Blog

  • Musonera waketsweho ibyaha bya Jenoside yenda kuba umudepite yaburanishirijwe mu muhezo – #rwanda #RwOT

    Musonera akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n'icyaha cya Jenoside, bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.

    Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuburanisha mu muhezo nyuma yo kubisabwa n'Ubushinjacyaha bwifuje ko iburanisha ry'ibanze ribera mu muhezo kubera umutekano w'abatangabuhamya.

    Uruhande rw'uregwa narwo rwagaragaje ko rushyigikiye ubusabe bw'Ubushinjacyaha.

    Abamwunganira babwiye urukiko ko hari inzitizi ishingiye ku kuba batabasha kubona dosiye yose y'Ubushinjacyaha, bagaragaza ko urubanza rwasubikwa bakabanza bakabona dosiye nubwo Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite.

    Umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Bayingana Janvier na we yavuze ko nta mpamvu yatuma iburanisha risubikwa kandi urubanza rwari ruzwi nta we rwatunguye.

    Nyuma y'impaka z'urudaca, Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ry'ibanze rikomereza mu muhezo, rutegeka abari mu cyumba cy'iburanisha batari abanyamategeko gusohoka.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda. Bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.

    Musonera afungiwe mu Igororero rya Muhanga, guhera muri Nzeri 2024 ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kiyumba rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Icyaha cya Jenoside giteganwa n'ingingo ya 5 y'itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by'intambara.

    Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw'umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

    Iyo umuntu abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Urukiko rwategetse ko urubanza rwa Musonera rubera mu muhezo

    Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite agakurwa ku rutonde kubera ibirego byatanzwe akekwaho ibyaha bya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-musonera-wari-ugiye-kuba-umudepite-agakekwaho-ibyaha-bya-jenoside

  • Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yateraniye i Kigali, yahuje abahagarariye inzego z'ibanze mu bihugu byo muri EAC izwi nka East African Local Government Forum EALGF.

    Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kongerera imbaraga uruhare rw'inzego z'ibanze mu kwihuza kw'Akarere no guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka.'

    Dr. Patrice Mugenzi yagaragaje ko inzego z'ibanze zifite uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye bw'Akarere ndetse n'imikoranire nyambukiranya mipaka mu bihugu binyamuryango bya EAC.

    Yakomeje ashimangira ko izo nzego zigira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, asaba ko hashyirwa imbaraga mu gufatanya gushakira umuti ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko rwa EAC.

    Ati 'Inzego z'ibanze zigira uruhare rukomeye mu miyoborere, mu kurandura ubukene no mu bufatanye bw'akarere. Ni yo mpamvu, binyuze mu bufatanye n'imikoranire ihamye, inzego z'ibanze zigomba guhabwa ubushobozi bukwiye kugira ngo zibashe guhangana neza n'ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko, uruhare rw'abaturage mu miyoborere, ndetse n'imihindagurikire y'ibihe.'

    Imibare y'ubushomeri mu bihugu bigize EAC iratandukanye, ariko byose bifite intego yo guhanga imirimo no gushyiraho ingamba zinyuranye zigamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

    Minisitiri Dr. Mugenzi yavuze kandi ko izo nzego zikwiye kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere, ubukungu n'umutekano urambye bikiyongera kandi ko u Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare.

    Ati 'Ubufatanye n'ihuriro ry'uturere ni ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye, ubukungu buzamuka ndetse n'umutekano urambye mu karere. U Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare binyuze mu bikorwa nko kuba amasoko rusange yambukiranya imipaka n'iterambere ry'ibikorwaremezo bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu.'

    Yatanze urugero rw'uko inzego z'ibanze zishobora kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage nk'umudugudu wa Mpazi ugamije gufasha mu buryo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mudugudu wiswe Ubwiza Modern Village, uzatuzwamo abarenga 680. Ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3), witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye inzego z'ibanze zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba gushyira hamwe mu kuvugutira umuti ibibazo birimo n'ubushomeri mu rubyiruko

    Umunyamabanga Uhorahora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Ben Kumumanya, agaragaza ko ubufatanye ari inkingi ikomeye

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence mu bitabiriye iyi nama

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA), Habimana Dominique, yitabiriye iyo nama

    Abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama

    Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-ibanze-muri-eac-zasabwe-gufatanya-mu-kuvugutira-umuti-ubushomeri-mu

  • U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma kubyo RDC itangaza, ko ari ibinyoma #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 21 Nyakanga 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibinyujije kuri Minisitiri w'Umutekano, Jaquemin Shabani, wari mu bitabiriye ibiganiro by'i Doha, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa.

