Blog

  • Tonzi yasohoye indirimbo ya Noheli yakunze ku… – #rwanda #RwOT

    Ibisobanuro bigaragara muri Bibiliya Ntagatifu, bavuga ko 'Abanyabwenge' bari ababaji ari bo abahereza-bitambo bo mu bihugu bya kure ya Isiraheli (Arabiya n'Ubuperisi) bakaba n'impuguke mu bumenyi bw'inyenyeri.

    Bamenye iby'ivuka rya Yezu bitewe n'urumuri rudasanzwe rw'Imana y'ukuri rwabavanye iyo gihera babimburira abandi mu kwakira, kwishimira no kuramya umwami w'amahoro.

    Tonzi yabwiye INYARWANDA.COM, ko yakoze iyi ndirimbo 'Abanyabwenge' mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi kwizihiza Noheli n’umwaka mushya wa 2022.

    Uyu muhanzikazi avuga ko mu gihe nk’iki haba hakenewe indirimbo nk’izi zijyanye n’ibihe bisoza umwaka. Yavuze ko iyi ndirimbo ifite amateka yihariye mu buzima bwe, kuko yayikunze kuva akiri muto ubwo yajyaga muri korali Maranatha afite imyaka 12.

    Ati “Ni indirimbo iri mu mateka yanjye. Ni indirimbo nakuze nkunda kuva ndi umwana. Ubwo ninjiraga muri korali ‘Maranatha’, ni indirimbo baririmbaga nakundaga cyane. Nagiye muri korali ndi umwana ufite imyaka 12, rero ni indirimbo ndirimba cyane kuri Noheli.”

    Tonzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo iri kuri Album ya Chorale Maranatha yo mu 1987. Avuga ko kuba yayisubiyemo ‘ni uko ari indirimbo nkunda cyane n’abaririmbyi bo muri Maranatha barabizi ko nkunda iyi ndirimbo’.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ari ikintu ashimira Imana, akavuga ko biri no mu murongo wo gufasha abayikunze kongera kuyikunda.

    Tonzi avuga ko yifuriza Abanyarwanda Noheli Nziza, kandi ko ibitekerezo by’abantu ari kwakira bimwereka ko bayikunze cyane.

    Uyu muhanzikazi avuga ko iyi Noheli igiye kuba mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, agasaba buri wese gukomeza mugenzi we kandi akamufasha uko ashoboye. 

    Avuga ko iki ari igihe cy’uko abantu bakwiye kwirinda iki cyorezo, bubahiriza amabwiriza yose asabwa.

    Yavuze ko atazi neza inkomoko y’iyi ndirimbo, kuko n’abantu yagiye abaza bamubwiye ko batazi aho iyi ndirimbo yavuye. Avuga ko iyi ndirimbo yubakiye ku ‘kwamamaza inkuru nziza ko Yesu Kristo yavutse’.

    Tonzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana, kandi uhozaho mu gusohora indirimbo. Uyu mubyeyi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hejuru ya byose', 'Ubuntu', 'Mbiguni' n'izindi.


    Umuhanzikazi Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo ya Noheli yitwa 'Abanyabwenge' Tonzi yavuze ko yakunze iyi ndirimbo kuva akinjira muri Korali 'Maranatha' ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko

    Tonzi uherutse gusohora indirimbo 'Akira' na 'Umugisha' yifurije Abanyarwanda n'abandi Noheli Nziza n'umwaka mushya wa 2022

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘ABANYABWENGE' YA TONZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112814/tonzi-yasohoye-indirimbo-ya-noheli-yakunze-kuva-akiririmba-muri-maranatha-video-112814.html

  • Yasohowe mu ndege kubera kwambara ikariso ngo isimbure agapfukamunwa #rwanda #RwOT

    Umugabo wagerageza kwamagana ingamba zo kwambara agapfukamunwa mu ndege yakoze agashya muri Amerika.

