Blog

  • RD Congo: Impanuka y’indege yahitanye abantu batanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru Washington Post ariko yanagarutsweho n’ibindi binyamakuru bitandukanye, ni uko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n’abapilote babiri bo muri Kompanyi ya 'Malu Aviation’ baguye muri iyo mpanuka y’indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati 'Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n’imiryango y’abantu baguye muri iyo mpanuka .'

    Ku rubuga rwa 'Malu Aviation’ bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n’imizigo muri ako karere. Impanuka z’indege aho mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshaka si ibintu bishya kuko zikunze kubaho, ariko na none abagenzi bahitamo gukomeza gukoresha indege, kuko nibwo baba bizeye umutekano, kurusha gukoresha umuhanda kuko muri ako gace higanje imitwe y’inyeshyamba zitwaza intwaro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/rd-congo-impanuka-y-indege-yahitanye-abantu-batanu

  • Shampiyona y'u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n'imikino ya gicuti y'Amavubi #rwanda #RwOT

    Ubwo hitegurwaga gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagabo, uyu munsi ndetse n'uwa 12 ushobora kudakinwa bitewe n'imikino ya gicuti iteganyijwe ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Bitewe n'uko amakipe abiri y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura gukina na Senegal ndetse n'ikipe y'igihugu ya Guinee mu rwego rwo kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022 muri Cameroon.

    Bityo bitewe n'uko aya makipe yombi aza ari mu Rwanda ngo nibyo bitumye shampiyona igiye kuba ihagaze ngo hahamagarwe ikipe Amavubi azakina n'ayo makipe y'igihugu nkuko umunyabanga w'umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabitangarije ikinyamukuru IGIHE.

    Yagize ati'Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n'iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.'

    Yakomeje agira ati 'Tariki ya 2 Mutarama ni Guinée, ku wa 4 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.''

    Aha kandi yavuze ko icyemezo cyo gusubika iyi shampiyona kiza kwemezwa kuri uyu wa gatanu, yagize ati 'Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.'

    Biteganyijwe ko amakipe ya Senegal na Guine azagera mu Rwanda mu kwitegura iki gikombe mbere y'uko uyu mwaka wa 2021 urangira dore ko igikombe cya Afurika nyirizina kizatangira tariki ya 9 Mutarama 2022.

    Kugeza ubu shampiyona y'u Rwanda yari imaze gukinwa imikino 11, ikipe ya Kiyovu SC ikaba iyoboye urutonde rw'agateganyo aho ifite amanota 23 igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18.

    The post Shampiyona y'u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n'imikino ya gicuti y'Amavubi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yu-rwanda-igiye-guhagarara-ibyumweru-bibiri-bitewe-nimikino-ya-gicuti-yamavubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yu-rwanda-igiye-guhagarara-ibyumweru-bibiri-bitewe-nimikino-ya-gicuti-yamavubi

  • Urubanza rw'ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi ni bwo yagombaga kuburanishwa ubujurire ku gihano yahawe n'Urukiko Rwisumbuye cyo gufungwa imyaka 2 ariko agahita akijuririra.

    Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko Ubwanditsi bw'urukiko bwabatangarije ko 'urubanza rwasubitswe kubera ko abacamanza barufite bari mu mahugurwa.'

    Ubwanditsi bw'Urukiko Rukuru bwavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa 28 Mutarama 2022 saa Mbiri za mu gitondo.

    Jado Castar yagombaga kuburana ubu bujurire tariki ya 6 Ukuboza 2021, ariko iryo buranisha risubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize inteko iruburanisha atabonetse kubera akandi kazi yagiyemo.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w'imikino akaba n'umwe mu bashinje B&B FM- Umwezi, yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    Gukurwa mu irushanwa kw'Ikipe y'Igihugu y'Abagore byatumye FRVB ihagarikwa by'agateganyo n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Volleyball (FIVB) ndetse haracyategerejwe umwanzuro ntakuka uzafatirwa u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Me Kamagaju Béatrice uri mu bunganizi ba Jado Castar yavuze ko umukiliya we yajuririye Urukiko Rukuru arutakambira ngo rumugabanyirize ibihano.

    Icyo gihe yagize ati 'Twajuriye kugira ngo dutakambire Urukiko Rukuru turebe ko Jado Castar yasubikirwa igihano aho gukora imyaka ibiri afunzwe ahubwo icyo gihano kikaba cyasubikwa kuko byose biteganywa n'amategeko.''

