Blog

  • Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yashimiye Polisi uko isohoza imirimo ishinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yari muri iyi nama, Minisitiri Gasana yavuze ko iyi nama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo kuganira no gutanga umurongo ku ngingo z’ingenzi zirebana n’umutekano w’Igihugu.

    Yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpahwe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya mwiza wo kuganira ku bintu by ‘ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo.”

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana

    Yakomeje avuga ko akazi Polisi ikora gasaba imbaraga, umuhate n’ubushobozi. Yavuze ko Polisi igira uruhare mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko bishimishije kandi ari byo byari biyitezweho mu gufasha abaturage.

    Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.

    Yagize ati “Imiryango mpuzamahanga ishyira u Rwanda mu myanya myiza ku Isi mu bihugu bifite umutekano. Byose ni ku bikorwa byiza mugenda mugeraho kandi bishimisha abaturarwanda.”

    Yakomeje ashima uruhare rwa Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abasaba gukomeza uwo muhate.

    Minisitiri Gasana yasezeranyije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Dan Munyuza

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko hashyizweho ingamba mu gukomeza kubumbatira umutekano, anavuga ko inama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo gusuzuma no gusesengura ibintu bitandukanye bigamije kwimakaza umutekano cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

    Yagize ati “Polisi ntizigera itezuka ku kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu ndetse n’andi mabwiriza aba yashyizweho. Mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, twakoranye kandi turacyakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kandi ibyo bikorwa bizakomeza ntibizigera bihagarara.”

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku gufasha Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo. Yavuze ko Polisi izakora ibishoboka byose mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ibyaha.

    Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko iyi nama nkuru ya Polisi yitabiriwe n’abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.

    source : https://ift.tt/3p5tO0N

  • #COVID19: Abantu 153 banduye babonetse mu bipimo 19,327 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,344.

    Imibare y’abagaragaraho COVID-19 mu Rwanda bigaragara ko ikomeje kuzamuka, dore ko mbere yaho ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye Covid-19 bashya 142 mu bipimo 12,246.

    Ni mu gihe ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye Covid-19 bashya 125 mu bipimo 9,816.

    source : https://ift.tt/3yBhxoh

  • FERWACY yateguye isiganwa ry'amagare ryiswe 'Kibugabuga Race' rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY, ryateguye isiganwa rizakinwa mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni isiganwa rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera,

    Ni isiganwa rizitabirwa n'amakipe atandukanye rikazitabirwa n'amakipe 16 atadukanye ya hano mu Rwanda, ni isiganwa rizakinwa mu byiciro bitatu bigizwe n'abakiri bato n'abakuru mu bagabo ndetse no mu kiciro cy'abagore.

    Kibugabuga Race rizahagurukira kuri Canal Olympia rinyure iGahanga, i Nyamata, Ramiro, Kamabuye, Ruhuha risorezwe i Nyarugenge ku kigo cy'amashuri cya GS Kamabare.

    Mu kiciro cy'abakiri bato b'abahungu bazakora intera ya km73 na M600, aba bazahagurikira Ninda.

    Mu kiciro cy'abagabo bazasiganwa ku ntera ya KM 89 na M 100, aba bakazahagurikira kuri Canal Olympia mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

    Ikiciro cy'abagore bo bazakora intera ya KM 65 b0 bagahagurukira kuri La Palisse Hotel i Nyamata, aba basiganwa bose bakazahaguruka ku isaha ya 10h z'igitondo.

    Kugeza ubu muri uyu mwaka hamaze kuba amasiganwa abiri y'imbere mu gihugu yateguwe na FERWACY, irya mbere ryatwawe na Areruya Joseph i Kigali naho iriheruka ryasorejwe i Gicumbi ryatwawe na Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo.

    Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, ryatangaje ko abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze nka Byiza Renus, Mugisha Moise na Mugisha Samuel bemerewe gukina iri siganwa igihe babisabiwe n'amakipe yabo.

    Isiganwa ryiswe Kibugabuga bijyanye n'amateka kuko aha ari ahantu hazwi habereye intambara zikomeye ku ngoma ya Kigali IV Rwabugiri.