    Mu buryo butunguranye, uyu mugabo yari yinjiye mu ndege yambaye ikariso izwi nka string mu rwego rwo kwamagana ibyo kwambara agapfukamunwa. Iyi myitwarire ye yatumye akurwa mu ndege ntiyakora urugendo rwe.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko avuga ko yashakaga kwerekana “ubuswa” buri muri aya mategeko avuga ko abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa kugira ngo birinde Covid-19 mu ndege, mu gihe bemerewe kudukuramo kugira ngo banywe kandi barye.

    Yambaye ikariso y'abagore yo mu bwoko bwa string aho kwambara agapfukamunwa ubwo yari mu ndege ya United Airlines ku Kibuga cy'indege cya Fort Lauderdale.

    Uyu mugabo wari ufunze umutwe cyane,yanze kumva ibisobanuro by'abakozi bomubwiraga amategeko agenga abagenzi.

    Nubwo yahawe ibisobanuro byinshi,uyu mugenzi yagumye gutsimbarara yanga gukuramo iyo kariso ngo yambare agapfukamunwa.

    Muri videwo yakwirakwijwe, abakozi bo mu ndege bagaragaye bagerageza kumusobanurira byimazeyo ingaruka z'iyo myitwarire ye. Nubwo habaye ibiganiro birebire, uyu mugabo yanze kuva ku izima.

    Amaherezo, uyu mugabo yemeye kuva mu ndege nkuko abakozi babimusabye.Kuri we yumvaga imyitwarire ye ikwiriye.

    Mu kiganiro yahaye NBC2,yavuze ko yifuza kuba umukorerabushake mu rugamba rwo kurwanya ingamba zimwe na zimwe zo kurwanya Covid-19. Yigereranya na Rosa Parks.

    Yagize ati: “Muri iki gihugu, impinduka zose zazanywe n'abantu basanzwe”. 'Rosa Parks ntabwo yari azwi. Yahinduye amateka “.

    Mu myaka ya za 1950, uyu mwirabura w'Umunyamerika, yabaye ishusho y'urugamba rwo guharanira uburenganzira bw'abaturage muri Amerika kuko muri 1955 yanze guha icyicaro cye umuzungu muri bisi, nkuko amategeko avangura yabitegekaga muri icyo gihe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yasohowe-mu-ndege-kubera-kwambara-ikariso-ngo-isimbure-agapfukamunwa

  • Rutanga Eric na we yasubitse ubukwe bwari kuba kuri Noheli #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

    Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

    Iri subikwa ry’ubukwe bwabo, bikubiye mu butumwa basohoye bagize bati 'umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.'

    Rutanga Eric na Umunyana Shamsi Sultan bari bagiye gukora indi mihango y’ubukwe baramaze gusezerana imbere y’amategeko mu gikorwa cyabaye tariki 24 Ukwakira 2019.

    Rutanga n’umufasha basanzwe babana nk’umugore n’umugabo, bafite umwana w’imfura w’umukobwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rutanga-Eric-na-we-yasubitse-ubukwe-bwari-kuba-kuri-Noheli

  • Amatariki Amavubi azesuraniraho na Senegal na… – #rwanda #RwOT

    Senegal na Guinea ni bimwe mu bihugu 24 bifite itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Mu buryo bwo kurushaho kwitegura, ibi bihugu birateganya gukorera umwiherero hano mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Cameroun. Aya makipe yombi arateganya gukina imikino ya gicuti na Amavubi by’umwihariko ikipe y’igihugu ya Guinea ikazakina imikino igera kuri ibiri na Amavubi.


    Biteganyijwe ko tariki ya 02 Mutarama, Amavubi azakina umukino ubanza na Guinea, hanyuma tariki ya 04 Mutarama bakine umukino wo kwishyura ariko yose ibere mu Rwanda. Tariki ya 6 Mutarama habura iminsi 3 gusa ngo imikino y’igikombe cya Afurika itangire, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Senegal, ubundi imikino ya gicuti ihite irangira. Gusa ku rundi ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ bavuga ko amatariki ataremezwa neza n’ubwo gahunda yo ihari.


