Blog

  • Umukirisitu utazikingiza ntazaza muri Misa kuri Noheli -Musenyeri Hakizimana Célestin – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hari bamwe mu baturage banga kwikingiza bitwaje imyemerere n’ubuhanuzi bakavuga ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rukomoka kwa Satani cyangwa abarukoze hari ibindi bintu bibi bagamije kugirira ikiremwamuntu.

    Diyoseze ya Gikongoro ayoboye igizwe n’Akarere ka Nyamagabe, igice kimwe cy’uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye.

    Musenyeri Hakizimana yagize ati “Ibyo kwikingiza tubikangurira abantu dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuko inkingo ziza bwa mbere Musenyeri na Meya twagiye kwikingiza dutanga urugero, no ku rukingo rwa kabiri ni ko twabigenje kandi tukabibwira n’abapadiri n’abakirisitu.”

    Yakomeje avuga ko batanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bagiye mu misa bakingirwe mu buryo bworoshye.

    Ati “Twatanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bahakingirirwe ndetse baduha n’itangazo turitanga mu Kiliziya kugira ngo abantu nibava mu misa bajye kwikingiza aho ngaho.”

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko hari n’Abapadiri banze kwikingiza bigera aho babafatira ibyemezo.

    Ati “Mbere wabonaga bafite ubwoba bwo kwikingiza n’Abapadiri bangaga kwikingiza rwose, ariko ndababwira ngo utazikingiza ntazasoma Misa, kandi umukuriyeho misa nta kindi aba asigaranye, bahise bajya kwikingiza.”

    Yavuze ko bateganya gukora inama n’Abapadiri kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 bashishikariza abakirisitu kwikingiza hakiri kare.

    Ati “Hanyuma vuba aha tuzakora inama n’Abapadiri yo kurushaho kubikangurira abakirisitu no kugira ngo dushyireho agashya muri Gikongoro. Numva dushaka ko umuntu azajya aza mu misa azajya atwereka ko yikingije, utazikingiza tuzamubwira ko kuri Noheli atazaza mu Misa kandi tuzabigeraho.”

    Hari bamwe mu baturage bo muri Diyoseze ya Gikongoro babwiye IGIHE ko hari amakuru bagiye bumva avuga nabi urukingo rwa Covid-19 batinya kwikingiza.

    Mukantwari Agnes wo mu Karere ka Nyaruguru ati “Abantu baravugaga ngo urushinge urwiteje arapfa, abandi bakavuga ibihuha bitandukanye ku buryo nanjye natinye kwikingiza. Gusa ubuyobozi bwaratwigishije ndetse no mu rusengero batugira inama noneho turemera turikingiza kandi ntacyo twabaye. Naho ubundi twari twabanje kugira ubwoba.”

    Musenyeri Hakizimana yabibukije ko kwikingiza birinda abantu icyorezo cya Covid-19 kandi udashaka kwirinda atagomba kwanduza abandi, agira inama abaturage ko bakwiye kumvira abayobozi kuko bugamije ineza yabo.

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko bashyize imbaraga mu gukangurira abakirisitu kwikingiza icyorezo cya Covid 19 kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze

    Musenyeri Hakizimana asaba abakirisitu kwitabira kwikingiza kuko urukingo rufasha mu guhangana na Covid 19

    Abapadiri bari banze kwikingiza muri Diyosezi ya Gikongoro bagiriwe inama bahindura imyumvire

    Umukirisitu utazakingiza ashobora kutazemererwa kujya mu misa kuri Noheli

    Kuri za Kiliziya, nta bantu bari bamerewe kugendagenda hanze nk’uko mbere byabaga bimeze

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3qbQV9o

  • Kayonza: Abangavu basaga 80 babyaye bafashijwe gutangira imishinga iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ibi batangiye kubikora nyuma y’amahugurwa y’umwaka umwe bahawe na Women for Women agamije kubigisha imyuga irimo uw’ubudozi bw’inkweto, amasakoshi n’imikandara bikoze mu ruhu, kudoda imyenda n’ibindi, bose bakaba banahawe imashini zizabafasha mu kazi kabo.

