Blog

  • Mu minsi 10 gusa umuvuduko w’igipime cy’ubwandu bwa COVID-19 wikubye inshuro 9 #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko mu byumweru bitatu bishize hagaragaraga abantu batanu mu bihumbi 100 babaga bafite ubwandu bwa COVID-19.

    Dr Ngamije wavuze ko nubundi iyi mibare iba igaragaza ko icyorezo kigihari, yagize ati 'Twavuye kuri icyo gipimo ntitwanajya hagati y’abantu 5 kugera kuri 25 ku bantu ibihumbi 100, turaharenga, muri Kigali ubu ngubu turi kuri 46 ku bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa covid-19, mu gihe kitarenze iminsi 10.'

    Avuga ko iri tumbagira ry’imibare y’abasanganwa ubwandu bwa COVID-19 bishingiye ku kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 akavuga ko bidakwiye ko uyu muvuduko ukomeza uku.

    Ati 'Kuko uko byagenda kose muri Kigali hari abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, nihagira umubare munini wandura cyane, hazanabonekamo umubare w’indembe, barenze ubushobozi bwacu bwo kuba twabashyira mu bitaro no kubitaho neza. Ntabwo tuzategereza uwo munsi rero, nka Leta irebera abaturage ibyo igomba kubyirinda, igasubiza ibintu ku murongo.'

    Ku wa mbere w’iki cyumweru imibare y’abanduye mu masaha 24, hongeye kugaragara umubare w’abantu bageze muri 300 bafite ubwandu bwa COVID-19 kuko hari habonetse abantu 306 biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali bari 260.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza, mu Rwanda habonetse abandi 343 bashya banduye COVID-19 barimo 247 bo mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Mu-minsi-10-gusa-umuvuduko-w-igipime-cy-ubwandu-bwa-COVID-19-wikubye-inshuro-9

  • Nyabugogo:Umusore yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera ko yangiwe kujya muri RDF #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ahagana saa Sita z'ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n'abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

    Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'Igihugu, RDF.

    Uyu musore yaneruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

    Ati 'Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.'

    Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

    Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n'impamvu yatumye bamwanga.

    Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

    Amakuru avuga ko nyuma y'uko uyu musore Polsi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyabugogo-umusore-yari-agiye-kwiyahurira-ku-inkundamahoro-kubera-ko-yangiwe

  • Gusomera Umunyamakuru Nsengimana wa Umubavu TV byasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry’uru rubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 kubera uburebure bwa dosiye.

    Umucamanza yavuze ko kubera uburebure bwa dosiye y’uru rubanza, Urukiko rukiri gusesengura ibyaburanyweho mu bujurire mu iburanisha ryabaye tariki 16 Ukuboza 2021 ahita atangaza ko isomwa ryimuriwe tariki 23 Ukuboza 2021.

    Ubwo umucamanza yatangazaga ibi, abaregwa bose nta n’umwe wari witabye Urukiko uretse kuba mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamakuru ndetse n’umugore wa Nsengimana Theoneste.

    Nsengimana Theoneste aregwa hamwe na Sibomana Syvain, Nsengimana Hamad, Ndayishimiye Jean Claude, Nahimana, Marcel, Masengesho Emmanul, Mutabazi Alphonse na Rucubanganya Alexis.

    Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri Leta z’amahanga.

    Bimwe mu bikorwa bishinjwa abaregwa, ni ukuba baritabiriye amahugurwa yabigishaga uko bahirika ubutegetsi bakoresheje ingufu.

    Abaregwa bose bahakana ibyaha aho Nsengimana Theoneste ubwo yaburanaga ubujurire we yasabye kurekurwa ngo kuko afungiye amakosa y’umwuga kandi ko hari inzego zishinzwe kubikurikirana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gusomera-Umunyamakuru-Nsengimana-wa-Umubavu-TV-byasubitswe

  • Uganda: Dr Besigye yashyize ahagaragara gahunda y'ibikorwa bya 2022, birimo no gukuraho ubutegetsi bwa Museveni #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utarahiriwe no gufata ubutegetsi nk'uko yabyifuje Dr Kiiza Besigye, yavuze ko mu minsi 10 ya mbere ya 2022 hari ibikorwa ategura byo kwibutsa ubutegetsi bwa NRM ko agishaka kubukuraho.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mugabo wiyamamaje Kane kose atsindwa, yavuze ko ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi riticaye ubusa rikisuganya ngo ryirukane Museveni ku butegetsi.

