Blog

  • Urukiko rwarekuye bamwe mu Bapolisi 7 bashinjwa ruswa ariko ibyumweru bibaye bitatu bataragera mu miryango yabo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze ku byaha bibiri bakekwaho, byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urukiko rwabarekuranye n’abasivile batatu, Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.

    Icyemezo cyafashwe tariki 01 Ukuboza 2021 [hashize hafi ibyumweru bitatu] kivuga ko Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma abandi bapolisi bane, IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bakekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

    Abasivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo Urukiko rwategetse ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, bo bakekwaho ubufatanyacyaha mu byaha byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abapolisi barekuwe ntibaragera mu ngo zabo

    Abapolisi bane n’abasivile babiri bakomeje gufungwa barajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha bwajuriye ifungurwa rya bariya Bapolisi batatu n’abasivile batatu.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 baburanye ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege aho Abapolisi barekuwe barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi na bo baje muri uru rubanza rw’ubujurire barindwe mu buryo budasanzwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire rizwi ka PDU.

    Ubwo Umucamanza yabazaga niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n’ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy’urukiko nticyubahirijwe kuko n’ubu bagifunzwe.

    CIP Jonas Irivuzumuremyi yagize ati 'Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.'

    Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.

    Ati 'Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.'

    IP Munyarukundo Kararo Thomas na we warekuwe n’Urukiko, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.

    Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy’imyitwarire.

    Ati 'Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n’amategeko.'

    Umucamanza wumvise izi nzitizi, yahise asubira urubanza avuga ko Urukiko rugiye kubanza kuzifataho icyemezo ubundi urubanza rukazasubukurwa tariki Indwi Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwarekuye-bamwe-mu-Bapolisi-7-bashinjwa-ruswa-ariko-ibyumweru-bibaye-bitatu-bataragera-mu-miryango-yabo

  • Rubavu : Umwe mu bajura bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani yarashwe na Polisi avuye kwiba ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko mu ma saa munani z’ijoro ryakeye mu Murenge wa Rubavu harasiwe umwuzukuru wa shitani.

    Agira ati “Mu Kagali ka Buhaza mu mudugudu wa Gabiro, abapolisi bari ku irondo (patrouille) bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi yarashe mu kirere ibahagarika bakanga, ati “Polisi yarashe hejuru, ntibahagarara, n’ibyo bafite ntibabishyira hasi bakomeza kwiruka haza kuraswamo umwe wari wikoreye televiziyo ya flat, asatswe asanganwa icyuma”.

    Uwarashwe ni uwitwa Niyonsenga Iradukunda Issa, ariko izina yari asanzwe azwiho mu bikorwa by’abuzukuru ba shitani ni DPC, akaba yari afite imyaka 21 y’amavuko.

    Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani mu Karere ka Rubavu bikomeje kwibasira abaturage, uwo badashoboye kwambura baramukomeretsa.

    Ku mugoroba wa tariki 19 Ukuboza 2021, bari bateze Muhawenimana Hassan usanzwe ari inkeragutabara, baramukomeretsa ajyanwa kwa muganga.

    Habanabakize Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Akagari ka Gikombe agira ati “Hassan asanzwe ari inkeragutabara ariko ntabwo yari yakoze, yarimo kujya ku kazi ke, ahura n’abazukuru ba shitani bashaka kumwambura amafaranga afite, batabigezeho ni ko kumukomeretsa.”

    Habanabakize avuga ko Hassan yitaweho n’abaganga akaba yavuye kwa muganga, na ho ubuyobozi bukomeje gushakisha ababigizemo uruhare.

    Ati “Twakoze inama yo gushakisha ababigizemo uruhare, ariko ikibazo dufite abakora ibi bikorwa ntibabikorera aho batuye, ahubwo barajijisha bakajya kubikora aho batazwi, bivuze ko badatuye mu kagari kacu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Jeannine Gikundiro, avuga ko bakomeje gushaka amakuru y’abuzukuru ba shitani bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

    Agira ati “Kimwe mu bikomeje kutugora, abakora ibi bikorwa si abaturage bavuka aha, bava mu tundi duce, bakaza basanga bagenzi babo babacumbikira kandi ntibibaruza.”

    Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani byibasiye abaturage bo mu Murenge ya Rubavu nyuma yo kuva mu mujyi wa Gisenyi batinya gufatwa n’inzego z’umutekano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umwe-mu-bajura-bazwi-nk-Abuzukuru-ba-Shitani-yarashwe-na-Polisi-avuye-kwiba-ahita-apfa

  • Muhanga: Meya Kayitare yashimiye abaganga, agaya ba Gitifu b'imirenge batanga raporo mpimbano #rwanda #RwOT

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye abaganga bitewe no kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage, ariko kandi aboneraho no kugaya bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa  b'imirenge batanga raporo mpimbano zitagaragaza neza ibi bibazo.

    Meya Kayitare, ibi yabigarutseho ubwo abari mu mutwe w'intore zikora mu bijyanye n'ubuzima ziswe 'Impeshakurama' bashyikirizaga akarere ka Muhanga amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 3 zo kugurira Mituweli abaturage batishoboye.

    Yagize ati' Ndabashimira cyane kuko mwitangiye akazi kanyu ndetse mugerageza kugaragaza ko muhiga kandi mugahigura, ariko mwagiye munafasha abaturage kugira ubuzima bwiza mukitangira abaturage mugaragaza imibare y'abafite imiberho mibi n'ibibazo bituma batabasha kubona ubuvuzi bagenerwa kandi mukavugisha ukuri'.

    Akomeza avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 urwego rw'ubuvuzi rwakoresheje intege zose kuko ibyo 'mukoramo nibyo mutangira raporo kandi dusanga zitandukanye n'izindi zitangwa'.

    Meya ati' Nibyo muri iki gihe cya COVID-19 uru rwego mukorera rwagiye rugaragaza intego nyinshi zifatika mukanatanga raporo kandi twareba tugasanga zitandukanye n'izitangwa n'izindi nzego z'ubuyobozi bw'ibanze'.

    Yongeyeho ko muri raporo zagiye zitangwa zivuye mu Mirenge ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bagiye babona ko 'inzego z'ibanze ku murenge zibeshya imibare y'abafite ibibazo bitandukanye' bigatuma buri mwaka haboneka imibare itumbagiye y'abandi bantu bashya biyongera kubo twari dufite, wakora igenzura ugasanga hashize igihe amerewe gutyo.

    Nubwo uyu muyobozi w'Akarere atigeze avugisha umunyamakuru wa intyoza.com ku bibazo aba bayobozi b'imirenge bagenda bahisha, hari abavuga ko bimwe muri ibyo bibazo birimo nko; Gukoresha abana mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro mu bice bya Ndiza, abakirwaye amavunja, abatanga imibare yo hejuru ku banyeshuri bagaruka ku ishuri kandi bararivuyemo, abadafite amacumbi, abadafite ubwiherero n'ibindi bitandukanye bituma abaturage batava mu gice kimwe ngo bajye mu kindi ibyo bakunze kwita 'Graduation'.

    Mayor Kayitare Jacqueline.

    Gusa igihe kirekire bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, bakunda kutagaragaza ibibazo bibangamiye abaturage aho usanga imiririre mibi ikiri hejuru ndetse ugasanga bahisha bimwe mu bibazo bisigara mu gihe hakorwa imihanda mishya cyangwa iyagurwa. Abaturage bakagaragaza ko batigeze bahabwa ingurane z'ibyabo byangijwe ndetse hakaba n'abayobozi bavugwa mu kwaka icyacumi ku mafaranga ba rwiyemezamirimo bakora bimwe mu bikorwa byegerezwa abaturage.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-meya-kayitare-yashimiye-abaganga-agaya-ba-gitifu-bimirenge-batanga-raporo-mpimbano/

  • Myugariro wa Manchester United yahagaritswe a… – #rwanda #RwOT

    Tariki 23 Kamena nibwo Police yafashe Aaron Wan Bissaka atwaye imodoka nta byangombwa afite ndetse n’imodoka idafite ubwishingizi, byaje gutuma afatirwa ibihano byo kumara amezi atandatu adatwara imodoka ndetse agatanga amande angana n’ibihumbi 300 by’amayero. N’ubwo iki cyaha kimaze igihe kibaye, Bissaka yari yarahawe umwanya uhagije wo kwitegura ariko birangira ngo ibisobanuro yahaye urukiko rwo muri Bradford bidahawe agaciro ariyo mpamvu uyu musore yahanwe.


