Blog

  • Rayon Sports yirukanishije umutoza wa AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, AS Kigali yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana.

    Ni umukino wabaye uyu munsi ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo aho Rayon Sports yayitsinze 2-1, Rharb Youssef na Manace Mutatu nibo batsindiye Rayon Sports mu gihe Bishira Latif yatsindiye AS Kigali.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino ntabwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwigeze bubyihanganira bigendanye n’umusaruro bamaze iminsi batanga, bafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, perezida wa AS Kigali yavuze ko batandukanye n’aba batoza kubera umusaruro muke, ejo ngo nibwo hazamenyekana umutoza uzafata iyi kipe.

    Ati “nibyo twatandukanye nabo. Nta kindi ni ukubera umusaruro muke. Ejo saa 10:30′ muzamenya umutoza mushya wa AS Kigali. “

    Ikipe ya AS Kigali, komite nyobozi yayo ifite inama ejo mu gitondo ku Cyumweru ari nabwo hazemezwa umutoza ugomba gufata iyi kipe.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe nyuma y’uko mu mikino 9 ya shampiyona yatsinzemo Espoir FC, Gorilla FC, Kiyovu Sports na Gicumbi ni mu gihe yanganyije na Police FC, Etincelles FC, Musanze FC na Marines FC batsindwa na Rayon Sports.

    Eric Nshimiyimana asize AS Kigali ku mwanya wa 3 n’amanota 16 inganya na APR FC ya kabiri ni mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 20.

    Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports yari iyobowe n’umutoza Lomami Marcel, AS Kigali yahise yirukana umutoza Eric Nshimiyimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yirukanishije-umutoza-wa-as-kigali

  • Rayon Sports yisubije ikuzo imbere ya AS Kigali yayiganye imyambarire #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Rharb Youssef na Manace Mutatu mu minota ya mbere y'umukino, byafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,yisubiza ikuzo nyuma yo kuyitsinda muri shampiyona ishize ibitego 3-1.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa munani ku gitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku mupira yateye ugendera hasi, umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabasha kuwugeraho.

    Nyuma y'umunota umwe, Sanogo Souleymane yateranye umupira Rugwiro Hervé, ugera kuri Manace Mutatu wacenze umukinnyi umwe wa AS Kigali, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Rayon Sports yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y'igice cya mbere ariko umupira watewe na Sanogo, ukurwamo Ntwari Fiacre wasohotse neza.

    AS Kigali yakoze impinduka za mbere ubwo Haruna Niyonzima yasimburaga Saba Robert mu minota ya nyuma y'igice cya mbere hanyuma mu ntangiriro z'igice cya kabiri Sugira Ernest na Bishira Latif basimbura Kwizera Pierrot na Rugwiro Hervé.

    Ikipe y'Umujyi wa Kigali yatsinze igitego cy;impozamarira ku munota wa 59, cyinjijwe na Bishira Latif nyuma y'umupira wari uvuye muri koruneri yaturutse ku ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest,umunyezamu Hakizimana Adolphe yirwanaho.

    AS Kigali yasatiriye bikomeye mu minota ya nyuma, ariko inanirwa kwishyura, byatumye Rayon Sports itsinda umukino ku bitego 2-1 ndetse ikaba yagize amanota 15 ku mwanya wa kane.

    Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 20 nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye ibitego 2-1 bya Eric Ngendahimana na Bigirimana Abeddy. Opoku William ni we wari watsindiye iyi kipe yo mu Majyepfo.

    APR FC yagize amanota 16 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na AS Kigali, ni nyuma y'uko yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-1. Mugunga Yves na Bizimana Yannick ni bo batsindiye iyi kipe mu gihe Ishimwe Fiston yatsindiye Marines FC impozamarira kuri penaliti.

    Abakinnyi ba AS Kigali 11 babanje mu kibuga:

    Ntwali Fiacre
    Ishimwe Christian – Rugwiro Herve – Rurangwa Mossi – Rukundo Denis

    Niyonzima Olivier Sefu – Kakule Mugheni Fabrice – Kwizera Pierrot

    Hussein Tshabalala – Saba Robert – Aboubacar Lawal

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe

    Nizigiyimana Karim Mackenzi – Niyigena Clement – Ndizeye Samuel – Muvandimwe JMV

    Nishimwe Blaise – Muhire Kevin – Yousseff Rharb

    Iranzi Jean Claude – Suleymane Sanogo – Matatu Manace

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yisubije-ikuze-imbere-ya-as-kigali-yayiganye-imyambarire

  • Muhanga: Impeshakurama zatanze miliyoni 3 yo kugurira abakene ubwisungane mu kwivuza #rwanda #RwOT

    Abatorejwe mu itorero ry'impeshakurama rigizwe n'abakora mu buvuzi, bashyikirije akarere ka Muhanga amafaranga angana miliyoni 3 y'u Rwanda yo kugurira abantu 1,000 batishoboye ubwisungane mu kwivuza. Bavuga ko babitewe n'akababaro baterwa n'ababagana batishoboye bashaka ubuvuzi.