    Bamwe muri aba bakobwa babyaye imburagihe bavuze ko bishimiye imyuga bigishijwe bavuga ko bigeye kubafasha mu kwiteza imbere bikanabarinda kongera gushukwa.

    Mukamana Jeanette wize gukora inkweto, imikanda n’amasakoshi bikozwe mu ruhu, yavuze ko agiye kwifashisha uyu mwuga mu bikorwa bimuteza imbere.

    Ati “Ngiye guteza umuryango wanjye imbere hamwe n’umwana wanjye, mbere wasangaga nirirwa mu rugo nta kazi kuburyo byakorohera n’undi muhungu kunshuka ariko ubu mbonye aho nzajya nirirwa nshakisha icyanteza imbere.”

    Ufitamahoro Anitha we yavuze ko uretse gukora inkweto yanamenye gukora amasakoshi akoze mu ruhu ndetse n’imikandara byose bikaba bigiye kumufasha mu kwiteza imbere akabona amafaranga yo kwishyurira umwana we ishuri.

    Ati “Gukora inkweto bigiye kumfasha kwiteza imbere njye n’umuryango wanjye, ubu uretse gukora inkweto nzi no gukora imikandara, ndifuza kuzashinga ahantu nzajya nzikorera kuburyo hamenyekana cyane kandi zabigeraho.”

    Uwimpuhwe Jeovanis watewe inda afite imyaka 18 we yavuze ko yize kudoda kandi ngo yanatangiye kubibyaza umusaruro.

    Ati “Ubu natangiye kudoda imyenda y’abanyeshuri nk’imipira n’iyindi, ubu naguze amatungo magufi natangiye umushinga wo kuyorora kugira ngo azangirire umumaro mu minsi iri imbere.”

    Uwimpuhwe yavuze ko nyuma yo kwigishwa kudoda kuri ubu ubuzima buri kugenda neza bitandukanye na mbere aho yaburaga amafaranga yo kwishyurira umwana we ubwisungane mu kwivuza ndetse no kumugurira imyenda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yasabye aba bakobwa kwigirira icyizere amahirwe babonye yo kwiga imyuga bakayakoresha neza.

    Ati “Turabasaba kugira ikinyabupfura mu byo bagiye gukora byose bahatane ku isoko ry’umurimo kandi bakoreshe neza amahirwe babonye.”

    Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 280 batewe inda muri uyu mwaka, ubuyobozi bukaba buvuga ko buri gushakisha ababateye inda kugira ngo babikurikiranweho.

    Abangavu babyaye batangiye imishinga iciriritse irimo no gukora inkweto

    source : https://ift.tt/3qg4ZyW

  • As Kigali yongeye guhambiriza Eric Nshimiyima… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Eric Nshimiyimana rugeze ku iherezo muri As Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa Shampiyona wari wabereye i Nyambirambo kuri uyu wa Gatandatu.

    Eric Nshimiyimana yeretswe umuryango 

    Rwari uruhererekane rw’umusaruro mubi kuri uyu mutoza ndetse n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kuko mu mikino 6 ya Shampiyona iheruka basaruye amanota 7.

    Aba batoza baherukaga guhabwa amasezerano y’umwaka muri Nyakanga 2020, gusa ibyo bari biyemeje bagiye batabigezeho. Eric Nshimiyimana bibaye ubwa kabiri yirukanwa na As Kigali nyuma yo kwirukanwa mu 2018 azize umusaruro mucye, dore ko yari yageze muri iyi kipe mu 2014.

    Eric Nshimiyimana yaje kugaruka muri As Kigali mu 2019 nabwo aje gutwara igikombe cya Shampiyona ariko agiye ntacyo atwaye. As Kigali izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukuboza ikina na Gasogi United aho igomba kuza ifite Umutoza mushya nyuma yo kwirukana abatoza bose. Amakuru ahari avuga ko Mashami Vincent usanzwe utoza Amavubi ashobora guhabwa iyi kipe.