    Muri icyo kiganiro, Shabani yatangaje ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yitabiriye ibiganiro by'i Doha nka kimwe mu bayobozi b'umutwe wa AFC/M23, ndetse anavuga ko nawe ubwe yabigiyemo nk'ushigikiye intumwa za RDC.

    Aya magambo yahise yamaganwa n'u Rwanda, binyuze kuri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ku itariki ya 27 Kamena 2025, ubwo u Rwanda na RDC byahuriraga i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikemeza amasezerano y'amahoro, Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n'amahanga yasabye impande zombi n'ababashyigikiye ko bahurira kuri Ambasade ya Qatar i Washington DC, kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho.

    Ati: 'Muri ibyo biganiro byitabiriwe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ba RDC, u Rwanda na Togo, hamwe na Massad Boulos, Umunyamabanga Wihariye wa Amerika, Minisitiri wa Qatar yasabye impande zombi kohereza intumwa zikurikirana ibiganiro bya Doha, hashingiwe ku kuba izi gahunda zombi zuzuzanya.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwitabiriye ibyo biganiro ku busabe bw'igihugu cya Qatar, kandi ko rwabyitabiriye nk'indorerezi kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibi rero ngo biratandukanye n'ibivugwa na Minisitiri Shabani.

    Ikindi cyagarutsweho ni uko no mu biganiro byabanjirije ibi biheruka, byitabiriwe na Minisitiri Biruta n'uwo wa RDC Jaquemin Shabani. Ariko bitandukanye n'uko byagombaga kumera, Shabani ngo yari yagiye nk'ushyigikiye uruhande rwa RDC aho kwitwara nk'indorerezi, nk'uko byari biteganyijwe.

    U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma kubyo RDC itangaza, ko ari ibinyoma

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-ruhakana-rwivuye-inyuma-kubyo-rdc-itangaza-ko-ari-ibinyoma/

  • Sisitemu ya Kaminuza y'u Rwanda imaze gutwara arenga miliyari 2,8 Frw yateje impaka mu Nteko – #rwanda #RwOT

    IEBMIS yaguzwe n'iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 2011, iyigura na Adapt Alt Rtd igenda ikorerwa amavugurura mu gufasha Kaminuza kugera ku ntego zayo mu bihe bitandukanye.

    Mu 2019 Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yakoze ubugenzuzi kuri iyo sisitemu agaragaza ko itatanze umusaruro yari yitezweho.

    Muri Mutarama 2025, yongeye gukora igenzura ricukumbuye agaragaza ko umusaruro yari yitezweho yari itarawutanga kand harimo n'ibindi bibazo.

    Bimwe mu byagaragaye harimo kuba IEBMIS yari ifite ibice 14 bigomba gukoreshwa ariko ubwo igenzura ryakorwaga byagaragaye ko izikora ari eshatu gusa bikagira ingaruka ku mikorere ya Kaminuza.

    Kuba UR ikishingikirije abayigurishije iyo sisitemu ku buryo iyo ishatse gushyiramo amakuru mashya bisaba guhamagara uwayikoze cyangwa uwayibagurishije kandi bidindiza Kaminuza no kuba nta bundi bubiko bw'amakuru ifite mu gihe haba habaye impanuka cyangwa ibiza byakwibasira ububiko bwayo.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco Siporo n'Urubyiruko, Depite Rubagumya Furaha Emma, yavuze Ubuyobozi bwa Kaminuza bwagaragaje ko bimwe muri ibyo bibazo byari byakemutse kuko nk'ibice 11 muri 14 biyigize byatangiye gukora neza ndetse ko yanongerewe ubushobozi ihuzwa n'izindi sisitemu ikuramo amakuru.