    Bwana Besigye udasobanura icyo bazakora cyabaha ubutegetsi, yavuze ko ibi bikorwa byo kwereka amakarita atukura ubutegetsi, buzibanda ku bikorwa byinshi kandi biteguye.

    Uyu mugabo wahoze ari umuganga wa Perezida Museveni, yavuze ko amashyaka menshi yashyigikiye uyu mugambi.

    Uyu munyapolitiki amaze iminsi azenguruka igihugu cyose, yumvisha abaturage ko bagomba kumushyigikira bagakuraho perezida Museveni yita umunyagitugu kandi bitarenze muri 2022.

    Bwana Besigye yiyamamaje kane kose ku mwanya wa perezida atsindwa na Perezida Museveni.

    Muri 2011 yari yavuze ko abona Perezida Museveni atazakurwa ku butegesti n'amatora, avuga ko atazongera kujya mu cyo yitaga ikinamico

    Icyakora muri 2016 yarongeye ariyamamaza nabwo aratsindwa, bimuha umuhurwe muri 2021 ntiyagaruka.

    Icyo gihe yari yatangaje ko afite ubundi buryo azavana Museveni ku butegetsi, ariko ntacyakozwe.

    The post Uganda: Dr Besigye yashyize ahagaragara gahunda y'ibikorwa bya 2022, birimo no gukuraho ubutegetsi bwa Museveni appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/uganda-dr-besigye-yashyize-ahagaragara-gahunda-yibikorwa-bya-2022-birimo-no-gukuraho-ubutegetsi-bwa-museveni/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-dr-besigye-yashyize-ahagaragara-gahunda-yibikorwa-bya-2022-birimo-no-gukuraho-ubutegetsi-bwa-museveni

  • Abatoza ba APR FC ntibatoje umukino wa Etoile del’Est #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa APR FC, Mohammed Adil Erradi n’umwungiriza we, Jamel Eddine Neffati ntabwo batoje umukino wa Etoile del’Est kubera ko banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe irimo gukina na Etoile del’Est mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22 wabereye i Ngoma.

    Umutoza mukuru wa APR FC umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed n’umwungiriza we, Jamel Eddine Neffati ntibatoje uyu mukino kuko banduye icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe ikaba yatojwe na Mugabo Aex usanzwe ari umutoza w’abanyezamu aho yafashwaga na Jacques Tuyisenge usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe ariko akaba afite ikibazo cy’imvune.

    Adil Erradi wa APR FC ntabwo yatoje umukino wa Etoile del’Est kubera ikibazo cy’uburwayi bwa Coronavirus

    Jamel Eddine ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi nawe yanduye

    Mugabo Alex ni we urimo gutoza uyu mukinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-ba-apr-fc-ntibatoje-umukino-wa-etoile-del-est

  • Byamurenze! Umugore yatungujwe indege nk’im… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga , no mu bitangazamakuru hakomeje gucicikana amafoto y’umugabo w’umuherwe yeretse urukundo umufasha we amuha indege yihariye nyuma y’imyaka 11 babana. Ni ibirori bigaragara ko byateguwe mu buryo buhenze, kuko uyu mugabo yari yanitwaje Tapi itukura umugore we aza gutambukaho.

    Umugore wa Masoud Shojaee, Steph Shojaee nk’akazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga , yerekanye amarangamutima n’uburyo yatunguwe n’umugabo we umukunda byahebuje, akaba yatunguwe no kuba yakorewe ibintu bitangaje n’umugabo we bamaranye imyaka 11 babana.

