Blog

  • Abamotari basabye ko abagenzi bigishwa akamaro ko gukoresha mubazi #rwanda #RwOT

    Abamotari basabye inzego bireba kwigisha abatega moto ibyiza byo gukoresha mubazi, kuko ngo nubwo igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe abamotari bagategegwa gukoresha mubazi, ngo iyi gahunda nk'ibisanzwe ishobora kuzakomwa mu nkokora n'imyumvire y'abagenzi bafite kuri za mubazi ko zibahendesha.

    Umuryango uharanira inyungu z'abaguzi uvuga ko wanyuzwe no kuba Igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe, bityo ko nta mpungenge zizongera kubaho mu kuzikoresha.

    Guhera tariki ya 7 Mutarama 2022, abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bazaba bategetswe gukoresha mubazi.

    Ni igitekerezo kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege, kuko abamotari n'abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

    Ibi byatumye ikigo RURA gifata icyemezo cyo kugabanya Igiciro cy'urugendo kuri moto, ago ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw.

    Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

    Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza, ariko mu gihe irenze umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

    Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

    Kurundi ruhande abamotari bo bagaragaza ko nubwo igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe, n'ubundi gukoresha mubazi bishobora kuzakomwa mu nkokora n'imyumvire abagenzi bazifiteho ko zibahendesha, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bwo kubasovanurira imikorere yazo.

    Umwe ati ' Wenda mu mujyi ari 500, akakubwira ati mfasha nguhe 300 ungezeyo.'

    Undi ati ' Niba wenda agiye ahantu yishyuraga 1000 akabona yishyuye 800, ahita abona ko ari ibisanzwe.'

    Usibye kuba abamotari n'abagenzi barakunze kwinangira kugukoresha mubazi kubwo kutumva akamaro kazo, byakunze no kuvugwa ko mubazi ubwazo zari zifite ibibazo ku buryo hari aho zabariraga abantu amafaranga atari ukuri.

    Ni ikibazo cyatumye kuri Ubu sosiyete ebyiri zatangaga mubazi zihagarikwa, iri soko risigaranwa na Sosiyete imwe rukumbi yitwa Yego Innovision Ltd.

    Aline UWAMAHAHORO umwe mu bayobozi b'iyi sosiyete agaragaza ko imyumvire z'uko mubazi zihendesha abagenzi ataribyo, ko ahubwo biterwa nuko badasobanukiwe imikorere yazo.

    Icyakora ngo mugihe umugenzi atishimiye uburyo mubazi yamuriyemo amafaranga y'urugendo, ashobora kugana iyi Sosiyete.

    Ati 'Niba hari urwego runaka ruri kutureberera twembi rureberera umukiliya rukarebera umumotari, n'umushoramari ntekereza y'uko atari twe twakwishimira ngo twibe. Haramutse hari n'ikibazo kirimo kuko ntibivuze ko twe twaba ijana ku ijana twemera ko ibibazo bishoboka twabyishimira hagize umuntu uduhamagara.'

    Muri rusange yaba abamotari ndetse n'imiryango iharanira inyugu z'abaguzi bagaragaza kunyurwa no kuba igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe, kandi ko biratuma abagenzi n'abamotari ntawe uzongera kugira akangononwa ko gukoresha mubazi.

    Ngarambe Daniel ayobora impuzamashyirahamwe y'abamotari Ferwacotamo naho Ndizeye Damien ni umuyobozi mu muryango ADECOR uharanira inyungu z'abaguzi.

    Ngarambe ati ' Rero niyo mpamvu twarebye moto ni angahe yinjiza ku munsi, ni essence y'angahe? Hari amavuta akenerwa ya moteri, hari ukujya ku kinamba, hari imisoro ya Leta, hari ayo akoresha iwe mu rugo, tukareba nayo akorera. Ibyo byose rero nibyo twatanzemo ibitekerezo, bivuze ko umumotari ibirometero bibiri bya mbere azajya yishyurwa amafaranga 300.'

