Blog

  • Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR arafunzwe akekwaho gusambanya abakobwa ku ngufu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR akurikiranyweho gusambanya abakobwa ku ngufu.

    Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko nta makuru menshi inzego z'ubutabera zitanga kuri dosiye y'uyu mugabo umaze iminsi akorwaho iperereza, gusa zivuga ko abo yasambanyije ari  benshi.

     Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru rya Flash iby'aya amakuru.

    Ati 'Nibyo koko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira  utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi dosiye yavuze ko kugeza ubu ayo makuru ariyo bari gutangaza ku mpamvu z'uburenganzira bw'abahohotewe.

    Umwe mu banyamategeko bazi neza iby'iyi dosiye, yabwiye IGIHE ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite.

    Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yatawe muri yombi.

    Hari andi makuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa cyera bamwe batarageza n'imyaka y'ubukure.

    Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n'imyambaro kugira ngo abigarurire.

    Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.

    Umwe mu bantu bazi neza uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko nyuma y'aho bimenyekanye, we n'umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.

    Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n'ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.

    The post Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR arafunzwe akekwaho gusambanya abakobwa ku ngufu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/ruvebana-antoine-wigeze-kuba-umunyamabanga-uhoraho-muri-midimar-arafunzwe-akekwaho-gusabamya-abakobwa-ku-ngufu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruvebana-antoine-wigeze-kuba-umunyamabanga-uhoraho-muri-midimar-arafunzwe-akekwaho-gusabamya-abakobwa-ku-ngufu

  • Kayonza : Gitifu ukurikiranyweho gukubita umugore we yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe iperereza rigikomeje.

    Yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we w’imyaka 20 bamaranye amezi atandatu amureze mu buyobozi avuga ko yamukubise umutwe ku gitanda ndetse akamukanda mu nda ngo ashaka kumukuramo inda.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yakubizwe nyuma yo kubwira nyina w’uyu muyobozi ko ari umugore we ngo kuko yari yamushatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yemeje aya makuru yo guta muri yombi uyu muyobozi azira gukubita umugore we.

    Yagize ati 'Yagiranye amakimbirane n’umugore we bigera n’aho amukubita bimuviramo kujya kwa muganga, ni amakimbirane asanzwe bagiranye yo mu rugo, umugore we afite imyaka 20 bamaranye amezi atandatu ndetse yanamushatse mu buryo butemewe n’amategeko.'

    Mutuyimana yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kumenya ko bakwiriye kuba intangarugero ku bo bayobora bakamenya kwitwararika mu rwego rwo kudatanga isura mbi mu bo bayobora.

    Kuri ubu umugore w’uyu muyobozi arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu mu gihe umugabo we yashyikirijwe RIB ishami rya Rwikwavu, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Gitifu-ukurikiranyweho-gukubita-umugore-we-yatawe-muri-yombi

  • Ikintu cy’ingenzi umuhanzi Platini yishimira 2021 imusigiye, icyamubabaje kizagorana kwibagirwa #rwanda #RwOT

    Impera z’umwaka ni igihe cyiza cyo kwisuzuma ngo urebe niba intego wari warihaye warazigezeho cyangwa zaranze k’uburyo byakubera isomo ryiza ry’ingamba winjirina mu mwaka utaha, umuhanzi Nemeye Platini avuga ko umwaka wa 2021 ari umwaka wagenze neza kuri we kuko ugiye gusiga umuziki we awugeje ku rwego rurenze urwo yari yateganyije.

    Ni mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku ko umwaka wa 2021 urangiye kuri we niba byaramuhiriye cyangwa hari ibitaragenze neza ndetse n’ibyamubabaje muri rusange.

    Avuga ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rw’umuraperi Tuyishimire Joshua [ Jay Polly] witabye Imana tariki ya 2 Nzeri 2021, avuga ko ari ikintu kitazapfa kwibagirana.

    Ati 'Ni urupfu rwa Jay Polly, ni cyo kintu numva bizagorana kwibagirwa uyu mwaka udusigiye.'

    Avuga ko muri ursange umwaka wamugendekeye neza, by’umwihariko avuga ko habayemo n’ikintu yita ko kidasanzwe aho yabashije kwambutsa umuziki we akawushyira ku rundi rwego.