    The post FERWACY yateguye isiganwa ry'amagare ryiswe 'Kibugabuga Race' rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yateguye-isiganwa-ryamagare-ryiswe-kibugabuga-race-rizahagurukira-mu-mujyi-wa-kigali-rigasorezwa-mu-karere-ka-bugesera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwacy-yateguye-isiganwa-ryamagare-ryiswe-kibugabuga-race-rizahagurukira-mu-mujyi-wa-kigali-rigasorezwa-mu-karere-ka-bugesera

  • Covid-19: Abajya mu tubari, Resitora n'ahandi hahurira abantu benshi, bagomba kuba bikingije mu buryo bwuzuye #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko  guhera  ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021; abajya mu mu tubari, resitora n'ahandi hahurira abantu benshi bagomba kuba bikingije icyorezo cya Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, rivuga ku ngamba zo kurwanya COVID-19 rigaragaza ko  ingendo zibujijwe guhera Saa yine z'ijoro  kugeza Saa Kumi za mu gitondo.

    The post Covid-19: Abajya mu tubari, Resitora n'ahandi hahurira abantu benshi, bagomba kuba bikingije mu buryo bwuzuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/18/covid-19-abajya-mu-mu-tubari-resitora-nahandi-hahurira-abantu-benshi-bagomba-kuba-bikingije-mu-buryo-bwuzuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=covid-19-abajya-mu-mu-tubari-resitora-nahandi-hahurira-abantu-benshi-bagomba-kuba-bikingije-mu-buryo-bwuzuye

  • Amabwiriza yongeye gukazwa : I Kigali abajya mu Tubari n’ahandi hatandukanye bagomba kuba barikingije byuzuye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, hasohotse itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ingamba nshya nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ingingo ya mbere muri izi ngamba nshya, igira iti 'Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00 PM).'

    Aya mabwiriza mashya yatangajwe nyuma y’umunsi umwe hatangiye kubahirizwa andi mabwiriza yari yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yari yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yari yafatiwemo ibyemezo birimo amabwiriza mashya.

    Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu rivuga kandi ko ibitaramo bya Muzika byose bibaye bihagaritswe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yari yahagaritse ibyo mu nzu z’utubyiniro ndetse n’ibicurangirwa mu tubari.

    Nanone kandi ibikorwa birimo za resitora, utubari, ibikorwa bya siporo bikorewe mu nzu zabigenewe ndetse na za Piscine bizakomeza gukora ariko ababyitabira bagasabwa kuba barikingije byuzuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Mijyi iwunganira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amabwiriza-yongeye-gukazwa-I-Kigali-abajya-mu-Tubari-n-ahandi-hatandukanye-bagomba-kuba-barikingije-byuzuye

  • Lisansi yiyongereyeho 80Frw bamwe bahita bikanga irindi tumbagira ry’ibiciro ku masoko #rwanda #RwOT

    Ibi biciro bigaragaza ko igiciro cya lisansi kyiyongereyeho 82 Frw kuri litiro kuko ubusanzwe yari ku 1.143 Frw kuri Litiro.

    Naho Mazutu ikaba yiyongereyeho 86 Frw kuko yo yari isanzwe iri ku 1.054 Frw ubu ikaba yageze ku 1 140 Frw.

    Ibi biciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa guhera ku wa 19 Ukuboza 2021 kugera ku wa 14 Gashyantare 2022.

    RURA isobanura ko kuva Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yigomwa amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

    Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe ayo mahoro kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho 137 Frw kuri litiro cyiyongereho 82 Frw naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro cyiyongereho 86.

    Itangazo rya RURA rigira riti “Igiciro rya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 137 kuri litiro kiyongereyeho 82 naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 167 kuri litiro kiyongereyeho 86 Frw.'

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gukumira ingaruka zishobora guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Lisansi-yiyongereyeho-80Frw-bamwe-bahita-bikanga-irindi-tumbagira-ry-ibiciro-ku-masoko

  • Turukiya : Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika bitabiriye iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya 17-18 Ukuboza 2021.

    Muri ibi biganiro Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy’u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.

    Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, inganda na siporo.

    Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n’abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Turukiya-Perezida-Kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-Recep-Tayyip-Erdogan

  • Koreya ya Ruguru: Abaturage basabwe kumara im… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Koreya ya Ruguru yibuka urupfu rwa Kim Jong Il wategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza apfuye mu 2011, hanyuma asimburwa n’umuhungu we wa gatatu akaba n'umuhererezi iwabo umuyobozi w’iki gihe wa Korea ya Ruguru

    Ni itegeko yatanze kubera ko iki gihugu cye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwahoze ari Perezida ndetse akaba se Kim Jong- il amaze apfuye. Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero.

