Blog

  • Abayobozi bIhuriro ryAmadini, Amatorero na… – #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo kandi, harimo ingingo yo gusaba abanyarwanda  n'abarutuye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19 cyane kandi muri ibi bihe by'impera z'umwaka, igira iti:'Twese tuzi kandi ko icyorezo cya COVID-19 cyayogoje isi yose n'u Rwanda rurimo, kandi kikaba gikomeje guhitana benshi.'

    Rikomeza rigira riti:' Ihuriro ry'Impuzamiryango y'Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC) rirashishikariza abanyarwanda n'abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Twishime ariko twirinda kuko icyorezo kiriho.'

    Risoza kandi rigaruka kuri gahunda imwe rukumbi, izatuma abantu bongera gusubira mu buzima busanzwe kugeza ubu yo kwikingiza rigira riti:'RIC irongera kandi gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye, nk'uko gahunda ya Leta y'u  Rwanda ibisaba.'

    Mu gusoza iri itangazo  rya RIC,  rikaba rinasaba abanyarwanda n'abaturarwanda kwirinda ibihuha bivugwa ku nkingo riti:' Irasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa COVID-19, mugire umwaka mushya muhire wa 2022.'

    Abashyize umukono kuri iri tangazo barimo Perezida n'umuvugizi wa RIC Mgr Philippe Rukamba, Visi Perezida wa mbere wa RIC, The Most Rev Dr Laurent Mbanda, Visi Perezida wa kabiri RIC Sheikh Salim Hitimana, Past Joel Sengoga FOBAKOR , Mgr Samuel Kayibanda   CPR na Gahungu Bunini AER.

    Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida wa RIC, ni umwe mubashyize umukono ku itangazo ryifuriza abanyarwanda Noheli rikanabibutsa kwirinda icyorezo



    Itangazo rya RIC rigenewe abanyarwanda bose muri ibihe by’iminsi mikuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112907/abayobozi-bihuriro-ryamadini-amatorero-na-kiliziya-gatolika-barimo-nyiricyubahiro-mgr-phil-112907.html

  • Bamwe bishora mu busambanyi abandi bagatanga… – #rwanda #RwOT

    Abakundana, cyangwa ababana bahana impano nk’urwibutso rw’iminsi mikuru. Nibyo koko impano irashimisha ikanezeza umutima, iyo uwayiguhaye  ayiguhanye umutima ukunda nta buryarya. Impano yatanzwe kandi ku munsi mukuru runaka yibukwa cyane kurenza izindi mpano wakiriye, ariko bisaba gushyiramo ubwenge mu kugura no gutanga impano bigendanye n’ubushobozi ufite.

    Kuri Noheli inzoga zihenze ziba zamanuwe

    Abasore akenshi, mu minsi mikuru ya Noheli, bagaragara bagura  impano zihenze baha abakunzi babo, rimwe na rimwe hari ababikora biganye abandi batanganya ubushobozi. Ibi bigira ingaruka cyane, kuko nibyo bita kwisumbukuruza bikaba byazakugaruka. Ubusesenguzi bwerekana ko usanga abasore aribo baba bari gusohora amafaranga menshi kurenza abakobwa mu kubagurira, kubasohokana no kubereka ibyishimo, ibi byose bisaba amafaranga.

    Kwishima ko umaze umwaka ni ingenzi ariko ukazirikana ko Noheli ari umunsi umwe mu minsi 365 igize umwaka, umunsi umwe rero  ntiwatuma uzahangayika iminsi 365 biturutse ku isesagura ryakozwe umunsi umwe. Abakobwa benshi kubera guhabwa impano, kujyanwa mu butembere ahantu runaka, hoteli n’amaroji, bamwe bahasamira inda zitateguwe  ku munsi wa Noheli.

    Iyo witegereje neza kandi, abasore basurwa cyane n’abakobwa ku minsi wa Noheli , ibi bituma ibinyabiziga cyane za moto ziba zirukankana abakobwa hirya no hino mu ma karitsiye, hotel , Loge n’utubari n’utubyiniro. Uyu mwaka twavuga ko gusesagura bizagabanuka bitewe n’uburyo hariho ingamba zo kwirinda covid -19 bityo n’utubyiniro tutemewe.

    Inama iba iruta izindi, ni ukumenya ko Noheli atari umunsi udasanzwe wo gukora ibiturenze twirarira, ahubwo ukawuha agaciro kawo nk'umunsi wizihizwaho ivuka rya Yezu/Yesu Kristu.

