Blog

  • Abarimo umupolisi baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Polisi y'u Rwanda i Goma #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ukujya kwa Polisi y'u Rwanda muri RD Congo,yaguyemo abarimo umupolisi ndetse n'umuturage umwe.

    Amakuru avuga ko umupolisi yaguye muri iyi myigaragambyo yaramukiye i Goma ndetse hari n'umuturage w'ahitwa Majengo muri Teritwari ya Nyiragongo wahasize ubuzima.

    Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy'u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n'amabandi yitwaje intwaro.

    LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nkiyatereranye iki gihugu ikigabiza abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk'iyagurishijwe.

    Bavuga ko Polisi ya RD Congo niy'u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y'u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

    Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b'amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abarimo-umupolisi-baguye-mu-myigaragambyo-yo-kwamagana-polisi-y-u-rwanda-i-goma

  • Lomami Marcel yavuze igihe Kwizera Olivier azatangira gukina anaha ubutumwa bukomeye abafana #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Agateganyo wa Rayon Sports,Lomami Marcel,yavuze ko Kwizera Olivier uheruka kongera amasezerano muri iyi kipe ariko akaba ataratangira gukina, ataramera neza bitewe n'igihe amaze adakina ariko ngo ku mukino wa Police FC azaba yagarutse.

    Ati “Kwizera Olivier amaze amezi 6 adakina, naramuteguye mubwira ko ko umukino wa AS Kigali ari we uzawukina, ejo nibwo yahise ambwira ko yagize ikibazo cy'urutoki, ati 'nshobora gukuramo umupira nkagira ikibazo' ndamubwira ngo nta kibazo dufite abandi (…) amaze igihe akora ndizera ko mu mukino utaha azaba ahari.”

    Kwizera Olivier aheruka gukina muri Gucurasi 2021 muri shampiyona y'umwaka ushize,yongera amasezerano mu Gushyingo 2021.

    Umutoza Lomami yavuze ko imvune ya Ait Lahssainne Ayoub idasobanutse.Ati “Turakora imyitozo ukabona avunitse ku munsi wa 2 cyangwa uwa 3.Nanjye ubwanjye njya nibaza icyo kibazo kuko dukora imyitozo y'ingufu twajya mu kibuga ugasanga agize ikibazo.N'ejobundi nabwo yagize ikibazo cy'imvune ajya kwa muganga kugeza ubu ibyerekeye uyu musore sindabasha kubyumva neza.”

    Muri iki kiganiro n'abanyamakuru,Lomami yongeye gusaba abafana ba Rayon Sports kugaruka kuyishyigikira ku bibuga gusa Minisiteri ya siporo yahagaritse abafana.

    Ati “Ikipe ni iyacu, ni iyabo kuko kureka kuza ku kibuga si wo mwanzuro icyiza ni uko bagaruka bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi bacu, yego twatsinze harimo abafana na bo turabashimira, nibagaruke ku kibuga ibyishimo byatangiye kuza, n'imikino itaha bazajya bataha bishimye.'

    Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Rayon ikaba izakina na Police FC mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2021-22, ni umukino yijeje abakunzi b'iyi kipe ko bazatahukana intsinzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lomami-marcel-yavuze-igihe-kwizera-olivier-azatangira-gukina-anaha-ubutumwa

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'AMAZU UHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO WIMUKANWA UGIZWE N'AMAZU UHEREREYE I NYARUGENGE-GITEGA-KORA-KORA.

    PINGANWA MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 21/12/2021 SAA SAMOYA ZA NIMUGOROBA(17 :00 ) KUGEZA TARIKI YA 28/12/2021 SAA 17 :00 SAA MOYA ZA NIMUGOROBA (17 :00 ).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0786061728.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-amazu-uherereye

  • Ruswa iravuza ubuhuha mu itangwa ry'imyanya ku banyeshuri n'abarimu-Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Umuryango Urwanya ruswa n'Akarengane ishami ry'u Rwanda, urasaba inzego zishinzwe uburezi gukurikiranira hafi uburyo abanyeshuri bahabwa ibigo n'uko abarimu bahindurirwa amashuri bigishamo, ibizwi nka 'Mitation' kuko ngo uko bikorwa kuri ubu bishobora gutanga icyuho cya ruswa.

    Hari abarimu babwiye itangazamakuru rya Flash ko amananiza aba mu guhindurirwa ibigo ku barimu, bituma hari abashobora kwibiriza gutanga ruswa.

