Blog

  • Guy Bukasa yaruciye ararumira abajijwe kuri Gasogi bivugwa ko yagurishije umukino #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Guy Bukasa wa Gasogi United yavuze ko we atoza umupira yize mu ishuri ibyo kugurisha imikino (Match Fixing) ikipe ye ivugwaho ntacyo yabitangazaho kuko atazi n’uko bikorwa.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2021, Gasogi United yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22.

    Ni umukino warangiye ku ntsinzi ya Gorilla FC y’igitego 1-0 ariko akaba ari umukino utaravuzweho rumwe bitewe n’uko Gasogi United yari yakinishije ikipe ya 2, bikavugwa ko habayemo guharira amanota Gorilla FC yari mu bihe bibi cyangwa se umukino ukaba wari wagurishijwe (match fixing).

    Ni umukino kandi utaratojwe n’umutoza Guy Bukasa aho perezida w’iyi kipe KNC yavuze ko ari mu ikipe y’igihugu muri DR Congo, ni mu gihe andi makuru yavugaga ko yanze kuwutoza kubushake bitewe n’uko yari azi ko amanota yahariwe Gorilla FC.

    Aganira n’itangazamakuru rimubajije kuri iki kintu ikipe ivugwaho cyo kuba yaragurishije uyu mukino, Guy Bukasa yanze kugira byinshi avuga ahubwo ko we yize umupira ibyo bindi abazwa atazi uko bigenda.

    Ati 'Njye ndi umutoza w’umupira w’amaguru, indi mikino sinzi uko igenda, nize umupira w’amaguru ku ishuri kandi ntoza ikipe yanjye gukina umupira. Ibyo muvuga simbizi, sinzi uko bigenda, nimuvuge umupira. Mwakoresheje ijambo ryishe ikibazo cyanyu cyose, ntabwo ikibazo cyawe nkisubiza. Mbaza ikindi kibazo.'

    Mu mikino 5 iheruka ya shampiyona batsizwemo 2 banganya 3, uyu mutoza yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye ifite abakinnyi bakiri bato ndetse ikaba ikirimo kwiyubaka.

    Nyuma y’umunsi wa 10 wa shampiyona, Gasogi United ni iya 9 n’amanota 13, izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukuboza 2021, aho izakina na APR FC mu kirarane cy’umunsi wa gatanu wa Shampiyona cyari kuba cyarakinwe ku wa 28 Ugushyingo.

    Guy Bukasa ngo ibyo kugurisha imikino ntabyo yize mu ishuri ry’ubutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/guy-bukasa-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-gasogi-bivugwa-ko-yagurishije-umukino

  • Abagore biyemeje gushaka ibisubizo ku mirimo yo mu rugo idahemberwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imirimo itishyurwa ni ukuvuga ikorerwa mu rugo, harimo kwita ku bantu bari mu rugo barimo abana ndetse n’abageze mu zabukuru, n’indi irimo guteka, gukora isuku, kujya kuvoma amazi yo gukoresha, kumesa, n’ibindi.

    Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, abagore bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, barebeye hamwe uburyo bushya bwakoreshwa mu kugubanya izo mvune ku bagore, kuko usanga biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco, ugasanga abagore bakora ibyo byose mu buryo bubagoye kugira ngo ingo zabo zishobore kurama.

    Mu kiganiro abagore bahuriyemo cyateguwe na 'Rwanda Women’s Network’ na 'Oxfam’ , ku itariki 21 Ukuboza 2021, baganiriye ku buryo bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’imirimo yo mu rugo idahemberwa, abagore bavuga ko kuba bayikora bonyine, ahanini bikomoka mu muco.

    Uwitwa Riziki Mukamanzi wo mu Karere ka Kayonza, yavuze ko akazi ko mu rugo kadahemberwa katajya karangira, kandi ko usanga abagore bagakora mu gihe abagabo baryamye cyangwa se bagiye mu tubari n’ahandi, bagasiga abagore babo bakora bonyine bahetse n’abana.

    Mukamanzi yagize ati 'Hari ubwo mba numva meze nk’umukozi wo mu rugo, kuko nduhuka gakeya. Iyo ntekereje kuruhuka nibwo hahita haboneka akazi kenshi'.

    Mukantagara Esperance yavuze ko abagore bo mu cyaro, ahanini ari bo bahura n’imirimo yo mu rugo idahemberwa, kuko usanga abantu baho bafite imyumvire ngo ishingira ku muco, y’uko iyo umugore ashatse umugabo, abantu babona ko ari we ugomba gukora imirimo yo mu rugo yose idahemberwa kandi na we akaba ari ko yibona.