    Uyu munyamategeko yavuze ko usibye no gusubikirwa igihano, amategeko ateganya ko ashobora no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw agafungurwa.

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yahise aburanishwa mu mizi hatabayeho ko aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo kuko yaburanye yemera icyaha, anagisabira imbabazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-jado-castar-rwongeye-gusubikwa

  • Urutonde rw'ibyamamare byafunzweho muri uyu mwaka wa 2021 #rwanda #RwOT

    Yaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha na Polisi y'Igihugu muri uyu mwaka ubura iminsi mike ngo urangire, amatangazo yabaga acicikana hatangazwa abahanzi cyangwa ibyamamare byatawe muri yombi.

    Ibiyobyabwenge ndetse no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni bimwe mu byatumye benshi mu byamamare bafatwa.

    1.Davis D na Kevin Kade bashinjwe gusambanya umwangavu

    Kevin Kaden a Davis D batawe muri tariki ya 21 na 24 Mata 2021.

    Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

    Bashinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.

    Nyuma y'igihe kingana n'ukwezi kurenga bari mu rubanza, Kevin Kade na Davis D baje kugirwa abere n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Fireman uherutse kugirwa umwere ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, hafi umwaka wose yari awumaze mu manza

    Uyu uzwi mu muziki w'u Rwanda nk'umwe mu baraperi bakomeye, amezi menshi y'umwaka wa 2021 yayamaze imbere y'ubutabera aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha yari yahamijwe byo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

    Ni igihano uyu muraperi yari yarakatiwe mu mpera z'umwaka wa 2020 icyakora ahita akijuririra, ubujurire yaburanye hafi mu mwaka wose wa 2021.

    Mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwaburanishije ubujurire bw'uyu muraperi na bagenzi be rwafashe icyemezo cyo kumugira umwere ku byaha byari byatumye akatirwa gufungwa imyaka itatu.

    3.Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka usubitse, DJ Brianne ararekurwa

    Muri Kamena 2021 Polisi y'Igihugu yataye muri yombi abarimo umuraperi Ish Kevin na Dj Brianne bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Bamaze gutabwa muri yombi, ikirego cyabo cyagejejwe muri RIB kugira ngo itangire iperereza ku byaha bakekwagaho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

    DJ Brianne yaje kugirwa umwere ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ish Kevin we wagejejwe mu butabera yaje gukatirwa gufungwa umwaka usubitse.

    4.King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo bafungiwe iminsi itanu mu Karere ka Rutsiro

    Tariki 29 Nyakanga 2021 Polisi ikorera mu Ntara y'Uburengarazuba yatangaje ko yafashe abantu umunani barimo umuhanzi King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bose bari batembereye ku nkengo z'ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.

    Nyuma y'iminsi itanu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi baje kurekurwa barataha.

    5.Kimenyi Yves na Ingabire Habibah batawe muri yombi

    Tariki 17 Kanama 2021 Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves, Ingabire Habibah bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Aba baziraga kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ubwo bitabiraga ibirori byo kwitegura imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

    Ingabire Habibah wari urwaye yasabwe na Polisi kuyitaba mu gihe Kimenyi Yves we yatawe muri yombi afungwa iminsi itanu.

    Jado Castar yakatiwe imyaka ibiri

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar akaba Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda aherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri.

    Jado Castar unari mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iperereza ryari rijyanye n'icyatumye Ikipe y'Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    5.Phil Peter, M. Iréné na Social Mula bafatiwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo

    Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi Phil Peter, M. Iréné, Social Mula n'abandi bose bari ahafatirwaga amashusho y'indirimbo Amata ya DJ Phil Peter na Social Mula muri Werurwe 2021.

    Bashinjwaga kurenga ku mabwiriza ya COVID-19. Icyakora bitandukanye n'ibisanzwe, aba ntabwo bigeze bafungwa nyuma yo gutabwa muri yombi bakerekwa itangazamakuru bahise barekurwa.

    6.Igisupusupu yashinjwe gusambanya umwana w'imyaka 13

    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yafashwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha tariki 30 Kamena 2021 nyuma y'iminsi 12 yari amaze ashakishwa.

    Yashinjwaga gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 n'icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Tariki 26 Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by'agateganyo ariko nyuma yo kujurira yaje kurekurwa by'agateganyo.

    Mugisha Samuel yakubise umumotari

    Mugisha Samuel ukina umukino w'amagare yatawe muri yombi na RIB Tariki 21 Ukwakira 2021, yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bubabaje umumotari.

