Blog

  • Ange Kagame mu bari bambariye umunyamideli Sonia Mugabo mu bukwe bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize na Twahirwa Diego aho mu bari bamugaragiye harimo na Ange Kagame.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Ukuboza 2021, akaba mu bakobwa bari bamwambariye harimo na Ange Kagame.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amwe mu mufato yaranze ubukwe bwe.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko muri Nzeri 2021, Twahirwa Diego yambitse impeta ya Fiançailles Sonia Mugabo amusaba kumubera umugore na we akabyemera.

    Inkuru y’urukundo y’uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw’urusenda na Sonia Mugabo usanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby’urukundo rwabo.

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Abageni n’ababagaragiye

    Sonia Mugabo na Maraine we

    Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize

    Ange Kagame (wa kane ibumoso) yari mu bambariye Sonia Mugabo

    Sonia Mugabo yamaze kuba umugore wa Twahirwa imbere y’Imana n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ange-kagame-mu-bari-bambariye-umunyamideli-sonia-mugabo-mu-bukwe-bwe-amafoto

  • RWANDA : Bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize basezeye ubugaragu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni uko Uhoraho Imana aravuga ati “Si byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.” Ni amagambo dusanga mu gitabo cy’Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18. Iyo umwana akoresheje ibirori agasezera ku babyeyi agiye gushinga urugo rwe birabashimisha kuko baba bataravunikiye ubusa. Ni benshi batangiye uyu mwaka bumva bazakora ubukwe ariko ababigezeho nka Byiringiro Lague wa APR FC ni mbarwa.

    Harabura iminsi mike umwaka wa 2021 ukarangira, ni imishinga myinshi umuntu aba yaratangiranye umwaka, gusa siko yose ayigeraho bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Muri iyi nkuru, tugiye kureba abakinnyi bagiye gusoza uyu mwaka mu isura batawutangiyemo, bakaba barahinduye irangamimerere (status), aho bamaze gukora ubukwe biyemeza kubana n’abo bihebeye ubuziraherezo.

    Icyishatse Hervé — REG BBC

    Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y’Amategeko. Hervé yari yambitse impeta ya Fiancailles Mignone mu gikorwa cyabereye ku Muhima ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

    Mukengerwa Benjamin — REG BBC

    Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo akaba yarashakanye n’umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

    Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 3.

    Urwibutso Nicole — IPRC South WBBC

    Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y’imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nocole bitewe n’urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

    Muri Nzeri 2020, ubwo Nicole yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 26, nibwo Yves Nyirigira yamusabye ko yazamubera umugore na we arabyemera.

    Niyomukesha Euphrance — RRA WVC

    Niyomukesha Euphrance umukinnyi w’ikipe ya RRA WVC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Tariki ya 4 Werurwe akaba ari bwo basezeranye imbere y’amategeko Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

    Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande rwe, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.

    Areruya Joseph — Team Rwanda

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, Areruya Joseph umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Nyandwi Saddam — Musanze FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam ni umwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize batakiri ingaragu, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo bazasezeranye mu idini ya Islam (abayisilamu bakunda kubyita kufunga ndoa) i Nyamirambo kwa Kadafi.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Muvandimwe JMV — Rayon Sports

    Umuryango waragutse hagati ya Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

    Nyuma y’imyaka 8 bakundana, ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera.

    Jacques Tuyisenge — APR FC

    Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana, basezeraniye muri EPR Gisenyi.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

    Byiringiro Lague — APR FC

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bizimana Djihad — KMSK Deinze

    Bizimana Djihad ni umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze, na we uyu mwaka usize afashe icyemezo cyo kwibanira na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka 3 bakundana, basezeranye mu idini ya Islam(kufunga Ndoa) tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi aho bose baba, ni nyuma y’uko muri Werurwe yari yamwambitse impeta ya fiancailles.