    Ati 'Abagore bamwe bitewe n’uko bakuze ari ko babibona, batekereza ko imirimo yo guteka, gukora isuku mu rugo, kurera abana ari iby’abagore kandi ko batayikoze bafatwa nk’abarezwe nabi'.

    Muri ibyo biganiro, abagore bemeranyijwe ko binyuze mu makinamico bagiye kujya bigisha abaturage kuri icyo kibazo mu nama zibera mu midugudu, bagakorana n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu gusakaza ayo makuru ndetse bagakoresha n’abagabo bashobora gutanga ubuhamya bwabo, mu rwego rwo guhugura bagenzi babo.

    Barikungeri Mary, Umuyobozi mukuru wa 'Rwanda Women Network’ yavuze ko uwo muryango uzakomeza gushyigikira gahunda z’abagore zigamije kuzamura ubushobozi bwabo, no kuziba ibyuho ku ihame ry’uburinganire biri mu muryango nyarwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-biyemeje-gushaka-ibisubizo-ku-mirimo-yo-mu-rugo-idahemberwa

  • Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y’ubuziranange bw’inyama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y

    Muhanga: Ababagira iminsi mikuru barasabwa kwitwararika amabwiriza y’ubuziranange bw’inyama

    Bitangajwe mu gihe habura amasaha make ngo abemera Kristu binjire mu munsi mukuru wa Noheli, aho bivugwa ko abaturage bishyira hamwe bakabaga amatungo ahanini babikorera mu ngo zabo mu gihe biteganywa ko buri tungo rigomba kubagirwa ahabugenewe, mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw’inyama.

    Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubworozi, Kayiranga Calliope, avuga ko muri ako karere hari ibagiro rya Misizi ryakira inka zivuye mu Mirenge ya Nyamabuye, Muhanga, Cyeza na Shyogwe, ari na ho abaturage basabwa kuzana inka zabo kubagirwa kugira ngo inyama ziribwa zose bibe bizwi ko zatunganyirijwe ahantu hizewe.

    Kayiranga avuga ko amabwiriza ateganya ko kubagira amatungo ahantu hatemewe bihanirwa, ariko ko icya mbere atari ibihano, ahubwo ibyiza ari ukwirinda kuko inyama zidapimye zishobora no gutera ibibazo by’ubuzima.

    Agira ati 'Ahategereye ibagiro hari utubagiro duto kandi twujuje ibisabwa ku buryo hatunganyirizwa inyama, byaba bibabaje umuturage aguze inyama z’iminsi mikuru zikamutera ibibazo. Turabasaba kubagira no kugurira inyama ahantu hizewe'.

    Kayiranga avuga ko abaveterineri b’imirenge bose bakurikirana uko amatungo abagwa muri iyi minsi mikuru kugira ngo byorohere abashaka kubaga gupimisha inyama, kandi ko bibujijwe kubagira mu bigunda.

    Avuga ko hakomeza gukorwa ubugenzuzi kugira ngo ibikorwa byo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bizasige nta muturage wandujwe n’inyama, kandi buri wese asabwa gukurikiza amabwiriza.

    Umwaka ushize mu minsi mikuru ya Noheli n’Ububani habaruwe inka zisaga 400 zabazwe mu karere kose, n’ihene zisaga 300, bikaba buitezwe ko n’ubundi amatungo aza kubagwa ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza Noheli n’Ubunani.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-ababagira-iminsi-mikuru-barasabwa-kwitwararika-amabwiriza-y-ubuziranange-bw-inyama

  • Umunyamakuru Arthur yasezeye kuri Kiss FM benshi bahita bibaza aho yerecyeje #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uwa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021.

    Yagize ati 'Sinigeze ntekereza ko none waba umunsi nsangiza aya makuru. Ejo kuwa 24 Ukuboza uzaba umunsi wanyuma numvikanye kuri Kiss Fm.'

    Yavuze ko yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gufata ikiruko mu kazi ko gukora kuri radiyo.

    Nkusi Arthur ufite imyaka 32 y’amavuko, yavuze ko imyaka 10 akora kuri Radiyo ari imyaka idasanzwe.

    Yasezeye mu itangazamakuru nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Muthoni Fiona nawe ukora itangazamakuru.

