Blog

  • Ni urugendo nungukiyemo byinshi-Dr Ngirente wari Minisitiri w'Intebe – #rwanda #RwOT

    Dr Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2025, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Ubutumwa Dr. Ngirente yanyujije ku rukuta rwa X nyuma y'itangazo rishyiraho Minisitiri w'Intebe mushya bukubiyemo gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye akamuha inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe, akazimaramo imyaka umunani.

    Ati 'Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.'

    Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma yayoboye, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

    Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

    Hakuweho Minisiteri y'Ubutaka n'Amashyamba na Ministeri y'Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y'Umutekano.

    Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

    Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Arangije amasomo yakomeje gukora muri 'agronomie' mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n'umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry'ibiciro ku masoko.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n'ibijyanye n'Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

    Yabaye Umuyobozi w'Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by'Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y'isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n'u Rwanda.

    Ni urugendo nungukiyemo byinshi-Dr Ngirente wari Minisitiri w'Intebe

    Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda yatangaje ko imyaka hafi umunani yari amaze muri izi nshingano yungukiyemo byinshi kandi azahora atewe ishema no n'icyizere yagiriwe cyo kuyobora Guverinoma.

    Dr Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2025, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Ubutumwa Dr. Ngirente yanyujije ku rukuta rwa X nyuma y'itangazo rishyiraho Minisitiri w'Intebe mushya bukubiyemo gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye akamuha inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe, akazimaramo imyaka umunani.

    Ati 'Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.'

    Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma yayoboye, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

    Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

    Hakuweho Minisiteri y'Ubutaka n'Amashyamba na Ministeri y'Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y'Umutekano.

    Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

    Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Arangije amasomo yakomeje gukora muri 'agronomie' mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n'umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry'ibiciro ku masoko.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n'ibijyanye n'Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

    Yabaye Umuyobozi w'Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by'Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y'isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n'u Rwanda.

    Dr. Edouard Ngirente yahamije ko inshingano yari amazemo imyaka hafi umunani yazungukiyemo byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-urugendo-nungukiyemo-byinshi-dr-ngirente-wari-minisitiri-w-intebe

  • RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi 88 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye ku wa 23 Nyakanga 2025, bibera ku cyicaro gikuru cya RCS giherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Rtd CP Kabanda Jean Bosco akaba ari na we uhagarariye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko nubwo basanze RCS hari aho yari iri ariko basize hari aho igeze.

    Yagize ati 'Mu buzima busanzwe tugiyemo, tuzakomeza kuba abambasaderi beza kandi namwe musigaye mu nshingano, aho muzadukenera tuzakomeza gutanga umusanzu uko tuzaba tubishoboye.'

    Yagaragaje ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri bagenzi babo bagifite ibibazo by'imisanzu ya RSSB itarishyurwa kandi bakaba bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Rtd Chief Sergeant Mukangendo Josephine, wari umaze imyaka 26 akorera RCS, yashimye amahirwe yahawe yo gukorera igihugu.

    Yagaragaje ko nubwo hari imbogamizi nyinshi abagore n'abakobwa bahura na zo mu mirimo y'inzego z'umutekano, inshingano ze yazikoranye umuhate n'urukundo rwo gukorera igihugu.

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange n'umurava no kutizigama byabaranze mu kazi kabo.

    Yagize ati 'Ndashimira cyane mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru ku bw'umurava, ubwitange, no kutizigama mwagaragaje mu kazi kanyu. Igihe mumaze mu mirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabashimira kuko mwagize uruhare mu kugorora abagonganye n'amategeko bakongera kuba abaturage beza.'

    Yakomoje ku mbogamizi bagaragaje yizeza ko mu gihe cya vuba zigomba gukemuka.

    Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru barimo n'abagore 24, abagabo 64.
    Barimo kandi abofisiye 28 n'abatari abofisiye 60.

    CP Jean Bosco Kabanda yagaragaje bimwe mu bibazo abagiye mu kiruhuko bafite asaba ko byakwitabwaho

    Abakozi bari bishimiye igihe bamaze batanga umusanzu, aha bifotozanyaga na CSP Sengabo Hillary wahawe inshingano zo kuvugira RCS

    CSP Kubwimana Therese wari Umuvugizi wa RCS, na we yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Rtd CP Jean Bosco Kabanda yagaragaje ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

    Rtd CP Jean Bosco Kabanda yashimiwe

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yijeje ko ibibazo byagaragajwe bizakemurwa mu gihe gito

    Minisitiri w'Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange n'umurava no kutizigama byabaranze mu kazi kabo

    CG Evariste Murenzi yakira Minisitiri Dr. Vincent Biruta

    Hafashwe ifoto y’urwibutso n’abofisiye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yasezereye-mu-cyubahiro-abakozi-88-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-amafoto

  • Bigenda bite iyo Minisitiri w'Intebe avuyeho? – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda ingingo igezweho ni Minisitiri w'Intebe mushya witwa Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi n'amezi 10 kuri uyu mwanya.