    Djihad Bizimana na Dalda Simbi bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021 ariko barabuhagaritse kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Uretse aba bakinnyi kandi biteganyijwe ko umukinnyi wa Volleyball Nzayisenga Charlotte na we azakora ubukwe na Cyriaque Ndagijimana tariki ya 27 Ukuboza 2021.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwanda-bamwe-mu-bakinnyi-umwaka-wa-2021-usize-basezeye-ubugaragu-amafoto

  • Bijoux wo muri Bamenya yakorewe Bridal Shower mu kanyamuneza kenshi #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye mu ruganda rwa sinema nyarwanda nka Bijoux muri filime ya Bamenya, yakorewe ibi birori kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021

    Bijoux aritegura gukora ubukwe n’umuhanzi uzwi mu njyana gakondo Lionel Sentore utuye ku mugabane w’u Burayi.

    Ubukwe bwa Lionel Sentore n a Munezero Aline buzaba kuwa 08 Mutarama 2022.

    Mu cyumweru gishize nibwo Bijoux yari yambitswe impeta na Sentore wamusabaga kubana akaramata maze agasubiza 'YEGO' nta kuzuyaza.

    Abinyujije kuri Instagram, Munezero Aline uzwi nka Bijoux yasangij abakunzi be amafoto y’ibirori yakorewe asezera ubukumi.

    Ni ibirori yakorewe n’abo mu muryango we ndetse n’urugangano, byari ibyishimo bidasanzwe ku mpande zose.

    Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Bijoux yatunguye abamukurikira yerura ko ari mu munyenga w’urukundo na Lionel Sentore.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bijoux-wo-muri-Bamenya-yakorewe-Bridal-Shower-mu-kanyamuneza-kenshi

  • Gatsibo: Abagore bakora muri VUP bifuza ko FRW bahembwa yongerwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bahawe akazi muri Vision 2020 Umurenge Programme (VUP) bavuga ko amafaranga bahembwa ari macye bakifuza ko yongerwa akajyana n’ibiciro biri ku masoko dore ko n’ayo bakorera atabagerayo yose.
    Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, mu bahawe imirimo y’amaboko muri VUP harimo n’abagore batishoboye by’umwihariko abafite inshingano zo kwita ku miryango bonyine kubera impamvu zitandukanye. Bavuga ko ku munsi bakorera 1200FRW, aya mafaranga ngo ni macye ugereranyije n’ibiciro biri (…)

    – Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4417

  • Covid-19: Utarikingije byuzuye hari service atemerewe guhera tariki 20/12 #rwanda #RwOT

    Amabwiriza avuguruye ajyanye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizwe ku mugaragaro n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa mbere tariki 20/12/2021, agaragaza ko kujya mu modoka rusange, muri resitora no mu nsengero bisaba ko umuntu aba yarakingiwe Covid-19 byuzuye

    Image

    Image

     

    The post Covid-19: Utarikingije byuzuye hari service atemerewe guhera tariki 20/12 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/20/covid-19-utarikingije-byuzuye-hari-service-atemerewe-guhera-tariki-20-12/

  • Kapiteni w’Amavubi yasoje amasomo ya CAF (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umukinnyi wa AS Kigali, Haruna Niyonzima yasoje amasomo y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C amazemo ibyumweru 3.

    Haruna Niyonzima akaba yari mu batoza barimo bakorera iki cyangombwa cyo ku rwego rwa C rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).

    Ni amahugurwa yaberaga kuri Hill Top Hotel i Remera aho bamaze ibyumweru 3 bahugurwa, amahugurwa yasoje ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’abandi batoza basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda barimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza w’Intare FC n’abandi.

    Aba batoza bakaba bahawe icyemezo cy’uko bitabiriye aya mahugurwa mu gihe bagitegereje amanota agomba gutangwa na CAF mu minsi iri imbere, ni yo izemeza niba batsindiye License C cyangwa batsinzwe.

    Aya mahugurwa abaye nyuna y’ayabaye muri 2017 ariko CAF ikaza kuyatesha agaciro.