    Nkusi Arthur ni umwe mu banyamakuru bagize igikundiro ku maradiyo yagiye akorera harimo Kiss Fm asezeye akorera.

    Bamwe mu banyamakuru biganjemo abo bakoranye kuri radiyo zitandukanye bamwifurije ibihe byiza mu rugendo agiye gutangira, bahuriza kuba barakoranye neza, yarabahaye ibyishimo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-Arthur-yasezeye-kuri-Kiss-FM-benshi-bahita-bibaza-aho-yerecyeje

  • Rubavu:Abaturage bihisha inzego kugira ngo batikingiza Covid-19 basabwe guhindura imyumvire #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu tugari dutandukanye two mu karere ka Rubavu bakoze inteko z'abaturage aho bibukijwe ubukana bwa Covid-19 basabwa kwihutira kwikingiza.

    Muri aka karere hamaze iminsi habonekaabarwayi benshi ba Covid-19 akaba ari nayo mpamvu mu tugari twose hakozwe ubukangurambaga bwo kwikingiza.

    Byagiye bigaragara ko bamwe na bamwe banga gufata urukingo kubera impamvu zidasobanutse.

    Onesphore Niyibizi wo mu murenge wa Cyanzarwe bamubajije impamvu atikingiza avugak o yafashe urukingo rwa mbere ariko yagiye gufata urwa 2 agasanga abazitanga batashye.

    Byagaragaye ko muri uwo murenge hari benshi bakwepa urwo rukingo, kuko habaye guhamagara abaturage mu midugudu yose bigaragarakobenshi barihisha ntibikingiza.

    CSP Tuganeyezu Oreste, umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Gisenyi yakomeje asaba abaturage ba Rubavu gukoresha uko bashoboye kose bakikingiza kuko aribwo buryo bukomeye bwo kwirinda covid.

    Yibukije abaturage ko abavuga ko uru rukingo rugira ingaruka ari ukubeshya kuko usanga ababivuga batarikingije ndetse baba bagamije guca intege abandi.

    Yagize ati“Niba umukuru w'igihugu yarikingije, abasirikare, aba police, abaganga, abarimu n'abandi benshi,mubona igihugu kitadukunda? Mwikinzize rero 100/100 kugira ngo duhashye iki cyorezo ejo bitazatuma dusubira muri Gahunda ya guma mu rugo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanzarwe,Uwimana Vedaste yavuze ko mu batuye uyu murenge bagera ku bihumbi 18,bamaze gukingira ibihumbi 16 gusa.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-abaturage-bihisha-inzego-kugira-ngo-batikingiza-covid-19-basabwe

  • Kiyovu Sport ikomeje kongera amanota irusha amakipe ayikurikiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 10 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda usize Rayon Sport ku mwanya wa kabiri, mu gihe Kiyovu Sport ikomeje kwanikira amakipe ayikurikiye.

    Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Wily Onana ku wa Gatatu.

    Abasore ba Romami Marcel bakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sport yitwaye neza kuri uyu wa Kane igasubizamo ikinyuranyo cy'amanota atanu.

    Igitego cya Abedi Bigirimana — wanahushije penaliti cyari — gihagije kugira ngo Kiyovu Sport yegukane amanota atatu itsinze Rutsiro FC igitego 1-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Iyi kipe yambara icyatsi n'umweru ikomeje guhirwa muri shampiyona nyuna yo kwitwara neza mu gihe APR FC na AS Kigali zose zananiwe gutsinda imikino yazo kuri uyu munsi wa 10 wa shampiyona.


    Andi makuru:


    AS Kigali nangayije na Gasogi United mu mikino yabanjirije iyindi igitego 1-1 cyatsinzwe na Shaban Husein mu gihe Gasogi yatsindiwe na Herron Berian.

    Mu wundi mukino wabaye Espoir yatsinze Bugesera ibitego 3-1 byatsinzwe na Fred Muhozi watsinze ibitego bibiri n'ikindi cyatsinzwe na Arsene Tuyisenge mu gihe Abdul Muniru yatsindiye Bugesera.

    Uyu munsi usize Kiyovu Sport ku mwanya wa mbere n'amanota 23 irusha Rayon Sport iyikurikiye amanota atanu, mu gihe APR FC na AS Kigali zikurikiyeho ku mwanya wa gatatu n'uwa kane zinganya amanota, 17, zombi, ariko APR FC ifite imikino itatu y'ibirarane.