    Ndizeye nawe ati 'Amafaranga 300 kubirometro bibiri ntacyo atwaye, ndetse n'amafaranga 107 ku kilometro ntacyo atwaye ku muguzi. IKibazo cyarimo n'impamvu kubishyira mubikorwa byagoranye ni uko umuguzi yahendwaga ndetse n'umumotari agahendwa, kubw'ibyo rero bikabasaba n'ubundi kumvikana.'

    Kugeza ubu abamotari bafite mubazi mu Mujyi wa Kigali babarirwa mu 9000, mu gihe abagomba kuzishaka mu gihe cya vuba nabo bari hafi uwo mubare kuko abafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga ari 19.300.

    Daniel Hakizimana

    The post Abamotari basabye ko abagenzi bigishwa akamaro ko gukoresha mubazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/21/abamotari-basabye-ko-abagenzi-bigishwa-akamaro-ko-gukoresha-mubazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abamotari-basabye-ko-abagenzi-bigishwa-akamaro-ko-gukoresha-mubazi

  • Kigali: Abapolisi bashinjwaga ruswa barekuwe n'urukiko ariko ntibaragera mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Tariki 03 Ugushyingo 2021, ni bwo Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 12 barimo Abapolisi barindwi barimo n'ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bose bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira ruswa.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwageje aba bantu uko ari 12 imbere y'Urukiko bubasabira gufungwa by'agateganyo kuko ibyaha bakekwaho bikomeye.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rw'ifunga n'ifungurwa by'agatetanyo, rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze.

    Aba barekuwe bakurikiranyweho icyaha cyo Gusaba no kwakira ruswa, n'icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uretse aba bapolisi, Urukiko rwarekuye n'abasivile batatu ari bo Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.

    Icyemezo cyasomwe tariki 01 Ukuboza 2021, kivuga kivuga kandi ko IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bo hari impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze ibyaha bashinjwa, rutegeka ko bo bakurikiranwa bafunze by'agateganyo.

    Kimwe n'basivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo bakomeje gufungwa.

    Abapolisi barekuwe n'Urukiko ariko Polisi irabafunga

    Abapolisi bane n'abasivile babiri bakomeje gufungwa barajuriye ndetse n'Ubushinjacyaha bwajuriye ifungurwa rya bariya Bapolisi batatu n'abasivile batatu.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 baburanye ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege aho Abapolisi barekuwe barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi na bo baje muri uru rubanza rw'ubujurire barindwe mu buryo budasanzwe n'abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire rizwi ka PDU.

    Ubwo Umucamanza yabazaga niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n'ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by'agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy'urukiko nticyubahirijwe kuko n'ubu bagifunzwe.

    CIP Jonas Irivuzumuremyi yagize ati 'Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y'ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.'

    Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.

    Ati 'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n'amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.'

    IP Munyarukundo Kararo Thomas na we warekuwe n'Urukiko, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.

    Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy'imyitwarire.

    Ati 'Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n'amategeko.'

    Umucamanza wumvise izi nzitizi, yahise asubira urubanza avuga ko Urukiko rugiye kubanza kuzifataho icyemezo ubundi urubanza rukazasubukurwa tariki Indwi Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kigali-abapolisi-bashinjwaga-ruswa-barekuwe-n-urukiko-ariko-ntibaragera-mu-ngo

  • Kamonyi: Baratabariza umugabo umaze imyaka isaga 5 afungiwe mu rugo n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 84 y'amavuko witwa Kabayija Berechmas aratabariza umuvandimwe we witwa Munyakazi Desire bivugwa ko amaze imyaka isaga 5 yarafungiranywe mu nzu n'umugore we,ndetse akanamburwa uburenganzira,ngo dore ko bapfusha ntatabare,bashyingira ubukwe ntabutahe.

