Blog

  • Minisitiri w'Ubuzima yahishuye impamvu nyamukuru yatumye ingamba zo kwirinda Covid-19 mu mujyi wa Kigali zikazwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko imibare igaragaza ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali, nibura mu bipimo ibihumbi 100 bya COVID-19 bifatwa, habonekamo abantu 46 banduye, bavuye ku bantu batanu (5) mu bihumbi 100 babonekaga mu gihe cy'ibyumweru bitatu bishize gusa.

    Mu kiganiro yahaye RBA kibandaga ku ngamba zafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu bw'iki cyorezo bwongeye kwiyongera kubera ko abantu batagikurikiza amabwiriza ariyo mpamvu ingamba zakomeje gukazwa.

    Yagize ati “Mu mibare y'impuguke mu gukurikirana ibyorezo,mu byumweru 3 bishize twari dufite abantu bari munsi ya 5 mu bantu ibintu 100.0000 bapimwe aricyo gipimo kigaragaza ko icyorezo kiri hasi.Ntabwo kiba cyashize ariko kiba kiri hasi.

    Twavuye kuri icyo gipimo cy'abantu bari munsi ya 5 mu bihumbi 100,ntitwajya no hagati y'abantu 5-25 ahubwo turaharenga,ubu turi ku bantu 46 mu bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 mu gihe kitarenze iminsi 10.Uku kwiyongera gufite umuvuduko ungana gutya mu minsi 10 gusa n'ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri Dr.Daniel Ngamije yasobanuye impamvu amakoraniro atuma abantu bagira ibyago byinshi byo kwandura yahagaritswe mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ahandi hasigaye naho imibare y'abitabira ikagabanywa.

    Yagize ati “Iyo usomye ibitabo by'impuguke ku byorezo,Omicron irafatira mu myanya y'ubuhumekero yo hejuru,ntabwo ari nko mu bihaha nkuko Delta yari imeze.Iyo witsamuye ukoroye ihita ikwirakwira mu mwuka,abo muza kuba muri kumwebatambaye udupfukamunwa cyangwa bagakora ku matembabuzi yawe barayitahana.

    Irahari ntabwo ari ibanga n'igihugu cyarayemeye.Biragoye kuvuga ngo ni bangahe bafite Omicron cyangwa Delta mu bantu 160 banduraga mu byumweru bishize.”

    Yakomeje avuga ko amakoraniro yasubitswe mu mujyi wa Kigali ahandi abayitabira baragabanywa mu rwego rwo kureba ko iyi virusi yagabanyuka cyane ko uko igihugu cyarushaho kugira abarwayi n'indembe kitashobora kubitaho bigatuma bamwe bapfa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-w-ubuzima-yahishuye-impamvu-nyamukuru-yatumye-ingamba-zo-kwirinda

  • Umusore yafashe nyina ku ngufu arangije aramwica #rwanda #RwOT

    Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu nyina umubyara, arangije amwicisha umupanga amukase umuhogo.

    Aya mahano yabaye ku wa gatandatu, 10 Ukuboza 2021, i Boubouya, komini yo mu cyaro cya Ouré-Kaba mu gihugu cya Guinea.

    Uyu musore bivugwa ko yishe nyina ubwo yari amaze kugerageza kumusambanya. Abatuye Boubouya bose batangajwe n'ibyabaye muri uyu muryango.

    Uwishwe ni Aissatou Sow,wari nyina w'abana 07 harimo abakobwa 05 n'abahungu 02.

    Komanda Jean Balla Onivogui, Sous-préfet wa Ouré Kaba yagize ati'Nabimenyeshejwe na brigadier wa sitasiyo ya gendarmerie ya Sitakoto ko uwo musore yishe nyina. Uwishwe, Aïssatou Sow, ni nyina w'abana barindwi (7) barimo abakobwa batanu (5).

    Ababibonye bavuga ko uyu mwicanyi yagerageje gufata ku ngufu nyina. ubwo yagerageza gutoroka, urubyiruko rwamwirukankanye rumukubita inkoni nyinshi.”

    Uwakoze icyaha yarafashwe ajyanwa i Mamou fite umuhoro n'inkoni yakoresheje yica nyina.