    Uko imikino y'umunsi wa 10 yagenze

    Uko rutonde ruhagaze kugeza ubu

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sport-ikomeje-amanota-irusha-amakipe-ayikurikiye/

  • Amakipe yo muri Premier League azagirwaho ingaruka na AFCON – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cy'Africa cy'ibihugu biteganyijwe ko kizakinwa muri Mutarama kizatuma abakinnyi bakina mu makipe 16 atandukanye yo muri Premier League cya mbere mu Bwongereza basiga amakipe yabo.

    Biteganyijwe ko imikino y'igikombe cy'Africa izatangira ku wa 9 Mutarama ikarangira ku wa 6 Gashyantare, ibi bizagira ingaruka ku makipe atandukanye yo mu Bwongereza afite abakinnyi bakomoka ku mugabane wa Africa.

    Liverpool iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League niyo kipe ishobora kugirwaho ingaruka cyane aho ishobora gutakaza Sadio Mane wa Senegal, Mohamed Salah wa Egypt na Naby Keita wa Guinea bose bazitabira iyi mikino.

    Pierre-Emerick Aubameyang wa Arsenal na Riyad Mahrez wa Manchester City ni abandi bakinnyi bafite amazina akomeye biteganyijwe ko bazava muri Premier League, mu gihe Hakim Ziyech wa Maroc we atahamagawe mu ikipe y'igihugu.

    Watford iri kurwana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri niyo kipe izatakaza abakinnyi benshi, batanu, barimo Emmanuel Denis umaze kubatsindira ibitego byinshi muri Premier League uyu mwaka w'imikino.

    Hano hari urutonde rw'abakinnyi bashobora gusiba imikino ya Premier League kubera AFCON, mu gihe Newcastle, Tottenham, Leeds United na Norwich arizo kipe zitagerwaho n'ingaruka zonyine.

    Arsenal

    🇬🇭 Thomas Partey (Ghana)

    🇪🇬 Mohamed Elneny (Egypt)

    🇬🇦 Aubameyang (Gabon)

    🇨🇮 Nicolas Pepe (Ivory Coast)

    Aston Villa

    🇪🇬 Mahmoud Trezeguet (Egypt)

    🇧🇴 Bertrand Traore (Burkina Faso)

    🇿🇼 Marvelous Nakamba (Zimbabwe)

    Brentford

    🇬🇳 Julian Jeanvier (Guinea)

    🇳🇬 Frank Onyeka (Nigeria)

    🇬🇭 Tariqe Fosu-Henry (Ghana)

    Brighton

    🇲🇱 Yves Bissouma (Mali)

    Burnley

    🇨🇮 Maxwel Cornet (Ivory Coast)

    Chelsea

    🇸🇳 Edouard Mendy (Senegal)

    Crystal Palace

    🇸🇳 Cheikhou Kouyate (Senegal)

    🇬🇭 Jeffrey Schlupp (Ghana)

    🇬🇭 Jordan Ayew (Ghana)

    🇨🇮 Wilfried Zaha (Ivory Coast)

    Everton

    🇳🇬 Alex Iwobi (Nigeria)

    🇨🇮 Jean-Philippe Gbamin (Ivory Coast)

    Leicester City

    🇬🇭 Daniel Amartey (Ghana)

    🇸🇳 Nampalys Mendy (Senegal)

    🇳🇬 Wilfred Ndidi (Nigeria)

    🇳🇬 Kelechi Iheanacho (Nigeria)

    Liverpool

    🇬🇳 Naby Keita (Guinea)

    🇸🇳 Sadio Mane (Senegal)

    🇪🇬 Mohamed Salah (Egypt)

    Manchester City

    🇩🇿 Riyad Mahrez (Algeria)

    Manchester United

    🇨🇮 Eric Bailly (Ivory Coast)

    🇨🇮 Amad Diallo (Ivory Coast)

    Southampton

    🇲🇱 Moussa Djenepo (Mali)

    🇬🇭 Mohammed Salisu (Ghana)

    Watford

    🇳🇬 Peter Etebo (Nigeria)

    🇳🇬 William Troost-Ekong (Nigeria)

    🇲🇦 Adam Masina (Morocco)

    🇸🇳 Ismaila Sarr (Senegal)

    🇳🇬 Emmanuel Dennis (Nigeria)

    West Ham

    🇩🇿 Said Benrahma (Algeria)

    Wolves

    🇲🇦 Romain Saiss (Morocco)

    🇨🇮 Willy Boly (Ivory Coast)

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yo-muri-premier-league-azagirwaho-ingaruka-na-afcon/

  • Wa musore wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane yakoze ubukwe(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tuyishimire Christian wari umukunzi wa Miss Mwiseneza Josiane nyuma bakaza gutandukana ,yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we yasimbuje Josiane yari yarambitse impeta.