    Mutarambirwa Djabil Wari wungirije na we yeretswe umuryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112727/as-kigali-yongeye-guhambiriza-nshimiyimana-eric-bwa-kabiri-azize-umusaruro-udashinga-112727.html

  • Iserukiramuco Mashariki ryasojwe hahembwa fil… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Century Cinema ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021. Witabiriwe n'abakinnyi ba filime, abazitunganya, abitabiriye amaserukiramuco atandukanye ya Cinema muri Afurika, abayobozi n'abandi.

    Ryasojwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, byatumye buri wese witabiriye uyu muhango yasabwaga kuba yarikingije iki cyorezo kandi yipimishije Covid-19 nibura mbere y'amasaha 24. Uretse gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi hanerekanwe filime yitwa 'Soeurs’ ya Yamina Benguingui.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yavuze ko bishimiye kuba iri serukiramuco risojwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko bitwararitse ku ngamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo. Uyu muyobozi yavuze ko filime yegukanye igihembo muri iri serukiramuco 'yari ibikwiriye'.

    Kuko ngo Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abahanga barimo abifashishijwe mu iserukiramuco rya Cinema 'Fespaco' ribera muri Burkina Faso n'abandi bumva neza imitegurire ya filime.

    Tressor ariko avuga kubera Covid-19 bari biteze abashyitsi bo muri kompanyi ya Netflix [Ikigo rurangiranwa mu kwerekana filime kuri internet] basubika urugendo bitewe n'ingamba zakajijwe mu bihugu byabo.

    Muri ibi bihembo hifashishijwe Akanama Nkemurampaka katanze amanota buri cyiciro. Mbere y'uko hatangazwa abatsinze, abagize Akanama bavugaga ko kari akazi katoroshye kuri bo kwemeza filime ihiga izindi, ariko ko byabahaye ishusho y'intera Cinema yo muri Afurika igezeho.

    Hari n'abagiye bavuga ko bakunze inkuru zikubiye muri izi filime, ku buryo abatuye umugabane wa Afurika bagiye byinshi byo kubwira Isi binyuze mu Indanga Ndangamuco.

    Iri rushanwa ryasojwe, ryari ryubakiye ku insanganyamatsiko igira iti 'Kagire inkuru.'

    Bamwe mu bakinnyi begukanye ibihembo ntibashishije kubona muri uyu muhango. 

    Bamwe bohereje amashusho yafashwe bavuga ko bishimiye ibihembo begukanye, abandi ibihembo byabo byakirwa n'abakinnyi bo mu Rwanda barimo Niyitegeka Gratien, Nkota Eugene wamenyekanye muri Kayumva Vianney [Manzi] wamenyekanye muri filime yitiriwe 'Fabiola' n'abandi.

    Mu banyarwanda begukanye ibihembo barimo Kantarama Gahigiri wegukanye igihembo 'Avant-Garde Award' abicyesha filime ye yise 'Ethereality'.

    Kantarama Gahigiri yigeze kubwira INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y'amarushanwa yitabiriye mu Busuwisi ahagarariye u Rwanda, agahurirayo n'abandi bo muri Sudan, Burkina Faso, Aligeria na Afurika y'Epfo.

    Akavuga ko bakoreye umwiherero kuri Hotel yitwa 5*5*5, bahabwa ibyumweru bitanu, buri umwe asabwa gutekereza filime ngufi imwe ashobora gukora ifite umwihariko. Bari bahawe igihe gito, igitutu ari cyinshi, ariko bazirikanaga ko filime izatsinda izerekanwa imbere y'abantu barenga 700

    1.BEST SHORT RWANDAN FILMS:

    1— ENTANGLEMENT by Karambizi Patrick

    2— THE TALENT By MWENEDATA Caleb

    3 — A STORY TO TELL by MUKANYANDWI Sylverie

    2.Best Actor: ENTANGLEMENT

    3.Best Actress: Akamuntu Gloria abicyesha filime 'A story to tell'. Uyu mukobwa afite imyaka 13 y'amavuko, ndetse igihembo cyatanzwe ari ku ishuri.