    Igikombe cya Afurika kizatangira tariki 9 Mutarama kugera tariki 6 Gashyantare 2022, aho ikipe ibitse igikombe giheruka ari Algeria yagitwaye mu 2019.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112812/itariki-amavubi-azakiniraho-na-senegal-na-guinea-zamenyekanye-112812.html

  • Umwana ari kubica bigacika nyuma yo kwambara… – #rwanda #RwOT

    Amafoto y’umwana w’umuhungu muto yambaye imyenda  imeze nk’iya aba-polisi, afite imbunda, inkoni y’abapolisi n’ingofero , yewe atibagiwe n’amapingu. Uyu mwana  yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenze ngo ahabwe akazi  ariko nyamara si akazi ni kumwe abana baba abadasanzwe.

    Amakuru avuga ko uyu mwana ibyo yari yambaye atari ibya nyabyo , imbunda ni igikinisho cy’abana. Mu muhanda wa Nairobi niho uyu mwana yahagarikiye imodoka , yarangaje abatari bake yewe n’abapolisi bari barangariye uwo mwana  bareba ibyo akora bumiwe.

    Umukoresha w’imbuga nkoranyambaga Geofrey Khoore niwe wabaye imbarutso yo kwerekana uyu mwana avuga ko ari gukora akazi  katoroshye mu mujyi wa Nairobi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112801/umwana-ari-kubica-bigacika-nyuma-yo-kwambara-nkabapolisi-bo-mu-muhanda-akiha-inyenyeri-esh-112801.html

  • Urutonde rwindirimbo 10 zahuriyemo abahanzi… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi icyenda tugashyira akadomo kuri 2021! Umwaka wahiriye bamwe abandi biranga, icyorezo cya Covid-19 gikomeza kogoga Isi cyihinduranya mu bihe bitandukanye ari nako hafatwa ingamba zikomeye.

    Iki cyorezo cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa, ariko ntawabura kuvuga ko cyahaye umwanya uhagije abahanzi bongera gusubira mu inganzo; uko ingamba zoroshywaga bagakora indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    2021 igiye gusiga igaragaje ko no mu nzira y'inzitane intore yishakira inzira, kuko ibitaramo byakumiriwe ariko ntibyabuza abahanzi guhozaho. Ariko kandi abantu babonye n'umwanya uhagije wo kumva indirimbo z'abahanzi Nyarwanda.

    Aho ibitaramo byasubukuriwe, abahanzi bari bafite indirimbo zikunzwe byabahesheje akazi ahantu hatandukanye, bongera gukirigita ifaranga.

    Gukora indirimbo igakundwa ni ikizamini mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n'itangazamakuru avuga ko uburyo indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk'izindi atiyumvishaga ko izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.

    Producer Niz Beatz wakoze indirimbo 'Igikwe' yabaye idarapo ry'umuziki wa Gabiro Guitar, aherutse kubwira INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yamutunguye ashingiye ku buryo yakangaranyije uruhando rw'imyidagaduro mu 2021.

    Ati 'Indirimbo 'Igikwe' uko yakiriwe byarantunguye, kuko nayikoze nk'indirimbo isanzwe nk'izindi zose nsanzwe nkora n'uburyo twayikozemo. Abo nyikoreye bahuriye iwanjye bataziranye, sinumvaga ko ari indirimbo yakundwa cyane nk'uko yakiriwe.'

    Umuhanzi Ruti Joel ni umuhamya w'uburyo yatunguwe n'indirimbo ye 'Igikobwa'. Iyi ndirimbo yayisohoye mu Ukuboza 2020, ariko yambukiranyije umwaka, igenda icengera mu bantu kugeza n'uyu munsi itava mu matwi ya benshi.

    Mu gihe tugana ku musoza w'umwaka w' 2021, INYARWANDA yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe zahuriyemo abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa barenga), zasohotse zikanyura benshi na n'ubu.

    Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye ubuzima bw'abayikoranye, ibyayibanjirije n'ibyayikuriye n'ibindi.


    1. Away ya Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

    Amezi atanu gusa arashize indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza itangiye gucengera mu misokoro y'abafana n'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.

    Ni indirimbo ihuriyemo ababyiruka mu muziki, yanakuruye ikibatsi cy'urukundo hagati y'aba bombi biravugwa biratinda kugeza n'ubu.