    Uyu musore nyuma y'iminsi mike akurikiranywe na RIB yaje kurekurwa ataburanye ndetse yitabira imikino yabereye hanze y'u Rwanda.

    7.Kwizera Olivier yakatiwe igifungo cy'umwaka usubitse

    Muri Kamena 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi.

    Nyuma y'urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse ahita arekurwa.

    8.Titi Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

    Ishimwe Thierry, umubyinnyi w'umwuga wamenyekanye nka Titi Brown amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana mu rubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 22 Ugushyingo 2021.

    Titi Brown yakatiwe igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

    Uyu musore akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    9.M1 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

    Mu Ukwakira 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi.

    M1 yafatanywe na Uwimana Claude w'imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Young Tone yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure

    Umuraperi Dushime Antoine [Young Tone] yagejejwe muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15.

    Young Tone w'imyaka 39 yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

    Nyuma yo gukora iperereza, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Young Tone ndetse nabwo buyiregera urukiko.

    Uyu muhanzi yagejejwe mu rukiko ndetse atangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo icyakora birangira arekuwe.

    10.Jay Polly yitabye Imana akiri mu butabera

    Muri Mata 2021 nibwo inkuru yabaye ikimenyabose ko umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi na Polisi y'Igihugu akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Uyu mugabo wafatanywe n'abandi bantu basangiraga iwe mu rugo, byabaye ngombwa ko dosiye ye ishyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kubera ko kimwe n'abo bafatanywe bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ni icyaha uyu muraperi yakurikinyweho mu nkiko, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mbere y'uko aburana mu mizi.

    Mu gihe yiteguraga kuburana mu mizi, inkuru mbi yatashye mu rw'imisozi Igihumbi ko yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-ibyamamare-byafunzweho-muri-uyu-mwaka-wa-2021

  • Indirimbo ya Noheli ya Boney-M, isobanuye mu Kinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)
    Nk’uko Bibiliya ibivuga
    Umwana w’umuhungu wa Mariya
    Yezu Kirisitu
    Yaravutse kuri Noheli

    Nimwumve abamalayika baririmba
    Ko umwami yavutse
    Kandi umuntu azabaho iteka
    Kubera umunsi wa Noheli

    Umwana w’umuhungu wa Mariya
    Yezu Kirisitu
    Yaravutse kuri Noheli

    Abashumba na bo
    Baragendaga ninjoro
    Babona inyenyeri nshya ishashagirana
    Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure

    Nimwumve abamalayika bararirimba
    Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka
    Kubera umunsi wa Noheli
    Mu kanya gato isi yuzura urumuri
    Inzongera zose zirirangira

    Hari amarira n’ibitwenge by’umunezero
    Abantu bose bavugira hejuru bati
    Buri wese amenye ko hari icyizere cy’amahoro kuri twese

    Yozefu n’umugore we Mariya
    Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro
    Bahageze babura aho bibarukira umwana
    Nta hantu na hamwe babonaga

    Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine
    Harimo umuvure inka zariragamo
    Aho ni ho umwana w’umuhungu wa Mariya yavukiye

    Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura
    Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe
    Nyagasani ntituzongera kubohwa n’icyaha
    Kandi urukundo ruzongera rwimikwe

    Nyagasani, bari barihebye none baramubonye
    Nyagasani, atamirije ikamba ry’urumuri rusa na zahabu
    Nyagasani baraza baramukikiza
    Kugira ngo bamubone maze bamusingize

    Uyu munsi uzabaho iteka ryose
    Shimwa nyagasani
    Babanje gushidikanya
    Ni we kuri ibihe byose
    Ese ni iki bamenye kuri wowe
    Shimwa nyagasani
    Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye

    Shimwa nyagasani
    Turaramya umwana wawe
    Ni imana yigize umuntu
    Ni ibyishimo bihebuje
    Shimwa nyagasani, ni uw’agahebuzo
    Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga

    Nyagasani (shimwa Nyagasani)
    Watwoherereje umwana wawe kuducungura
    Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)
    Waratwihaye wowe ubwawe
    Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)

    Icyitonderwa:

    Ntuzacikwe n’ikiganiro cy’indirimbo zisobanuye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, hazaba harimo izindi ndirimbo za Noheli zisobanuye, guhera 06h30 kugeza 07h30 (mu gitondo).