    Ati 'Byagenze neza, biri hejuru y’ibyo nari narateganyije ariko navuga ko uyu mwaka ari uwo kwishimira pe, gusa icy’ingenzi kinini kirimo kidasanzwe ni uburyo nagerageje kwambutsa ibintu byanjyeho gato, ntibiragera ku rwego nifuza ariko nabashije kubona uburyo bwo kwambutsa muzika yanjye.'

    Uyu muhanzi muri uyu mwaka wa 2021 muri Kanama nibwo yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Nigeria yitwa 'One Percent International’ izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi aho izajya imufasha na we kumenyekanisha ibihangano bye.

    Platini yagize amahirwe yo guhatana mu bihembo bya 'AFRIMA’ nubwo nta gihembo yabonye. Indirimbo ye ‘Atansiyo’ yahatanaga mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, abifashijwemo kandi na 'One Percent International’ yabashije gutaramira abitabiriye ibi bihembo.

    Platini P avuga ko yishimira aho 2021 isize umuziki we

    Urupfu rwa Jay Polly ni cyo kintu cyababaje Platini P

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikintu-cy-ingenzi-umuhanzi-platini-yishimira-2021-imusigiye-icyamubabaje-kizagorana-kwibagirwa

  • Perezida Kagame mu bitabiriye inama idasanzwe ya EAC #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) mu nama ya 18 idasanzwe y'uyu muryango, mu byo igamije harimo no gusuzuma raporo y'abaminisitiri bo muri uyu muryango ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bwo kwinjira muri uyu muryango.

    Iyi nama iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko yo 'Kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.'

    Abakuru b'ibihugu babanje kuganira kuri raporo yemejwe n'abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by'akarere ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.

    Ubunyamabanga bukuru bwa EAC buheruka gutangaza ko iyi nama isuzuma ibintu bibiri; harimo raporo y'inama y'abaminisitiri ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC n'ivugururwa ry'itegeko rigena umubare shingiro w'abakuru b'ibihugu wemewe ngo babashe gukorana inama.

    Umubare ntarengwa w'abakuru b'ibihugu wemewe ngo inama iterane ni ingenzi cyane, kuko ubusanzwe iyo umuyobozi umwe muri batandatu b'ibihugu bigize EAC atitabiriye inama cyangwa adahagarariwe, iba igomba gusubikwa.

    Ibyo bikagira ingaruka mu kudindiza ibyemezo by'ingenzi cyangwa imishinga y'akarere.

    Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by'akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango.

    Babikozeho raporo igomba gufatwaho icyemezo n'abakuru b'ibihugu.

    Ba minisitiri banasabye abakuru b'ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y'abakoze igenzura bemeje ko imiterere y'inzego n'amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, aheruka kuvuga ko abaturage bagera muri miliyoni 90 z'abaturage ba RDC bashobora kongerera imbaraga isoko ry'akarere n'amahirwe y'ishoramari.

    AMAFOTO

    The post Perezida Kagame mu bitabiriye inama idasanzwe ya EAC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/perezida-kagame-mu-bitabiriye-inama-idasanzwe-ya-eac/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-mu-bitabiriye-inama-idasanzwe-ya-eac

  • Ghana : Ibyari Inteko Rusange byahindutse imirwano ubwo Abadepite bakozanyagaho #rwanda #RwOT

    Izi mpaka ku musoro uzatangwa kuri mobile money zabaga mu masaha akuze y’umugoroba Abadepite baganira ku mushinga w’itegeko ryo gusoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bagejejweho na Guverinoma.

    Amakuru y’igitangazamakuru cyo muri Ghana, kitwa Graphic Online avuga ko Abadepite baje gushyuha, nyuma batangira gusunikana, hakurikiraho guterana ingumi abandi baza gukiza.

    Imirwano mu ngoro y’Inteko ngo yatangiye ubwo Abadepite b’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi bahagurukaga mu byicaro byabo bakajya kugukumira Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inteko ishinga Amategeko, Joseph Osei Owusu bamubuza guhaguruka ngo ajye gutora.

    Uyu Muyobozi ni we wari uyoboye imirimo y’inteko ariko ahitamo kuyisubika kubera impaka zari zimaze kuba urudaca.

    Abadepite b’ishyaka (National Democratic Congress, NDC) ritavuga rumwe n’iri ku butegetsi bari ku ruhande rudashyigikiye umusoro wa 1.75% ku mafaranga yakirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, harimo n’ahererekanywa binyuze kuri mobile-money.