    Haruna Niyonzima yasoje amahugurwa yo kuba umutoza aho natsinda ibizamini azahabwa License C ya CAF

    Byusa Wilson na we yasoje aya mahugurwa

    Abatoza basoje amahugurwa ya License C ya CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-w-amavubi-yasoje-amasomo-ya-caf-amafoto

  • Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa Sonia Mugabo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu mpera z'icyumweru tariki 18 Ukuboza 2021 nk'uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Sonia Mugabo wamaze kuba umugore w'isezerano wa Twahirwa Diego, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira ibihe byiza byaranze ubukwe bwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021.

    Mu bakobwa bamugaragiye hakaba harimo Ange Kagame n'abandi banyuranye bari bambaye amakanzu y'agatangaza bigaragara ko bwari ubukwe bw'umuhanga mu guhanga imideli.

    Ubukwe bwabo bukaba bwabaye nyuma y'aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.



    Ange Kagame na Teta Gisa bari mu bambariye Sonia mu muhango wo kumusaba no kumukwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaranze-ubukwe-bwa-sonia-mugabo-amafoto

  • Sonia Mugabo uzwi mu Mideli na rwiyemezamirimo Diego bakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Sonia Mugabo wari uherutse gusabwa no gukobwa na rwiyemezamirimo Twahirwa Diego, ni umwe mu bafite inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda.

    Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 nyuma y’igihe gito bari bamaze bakoze indi mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda yo gusaba no gukwa.

    Mu mafoto yasangije abamukurikira, Sonia Mugabo yashimiye abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Ni umuhango wabaye nyuma y’uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo.

    Mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

    Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Sonia-Mugabo-uzwi-mu-Mideli-na-rwiyemezamirimo-Diego-bakoze-ubukwe-AMAFOTO

  • Aberekeza mu Ntara zitandukanye batunguwe no kuba batasabwe icyerekana ko bikingije Covid-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batega imodoka zijya mu ntara no mu mujyi wa Kigali, baravuga ko batigeze basabwa kubanza kwerekana icyemezo cy'uko bikingije Covid-19, bitandukanye n'amabwiriza ya Guverinoma abitegeka.

    Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, aravuga ko guhera tariki ya 20 Ukuboza 2021, utarakingiwe iki cyorezo atemerewe kwinjira mu modoka zitwara abantu muri rusange.

    Uyu mwanzuro ureba abava n'abajya mu mujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, mu masaha ya saa Tatu za mu gitondo umunyamakuru w'itangazamakuru rya Flash yageze muri gare ya Nyabugogo, kureba uko iri bwirizwa ryubahirizwa.

    Ukinjira muri gare ya Nyabugogo urabona urujya n'uruza rw'abajya gukatisha amatike, aberekeza mu bice bitandukanye cyane cyane mu Ntara.

    Ahatangirwa amatike umugenzi arinjira agasabwa amafaranga, akinjira mu modoka nta cyemezo cy'uko yikingije Covid-19 yatswe.

    Abaturage twasanze muri gare ya Nyabugogo berekezaga mu ntara zitandukanye bahamirije Flash ko batigeze basabwa kwerekana icyemezo cyerekana ko bakingiwe Covid-19.

    Uretse kuba batabyatswe, barasaba ko inzego zibishinzwe zafasha abakingiwe, kwandikirwa urupapuro, kuko abenshi batazi gukoresha ikoranabuhanga bareba icyemeza ko bakingiwe.

    Ndayisenga Charles werekezaga mu Karere ka Nyamagabe Yagize ati ''Ingaruka zihari bashobora kuduhagarika, ariko kuba mfite ubutumwa bugaragaza ko nikingije bishobora kumfasha. Kuri bagenzi banjye bandi batabifite ni ikibazo gikomeye, bashobora no guhagarikwa.''

    Mugenzi we yagize ati' 'Njye naje nzi neza ko bari bumbaze iki cyemezo nkasubira inyuma, ariko natunguwe no kuba nahageze ntibabimbaza.''

    Nkubiri Paul Yagize ati 'Icyo twasaba nuko bariya bakingira bajya batanga icyemezo, umuntu akakigendana kuko twese ntituzi kureba ko twikingije dukoresheje uburyo bw'ikoranabuhanga.''