    Ku mpamvu zatumye uyu musore yica nyina, impaka ziratandukanye. Abantu bamwe batekereza ko uyu ari igitambo cy'impera z'uyu mwaka, abandi ku rundi ruhande basobanura ko gukoresha ibiyobyabwenge cyane bishobora gutuma umuntu akora amahano nkaya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yafashe-nyina-ku-ngufu-arangije-aramwica

  • Grand P yahaye gasopo umuhanzi w'Umunye-Congo wagaragaye ari mu bihe byiza n'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi kubera amafoto atandukanye yamugagaje arikumwe n'uyu mukunzi we basa nabahuje urugwiro.

    Grand P upima ibiro 25 ufite uburwayi butuma adakura ngo agire igihagararo, ubwo yihanangirizaga uyu mugabo yifashishije amafoto ari gukora imyitozo asa n'umuntu urikubaka umubiri.

    Ku wa gatandatu, Grand P yifashishije urukuta rwe rwa facebook, yashyizeho ifoto akora imyitozo ngororamubiri, ashyiraho n'ifoto yuyu muhanzi wo muri Congo uzwi ku mazina ya Roga Roga arikumwe na Eudoxie Yao.

    Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi yifashishije aya mafoto,Grand P yagize ati'Murumuna wanjye Roga Roga ndakwubaha cyane hamwe nabanyekongo bose … Ariko inzira ushaka gucamo ntabwo ari nziza kuri wowe, ntukishimishe wegera umugore wanjye bitabaye ibyo nzabyitwaramo nabi ni umuburo . Murakoze. '.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/grand-p-yahaye-gasopo-umuhanzi-w-umunye-congo-wagaragaye-ari-mu-bihe-byiza-n

  • Rubavu:Ikamyo yataye umuhanda igonga umumotari ahita apfa #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu,mu murenge wa Nyamyumba,akagari ka Rubona,umugudugu wa Bushagara,ahagana ku ruganda rwa Brarirwa habereye impanuka ikomeye y'imodoka yagonze umumotari ahita apfa.

    Iyi mpanuka yabaye saa 18:30 kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021,yahitanye umumotari witwa Nduwayezu Pascal.

    Uyu mugabo asize umugore n'umwana muto utaruzuza n'umwaka.

    Police yahageze ihita ishaka uko umurambo w'uyu mumotari wava munsi y'iyi modoka kuko yamugwiriye na moto ye.

    Umushoferi w'ikamyo utaramenyekana amazina bivugwa ko yabuze feri yitabaza umugunguzi ahitana uyu mumotari wazamukaga.

    Biravugwa ko uyu mushoferi hashize igihe gito akoze n'indi mpanuka ikomeye aho yataye imodoka muri Sebeya.



    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ikamyo-yataye-umuhanda-igonga-umumotari-agira-apfa

  • Arsenal irifuza abakinnyi 3 bakinira Juventus mu kwezi kwa Mbere #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Arsenal irimo gutekereza gusinyisha abakinnyi batatu ba Juventus mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2022.

    Kubera ko Umunya Ghana Thomas Partey hamwe n'umunyamisiri Mohamed Elneny bagiye guhaguruka berekeza mu gikombe cy'Afurika, umutoza wa Gunners, Mikel Arteta,ashishikajwe no gukomeza ikipe ye hagati mu kibuga yongeramo umukinnyi umwe cyangwa bibiri.

    Nk'uko Marca ibitangaza ngo Dejan Kulusevski na Arthur Melo bari ku rutonde rw'abashakishwa n'uyu mutoza w'umunya Espagne, kandi birashoboka ko Aaron Ramsey ashobora kugaruka.

    Nyuma yo kugurisha umukinnyi wo hagati Joe Willock muri Newcastle, Arsenal yakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 120 zamapawundi mu kugura abakinnyi irusha amakipe yose yo muri Premier League gushora kuko muri rusange amakipe yagabanije gukoresha amafaranga kubera ingaruka zatewe n'icyorezo cya coronavirus.

    Ariko Arteta aracyafite ubushake bwo kongera abakinnyi mu ikipe ye,ariyo mpamvu yifuza Kulusevski,Arthur naRamsey bose bakinira Juventus ariko batabona umwanya uhagije wo gukina.

    Ramsey, ufite imyaka 30, yamaze imyaka 11 akina muri Arsenal mbere yuko agenda mu buntu mu Butaliyani ku masezerano akomeye ya £ 400,000-buri cyumweru.

    Uyu munya Wales yabuze umwanya wo gukina kubera umutoza mushya wa Juventus,Massimiliano Allegri atamwiyumvamo.