    Hagaragajwe ko Minisiteri y'uburezi yari iri kubaka ububiko buzajya bwifashishwa binyuze mu mushinga wa Smart education Network ifite uburyo bwo kuba yabika amakuru ya Kaminuza zo mu Rwanda ku buryo yakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibzo mu ikoranabuhanga ryazo.

    Ubwo Komisiyo yaganiraga n'ubuyobozi bwa RISA, bwagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda itahawe ububasha bwo kugenzura sisitemu, kandi ko hakwiye gushakishwa ingengo y'imari hagakorwa sisitemu nshya yakoreshwa.

    Inteko yasabye Minisiteri y'Uburezi gukemura ibibazo bikiyigararamo kandi bigakorwa mu gihe cy'amezi 24.

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko iyo sisitemu yaguzwe miliyari 1,7Frw nubwo kuri ubu imaze gutwara miliyari zirenga 2,8 Frw kubera gukomeza kuyitaho.

    Ati 'Iyo ndebye igihombo iyi sisitemu iri gutera Leta mbona gihangayikishije cyane kandi hakwiye kugira igikorwa. Urebye amafaranga atangwa buri mwaka mu kuyitaho ni menshi, hatagize igikorwa ayo mafaranga arakomeza gutangwa kandi atari gutanga ibisubizo bikwiye. Ese ubu RISA n'izindi mpuguke ziri mu gihugu ntabwo zabasha kuyicunga no kuyitaho?'

    Murora Beth ati 'Systeme ifite ibibazo byinshi ku buryo nagize impungenge ko ibibazo byatumye ijyaho itaba yarabikemuye uko byari byitezwe. Ntabwo nsubira ku mafaranga yatanzwe n'ateganywa gutangwaho.'

    Yavuze ko ibibazo birimo UR yonyine itashobora kubikemura.

    Bakundufite yagaragaje ko aho kuvuga ko hakwiye gukosora amakosa yagaragaye kandi hari guteganywa ko hashyirwaho indi sisitemu nshya bitari bikwiye ahubwo hakwiye kwihutisha iyo nshya.

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sisitemu-ya-kaminuza-y-u-rwanda-imaze-gutwara-arenga-miliyari-2-8-frw-yateje

  • Gatsibo: Abaturage bakirije RIB ibibazo uruhuri baterwa n'abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo babigejejweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, ubwo Urwego rw'Ubugenzacyaha ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi baganirizaga abaturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo ku byaha bikorwa n'abangiza ibudukikije n'uburyo byarwanywa.

    Abaturage baganirijwe ni abo mu tugari twa Bushobora na Rwarenga aho hanakunze gukorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bukorwa n'abiganjemo insoresore zanze ishuri.

    Gakwerere Jean Damascene utuye mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rwarenga mu Mudugudu wa Kabuye, yavuze ko yari afite ishyamba rya hegitari enye ariko ko ryose ryarimbuwe n'iabacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Ati 'Bakorana n'abakire babagurira ayo mabuye mu buryo butemewe bakabatera inkunga yo kubona ibikoresho, njyewe nakoresheje igenagaciro ubwo bari bamaze kwangiza hegitari imwe n'igice nsanga bamaze kunyangiriza ibingana na miliyoni 20 Frw ariko ubu tuvugana noneho ryose barishyize hasi kandi nari nashoye miliyoni 18 Frw mu gutera ishyamba.''

    Nyirampakaniye Gaudence utuye mu Kagari ka Bushobora we yagize ati 'Iyo abayobozi bagiye kubareba abenshi babirukankaho n'ibisongo bigatuma batinya gusubirayo, iyo umurima wawe bawatatse ntabwo wabavuga kuko bakwica. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga bagashaka abo basore bakabahana kuko inaha birakabije.''

    Uwizeyimana Oliver we yavuze ko koko iki kibazo cy'abacukura amabuye y'agaciro gihari, agaragaza ko akenshi gituruka ku kuba muri aka gace hari ibice birimo amabuye y'agaciro ariko hakaba nta kompanyi ihacukura ihari ngo itange akazi kuri uru rubyiruko.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha,RIB, mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yavuze ko abakora ibyaha byangiza ibidukikije harimo abibasira amashyamba ya Leta, n'ay'abaturage bagatuma hirema ubutayu, batazihanganirwa.

