Blog

  • Etoile de l'Est yahagamye APR FC mu gihe Rayon Sports yihanije Police FC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwigaragaza mu mukino w'ishyiraniro ubwo yatsindaga Police FC igitego 1-0 mu gihe APR FC habuze gato ngo itakaze agahigo kayo ko kudatsindwa kuko yanganyije na Etoile de l'Est bigoranye ibitego 2-2.

    Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1,Rayon Sports yakomeje kuryohereza abafana bayo itsinda Police FC igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 74 gitsinzwe na Essomba Willy Onana ku mupira mwiza cyane yahawe na Youssef Rharb.

    Uyu munya Maroc umaze kugaragaza ko ari umuhanga cyane,yanyereje umupira uca hagati ya ba myugariro ba Police FC usanga Willy Onana baziranye cyane acenga umunyezamu Bakame,asigarana na Rutanga Eric wanyereye umupira awushyira mu rushundura.

    Lomami Marcel ntaratsindwa kuva yafata Rayon Sports nk'umutoza w'agateganyo cyane ko Masudi Djuma bakorana yirukanwe umusaruro utameze neza.

    Ku rundi ruhande,APR FC yari i Ngoma guhangana na Etoile de l'Est yarokotse ibashaka kugumana agahigo ko kudatsindwa kuko yanganyije ibitego 2-2.

    Muri uyu mukino APR FC yakinnye idafite abatoza bayo bose uretse uw'abanyezamu Mugabo Alex wafatanyije na Jacques Tuyisenge.

    Ikipe ya Etoile de l'Est yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 10 uwitwa Peter Agblevor yafunguye amazamu hanyuma bidatinze kuwa 13 ashyiramo igitego cya kabiri.

    Ibi byahise bituma benshi bemeza ko APR FC itakaje agahigo kayo ariko iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagarutse mu mukino bituma ku munota wa 19 Mugunga Yves ayibonera igitego cyo kwishyura.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Mu gice cya kabiri,Etoile de l'Est yagerageje kurwana ku bitego yatsinze ndetse abakinnyi bayo batinza cyane umukino byatumye APR FC ibishyura ku munota wa 81 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick.

    Uyu mukino watumye APR FC ikomeza gukora agahigo kuko ubu imaze imikino 43 idatsindwa cyane ko shampiyona 2 zishize itatsinzwe none igeze no ku munsi wa 10 itaratsindwa.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports n'iya mbere n'amanota 20 ndetse ifitanye umukino na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane.Ikurikiwe na Rayon Sports n'amanota 18 ariko iyi yo imaze gukina imikino 10 mu gihe APR FC ari iya 3 na 17 n'imikino 7.AS Kigali imaze gukina imikino 9 ifite amanota 16 ku mwanya wa 4.Izakina na Gasogi United kuri uyu wa Kane.

    Etincelles FC niyo kipe y'umunsi wa 10 kuko yabonye amanota 3 yayo ya mbere muri shampiyona y'uyu mwaka nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-0.

    Uko imikino yose yagenze:

    Gorilla FC 0-1 Mukura VS&L
    Rayon Sports FC 1-0 Police FC
    Etoile de l'Est 2-2 APR FC
    Musanze FC 5-1 Marine FC
    Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etoile-de-l-est-yahagamye-apr-fc-mu-gihe-rayon-sports-yihanije-police-fc

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU Y'IGOROFA IHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA N'INZU Y'IGOROFA IHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA-KIGARAMA

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO (9H00) KUGEZA 31/12/2021 SAA SAA TATU ZA MUGITONDO(9H00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788478006.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-y-igorofa-iherereye

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BUHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BUHEREREYE KICUKIRO-MASAKA-CYIMO-URUGWIRO BUFITE UPI 1/03/08/02/1741.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA SAYINE N'IGICE ZA MUGITONDO (10H30) KUGEZA 31/12/2021 SAA SAYINE N'IGICE ZA MUGITONDO(10H30).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-ubutaka-buherereye

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA —KIGARAMA BIFITE UPI 1/02/14/07/6708.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA SAYINE N'IGICE ZA MUGITONDO (9H30) KUGEZA 31/12/2021 SAA SAYINE N'IGICE ZA MUGITONDO(10H30).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-ubutaka-n-ikibanza-60082

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA —KIGARAMA BIFITE UPI 1/02/14/07/6705.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA TATU N'IGICE ZA MUGITONDO (9H30) KUGEZA 31/12/2021 SAA TATU N'IGICE ZA MUGITONDO(9H30).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-ubutaka-n-ikibanza

  • Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda #rwanda #RwOT

    Inama ya Sinode y'Itorero Anglican ry'u Rwanda 'AER' yemeje ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongererwa manda y'imyaka itatu n'amezi ane yo kuyobora iri Torero nk'Umwepisikopi Mukuru.

    Iyi nama yateranye muri uku kwezi k'Ukuboza yemeje ko ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda guhera  tariki 25 Kamena 2023 kugeza tariki 25 Ukwakira 2026 ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    Ubuyobozi bw'Itorero Anglican ry'u Rwanda (AER) kandi bwatangaje ko bwatangaje ko hashinzwe Diyoseze nshya ya Nyaruguru, umuhango wo kuyitangiza uteganyijwe tariki 28 Kanama 2022.