    Amaze gukina iminota 98 ​​gusa kugeza ubu muri shampiyona, amakuru avuga ko Juve ishobora no gusesa amasezerano nawe hakiri kare.

    Ramsey rero ashobora kuboneka ku buntu muri uku kwezi kwa mbere bityo bikoroha ko asubira kuri Emirates.

    Umunya Brazil, Arthur wahoze muri Barcelona, ​​yisanze ari inyuma y'abakinnyi nka Rodrigo Bentancur, Manuel Locatelli, Adrien Rabiot na Weston McKennie bityo nawe ashobora kuba yifuza kugenda kugira ngo abone umwanya wo gukina.

    Ikinyamakuru Marca kivuga ko Arsenal yamaze gutangira kuvugana n'iyi kipe yo muri Serie A ku bijyanye n'umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Suwede witwa Kulusevski w'imyaka 21 kuri miliyoni 25 z'amapawundi gusa Juventus iirifuza miliyoni 35 zamapawundi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-irifuza-abakinnyi-3-bakinira-juventus-mu-kwezi-kwa-mbere

  • Babiri mu bakekwagaho gukorana na ADF barekuwe by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, aba bafashwe mu bihe bitandukanye bakekwaho gushaka gutegura ibitero by'iterabwoba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique guhangana n'imitwe y'iterabwoba yari yugarije icyo gihugu.

    Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Mucyo Eurade na Singirankabo Idrissa bagaragaje ko nta ruhare bagize mu bikorwa by'iterabwoba bakurikiranyweho.

    Mucyo Eurade yemeye ko yari inshuti na Ndoli Ismail, umwe mu bashakaga abajya muri uyu mutwe, kandi ko bakunze no kuganira ku idini ya Islam mu Rwanda.

    Yahakanye ibyaha byose akekwaho cyane ko atigeze afatirwa mu bikorwa by'iterabwoba kuko yari yarafashe icyemezo cyo kubivamo.

    Urukiko rwasanze ibyavuye mu iperereza bidahagije ku buryo byatuma akurikiranwa ibyaha akekwaho afunze.

    Singirankabo Idrissa yemeje ko umwana we yagiye mu 2012 kandi akaba atagaruka. Uyu mugabo asanzwe ari umurinzi w'igihango kandi afite abana 20 bavuyemo umwe wigaga i Goma, ari nawe wagiye muri ADF.

    Yavuze ko atari kujya mu mitwe y'iterabwoba kandi iyo abo barwanyi baza nawe batari kumusiga kuko ari umurinzi w'igihango.

    Uyu muhungu we yagiye yamwibye inka kubera ko hari amadorali 50$ yigeze kumusaba ntiyayamuha, ibyatumye nta muntu wo mu muryango uwo muhungu w'imyaka 22 yongera kuvugisha.

    Urukiko rwasanze atabazwa ibyo umwana we yakoze kuko icyaha ari gatozi kandi no kuba nta kimenyetso cy'uko hari amafaranga yoherezaga umuhungu mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ikomeye yatuma we na Mucyo bakurikiranwa bafunze, ahubwo ko bakwiye gukurikiranwa bari hanze. Gusa rwategetse ko abandi 11 bakurikiranwa bafunze.

    Uko iburanisha riheruka ryagenze

    Ku wa 15 Ukuboza 2021, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha abantu 13 ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Icyo gihe bireguraga ku byaha bashinjwa birimo kugira umugambi mu bikorwa by'iterabwoba, bamwe barabyemeye abandi barabihakana.

    Bagiye bagaragaza ibyo bakoze n'inshingano bari bafite mu mugambi wo gutegura ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukora.

    Bavuze ko mu bantu bashyirwaga imbere kubanza gutera ari Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Mubaraka Muganga ariko ngo basanga bigoye.

    Aba bantu 13 barimo umugore umwe bafashwe mu bihe bitandukanye muri Nzeri 2021 bafite umugambi wo kugaba ibitero by'iterabwoba ku magorofa maremare y'i Kigali no muri Gare nka Nyabugogo.

    Iperereza ry'inzego z'umutekano ryagaragaje ko bakorana n'umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y'Amajyaruguru, uwo mutwe ukaba ufitanye imikoranire na ISIS uzwi cyane mu bikorwa by'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

    Niyonshuti Ndoli Ismail wari wahawe gahunda yo gushaka abandi Banyarwanda mu rwego rwo gukomeza umugambi wo gutera u Rwanda, binyuze mu gutera ibisasu kuri Kigali City Tower no kuri sitatiyo ya lisansi ya SP Nyabugogo.