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/indirimbo-ya-noheli-ya-boney-m-isobanuye-mu-kinyarwanda

  • France: Umugore wa Perezida w’u Bufaransa Bri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Brigitte Macron yaribasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga n’abakwirakwiza ibinyoma ko yaba yarihinduje umugore nyamara yarahoze ari umugabo, nyuma bikaza gucishwa ku rubuga ngurukanabumenyi rw’abanyapolitike bagendera ku matwara ya kera (extrême droite/Far-right) ndetse bikaza gukwirakwizwa n’abamurwanya.

    Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ibi bihuha bivuga ko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu yitwa Jean-Michel Trogneux. Jean Ennochi wahoze ari umugabo wa mbere wa Brigitte Macron babyaranye abana 3 akaba ari nawe mwavoka we mu nkiko, yatangaje ko biteguye kurega abakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku mugore wa Perezida w’u Bufaransa.

    Ibi binyoma bri kuvugwa kuri Brigitte Macron w’imyaka 68, byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we Emmanuel Macron nkuko ikinyamakuru Liberation cyabitangaje. Abayoboke b’ishyaka rya QAnon barashyirwa mu majwi ko aribo bamaze iminsi babivuga bakanabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko atari ubwa mbere umugore wa perezida w’u Bufaransa yavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko mu 2017 yigeze kwibasirwa n’abavugaga ko yashakanye na Emmanuel Macron amurusha imyaka 25, bakamunenga ko umugabo we angana n’umwana we w’imfura.

    Kugeza ubu ntacyo Perezida Macron arabivugaho, gusa umwavoka w’umugore we Jean-Ennochi niwe watangaje ko biteguye kujyana mu nkiko abavuga amakuru y’ibihuha ko Brigitte Macron ari mu itsinda ry’abazwi ku izina rya Transgender bihinduje ibitsina.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112885/france-umugore-wa-perezida-wu-bufaransa-brigitte-macron-agiye-kujyana-mu-nkiko-abamubeshye-112885.html

  • Kuri Sebeya hubatswe ibyobo bigabanya umuvuduko w’amazi asenyera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyobo bica intege amazi ya Sebeya

    Ibyobo bica intege amazi ya Sebeya

    Gukumira ingaruka ziterwa n’amazi ya Sebeya byatumye hubakwa inkuta zibuza amazi gutera abaturage baturiye inkengero z’umugezi wa Sebeya.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ibikorwa by’umushinga w’icyogogo cya Sebeya byatangiye muri 2019 bimaze gutanga umusaruro harimo gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 541, amaterasi yikora kuri hegitari 389 n’imirwanyasuri kuri hegitari 989.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hamaze gutangwa ibigega bifata amazi ku mazu y’abaturage 120 n’ibigega 18 bifata amazi ku mashuri.

    Kubungabunga icyogogo cya Sebeya byafashije abagituriye kubona amashyiga ya rondereza 1,015 naho amashuri 4 yubakirirwa rondereza ikorerwa mu kubungabunga ibidukikije.

    Inkuta zubatswe ku mugezi wa Sebeya

    Inkuta zubatswe ku mugezi wa Sebeya

    Abaturage bafashijwe kugira imibereho myiza bahabwa inka 475 n’amatungo magufi (ihene n’intama) 1012 n’ ibiti by’imbuto 6686.

    Uretse ibikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage, hasanwe ibidukikije harimo gusana imikoki ireshya na kilometero 17.7, gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Sebeya ku birometero 15.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ibi bikorwa byatangiye kuva muri 2019 kugera muri 2021 bimaze gutwara miliyari 2, miliyoni 402, ibihumbi 954, n’amafaranga 642.

    Abaturage bavuga ko ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya byabafashije mu mibereho yabo kuko bahawemo imirimo yo guca amaterasi yo gufata amazi ku misozi, ndetse abandi bahabwa amatungo.

    Inkuta zubatswe kuri Sebeya zitanga icyizere ko amazi atazongera gutera abaturage

    Inkuta zubatswe kuri Sebeya zitanga icyizere ko amazi atazongera gutera abaturage

    Mu bihe bitandukanye umugezi wa Sebeya wagiye usenyera abaturage, abandi ukabatwarira imyaka ndetse n’ubutaka bikagira ingaruka ku nganda z’amazi n’amashanyarazi zubatse kuri Sebeya.

    Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya uri mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, na Ngororero.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kuri-sebeya-hubatswe-ibyobo-bigabanya-umuvuduko-w-amazi-asenyera-abaturage

  • Umugore wa Macron agiye kwitabaza inkiko kubera abakwirakwije ibihuha ko yahinduje igitsina #rwanda #RwOT

    Uyu mudamu w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yasagariwe ku mbuga nkoranyambaga n’abakwirakwiza ibinyoma, binyuze ku rubuga nkoranyambaga rw’abanyapolitike bagendera ku mahame ya kera (extrême droite/Far-right) mu kwezi kwa cyenda, bigahita bikwirakwizwa n’abamurwanya.

    Ibi bihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu kw’izina rya Jean-Michel Trogneux, ryasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Madamu Macron usanzwe ari nyina w’abana batatu bakuze yabyaye ku wo bubakanye mbere, yemeje ko ko yiteguye kujya kurega.

    Umwunganizi mu mategeko wa madamu Macron, Jean Ennochi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati : “Yafashe umwanzuro wo kujya mu nkiko, kandi biri mu nzira.”

    Ibi binyoma kuri uyu mugore w’imyaka 68 byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we, Perezida Emmanuel Macron, barimo abo ku ruhande rwa extrême droite/Far-right, imitwe y’abarwanya inkingo, hamwe n’abagendera ku matwara y’umutwe wa QAnon.

    Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byarakurikiranye inkuru yanditswe mu kinyamakuru cya extrême droite n’umugore witwa Natacha Rey.

    Nk’uko ikinyamakuru Libération kibitangaza, ngo iyi nkuru yahsomwe n’abantu benshi cyane nyuma yo gucishwa ku rubuga rwa YouTube rusanzwe rurebwa n’abantu benshi, bakanatanga ibiterezo byabo kuri yo, muri byo hakaba harimo ibirwanya inkingo, abatumva ibya Covid, hamwe n’iby’abo ku ruhande rwa extrême droite.

    Si bwo bwa mbere Madamu Macron yibasirwa kuva umugabo we atorewe kuba umukuru w’igihugu muri 2017, aho abamurwanya bigeze kubibasira babaziza ko Perezida Emmanuel Macron yarongoye umugore umurusha imyaka 25 yose.

    Iri totezwa rije mu gihe Ubufaransa bwitegura amatora yo muri 2022.

    Perezida Macron ntaravuga ku mugaragaro ko aziyamamariza manda ya kabiri, ariko abatari bake nibyo biteze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umugore-wa-Macron-agiye-kwitabaza-inkiko-kubera-abakwirakwije-ibihuha-ko-yahinduje-igitsina

  • Skol yahaye Minisante udupfukamunwa turenga ibihumbi 200 – #rwanda #RwOT

    Utu dupfukamunwa twatanzwe kuri uyu 23 Ukuboza 2021 mu muhango wari witabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert, ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubuzima n'Ubuvuzi Rusange muri Minisante, Dr Ntihabose Corneille.

    Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert, yavuze ko uru ruganda rufatana uburemere ingamba zo kurwanya Covid-19, bityo ko ariyo mpamvu bifuje gutanga umusanzu mu gufatanya n'u Rwanda kurinda ikwirakwira ryayo.

    Yagize ati 'Muri Skol dukoresha udupfukamunwa turenga 3000 ku munsi, aho tuduha abakozi bacu iyo binjiye mu ruganda n'igihe basohotse batashye. Rero twifuze ko twatanga n'umusanzu muri Minisiteri y'Ubuzima.'

    'Navuganye na Dr. Corneille ambwira ko hari ibitaro 55 n'andi mavuriro ya leta bikoresha udupfukamunwa twinshi, niyo mpamvu twatekereje ko twabaha udupfukamunwa ibihumbi 200 two kurinda abatanga serivisi z'ubuzima muri ayo mavuriro kugira ngo turinde ubuzima bw'abo ariko tunarinda ko icyorezo gikomeza gukwirakwira.'

    Dr. Ntihabose yavuze ko bishimiye umusanzu bahawe na Skol mu kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo, avuga ko utu dupfukamunwa tuzakoreshwa n'abaganga bita ku barwayi ba Covid-19, kuko dufite ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru.

    Yagize ati 'Turashimira Skol kuba yatekereje kudufasha muri uru rugamba dufite rwo kurwanya Covid-19 cyane cyane no muri iki gihe dufite virus yihinduranyije. Uruhare rw'udupfukamunwa ni ingenzi kuko iyo bishyize hamwe n'izindi ngamba bituma tugabanya umubare w'abantu bandura Covid-19 tukarinda abaturage bacu.'