    Umunyakoreya y’Amajyaruguru ukomoka mu mujyi wa Sinuiju uhana imbibi n’amajyaruguru y’uburasirazuba yatangarije Radio Free Asia (RFA) ati: “Mu gihe cy’icyunamo, ntitugomba kunywa inzoga, guseka cyangwa kwishora mu myidagaduro”.

    Mu gihe icyunamo cyakozwe buri mwaka kuri Kim Jong Il ubusanzwe cyari iminsi 10, uyu mwaka hazaba iminsi 11 yo kwibuka imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye.

    Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye. Ni inshingano idasanzwe y’ukwezi kuri polisi, abashinzwe kubahiriza iri tegeko ntibashobora gusinzira na gato.

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye, intara zitandukanye zo muri Koreya ya Ruguru zirimo gukora imurikagurisha rye no gukora ibitaramo mu kumwibuka. Kim Jong Il yapfuye azize indwara y’umutima kuwa 17 Ukuboza 2011 afite imyaka 69 nyuma yo gutegeka igihugu mu gihe cy’igitugu gikabije.


    Kim Jomg Il se wa Kim Jong-un

    Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru uzwiho amategeko akakaye

    Abaturage bahuye bizihiza uyu muhango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112671/koreya-ya-ruguru-abaturage-basabwe-kumara-iminsi-11-badaseka-batanizihiza-iminsi-mikuru-ya-112671.html

  • Juno Kizigenza yahishuye byinshi kuri Ariel W… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza benshi bemeza ko ari mu munyenga w'urukundo na Ariel Wayz n’ubwo iteka aba yemeza ko ari inshuti magara isanzwe nyamara ibikorwa byabo bombi bigakomereza imbaga nyamwinshi ko rwose barenze kuba inshuti ahubwo ari abakunzi dore ko ari gacye wasanga batari kumwe ahantu hanyuranye.

    Mu kiganiro Juno Kizigenza yahaye INYARWANDA yabanje gusobanura uko urugendo rwabo rwatangiye ati: 'Wayz tumenyana bwa mbere, ni umwaka ushize nari ndimo gukora amashusho y'indirimbo 'Mpa Formulae' ni bwo bwa mbere nari mpuye na Wayz turavugana nari muzi nyine muzi ko ari umusani uririmba duhana nimero kuva ubwo tuba inshuti nyine.'

    Avuga ukuntu akunze kumushimisha by'umwihariko ariko ashimangira ko ikintu cyamushimishije yamukoreye muri uyu mwaka ari ukuntu yemeye kujya mu mashusho y'indirimbo ye 'Birenze' ati:'Muri uyu mwaka namusabye kujya mu mashusho y'indirimbo yanjye arabyemera byaranyuze cyane kuko narabishakaga mbimusabye arabyemera byankoze ku mutima.'

    N’ubwo bose bahuye bahwanye, yavuze ikintu ajya amukorera kikamubabaza ati:'Wayz ntabwo akunda kwitaba fone, ushobora kumubura nk’amezi abiri kabisa, gusa nanjye hari ukuntu meze gutyo sinkunda gukoresha telephone cyane kugera kuri rwa rugero nshobora gusiga telefone mu rugo mu gitondo nkigendera nkagaruka nka n'ijoro. Na we ni ukonguko ameze, hari igihe rero bibangama nk’iyo umushaka byihutirwa kubera impamvu z'akazi ukamushaka ukamubura.'

    Mu gusoza, Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz arimo umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza kugira kuko yujuje icyo buri mugabo aba yifuza. Yagize ati: 'Wayz avugisha ukuri kandi iyo ni imwe mu ngingo nyamukuru y'umuntu mwagirana umushinga w'igihe kirekire.'

    Kuba Wayz yaremereye Juno kujya mu mashusho y’indirimbo ye ni bimwe mu bintu byamunyuze muri uyu mwaka

    Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz agira ukuri kandi ari kimwe mu bintu buri mugabo aba yifuza ku mugore w’ubuzima bweKuba Ariel Wayz adakunda gufata telefone ni kimwe mu bibangamira Juno n’ubwo nawe ari uko

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BIRENZE’ YA JUNO IGARAGARAMO ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112662/juno-kizigenza-yahishuye-byinshi-kuri-ariel-wayz-anasobanura-uburyo-arimo-umugore-mwiza-wu-112662.html