    Ndoli yemeye ko hari bamwe mu bayobozi b'imitwe y'iterabwoba baganiriye kandi yemera ko ari we wafashije bagenzi be gutegura ibyo bikorwa.

    Yemera ko bashakaga uko bica Gen. Mubaraka Muganga na CP John Bosco Kabera, ariko bakabona bigoye cyane.

    Yemeye ibyaha byose akekwaho ariko ahakana ko yashishikarije abandi kwinjira mu mitwe y'abagizi ba nabi kuko ngo iyo mitwe itabaho.

    Abamwunganira bavuze ko kuba yemera bimwe mu byo aregwa akwiye gufungurwa by'agateganyo.

    Urukiko rusanga Ndoli Ismail atarabashije gusenya inyubako, ariko habayeho ubwinjiracyaha mu bikorwa byo gusenya inyubako.

    Bagire Salim wari umuyobozi wabo, yemeye ko yagiye mu nama zitandukanye z'imitwe y'iterabwoba kandi ari we wagiriye bagenzi be inama z'aho bazakura ibisasu.

    Yemera ko yafatiwe kwa Omar, Umunyakenya wari woherejwe na ADF ngo aze kubaha imyitozo ya nyuma kuko indi bayihabwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Undi uregwa ni Iraturera Anicet Abdoulbast wari wahawe inshingano zo guteranya ibikoresho byagombaga guturitsa inyubako zo mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo yemera ibyaha aregwa akabisabira imbabazi.

    Undi ni Gatore Justin Yussuf, yemera ko ari we wazanye Mbaraga Hassan muri iryo tsinda, yemera kandi ko hari ibikoresho yaguze byagombaga gukoreshwa mu gutunganya ibisasu.

    Mbaraga Hassan na we yemeye ko yari yahawe inshingano zo kugeza ibisasu aho bizaturikira ndetse ko yagombaga kubanza kwimura umuryango we mu Karere ka Rubavu.

    Yemera bimwe mu byo aregwa ariko agahakana ibyo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w'iterabwoba.

    Hari kandi Mussa Ally Nizzar washinjwe na Ndoli Ismail kuba ataramenyekanishije umugambi wo gutera u Rwanda.

    Mussa ahakana ibyaha aregwa ariko akaba yari afite amakuru y'uko umukobwa bakundanaga yagiye muri ADF ariko ntiyabimenyesha inzego z'Ubuyobozi.

    Muhawenimana Eric Adri, yari yasabwe na Ndoli Ismail kubika ibikoresho byo kuzakoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba. Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho ndetse akavuga ko n'abo bafunganywe atabazi.

    Nyamara ubwo yabazwaga ku bijyanye n'igihe yatangiriye kujya mu bikorwa by'iterabwoba, yavuze ko atibuka neza umwaka ariko ari hagati ya 2016 na 2017.

    Uwayo Farida Ibrahim, ni umwe mu bashishikarizaga abantu kujya mu mutwe w'iterabwoba, yari yemeye kujya muri ADF nyuma yo kugurisha utwe twose akajyana n'umuryango we.

    Yemera ko azi neza Abanyarwanda baba muri ADF barimo na Sibomana Abdoulazac. Yemeje ko Sibomana ari we wamushishikarije kujya mu mutwe wa ADF.

    Ubwo yabazwaga, yavuze ko nawe yari kujya arwanira amahoro kandi yari mu nzira yo gusanga abandi barwanya igihugu.

    Hari kandi Nsengiyumva Saidi ubushinjacyaha bugaragaza ko yohereje abana be bane mu mutwe wa ADF, kandi akomeza kuvugana nabo. Uyu mugabo ntiyagarukiye aho kuko yatwaye n'abana ba mushiki we batatu ndetse n'abana b'abaturanyi bagera kuri 18.

    Aba bana bari barimo n'umwe w'imyaka 10. Nsengiyumva avukana na Nikuze Afissa nawe bareganwa.

    Mu kwisobanura kwe, yavuze ko abana yabohereje kwiga muri Sudan kuko ngo bigiraga ubuntu ariko ntagaragaze impapuro abana bambukiyeho bajya kwiga iby'Idini ya Islam muri icyo gihugu.

    Yavuze ko akimara kumenya ko abana be bari muri ADF, yabimenyesheje ubuyobozi ariko nta kintu yerekanye kibigaragaza.