    Ubushakashatsi ku miterere ya Ruswa nto bwa 2021 bushyira serivisi z'uburezi ku mwanya wa kane, nka hamwe mu hafite ibyago byo kugaragaramo ruswa.

    Nshimiyimana Godan na mugenzi we Shema Yusuf ni abana bavuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y'iburasirazuba,nyuma yo gutsinda ibizami bya Leta bisoza icyiciro rusange boherejwe gukomereza amashuri mu Karere ka Burera, ntibajyayo kubera amikoro.

    Nshimiyimana ati 'Byaje kugenda bitya mbona ibaruwa, ntegereza ko nzabona ubushobozi, ariko ubwo kujya ku kigo noherejweho mu karere ka Burera buza kubura.'

    Mugenzi we Shema ati 'Byaje kurangira nyine mbonye ibaruwa ariko nza kubura ubushobozi,birangira ntagiyeyo.'

    Uretse ibibazo mu ishyirwa mu myanya ry'abana n'abarimu bashaka guhindura ibigo ibi bizwi nka 'mitation', kubera impamvu zirimo no kwegera imiryango yabo nabyo ngo birimo amananiza yatuma ushaka iyo serivisi yibwiriza kugira icyo itanga, ngo ahindurirwe ikigo nk'uko uyu mwarimu ukorera mu mujyi wa Kigali tutashatse kugaragaza imyirondoro ye yabivuze.

    Yagize ati 'Ushaka mitation ntabwo yoroherezwa ngo bikunde, kandi mitation baba bafite impamvu, abayobozi b'amashuri basinyira umwarimu kuko agiye kwegera umuryango we kandi ari ikintu cyumvikana bo babirangiza wagera ku karere noneho bakubwira ngo ako ugiye kujyamo nikagusinyire ko kakwakiriye,harimo ibintu byo kurema ibyuho bya ruswa byanze bikunze.'

    Kubona ibigo mu buryo buboroheye ku banyeshuri no kubarimo nibyo ubushakashatsi ku miterere ya ruswa bwa 2021, byashingiye mu kugaragaza ko serivisi z'uburezi ziza ku mwanya wa kane mu zifite ibyago byinshi byo kugaragaramo ruswa n'ijanisha rya 13%.

    Madamu Marie Immaculle INGABIRE ayobora umuryango urwanya ruswa n'akarengane wakoze ubwo bushakashatsi.

    Ati 'Urebye ukuntu baburagije abana ndetse n'abarimu,babohereza mu mashuri, mu mashuri cyangwa batanga na Transfers, ni ibintu bitanga icyuho cya ruswa mu buryo bugaragarira buri wese,hari n'abayitanze erega!'

    Minisiteri y'Uburezi yo ivuga ko ari umurimo ugoye kuba buri munyeshuri yabona ikigo ari nayo mpamvu Dr.Rose Baguma ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'uburezi, yemera ko ubwo buryo bwo gutangamo ibigo bushobora gutuma ari ukeka harimo ruswa.

    Yagize ati 'Ni ikibazo gikomeye cyane kugira ngo ube washyira abanyeshuri bose aho bashaka bivuze ngo hashobora kuzamo ibyo bibazo byose bya ruswa no kuyikeka.'

    Icyakora Umuryango urwanya ruswa n'akarengane hari icyo ubona cyakorwa mu rwego rwo kwirinda ibyago bya ruswa mu gushyira mu myanya abanyeshuri n'abarimu.

    Madamu Ingabire Marie Immaculee niwe ukomeza.

    Ati 'Ni ibintu ubona ukibaza none se ibi bintu ntibigira nyirabyo ni akajagari,kuko ubundi iyo urebye aho umwana yize amashuri abanza,bituma umenya hafi y'iwabo ni he akaba ari ho umushyira,iyo urebye abarimu nta n'umwe udashobora kumenya aho akomoka.'

    Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nto kandi bugaragaza ko gushakira abanyeshuri ibigo byiza byaje ku mwanya wa gatatu muri serivisi zishyuwemo amafaranga menshi ya ruswa n'ijanisha rya 55%.

    Mu babajije muri ubwo bushakashatsi kandi harimo n'umwarimu wo mu mashuri abanza mu karere ka Karongi wiyemereye ko yishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo yimurwe ku kigo kimwe ajyanwe ku kindi.

    Hari kandi uwavuze ko yatswe ruswa kugira ngo mushiki we muto wari woherejwe kwiga Rusizi avuye I Kigali abone ikigo cya hafi ariko abura ubwishyu bwa Ruswa yasabwaga.