    Christian abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto amugaragaza  we n'umukunzi we nyuma yo kuva gusezerana imbere y'amategeko ndetse yongeraho amagambo meza yishimira ko afite umukunzi mwiza Imana yamugeneye.

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wambitse-impeta-miss-mwiseneza-josiane-yakoze-ubukweamafoto/

  • Nyanza : Umugabo bamufatanye umurima w’Urumogi avuga ko ari umuti w’inka yahinze #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

    Ubwo inzego zamusanganaga uyu murima, yisobanuye avuga ko uru rumogi ari umuti w’inka ze yari yarateye ngo ajye abona uko azivurira atagombye kujya mu bavuzi b’amatungo.

    Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa ry’urumogi n’ibindi bimera bivamo imiti, aho hanatangajwe amabwiriza agomba kubahirizwa n’abaka impushya zo guhinga ibi bimera.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaDr Murangira B. Thierry yibukije abantu uburemere bw’icyaha cyo guhinga urumogi, kurutunda no kurubika, avuga ko ubihamijwe ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

    Ati 'Abantu babimenye ko urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ufatiwe muri ibyo byaha ahabwa igihano cya burundu.'

    Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze Iteka rya Minisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, risobanura iby’ubuhinzi bw’ w’urumogi rugenewe gukorwamo imiti ndetse n’abemerewe kuruhinga.

    Ingingo ya kane y’iri teka ivuga ko 'Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umugabo-bamufatanye-umurima-w-Urumogi-avuga-ko-ari-umuti-w-inka-yahinze

  • Umugabo wa mbere mu mateka watwise amezi 9 umwana akanamwibaruka yatangaje agahinda yatewe n'abaganga #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 37 y'amavuko witwa Bennett Kaspar-Williams utuye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwita akanabyara, ababazwa n'abarimo abaganga bamwita umugore cyangwa nyina w'umwana.
    Uyu mugabo na mugenzi we bahuje ibitsina witwa Malik bashakanye mu 2019, bifuje kugira umwana, abaganga bamwemerera kubimufashamo bifashishije ubuhanga bwabo bwo gusimbuza imisemburo, ahabwa iy'abagore.


    Uyu mugabo yamaze amezi 9 atwite nkabandi bagore

    Bennett yasamye muri Werurwe 2020, abyara umwana yise Hudson mu Kwakira k'uwo mwaka, abanje kubagwa kuko nta handi umwana yari kunyura, kuko ntiyigeze ahinduza imyanya myibarukiro.

    Gusa mu gihe cyo kubyara nk'uko tubikesha Daily Mail, Bennett yababajwe n'uko abaganga bamwitayeho bamwise umubyeyi, n'abantu bamubona ubu bakaba ari ko bamuhamagara.

    Yagize ati: 'Ikintu cyonyine cyatumye mbabara ubwo nari ntwite ni ukwibeshya ku gitsina cyanjye ubwo nitabwagaho n'abaganga. Gahunda yo gutwita, yego ndabyita gahunda (business) yo gutwita kubera ko kwita ku batwite muri Amerika bijyanishwa n'ububyeyi/ubugore, ubwo ni yo mpamvu bigoye kutibeshwaho ku gitsina.'

    Yabyaye abazwe ariko ababazwa nuko abaganga bamwitaga umugore
    Yakomeje ati: 'N'ubwo mfite ubwanwa bwinshi, igituza kirambuye yewe n'igitsina cy'umugabo, abantu ntabwo baba babyitayeho, ahubwo bakomeza kunyita mama, umubyeyi…Ni cyo kimbabaza.'

    Bennett yibona nk'umugabo waciye agahigo, akabasha kubyara kandi ubu bushobozi busanganywe ab'igitsina gore. We yishimira cyane kwitwa se wa Hudson, n'uyu mwana akamwita se, aho kwitwa nyina.

    Yagize ati: 'Nta kinkomeza kurusha kuvuga ngo ndi umugabo waremye umwana wanjye.'

    Umwana we yamaze kuba mukuru


    Uyu mugabo ari kumwe n'undi mugabo w'umukunzi we

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umugabo-wa-mbere-mu-mateka-yatwise-amezi-9-umwana-akanamwibaruka