    Iri shyaka rivuga ko uwo musoro uzagira ingaruka no ku baturage bakennye cyane, ndetse no ku baturage badakoresha Bank mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo.

    Nyamara Minisitiri w’Imari, Ken Ofori-Artta avuga ko uriya musoro ari ngombwa kubera ko uzafasha igihugu kubona amafaranga miliyari 6.9 akoreshwa muri Ghana yitwa cedi, ayo akaba ari hafife miliyari 1.15 y’amadolari ya America.

    Kuganira kuri ririya tegeko byatangiye ku wa Mbere mu gitondo ariko biza gufata amasaha akuze y’ijoro Abadepite bakijya impaka.

    Imirwano yadutse mu Nteko ishinga Amategeko ya Ghana, bamwe mu baturage barayinenze bavuga ko Abadepite bakwiye kuba intangarugero aho kugaragara mu bikorwa bidahesha ikuzo.

    Umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga Amategeko, Joseph Osei Owusu wari uyoboye imirimo y’inteko ijwi rye ryari rikomeye kandi ni uwo mu ishyaka riri ku butegetsi New Patriotic Party (NPP).

    Abadepite b’ishyaka NDC ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi bavugaga ko kuba Umuyobozi wungirije w’Inteko ari we wari uyoboye imirimo y’inteko adafite uburenganzira bwo gutora itegeko.

    Nyuma umushinga w’itegeko waje kwemerwa na Komite ishinzwe Ubukungu mu Nteko ishinga Amategeko aho amajwi 13 harimo irya Joseph Osei Owusu wari uyoboye ibiganiro yatsinze 12, yanze umushinga w’itegeko.

    Inteko rusange y’Abadepite yagombaga kwemeza itegeko ku wa Kabiri, ariko Abadepite ntibaritoye nyuma y’uko bumvikanye gusubika imirimo y’Inteko ikazakomeza muri Mutarama 2022.

    Muri Ghana ishyaka ritavuga rumwe na Leta (NDC) rifite Abadepite bangana n’ib’ishyaka riri ku butegetsi (NPP) buri rimwe rifite imyaka 137 mu Nteko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ghana-Ibyari-Inteko-Rusange-byahindutse-imirwano-ubwo-Abadepite-bakozanyagaho

  • Madagascar: Minisitiri 'yoze amasaha 12' arokoka impanuka y'indege yaguye mu nyanja #rwanda #RwOT

    Ananiwe cyane, arimo kongera kugarura imbaraga ari ku ngombyi igezweho y'ababwayi (stretcher), Minisitiri ushinzwe polisi Serge Gelle yagize ati: “Si igihe cyanjye cyo gupfa”.

    Abandi bategetsi babiri bo mu rwego rushinzwe umutekano bari bari kumwe na we muri iyo kajugujugu na bo barokotse.

    Iryo tsinda ryari ririmo gushakisha mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu aho ubwato butwara abagenzi bwari bwarohamiye.

    Ku wa kabiri abategetsi bavuze ko abantu batari munsi ya 39 bapfiriye muri iyo mpanuka y'ubwato.

    Kuri Twitter, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka y'ubwato, anaha icyubahiro Bwana Gelle n'abandi bashinzwe umutekano babiri, bageze ukwabo muri uwo mujyi wo ku nkengero y'inyanja wa Mahambo.

    Ntibiramenyekana icyateje impanuka yo ku wa mbere, ariko Bwana Gelle, w'imyaka 57, nyuma y'iyo mpanuka yavuze ko yoze “kuva saa moya n'iminota 30 za mu gitondo [7:30] zo mu ijoro ryayeye, kugeza saa moya n'iminota 30 zo muri iki gitondo”, akagera i Mahambo.

    Yavuze ko nta bikomere yagize, ariko yongeraho ko yumvaga akonje.

    Bwana Gelle yabwiye abaturage b'i Mahambo ati: “Nifuzaga gusa ko mwatangaza iyi videwo kugira ngo umuryango wanjye uyibone, abo dukorana bayibone, abagize guverinoma bayibone. Ndi muzima kandi meze neza”.

    Umukuru wa polisi Zafisambatra Ravoavy yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Gelle yakoresheje imwe mu ntebe zo muri kajugujugu nk'ikintu cyo kogeraho mu mazi.