    Tito DUSABIREMA

    The post Ruswa iravuza ubuhuha mu itangwa ry'imyanya ku banyeshuri n'abarimu-Ubushakashatsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/20/ruswa-iravuza-ubuhuha-mu-itangwa-ryimyanya-ku-banyeshuri-nabarimu-ubushakashatsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruswa-iravuza-ubuhuha-mu-itangwa-ryimyanya-ku-banyeshuri-nabarimu-ubushakashatsi

  • Ange Kagame mu bari bambariye umunyamideli Sonia Mugabo mu bukwe bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize na Twahirwa Diego aho mu bari bamugaragiye harimo na Ange Kagame.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Ukuboza 2021, akaba mu bakobwa bari bamwambariye harimo na Ange Kagame.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amwe mu mufato yaranze ubukwe bwe.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko muri Nzeri 2021, Twahirwa Diego yambitse impeta ya Fiançailles Sonia Mugabo amusaba kumubera umugore na we akabyemera.

    Inkuru y’urukundo y’uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw’urusenda na Sonia Mugabo usanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby’urukundo rwabo.

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Abageni n’ababagaragiye

    Sonia Mugabo na Maraine we

    Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize

    Ange Kagame (wa kane ibumoso) yari mu bambariye Sonia Mugabo

    Sonia Mugabo yamaze kuba umugore wa Twahirwa imbere y’Imana n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ange-kagame-mu-bari-bambariye-umunyamideli-sonia-mugabo-mu-bukwe-bwe-amafoto

  • Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo akoresheje amagambo akakaye #rwanda #RwOT

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro ku cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani.

    Yavuganye n'itsinda ry'abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n'umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo.

    Yinubiye cyane umubare uri “hejuru cyane” w'abagore “bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo”.

    Papa Francis yagize ati: “Kuri jyewe, ikibazo ni uko ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa”.

    “Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane”.

    Yavuganye n'umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n'abana be bane.

    Papa yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo.

    Yabwiye Giovanna ati: “Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano.

    “Rangamira Bikira Mariya ubundi ugumane iyo shusho y'ubutwari”.

    Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibikorwa by'ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n'ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

    Raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy'abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu Butaliyani, imibare ya polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by'urugomo rukorerwa abagore buri munsi – 62% by'ibyo bikorwa by'urugomo bikaba ari iby'ihohoterwa ryo mu ngo.

    Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy'icyorezo.

    Yagize ati: “Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/papa-francis-yamaganye-ihohoterwa-ryo-mu-ngo-akoresheje-amagambo-akakaye

  • Kicukiro : Abasore n’inkumi benshi bafatiwe mu rugo banywa inzoga banabyina umuziki #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru rubyiruko rwinshi rwafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

    Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwanyujije kuri Twitter, buvuga ko uru rubyiruko rwinshi rwafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Nshimiye Donatien.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, buvuga ko aba basore n’inkumi bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’Inzego z’Umutekano.

    Ubu butumwa buvuga ko uru 'rubyiruko rwinshi rwahakoreye igitaramo kirimo inzoga n’imiziki, batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Bukomeza bugira buti 'Ntibigeze kandi babimenyesha Ubuyobozi bubegereye nk’uko amabwiriza abigena.'

    Amabwiriza yagenderwagaho kugeza mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni ayafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2021.

    Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri bivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina (Nights Clubs/Live bands/Karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kicukiro-Abasore-n-inkumi-benshi-bafatiwe-mu-rugo-banywa-inzoga-banabyina-umuziki

  • Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe #rwanda #RwOT

    Urupfu ruhishe amabanga menshi cyane kuko nta n'umwe uzi ibikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa yewe ndetse ntawamenya uko biba bimeze iyo umuntu arimo gupfa, icyo ni cyo gituma abenshi mu bashakashatsi bihatira kugira icyo bamenya kuri ibi bintu, ariko byibuze hari ababashije kugira icyo bamenya ku bijyanye n'uko biba byifashe mbere y'urupfu ho gatoya.

    Ese waba warigeze wibaza uko uzaba umeze habura umunota umwe urupfu rukagutwara? Cyangwa se icyo uzaba utekereza mu gihe uzaba urimo gupfa? Ibi ni ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ubwabo ariko hari n'abandi batajya bafata umwanya wo kubyibaza!

    Itsinda rigizwe n'abahanga muri Chimie n'abaganga muri Amerika bakoreye amagenzura n'ubushakashatsi bwagutse ku bantu babaga barimo gupfa cyangwa bava mu rupfu, bagaragaje ko mu gihe cyo gupfa n'iminota mike mbere y'urupfu, umuntu aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba filimi iteye ubwoba.