    Tariki 10 Kamena 2018 nibwo Rev. Dr Laurent Mbanda yahawe inkoni y'Ubushumba muri AER.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu, iri Torero ryageze kuri byinshi mu bijyanye n'Iterambere mu buryo bw'Umwuka no mu buryo bw'umubiri, dore ko ryungutse n' Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC), inyubako z'ubucuruzi zitandukanye zubatswe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ibindi bikorwa by'iterambere bitandukanye.

    [email protected]

     

     

     

    The post Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/22/rev-dr-laurent-mbanda-yongerewe-manda/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA —KIGARAMA BIFITE UPI 1/02/14/07/6706.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO (9H00) KUGEZA 31/12/2021 SAA TATU ZA MUGITONDO(9H00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-n-ikibanza-60080

  • Bushali yahishuye byinshi yagezeho muri uyu mwaka 2021 ,birimo inzu ari kubaka I Burera #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Bushali umaze kwamamara kubera amagambo ya “Ese ni Muebue” yahurije mu njyana ya Trap igezweho ubu, yagiranye na IGIHE TV yatangaje byinshi yagezeho muri uyu mwaka wa 2021 uri kugana ku musozo.

    Ubwo yakomozaga ku masezerano ye muri Green Ferry, Bushali yagize ati 'Green Ferry rero, dukorana nk'umuryango wanjye ariko nta masezerano tugifitanye, amaze igihe yararangiye.'

    Bushali yahishuye ko kugeza ubu ari kwikorana umuziki gusa yirinda kugaruka kuri byinshi bijyanye n'amasezerano yarangije muri Green Ferry.

    Ati 'Amasezerano yanjye na Green Ferry yarangiye kera gusa sinshaka kuyongera kuko nanjye nshaka gukora empire (itsinda) ikaba amasaziro yanjye.'

    Bushali yavuze ko umwaka wa 2021 wamugendekeye neza nubwo bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni umwaka Bushali avuga ko nubwo hari byinshi yishimira uko byagenze ariko nanone hari ibitaragenze neza agereranyije n'uko yari yabiteguye.

    Mu byo Bushali yishimira ko byagenze neza muri uyu mwaka wa 2021 harimo ibitaramo yakoze, zimwe mu ndirimbo zakunzwe n'ibindi binyuranye.

    Mu byo uyu muraperi avuga ko yateganyaga gukora muri uyu mwaka atabashije kugeraho, harimo; inzu ari kubaka i Burera itarabashije kurangira,Ibitaramo yari afite i Burayi n'ibindi yigije inyuma.

    Yaba kuzuza iyi nzu ndetse n'ibitaramo yari afite ku Mugabane w'u Burayi, Bushali yavuze ko yabyimuriye umwaka utaha wa 2022.

    Indirimbo ya Bushali yakunzwe cyane muri uyu mwaka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bushali-yahishuye-byinshi-yagezeho-muri-uyu-mwaka-2021-birimo-inzu-ari-kubaka-i

  • Rayon Sports yatsinze Police FC, APR FC itsikira i Ngoma #rwanda #RwOT

    Igitego cya Onana Willy Essomba cyahesheje amanota 3 Rayon Sports yatsinze Police FC, ni mu gihe APR FC yanganyije na Etoile del’Est 2-2.

    Wari umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 202-22.

    Rayon Sports na Police FC, ni umukino amakipe yombi yagiye gukina aheruka gutsinda imikino y’umunsi wa 9, Rayon Sports yatsinze AS Kigali na Police FC yatsinze Etincelles FC.

    Hakiri kare Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 14 ubwo Iranzi Jean Claude yagiraga ikibazo cy’imvune agasimburwa na Mugisha François Master.

    Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko abona igitego ariko bagenda bagorwa n’umunyezamu.

    Harimo imipira ya Onana na Sanogo Suleyman umunyezamu Bakame yakuyemo.

    Police FC yagiye igerageza amahirwe ariko Danny Usengimana ntiyabyaza umusaruro imipira yahawe na Hakizimana Muhadjiri na Papy.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Sanogo aha umwanya Rudasingwa Prince ni mu gihe Police FC nayo Savio yasimbuye Papy.

    Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Hakizimana Muhadjiri.

    Rayon Sports yari yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe bari babonye, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Onana ku munota wa 75 acenze Bakame, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Rharb Youssef. Umukino warangiye ari 1-0.

    Indi mikino yabaye APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del’Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

    Imikino y’umunsi wa 10 izakomeza ejo, Gasogi United ikina na AS Kigali, Kiyovu Sports na Rutsiro mu gihe Bugesera izakina Espoir FC.

    Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-apr-fc-itsikira-i-ngoma

  • Miss Nishimwe Naomie yagiranye ibihe byiza na Bahati Grâce wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grâce ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abinyujije kuri instagram story ye, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasangije abantu amashusho ari kumwe na Bahati Grâce bahuje urugwiro, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Bahati Grâce ari mu mujyi.”

    Bahati Grâce agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kuva muri 2011 yajya muri Amerika yari ataragaruka.

    Ntabwo bizwi niba Bahati Grâce yazanye n’umugabo we Murekezi Raphaël baheruka kurushinga muri Nzeri 2021, ubukwe nabwo bwabereye muri Amerika.

    Naomie yakiriye Bahati Grâce waherukaga mu Rwanda 2011 bagirana ibihe byiza

    Byari ibyishimo kuri aba ba nyampinga

    Ntibizwi niba yazanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-yagiranye-ibihe-byiza-na-bahati-grace-wagarutse-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-10-amafoto