     Ntugomba kuwufata nk'umunsi udasanzwe byo gutuma wishora mu ngeso z'ubusambanyi ubyitirira Noheli [ngo uri gutanga Noheli]. Uyu munsi kandi, wiwufata nk'umunsi udasanzwe ngo bigutere urwitwazo reo gusesagura birenze ubushobozi bwawe. 

    Niba ufite ubushobozi, kwishimana n'abawe mu buryo budasanzwe ntacyo bitwaye kandi ni na byiza cyane rwose. Gusa byaba bibabaje umunsi umwe mu mwaka utumye usesagura utwawe twose ukazabyishyura mu gihe cy'umwaka wose cyangwa igihe kinini gishoboka. 

    Wufate nk'aho ari uw’akanya gato , uzigame amafaranga yawe, ntusesagure birengeje urugero  kuko n’ejo haguhanze amaso , utazisanga ugira uti ‘iyo mbimenya’. Impano ntihabwa agaciro kuko ihenze, ahubwo ihabwa agaciro kuko yaturutse ku mutima ukunda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112904/bamwe-bishora-mu-busambanyi-abandi-bagatanga-ibyumurengera-babyita-gutanga-noheli-mwitonde-112904.html

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bajya i Dubai bavuye muri Kenya, Tanzania, Nigeria na Ethiopia – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zikumiriye abagenzi baturuka muri ibyo bihugu kubera ingamba zo guhangana n'ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron. Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021.

    Itangazo rya RwandAir rigira riti 'Ku bw'iyo mpamvu, RwandAir ntabwo izemera gutwara abagenzi bavuye muri ibyo bihugu bagana i Dubai guhera tariki 25 Ukuboza 2021 kugeza hatanzwe andi mabwiriza.'

    RwandAir yasabye abagenzi bagizweho ingaruka guhitamo kongera guhindura urugendo bakagenda ikindi gihe cyangwa se bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.

    RwandAir yabaye ihagaritse gutwara abagenzi bajya i Dubai bavuye muri Kenya, Tanzania, Nigeria na Ethiopia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yabaye-ihagaritse-gutwara-abagenzi-bajya-i-dubai-bavuye-muri-kenya

  • TVET yumvikanye nabi? Ibyo wamenya kuri ubu burezi buhanzwe amaso – #rwanda #RwOT

    TVET ni impine y'amagambo y'Icyongereza 'Technical and Vocational Education Training', ni ukuvuga amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    Uko iterambere ry'ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga ryihuta ni ko n'imiterere y'umurimo ihinduka. Kuri ubu hagezweho imodoka zitwara n'izifite ikoranabuhanga rifasha mu kugaragaza ikibazo icyo ari cyo cyose zifite hatabayeho uruhare rw'umukanishi. Ibi byiyongeraho Gari ya Moshi zihuta, imashini zizi ubwenge (Artificial Intelligence), indege zitagira abapilote, ikoranabuhanga rikomeye mu nganda n'ibindi.

    Ibi bitanga ishusho y'uburyo urubyiruko rw'uyu munsi rukeneye gutegurwa kuzahangana n'ibizaba biri ku isoko ry'umurimo mu bihe bizaza aho kwisanga rwasigaye inyuma nk'uko byagenze ku bishyuzaga abagenzi ku modoka rusange mbere y'uko haduka Tap & Go mu Rwanda.

    Amasomo akenewe kwigishwa ni atuma ab'ubu babasha kwaguka mu bitekerezo ndetse bakagira ibyo bahanga bikemura ibibazo bihari bakagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu.

    Amasomo ya TVET arimo ibyiciro bitatu birimo icy'amashuri yisumbuye yigisha tekiniki (TSS) cyakira abarangije Icyiciro Rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na tekiniki abategura kwinjira ku isoko ry'umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na kaminuza.

    Iki cyiciro gisa n'aho kitaramenyekana kuko hakiri benshi bibwira ko umunyeshuri woherezwa muri TVET ari uwatsinzwe andi masomo asanzwe nk'uko Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Umukunzi Paul aherutse kubibwira itangazamakuru.

    Ati 'Abantu benshi ntibaramenya ko hari amashuri ya tekiniki yo ku rwego rw'ayisumbuye yoherezwamo abarangije Tronc Commun bashobora kuzamukiramo bakagera aho bifuza. Usanga umubyeyi avuga ati 'umwana wanjye ni umuhanga ntabwo yajya muri TVET.''