    Uyu musaza yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko umuvandimwe we batakimubona kubera ko umugore we bashakanye witwa Nyiransabimana Anne Marie wafashe icyemezo cyo kumufungirana mu rugo ndetse nabo ababuza kumusura.

    Uyu musaza yagize ati “Hashize imyaka 5 cyangwa 7 ariko akaba ari hano mu Rwanda.Naramugaye ariko mu kumugara kwanjye nkabaza aho ari.Naje kumenya ko bamujyanye ku Gisenyi,njyayo ngezeyo abo mu rugo barankingirana kandi mukurikiyeho iki?,kumusura no kugira ngo mbonane nawe.Bukeye mu gitondo nahise nigarukira.”

    Uyu musaza yakomeje avuga ko yakomeje kubaririza aza kumenya ko uyu muvandimwe ari i Kigali I Karama,arayoboza amusanga imbere y'inzu yari acumbitsemo ameze nk'impunzi.

    Uyu musaza yavuze ko bwo yajyaga gusura uyu muvandimwe we bwa mbere,yahuye na muramu we amubwira ko atagomba kuzagaruka kubasura ndetse ko na nimero ye ya telefoni yayisibye.

    BTN yavuze ko yasanze uyu musaza i Runda mu karere ka Kamonyi aje gushakisha amakuru ngo amenye ko umuvandimwe we akiriho cyangwa niba yarapfuye ndetse ngo amuzaniye umwana we w'umukobwa w'imyaka 13 yabyaye hanze akamuta kuko ngo uyu atarakandagira mu ishuri kubera ubukene.

    Uyu musaza ageze ku rugo uyu muvandimwe we abamo,umukozi yahise afunga inzugi zose kugira ngo atinjira.

    Uyu musaza yagize ati “Tugenda dupfusha abantu,tugakora n'amakwe ariko umugabo uramuhamagara ntafate telefoni.Nongeye guperereza menya ko bimukiye hano.Umuntu yanyoboye aha ngaha mbahamagaye ngo bankingurire umukozi arambwira ngo nta bahari.”

    Abajijwe impamvu akeka yaba ituma umugore afungirana umuvandimwe we,yagize ati “Nanjye nicyo kimbabaza,umuntu afunze nk'ingurube.”

    Umukozi w'uyu Nyiransabimana yabwiye BTN ko nawe asiga afungiranwe kugira ngo hatagira uwinjira mu gipangu.Ati “Baba basize bafunze ngo ku bw'umutekano w'urugo rwabo.Urufunguzo baba barujyanye.”

    Abaturanyi babwiye BTN ko uyu Munyakazi batajya bamuca iryera kuva yagera muri uru rugo ndetse ngo bari bazi ko haba umugore gusa.

    Umuryango w'uyu mugabo uvuga ko bagerageje kubwira ubuyobozi iby'iki kibazo ariko ngo ntacyo bukora kubera impamvu zirimo na ruswa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-baratabariza-umugabo-umaze-imyaka-isaga-5-afungiwe-mu-rugo-n-umugore-we

  • The Ben ari gushakishwa muri label ya Sonny Music ibarizwamo ibyamamare bikomeye ku Isi birimo Dj Khaled #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] uri guteguza Album ye nshya ihuriweho n'abahanzi b'ibyamamare barimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Tiwa Savage n'abandi, yaba ariyo igiye kuba imbarutso yo gusinyisha uyu muhanzi muri Sony Music.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda ni uko umuhanzi The Ben yaba agiye gusinya amasezerano na Sonny Music Entertainment, Label ya mbere muzikomeye ku isi, ikurikiranye Album ya The Ben imaze igihe ivugisha abatari bake.