    Ati 'Turakangurira abo bantu bose ko uretse no kuba wahanwa ukajyanwa muri gereza kubera ibyo byaha, ariko hari no gushyira ubuzima bwawe mu kaga. Ubusanzwe abantu bakora ubucukuzi bwemewe hari ibyo basabwa kuzuza birimo ubwishingizi bwa ba bantu, bagira n'ibyo bagena bishobora kurinda ba bantu kugerwaho ingaruka n'impanuka.''

    Rutaro yasabye abaturage bacukura mu buryo butemewe kumva ko bahatakariza ubuzima ndetse ko hari n'ibihano bikakaye bibategereje. Kubijyanye n'ibyaha by'inzaduka bikorerwa ku ikoranabuhanga, yasabye abaturage kwirinda kubwira umubare w'ibanga ababahamagaye biyita abakozi ba sosiye z'ikoranabuhanga, anakebura ababyeyi bareka abana babo bakajya mu mahanga mu bintu batazi kuko ngo bashobora gupfirayo.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi mu Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Bagirijabo Jean D'Amour, yavuze ko abaturage bishobora mu gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'abacukura kariyeri bari mu bangiza ibidukikije. Yavuze ko ingaruka zikunze kubaho ari ukwangiza imirima y'abandi, amashyamba ndetse no gutuma ubutaka butwarwa n'isuri.

    Abaturage batuye RIB agahinda baterwa no kwangirizwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

    RIB yaburiye abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe bakangiza ibidukikije ivuga ko hari ibihano biremereye bibategereje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-uwangirijwe-ibya-miliyoni-20-frw-abaturage-b-i-gatsibo-bakirije-rib

  • Abapolisi b'u Rwanda 240 bagiye gusimbura bagenzi babo muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU1-10, bayobowe na ACP Corneille Murigo, bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bakorera ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile, mu gihe kingana n'umwaka aho bari bafite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n'intambara, abakozi b'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'ab'indi miryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

    DIGP Ujeneza yabasabye kuzarangwa no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe, kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.

    Ati “Akazi mugiyemo ni akazi ko gucungira umutekano abaturage mubarinda kugirirwa nabi no guhuguzwa ibyabo. Murasabwa kuzakoresha ibyo mwize no gufatanya n'abaturage mu bikorwa by'umutekano n'ibyo guteza imbere imibereho myiza yabo, mubana neza nabo kugira ngo babashe kubaha amakuru y'ibishobora guteza umutekano muke kuko biri mu bizabafasha kuzuza inshingano zanyu neza'.

    DIGP Ujeneza yabibukije kandi ko ikizabafasha mu kazi ari ukuba bari aho bagomba kuba mu gihe nyacyo, bagaragaza imyitwarire myiza no gukorera hamwe kandi imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.

    Ati “Mugiye gutanga umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku rwego mpuzamahanga, uko muzitwara nibyo bizatuma mugaruka mutewe ishema n'uko mwakoze mu kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”

    Yasoje abasaba kuzakorera hamwe nk'ikipe, kubahana no gufashanya, kurangwa n'isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.

    Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo, aho kuri ubu habarizwa amatsinda abiri y'abapolisi akorera Malakal no mu murwa mukuru Juba.

    Abapolisi b’u Rwanda 240 bagiye gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza yasabye aba bapolisi kuzakorana neza n'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-240-bagiye-gusimbura-bagenzi-babo-muri-sudani-y-epfo

  • Nyanza: Umusore w'imyaka 20 ari mu maboko atari aye, azira guhohotera umusambi #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 20 wo mu Karere ka Nyanza ari mu maboko y'ubutabera, akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gushimuta no kwica inyoni y'umusambi, imwe mu nyoni zirinzwe mu Rwanda kubera agaciro kazo gakomeye mu bidukikije.