    4.Best Director: ENTANGLEMENT

    5.SPECIAL MENTON FOR ACTING ENSEMBLE

    Filime 'Awa' ya Déborah BASA — Democratic Republic of Congo

    6.AVANT-GARDE AWARD

    Ethereality ya Kantarama Gahigiri wo mu Rwanda

    7.BEST SHORT FILM:

    Filime 'Sixteen Rounds' ya Sixteen Rounds ya Loukman Ali (Uganda)

    8.LONG FEATURE DOCUMENTARY

    Filime 'Garderie Nocturne-Night Nursery ya Moumouni Sanou wo muri Burkina Faso

    9.WEB-TV SERIES

    Rawhay's Safe Heaven ya Mohmed Fathi (Egypt)

    10.LONG FEATURE FICTION

    Filime 'Aloe Vera' ya Peter Sedufia wo muri Ghana

    Filime 'Juju Stories' ya CJ Obasi, Abba Makama, Michael Omonua wo muri Nigeria

    11.THE BEST DIRECTOR AWARD:

    Amjad Abou Alala wo muri Sundan abicyesha filime ye 'You will die at 20'

    12.BEST FILM AWARD:

    Filime 'Tug war vute n'kuvute ya Amil Shivji's (Tanzania)- Iyi filime niyo yerekanwe ku munsi wa Mbere wo gutangiza iri serukiramuco, mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.


    Bamwe mu bagize Akanama Nkemurampaka bemeje  filime zatsinze mur Mashariki African Film Festival

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor avuga ko bishimiye uko iri serukiramuco ryagenze

    Canal+ yahembye filime zitwaye neza muri Mashariki African Film Festival

    Iri serukiramuco ryasojwe hahembwe filime zitwaye neza

    Manzi yakiriye igihembo cya filime yitwaye neza muri iri serukiramuco rigamije guteza imbere Cinema

    Byari ibyishimo ku bayobozi banyuranye bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Abitabiriye ibi birori banyuraga ku itapi itukura

    Kantarama Gahigiri avuga ko filime ‘Etherelity’ yakunzwe mu buryo atari yiteze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112722/iserukiramuco-mashariki-ryasojwe-hahembwa-filime-zahize-izindi-zirimo-iya-kantarama-gahigi-112722.html

  • Rayon Sports yihimuye kuri AS Kigali, Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ku bibuga bitandukanye hakomezaga imikino y'umunsi wa Cyenda muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, aho amakipe amwe yatunguwe agatakaza amanota atatu andi akihorera.

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yakinaga na AS Kigali mu mukino ukomeye amakipe yombi ahataniye igikombe cy'uyu mwaka yashakagamo amanota atatu.

    Uyu mukino kandi wanakomezwaga n'umusaruro Rayon Sports yaherukaga kubona ku makipe abiri bahataniye igikombe cya shampiyona, ariyo APR FC na Kiyovu Sport, yombi yatsinze Rayon ibintu byababaje abakunzi b'iyi kipe.


    Rayon Sports yasabwaga kudakora ikosa na rimwe ryo gutsindwa na AS Kigali, yinjiye neza mu mukino hakiri kare ibona ibitego bibiri, harimo icyatsinzwe na Rharb Youssef ku munota wa 8', mu gihe nyuma y'umunota umwe gusa Manace Mutatu yatsindiye Rayon igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yayoboye iminota 45 y'igice cya mbere, ntiyagira ikindi gitego yinjiza ariko nayo ntiyagira icyo yinjizwa.

    AS Kigali yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ishaka kwishyura, biza kuyihira ku munota wa 60, ubwo Bishira Latif yishuraga igitego kimwe muri bibiri bari batsinzwe mu gice cya mbere.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka gutsinda ariko iminota 90 y'umukino irangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 2-1.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 15 mu mikino 9, ikaba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.

    Undi mukino utari woroshye na gato, wahuje Mukura na Kiyovu Sport, maze Mukura itsindwa ibitego 2-1 itakaza amanota atatu.


