

    Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

    Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Bamenya, Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz.

    4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

    Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi

    5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]

    Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.


    Ibirori byo gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards byasubitswe habura amasaha macye ngo bitangwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112688/gutanga-ibihembo-rwanda-influencer-awards-byasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-112688.html

  • MSN iyoboye ubusatirizi (Trio) bwabayeho mu m… – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko ubusatirizi bwa Messi, Suarez na Neymar muri FC Barcelona, bufite amateka yihariye kurusha ubundi busatirizi bwabayeho ku Isi.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe ubusatirizi bw'amakipe ane akomeye bwagiye bugarukwaho kenshi mu biganiro bitandukanye, ndetse bikanemezwa ko aribwo bukomeye mu bihugu byabo.

    Ubusatirizi bwa Messi, Suarez na Neymar muri FC Barcelona, Benzema, Bale na Cristiano muri Real Madrid, Mane, Salah na Firmino muri Liverpool ndetse na Messi, Neymar na Mbappe muri PSG.

    Ubutatu bw'aba bakinnyi basatira bwakoze amateka yihariye, yatumye bunandikwa mu bitabo bitandukanye bigaruka ku mupira w'amaguru n'abanyabigwi.

    1. MESSI-SUAREZ-NEYMAR (MSN) – (FC Barcelona)


    Mu mwaka wabo wa mbere bakinanye, ubwo hari mu 2014-15, MSN yakinanye imikino 154 mu marushanwa atandukanye, batsinze ibitego 122, batanga imipira 55 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka wabo wa kabiri bakinana, mu 2015-16, MSN yakinanye imikino 151, batsinda ibitego 131, banatanga imipira 65 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka wabo wa gatatu bakinana, MSN yakinanye imikino 148, batsinda ibitego 111, batanga imipira yavuyemo ibitego 51.

    Muri rusange MSN yakinanye imikino 453, batsinze ibitego 364, banatanga imipira 171 yavuyemo ibitego.

    Uyu musaruro wa MSN mu myaka itatu ugereranyije n'ubundi busatirizi ubwo aribwo bwose ku Isi, usanga bufite imibare iri hejuru cyane, binabushyira ku mwanya wa mbere w'ubusatirizi (Trio) bw'ibihe byose mu mupira w'amaguru.

    2. BENZEMA-BALE-CRISTIOANO (BBC) – (Real Madrid)


    Ubu busatirizi bufite imibare myiza kuko usanga buza ku mwanya wa kabiri mu busatirizi bwabayeho bwiza mu mupira w'amaguru nyuma ya MSN, kuko ufashe imyaka itatu aba bakinnyi bakinanye imibare y'ibitego batsinze, imipira ivamo ibitego batanze, byose bibashyi mu busatirizi bw'ibihe byose mu mupira w'amaguru.

    Mu mwaka wabo wa mbere bakinanye, ubwo hari mu 2014-15,   BBC yakinanye imikino 148 mu marushanwa atandukanye, batsinze ibitego 100, batanga imipira 46 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka wabo wa kabiri bakinana, mu 2015-16, bakinanye imikino 115, batsinda ibitego 98, banatanga imipira 34 yavuyemo ibitego.

    Mu mwaka wabo wa gatatu bakinana, BBC yakinanye imikino 120, batsinda ibitego 70, batanga imipira yavuyemo ibitego 22.

    Muri rusange BBC yakinanye imikino 383, batsinze ibitego 268, banatanga imipira 102 yavuyemo ibitego.

    BBC yakoze amateka akomeye ihesha Real Madrid ibikombe byinshi birimo iby'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu birimo na Champions League.

    3. MANE-FIRMINO-SALAH (Liverpool)


    Ubu busatirizi bw'ikipe ya Liverpool bunamaranye igihe kirekire, bwakoze amateka yo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona bari bamaze imyaka 30 bategukana ndetse banongera guhesha Liverpool igikombe cya UEFA Champions League bari bakuimbuye.

    Tariki ya 08 Nyakanga 2020, ubu busatirizi bwishimiye ibitego 250 bwari bumaze gutsinda, birumvikana ko kugeza magingo aya umubare w'ibi bitego wiyongereye, ndetse n'uyu mwaka bakaba bafite amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza, aho bari ku mwanya wa kabiri barushwa inota rimwe na Manchester City iyoboye urutonde.

    Ibi byose ni bimwe mu bishingirwaho ubu busatirizi bushyirwa ku rutonde ruzahora ruzirikanwa mu mateka y'umupira w'amaguru.

    4. MESSI-NEYMAR-MBAPPE (PSG)


    Mu ntangiriro ubu busatirizi bwafatwaga bka bumwe mu buzakora amateka atarigeze abaho mu mupira w'amaguru kubera impano z'abakinnyi batandukanye bakoze amateka akomeye muri ruhago bari bahuriye mu ikipe imwe kandi ikomeye, ifite intego y'ibikombe.

    Gusa ibyari byitezwe ntabwo byagezweho cyangwa uko abantu babatekerezaga siko bababonye kubera ko umusaruro w'ibitego wabuze, kugeza ubwo Messi yamaze imikino ine nta gitego aratsindira PSG.