    Ku munsi w'ejo, nibwo urukiko ruherereye mu gace ka Leeds rwakusanyije imyanzuro yasohotse muri iki gitondo, rwemeza ko uyu musore w’imyaka 24 agomba kumara amezi 6 adatwara imodoka, ndetse agatanga n'ihazabu y’ibihumbi 300 by’amayero.

    Aaron Wan Bissaka yageze muri Manchester United mu 2019, akaba amaze kuyikinira imikino 82 ayitsindira ibitego 2. Uyu musore kandi afite amamuko muri Congo kuko yigeze kuyikinira mu batarengeje imyaka 20 gusa, nyuma biza kurangira yifuje gukinira Ubwongereza n’ubwo bitarakunda.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112802/myugariro-wa-manchester-united-yahagaritswe-amezi-6-adatwara-imodoka-112802.html

  • Imihini mishya : Abagenzi 36 baraye muri Gare ya Nyabugogo kubera amabwiriza mashya #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ateganya ko ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro (22:00′) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00′) mu gihe ayagenderwagaho yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza 2021 yavugaga amasaha yo guhagarika ingendo ari saa sita z’ijoro.

    Aya mabwiriza mashya yatumye abantu 36 bagombaga gutaha mu Ntara baturutse mu Mujyi wa Kigali barara muri Gare ya Nyabugogo kubera kubura ibinyabiziga bibacyura.

    Muri aba bagenzi, barimo 12 bajyaga mu Ntara y’Iburasirazuba, hakaba abandi 12 berecyezaga mu Ntara y’Iburengerazuba, bane (4) bajyaga mu Majyepfo n’abandi Umunani (8) bagombaga gutaha mu Majyaruguru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo aba bantu bazindutse bataha ariko bikwiye kubasigira isomo kandi bikanasigira abandi isomo ryo kumenya uko bacunga neza amasaha.

    Yagize ati 'Ni byo barazinduka bataha ariko isomo riba rivuyemo ni uguteganya no kumenya amasaha, ukamenya igihe ibinyabiziga bigendera, umuntu akamenya ko ashobora kugera muri gare agasanga ibinyabiziga bijya aho ataha byamaze kugenda.'

    Yakomeje agira ati 'Amasomo nk’aya bayigireho bagataha kare, abarangije akazi bagataha ntibarangarire mu mujyi, abazindukiye ahantu babona bwije bakamenya ko bashobora kubura imodoka.'

    Aya mabwiriza yatumye aba bantu barara muri gare, avuga ko nubwo ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro ariko ibikorwa by’ubucuruzi bigomba guhagara saa tatu z’ijoro (21:00′).

    CP Kabera yakunze kugira inama abaturage ko muri gahunda bateganya za buri munsi baba bakwiye gushyiramo no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu gihe hashyizweho amasaha yo gutahiraho nk’aya, abantu bakamenya igihe basoreza imirimo yabo kugira ngo amasaha ataza kubafata.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imihini-mishya-Abagenzi-36-baraye-muri-Gare-ya-Nyabugogo-kubera-amabwiriza-mashya

  • Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko Barafinda Sekikubo Fred yongeye gusubizwa mu bitaro byita kubafite uburwayi bwo mu mutwe bizwi nka bizwi nka 'Caraes Ndera Neuropsychiatric Hospital'.

    Mu ntangiriro za 2020 nibwo Barafinda yashyikirijwe ibitaro bya Ndera nyuma y'amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

    Yamaze mu bitaro by'i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa.

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko mu minsi ishize Barafinda yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe yumvikanisha ko Umukuru w'Igihugu atakiriho n'andi ari muri uwo mujyo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n'ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

    Ati 'Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga.'

    Barafinda uvuga ko akora politiki ifite impamvu nziza 200, yamenyekanye bwa mbere mu 2017, ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda.

    The post Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/21/barafinda-yasubijwe-kuvurirwa-i-ndera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=barafinda-yasubijwe-kuvurirwa-i-ndera

  • Rayon yahagaritse abakinnyi babiri bakomeye kubera imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bahagaritswe, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o basanzwe bakina mu mutima w’ubwugarizi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye Ko ayo makuru ari yo koko.

    Ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare.”

    Aba bakinnyi bahagaritswe kubera ko banze kwitabira inama itegura umukino ikipe yabo yakinnyemo na AS Kigali nyuma y’uko batari bari ku rutonde rw’abagomba kuwukina.

    Ubwo abandi bari bitabiriye iyi nama, Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama ndetse umutoza Lomami Marcel agerageza kumugarura aranga.

    Naho Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine uyu mukino wa AS Kigali wanarangiye Rayon Sports itsinzemo AS Kigali 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rayon-yahagaritse-abakinnyi-babiri-bakomeye-kubera-imyitwarire-idahwitse

  • Nigeria: Umusirikare w'umukobwa yahanwe kubera kwemera gutererwa ivi yambaye imyenda ya gisirikare #rwanda #RwOT

    Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y'imyitwarire y'igisirikare “yishora mu rukundo yambaye umwenda w'akazi”.

    Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y'umugabo upfukamye imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura.

    Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b'abagabo “bagaragaje ku mugaragaro umubano w'urukundo bambaye umwenda wa gisirikare”.

    Omoyele Sowore, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy'igisirikare avuga ko “kirimo urwango rw'abagore”.

    Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n'uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

    Bijyanye n'iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw'itegeko, abarangije kaminuza n'amashuri makuru bahabwa imyitozo n'igisirikare.

    Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy'amahugurwa muri leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

    Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk'umugore n'umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y'imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati: “Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n'ikinyabupfura cya gisirikare.

    Jenerali Nwachukwu yongeyeho ati: “Akazi [k'abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w'urukundo hamwe na rwo”.

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y'urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nigeria-umusirikare-w-umukobwa-yahanwe-kubera-kwemera-gutererwa-ivi-yambaye

  • COVID-19 : Habonetse abanduye bashya 306 barimo 260 b’i Kigali #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, n’ubundi muri uku kwezi yari yazamutse aho nko mu cyumweru gishize hari hagaragaye abanduye 948 barimo 399 bagaragaye mu minsi y’impera z’icyumweru (Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru).

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, iyi mibare yongeye gutumbagira aho hagaragaye abantu 306 bashya basanganywe ubwandu bw’iki cyorezo.

    Muri bo harimo abantu 260 bo mu Mujyi wa Kigali mu gihe abandi ari abo mu tundi Turere 10 turimo Rusizi yagaragayemo 19 ari na yo ikurikira Umujyi wa Kigali.

    Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza iyi mibare, buvuga kandi ko COVID-19 yishe umuntu umwe w’umugabo, ikaba yihanganishije umuryango we.

    Icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubura umutwe nyuma y’igihe gitanze agahenge, ibi bikaba byanatumye Guverinoma y’u Rwanda ikaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo nko kuba abakozi ba Leta barasabwe gukorera mu rugo uretse abakora muri serivisi zikenerwa n’abaturage.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yahagaritse ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo, ibirori by’iminsi mikuru, ibikorwa byo kwiyakira mu bukwe ndetse inagabanya imibare y’abitabira ibikorwa binyuranye.

    Hashyizweho kandi gahunda yo kuba abitabira ibikorwa binyuranye bagomba kuba barikingije byuzuye nk’utubari, restaurant, ndetse no kwitabira amateraniro mu nsengero.

    Nanone kandi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 abaturage bose bava n’abajya mu Mujyi wa Kigali bagomba kugaragaza ko bikingije COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/COVID-19-Habonetse-abanduye-bashya-306-barimo-260-b-i-Kigali

  • Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 bazira imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahagaritse abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w'ubwugarizi barimo Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto'o kubera imyitwarire mibi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y'ihagarikwa ry'aba bakinnyi yamenyekanye.

    Amakuru avuga ko aba basore bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yo gusuzugura umutoza.

    Amakuru avuga ko mbere y'umukino wa AS Kigali,Aba bakinnyi bivumbuye basokoka mu nana y'ikipe itegura umukino nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw'abakinnyi bari bukoreshwe kuri uwo mukino.

    Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali.Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n'icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahagaritse-abakinnyi-2-liberal-imyitwarire-mibi