    Mukura yari yatangiye neza umukino, inayobora igice cya mbere cyose ku gitego cyatsinzwe na Opoku.

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu yaje yariye karungu maze isatira izamu rya Mukura karahava, yishyura igitego ndetse inashyiramo icy'intsinzi cyayihesheje amanota atatu.

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ngendahimana Eric ndetse na Bigirimana Abedi.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 20 mu mikino 9.


    Undi mukino wakinnwe, wahuje APR FC na Marines FC, urangira ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-1, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves na Bizimana Yannick, mu gihe Marines yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

    Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 16 mu mikino 6 imaze gukina muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112723/rayon-sports-yihimuye-kuri-as-kigali-kiyovu-ikura-amanota-atatu-mu-biganza-bya-mukura-112723.html

  • Abasore batangiye kwiyandikisha bahatanira ik… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, abasore bujuje ibisabwa batangiye kwiyandisha muri Mr Rwanda binyuze ku rubuga rwa www.misterrwanda.rw.

    Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y'amavuko, Email, Nimero za telefoni, aho atuye n'Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

    Mr Rwanda ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo ku basore bitwa 'Imanza Ltd' biyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi.

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Century Park Hotel, cyagarutse birambuye kuri iri rushanwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi ateza imbere abakobwa ariko abahungu ntibahabwe umwanya.

    Moses avuga ko iri rushanwa riri no mu murongo wo gufasha abasore bajyaga baserukira u Rwanda ariko 'ugasanga nta kintu na kimwe bafashijwe'.

    Uyu muyobozi yanavuze ko iri rushanwa rigamije kubahiriza ‘uburinganire’ aho umusore n’umukobwa babona amahirwe angana.

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MR RWANDA

    Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

    1.Kuba ari umunyarwanda.

    2.Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30.

    3. Kuba atarakatiwe n’inkiko.

    4.Kuba yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

    5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance)

    6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.


    Uhereye ubumoso: Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfer, Ngirawonsanga Jean Damascene bazatanga imodoka ya miliyoni 10 Frw izahabwa Rudasumbwa n'Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112717/abasore-batangiye-kwiyandikisha-bahatanira-ikamba-rya-mr-rwanda-112717.html

  • Amagare: Pro Touch ya Mugisha Moise yigondeye… – #rwanda #RwOT

    Kuva Saa yine za mu gitondo, abasiganwa bose bari bicaye ku magare  berekeza mu mirambi y’uturere twa Kicukiro na Bugesera, aho abagize icyiciro cy’abagabo bakuze (Men Elite) bahagurukiye ku musozi wa Rebero, abasore b’ingimbi bahagurikira ahitwa ku Ninda mu gihe abagize icyiciro cy’abagore bo bahagurukiye kuri La Palisse Hotel i Nyamata bose berekeza i Kamabare. Imihanda yanyuzemo isiganwa yari yiganjemo ibice byo gutambika, byahaga amahirwe abakinnyi basanzwe bazwiho kwihuta ahatambika nka; Mugisha Moise, Areruya Joseph na Uhiriwe Byiza Renus utahiriwe n’isiganwa ry’uyu munsi.


    Ikipe ya Benediction Ignite yashakaga kwiharira amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka yose, dore ko andi marushanwa yose yabaye muri uyu mwaka yatashye i Rubavu aho iyi kipe ifite icyicaro. Mu cyiciro cy’abagabo, Mugisha Samuel ukinira Pro Touch yo muri Africa y’Epfo yagerageje gusiga bagenzi be mu birometero 25 bya mbere ndetse biranamuhira, aho yasohotse mu gikundi ari kumwe na Nzafashwanayo Jean Claude wakiniraga Benediction Ignite, bidatinze bakurikirwa na Mugisha Moise wa Pro Touch na Uwiduhaye Mike wa Benediction.

    Igikundi kirimo abandi bakinnyi cyagendaga gake byasaga no gucungana  n'umunaniro w’abakinnyi bavuye mu bandi mbere, ariko imibare yose ya Benediction Ignite na Les Amis Sportif yanze gutanga umusaruro kuko Mugisha Moise na Mugisha Samuel bari bafite imbaraga n’imibare iteguye neza.