    Ikindi ni icy'abatarabashije kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools) ndetse n'amasomo atangirwa mu nganda (Vocational Traing Centers) aho abantu biga akazi kameze nk'agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko hakenewe ubumenyi buhuye n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye

    Umukunzi yavuze ko abavuga ko batakohereza abana babo muri TVET kandi baratsinze neza babiterwa no kudasobanukirwa n'aho Isi igana.

    Ati 'Imyumvire iragenda ihinduka ariko ntiragera aho twifuza. Icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bose bumva ko Isi ihinduka uko ikoranabuhanga ritera imbere. Ejo hazaza hazaba ari heza ariko ku biteguye bafite ubumenyi bubabashisha gukora imirimo izaba ikenewe.'

    Yongeyeho ati 'Turagira ngo ababyeyi, urubyiruko, Abanyarwanda bumve ko isoko ry'umurimo riri guhinduka, rikeneye ubumenyingiro na tekiniki. Byaba biteye impungenge tutajyanye n'aho tekinoloji iri kugana kuko uko u Rwanda rumenyekana, inganda zikomeye zishaka kuza kuhakorera.'

    'Byaba biteye agahinda bashoye imari mu Rwanda ariko bakabura abakozi bashoboye bakoresha. Byaba biteye agahinda dufite igihugu kirimo urubyiruko rufite imbaraga ariko rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.'

    Incamake ya porogaramu ya TVET mu Rwanda

    Mu masomo yigishwa muri TVET harimo ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, tekinoloji mu by'ingufu, 'electronic' na 'telecommunication', amahoteli n'ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhanzi n'ubukorikori. Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, ibinyabiziga no gutwara abantu n'ikoranabuhanga mu by'inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Aya masomo yose ateganyijwe haba ku biga kuva mu cyiciro cya gatatu (abarangije Tronc Commun) kugeza ku cya gatanu (abasoje ayisumbuye) bashobora guhita bajya ku isoko ry'umurimo cyangwa gukomeza muri kaminuza kugeza kuri 'Masters' (MTech).

    Abo mu cyiciro cya kabiri no ku cya mbere bahita bajya ku isoko ry'umurimo kandi bakaba biteguye neza kubona akazi cyangwa kukihangira.

    Umwihariko kuri Rwanda Coding Academy

    Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri ya tekiniki ryigisha ikoranabuhanga (ICT and Multimedia) riherereye mu Karere ka Nyabihu, Intara y'Iburengerazuba.
    Ryatangiye mu 2019, ryakira abanyeshuri 60 batsinze neza amasomo ya siyansi mu cyiciro rusange buri mwaka.

    Amafaranga y'ishuri hamwe n'ibikoresho byose bakenera bitangwa na Leta. Rifite abarimu b'inzobere ku buryo ngo bazarangiza bashobora guhatana n'abo mu bindi bihugu mu bumenyi nk'ubwo.

    Nubwo amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro ahenze ugereranyije n'ayishyurwa mu y'ubumenyi rusange, ubuyobozi bwa RTB buvuga ko Leta yamaze kubona icyo kibazo bityo ko nyuma yo kongera ibikoresho mu mashuri n'icy'amafaranga y'ishuri kizashakirwa igisubizo.

    Abasaga ibihumbi 76 ni bo biga muri TSS muri iki gihe naho mu bindi byiciro bagenda basimburana kandi byitabirwa n'abanyeshuri benshi. Gahunda ya Leta ni uko mu 2024 abanyeshuri bangana na 60% barangije icyiciro rusange bazaba biga muri TVET. Kuri ubu 31%.

    Amashuri ya TVET azaba amaze kuba 426 hafi rimwe kuri buri murenge naho 86% bazaba bashobora kubona akazi mu mezi atandatu basoje amasomo.

    Amashuri ya TVET azaba afite ibikorwaremezo by'ibanze mu ikoranabuhanga ndetse abarimu bigisha muri aya mashuri bazaba bujuje ibisabwa ku rugero rw'ijana ku ijana. Integanyanyigisho zizaba zigenderwaho na zo zizaba zihuye 100% n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Abanyeshuri biga muri Rwanda Coding Academy, rimwe mu mashuri ya TVET


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tvet-yumvikanye-nabi-ibyo-wamenya-kuri-ubu-burezi-buhanzwe-amaso

  • Umunyamahirwe wa mbere yegukanye moto muri tombola ya Canal+ – #rwanda #RwOT

    Iyi tombola iri muri poromosiyo Canal+ yageneye abakiliya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.