    Muri ako kanya, ubwonko buba bugaragaza imikorere isa nk'iyo buba bufite mu gihe umuntu arimo kureba filimi iteye ubwoba.

    Ubwoba buza mu bwonko bw'umuntu ugiye gupfa cyangwa urimo gupfa buva he buturuka kuki?

    Hagendewe ku byagaragajwe n'iryo tsinda, ubwoba ni bwo mpamvu y'ingenzi kuri iyi ngingo kuko iyo umuntu yikanze ibyago n'akaga gashobora kumugwirira ahita asagukwa n'ubwoba bugatangira kumuyobora, maze muri ako kanya agace k'ubwonko kazwi ku izina rya 'Thalamus' kakavubura imisemburo n'ibindi binyabutabire bituma umuntu ahangayika.

    Bavuga ko mu gihe umuntu arimo gupfa aba yiyumva nk'urimo kuguruka cyangwa ugonganye n'ikintu, muri aka kanya 'hypothalamus' ikavubura umusemburo wa 'Adrenaline' utuma mu mubiri witegura kugira imikorere ikwiye.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umuntu urimo gupfa aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba  filimi iteye ubwoba asa nurimo avuza induru ariko ijwi rye ntaba abasha kuryumva kandi nta muntu n'umwe uba amwumva kuko umwuka uba wahagaze kandi ubwonko bwe burimo gutakaza ubushobozi bwo gukora.

    Musinga C.

    The post Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/19/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-biba-bimeze-mbere-yumunota-umwe-ngo-umuntu-apfe/

  • Papa Francis yavuze amagambo akomeye ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, ati' ni hafi irya Shitani' #rwanda #RwOT

    Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore, avuga ko ari 'hafi irya Shitani', aya akaba ari amwe mu magambo akakaye cyane akoresheje kuri iki kibazo.

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro kuri iki cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani. Yavuganye n'itsinda ry'abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n'umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo. Yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo'.

    Papa Francis yagize ati: 'Ikibazo ni uko, kuri jyewe, ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa. Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane'.

    Yavuganye n'umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n'abana be bane.

    Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo. Yabwiye Giovanna ati: 'Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano. Rangamira Bikiramariya ubundi ugumane iyo shusho y'ubutwari'.

    Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibikorwa by'ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n'ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

    Raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy'abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu Butaliyani, imibare ya Polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by'urugomo rukorerwa abagore buri munsi — 62% by'ibyo bikorwa by'urugomo bikaba ari iby'ihohoterwa ryo mu ngo.

    Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy'icyorezo. Yagize ati: 'Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yavuze-amagambo-akomeye-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-mu-ngo-ati-ni-hafi-irya-shitani/

  • Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itandukaniye na Eric Nshimiyimana nk'umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije, iyi kipe y'abanyamujyi yamaze gutangazako Jimmy Mulisa ariwe ugiye gutoza iyi kipe ndetse akazafatanya na Mwambali Serge nk'ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

    Mwambari Serge

    Binyuze ku rubuga rwa Twittwer rw'ikipe ya AS Kigali, kuri iki cyumweru nibwo iyi kipe yemeje ko Jimmy Mulisa ariwe wahawe iyi kipe ngo ayitoze mu gihe cy'agatateganyo.

    Bagize bati 'Ikipe ya AS Kigali iboneyeho gutangaza ko Jimmy Mulisa ari umutoza wacu by'agateganyo'.

    Bakomeje bemeza ko kandi azakorana na Mwambali Serge, bati 'Tuboneyeho kubatangariza ko Mwambali Serge ariwe mutoza wacu akaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga'.

    Aba bombi bahawe gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda aho bitegura gukina n'ikipe ya Gasogi United, ni umukino uzaba ku wa kane w'iki cyumweru ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Jimmy Mulisa na Mwambali Serge basimbuye Eric Nshimiyimana na Mutambirwa Djabil basezerewe kuri iki cyumweru nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

    Uko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona wagenze:
    Bugesera FC 0-0 Etoile de l'Est FC
    Gasogi United 0-1 Gorilla FC
    Rutsiro FC 2-2 Espoir FC
    Marine FC 1-2 APR FC
    Mukura VS&L 1-2 Kiyovu Sports Club
    AS Kigali 1-2 Rayon Sports FC
    Police FC 3-0 Etincelles FC
    Gicumbi FC 0-0 Musanze FC

    The post Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo