Blog

  • Ariel Wayz na Ish Kevin na Gabiro Guitar bahataniye igihembo cyo kwamamaza inzoga nshya ya Skol yitwa 'Skol Pulse' #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza nibwo igikorwa cyo kumurika ikinyobwa cya 'Skol Pulse' cya Skol kompanyi imaze kuba ubukombe mu kugira ibinyobwa byiza bisembuye n'ibidasembuye, cyabereye kuri 'Gilt Club' ahahoze hitwa 'Platinum' i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Abahanzi batatu nibo baraye bahataniye kwamamaza iki kinyobwa gishya, icupa rimwe rikaba rigura 600 Frw.

    Abahanzi bagezweho muri iyi minsi by'umwihariko mu rubyiruko barimo Gabiro Guitar ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye cyane mu yitwa 'Igikwe', Ariel Wayz umuhanzikazi uhagaze neza unaheutse gushyira hanze uruhurirane rw'indirimbo (EP) yise 'Love&Lust', kimwe na Ish Kevin umuraperi umaze kwandika amateka mu mikorerwe y'ibihangano bye, uburyohe bw'indirimbo ze bukaba bwaranyuze n'abatuye i Burayi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-na-ish-kevin-na-gabiro-guitar-bahataniye-igihembo-cyo-kwamamaza

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika na Turukiya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo ibiganiro byibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y'ibikorwa bihuriweho.

    Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan wa Turkia aho baganiriye ku ngingo zinyuranye.

    Muri ibi biganiro Umukuru w'Igihugu yari aherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy'u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.

    Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'uburezi, inganda na siporo.

    Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n'abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.

    Mu 2019, ingano y'ubucuruzi bukorwa hagati y'u Rwanda na Turikiya yari miliyoni 32,4$, mu gihe mu 2020, ibihugu byombi byakoranye ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni $81.

    Imibare y'Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko icyo gihe ishoramari ry'Abanya-Turikiya mu Rwanda ryarengaga miliyoni 400$ ndetse Turikiya yari yihariye 13% by'ishoramari ryakozwe mu Rwanda riturutse mu mahanga.

    Binyuze muri gahunda yo gutanga 'buruse' y'iki gihugu, [Türkiye Scholarships Programme], mu 2019-2020, abanyeshuri 35 baturutse mu Rwanda bahawe amahirwe yo kujya kwiga muri Turikiya.

    Ni mu gihe kuva mu 1992, abanyeshuri b'Abanyarwanda 182 aribo bamaze guhabwa buruse zo kujya kwiga muri Turikiya.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye n'imikoranire mu bijyanye n'umutekano kuko muri Werurwe 2020 Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by'umwihariko mu kubaka ubushobozi.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ku-bufatanye-bwa-afurika-na-turukiya-amafoto

  • 'Abajya muri Resitora bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye' #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rikubiyemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, imwe mu ngamba irimo ivuga ko abajya muri za Resitora zo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'Imijyi yunganira Kigali bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    Image

    Izo ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, muri zo ngamba zafashwe harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Image

    The post 'Abajya muri Resitora bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/18/abajya-muri-resitora-bagomba-kuba-barikingije-covid-19-mu-buryo-bwuzuye/

  • Ikipe ikomeye I Burayi no ku isi yishyuye umupfumu kugira ngo ayifashe gutwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru ava muri Portugal abitangaza,Porto yayobotse iyi nzira nyuma y'imyaka ine mukeba bahora bahanganye Benfica nayo ibikoze.

    Bivugwa ko uyu mupfumu witwa Madalena Aroso yahawe akazi na perezida w'ikipe Jorge Nuno Pinto da Costa nk'umukozi w'ikipe mu mezi atanu ashize,nk 'umuganga' wemewe.

    Nkuko byatangajwe na Abola, Aroso ahembwa,13,000 by'amapawundi buri kwezi n'iki gihangange cyo muri Portugal, bingana n'amafaranga n'arenga 150.000 by'amapawundi ku mwaka.