    Byavuzwe hashingiwe ku mafoto, amashusho n'amagambo meza aba bombi bagiye babwirana kuva bashyira haze amashusho y'iyi ndirimbo tariki 18 Nyakanga 2021.

    'Away' yabaye 'Away'! Yatumye bahabwa ikiraka cyo kuririmba mu mikino ya Basketball, abakunze iyi 'couple' babasamira hejuru.

    Banayiririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Rema yakoreye muri Kigali mu minsi ishize. Kuri shene ya Youtube, imaze kurebwa n'abantu basatira miliyoni 3.

    Ndetse ubwo yasohokaga mu gihe gito yaciye agahigo ko kuza miliyoni 1, Ariel na Juno babimburira abandi bashya kwigaragaza mu muziki mu gihe gito.


    2. Bambe ya Social Mula na Papa Cyangwe

    'Bambe', indirimbo yabanje kwemeza ko Rocky uzwi mu basobanura filime yakoze ubukwe, yiharira imbuga nkoranyambaga mu gihe gito, abandi biyemeza kumutwerera n'ubwo batari batumiwe.

    Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka, hasohotse amafoto y'uruhererekane ya Rocky uzwi mu basobanura filime amugaragaza ari kumwe n'umukinnyi wa filime, Ishimwe Carmene.

    Ni amafoto agaragaza uyu mukobwa mu mwambaro w'abageni na Rocky yambaye ikote, nk'umusore witeguye guhamya isezerano n'umukunzi we.

    Havuzwe byinshi byaherekeje aya mafoto, bamwe bibaza niba koko Rocky yadohotse agakora ubukwe. Inkuru zibaye nyinshi muri rubanda, kugeza ubwo bigaragaye ko ari amafoto yafashwe ubwo bombi bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

    Ibi byatumye iyi ndirimbo ihangwa ijisho na benshi, umubare w'abayireba uratumbagira ubutitsa, bituma izina Papa Cyangwe rikomeza kuvugwa.

    Yasohotse ku wa 21 Nzeri 2021, ariko imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni. Iri mu ndirimbo zumvikana cyane mu tubyiniro n'ahandi abanyabirori badasiba.


    3. Ndagukumbuye ya King James na Ariel Wayz

    'Ndagukumbuye' ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Karindwi ya King James yise 'Ubushobozi' , yashyize hanze ku Cyumweru iriho indirimbo 17.

    Ni indirimbo itarakorewe amashusho ariko yumvikanye cyane mu matwi y'abakunda imitoma y'uyu muhanzi, inyura abakunda cyane indirimbo zituje.

    'Ndagukumbuye' inumvikanisha ubuhanga bw'imiririmbire ya Ariel Wayz, ariko kandi igatanga ishusho y'uko abahanzi bakuru mu muziki bakwiye gushyigikira abakiri bato.

    King James yigeze kubwira INYARWANDA, ko yifashishije Ariel Wayz muri iyi ndirimbo kubera ko hari hashize igihe kinini adakorana indirimbo n'umukobwa, kandi ko Ariel ari umuhanzikazi ugwa neza mu njyana y'indirimbo.

    Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo burenze ubwo yari yiteze. Yanditswe mu buryo bwa gihanga, ikumvikanamo amagambo y'abari mu rukundo bakumburanye n'abandi bafite amabanga ahuza imitima yabo.

    Uwitwa Brenda Shan aherutse gutanga igitekerezo kuri iyi ndirimbo, avuga ko atazarambirwa kuyumva.


    4. Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy

    'Igikwe' yabaye idarapo ry'umuziki wa Gabiro mu 2021, yongera kugaruka mu ruhando rw'abahanzi bavuga rikijyana nyuma y'igihe kinini atumvikana mu muziki.

    Iyi ndirimbo yanakujije izina rya Confy nk'umuhanzi mushya wari umaze igihe gito, bombi bahurira ku rubyiniro bayiririmba abafana n'abakunzi b'umuziki baranezererwa.

    Byanashoboka ko iri mu zafashije Confy kwegukana igihembo cy'umuhanzi mushya (Best New Artist) mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

    'Igikwe' yongeye gushimangira imvugo y'ab'iki gihe bavuga ko batiteguye kurushinga bagira bati 'Nta gikwe'.