    Bwana Ravoavy yagize ati: “Buri gihe yabaga afite imbaraga mu mikino, kandi yakomeje uru rwego [rw'imbaraga] ari na minisitiri, nkaho ari umuntu w'imyaka 30… afite ubushobozi butangaje cyane bwo kuguma atuje mu bibazo bikomeye”.

    Mbere yuko mu kwezi kwa munani uyu mwaka agirwa Minisitiri, Bwana Gelle yari yarabaye umupolisi mu gihe cy'imyaka 30.


    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/madagascar-minisitiri-yoze-amasaha-12-arokoka-impanuka-y-indege-yaguye-mu

  • Gicumbi-Byumba : Irimbi ryaruzuye none hari abajya gushyingura bacukura bagasangamo undi washyinguwemo #rwanda #RwOT

    Abatuye muri uyu Murenge wa Byumba, basanzwe bashyingura mu irimbi ryo mu Kareba riherereye mu Kagari ka Gacurabwenge n’irya Sehuma riri mu Kagari ka Nyarutarama. Aya yombi yaruzuye.

    Abaganiriye na Radiyo&TV1 bavuze ko kuri ubu basigaye bajya muri ayo marimbi bagiye gushyingura ababo bitabye Imana ariko batangira gucukura bagasanga harimo umaze igihe yarashyinguwemo, ibintu bavuga ko biba ari gushyinyagura uwo mubiri ndetse ko bishobora guteza ihungabana.

    Umwe yagize ati 'Nonese uyu ni Umudugudu wa Gasharu,hari Ruyaga,urebye Umurenge wa Byumba wose niho duhuriza.Nonese uguye kwa muganga ko aza akajyamo.'

    Undi yagize ati 'Hari igihe ugira gutya ugahura n’imirambo nk’itatu, hari n’igihe ugira gutya ugacukura akaba ubonye ibiringiti bikiri bishya, ukongera ugasubizaho mukimuka mukajya ahandi.'

    Aba baturage bavuze ko hari nubwo bashyingura umuntu hejuru y’undi kubera kubura ahandi .

    Undi nawe yagize ati 'Nkatwe nk’abagabo iyo twagiye gutabara, twatangira gucukura tugeze muri metero n’igice tukaba duhuye n’isanduka.Biba ngombwa y’uko duhita tumanura isanduka tugashyira hejuru ye.Nk’umuvandimwe wishyinguriye umuntu ejo akavamo si ikibazo ?'

    Aba baturage bavuze ko hari ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje kubaha ubutaka bwo gushyinguramo ariko kugeza ubu batarashyira mu bikorwa ibyo Akarere kababwiye.

    Umwe ati 'Haruguru y’umuhanda hari ubutaka bw’Akarere, bakagombye kuduha uburenganzira tukaba ariho tuzajya dushyingura,kuko epfo haruzuye neza neza.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko Akarere kagiye guha ingurane y’amafaranga abaturage bafite ubutaka hafi y’irimbi ryuzuye maze rikagurwa.

    Ati 'Icyo nabwira abaturage ni uko nk’Akarere tugiye gukomeza gahunda yo kwagura ahari hasanzwe hakoreshwa kugira ngo badakomeza guhura n’icyo kibazo.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Byumba-Irimbi-ryaruzuye-none-hari-abajya-gushyingura-bacukura-bagasangamo-undi-washyinguwemo

  • Israel iritegura gutanga dose ya 4 y'urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Israel ivuga ko ifite gahunda yo kuba igihugu cya mbere gitanze doze ya kane y'urukingo rwa Covid-19, mu gihe iki gihugu cyitegura inkubiri y'ubwandu bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwiswe Omicron.

    Inzobere za Israel ku ndwara z'ibyorezo zatanze inama ko doze ya kane yo gushimangira yatangwa ku bantu bafite hejuru y'imyaka 60 no ku bakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

    Minisitiri w'intebe Naftali Bennett yashimye iyo gahunda, asaba abategetsi gutangira kwitegura.

    Bibaye mu gihe ku wa kabiri Israel yemeje umurwayi wa mbere uzwi ko yishwe na Omicron.

    Minisiteri y'ubuzima yavuze ko kugeza ubu muri Israel hari abantu bazwi batari munsi ya 340 banduye ubwo bwoko bushya.