    Ibi bivugwa byateje umujinya mwinshi mu bafana, kubera ko uyu mupfumu ariwe mukozi uhembwa menshi muri iyi kipe ku ntera ndende, mu gihe ikipe iri kugerageje gukurikiza amategeko ya ya Fair Fair.

    Biragaragara ko uyu mupfumu Aroso ari kuzigenza mu gusoma ejo hazaza no guhindura ibyavuye mu mukino,kuko yahawe akazi muri iyi mpeshyi kugira ngo afashe Porto kugarura igikombe cya Primeira Liga cyatwawe na Sporting Lisbon mu mpeshyi ishize.

    Ikipe ya Sergio Conceicao itaratsindwa kuri ubu iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona mu mikino 14 kuri 34 yakinnye, imbere ya Sporting batandukanijwe n'ibitego gusa, Benfica iri inyuma n'amanota ane.

    Mu mwaka wa 2017, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Porto, Francisco J. Marques, yashinje Luis Filipe Vieira wahoze ari perezida wa Benfica weguye ku mirimo ye kubera uburiganya bw'imisoro, kuba yarakoresheje ubupfumu kugira ngo abashe gutwara shampiyona.

    Marques yavuze ko Vieira yishyuye Dr Armando Nhaga, 'Komiseri wa Polisi y'igihugu muri Gineya-Bissau'ibihumbi 65.000 by'amapawundi kugira ngo abafashe kuroga batware shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ikomeye-i-burayi-no-ku-isi-yishyuye-umupfumu-kugira-ngo-ayifashe-gutwara

  • Abaryamana bahuje ibitsina bakumiriwe mubazitabira irushanwa rya MrRwanda #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu, umusore uzahiga abandi mu mico, imyifatire n'ubwenge azegukana imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica. Azanahabwa icumbi ry'umwaka mu nyubako za TomTransfers.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

    Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n'ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n'inzu yo guturamo.

    Abanyamakuru bagaragaje impungenge z'uko hari abasore biyemerera ko ari 'abatinganyi' bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w'umutinganyi witabiriye.
    Kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira, agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 30, kuba atarakatiwe n'inkiko, kuba yararangije amashuri yisumbuye, ateye neza ndetse afite n'umuco.

    Mu kiganiro gitangiza iri rushanwa, abanyamakuru babajije abariteguye niba abasore bafite abana bemerewe kwitabira ndetse niba abaryamana bahuje ibitsina nabo bemerewe guhatana.

    Ku kijyanye n'abasore bafite abana, ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwavuze ko bemerewe mu gihe cyose bakiri ingaragu.

    Ku kijyanye n'abaryamana bahuje ibitsina, ubuyobozi bwa Mister Rwanda bwavuze ko nubwo budafite ubushobozi bwo kumubuza kwitabira, ariko bitewe n'uko iri rushanwa rishingiye ku muco, uzagaragaraho iyo myitwarire atahabwa ikamba.

    Byukusenge Moise uhagarariye abateguye iri rushanwa yagize ati 'Twe ntabwo twabasha kumenya ngo uyu ni uryamana n'uwo bahuje igitsina cyangwa si we, buri wese yemerewe kwitabira irushanwa hanyuma imyitwarire izabaranga mu gihe cy'irushanwa ikaba ariyo yatuma ugaragawemo kuba yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina asezererwa.'

    Uyu musore yavuze ko impamvu uwagaragaraho iyi myitwarire yahita asezererwa mu irushanwa ari uko kuryamana kw'abahuje ibitsina bitari mu muco w'u Rwanda kandi mu bisabwa abitabira iri rushanwa harimo no kuba bafite umuco.
    Iri rushanwa byitezwe ko rizatangira kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 ubwo abasore bazaba batangiye kwiyandikisha, mu gihe gushakisha abasore bazahagararira Intara zose bizatangira gushakishwa muri Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abaryamana-bahuje-ibitsina-bakumiriwe-mubazitabira-irushanwa-rya-mr-rwanda

  • Kayonza: Abantu 3 biyahuye mu munsi umwe hapfa umusore umwe #rwanda #RwOT

    Uwiyahuye ni umusore w'imyaka 30 y'amavuko wari usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Mudugudu wa Kabarondo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muturage bivugwa ko yiyahuye anyoye umuti wa Rava usanzwe wifashishwa mu kwica udusimba twangiza ibihingwa nk'inyanya.

    Ati 'Yatashye anywa umuti wa Rava batera mu nyanya, nyina yumva uranutse mu nzu hose, agiye kureba asanga umusore yarutse ahita atabaza abaturanyi bahageze bamujyana ku kigo nderabuzima bamugejejeyo ahita apfa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu musore yakundaga gufata amadeni y'abantu benshi bakaba bakeka ko ari byo byamuteye kwiyahura.

    Yavuze ko RIB yahise ihagera itangiza iperereza mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Muri aka Karere kandi hagaragaye abandi baturage babiri bagerageje kwiyahura.

    Muri abo harimo umusore w'imyaka 16 wo mu Mudugudu Busasamana mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama.

    Uyu musore ngo yamanuwe mu giti cya avoka n'abaturage nyuma yo gushaka kukimanikamo.

    Abaturage bavuga ko yari inshuro ya gatatu agerageza kwiyahura bakamuba hafi, bakaba basaba inzego z'ubuzima kumupima kuko bakeka ko yaba afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe kimutera kwiyahura.

    Undi wabigerageje agatabarwa ni umugabo w'imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, amakuru ava mu baturage ngo ni uko yikingiranye mu cyumba akanywa umuti wica udusimba, abaturage ngo bakinguye urugi ku ngufu bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

    Bavuga ko yabitewe n'amakimbirane akunze kugirana n'umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abantu-3-biyahuye-mu-munsi-umwe-hapfa-umusore-umwe

  • Isaha yo kugera mu rugo yagizwe saa Yine z’ij… – #rwanda #RwOT

    Ni ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose uhereye kuwa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 ariko zikaba zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

    Muri iri tangazo harimo ingingo ivuga ko “Ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa tatu z’ijoro”. Harimo indi ivuga ko “Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe”.

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku ngamba zo kurwanya COVID-19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112700/isaha-yo-kugera-mu-rugo-yagizwe-saa-yine-zijoro-ibitaramo-byose-byimyidagaduro-birahagarik-112700.html

  • Icy'ingenzi si imyaka 14 y'igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera #rwanda #RwOT

    Umujenosideri Claude Muhayimana, kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza y'i Paris mu Bufaransa, ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy'imyaka 14 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Claude Muhayimana ni Umunyarwanda ufite n'ubwenegihugu bw'Ubufaransa, akaba yari atuye ahitwa Rouen, hanavugwa abandi bajenosideri benshi. Urubanza rwe rwatangiye i Paris tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, ruburanishwa n'inteko y'abaturage bunganirwa n'impuguke mu mategeko. Humviswe abatangabuhamya 50, barimo n'umugore wa Claude Muhayimana, wabwiye abacamanza ko yiboneye ubwe umugabo we yica Abatutsi. Mu bamushinje kandi harimo n'abakoranye ibyaha na Claude Muhayimana, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

    Mu mwanzuro w'urukiko, abacamaza bahamije Claude Muhayimana kuba icyitso mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, dore ko ibimenyetso na nyir'ubwite atashoboye guhakana byerekanye ko yakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana abicanyi mu bitero byaguyemo Abatutsi batabarika mu mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo. Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

    Abasesenguzi baganiriye na Rushyashya umwanzuro w'urukiko ukijya ahagaragra, basanga imyaka 14 y'igifungo ari mike ugereranyije n'uburemere bw'ibyaha byahamye Claude Muhayimana. Icyakora bavuga ko icy'ingenzi atari umubare w'imyaka azafungwa, ko ahubwo igikuru ari ubutumwa urubanza rwe rwahaye abajenosideri, bibwiraga ko bazidegembya ubuziraherezo.