    Kuva ikimara kwamamazwa, iyi Album yakunze kwibazaho n'abatari bake ndetse abantu batandukanye bakomeza kwibaza indirimbo zizaba ziriho uburyo zizagenda zisohokamo, cyane ko ubushobozi bw'uyu muhanzi budashidikanywaho by'akarusho ukongeraho n'abahanzi bakomeye muri East Africa ndetse n'ahandi.

    Mu gukomeza kwibaza gutyo, Sonny Music bivugwa ko yaba ariho yameneye ikajya mu biganiro na The Ben ku buryo binatanga icyizere bitewe n'ubushobozi ndetse n'imbaraga babonye kuri iyi Album y'uyu muhanzi uburyo yayiteguyemo.

    Bivugwa kandi ko mbere y'uko bahitamo The Ben, bashakaga we na Meddy ariko bitewe n'uburyo babonyemo iyi Album iri kwiruka mu buryo bwihuse akaba ariwe ntangiriro yo gusinyana na Sonny Music Entertainment.

    Umuhanzi wa vuba uherutse gusinya muri Sonny Music ni Sarkodie, naho abasanzwe bayibarizamo ni Dj Khaled, A$AP Rocky n'abandi.

    Mu busanzwe Sony Music ifasha abahanzi gukora indirimbo, kuzimenyekanisha mu nguni z'Isi, gufasha abahanzi gutegura ibitaramo n'ibindi bituma umuziki ubungukira.

    Iyi kompanyi ifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumye Isi yose imenya impano y'abarimo Justin Bieber, Britney Spears, Alicia Keys, T-Pain, Wiz Khalifa, Travis Scott, Adele, H.E.R, Pharrell Williams, Mark Ronson, Future and Bob Dylan n'abandi batandukanye.

    Umuhanzi The Ben kandi akomeje imyiteguro y'igitaramo cyizaba Tariki 01 Mutarama 2022 cyizaba cyinjiza abantu mu mwaka mushya, kizabera Dallas muri Texas aho kizahuza abahanzi batandukanye. Kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari 50 n'amadorali 150 mu myanya y'icyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-ari-gushakishwa-muri-label-ya-sonny-music-ibarizwamo-ibyamamare

  • MONUSCO yongereye igihe cyo kuguma muri RDC #rwanda #RwOT

    Ako kanama kanemeye kuba kohereje by'igihe gito amatsinda agera kuri 360 y'abapolisi muri DR Congo no kugabanya abagize ubutumwa bwa MONUSCO, bakava ku basirikare 14,000 bakagera ku 13,500.

    Mu itangazo, kagize kati: “Ariko akanama kasabye kwiga ku kurushaho kugabanya ikigero cy'abasirikare ba Monusco ndetse n'akarere k'ibikorwa [byabo] hagendewe ku ntambwe nziza iterwa ishingiye ku kuntu ibintu bimeze”.

    Urubuga rw'amakuru Actualité rutari urwa leta rwo muri DR Congo rwatangaje ko “aho ubutumwa bwa ONU buzibanda ubu hagiye kuba ku ntara za Kivu ya ruguru, Kivu y'epfo na Ituri”.

    MONUSCO yagiyeho mu 2010 isimbuye ubutumwa bunini kurushaho bwo kubungabunga amahoro no kurinda abaturage b'abasivile, abakora mu miryango itanga imfashanyo n'abaharanira uburenganzira bwa muntu, no mu gufasha mu bikorwa bya DR Congo bigamije ituze mu gihugu – ubutumwa bwari buzwi nka MONUC.

    Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, leta ya DR Congo yashyizeho amategeko yo mu bihe by'intambara n'ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri, mu rwego rwo guhashya ibikorwa by'urugomo by'imitwe y'intagondwa.