    Nk'uko bitangazwa n'Ubushinjacyaha, uyu musore yafashwe ku itariki ya 09 Nyakanga 2025, ahagana saa munani z'amanywa, mu gishanga cya Gitega giherereye mu Murenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza. Ni ho bivugwa ko yahize uwo musambi, akawutega umutego akawica, akawupfura amababa mbere yo kuwujyana iwe mu rugo.

    Abashinzwe kurengera ibidukikije bakimara kubona amakuru ameze atyo, bahise bagana urugo rw'uwo musore ari naho basanze ibisigazwa by'iyo nyoni y'agaciro, bamufatira mu cyuho.

    Uwo musore yemeye icyaha, avuga ko yabikoze atarazi uburemere bw'icyaha yakoze, ariko ngo yashakaga amababa y'umusambi nk'ikirango cyo gutaka urugo.

    Nyamara ibyo yakoze bigize icyaha gihanwa n'amategeko, by'umwihariko ingingo ya 56 y'Itegeko Nº 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw'ibinyabuzima, ivuga ko 'ushimuta cyangwa wica inyamaswa yo mu gasozi irinzwe n'amategeko, ahanishwa igifungo n'ihazabu y'amafaranga.'

    Ubushinjacyaha burasaba ko hatangwa urugero rutazibagirana kugira ngo abantu birinde kwangiza ibidukikije nk'inyamaswa, ibimera n'ibindi bigize urusobe rw'ubuzima, kuko ari umusingi w'iterambere rirambye.

    Nyanza: Umusore w'imyaka 20 ari mu maboko atari aye, azira guhohotera umusambi
    Inyoni y'umusambi, ni imwe mu nyoni zirinzwe mu Rwanda kubera agaciro kazo gakomeye mu bidukikije.

    Source : https://kasukumedia.com/nyanza-umusore-wimyaka-20-ari-mu-maboko-atari-aye-azira-guhohotera-umusambi/

  • Frank Gashumba yikomye amatsinda y'ubukwe ya WhatsApp: 'mwikora ubukwe niba mudashoboye #rwanda #RwOT

    Frank Gashumba Yikomye Abashyira Abandi mu Matsinda ya WhatsApp y'Ubukwe: 'Nimureka Ubukwe niba mudashoboye

    Umushoramari w'umunyabigwi mu itangazamakuru no mu bikorwa by'iterambere muri Uganda, Frank Gashumba, yasabye abantu bihutira gukora ubukwe badateguye neza, guhagarika umuco wo gushyiraho amatsinda ya WhatsApp agamije kubateranya amafaranga y'ubukwe.

    Mu butumwa bwe bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga, Gashumba yagaragaje ukuntu bimubabaza kubona abantu benshi bahitamo gukora ubukwe bifashishije imfashanyo z'abaturage aho gutegura ubukwe bushingiye ku bushobozi bwabo bwite. Yavuze ko ibyo bikorwa bibangamira abandi kandi biba bigaragaza ubukene bw'imyitwarire aho umuntu ashyira igitutu ku bandi ngo bagire icyo batanga.

    Yagize ati:

    'Muhagarike kudushyira mu matsinda ya WhatsApp y'ubukwe bwanyu. Ubwo nashyingiranwaga n'umugore wange, nta tsinda rya WhatsApp nigeze nkora nsaba ubufasha. Niba mudashobora kubyikorera, mwikora ubwo bukwe.'

    Uyu mugabo wamenyekanye nk'umuntu utajya agira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo mu buryo butaziguye, yakomeje avuga ko abantu bagombye gukora ubukwe igihe bafite ubushobozi, aho gutegereza inkunga y'inshuti n'abavandimwe kugira ngo igikorwa kibashe kugenda neza.

    Yunzemo ati:

    'Ubukwe si igikorwa cy'ubutabazi cyangwa impuhwe. Niba ushaka gukora ubukwe, banza urebe niba ufite ubushobozi bwo kwishyura buri kimwe: imyambaro, ibiribwa, inzu, n'ibindi byose.'

    Gashumba yagaragaje ko gukoresha amatsinda ya WhatsApp nk'uburyo bwo guteranya amafaranga, ari igikorwa gikwiye gusuzumwa neza kuko kitajyana n'umuco wo kwigira no gutegura ibintu mu bushishozi.