    Dr. Nsengiyumva wagizwe Umukuru wa Guverinoma y'u Rwanda yari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda kuva muri Gashyantare 2025.

    Ingingo ya 116 y'Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w'Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w'Intebe.

    Ingingo ya 124 y'Itegeko Nshinga rivuga ko 'Iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura.'

    Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w'Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.

    Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w'Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.

    Agaka ka gatatu k'ingingo ya 114 y'Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi 'kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma'.

    Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w'Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y'Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.

    Iyo Minisitiri w'Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.

    Bishoboka ko abari ba Minisitiri muri Guverinoma yari iyobowe na Dr. Edouard Ngirente wakuwe mu nshingano bagumaho cyangwa hakinjiramo abashya ariko bose bongera kurahirira inshingano nshya.

    Minisitiri w’Intebe mushya namara kurahira, n’abandi bagize Guverinoma bazongera kurahira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigenda-bite-iyo-minisitiri-w-intebe-avuyeho

  • Ni amateka yisubiyemo? Itariki imwe kuri ba Minisitiri b'Intebe babiri batandukanye – #rwanda #RwOT

    Tariki 23 Nyakanga 2014, nibwo Perezida Kagame yagize Anastase Murekezi wari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi.

    Uwo yari asimbuye, yari amaze iminsi 1020 ni ukuvuga imyaka ibiri, amezi icyenda n'iminsi 16 kuri uwo mwanya kuko yari yarahawe inshingano ku wa 07 Ukwakira 2011.

    Itariki n'ukwezi Murekezi yaherewe inshingano ihura neza n'iyo Dr. Justin Nsengiyumva yazihereweho kuko bombi ari itariki 23 Nyakanga. Birashoboka ko ari uguhurirana bisanzwe kuko ku bandi bagize Guverinoma bitari byarigeze bibaho.

    Nyuma yo gushyirwa mu nshingano, Dr. Justin Nsengiyumva, yanditse ku rukuta rwe rwa X, ashima Perezida Kagame ku bw'icyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya zo kuyobora Guverinoma.

    Ati 'Mbijeje kubahiriza inshingano mumpaye no gukorera u Rwanda nshiye bugufi kandi n'umuhate ngendeye ku buyobozi bwanyu n'umurongo wanyu. Nishimiye byimazeyo inshingano mwampaye kandi nzakomeza gukora nshyizeho umutima kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyihutirwa biganisha ku iterambere ry'igihugu cyacu, mu budahemuka no mu mucyo. Nzatanga imbaraga zanjye zose kugira ngo mbafashe kugera ku cyerekezo cyiza cy'igihugu cyacu.'

    Thank you, Your Excellency @PaulKagame, for your trust and confidence once again. I am deeply honored, humbled, and grateful. I pledge to serve you and Rwanda with humility and dedication under your leadership and guidance. I fully embrace the responsibility entrusted to me and… https://t.co/HRqj3ujVZs

    — Dr. Justin Nsengiyumva (@Dr_JNsengiyumva) July 23, 2025

    Ibyo Murekezi yatangaje ubwo yagirwaga Minisitiri w'Intebe mu 2014

    Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Anastase Murekezi yifashishije Twitter ashimira Perezida Kagame icyizere yamugiriye, avuga ko ari umwanya mwiza ahawe wo gukomeza gukorera igihugu.

    Ati “Ni umwanya wo gukomeza gukorera hamwe nk'Abanyarwanda […] sinabona uko nshima Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika kungira Minisitiri w'Intebe”.

    My new appointment gives me a unique opportunity to keep serving my Country “Rwanda” and Rwandans all of us working hard together.

    — Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

    It is a great honour for me to have been appointed Prime Minister by H.E @PaulKagame, President of The Republic of Rwanda.

    — Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

    I cannot thank enough H.E @PaulKagame, President of The Republic of Rwanda for having appointed me Prime Minister.

    — Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

    Makuza Bernard ni we wamaze igihe kinini ari Minisitiri w'Intebe

    Kuva mu 1994, Makuza Bernard ni we wamaze igihe kinini ari Minisitiri w'Intebe kuko yamaze kuri izo nshingano imyaka 11, amezi atandatu n'iminsi 29.