    Nta kigaragara ubu busatirizi burakorera Paris, gusa Isi iracyabahanze amaso kugira ngo barebe ibyo bazakora mu mwaka wabo wa mbere bari kumwe bakinira Paris Saint Germain.

    Umusaruro mubi mu ntangiriro z'ubu busatirizi wavuzwe mu buryo butandukanye, bamwe bakawegeka ku mutoza Pochettino, abandi bakawegeka ku bwumvikane bucye buri hagati y'abakinnyi ubwabo, gusa batangiye gukosora ndetse banatangiye gutsinda kandi bafatanyije.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112691/msn-iyoboye-ubusatirizi-trio-bwabayeho-mu-mupira-wamaguru-bugatigisa-isi-112691.html

  • Umukobwa w’Umusitari yahitanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro yanyoye akimara kurushinga #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, uyu mukobwa w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gayaza Robina Kizito yashakanye n’umukunzi we Derrick Wabwire mu birori byiza byabereye kuri All Saints Cathedral, nyuma baza kubakira muri Sheraton Hotel, Kampala.

    Nk’uko amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa CID, Charles Twiine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri Naguru mu ntangiriro ziki cyumweru, abashakanye baraye muri hoteri ya Sheraton bitegura kujya mu kwezi kwa buki.

    Ariko, kuwa gatandatu, abashakanye bahisemo kubanza kujya mu bitaro by’abagore i Bukoto gufata inshinge zo kuboneza urubyaro.

    Twine yagize ati :”Bakigera ku bitaro, abaganga babagiriye inama yo gufata intrauterine device (IUD). 'Yarasuzumwe ariko nyababyeyi ye ntabwo yari ihagaze neza.Abaganga bamuhaye amazi bizeye ko bishoboka ko bizahuza nyababyeyi. Byagaragaye kandi ko na we yari afite imihango kandi yiyiriza ubusa. '

    Polisi yavuze ko umuganga w’ubuzima bw’imyororokere yabagiriye inama ko umuntu ufite imihango adashobora gufata IUD, ariko nyuma y’impamvu zitazwi, bamwizamo ubwo buryo maze agira ububabare bukabije bwo mu gifu araremba.

    Uwo mugeni yahawe ubuvuzi ariko ntibyagira icyo bitanga.Yahise yoherezwa mu bitaro bya Victoria,ari muri koma.

    Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibitaro bya Women Hospital International,Arthur Metso, ngo abo bashakanye basabye ubufasha mu kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo gushyirwamo igikoresho cya IUD cyo kuboneza urubyaro, Joanna yagize ikibazo bituma abaganga bamwitagaho bahita bamwohereza ahandi kugira ngo arusheho kwitabwaho.

    Ku wa gatatu, abaganga bane bo muri ibyo bitaro batoranyijwe n’abapolisi kugira ngo babazwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Umukobwa-w-Umusitari-yahitanywe-n-imiti-yo-kuboneza-urubyaro-yanyoye-akimara-kurushinga

  • Perezida Kagame ari i Istanbul muri Turukiya (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze i Istanbul muri Turukiya, yitabiriye inama ya Gatatu yiga ku bufatanye bw'iki gihugu na Afurika.

    Ni inama itangira kuri uyu wa Gatanu ikazageza kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.

    Image

    Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame uri muri Turukiya mu nama ya Gatatu yiga ku bufatanye bw'iki gihugu na Afurika, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'iki gihugu,Recep Tayyip Erdoğan byibanze mu kurushaho kunoza umubano w'ibihugu byombi.

    Image

    Photo: Urugwiro

    The post Perezida Kagame ari i Istanbul muri Turukiya (Amafoto) appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/17/perezida-kagame-ari-i-istanbul-muri-turukiya-amafoto/

  • Abapolisi 481 birukanwe mu kazi kubera imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Inama Nkuru ya Polisi y'Igihugu, yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi abapolisi 481 kubera amakosa n'ibyaha bihabanye n'imyitwarire y'umwuga iranga igipolisi cy'u Rwanda,aya makosa akaba arimo ruswa,ubusinzi no gutoroka mu kazi.

    Uyu munsi tariki ya 17 Ukuboza 2021,nibwo Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, ari kumwe na IGP Dan Munyuza, bayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama nkuru ya polisi iteraniye ku cyicaro gikuru, Kacyiru.

    Inama nkuru ya polisi nirwo rwego rukuru muri Polisi y'u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga muri polisi hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

    Niyo mpamvu muri iyi nama hafatiwemo uriya mwanzuro wo kwirukana bariya bapolisi batandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w'abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y'igihugu.

    Iyi nama ya polisi ibaye nyuma y'aho Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda),ugaragaje ko inzego z'abikorera n'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi mu 2021.

    Bikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe ku nshuro ya 12 ikaba n'inshuro ya kabiri isohowe u Rwanda n'isi biri mu bihe bya Covid-19.

    Ni raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2021 harimo inzego z'abikorera zagarawemo iri ku kigero cya 20,4 %, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho mu 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abapolisi-481-birukanwe-mu-kazi-kubera-imyitwarire-idahwitse