    Yatanze urugero ku bukwe bwe, aho yavuze ko yateguye buri kintu byose ku giti cye n'umugore we, nta n'umwe basabye amafaranga. Abwira abari bamuteye agahinda bati:

    'Mushobora kutwubaha. Ariko kudushyira mu matsinda ngo tugire icyo dutanga ku bukwe mutateguye neza, ni ugutwiyenzaho.'

    Ubutumwa bwa Gashumba bwakwirakwiye cyane kuri social media, buvamo impaka zikomeye. Bamwe bashyigikiye ibitekerezo bye bavuga ko koko abantu bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda kwirundarunda mu madeni no gushyira igitutu ku nshuti. Abandi ariko bavuze ko inkunga y'inshuti n'imiryango mu bukwe ari umuco mwiza w'ubufatanye, kandi ko atari buri wese ufite ubushobozi bwo kwikorera byose.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati:

    'Nubwo waba ufite amafaranga, inshuti n'imiryango bagufasha si igisebo. Ni ubuntu n'umutima mwiza bagaragaza. Ariko ibyo Gashumba yavuze nabyo birumvikana, ntabwo twakabaye tugira ubukwe turinganiye n'inshingano zacu.'

    Mu bihugu byinshi bya Afurika harimo na Uganda, amatsinda ya WhatsApp y'ubukwe yabaye uburyo busanzwe bwo gutegura ibirori, aho abantu batumirwa, bagenerwa inshingano, cyangwa bagasabwa gutanga inkunga runaka — yaba amafaranga cyangwa ibikoresho.

    Nubwo bikorwa mu buryo bwa kivandimwe, benshi baragenda batangaza ko abantu basigaye babigira umuco, aho ubukwe bwose bubanzirizwa n'itsinda ry'ubusabe, rimwe na rimwe rigira igitutu ku batabishoboye.

    Frank Gashumba akaba ahamagarira abantu gukura muri uwo muco no gukorera ku rwego rw'ubushobozi bwabo.

    Nubwo Gashumba yavuze ibi mu buryo bukakaye, ubutumwa bwe bwibutsa abantu ko gushyingirwa atari irushanwa cyangwa igikorwa cyo kwerekana ubutunzi, ahubwo ari isezerano rihambaye rikwiye gutegurwa mu buryo buboneye kandi bwubashywe.

    Source : https://kasukumedia.com/frank-gashumba-yikomye-amatsinda-yubukwe-ya-whatsapp-mwikora-ubukwe-niba-mudashoboye/

  • Eddy Kenzo yihanangirije Bebe Cool wamushinje kudashobora kurenga Uganda #rwanda #RwOT

    Eddy Kenzo yasubije Bebe Cool wavuze ko yakabirijwe

    Mu kiganiro Bebe Cool aherutse kugirana n'umunyamakuru witwa Kasuku, yatangaje ko Eddy Kenzo atari umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu muhanzi usanzwe ari mu ba mbere bazwi cyane mu muziki wa Uganda, yavuze ko utamwemeza ngo Kenzo ari ku rwego rw'Isi usibye indirimbo imwe yitwa 'Sitya Loss', naho izindi ngo ntizigeze zirenga urwego rw'igihugu cyangwa akarere.

    Yagize ati:
    'Niba hari ushaka kumbwira ko Eddy Kenzo ari ku rwego mpuzamahanga, azane nibura indirimbo ebyiri ze zitari 'Sitya Loss' zageze kuri urwo rwego, ndazitegereje.'

    Yakomeje agira ati:
    'Si Eddy Kenzo gusa, ahubwo abahanzi bose ba Uganda muri rusange nta n'umwe uragera ku rwego mpuzamahanga. Turacyafite urugendo rurerure.'

    Eddy Kenzo ntiyaciriye aho ahubwo yahawe umwanya na Sanyuka TV, maze mu kiganiro yagiranye na bo amusubiza agira ati:
    'Bebe Cool ari mu kuri ariko mu bijiji bye. Kandi nta burenganzira afite bwo kunyihutira kumpindura uko abona ibintu, kuko buri wese abifata mu buryo bwe.'