    Akurikirwa na Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi, amezi 10 n'iminsi 23 mu gihe ku mwanya wa gatatu w'abamaze igihe kuri uyu mwanya ari Pierre-Célestin Rwigema wamaze imyaka ine, amezi atandatu n'iminsi itandatu.

    Anastase Murekezi yamaze imyaka itatu, ukwezi kumwe n'iminsi irindwi mu gihe Pierre-Damien Habumuremyi yamaze imyaka ibiri, amezi icyenda n'iminsi 16.

    Faustin Twagiramungu yamaze umwaka umwe, ukwezi kumwe n'iminsi 12.

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya ku wa 23 Nyakanga 2025

    Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Nyakanga 2014


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-amateka-yisubiyemo-itariki-imwe-kuri-ba-minisitiri-b-intebe-babiri

  • Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe – #rwanda #RwOT

    Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

    Minisitiri w'Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n'ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n'ubukungu n'ibindi bijyanye nabyo.

    Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu muri Guverinoma y'u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.

    Yakoze kandi nk'ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n'izabukuru muri Guverinoma y'u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.

    Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Inganda n'Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.

    Yakoze kandi nk'Ushinzwe gahunda n'Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.

    Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n'ingamba z'ubukungu n'imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n'Impamyamenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

    Bigenda bite iyo Minisitiri w'Intebe asimbuwe?

    Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w'Intebe akumushyikirije.

    Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

    Iyo Minisitiri w'Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.

    Dr. Justin Nsengiyumva ni we Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

    Ba Minisitiri b'Intebe u Rwanda rwagize kuva mu 1994

    1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995

    2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000

    3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011

    4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014

    5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017

    6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025

    7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva ku wa 23 Nyakanga 2025 –


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-justin-nsengiyumva-yagizwe-minisitiri-w-intebe

  • Amerika yaciye ku Bwongereza mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi – #rwanda #RwOT

    Mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, u Rwanda rwohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 10,73$, mu gihe rwohereje mu Bwongereza ibifite agaciro ka miliyoni 9,26$ muri icyo gihembwe.

    Mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize, u Rwanda rwari rwohereje mu Bwongereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 9,31$ mu gihe ibyo rwohereje muri Amerika byari bifite agaciro ka miliyoni 8,97$.

    Ibi ni nako byari byagenze mu bihembwe bine by'umwaka ushize wose, dore ko Amerika yaherukaga kwakira ibicuruzwa biruta ibyoherejwe mu Bwongereza mu gihembwe cya kane cya 2023.

    Icyo gihe, u Rwanda rwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8,78$, mu gihe mu Bwongereza hoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 7,95$.

    Ibicuruzwa birimo ikawa n'imyenda ni bimwe mu byo u Rwanda rwakunze kohereza ku isoko rya Amerika mu bihe bya vuba, icyakora ubu bucuruzi bwitezweho kwiyongera mu minsi iri imbere cyane cyane nyuma y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubukungu hagati y'ibihugu byombi, ashobora guca inzira yo kugeza umutungo kamere w'u Rwanda, ukarushaho kugana kuri iryo soko.

    Mu minsi ishize, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abayobozi b'ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Rio Tinto, baganira ku bufatanye u Rwanda rufitanye na cyo muri uru rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Muri Nyakanga 2024 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na Rio Tinto Minerals Development Limited, ikigo gisanzwe kibarizwa muri Rio Tinto byatangije umushinga mugari wo gushaka ahari amabuye y'agaciro no guteza imbere ubucukuzi bwayo by'umwihariko aya lithium, tin, tungsten na tantalum hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ry'ibyuma bimenya aho amabuye yose aherereye.

    Ni nyuma y'uko muri Mutarama 2024, u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Rio Tinto mu gihe ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro kuko ku wa 10 Nyakanga 2025 byatangajwe ko ubushakashashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya 'Lithium' ya mbere meza.

    Ni ubushakashatsi bwatangajwe n'ikigo Aterian PLC ariko cyafatanyijemo Rio Tinto isanzwe ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

    Rio Tinto ni ikigo cy'Abongereza n'Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y'agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

    Ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Rwanda bushobora kwiyongera cyane kubera umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yaciye-ku-bwongereza-mu-bihugu-u-rwanda-rwoherezamo-ibicuruzwa-byinshi

  • I Kigali hari kubakwa 'observation wheel' izarangira itwaye miliyoni 2,7$ bitarenze 2025 – #rwanda #RwOT

    Observation wheel ni igikoresho gifite ishusho y'uruziga runini rufashe ku byuma bikomeye biba bishinze mu butaka. Uru ruziga ruba rufite imyanya abantu bicaramo rukabazengurutsa.