    Abo basesenguzi kandi batubwiye ko kuba uru ari urubanza rwa gatatu rubereye mu Bufaransa, ari ikigaragaza ko amahanga agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikazafasha kurwanya abayipfobya n'abayihakana.

    Uru rubanza rwa Claude Muhayimana rwasabye imyaka n'imbaraga nyinshi kugirango rube, dore ko mu mwaka wa 2014 yigeze gufatwa afungwa umwaka umwe gusa, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanutse. Kuba nyuma y'imyaka 27 undi mujenosideri akatiwe rero, biributsa abantu nka Agatha Kanziga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Col Laurent Serubuga n'abandi baba mu Bufaransa, ko nabo bazashyira bakagezwa mu butabera.

    Urubanza rwa ruharwa Laurent Bucyibaruta, wari Perefe w'iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, rwo ruteganyijwe muri Gicurasi 2022, narwo rukazabera i Paris mu Bufaransa.

     

     

     

    The post Icy'ingenzi si imyaka 14 y'igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyingenzi-si-imyaka-14-yigifungo-yahawe-umujenosideri-claude-muhayimana-igikuru-ni-ubutumwa-bukomeje-guhabwa-abajenosideri-bibwira-ko-bacitse-ubutabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyingenzi-si-imyaka-14-yigifungo-yahawe-umujenosideri-claude-muhayimana-igikuru-ni-ubutumwa-bukomeje-guhabwa-abajenosideri-bibwira-ko-bacitse-ubutabera

  • Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 9 mu shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya Gorilla FC yari yasuye ikipe ya Gasogi United birangira yegukanye intsinzi yo kuri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uyu mukino wakinwe ikipe ya Gasogi United idafite umutoza wayo mukuru Guy Bukasa uri kubarizwa muri Congo Kinshasa aho yagiye mu nama yahuje abatoza b'ikipe y'igihugu ya Congo, uyu nawe akaba ari umwe mu batoza bayo.

    Gasogi United kandi yaje muri uyu mukino kandi yakoze impinduka mu bakinnyi bayo kuko mu bakinnyi 11 basanzwe babanzamo ntamukinnyi n'umwe wagaragayemo, aha umuyobozi wa Gasogi United akaba yasobanuye ko babikoze ku bushake kugirango n'abandi bakinnyi batajya baboneka mu kibuga bahabwe umwanya wo kwigaragaza.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 43 habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire nibwo ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro.

    Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi, bityo bituma iyi kipe ibona intsinzi yayo ya mbere muri uyu mwaka w'imikino wa 2021-2022, aha kandi umutoza Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi akaba yuzuzaga amanota 4 mu mikino 2 y'amanota 6 amaze gukina.

    Kugeza ubu nyuma y'imikino 9 ya shampiyona, ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 7.

    Usibye uyu mukino waraye ubaye, ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Etoile de l'Est ubusa ku busa, naho mu karere ka Rubavu ikipe ya Rutsiro FC  yanganyije na Espoir FC ibitego 2-2.