    Yagize ati:’Mana yanjye koko! Impano idasanzwe nahawe n’umugabo wanjye Masoud Shojaee , ndagukunda cyane , Nyuma yimyaka 11 uracyashoboye kuntangaza!’.

    Shojaee yatunguje umugore we impano y’indege

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112826/byamurenze-umugore-yatungujwe-indege-nkimpano-ya-noheli-amafoto-112826.html

  • Abakuru b'ibihugu biri muri EAC bahaye ikaze RDC muri uyu muryango #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe ikaze Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), nyuma yaho iki gihugu kigaragaje ko ubusbawe bwo  kwinjira muri uyu muryango.

    Ubusabe bwa RDC bwasuzumiwe mu nama idasanzwe ya 18, yahuje abakuru b'ibihugu biri muri uyu muryango yateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.

     Ni inama yari ifite insanganyamatsiko yo 'Kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.'

    Abakuru b'ibihugu babanje kuganira kuri raporo yemejwe n'abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by'Akarere ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.

    Aba bayobozi  b'ibihugu bya EAC bahaye ikaze  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congomuri EACariko berekana ko hari ibikeneye kunozwa kugira ngo iki gihugu kibe umunyamuryango bidasubirwaho.

    Perezida Paul Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwishimiye ibimaze kugerwaho mu kwemerera iki gihugu kwinjira muri EAC.

    Yagize ati 'U Rwanda rwishimiye intambwe yatewe mu kwemerera RDC kwinjira muri EAC. Dutegereje umwanzuro w'ibisigaye kwemezwa.''

    Yasabye ko hongerwa imbaraga mu kwihuza kw'Akarere binyuze mu kubaka inzego zihamye, anizeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.

    Yakomeje ati 'Mu gihe dusoza umwaka, turacyahura n'imbogamizi za COVID-19, biradusaba gukorana bya hafi nk'Akarere mu kurinda ubuzima bw'abaturage bacu no guhangana n'ihungabana ry'ubukungu.''

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yerekanye ko kwakira RDC mu Muryango w'Ibihugu byo mu Karere, ari intambwe nziza ku kwigobotora ubukoloni.

    Ati 'Ndishimye ko twemeye ko RDC yinjira muri EAC. Amateka yerekana ko Congo ari igice cya EAC, by'umwihariko mu Burazirazuba bwayo, bavuga Igiswahili, tujya no guhuza amoko. Abakoloni ni bo batumye bigenda bityo [dutandukana] ariko ubu ubwo Afurika yigenga turi kubikemura.''

    Yagaragaje ko kwihuza kw'ibihugu byubaka iterambere ry'ubucuruzi, gukemura ibibazo by'abaturage no kubungabunga umutekano w'abantu n'ibintu.

    Intambwe yo kwemerera RDC kwinjira muri EAC ifatwa nk'intsinzi yo kwihuza kwa EAC no kureba amahirwe atabyazwa umusaruro.

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko nyuma y'icyerekezo cyatanzwe ku bigomba kunozwa ngo RDC yinjire muri EAC, bizeye ko bizihuta.

    Yagize ati 'Tuzi agaciro ka RDC mu muryango wacu kuko dufitanye imikoranire ya hafi nk'ibihugu bituranye cyangwa bifitanye umubano mu by'ubucuruzi uzamura iterambere ry'abaturage bacu n'Akarere. RDC igiye kwiyunga n'abavandimwe bayo.''

    Perezida wa RDC, Antoine Félix Tshisekedi, tariki  8 Kamena 2019 ni bwo yandikiye Perezida Paul Kagame wayoboraga EAC, amusaba ko igihugu cye cyakwinjira muri uyu muryango urimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y'Epfo na Tanzania.