    Ibi bituma babasha kubona neza ishusho rusange y'ibibakikije mu buryo butangaje. Akenshi izi 'observation wheels' zishyirwa ahantu nyaburanga hashobora gukurura amarangamutima y'abahagenda.

    Iyi iri kubakwa i Kigali yiswe Kigali Sky Wheel, ikazarangira itwaye miliyoni 2,7 z'Amadolari ya Amerika, ikaba izaba iri ahari kubakwa Inzovu Mall, hafi na Kigali Convention Centre. Izaba ifite uburebure bwa metero 55.

    Iri kubakwa n'Ikigo cy'Abanya-Canada cyitwa Mo Gashi and Partners, binyuze muri Kigali Ferris Wheel Limited.

    Kigali Sky Wheel izaba ari inyongera ku bindi bice bitandukanye muri Kigali bukurura ba mukerarugendo, byatumye iza ku mwanya wa gatatu, ku rutonde rw'ahantu hakunzwe cyane n'abakerarugendo muri Afurika mu 2024, nk'uko byatangajwe na Travel + Leisure.

    Mu gihe izaba yatangiye gukoreshwa, abantu bazajya bishyura babashye kuryoherwa n'umunyenga wayo mu gihe cy'iminota iri hagati ya 15 na 20.

    Kigali Sky Wheel izarangira itwaye miliyoni 2,7 z'Amadolari ya Amerika, ikaba izaba iri ahari kubakwa Inzovu Mall

    Iyi Kigali Sky Wheel izaba ifite uburebure bwa metero 55


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-kigali-hari-kubakwa-observation-wheel-izarangira-itwaye-miliyoni-2-7

  • Musanze: Polisi yerekanye batatu bibaga ibikoresho by'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu makuru yatanzwe n'abaturage bibwe bimwe mu bikoresho birimo televiziyo, mudasobwa, radiyo n'ibindi, tariki ya 15 kugera ku wa 19 Nyakanga, Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abakekwaho ubwo bujura ndetse no gushaka ibyibwe.

    Hagaragajwe abakekwa batatu, bikekwa ko batoboraga inzu z'abaturage ndetse n'abacuruzi bane bafatanywe bimwe muri ibyo bikoresho byibwe.

    Mu byafashwe harimo televizio 10, mudasobwa enye, radiyo ebyeri na tablet imwe.

    Bamwe mu baturage basubijwe ibintu bari baribwe, bashimiye umuhate n'ubunyamwuga Polisi yagaragaje mu kubashakira ibyabo no gufata abari babibye.

    Nishimwe Antoinette ni umunyeshuri muri kaminuza, yasubijwe mudasobwa, yagaragaje ko yibwe babanje kumena ibirahuri.

    Ati 'Baje aho mba bamena ikirahure, bafungura urugi ubundi bantwarira mudasobwa. Nahise mbibwira Umuyobozi duturanye angira inama yo kujya gutanga ikirego ni bwo najyagayo, none bampamagaye ngo nze mfate mudasobwa yanjye yabonetse”

    Yakomeje avuga ko “Ndishimye cyane kuko nari ndi kuyandikiramo igitabo, nibazaga uburyo ngiye kubura ibyo nakoraga. Nubwo nakererewe ariko ndishimye ngiye gukomereza aho nari ngeze kandi birampa imbaraga kuba nongeye kuyisubirana.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abishora muri ibi bikorwa by'ubujura ko batazihanganirwa kandi ko ku bufatanye n'abaturage, ababikora bazakomeza gufatwa bityo bakagirwa inama yo kubizibukira.

    Ati 'Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo gufata abajura n'abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano bityo uwishora muri ibyo bikorwa bibi wese, akwiye kubireka, agakora ibindi byamuteza imbere.”

    Polisi ishimira uruhare rw'abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe y'icyo babona gishobora kubahungabanyiriza ituze, kugira ngo bakomeze gutekana.

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa by'ubujura barashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana.

    Igingo ya 166 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Mu ngingo ya 167, ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga batawe muri yombi

    Ibikoresho byagaruwe byari byaribwe

    Umwe mu basubijwe ibyo bari bibwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-polisi-yerekanye-batatu-bibaga-ibikoresho-by-ikoranabuhanga

  • Musonera waketsweho ibyaha bya Jenoside yenda kuba umudepite yaburanishirijwe mu muhezo – #rwanda #RwOT

    Musonera akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n'icyaha cya Jenoside, bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.

    Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuburanisha mu muhezo nyuma yo kubisabwa n'Ubushinjacyaha bwifuje ko iburanisha ry'ibanze ribera mu muhezo kubera umutekano w'abatangabuhamya.

    Uruhande rw'uregwa narwo rwagaragaje ko rushyigikiye ubusabe bw'Ubushinjacyaha.

    Abamwunganira babwiye urukiko ko hari inzitizi ishingiye ku kuba batabasha kubona dosiye yose y'Ubushinjacyaha, bagaragaza ko urubanza rwasubikwa bakabanza bakabona dosiye nubwo Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo nta shingiro bifite.

    Umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Bayingana Janvier na we yavuze ko nta mpamvu yatuma iburanisha risubikwa kandi urubanza rwari ruzwi nta we rwatunguye.

    Nyuma y'impaka z'urudaca, Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ry'ibanze rikomereza mu muhezo, rutegeka abari mu cyumba cy'iburanisha batari abanyamategeko gusohoka.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda. Bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.

    Musonera afungiwe mu Igororero rya Muhanga, guhera muri Nzeri 2024 ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kiyumba rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

    Icyaha cya Jenoside giteganwa n'ingingo ya 5 y'itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by'intambara.

    Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw'umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

    Iyo umuntu abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Urukiko rwategetse ko urubanza rwa Musonera rubera mu muhezo

    Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite agakurwa ku rutonde kubera ibirego byatanzwe akekwaho ibyaha bya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-musonera-wari-ugiye-kuba-umudepite-agakekwaho-ibyaha-bya-jenoside

  • Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yateraniye i Kigali, yahuje abahagarariye inzego z'ibanze mu bihugu byo muri EAC izwi nka East African Local Government Forum EALGF.

    Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Kongerera imbaraga uruhare rw'inzego z'ibanze mu kwihuza kw'Akarere no guteza imbere imikoranire yambukiranya imipaka.'

    Dr. Patrice Mugenzi yagaragaje ko inzego z'ibanze zifite uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye bw'Akarere ndetse n'imikoranire nyambukiranya mipaka mu bihugu binyamuryango bya EAC.

    Yakomeje ashimangira ko izo nzego zigira uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, asaba ko hashyirwa imbaraga mu gufatanya gushakira umuti ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko rwa EAC.

    Ati 'Inzego z'ibanze zigira uruhare rukomeye mu miyoborere, mu kurandura ubukene no mu bufatanye bw'akarere. Ni yo mpamvu, binyuze mu bufatanye n'imikoranire ihamye, inzego z'ibanze zigomba guhabwa ubushobozi bukwiye kugira ngo zibashe guhangana neza n'ibibazo birimo ubushomeri mu rubyiruko, uruhare rw'abaturage mu miyoborere, ndetse n'imihindagurikire y'ibihe.'

    Imibare y'ubushomeri mu bihugu bigize EAC iratandukanye, ariko byose bifite intego yo guhanga imirimo no gushyiraho ingamba zinyuranye zigamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

    Minisitiri Dr. Mugenzi yavuze kandi ko izo nzego zikwiye kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere, ubukungu n'umutekano urambye bikiyongera kandi ko u Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare.

    Ati 'Ubufatanye n'ihuriro ry'uturere ni ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye, ubukungu buzamuka ndetse n'umutekano urambye mu karere. U Rwanda rwiyemeje kubigiramo uruhare binyuze mu bikorwa nko kuba amasoko rusange yambukiranya imipaka n'iterambere ry'ibikorwaremezo bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bacu.'

    Yatanze urugero rw'uko inzego z'ibanze zishobora kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage nk'umudugudu wa Mpazi ugamije gufasha mu buryo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mudugudu wiswe Ubwiza Modern Village, uzatuzwamo abarenga 680. Ugizwe n'inzu 18 z'amagorofa, aho buri imwe igeretse gatatu (G+3), witezweho kuba icyitegererezo cy'imyubakire ihendutse, ijyanye n'igihe kandi itangiza ibidukukije.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye inzego z'ibanze zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba gushyira hamwe mu kuvugutira umuti ibibazo birimo n'ubushomeri mu rubyiruko

    Umunyamabanga Uhorahora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Ben Kumumanya, agaragaza ko ubufatanye ari inkingi ikomeye

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence mu bitabiriye iyi nama

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA), Habimana Dominique, yitabiriye iyo nama

    Abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri iyi nama

    Inzego z'ibanze muri EAC zasabwe gufatanya mu kuvugutira umuti ubushomeri mu rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-ibanze-muri-eac-zasabwe-gufatanya-mu-kuvugutira-umuti-ubushomeri-mu