    Bebe Cool

    Yakomeje avuga ko ibyo Bebe Cool avuga bishingiye ku marangamutima, ati:
    'Ni uburenganzira bwe kubona ibintu uko abyumva. Ariko ibyo avuga ntibigira ishingiro iyo urebye uko isi imfata, uko abanyarwanda n'abanyafurika banshyigikiye. Nta n'umwe ukwiye kuba umucamanza w'inzozi z'undi.'

    Ibi bije nyuma y'igihe aba bahanzi bombi batari babanye neza, dore ko batari basanzwe bahuriza ku bintu byinshi mu ruganda rw'imyidagaduro ya Uganda.

    Source : https://kasukumedia.com/eddy-kenzo-yihanangirije-bebe-cool-wamushinje-kudashobora-kurenga-uganda/

  • Kigali: Utubari 200 tutubahiriza amabwiriza twahanishijwe ibirimo gufungwa – #rwanda #RwOT

    Ubugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu turere twose tw'Umujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga ubu bucuruzi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi ari ingamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.

    Yagize ati 'Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n'izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y'ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n'imyidagaduro yubahirizwa.'

    Yasobanuye ko byakozwe 'nyuma y'uko hakomeje kugaragara kunyuranya n'aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n'amahoteli nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ari na yo mpamvu muri ubu bugenzuzi bwakozwe mu gihe cy'impea z'icyumweru hagiye hatangwa ibihano byo mu rwego rw'ubuyobozi kandi akaba ari ibikorwa bizakomeza.'

    Mu hakorewe ubugenzuzi bikagaragara ko hatubahiriza amabwiriza harimo utubyiniro 53, amaduka acuruza likeri 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu, amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, inyubako zagenewe amacumbi (lodges) ebyiri na resitaurant imwe, bagiye bahabwa ibihano birimo guhagarikwa by'agateganyo no gucibwa ihazabu.

    Hafashwe kandi uwari wongeye gufungura akabari n'inzu y'amacumbi (Lodge) byari byarafunzwe bitewe no gukora binyuranyije n'amabwiriza mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, hagaragara n'abagera kuri 24 bagaragaweho ubusinzi bukabije mu ruhame mu Karere ka Nyarugenge, bagiriwe inama nyuma bararekurwa.

    ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abafite utubari, restaurants, utubyiniro n'ahandi hacururizwa inzoga kurushaho kwigenzura ubwabo, bakirinda kunyuranya n'amabwiriza abagenga kuko ari bwo buryo bwonyine buzabarinda kugwa mu bihano n'ibihombo bijyanye na byo bikururiye, kuko ubu bugenzuzi buzakomeza gushyirwamo imbaraga no mu gihugu hose.

    Itangazo ry'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse ku wa 28 Kamena 2025, nyuma y'inama yahuje uru rwego, Polisi y'u Rwanda, Umujyi wa Kigali n'abafatanyabikorwa, hasuzumwa ibibazo birebana n'umutekano, uko amategeko n'amabwiriza byubahirizwa ndetse n'imibereho myiza y'abaturage, rivuga ko abafite Utubari, Restaurants, utubyiniro n'ahacururizwa inzoga bagomba guhagarika itangwa ry'inzoga Saa Saba z'ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na SaaMunani z'ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

    Bategetswe kandi kugenzura ko abakiliya basohotse no gukinga amarembo yose kuri ayo masaha yavuzwe, gukora igenzura ry'amajwi asohoka kugira ngo atarenga ibipimo byemewe bigenwa n'amabwiriza ariho mu gihugu, kugenzura imyaka y'ababagana hirindwa guha inzoga abatagejeje ku myaka 18 no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

    ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abakora ubu bucuruzi kwirinda guha abari munsi y'imyaka 18 inzoga, guha inzoga abamaze kugaragaza ko basinze, kwirinda urusaku rubangamira abahaturiye n'ibindi byose binyuranyije n'amabwiriza yasohowe na RDB.

    Utubari tutubahiriza amabwiriza twahagaritswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-utubari-200-tutubahiriza-amabwiriza-twahanishijwe-ibirimo-gufungwa