    The post Abakuru b'ibihugu biri muri EAC bahaye ikaze RDC muri uyu muryango appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/abakuru-bibihugu-biri-muri-eac-bahaye-ikaze-rdc-muri-uyu-muryango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakuru-bibihugu-biri-muri-eac-bahaye-ikaze-rdc-muri-uyu-muryango

  • Yavuye Rulindo aza kwiyahurira ku Nkundamahoro bamufata atarabigeraho #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 21 asanzwe ari uwo mu Karere ka Rulindo, ari na ho yaturutse aje kwiyahurira kuri iyi nyubako imaze imaze kwiyahuriraho abantu bagera muri bane bakahasiga ubuzima.

    Ubwo yari agiye kwiyahura, abashinzwe umutekano kuri iyi nyubako yo ku Nkundamahoro, yasanganywe ibaruwa yandikishije intoki agaragaza icyari kimuteye gufata uyu mwanzuro ugayitse.

    Muri iyi baruwa igoranye kuyisoma kubera umukono utoroshye, bigaragara ko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2021, atangira agira ati 'Nanditse uru rupapuro ngirango menyeshe Perezida Paul Kagame ko nakunze ingabo z’u Rwanda RDF ariko nkaba narabuze amahirwe yo kwinjiramo.'

    Akomeza avuga ko ikimuteye gufata iki cyemezo ari uko yimwe amahirwe yo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

    Akomeza agira ati 'Ndasaba Perezida Paul Kagame ko umurambo wanjye azawushyire mu ntwari nkaba nabiharaniye mpisemo gufata umwanzuro.'

    Niyonshuti Rwamo Emile uyobora iri soko ry’Inkundamahoro, yatangaje ko camera zabonye uyu musore bigatuma abashinzwe umutekano hariya bahita bihutira kujya kumufata ngo bamubuze kwiyambura ubuzima.
    Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n’impamvu yatumye bamwanga.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu musore arekuwe na Polsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yavuye-Rulindo-aza-kwiyahurira-ku-Nkundamahoro-bamufata-atarabigeraho

  • Irushanwa rya Miss world 2021 ryasubukuwe #rwanda #RwOT

    Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, ariko abaritegura bafashe icyemezo cyo kuyisubika by'agateganyo kubera impamvu z'ubuzima bw'abakobwa bahatana, abategura n'abandi bose bafite aho bahuriye n'iri rushanwa.

    Mu banduye iki cyorezo harimo Manasa Varanasi uhagarariye u Buhinde muri iri rushanwa, ndetse anamaze iminsi ari mu kato.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, abategura iri rushanwa basohoye itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko irushanwa ryasubukuwe.

    Muri iri tangazo, bavuze ko bishimiye gutangaza ko irushanwa rya Miss World ryasubukuwe nyuma y'iminsi micye yari ishize barisubitse kubera Covid-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irushanwa-rya-miss-world-2021-yasubukuwe

  • Meddy aravugwaho kuba agiye kwiyegurira Gospel agasezerera burundu indirimbo z’Isi #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yacishije ku muyoboro wa YouTube, Meddy yanditse ko agiye gutangira urugendo rushya mu muziki we, ndetse ateguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya.

    Yagize ati ' Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye mwitegure indirimbo nshya zihariye.'

    Ubwo Meddy yakoraga ubukwe muri Kamena uyu mwaka, byavuzwe ko nyuma y’indirimbo ebyiri yahimbiye umugore we, azahita atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Icyo gihe kandi nibwo Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza yahindutse icyameremwe gishya. Ndetse ntahwema kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu minsi ishize aherutse guhindura imyirondoro ye kuri YouTube yandika ko ari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Bivugwa ko mu minsi ishize hari igitaramo yatumiwemo mu Rwanda ariko arabyanga.

    Mbere y’uko atangira urugendo rwo kuririmba indirimbo zisanzwe Meddy yakoraga izo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye yise Ungirira Ubuntu ni imwe mu zakunzwe cyane.

    Ubwo yageraga muri Amerika yakoze izindi ndirimbo zihimbaza Imana zirimo Holy Spirit, Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-aravugwaho-kuba-agiye-kwiyegurira-Gospel-agasezerera-burundu-indirimbo-z-Isi