    Mu nzira za Nyamata, Ramiro na Ruhuha, Mugisha Samuel yari acunze neza Nzafashwanayo Jean Claude kimwe n’uko inyuma ye hagenderaga Mugisha Moise wari ucunze neza Uwiduhaye Mike, aho bagendaga basatira umurongo wo gusorezaho ari nako bakomeza guca intege ikipe ya Benediction Ignite bari bahanganye. Mu cyiciro cy’abagore, Mukashema Josiane yasoje ku mwanya wa mbere atsinze kuri “Final Sprint” bagenzi be; Kimenyi Charlotte na Tuyishime Jacqueline bose bakinana muri Benediction Cycling Club.


    Mukashema, umwe mu bakinnyi barusha abandi kunyaruka ku muvuduko usoza isiganwa (Final Sprint) yatsindiye i Bugesera aho yanaherukaga gutsindira mu mwaka wa 2019, ubwo hakinwaga Shampiyona y’igihugu.


    Mukashema yahagaritse imihigo ya Ingabire Diane wari wagambiriye kwegukana irushanwa rya munani ryikurikiranya dore ko amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup arindwi yose aheruka yari yarayihariye.


    Uko abatsinze bakurikiranye: Abagabo (Ibirometero 89.1);

    1. Mugisha Samuel – Pro Touch – 1h57’28”

    2. Nzafashwanayo Jean Claude – Benediction Ignite + 45′

    3. Mugisha Moise + 1’08”

    Ingimbi (Ibirometero 73.6);

    1. Iradukunda Valens -  1h59’22”

    2. Niringiyimana Rachid – 1h59’22”

    3. Uwihanganye Fabien +48″

    Abagore (Ibirometero 65);

    1. Mukashema Josiane – 1h49’54”

    2. Mukakimenyi Charlotte – 1h49’54”

    3. Tuyishime Jacqueline – 1h49’54”


    Areruya ari mu bakinnyi bitabiriye n’ubwo bitagenze neza

    Nk’uko byasobanuwe na Murenzi Abdallah uyobora Federasiyo y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, iri siganwa rya “Kibugabuga Race” ni kimwe mu byafashije abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kwitegura Tour du Rwanda ya 2022 iteganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha aho bazahurira na Benediction Ignite ndetse n’andi makipe azaturuka mu mpande zose z’isi.


    Nzafashwanayo Jea Claude yabaye uwa kabiri mu bagabo


    Mugisha Moise yabaye uwa gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112725/amagare-pro-touch-ya-mugisha-moise-yigondeye-benediction-ignite-mu-isiganwa-rya-kibugabuga-112725.html

  • Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge n'Uburara kubivamo burundu #rwanda #RwOT

    Umuryango utegamiye kuri leta urwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Purpose Rwanda, watangije ubukangurambaga bw'imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

    Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko bagiye gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry'ibiyobwabwenge n'ingaruka bitera

    Ubu bukangurambaga bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, buzatangirana na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n'ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n'ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n'ibindi.

    Pastor Theogene Niyonshuti nawe ni umwe mubafashamyumvire ati'Gukira ibiyobyabwenge ni Urugendo'

    Yakomeje agira ati 'Ku bw'ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.'

    Agaba yavuze ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n'ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n'inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw'abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n'imiryango itegamiye kuri leta kugira iki kibazo kirandurwe burundu.

    Umwe mu bagore baretse uburaya wafashijwe na Purpose Rwanda yavuze ko mbere akibukora yari yariyanze, yiyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo yagerageje no kwiyahura inshuro ebyiri ntibyamuhira.

    Yakomeje avuga ko yahuye na Purpose Rwanda baramufasha hamwe n'abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya na we asohora agahinda kose yari afite mu mutima, abona abantu bamwereka urukundo areka uburaya n'ibiyobyabwenge.