    Umuhuzabikorwa w'Impeshakurama mu karere ka Muhanga, Dusengimana Ezella avuga ko bakunze kubona ibibazo ku bo bakira batabashaka kubona ubwisungane mu kwivuza( Mituweli), ariho bakuye igitekerezo cyo kwiyemeza kugira uruhare mu gufasha aba baturage.

    Yagize ati' Iyo turi ku bitaro usanga twakira abarwaye bari mu ngeri nyinshi kuko hari bamwe baba barishyuye amafaranga wenda atabemerera kwivuza, ariko hari igihe birangira ndetse mubo twakira usangamo abatarigeze bishyura n'ifaranga na rimwe, wenda ugasanga bafite ubukene bityo bituma dutekereza gufasha bene abo bantu batabasha kwitangira uyu musanzu kuko indwara idateguza'.

    Akomeza avuga ko n'abandi batorejwe mu yindi mitwe y'intore bakwiye kujya bakora ibikorwa byo gufasha abaturage kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bityo bagatanga umusanzu wabo wuko bene ibi bibazo byakemuka.

    Yagize ati' Nibyo twaratojwe ndetse byaduhaye intege zo gufasha abaturage no kubaha serivisi nziza ariko turasaba n'abandi ko batekereza ku bibazo niyo cyaba kimwe bakagishakira uko cyakemurwa bagatanga umusanzu wabo haba mu bitekerezo no mu bundi buryo bwose bashobozwa'.

    Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga avuga ko bishimishije kuba aba bakozi bitanga bagakora akazi kabo bakanatekereza ku badashobora kwibonera ubwisungane mu kwivuza, bakabagenera umusanzu wo kubafasha kubona uko bazajya bivuza n'imiryango yabo kubera ko benshi muri bo baba mu bukene bukabije. Akomeza abashimira uruhare rwabo mu gufasha Akarere gukemura ibibazo by'abaturage.

    Akarere ka Muhanga muri uyu mwaka w'ubwisungane mu kwivuza wa 2021-2022 kageze kuri 92,3% ku bamaze gutanga Mituweli, ndetse mu ntara y'amajyepfo aka karere ni aka 8, mu gihe ku rwego rw'Igihugu kari ku mwanya wa 7 ku rutonde rugenda ruhindagurika bitewe n'abishyuye ubu bwisungane.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-impeshakurama-zatanze-miliyoni-3-yo-kugurira-abakene-ubwisungane-mu-kwivuza/

  • Abajya muri Resitora no mu Nsengero bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rikubiyemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, imwe mu ngamba irimo ivuga ko abajya muri za Resitora zo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'Imijyi yunganira Kigali bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    Image

    Izo ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, muri zo ngamba zafashwe harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Image

    The post Abajya muri Resitora no mu Nsengero bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/18/abajya-muri-resitora-no-mu-nsengero-bagomba-kuba-barikingije-covid-19-mu-buryo-bwuzuye/

  • Rayon Sports yatsinze AS Kigali, Kiyovu Sports na APR FC ziva mu ntara kigabo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yitwaye neza imbere ya AS Kigali iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa 8 gitsinzwe na Rharb Youssef ku mupira yari ahawe na Sanogo Souleymane.

    Nyuma y’umunota umwe gusa, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Manace Mutatu. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    AS Kigali mu gice cya kabiri yagerageje kwishyura ibi bitego ndetse yakoze impinduka zirimo Sugira Ernest na Bishira Latif binjiyemo mu gice cya kabiri havamo Kwizera Pierrot na Rugwiro Herve, bakaba bari basanzemo Haruna Niyonzima wagiyemo mu minota ya nyuma y’igice cya mbere asimbura Saba Robert.

    Izi mpinduka zikaba zafashije AS Kigali kuko yaje kubaba igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Bishira Latif n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. Uyu mukino warangiye ari 2-1.