    Utu dupfukamunwa tuzakoreshwa n'abaganga hirya no hino mu bitaro bitandukanye no mu mavuriro afasha abarwayi ba Covid-19.

    Udupfukamunwa twa N-95 dufite ubushobozi bwo kurinda Coronavirus n'izindi virus zinjirira mu mazuru cyangwa mu kanwa kuruta udupfukamunwa dukunda gukoreshwa tuzwi nka 'surgical mask'.

    Dr Nrihabose yashimye umusanzu wa Skol, avuga ko uje kubafasha guhangana n’iki cyorezo

    Dr Ntihabose n’Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert, bari bitabiriye umuhango wo gutanga udupfukamunwa

    Ivan Wulffaert yavuze ko uruganda ayoboye rwifuje gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

    Hatanzwe udupfukamunwa ibihumbi 200

    Utu dupfukamunwa tuzakoreshwa n’abaganga mu bitaro bitandukanye by’igihugu

    Utu dupfukamunwa tuzagira uruhare mu gufasha abaganga gukora akazi kabo neza

    Skol yatanze udupfukamunwa turenga ibihumbi 200

    Tuzajyanwa mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu

    Udupfukamunwa twa N 95 tuzwiho kugira ubwirinzwi bwo ku rwego rwo hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yahaye-minisante-udupfukamunwa-turenga-ibihumbi-200

  • Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda

    Minisitiri Gatabazi asaba Abanyarwanda kwishima ariko banirinda

    Minisitiri Gatabazi abitangaje mu gihe Abanyarwanda batandukanye barimo gutegura iminsi mikuru isoza umwaka, bamwe bakora ingendo ziva mu Ntara zijya mu mujyi gusangira n’imiryango yabo Noheli n’Ubunani, mu gihe abandi bava mu mijyi bajya mu cyaro.

    N’ubwo ari umuco mwiza gusangira n’imiryango, izi ngendo zirimo kuba mu gihe Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kudakora izitari ngombwa kuko zishobora gukurura ubwiyongere bw’abandura Covid-19.

    Hagendewe ku rugero rusoza umwaka wa 2020, habonetse imibare y’abarwayi ba Covid-19 iri hejuru y’ijana yatewe n’ingendo zakozwe abantu bajya gusangira iminsi mikuru.

    Uretse kwiyongera kw’imibare y’abanduye Covid-19 mu gusoza umwaka wa 2020, habonetse impanuka 4 zikomeye zaguyemo abantu 5; harimo impanuka yabereye mu Karere ka Gakenke, imodoka yagonze umuntu wari ku igare ahita apfa, mu Karere ka Nyabihu imodoka yagonze umunyamaguru ahita apfa, mu Karere ka Ngoma umuntu utwaye moto ahetse umugenzi, yarenze umuhanda uwo atwaye na we ubwe bikubita hasi bahita bapfa na ho mu Karere ka Karongi igare ryagonze umuntu ugenda ku maguru ahita apfa.

    Guhura kw’abantu benshi bishimira gusoza umwaka ishobora kuba imwe mu mpamvu yo kongera ubwandu bwa Covid-19, nk’uko kongera umuvuduko nabyo bishobora gutera impfu.

    Minisitiri Gatabazi ati 'Kwishima akanya gato mu buzima bwose si byiza, ushobora kwimisha utwara imodoka wihuta cyane bikarangira ujya mu irimbi. Ushobora kwishima cyane utagaguza amafaranga, mu kwezi kwa mbere wishyurira abana ugahomba byinshi, ushobora kwishima cyane ukandura Covid-19, ushobora kwishima cyane ugatakaza ubuzima.'

    Akomeza avuga ko ibyemezo bifatwa bigamije kugabanya ibyo byago bituma abantu bashobora kwanduka Covid-19 n’ibyo bijyana nabyo.

    Agira ati 'Ariko ntibikuraho kwishima mu muryango n’abana n’umugore, ntibyabuza Noheli kuba, Misa iraba, kwishima nyako ni ukw’igihe kirekire, twishime mu kwezi kwa mbere tugire abantu 5000 bajya mu bitaro, uko nta kwishima kwaba kurimo.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , CP John Bosco Kabera, aganira na RBA, yasabye urubyiruko kwirinda ibitaramo bya 'house party’ kuko hari n’abanywa inzoga batarageza imyaka y’ubukure, ibintu bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-asaba-abanyarwanda-kwishima-ariko-banirinda