    Umukiliya wa Canal+ uguze ifatabuguzi ahita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose, akaninjira muri tombola imuhesha ibihembo birimo televiziyo, telefoni zigezweho, ikarita zo guhaha, ifatabuguzi ry'ubuntu na moto nk'igihembo nyamukuru.

    Kuri uyu wa Kane, tariki 23 Ukuboza 2021, mu kibanza cya Canal+ Rwanda kiri i Gikondo ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga, hatangiwe ibihembo binyuranye byatsindiwe n'abanyamahirwe bari muri iyi tombola.

    Mu bihembo byatanzwe harimo Smart TV ebyiri, ifatabuguzi ry'ubuntu rifite agaciro k'ibihumbi 30.000 Frw ndetse ku nshuro ya mbere, hanatangwa moto nk'igihembo nyamukuru.

    Habumugisha watomboye iyi moto yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutungurwa no kuba atsindiye igihembo gifite agaciro gahambaye mu gihe yari yaguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw.

    Yagize ati “Ndishimye cyane mu buryo budasanzwe, mu mpera z'icyumweru gishize naguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw kugira ngo ndebe amashene anyuranye aboneka kuri Canal+, none ntomboye moto.''

    Nemeye Platini usanzwe ari Ambasaderi wa Canal+ washyikirije abatsinze ibihembo
    yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda kuyoboka iyi sosiyete kuko ku bwe ayifata nk'urugo rw'imyidagaduro.

    Rwigema Paterne ukora mu Ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba Canal+ Rwanda yashimiye abatsinze, anibutsa abaturarwanda ko ibihembo bigihari bizarangirana n'impera z'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    UmukiLiya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.

    Mu banyamahirwe hari abatahanye televiziyo

    Yahawe ifatabuguzi ry’ibihumbi 30 Frw kuri dekoderi ya Canal+

    Platini ashyikiriza urufunguzo umunyamahirwe watsindiye moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamahirwe-wa-mbere-yegukanye-moto-muri-tombora-ya-canal

  • Imbwa zatabaye mu buryo bw'igitangaza uruhinja rwatawe na nyina rukimara kuvuka #rwanda #RwOT

    Uruhinja rwatawe na nyina rukimara kuvuka rwarokowe n'imbwa y'ingore n'ibibwana byayo nyuma yo kumara ijoro ryose birupfutse mu murima kugira ngo rudakonja.

    Abatuye mu ntara ya Chattisgarh yo mu Buhinde bavuga ko hari umuntu wabyariye umwana nijoro amuta yambaye ubusa.

    Bongeyeho ko uyu mwana yabonwe n'imbwa,ziramukikira ijoro ryose kugira ngo aticwa n'ubukonje.

    Avuga ku byabaye, umuturage utavuzwe amazina yagize ati: 'Ahari ubushyuhe bw'ibibwana na nyina ubwabo ni byo byatumye uru ruhinja rukomeza kubaho.

    Ubusanzwe ubushyuhe buragabanuka nijoro kandi turi mu Ukuboza. Navuga ko aya ari amahirwe umwana yagize.”

    Bivugwa ko uyu mwana yabonetse hafi y'ibibwana,ndetse ngo yavutse nta kibazo afite kandi yavumbuwe nyuma y'uko abaturage bamwumvise arira.

    Abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, nazo zimenyesha polisi, yahageze nyuma gato.

    Uruhinja rwoherejwe mu mushinga wa Child Line nyuma yo gusuzumwa n'abaganga bo mu bitaro byaho hanyuma ruhabwa izina rya Akanksha.

    Umwe mu baturage witwa Premnath, yavuze ko iki ari “igitangaza” kuba umwana yarokotse nijoro, kuko imbwa zizerera zashoboraga kumurya.

    Yakomeje atuka ababyeyi b'uyu mwana ati: 'Ntabwo ari ababyeyi, ni abagizi ba nabi. Ni igitangaza kuba umwana yabonetse akiri muzima kuko imbwa z'agasozi rimwe na rimwe zihiga mu gicuku.'