    Ibitego bya Bizimana Yannick na Mugunga Yves byafashije APR FC gukura amanota 3 i Rubavu itsinda Marines FC 2-1 yatsindiwe na Ishimwe Fiston. APR FC ubu ni iya 2 n’amanota 16 inganya na AS Kigali.

    Kiyovu Sports yatsindiwe na Bigirimana Abedi na Ngendahimana Eric byayifashije kwikura i Huye itsinda Mukura VS iwayo 2-1, kimwe cya Mukura VS cyatsinzwe na Opoku Williams. Ubu Kiyovu Sports niyo ya mbere n’amanota 20.

    Imikino yabaye ejo Rutsiro yanganyije na Espoir FC 2-2, Bugesera na Etoile del’Est 0-0, Gorilla FC yatsinze Gasogi United 1-0.

    Umunsi wa 9 uzasozwa ejo Police FC yakira Etincelles ni mu gihe Musanze FC izasura Gicumbi FC.

    Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibona amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-as-kigali-kiyovu-sports-na-apr-fc-ziva-mu-ntara-kigabo

  • Gabiro Guitar, Ariel Wayz na Ish Kevin bahata… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kumurika ikinyobwa cya 'Skol Pulse' cya Skol kompanyi imaze kuba ubukombe mu kugira ibinyobwa byiza bisembuye n'ibidasembuye, cyabereye kuri 'Gilt Club' ahahoze hitwa 'Platinum’ i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Abahanzi batatu nibo baraye bahataniye kwamamaza iki kinyobwa gishya, icupa rimwe rikaba rigura 600 Frw.

    Aba bahanzi ni Gabiro Guitar ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye cyane mu yitwa 'Igikwe', Ariel Wayz umuhanzikazi uhagaze neza unaheutse gushyira hanze uruhurirane rw'indirimbo (EP) yise 'Love&Lust', kimwe na Ish Kevin umuraperi umaze kwandika amateka mu mikorerwe y'ibihangano bye, uburyohe bw’indirimbo ze bukaba bwaranyuze n’abatuye i Burayi.

    Skol yashyize ku isoko ikinyobwa gishya cyitwa ‘Skol Pulse’ kiri kugura 600 Frw

    Producer Davydenko ni we wacuze 'Beat' aba bahanzi bagiye bakoreramo indirimbo umwe ku wundi mu buryo bwateguwe mu ibanga. Aba bahanzi wabonaga ko batunguwe ubwo bamenyaga ko bagiye guhangana hakabaho amatora.

    Davydenko wagiye anyuzamo agasobanura ibijyanye n’uko yateguyemo izi ndirimbo, yagize ati: 'Uko nateguye iyi Beat, nayikoze mu buryo bwa EDM (Electronic Dance Music) ariko nshyiramo n'umudiho wa kinyafurika ariko ku buryo bitaba 'Afrobeat' cyane. Nakiriye abahanzi bane, bashyiramo ubuhanga bwabo bwatumye haboneka indirimbo 3 nziza muri kumva none.'

    Gutora aba bahanzi byakozwe n'ibyamamare binyuranye byari byitabiriye uyu muhango aho twavugamo nka 'Rocky Kimomo' n’abandi. Abatoye bajyaga ahabugenewe bagahabwa 'Earphone' bakumviramo uko abahanzi bagiye bitwara muri 'Beat', ubundi bagatora bifashishije umufuniko wa 'Skol Pulse' bashyira mu dukombe twa Skol twari twanditseho 1,2,3 bijyanye n’uko abahanzi bakurikiranaga mu ndirimbo zumvwaga n'abatora.

    Indirimbo Ish Kevin yakoreye 'Pulse Skol' yayikoze yifashishijemo umuhanzi wundi witwa 'Memo' wumva ushoboye kabone nubwo ari bwo bwa mbere agaragaye mu ruhame nk’umuhanzi. Nubwo haraye hakozwe amatora hakanaba kwimurika kw’abahanzi, ntihatangajwe uwahize abandi hagati ya Guitar, Wayz na Ish Kevin.

    Ish Kevin yifashishije Memo mu gukora indirimbo ya Skol Pulse iri mu zihanganye Ariel Wayz ni umwe mu bahataniye indirimbo yo kwamamaza ‘Skol Pulse’Gabiro Guitar nawe ari mu bahanganye ku ndirimbo yo kwamamaza ‘Skol Pulse’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112703/gabiro-guitar-ariel-wayz-na-ish-kevin-bahataniye-kwamamaza-ikinyobwa-skol-pulse-cyaraye-gi-112703.html

  • Yakoreraga ibihumbi 5 Frw ku munsi! Juno Kizi… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze abantu babiri bakundana, benshi bahita bumva abahanzi bakomeje kwandika izina mu muziki nyarwanda Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Aba bombi bahiriwe cyane n'umwaka wa 2021, badutangarije ko batangiye umuziki mu buryo bugoranye aho amafaranga bakoreraga yari macye pe.