    Producer Niz Beats wakoze iyi ndirimbo aherutse kubwira INYARWANDA, ko imbaraga z'aba bahanzi n'uburyo bayikoze bashyizeho umutima, ari kimwe mu byatumye yiharira impeshyi ya 2021.

    Ntawashidikanya ko 'Igikwe' ari imwe mu zatumye Gabiro Guitar atumirwa kuririmba mu gitaramo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yakoreye kuri Canal Olympia.  Iyi ndirimbo nayo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1.

    5. Kamwe ya Julien Bmjizzo & Babalao ft Rwanda All Stars

    'Kamwe' iri mu ndirimbo uyu mwaka zumvikanyemo abahanzi benshi mu Rwanda. Yumvikanamo ijwi rya Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

    Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy'abahanzi Nyarwanda bishyize hamwe bashaka gukora ikintu cyatuma umukunzi w'umuziki aho ari hose ku isi yishimira ibihe, akabyina akishimana n'abandi n'ubwo yaba ari kunyura mu bihe bikomeye.

    Yaririmbyemo abahanzi 11, kandi yubakiye ku njyana yitwa 'Amapiano' yo muri Afurika y'Epfo abahanzi benshi bo mu Rwanda batangiye kuyoboka.

    Abaturage bo muri Afurika y'Epfo, bavuga ko badashidikanya ku kuba 'Amapiano' yaba indirimbo y'umwaka.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo azwi nk'ibishegu, ariko kandi ni nyambere mu ndirimbo zicurangwa mu tubyiniro n'ahandi banyurwa n'injyana ya Amapiano.

    Igikundiro cyayo kigaragaza mu kuba mu gihe cy'ukwezi kumwe imaze hanze, imaze kurebwa n'abantu basatira gato miliyoni 1.


    6. Amata ya Phil Peter na Social Mula

    Indirimbo 'Amata' yatumye abahanzi Phil Peter na Social Mula batabwa muri yombi. Polisi yabafashe mu ijoro bari mu gikorwa cyo gufata amashusho, nyuma y'uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Iyi ndirimbo yagiye gusohoka buri wese ayiteze, yibaza iby'iyi ndirimbo yatumye Phil Peter, Social Mula n'ikipe bari bari kumwe bafungwa.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMATA’ YA PHIL PETER NA SOCIAL MULA

    “>

    Isohotse ku wa 3 Gicurasi 2021, yabaye nk'iyibagiza izindi zayibanjirije igera mu mpeshyi ya 2021 ikihagazeho, kugeza ubwo ihatanye muri Kiss Summer Awads.

    Aba bahanzi bombi banayiririmbye mu muhango wo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards.

    Iri mu ndirimbo zumvikanisha uburyo muri uyu mwaka, Social Mula yabaye umusemburo wo gukundwa kw'indirimbo yose yaririmbyemo.

    Mu bitekerezo birenga 1000 byatanzwe kuri iyi ndirimbo, harimo abavuga ko badahaga kuyumva.


    7. Ikofi by Butera Knowless ft Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano & Tom Close

    'Ikofi' ni indirimbo y'abahanzi babarizwa muri Kina Music, yumvikana kuri Album ya Gatanu 'Inzora' ya Butera Knowless unaririmba muri iyi ndirimbo.

    Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuri iyi Album kuva yasohoka, hashingiwe ku buryo icyumvikana mu bitangazamakuru n'ukuntu yagiye iboneka ku rutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Iyi ni indirimbo yumvikanisha ko buri wese yaririmbye bitandukanye n’uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n’ahandi.

    Karangwa Dan aherutse gutanga igitekerezo, avuga ko yakunze uburyo Tom Close yaririmbye muri iyi ndirimbo. Yunganirwa na Jacquiliene wavuze ko yanyuzwe n'ukuntu Butera Knowless na Tom Close baririmbye muri iyi ndirimbo.


    8. Njye nawe by Clarisse Karasira ft Patrick

    Ku wa 3 Werurwe 2021, ni bwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo y'umuziki gakondo yise 'Njye nawe' yakoranye na Patrick.