    Umwe mu bashinzwe kwaka amatike abinjiza mu madoka zerekeza mu Ntara y'Amajyepfo, avuga ko bataratangira kwaka abagenzi icyemezo cyuko bikingije Covid-19, icyo bareba ari agapfukamunwa gusa, ariko ngo mu minsi iri imbere bizakurikizwa.

    Dushimimana Jerome Yagize ati 'Ntabwo nabona uko mbisobanura. Gusa icyo turi gukora ni ukubashishikariza kwambara udupfukamunwa, ariko turanateganya kujya tubasaba ibyangombwa bigaragaza ko bikingije mu minsi iri imbere.''

    Aya mabwiriza yatangajwe akurikira andi yari yatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021.

    Aha umwihariko Umujyi wa Kigali nk'ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

    Icyakora biragaragara ko ingamba zakajijwe muri uyu mujyi wa Kigali, kuko amabwiriza ya Minisitiri w'intebe avuga ko mu gihe cy'iminsi mikuru ibirori bibujijwe, ndetse no kujya ahasanzwe hahurira abantu benshi bisaba kuba warakingiwe Covid-19.

    Nk'ubu byatangajwe ko utubari dufunga Saa Mbiri za n'ijoro ibindi bikorwA byemerewe gukora bigafungwa Saa Tatu za n'ijoro niba nta gihindutse.

    Abanyamadini bamwe batangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuko nka Musenyeri wa diyoseze Gatulika ya Gikongoro Hakizimana Celestin yateguje abayoboke b'iri dini, ko udakingiwe byuzuye atazemererwa kuza kumva misa ya Noheli.

    Umwaka ushize wa 2020, igihe nk'iki cy'iminsi mikuru abaturage benshi bavuye muri Kigali berekeza mu Ntara ubwandu buriyongera bikurikirwa na guma mu rugo kubanya-Kigali muri Mutarama 2021.

    AGAHOZO Amiella

    The post Aberekeza mu Ntara zitandukanye batunguwe no kuba batasabwe icyerekana ko bikingije Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/20/aberekeza-mu-ntara-zitandukanye-batunguwe-no-kuba-batasabwe-icyerekana-ko-bikingije-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=aberekeza-mu-ntara-zitandukanye-batunguwe-no-kuba-batasabwe-icyerekana-ko-bikingije-covid-19

  • Guinea : Umusore akurikiranyweho gusambanya nyina yarangiza akamwica urw’agashinyaguro #rwanda #RwOT

    Uyu musore bivugwa ko yishe nyina ubwo yari amaze kugerageza kumusambanya muri uku kwezi k’Ukuboza. Abatuye Boubouya bose batangajwe n’ibyabaye muri uyu muryango.

    Uwishwe ni Aissatou Sow,wari nyina w’abana 07 harimo abakobwa 05 n’abahungu 02.

    Komanda Jean Balla Onivogui, Sous-préfet wa Ouré Kaba yagize ati'Nabimenyeshejwe na brigadier wa sitasiyo ya gendarmerie ya Sitakoto ko uwo musore yishe nyina. Uwishwe, Aïssatou Sow, ni nyina w’abana barindwi (7) barimo abakobwa batanu (5).

    Ababibonye bavuga ko uyu mwicanyi yagerageje gufata ku ngufu nyina. ubwo yagerageza gutoroka, urubyiruko rwamwirukankanye rumukubita inkoni nyinshi.”

    Uwakoze icyaha yarafashwe ajyanwa i Mamou fite umuhoro n’inkoni yakoresheje yica nyina.

    Ku mpamvu zatumye uyu musore yica nyina, impaka ziratandukanye. Abantu bamwe batekereza ko uyu ari igitambo cy’impera z’uyu mwaka, abandi ku rundi ruhande basobanura ko gukoresha ibiyobyabwenge cyane bishobora gutuma umuntu akora amahano nkaya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Guinea-Umusore-akurikiranyweho-gusambanya-nyina-yarangiza-akamwica-urw-agashinyaguro