    INYARWANDA yaganiriye n’aba bahanzi bombi tubabaza byinshi ku muziki wabo. Juno yavuze ko nta myaka ibiri ishize akora ibiraka byamuhembaga amafaranga ibihumbi 5 Frw ati: 'Njye rero buriya niga mu mashuri yisumbuye hari mu mwaka wa 2019 nigeze gukora akaraka k'inyama [5,000Frw].

    Nubwo Juno avuga ko bitewe n'amasezerano bagirana n'ababaha akazi atavuga amafaranga menshi yishyuwe ariko agaragaza ko ubu amaze gutera imbere ku buryo ashobora gukora ikiraka gihagaze muri za miliyoni. Yagize ati: 'Njye mvugisha ukuri nakavuze amafaranga menshi nakoreye ariko amasezerano tugirana n'abakoresha ntabwo tuba twemerewe kubivuga.'

    Yongeraho ati: 'Nubwo ntayavuga ariko nka miliyoni, miliyoni 2 hari aho nazishyuwe kandi ndacyeka sinabiguyeho narabikoreye.' Siwe wenyine rero wagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere y’uko agera aho ageze uyu munsi kuko uwo yita inshuti ye magara nyamara benshi bafata nk'umukunzi we, Ariel Wayz nawe yagaragaje ibihe bigoye nawe yanyuzemo.

    Ati:'Ikiraka nakoreye amafaranga macye byari ibihumbi 15, byari ubukwe bwari bwabereye i Musanze, nagombaga kwitegera, kurya byo urihangana. Umuntu yatahaga asigaranye nka birindwi. Uyu munsi mpagaze neza harimo impinduka n’ubwo ntavuga uko bihagaze, gusa amenshi nakoreye arenga miliyoni mu biraka ndi gukora kuri ubu.'

    Juno Kizigenza yatangaje ko mu myaka 2 ishize yakoraga ibiraka by’ibihumbi 5 byo kuririmba nyamara kubera gukora cyane, ubu ageza akorera miliyoni 2 ku kiraka kimwe

    Wayz yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yajyaga akora ibiraka byo kuririmba mu bukwe harimo n’icyo yigeze gukorera i Musanze ku 

    Jono Kizigenza na Ariel Wayz bahamya ko banyuze mu nzira itoroshye kandi nubwo hakiri byinshi byo gukora ariko aho bari bahashima Imana

    REBA HANO INDIRIMBO ”WAY” YA ARIEL WAYZ FT JUNO KIZIGENZA

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UMWALI’ YA BUSHALI FT ARIEL WAYZ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112697/yakoreraga-5-frw-ku-munsi-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-batangaje-aho-bavuye-habagejeje-ku–112697.html

  • Uganda: Abaganga bemeye guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi nyuma y'ibyo bemerewe #rwanda #RwOT

    Abaforomo n'abaganga bari bamaze iminsi mu myigaragambyo ndetse barataye akazi, bemeye guhagarika uko kwigaragambya bagasubira mu kazi kuri uyu wa mbere.

    Aba baganga, bemeye gusubira mu kazi nyuma y'inama yabaye hagati y'abahagarariye Leta, aba baforoma hamwe n'abaganga bimenyereza umwuga. Bemeye guhagarika imyigaragambyo barimo, aho yari imaze ukwezi kurenga basaba kongezwa umushahara no koroherezwa mu kazi.

    Leta ya Uganda, yemeye kubongeza umushahara, bakava ku mashilingi ya Uganda 750.000 (hafi $200) bagahabwa miriyoni 2.5 z'amashilingi (ni ukuvuga hafi $700).

    Uyu mushahara bemerewe, bazawuhabwa bahereye mu kwezi kwa Nyakanga(7) uyu mwaka, kandi kuri uyu wa mbere bijejwe ko amafaranga azaba yageze ku ma konti yabo.

    Mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'Ubuzima yemeye kandi guhagarika ingingo yari yafashe yavuga ko abaganga bose bari bahagaritse akazi bava mu bigo bakoramo no mu myanya y'akazi kose ka Leta.