    Mu ntangiriro y'uku kwezi, ingabo za Uganda zinjiye muri Kivu ya ruguru kurwana na Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w'intagondwa ufite ibirindiro muri DR Congo ushinjwa kuba ari wo wagabye ibitero by'ibisasu biherutse kuba mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/monusco-yongereye-igihe-cyo-kuguma-muri-rdc

  • Bazongere Rosine, Guterman n’abanyamakuru bas… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Ukuboza 2021, nibwo Guter man n’itsinda ry’abo bari kumwe bafashe urugendo berekeza mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, mu gikorwa cyo gusangira Noheli n’abanyeshuri biga muri ‘Nufashwa yafasha’.

    Iki gikorwa cyatangiye Saa Saba z’amanywa, cyanejeje cyane aba banyeshuri bakirije abashyitsi indirimbo nziza batonjwe n’abarimu babo, berekana ibyo bamaze kugeraho  mu myigire yabo, ibintu byanyuze abari bitabiriye.

    Nufashwa yafasha , ubu yakira abanyeshuri b’incuke ahanini baturuka mu miryango itishoboye bityo bagafashwa, ‘ Bujyacyera Jean Paul (Guterman) ari nawe washinze iki kigo abereye n’umuyobozi, yagarutse ku kuba yararwanye ishyaka ryo kugirango aho avuka agire igikorwa cy’ingirakamaro kandi cy’urukundo  ahakora, bityo akaba yaragize intango yo kubigeraho n’ubwo hakiri ibyinshi byo gukora kandi bifitiye akamaro igihugu.

    Bazongere Rosine agaburira abana bo muri Nufashwa yafasha

    Bujyacyera Jean Paul , yagize ati “Urukundo no gufasha ni ikintu cy’ibanze, Kugira ibyo ugeraho ugasubiza amaso inyuma  ukagira abo ufasha ni byiza cyane, natekereje ko ngomba kugira umusanzu mu kubaka u Rwanda , mpitamo kubaka ikigo cy’amashuri cya ‘Nufashwa yafasha’ gifasha abana bato mu kuzamura ubumenyi aribwo ubu cyatangiye gukora, abana  bahiga usanga bahiga abandi mu buryo bw’ubwenge, mu kinyabupfura n’umurava, ibi rero birashimishije cyane ndetse binashimisha ababyeyi baharerera. Twahisemo gusangira nabo Noheli kugira ngo tubereke urukundo, ndetse ko batigunze , niko gusangira ku mafunguro arimo inyama no gusangira imitobe ya Jus dore ko abana babikunda cyane , imirire myiza ni ingenzi ku bana bituma bagira ubwenge.

    Abanyamakuru bari bagiye ku Karere ka Gatsibo , i Ngarama gusangira n’abana ba Nufashwa Yafasha 

    Abana bari gufata amafunguro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112813/bazongere-rosine-guterman-nabanyamakuru-basangiye-noheli-nabanyeshuri-ba-nufashwa-yafasha–112813.html

  • Ntajya asaza:Ku myaka 75 umuhanzikazi Cher ar… – #rwanda #RwOT

    Cherilyn Sarkisian wamamaye ku izina rya Cher akoresha mu muziki, ni umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop akaba n’umukinnyi wa filime watangiye kwamamara mu 1965 ubwo we n’itsinda yabagamo ryitwa Soony & Cher basohoraga indirimbo bise ‘I Got You Babe’, yatumye bamenyekana. Kuva mu 1968, Cher yatangira gukora umuziki wenyine, yahise ahabwa akabyiniriro ka ‘Goddess of Pop’ dore ko ariwe mukobwa wakoze iyi njyana bwa mbere. Kuva ubwo kugeza ubu, Cher w’imyaka 75 ufite abana 4 n’abuzukuru 9 akomeje kuvugwaho kudasaza bitewe n’ikimero afite cyigereranywa nk’icyi nkumi ya 25.

    Mu nkuru ikinyamakuru People Magazine yasohoye yise 'She Doesn’t Age a Bit' ivuga ku muhanzikazi Cher, igaragaza ubwiza bwe burangaza abagabo bamwibeshyaho baziko akiri muto nyamara ashaje. Iki kinyamakuru kandi, cyavuze ko Cher ayoboye urutonde rw’ibyamamarekazi bigisa nk’inkumi ku myaka myinshi rugizwe na Jennifer Lopez, Kris Jenner, Hellen Miren, Jessica Nicole Parker n’abandi benshi.