    Icyemezo cyo gutanga doze ya kane yo gushimangira kiracyategereje kwemezwa n'abategetsi bo hejuru bo mu rwego rw'ubuvuzi, ariko ibiro bya Bwana Bennett byabwiye BBC ko byizeye gutanga iyo doze ku bantu bamaze nibura amezi ane bahawe doze ya gatatu.

    Bwana Bennett, ubwo yashishikarizaga abantu gufata iyo doze mu gihe cya vuba gishoboka, yagize ati 'Iyi ni inkuru nziza cyane izadufasha kunyura mu nkubiri ya Omicron irimo kwibasira isi'.

    Ubwo ibikorwa byo gukingira Covid-19 byatangiraga, muri Israel inkingo zatanzwe mu buryo bwihuse ndetse muri rusange umubare munini witabira kuzihabwa.

    Nubwo bimeze gutyo, abagera kuri 63% by'abaturage miliyoni 9.3 ni bo kugeza ubu bamaze gufata doze ebyiri za Covid-19.

     Ku ruhande rumwe ibi biterwa no kuba Israel muri rusange ari igihugu gifite abaturage bo mu cyiciro cy'urubyiruko, kuko hafi kimwe cya gatatu cy'abaturage bayo bafite munsi y'imyaka 14.

    The post Israel iritegura gutanga dose ya 4 y'urukingo rwa Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/israel-iritegura-gutanga-dose-ya-4-yurukingo-rwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=israel-iritegura-gutanga-dose-ya-4-yurukingo-rwa-covid-19

  • Barafinda bongeye kumujya i Ndera nyuma yo kugaragaza ibimenyetso #rwanda #RwOT

    Barafinda yari yajyanywe n’ubundi mu bitaro bya Ndera mu ntangiro za 2020 nyuma y’amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

    Yamaze mu bitaro by’i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa. Mu minsi ishize yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe.
    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n’ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

    Ati 'Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.'

    Kuwa 5 Gashyantare 2020 RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020. Icyo gihe yanze Kwitaba Ubugenzacyaha.

    Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntabwo ibazwa ryakozwe nk’uko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

    Barafinda yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yatangazaga ko agiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Barafinda-bongeye-kumujya-i-Ndera-nyuma-yo-kugaragaza-ibimenyetso

  • Aba mbere bavaniwe mu modoka kuri Nyabarongo bashaka kwinjira muri Kigali batarikingije COVID #rwanda #RwOT

    Ingingo ya kane (d) y’amabwiriza yasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza, ivuga ko 'abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19.'

    Ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riri gukora igenzuro ry’uko aya mabwiriza ari kubahirizwa.

    Ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, imodoka ziva n’izijya muri uyu Mujyi, zirabanza guhagarara ubundi abantu bakerekana ko bikingije mu gihe uwo basanze atarabikoze ashyirwa ku ruhande.

    Abagaragaye ko batikingije bajyanwa kuri stade kugira ngo bigishwe bazitabire iki gikorwa cyo kwikingiza ubundi hagakurikizwa n’ibiteganywa n’amabwiriza mu gihe umushoferi na we ufashwe yatwaye abantu atabanje kureba niba barikingije, yandikirwa amande y’ibihumbi 25 Frw yo kutubahiriza amabwiriza.

    Mu bafashwe bari muri izi ngendo batarikingije, bemera ko batabikoze koko mu gihe hari n’abandi bavuga ko bikingije ariko bakaba badafite ibyemezo bibigaragaza.

    Uwitwa Nsanzimana Felicien uvuga ko yari yaragiye i Nyamagabe gutabara, avuga ko yikingije inkingo ebyiri ariko ko atahawe agapapuro ndetse na telephone ye bakaba barayimwibye.

    Ati 'Telephone barayinyibye message zose bampaye nta n’imwe ngifite…niba babireba bakabirebye ahubwo nkigendera.'

    Gusa bamwe mu batarikingije bavuga ko batanze gufata urwo rukingo ariko ko bari bakwiye koroherezwa kurubona ku buryo aho bari gufatirwa hagombye kuba hari aho batangira izo nkingo ubundi bagahita bikingiza.

    IYUMVIRE UKO BABIVUGA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Aba-mbere-bavaniwe-mu-modoka-kuri-Nyabarongo-bashaka-kwinjira-muri-Kigali-batarikingije-COVID