    Iri tsinda ry'Abaganga, bahagaritse akazi basigaje amezi abiri ngo barangize ukwimenyereza kwabo. Abari muri iyi myigaragambyo bazongererwa igihe kugiraa ngo babashe kurangiza igihe cyabo cyo kwimenyereza akazi( stage).

    Kuva mu bihe bishize, nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, imyigaragambyo n'ibiganiro ku bijyanye n'umushahara hamwe no koroherezwa mu kazi muri Uganda ni ibintu byagiye biba nibura rimwe mu mwaka kuva mu 2017.

    Abahagarariye abakozi bakora mu bijyanye n'Ubuzima bari mu rugendo bajya ku nama nshingamategeko ku wa gatatu kugira ngo bayishyikirize urwandiko batangiriwe, bahagarikwa na Polisimu gihe cy'amasaha, ariko nyuma baza kubarekura.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-abaganga-bemeye-guhagarika-imyigaragambyo-bagasubira-mu-kazi-nyuma-yibyo-bemerewe/

  • Mu magambo y'urukundo, Meddy yifurije isabukuru nziza umugore we Mimi [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi bwo Meddy yabwiriyeho Mimi ijambo riruta ayandi mu buzima bwe, amubwira ko amukunda ndetse abimubwira apfukamye. Mimi yahise amubwira YEGO, urukundo rwabo rukomeza kubaryohera bakarwereka imiryango, inshuti n'abavandimwe. Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw'aba bombi.


    Meddy yongeye gutera imitoma itagira uko isa umugore we amubwira ko amukunda cyane uyu munsi kuruta uko yamukundaga ejo hashize. Mu butumwa butandukanye yagendaga anyuza kuri konti ye ya instagram, Meddy yerekanye ibihe byiza yagiye agirana n'uyu mugore we Mimi, anamubwira amagambo meza kuri uyu munsi udasanzwe mu rukundo rwabo

    Meddy yagize ati: ''Ndagukunda cyane uyu munsi kuruta uko nabikoraga ejo''. Ibi yabivuze amaze kumufata ifoto yicaye ahirengereye cyane bivugwa ko ari na ho imihango yose ijyanye n'urukundo rwabo yatangiriye maze yandika ko iki ari cyo gihamya.

    Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye maze mu masaha akuze Meddy amwambika impeta ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko.

    Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ku
    rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

    Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we kuri Noheli.

    Mbere y'uko yemeza ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n'itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n'umukobwa udakomoka mu Rwanda.

    Mu 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta. Ati 'Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda'.

    Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n'ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

    Ati 'Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y'uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-y-urukundo-meddy-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-mimi-amafoto

  • Kanye West arashaka guhindura inyubako ze zose insengero hanyuma abura aho kuba umwaka wose #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse gukora,uyu muraperi uherutse guhindura izina akitwa Ye, yavuze ko yemera ko sosiyete yicwa n'ubutegetsi bw'aba capitaliste,yongeraho ati: 'Igihe kirageze cyo guhindura ibyo.'

    Kanye West ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Kanye Omari West,yasangije uyu mugambi we miliyoni z'abayoboke be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Kanye West yavuze ko azahindura amazu ye yose amatorero, kugirango ahe icumbi anagaburire abadafite aho baba.

    Ati: 'Ngiye kumara umwaka ndafite aho kuba,nyuma yo guhindura amazu yose ntunze insengero. Turimo kubaka aho imfubyi ziba, kandi hazaba ari ahantu umuntu wese ashobora kuryama no kurya, hamwe n'ibiribwa biboneka igihe cyose.”

    West azwiho ubwibone n'ubutwari iyo bigeze ku myizerere ye.

    Forbes yahaye agaciro inkweto ya Yeezy konyine miliyari 1.26 z'amadolari kandi iki kinyamakuru cyatangaje ko, inkweto za Kanye West zihanganye n'iza Michael Jordan 'Air Jordan' mu kugira inkweto za Sneakers zihenze cyane ku isi.

    Usibye imiterere y'imyambarire ya Yeezy, Kanye West yinjije miliyoni nyinshi mu muziki kandi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagurishijwe cyane mu myaka 20 ishize.

    Uyu muraperi n'uwahoze ari umugore we,Kim Kardashian, bazwiho gutunga inyubako nyinshi i Los Angeles na Wyoming.

    West yabaye umuhanzi wa kabiri wa Hip Hop ukize cyane nyuma ya Jayz.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kanye-west-arashaka-guhindura-inyubako-ze-zose-insengero-hanyuma-abura-aho-kuba