    Iyi ndirimbo yatoranyijwe hashingiwe ku butumwa buyigize, bushimangira ko buri wese akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro muri sosiyete iyo ari yo yose.

    Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.

    Ni indirimbo y'urukundo yumvikanisha abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko bombi ari paradizo y'Imana.

    'Njyewe na we' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira yasohoye kuri Album ye yise 'Mama Africa', nyuma ya Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18.


    9. Ide by Symphony Band na Alyn Sano

    Iyi ndirimbo 'Ide' yumvikanamo ibicurangisho birimo gitari yizihira benshi mu bakunda umuziki. Iri mu ndirimbo zatumye Symphony Band ishimangira ubukaka bwayo mu muziki Nyarwanda.

    Ni mu gihe umuhanzikazi Alyn Sano yumvikanishije ubushobozi bwe mu muziki w'umwimerere. 'Ide' yumvikanisha uburyo aba bahanzi bombi ari abanyamuziki.

    Kuva ku wa 30 Werurwe 2021 yasohoka, iracyumvikana mu bitangazamakuru n'ahandi. Iyi ndirimbo ivuga ku muntu uri mu rukundo wishimira mugenzi we, akamubwira ko iyo ari mu nzozi urukundo rumutera akamwegera.

    Alyn Sano aririmba yishyize mu mwanya w'ukunzwe, akavuga ko azamukunda iteka kandi ko ntawundi ateze gukunda mu buzima bwe.

    Symphony izwi mu ndirimbo zirimo 'Crazy', 'Follow', 'Respect' bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano n'izindi. Ni mu gihe Alyn Sano azwi mu ndirimbo zirimo 'Setu', 'Hono' n'izindi.


    10. Wankomye by Alto ft Uncle Austin

    'Wankomye' yabaye indirimbo ya gatatu umuhanzi Dusenge Eric uzwi mu muziki nka Alto yasohoye, nyuma y'amezi atatu yari ashize asinye amasezerano y'imikoranire n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa TB Entertainment.

    Ni indirimbo avuga ko yakoranye na Uncle Austin nyuma y'igihe cyari gishize amusabye ko bakorana indirimbo. Uyu muhanzi anavuga ko yakuze akunda ibihangano bya Uncle Austin, ku buryo yumvaga igihe kimwe bazakorana indirimbo.

    Kandi ko yakoze iyi ndirimbo mu kongera imbaraga mu rugendo rw'umuziki atamazemo igihe kinini, ugereranyije na Uncle Austin bakoranye.

    Alto yigeze kubwira INYARWANDA, ko mu gihe yamaze akorana na Uncle iyi ndirimbo cyamusigiye kumenya icyo ashyira mu ndirimbo no kwicisha bugufi.

    Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 12 Nzeri 2021, ariko n'ubu iracyumvikana mu matwi ya benshi.

    Alto avuga ko kuba abahanzi bakuru mu muziki bari gukorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka, bitanga icyizere mu bufatanye bwari bukenewe mu bahanzi bo mu Rwanda.

    Ati '…. Abahanzi b'ikiragano gishya mu muziki, dukeneye ko bakuru bacu batwereka ko turi kumwe. Bafite umuziki bakora natwe dufite umuziki dukora, rero dufatanyirije hamwe umuziki watera imbere.'


    INYARWANDA yakoze urutonde rw’indirimbo 10 zihuriyemo abahanzi zakunzwe mu 2021 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AWAY’ YA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112804/urutonde-rwindirimbo-10-zahuriyemo-abahanzi-collabo-zigakundwa-mu-2021-112804.html

  • Abanya-Nigeria nibo biganje mu kwatsa amatara… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka wa 2021, niho ibitaramo byari bitangiye gusa nk’aho babidohora ariko n’ubundi kubyitabira bigasaba ko umuntu agomba kwipimisha covid-19. Amezi abiri ya nyuma, Ugushyingo n’Ukuboza niho abahanzi bakoze ibitaramo bigaragariza Abanyarwanda. Hari abahanzi bari baje mu buryo bwo kuririmba  biganjemo abanya-Nigeria  bakoze amateka mu bitaramo by’i Kigali, hakaba n’abandi bake bari baje mu buryo bw’ubutembere.