    Usibye iyi mikino yaraye ibaye, kuri uyu wa gatandatu ndetse ni ku cyumweru shampiyona irakinwa muri ubu buryo:

    Kuwa gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021:
    AS Kigali vs Rayon Sports FC, Kigali Stadium — 15.00
    Marine FC vs APR FC, Umuganda Stadium — 15.00
    Mukura VS&L vs Kiyovu SC, Huye Stadium — 15.00

    Ku cyumweru, tariki ya 19 Ukuboza 2021:
    Police FC vs Etincelles FC, Kigali Stadium — 15.00
    Gicumbi FC vs Musanze FC, Gicumbi Stadium — 15.00

    Abakinnyi 9 batemerewe kugaragara kuri uyu munsi bitewe n'amakarita babonye mu mikino iheruka:
    Rwabuhihi Aimé Placide — APR FC
    Sadick Sulley — Bugesera FC
    Akayezu Jean Bosco — Etincelles FC
    Bizimungu Omar — Etincelles FC
    Fosso Fabrice Raymond — Etincelles FC
    Kaneza Augustin — Gasogi United
    Nsabimana Eric — Police FC
    Niyonkuru Sadjat — Rayon Sports FC
    Onana Esomba Willy Léandre — Rayon Sports FC
    Mukoghotya Robert — Mukura VS&L

    The post Byasabye imikino 9 ya shampiyona kugirango ikipe ya Gorilla FC ibone amanota 3 imbumbe imaze gutsinda Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byasabye-imikino-9-ya-shampiyona-kugirango-ikipe-ya-gorilla-fc-ibone-amanota-3-imbumbe-imaze-gutsinda-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byasabye-imikino-9-ya-shampiyona-kugirango-ikipe-ya-gorilla-fc-ibone-amanota-3-imbumbe-imaze-gutsinda-gasogi-united

  • Ni abaperezida b’umwanda – KNC agaruka ku bayobozi bavugwaho kugurisha imikino harimo na Juvenal wa Kiyovu #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko abayobozi b’amakipe bagurisha imikino kuri we abafata nk’umwanda, ni mu gihe we yahakanye ko abikora.

    Kuva shampiyona y’uyu mwaka 2021-22 yatangira, hagiye havugwamo ikintu cyo gutega cyangwa kugurisha imikino bizwi nka Betting mu rurimi rw’amahanga, aho bamwe mu bayobozi bagurisha imikino kugira ngo babone amafaranga.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu, Gasogi United yakinnye na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 9, benshi baketse ko Gasogi yagurishije uyu mukino kubera ko abakinnyi bose ba Gasogi babanjemo abenshi bamaze igihe badakina. Gorilla FC yatsinze 1-0.

    KNC yabwiye itangazamakuru ko impamvu bakoze izo mpinduka ari uko yari arambiwe guhemba abakinnyi badakina, ari abo gufasha abandi imyitozo gusa, ngo bagombaga kubaha umwanya bagakina.

    Agaruka ku kintu cyo gutega ku mikino, yasabye itangazamakuru kubaza perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvenal kuko ari we bivugwaho cyane.

    Ati “Ngo turatega?(betting), reka nkubaze ikibazo kimwe, bavuga perezida wa Kiyovu Sports ko ari we ubikora cyane, waramubajije, uwo bavuga cyane ni perezida wa Kiyovu, uzagende umubaze agusobanurire.”

    Yakomeje kandi yifatira ku gahanga itangazamakuru ndetse ashimangira ko abayobozi b’amakipe babikora ari umwanda.

    Ati “Navuga ko abantu batega (betting) ba mbere ari abanyamakuru, nimwe mugiye kutwicira umupira (…) uyu munsi wa none nihatagira igikorwa hagati y’abanyamakuru, n’abayobora imikino n’abo ba perezida wenda b’umwanda ndabyita umwanda kuko baba babaye umwanda, uyu mupira wacu ntaho ugana. “

    Mu minsi ishize ubwo perezida wa Kiyovu yabazwa n’ikinyamakuru ISIMBI ko ibimuvugwaho ari byo koko yaba agurisha imikino, yavuze ko ibyo bintu mu buzima bwe atarabikora atazi n’uko bikorwa, avuga ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.

    KNC avuga ko abayobozi bagurisha imikino ari umwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndabita-abaperezida-b-umwanda-knc-agaruka-ku-bayobozi-bagurisha-imikino-ngo-bazabaze-perezida-wa-kiyovu