    Ubu asigaye akora nk'umufashamyumvire ufasha abandi kubireka ndetse bikaba binamutunze we n'umwana we, aho no muri ubu bukangurambaga azafasha benshi babaswe n'ibiyobyabwenge kubivamo.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n'uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

    Ati 'Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk'abanyarwanda kandi ko n'igisubizo kizava muri twe.'

    Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n'ibindi.

    The post Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n'ibiyobyabwenge n'Uburara kubivamo burundu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hakomeje-gukorwa-ubukangurambaga-bufasha-ababaswe-nibiyobyabwenge-nuburara-kubivamo-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakomeje-gukorwa-ubukangurambaga-bufasha-ababaswe-nibiyobyabwenge-nuburara-kubivamo-burundu

  • Kamonyi: Abagize itsinda' Ijuru rya Kamonyi' bahize gukura abaturage mu mibereho mibi #rwanda #RwOT

    Perezida w'Itsinda ry'abakora siporo ryitwa 'Ijuru rya Kamonyi', Benedata Zacharie aravuga ko ibikorwa byabo by'umwaka wa 2022 bizashingira mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire ku bijyanye n'imibereho myiza ikwiye, aho bazafatanya n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze mu gushakira umuti abakirarana n'amatungo, abatagira ubwiherero n'ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y'umuturage.

    Benedata Zacharie, ibi yabigarutseho mu nteko rusange yo kurebera hamwe ibikorwa bakoze nibyo bateganya gukora mu mwaka ugiye kuza wa 2022, aho bashyize imbere gufatanya n'abaturage n'izindi nzego mu kugira imibereho myiza kuri buri wese.

    Benedata Zacharie

    Yagize ati' Twakoze byinshi dusura bagenzi bacu bagiye bagira ibyishimo, tukifatanya muri ibyo byishimo ndetse n'umubabaro waza tugafatanya, ariko igihe kirageze ngo ibikorwa byacu tubyagure tubigeze no kubaturage duturanye tugamije kubashakira ibyiza bibavana mu mibereho mibi idakwiye umunyarwanda'.

    Benedata, akomeza avuga ko mu bikorwa bazibandaho harimo ibijyanye n'ubukangurambaga bwo kwipimisha indwara zitandura no kureba bimwe mu bibuza abaturage kugera ku mibereho myiza n'iterambere.

    Avuga ko bateganya gufatanya n'inzego zitandukanye mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye abaturage, bagafasha abadafite ubwiherero bukwiye n'abatagira aho kuba ndetse bakazongeraho no gufasha abadafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza.

    Uwiragiye Rose, yemeza ko Siporo bakora imaze kubageza kuri byinshi haba mu bitekerezo ndetse no kubafasha kubanirana neza hakiyongeraho ko batekereza neza mu cyatuma bateza imbere abaturage bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye byo kubafasha kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

    Yagize ati' Siporo dukora niyo kudufasha gukomeza kugifa ubuzima bwiza ndetse tubanirana neza tukirinda amakimbirane, none twagutse turimo gushakisha uburyo dufasha abaturage kugira aho bava naho bagana mu bikorwa bitandukanye, tukarwanya ibibazo bibaheza hasi'.

    Iri tsinda rikorana siporo ryibumbiye mu' Ijuru rya Kamonyi', riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi bakaba bagera ku bantu 51 barimo abagabo 38 n'abagore 13, aho ndetse hari na gahunda yo kwakira abakiri bato. Ni itsinda ryavutse mu kwezi kwa mbere 2020, ritangira rihujwe no gukora Siporo ariko kandi uko iminsi ishira bagenda bagura ibikorwa byabo mu buryo burushaho gutuma begerana ndetse bagakora ibikorwa by'urukundo bibahuriza hamwe, bagafashanya hagati yabo mu buryo butandukanye, kugera n'aho barenze imbibi zabo bwite batangira n'ibikorwa bigamije kurushaho kuzamura imibereho myiza y'abaturage, baba abo baturanye n'abandi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-abagize-itsinda-ijuru-rya-kamonyi-bahize-gukura-abaturage-mu-mibereho-mibi/