    Mushiki we, Nikuze Afissa, yemeje ko abana be batatu batwawe mu 2012 ariko batagarutse, aburana ahakana ibyaha byose akekwaho.

    Yasabye imbabazi ko yagize ubujiji ntatange amakuru ku gihe, nyuma yo kumenya ko abana be bagiye mu mutwe w'iterabwoba.

    Hari kandi Hemedi Suleiman, wemeje ko yagiye avugana n'abarwanyi ba ADF ndetse yemera ko yahuje abana bagiye muri ADF n'ababyeyi babo bakongera kuvugana kuri telefoni (Whatsapp).

    Ubushinjacyaha buvuga ko bakurikinwa bafunze kubera impanmvu z'ibyaha by'ubugome, bukavuga ko basohotse bakica iperereza ndetse abandi bagatoroka ubutabera.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/babiri-mu-bakekwagaho-gukorana-na-adf-barekuwe-by-agateganyo

  • Rayon Sports yahagaritse abakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o kubera imyitwarire mibi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye ISIMBI ko ayo makuru ari yo koko.

    Ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare.”

    Nubwo yirinze kuvuga icyo aba bakinnyi bazize, amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bazize imyitwararire bagaragaje mbere y’umukino wa AS Kigali aho nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshwe kuri uyu mukino bahise basohoka mu nama itegura uyu mukino (reunion technique).

    Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali. Ni umukino Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Habimana Hussein Eto’o yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

    Mitima Isaac na we yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yahagaritse-abakinnyi-babiri

  • Goma-DRC : Biraye mu mihanga bakora imyigaragambyo bamagana ko Polisi y’u Rwanda yazajyayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy’u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n’amabandi yitwaje intwaro.

    LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nk’iyatereranye iki gihugu ikigabiza abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk’iyagurishijwe.

    Bavuga ko Polisi ya RD Congo n’iy’u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y’u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

    Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b’amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ibikorwa by’imyigaragambyo iri kubera muri uriya mujyi wa Goma.

    Abiraye mu mihanda, bashyiraga ibintu binyuranye mu muhanda nk’amabuye bayifunga ngo hatagira utambuka.

    Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku mujinya w’abatuye mu Mujyi wa Goma nyuma batewe n’uruzinduko Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

    Nyuma ya ruriya ruzinduko, hari amakuru yavuzwe ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’Abapolisi ba kiriya Gihugu gucunga umutekano.

    Abamagana iby’uko Polisi y’u Rwanda ijya gutanga umusada i Goma bavuga ko byaba ari ukugurisha Igihugu cyabo.

    Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo, yagize ati 'Mu Gihugu cyacu dufite Igisirikare n’Igipolisi bikomeye ariko ntitwumva impamvu Abanyarwanda bagiye kuza kuducungira umutekano.'

    Gusa Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne aherutse kwamagana iby’ariya makuru y’uko Polisi y’u Rwanda izajya muri DRC.

    Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagize ati 'Mu masezerano twagiranye na Polisi y’u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry’abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/Goma-DRC-Biraye-mu-mihanga-bakora-imyigaragambyo-bamagana-ko-Polisi-y-u-Rwanda-yazajyayo

  • Papa Francis yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore avuga ko ari 'hafi irya Shitani', aya akaba ari amwe mu magambo akakaye cyane akoresheje kuri iki kibazo.

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro ku cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani.

    Yavuganye n'itsinda ry'abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n'umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo.

    Yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo'.

    Papa Francis yagize ati: 'Ikibazo ni uko, kuri jyewe, ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa'.

    'Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane'.

    Yavuganye n'umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n'abana be bane.

    Papa yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo.

    Yabwiye Giovanna ati: 'Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano.

    'Rangamira Bikira Mariya ubundi ugumane iyo shusho y'ubutwari'.

    Papa Francis

    Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibikorwa by'ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n'ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy'abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu Butaliyani, imibare ya polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by'urugomo rukorerwa abagore buri munsi — 62% by'ibyo bikorwa by'urugomo bikaba ari iby'ihohoterwa ryo mu ngo.

    Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy'icyorezo.

    Yagize ati: 'Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere'.

    [email protected]

    The post Papa Francis yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/20/papa-francis-yinubiye-umubare-uri-hejuru-cyane-wabagore-bakubitwa-bakanahohoterwa-mu-ngo-zabo/