    Mu mafoto akurikira irebere itoto ry’umuhanzikazi Cher w’imyaka 75 usa nk’inkumi y’imyaka 25:


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112798/ntajya-asazaku-myaka-75-umuhanzikazi-cher-aracyafite-itoto-ryinkumi-yimyaka-25-amafoto-112798.html

  • Polisi irasaba uwataye amafaranga kujya kuyafata yitwaje ibimenyetso #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, rivuga ko aya amafaranga yatoraguwe mu Kigo Gisuzuzuma ubuziranenge bw’Ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

    Rivuga ko ayo mafaranga yatoraguwe mu mirongo ihagararamo abaje kwaka iyi serivisi yo gupimisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

    Rikagira riti 'Uwakumva aya mafaranga ari aye yaza kuyafata muri iki kigo yitwaje ibimenyetso bigaragaza ko ari aye.'

    Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda irangisha amafaranga kuko no mu mezi abiri ashize mu kwezi k’Ukwakira 2021, yari yarangishije amafaranga yatoraguwe mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-irasaba-uwataye-amafaranga-kujya-kuyafata-yitwaje-ibimenyetso

  • Nigeria: Umusirikare yafunzwe azira kwemera kwambikwa impeta y'urukundo(gutererwa ivi) #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nkuko bivugwa n'umuvugizi w'igisirikare.

    Uwo muvugizi w'igisirikare, yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y'imyitwarire y'igisirikare' yishora mu rukundo yambaye umwenda w'akazi'.

    Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y'umugabo upfukamye (uteye ivi) imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura. Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b'abagabo' bagaragaje ku mugaragaro umubano w'urukundo bambaye umwenda wa gisirikare'.

    Omoyele Sowore, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy'igisirikare avuga ko' kirimo urwango rw'abagore'.

    Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n'uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya Leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

    Bijyanye n'iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw'itegeko, abarangije kaminuza n'amashuri makuru bahabwa imyitozo n'igisirikare. Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy'amahugurwa muri Leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

    Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk'umugore n'umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y'imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati:' Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n'ikinyabupfura cya gisirikare. Akazi [k'abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w'urukundo hamwe na rwo'.

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y'urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/nigeria-umusirikare-yafunzwe-azira-kwemera-kwambikwa-impeta-yurukundogutererwa-ivi/

  • Umuherwe yahaye umugore we indege yihariye nk'impano ya Noheli #rwanda #RwOT

    Umucuruzi w'umuherwe muri USA, uzwi ku izina rya Masoud Shojaee, yahisemo gutetesha umugore we kuri Noheli amugurira indege yihariye yo kujya agendamo igihe cyose abishakiye

    Umugore we, Stephanie Shojaee yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram amashusho yerekana uko umugabo we yamutunguye amuha iyi mpano y'amamiliyoni menshi y'amadolari.

    Uyu mugore yagize ati”Mana yanjye! mbega mpano itangaje !. Ndagukunda. Nyuma y'imyaka 11 dukoze ubukwe, uracyashobora kuntungura. Nanjye nkunda umugabo wanjye.”

    Muri aya mashusho,uyu mugabo wari wambaye imyenda y'umukara yazanye uyu mugore we wari agashati k'umutuku n'ipantaro y'umweru n'inkweto ndende mu modoka nayo ihenze cyane amupfutse agatambaro mu maso,arangije aramupfukura amwereka iyo ndege.

    Uyu nyuma yo kubona iyi mpano idasanzwe,yahise amuhobera aramusoma kubera ibyishimo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuherwe-yahaye-umugore-we-indege-nshya-nk-impano-ya-noheli