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbwa-zatabaye-mu-buryo-bw-igitangaza-uruhinja-rwatawe-na-nyina-rukimara-kuvuka

  • Kenya: Hashyizweho amabwiriza akomeye ajyanye no kwikingiza COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abandura covid-19 ukomeje kugenda wiyongera, kuko imibare igaragazwa n’inzego z’ubuzima yerekana ko abandura bavuye kuri 1% bakaba bageze kuri 30%.

    Minisiteri y’Ubuzima yo muri iki gihugu ivuga ko abantu 3328 ku bihumbi 10200 bapimwe basanganywe covid-19 mu gihe cy’amasaha 24.

    Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza Kenya yari yatangaje ko igiye gukaza ingamba ku bantu batarikingiza, gusa urukiko mu Mujyi wa Nairobi ruza gutegeka ko izo ngamba zidakurikije amategeko, ubwo rwaregerwaga n’umucuruzi avuga ko zigamije guhatira abaturage gukora ibyo badashaka.

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Mwangangi Mwasi, ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, yavuze ko ingamba ku bantu batarikingiza zitangira kubahirizwa guhera kuri uwo munsi.

    Izo ngamba zitegeka ko abantu bose bagomba kugaragaza ko bakingiwe covid-19, kugira ngo bemererwe kwinjira ahantu hatandukanye harimo za Restaurant, Utubari, Amahoteri, Pariki hamwe no mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Inzego z’ubuzima za Kenya zivuga ko kuva Covid-19 yagera muri iki gihugu, abantu ibihumbi 270 bamaze kuyandura, iki gihugu kikaba kiyongereye ku bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bimaze iminsi bifata ingamba zikaze zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kenya-hashyizweho-amabwiriza-akomeye-ajyanye-no-kwikingiza-covid-19

  • Pasiteri n'umugore we bari bamaze imyaka 19 bategereje urubyaro babyaye abana 4 icyarimwe #rwanda #RwOT

    Pasiteri Anny Ikebudu n'umugore we, Stephanie Adaeze Ikebudu, bakiriye abana bane nyuma yimyaka 19 bashakanye barabuze urubyaro.

    Uyu muvugabutumwa ushishikaye, umujyanama w'ubuzima akaba n'umushumba wa House On The Church Church muri Aba, muri Leta ya Abia,mu gihugu cya Nigeria, yagejeje inkuru nziza ku bakunzi be abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

    Yagize ati 'Yehova El Effizzy yatugaragarije ubuntu njye n'umugore wanjye. Nyuma y'imyaka 19 yo gutegereza … yaduhaye abana 4 icyarimwe.Ifatanye nanjye mu guhimbaza Imana. Ni igitangaza. '


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-n-umugore-we-bari-bamaze-imyaka-19-bategereje-urubyaro-babyaye-abana-4

  • Umukobwa w'ibanga wa Putin yaburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko 'umukobwa w'ibanga' wa Perezida Vladimir Putin witwa Luiza Krivonogikh yaburiwe irengero nyuma yo gutangaza inkuru ivuga ku nzu ya miliyoni 3.1 z'amapawundi [penthouse Monegasque] ya nyina.

    Amakuru aravuga ko Putin 'yananiwe kwihanganira kubera ibyakozwe n'uyu mukobwa ahitamo kumurigisa.

    Luiza Krivonogikh ni umukobwa wa Svetlana w'imyaka 46, bivugwa ko yahoze ari inshoreke ya Putin.

    Uyu mukobwa w'imyaka 18 y'amavuko yahujwe n'amakuru ya Pandora Papers yamenyekanye ku byerekeye se mu ntangiriro z'uyu mwaka, maze abyemeza ashyira amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho ngo “Byiza!” Kuri Instagram ye ikurikirwa n'abantu 83,200.

    Uyu mukobwa yaburiwe irengero, amaze amezi arenga abiri atagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko amakuru avuga ko Putin yatakaje kwihanganira uyu mukobwa aramufunga nyuma yo kurakara kubera kugaragaza amafoto y'inyubako ye I Monte Carlo.

    Kujya hanze kw'impapuro za Pandora – zikubiyemo inyandiko z'ingenzi zirenga miliyoni 1.9 – zerekanaga ko Svetlana yimukiye muri iyo nyubako ya Monte Carlo nyuma gato yuko Luiza avuka.

    Muri icyo gihe, yarakajwe Putin cyane n'ayo makuru asaba abanyamakuru kureka “gusebanya banyuze mu myenda yanduye y'abakomeye.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-ibanga-wa-putin-yaburiwe-irengero