    1.Adenkule Gold

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby , yakoze amateka mu Rwanda mu gitaramo  cy’akataraboneka cyashimishije Abanya-Kigali , cyabereye ahazwi nka Canal Olympia ku i Rebero tariki 5 Ugushyingo 2021.

    2.Ric Hassan

    Ric Hassan wo muri Nigeria yageze  i Kigali mu gitaramo cya 'Fantasy Music Concert' , aho yari yatumiwemo na Symphony Band. Ni igitaramo  cyabereye  muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ukuboza 2021. Ubwitabire bw’iki gitaramo, kitabiriwe ku rwego rutari urwo hejuru kubera ko yaririmbye umunsi umwe na Koffi Olomide, nawe wari i Kigali icyo gihe.

    3.Rema

    Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yataramiye i Kigali tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo cyabaye ku mukino wa Basketball w'abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).

    4.Omah Lay

    Tariki 14 Ugushyingo 2021, nibwo muri Kigali Arena umunya-Nigeria Stanley Omah Didia umaze kwamamara mu muziki nka Omah Lay, yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy'amateka yahurijwemo n'abahanzi bo mu kiragano gishya, bagaragaje imbaraga zidasanzwe muri muzika uyu mwaka barimo : Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

    5.Koffi Olomide

    Umunyabigwi w’umukongomani  kabuhariwe mu njyana ya Rhumba, Koffi Olomide, uyu mwaka  yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w'igihangange kandi ukundwa n'ab'ingeri zitandukanye, mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali  tariki 3 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    6.Sarkodie

    Umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika, Sarkodie wo muri Ghana  na 2 Baba  wo muri Nigeria, bagereye mu Rwanda rimwe kuko bari bazanye mu gikorwa kimwe  aho bitabiriye inama igamije kwiga ku bibazo by'impunzi, mu nama ‘Africa Private Sector Forum On Forced Displacement’ yahuje  abayobozi b'inganda, ibigo by'ubucuruzi, abikorera batandukanye, abashinzwe kwita ku mpunzi n'abagiraneza banyuranye. Umuraperi Sarkodie yaririmbye muri iyi nama yabereye Kigali Convention Center, tariki 30 Ugushyingo 2021.

    7.2 Baba 

    Umuhanzi 2Baba wo muri Nigeria  waziye Mu Rwanda  rimwe na Sarkodie, asanzwe ari ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yatanze ikiganiro muri iyi nama  ndetse aranaririmba.

    8.Mr Eazi

    Uyu muhanzi  nawe wo muri Nigeria, twavuga ko n'ubwo yageze mu Rwanda muri  Gicuransi 2021, ntabwo yigeze ahataramira. Yamaze iminsi mu Rwanda yagiye asura ahantu hatandukanye, aho  yagaragaje ko yifuza gushora imari mu bijyanye n'inganda ndangamuco n’imikino muri rusange.

    9.J.Cole

    Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J Cole , yageze mu Rwanda muri Gicurasi, aho yahamaze iminsi mu bikorwa by’imikino ubwo ikipe ya Patriots BBC yatangizaga irushanwa rya Basketball muri Afurika, uyu muhanzi akaba n’umukinnyi witwaye neza muri iyi mikino aho yanatsindaga ibitego.

    10.Mhombi

    Umuhanzi Mpuzamahanga  Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ufite amamumuko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aheruka mu  Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal yatangiye tariki 16 Gicurasi 2021. Mahombi ni icyamamare aho yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Coconut tree, iindirimbo yabiciye bigacika ku isi aho yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 100 ku rukuta rwa youtube. 

    Sho Madjozi 

    Twavuga ko kandi hari  n’ibindi byamamare   byaje mu Rwanda, nka Maya Christinah Xichavo wamamaye ku izina rya Sho Madjozi ukomoka muri Africa Y'Epfo waje mu Rwanda, aho yari  yaje kureba umukino ya Basketball Africa league yari kubera mu Rwanda mu nyubako ya  Arena muri Gicurasi,  umuhanzi wo muri Tanzania Ommy Dimpoz  nawe yaje mu Rwanda.

    Ommy Dimpoz yaje mu Rwanda uyu mwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112810/abanya-nigeria-nibo-biganje-mu-kwatsa-amatara-ya-kigali-ibyamamare-10-byaje-mu-rwanda-uyu–112810.html

  • M23 yongeye kuvugwaho kugaba igitero ku basirikare ba FARDC i Rutshuru #rwanda #RwOT

    Iki igitero cyaba ari icya kane kigabwe ku Ngabo za Leta gikozwe na M23 kuva ku wa 07 Ugushyingo 2021.

    Umutwe wa M23 ntacyo uratangaza kuri igi gitero, uhakana ibitero ushinjwa na FARDC ugasaba ko Leta isubukura ibiganiro bagatahuka mu gihugu byemewe.

    Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, FARDC yatangaje ko iri kugenzura ibirindiro by’ahitwa Ngugo muri Gurupema ya Rugari na Nyasisi muri Gurupema ya Kisigari, ni nyuma y’imirwano ikaze bivugwa ko ingabo za Leta zahanganyemo n’abahoze mu mutwe wa M23.

    Kuwa 20 Ugushyingo abacunga umutekano muri Pariki y’Ibirunga ku nkengero z’igiturage cya Bakina bavuze ko bagabweho igitero n’umutwe wa M23. ni Mikeno muri Teritwari ya Rutshuru.

    Ibibazo by’umutwe wa M23 byongeye kuvugwa muri uku kwezi kw’Ugushyingo 2021, RD Congo itunga agatoki ibihugu birimo u Rwanda gufasha uyu mutwe wari waratsinzwe buhenu.

    Gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibyavuzwe ko cyateye inkunga uyu mutwe ahubwo ko ababivuga ari abashaka guhungabanya umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na DRC.

    Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda ubwo cyanyomozaga aya makuru, ryavugaga ko abagabye kiriya gitero baturutse muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/M23-yongeye-kuvugwaho-kugaba-igitero-ku-basirikare-ba-FARDC-i-Rutshuru

  • Undi mukinnyi w’umunyarwanda yasubitse ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Rutanga Eric yasubitse ubukwe bwe bwagombaga kuba mu mpera z’Ukuboza 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus, ni nyuma ya Djihad Bizimana na we wabusubitse.

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

    Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

    Mu butumwa basohoye bagize bati 'umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.'

    Ubu bukwe busubitswe nyuma y’uko tariki ya 24 Ukwakira 2019 bari barasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ndetse bakaba babana nk’umugore n’umugabo, bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Taalian Isimbi.

    Rutanga n’umugore we bahagaritse ubukwe bwabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/undi-mukinnyi-w-umunyarwanda-yasubitse-ubukwe-bwe

  • Musanze: Abubatse Campus ya Ellen DeGeneres basaga 300 babyukiye ku biro by'Akarere kwishyuza ayo bakoreye #rwanda #RwOT

    Abakozi barenga 300 bakoreraga Kompanyi Mass Design Group, bakoze igisa n'imyigaragambyo ku biro by'Akarere ka Musanze, aho bavuga ko birukanwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse hari n'amafaranga batishyuwe bakifuza ko bakemurirwa ikibazo.

    Abo bakozi bakoraga ku nyubako ya Campus ya Ellen DeGeneres yubakwa mu Kinigi n'ikigo cy'ubushakashatsi ku ngagi, bavuga ko Ubuyobozi bwabakoreshaga buri kwihererana bamwe muri aba bakozi, bakabasinyisha ku ngufu ko basese amasezerano.

    Ubuyobozi bwa Companyi Mass Design buravuga ko iki kibazo kirakemuka bitarenze iki cyumweru.

    The post Musanze: Abubatse Campus ya Ellen DeGeneres basaga 300 babyukiye ku biro by'Akarere kwishyuza ayo bakoreye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/21/musanze-abubatse-campus-ya-ellen-degeneres-basaga-300-babyukiye-ku-biro-byakarere-kwishyuza-ayo-bakoreye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-abubatse-campus-ya-ellen-degeneres-basaga-300-babyukiye-ku-biro-byakarere-kwishyuza-ayo-bakoreye